Blog

  • Miliyoni 44 Frw Titi Brown yahombye afunzwe z… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo Titi Brown yagizwe umwere n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Yari itariki n’ubundi yaterewe muri yombi dore ko yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Bivuze ko imyaka 2 yayujuje afunze. Akimara kurekurwa akagirwa umwere ku mbuga nkoranyambaga abatazi ibijyanye n'amategeko banditse ko'Titi Brown akwiriye indishyi kuko bamutesheje igihe'.


     Amakuru agera ku InyaRwanda ahamya ko Titi Brown yatawe muri yombi yari businye amasezerano muri BK Arena akaba umubyinnyi uhoraho muri buri gitaramo cyangwa se ibirori byose kihabereye. Ntabwo hazwi amafaranga yari gusinyira ariko nanone ni akayabo.

     

    Amategeko agira ibyayo bitandukanye n'intekerezo z'abo ku mbuga nkoranyambaga

    Umuntu ufunguwe arangwa no guturika akarira agapfukama agashima Imana. Yaba arengana yaba yarakoze icyaha amarangamutima aramuganza akitsa umutima akibuka aho avuye akareba hejuru agashima Imana.


    Umuntu wese ufite uwe ufunze uzumva akubwira ko utakabaye wifuriza umuntu gufungwa kuko si ibintu byiza. Iyo usuye ufunzwe nibwo ubona ko abayeho bitandukanye nawe uri hanze widegembya. No kuba mwaganira wamusuye aba ari imbere ya senyenge nawe uri inyuma yazo ku buryo uhava ubonye ishusho nyayo yo gufungwa.


    Imibereho y'abafunze yo ni ibindi bindi kuko utabasha kwiyakira ahakura ihungabana nk’uko Titi Brown yabibwiye InyaRwanda. Ati:'Mumbe hafi hariya hantu mpakuye ihungabana'.

     

    Mu rubanza rwo ku itariki 13 Ukwakira 2023 umunyamategeko wunganiraga Titi Brown, Me Mbonyimpaye Elias yabwiye Urukiko ko umukiriya we yahombye miliyoni 44 Frw mu gihe cy'imyaka 2 amaze afunzwe. Me. Mbonyimpaye Elias yasobanuye ko uwo yunganira buri kwezi yinjizaga Miliyoni 2 Frw avuye mu biraka byo kubyina.


    Urebye kuva atawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 kugeza agizwe umwere ku itariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo imyaka 2 yuzuye . Bivuze ko yakabaye aregera indishyi ya miliyoni 48 Frw ariko mu gihe yaba agaragaza ibyemeza ko ariya mafaranga yayinjizaga. Kuko urukiko rusaba ibimenyetso bifatika ntabwo rugendera ku marangamutima.

     

    Itegeko riteganya iki ku myaka 2 y'Impfabusa?


    Igihe ufunzwe imyaka 2 cyangwa irenga ukagirwa umwere nta tegeko riteganya guhabwa indishyi y'igihombo watakarije muri gereza. Bwana Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinoma yasobanuye ko Abadepite aribo bakwiriye gutora iryo tegeko kuko nta rihari. Yabwiye Primo Media Rwanda ati:'Ahubwo abantu nibabisabe, ufunzwe ajye aregera indishyi. Umunsi abanyarwanda babisabye cyangwa se abadepite bagatora iryo tegeko bizakorwa. Wenda nirijyaho uwafunzwe azajya arega Urukiko, uwamureze, gereza cyangwa se uwamubeshyeye na Leta wayirega kuko muri Amerika biraba. Biterwa n'amategeko igihugu kigenderaho.


    Tuzarebe niba Abanyarwanda ariko babishaka. Niba igihugu gituwe na Miliyoni 12 ugasanga ku mbuga nkoranyambaga abaturage Miliyoni 2.5 barabisaba byakorwa kuko abadepite nibo batora amategeko ariko nta nzira ifunze kuko n'ahandi biraba'.

     

    Ni nde ukwiye kuryozwa indishyi za Miliyoni 48 Frw

     

     Uwavugwaga ko yasambanyijwe (M.J) ari kumwe n'umubyeyi we nibo bari abatangabuhamya mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ishimwe Thierry'Titi Brown' bivuze ko hari itegeko riteganya kuregera indishyi hakarezwe bariya bajyanye mu nkiko Titi Brown.


    Itegeko ryo mu gitabo mpanabyaha gitaganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya ko Umuntu wese urega undi ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza kandi azi neza ko amubeshyera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'Urukiko , ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya y'ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw) ariko atarenze ibihumbi Magana atanu (500,000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

     

    TITI BROWN YATANGIJE GO FUND ME YO KUMUSUBIZA MU BUZIMA BUSANZWE

    TERA INKUNGA TITI BROWN

    TITI BROWN YAGIZWE UMWERE

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136497/miliyoni-44-frw-titi-brown-yahombye-afunzwe-zizabazwa-nde-136497.html

  • Harmonize wambaye ikamba ry'umuhanzi wazamuye Bongo Flava yashimiye Perezida wa Tanzania n'abakunzi be #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ugezweho muri Afurika Harmonize nyuma yo kwegukana ibihembo mu marushanwa ya 'African Entertainment Awards', yatangaje ko ashimira buri uwe wese wamubaye hafi by'umwihariko Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suhulu.

     

    Harmonize abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze [Instagram], yafashe umwanya ategura ibikombe yegukanye birimo icy'umuhanzi mwiza ndetse n'icyumuhanzi wateje imbere injyana ya BONGO Flava muri Tanzania n'ahandi ku Isi, ni gikombe cy'umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika [Single Agina], abyereka abafana be maze abashimira byimazeyo.

     

    Harmonize, yafunguye ikamba yahawe nk'umuhanzi wazamuye Mbogo Flava , araryambara agaragaza ko aricyo gihembo yishimira kurenza ibindi.

     

    Ati:'Uyu ni Konde Boy , Harmonize ndashimira AEAUSA, kubwa Hat Trick [Three Awards],  bampaye.Imana ihereze umugisha mwe abatuye Afurika by'umwihariko abaturage bo muri Tanzania.Ndashimira abaje ku mwanya w'imbere kugira ngo ibi tubigereho.Mama wacu dukunda Mama Samia Suhulu ndagushimiye kubwo gushyigikira ibikorwa by'ubuhanzi , Imikino n'imyidagaduro.Ndashimira buri ruhande rwose.Ibi bihembo 3 tuzafatanye kubitura Madamu Perezida wacu Suhulu Samia'.

     

    Uyu muhanzi yashimiye buri umwe wese wagize icyo akorera umuziki we , amutura ibi bihembo uko ari 3 yegukanye.

     

    The post Harmonize wambaye ikamba ry'umuhanzi wazamuye Bongo Flava yashimiye Perezida wa Tanzania n'abakunzi be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-wambaye-ikamba-ryumuhanzi-wazamuye-bongo-flava-yashimiye-perezida-wa-tanzania-nabakunzi-be/

  • Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n'ikipe ya Bugesera FC #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko butakiri kumwe n'umutoza mukuru wayo, Eric Nshimiyimana.

    Gutandukana kw'aba bombi kubayeho nyuma y'iminsi habaye inama yagarukaga ku musaruro uyu mutoza amaze guha ikipe ya Bugesera FC muri shampiyona y'u Rwanda.

    Binyuze ku rubuga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, ikipe ya Bugesera yemeje aya makuru y'itandukana na Eric Nshimiyimana.

    Bagize bati 'Ku bwumvikane bw'impande zombi, Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera FC n'Umutoza Eric Nshimiyimana basheshe amasezerano y'akazi.'

    'Ubuyobozi bw'ikipe buraza kugena abasigara batoza ikipe, mu gihe hashakishwa umutoza mukuru.'

    Umutoza Eric Nshimiyimana atandukanye na Bugesera ayimazemo amezi icyenda gusa ku masezerano y'umwaka umwe n'igice yari yasinye.

    Mu mikino 10 ya shampiyona Eric yatoje yatsinzemo ibiri anganya itatu atsindwa indi mikino 5, akaba asize iyi kipe ku mwanya wa 13.

    Eric Nshimiyimana abaye umutoza wa Gatanu utandukanye n'ikipe ye muri uyu mwaka w'imikino wa 2023.

    The post Umutoza Eric Nshimiyimana yasheshe amasezerano n'ikipe ya Bugesera FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umutoza-eric-nshimiyimana-yasheshe-amasezerano-nikipe-ya-bugesera-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutoza-eric-nshimiyimana-yasheshe-amasezerano-nikipe-ya-bugesera-fc

  • Umwana witwa Irankunda yasinyiye ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Irankunda yasinyiye ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage.

    Ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy'u Budage yatangaje ko yasinyishije umwana w'imyaka 17 witwa Irankunda Nestory akaba ari umurundi ufite ubwenegihugu bwa Australia akaba ari nayo kipe y'igihugu akinira.

    Uyu musore w'umuhanga cyane ukiri muto ikipe ya Bayern yamukuye mu ikipe ya Adelaide United akaba azatangira gukinira Bayern mu mwaka utaha wa 2024.

    Amafoto ya Irankunda Nestory wasinyiye Bayern Munich:

    Source : https://yegob.rw/umwana-witwa-iradukunda-yasinyiye-ikipe-ya-fc-bayern-munich-yo-mu-budage-amafoto/

  • Yasaze yasizoye: Undi mukinnyi ukomeye cyane ku Isi yanze kongera amasezerano agaragaza ko ashaka kujya muri Real Madrid  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yasaze yasizoye: Undi mukinnyi ukomeye cyane ku Isi yanze kongera amasezerano agaragaza ko ashaka kujya muri Real Madrid .

    Nyuma ya Kylian Mbappé wagaragaje ko yifuza kwerekeza muri Real Madrid umunya Canada Alphonso Davies ukinira ikipe ya FC Bayern Munich yo mu gihugu cy'u Budage yanze kongera amasezerano mur'iyi kipe agaragaza ko ashaka kujya muri Real Madrid.

    Alphonso Davies akina inyuma ku ruhande rw'ibumoso mu ikipe ya Bayern Munich akaba yifuza kwerekeza muri Real Madrid.

    Source : https://yegob.rw/yasaze-yasizoye-undi-mukinnyi-ukomeye-cyane-ku-isi-yanze-kongera-amasezerano-agaragaza-ko-ashaka-kujya-muri-real-madrid/

  • Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Djihad ararembye #rwanda #RwOT

    Umufana ukomeye wa Rayon Sports, Mama Hussein benshi bita Mama Djihad ararembye.

    Uyu mubyeyi ukunda Rayon hamwe iyo yatsinzwe atarya, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHUK.

    Uwahaye amakuru ISIMBI yavuze ko ubuzima bwe bumeze nabi aho arwaye kanseri, uyu munsi akaba yanyujijwe mu cyuma ngo barebe uko ubu burwayi bumeze.

    Mama Hussein akaba asanzwe ari umucuruzi w’ibarayi Nyabugogo aho ubu bucuruzi bwagiye bunamufasha kuba yagira icyo afasha Rayon Sports yihebeye mu gihe imwitabaje, ndetse binavugwa ko iyi kipe hari umwenda imufitiye.

    Mama Djihad ararembye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufana-ukomeye-wa-rayon-sports-mama-djihad-ararembye

  • Njye naje nka Covid-19 ndabazonga ahubwo mwambare udupfumunwa ! Umuhanzi Lil Chance yivuze imyato #rwanda #RwOT

    Lil Chance  wagacishijeho muri muzika Nyarwanda by'umwihariko mu Karere ka Rubavu , agashinga injyana yise 'Jagajaga Style' yivuze imyato, agaragaza ko ntaho ateze gusubira.

     

    Lil Chance kandi yasobanuye ko bamwe mu bahanzi b'amazina akomeye muri muzika y'Akarere ka Rubavu bawuvuyemo kubera ubukene no gushaka imibereho.Lil Chance wagaragaje ko muzika ari 'Business' irenze, yemeza ko kugeza ubu afite Label' igiye gukomeza kumufasha kwigarurira umuziki'.

     

    Ubwo Lil Chance yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo yise 'Fall In Love', yadutangarije ko adateze kongera gusubira inyuma agaragaza ko uko byagenda kose, imbere he ari heza cyane ngo na cyane ko yafashe umwanya wo kwiga impamvu yatumye acika intege.

    Lil Chance aganira na Bugoyi Side Tv , yagize ati:'Ntabwo njye muri muzika ngo mpite ngenda, ubu nje kuhaguma kandi njye nka Covid-19, ahubwo  bambare udupfukamunwa'.

    The post Njye naje nka Covid-19 ndabazonga ahubwo mwambare udupfumunwa ! Umuhanzi Lil Chance yivuze imyato appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/njye-naje-nka-covid-19-ndabazonga-ahubwo-mwambare-udupfumunwa-umuhanzi-lil-chance-yivuze-imyato/

  • Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y'ubutabera nyuma y'imyaka 28 hatanzwe ikirego #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, nibwo Sosthene Munyeamana yagejejwe imbere y'ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze hagati ya Mata na Nyakanga 2023. Munyemana yari umuganga mu bitaro bya kaminuza y'u Rwanda I Huye akaba yari muri ba Ruharwa batumye Jenoside ikorwa muri aka gace kari katinze gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Umukuru wa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) iharanira kugeza imbere y'ubutabera abakoze Jenoside babarizwa mu bihugu by'iburayi yavuzeko gutegereza ko Sosthene agezwa imbere y'ubutabera birambiranye kandi ko bidahesha agaciro ubutabera.

    Sosthene Munyemana w'imyaka 68 yabajije inshuro zirenga 14 hakaba hategerejwe abatangabuhamya barenga 80. Munyemana yatangiye kuregwa mu nkiko mu Ukwakira 1995.

    Dr Munyemana wahawe akazina k'akabyiniriro k'Umubazi wa Tumba (le boucher de Tumba), yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange.

    Urubanza rwe rugiye kuba urwa gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biteganyijwe ko azaburana kugeza tariki 22 Ukuboza.

    Hazumvwa abatangabuhamya basaga 70 nkuko ikinyamakuru Journal de Montréal cyabitangaje.

    Munyemana aregwa ko yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

    Tariki ya 17 Mata, Konseye François Bwanakeye yahamagaje inama yagombaga guhuza abaturage b'i Tumba ngo bige ku bijyanye n'umutekano.

    Hemejwe ko hajyaho za bariyeri, hajyaho n'amarondo. Icyo gihe muri segiteri Mubumbano inzu zarashyaga ariko ngo Munyemana we si ko yabyumvaga.

    Munyemana ngo yahise avuga ijambo rikarishye ashishikariza abantu kwica Abatutsi ati 'umwanzi aturimo, nshumbikiye abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi'.

    Bamwe mu batangabuhamya kandi bavuze ko muri Jenoside, Munyemana yambaraga amashara akitwaza icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Ngo yari afite urufunguzo rw'ibiro bya Segiteri Tumba aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

    Ababanje kwicwa ni abantu bafatwaga nk'abantu bize, abacuruzi, noneho n'abandi muri rusange.

    Munyemana kandi ngo yari inshuti ya Kambanda wari Minisitiri w'Intebe, mu gihe cya Jenoside iyo yajyaga i Butare Kambanda yararaga iwe. Ni we washyiraga mu bikorwa amabwiriza yo kwica abatutsi.

    Ibi byatangiye MDR imaze gucikamo ibice bibiri, Kambanda atakaje umwanya we nka Perezida wa MDR muri Butare, ahanganye na Agathe Uwiringiyimana. Munyemana yari ku isonga ry'abatezaga umwuka mubi muri Butare icyo gihe.

    The post Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y'ubutabera nyuma y'imyaka 28 hatanzwe ikirego appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruharwa-sosthene-munyemana-yagejejwe-imbere-yubutabera-nyuma-yimyaka-28-hatanzwe-ikirego/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruharwa-sosthene-munyemana-yagejejwe-imbere-yubutabera-nyuma-yimyaka-28-hatanzwe-ikirego

  • Intambara ya Israel muri Gaza: 'Imbwa zatangiye kurya imirambo mu bitaro' OMS #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu bihumbi bashobora kuba baheze imbere mu bitaro bya mbere binini byo muri Gaza kubera imirwano irimo kubera hafi yabyo, mu gihe abategetsi baburiye ko imirambo irimo kubora irimo kwiyongera muri ibyo bitaro.Ibitaro bya Al-Shifa, birimo guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'umuriro n'ubucye bw'ibitoro, byabaye 'hafi irimbi', nkuko bivugwa n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

    Umukuru w'ibyo bitaro yavuze ko 'byagoswe', kandi ko imbwa zatangiye kurya imirambo.

    Kuva mu minsi ya vuba aha ishize, agace ko mu nkengero y'ibyo bitaro karimo kuberamo imirwano ikaze.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko yizeye kubona 'igabanuka ry'igikorwa cyo kwinjirirwa' kw'ibyo bitaro. Yavuze ko 'bigomba kurindwa'.

    Kuva mu minsi ya vuba aha ishize, imirwano yakajije umurego mu mujyi wa Gaza hagati ya Israel n'abarwanyi ba Hamas. Myinshi muri iyo mirwano imaze igihe ibera mu mihanda iri hafi y'ibyo bitaro. Hari amakuru ko ibifaru n'imodoka za gisirikare biri mu ntambwe nkeya uvuye ku irembo ry'ibyo bitaro.

    Israel ishinja Hamas kuba yarashyize ikigo cy'ubuyobozi n'ubugenzuzi bw'imirwano mu miyoboro iri munsi y'ibyo bitaro, ikirego Hamas n'ibyo bitaro bahakana. Israel inashinja Hamas, itegeka Gaza, 'kubuza ko habaho ibisubizo by'ubutabazi'.

    Igisirikare cya Israel cyanavuze ko nubwo hari imirwano hafi y'ibitaro bya Al-Shifa, nta kurasa ku bitaro ubwabyo kurimo kubaho cyangwa ngo bibe byagoswe, kandi ko umuntu uwo ari we wese ushaka kuhava ashobora kugenda.

    Christian Lindmeier, umuvugizi wa OMS, yavuze ko abantu hafi 600 bakiri muri ibyo bitaro, abandi bakaba bikinze mu birongozi by'ibyo bitaro.

    Yagize ati: 'Mu nkengero z'ibitaro hari imirambo idashobora kwitabwaho cyangwa idashobora no gushyingurwa cyangwa ngo ijyanwe ahajya kumera nk'uburuhukiro [morgue].

    'Ibitaro ntibikirimo gukora na busa nkuko byagakwiye kuba bikora. Byabaye hafi irimbi.'

    Minisiteri y'ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza yavuze ko abantu nibura 2,300 bakiri imbere muri ibyo bitaro — ni ukuvuga abarwayi bagera kuri 650, abakozi bari hagati ya 200 na 500 hamwe n'abantu bagera ku 1,500 barimo gushaka ahantu ho kwikinga.

    Abaganga banavuze ko imirambo irimo gukomeza kwiyongera no kuborera muri ibyo bitaro, ndetse Dr Mohamed Abu Selmia, umuyobozi w'ibitaro bya Al-Shifa, yavuze ko hari imirambo hafi 150 irimo gushanguka (kwangirika), 'igasiga umwuka utari mwiza'.

    Yabwiye BBC ko abategetsi ba Israel bataratanga uruhushya kugira ngo iyo mirambo ikurwe mu bitaro ijye gushyingurwa, ndetse ko imbwa ubu zinjiye mu bitaro zikaba zatangiye kurya imirambo.

    Hari n'impungenge ku buzima bw'impinja zavutse imburagihe zibarirwa muri za mirongo, ubu zitagishobora kugumishwa mu byuma byabugenewe bishyirwamo impinja zavutse imburagihe (bizwi nka incubators) kubera ibura ry'umuriro w'amashanyarazi.

    Dr Selmia yavuze ko zirindwi muri izo mpinja ubu zamaze gupfa kubera kubura umwuka wo guhumeka wa oxygen.

    Yavuze ko ibiganiro byabaye hamwe n'abategetsi ba Israel, mu kugerageza guhungisha izo mpinja, ariko ko nta masezerano yagezweho.

    Mark Regev, umujyanama mukuru wa Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel irimo gutanga 'ibisubizo bishoboka mu ngiro' byo guhungisha izo mpinja, ariko ashinja Hamas kutemera ibyo byifuzo.

    Yagize ati: 'Ntibafata [ntibakira] ibitoro byatanzwe by'imashini zabo zitanga amashanyarazi. Ntibashyigikiye kuhakurwa kw'izo mpinja zitwawe mu modoka z'imbangukiragutabara [ambulances], rero birumvikana ko zahaheze kuko [Hamas] irashaka ayo mafoto ateye ubwoba.'

    Yanashinje Hamas guhindura ibyo bitaro 'akarere k'intambara', mu kubaka imiyoboro munsi yabyo. Hamas ihakana gukoresha ibi bitaro mu bikorwa byayo, mu gihe abaganga bari imbere muri ibyo bitaro bashimangira ko nta Hamas iri muri ibyo bitaro.

    Hamwe n'ibyo bitaro bya Al-Shifa, ibindi bitaro byo muri Gaza na byo byatangaje ko birimo kugira ibibazo byinshi, birimo ubucye bw'ibikoresho n'umuriro w'amashanyarazi, kubera imirwano no kubera ko Israel yagose Gaza kuva Hamas yagaba igitero muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka.

    Inkuru ya BBC

    The post Intambara ya Israel muri Gaza: 'Imbwa zatangiye kurya imirambo mu bitaro' OMS appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/14/intambara-ya-israel-muri-gaza-imbwa-zatangiye-kurya-imirambo-mu-bitaro-oms/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intambara-ya-israel-muri-gaza-imbwa-zatangiye-kurya-imirambo-mu-bitaro-oms

  • Byamuteye kwihisha imyaka 20! Byinshi ku mugo… – #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi hari byinshi biba bitangaje birimo n’imiterere y’abantu. Hari igihe haboneka umuntu uteye ukwe gutandukanye n’abandi bose ku buryo atangaza abamubonye bose. 

    Ibi nibyo byabaye ku mugore witwa Duangjay Samaksamam wo muri Thailand uvugwaho kuba ari we mugore ku Isi ufite amaboko manini cyane kandi maremare.

    Duangjay Samaksamam w’imyaka 60 y’amavuko uba mu gace ka Surin muri Thailand, afite amaboko manini ndetse n’ibiganza binini cyane bipima toni 1.5 ari nabyo byatumye abaganga bavuga ko ariwe gusa ufite amaboko angana gutya.

    Duangjay Samaksamam umugore ufite amaboko manini cyane ku Isi

    Kuba amaboko ye yaragannye gutya ngo yabitewe n’indwara yavukanye yitwa ‘Macrodystrophia Lipomastosa’ yatumye atangira kubyimba amaboko ye afite imyaka 3 gusa y’amavuko. Uko yakomeje gukura ni na ko amaboko ye yakomeye kubyimba ndetse yanabazwe inshuro 4 bayagabanya gusa ntacyo byatanze.

    Ukugira amaboko manini cyane yabitewe n’indwara yavukanye izwi nka ‘Macrodistrophia Lipomastosa’

    Yabazwe inshuro 4 ngo bagabaye ubunini bw’amaboko ye ariko ntibyayabujije gukomeza kurushaho kuba manini

    Ubwo Duangjay Samskam yarafite imyaka 22 y’amavuko yafashe umwanzuro wo kuguma mu rugo iwabo ntasohoke ngo abantu batamubona kuko byamuteraga isoni ndetse ngo byatumye anava mu ishuri kuko abo biganaga bamuhaga urwamenyo. Ibi byamuviriyemo kumara imyaka 20 atava iwabo yirinda ko hagira umubona.

    Amaboko ya Duangjay Samaksamam apima toni 1.5

    Ngo bitewe n’uko abantu bamusekaga bakanamurangarira cyane byatumye amara imyaka 20 yihishe iwabo atajya ahasohoka

    Daily Mail yatangaje ko mu 2020 aribwo televiziyo yo muri Amerika ikora ku mateka y’abantu bafite ubuzima budasanzwe yitwa ‘TLC’, ariyo yanyujijeho ikiganiro ku buzima bwe, aho yatangaje ko yamaze imyaka 20 yarihishe abantu kuko ngo nukugenda mu muhanda bamusekaga ndetse bakanamurangarira bigatuma yumva adatekanye.

    Avuga ko kugira amaboko manini cyane byatumye agera ku myaka 60 ntamugabo arabona

    Duangjay Samaksmam yatangaje ko kuba yaravukanye iyi ndwara byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo nko kuba arinze agira imyaka 60 ntamugabo arabona dore ko avuga ko kuva ari inkumi ntamusore wigeze umutereta. 

    Avuga ko iyi ndwara yamuvukishe amahirwe yo kugira umuryango we ku giti cye ndetse abantu bakaba batamufata nk’abandi.

    Duangjay Samaksaman ni umucuruzi mu gace ka Surin atuyemo

    Kuva ngo yatinyuka agasubira mu ruhame, yahise atangira gukora ubucuruzi bw’ibiribwa aho mu gace atuyemo ka Surin ndetse akaba abufatanya n’umuvandimwe we. 

    Duangjay Samaksman akaba ngo ahanzwe amaso yo kuzajya kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo cya ‘Guiness World Records’ nubwo kugeza ubu ntacyo abategura aya marushanwa baratangaza.

    Hitezwe ko Duangjay Smaksamam azandikwa mu gitabo cya ‘Guiness World Records’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136489/byamuteye-kwihisha-imyaka-20-byinshi-ku-mugore-ufite-amaboko-manini-cyane-ku-isi-amafoto-136489.html