Blog

  • I Kigali, umwana w’imyaka 15 yatewe inda akiri Umunyeshuri ashaka kwiyahura – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Kigali, umwana w'imyaka 15 yatewe inda akiri Umunyeshuri ashaka kwiyahura.

    Gitego (amazina yahinduwe) ni umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko uvuka mu Karere ka Gatsibo, uvuga ko yatewe inda afite imyaka 15 nyuma yo guhabwa imiti isinziriza n'umuhungu yari yasuye.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gitego yavuze yatawe inda ubwo yari yaje i Kigali mu biruhuko n'umusore wamusabye ku musura iwe.

    Ati 'Nashidutse nambaye ubusa ndi ku buriri numva ibintu byose yabirangije kandi nkeka ko hari ibintu yanshyiriye muri fanta yampaye kuko njye sinamenye uko nanasinziriye ahubwo nicuye nsanga nambaye ubusa yarangije kunsambanya.'

    Yakomeje avuga ko yamenye ko yatwaye inda nyuma yo kubura imihango ndetse kuva icyo gihe yatangiye kubaho mu buzima bubi.

    Ati 'Urumva nyine ubuzima bwahise buba bubi cyane kubera ko mama yatubyaye turi abakobwa bane kandi niwe twabanaga gusa nyuma yo gutandukana na papa kubera ko ni umuntu utishoboye utunzwe no gucuruza imbuto.'

    Gitego avuga ko nyuma yo kumenya ko atwite yashatse kwiyahura anabwira nyina ko atiteguye kuba umubyeyi ku myaka 15.

    Ati 'Nashatse kwiyahura kuko ntumvaga uburyo nzaba umubyeyi ku myaka 15 nkibaza uko bagenzi banjye bazajya bamfata ariko mama ansaba kubyakira gusa kubera guhangayika cyane byatumye mbyara umwana utujuje igihe kuko yavukiye ku mezi atandatu bakajya bamwongera amaraso.'

    Yakomeje avuga ko uwo musore yahise akura telefone ye ku murongo ku buryo batari bongera kubonana nari rimwe cyangwa kuvugana.

    Ati 'Urabizi nyine bya bindi by'abasore b'i Kigali arakubeshya akakujyana ahantu atari iwabo nasubiyeyo nsanga ntibamuzi ku buryo kugeza ubwo tutari twongera kubonana na rimwe kuko na telefone yahise ayikuraho burundu.'

    Gitego kuri ubu yasubiye mu ishuri kugira ngo arangize amasomo ye, gusa avuga ko afite ikibazo cy'uko umwana we atari yandikwa mu gitabo cy'irangamimerere ndetse ababazwa cyane n'uko umwana we atazigera amenya se.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-umwana-wimyaka-15-yatewe-inda-akiri-umunyeshuri-ashaka-kwiyahura/

  • Amavubi mu isura nshya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, risinyanye amasezerano na Masita izajya yambika ikipe y’igihugu, berekanye umwambaro bazaserukana ku mukino wa Zimbabwe uzakinwa ejo ku wa Gatatu.

    Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023, FERWAFA yasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rw’Abaholandi rukora imyambaro ya siporo rwa Masita, mu rwego rwo kwambika ikipe y’Igihugu.

    Gusa imyambaro yabaye nk’itinzeho maze ikipe y’igihugu itangira umwiherero w’imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 imyenda itaragera mu Rwanda. U Rwanda ruzakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo imikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, imyambaro itaraza, yakoreshaga imyenda isanzwe.

    Mbere y’umunsi umwe ngo uyu mukino ube, FERWAFA yifashishije abakinnyi babiri, Hakim Sahabo n’umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanye imyambaro izajya yambara mu gihe yakiriye.

    Bigaragara ko mu rugo Amavubi azajya yambara imipira y’umuhondo ifite ijosi ry’ubururu, mu mbavu harimo imigongo ikozwe mu ibara ry’ubururu.

    Amakabutura ni ubururu afite ibara ry’umuhondo ku ruhande rinyuzemo imigongo y’ubururu.

    Abanyezamu bo ni imipira y’umukara n’umutuku mu gihe amakabutura ari umukara afite ibara ry’umuhondo ku ruhande ririmo imigongo y’ubururu.

    Ntabwo berekanye umwambaro bazajya bambara basohotse ndetse n’umwambaro wa 3.

    Imyenda y’abanyezamu

    Ni uku Amavubi azajya yambara mu rugo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-mu-isura-nshya-amafoto

  • Mugore ntukabumbe amaguru nawe mugabo gira umwete! Kudahazanya mu gutera akabariro byangiza umubano w’abashakanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abashakanye gusa! Kudahazanya mu gutera akabariro byangiza umubano w'abashakanye.

    Ibi mvuga si amakabyankuru ahubwo abashakanye baranyumva neza.

    Gutera akabariro ni igikorwa kiba hagati y'abashakanye aho buri wese akora uruhare rwe kugira ngo cyigende neza.

    Mugabo wikumva ko ari wowe pfundo ryo kuryoshya icyo gikorwa kuko umugore yabishatse yakubera nka sex machine (igipupe batereraho akabariro)

    Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, bisaba ko mwembi muhuza umugambi ndetse mugakorera hamwe.

    Mwirinda kuvunishanya, aha ndavuga kureka mugenzi wawe agakora wowe uri aho gusa.

    Mugore irekure wese ndetse nawe mugabo gira umwete muri icyo gikorwa.

    Iyo umwe atanejeje undi muri icyo gikorwa, ni hahandi usanga umugabo cyangwa umugore yaciye inyuma uwo bashakanye.

    Source : https://yegob.rw/mugore-ntukabumbe-amaguru-nawe-mugabo-gira-umwete-kudahazanya-mu-gutera-akabariro-byangiza-umubano-wabashakanye/

  • Undi mutoza watozaga ikipe yo mu kicyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda amaze kwirukanwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera FC yamaze gutandukana na Eric Nshimiyimana, wari umutoza wayo mukuru.

    Eric Nshimirimana avuye muri Bugesera FC nyuma y'amezi 10 n'iminsi 18 yari ayimazemo. Ntagihindutse Haringingo Francis niwe ushobora kuba umusimbura wa Eric Nshimirimana.

    Source : https://yegob.rw/undi-mutoza-watozaga-ikipe-yo-mu-kicyiciro-cya-mbere-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-amaze-kwirukanwa/

  • Byiringiro Lague uri mu bakuyeho umuvumo w’ikipe ya Sandkven IF wari umaze imyaka 40, yagaragaje umunezero we [VIDEWO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague yakuyeho umuvumo w'ikipe ya Sandkven IF wari umaze imyaka 40.

    Nyuma y'imyaka 40, Sandvikens IF iri mu cy'iciro cya gatatu cya Sweden yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Imbamutima za Byiringiro Lague umwe mu bubatsi b'ayo mateka.

    Avuga ko mu mwaka umwe amazeyo yayifashije guca uwo muvumo.

    Avuga ko yishimiye kuba ari yari ari mu bakinnyi batumye iyi kipe izamuka mu kindi cyiciro.

    VIDEWO

    Nyuma y’imyaka 40+ Sandvikens IF iri mu cyiciro cya gatatu cya #Sweden yazamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Imbamutima za Byiringiro Lague umwe mu bubatsi b’ayo mateka. pic.twitter.com/00Tr5mB6X8

    — Kayishema Tity Thierry (@TityKayishema) November 14, 2023

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-uri-mu-bakuyeho-umuvumo-wikipe-ya-sandkven-if-wari-umaze-imyaka-40-yagaragaje-umunezero-we-videwo/

  • Ni igisimba ndakurahiye! Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu umaze igihe gito avuye muri Toulouse FC yo mu gihugu cy’ubufaransa [IFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu umaze igihe gito avuye muri Toulouse FC yo mu gihugu cy'ubufaransa

    Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona abataka ifite barimo Moussa Essenu, Charles Bbaale ntakintu gihambaye bazayifasha yamaze kumvikana na Rutahizamu w'umukongomani witwa Firimin Ndombe Mubele.

    Uyu rutahizamu bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports yakiniye ikipe zirimo Toulouse FC yo mu bufaransa ikina icyiciro cya mbere, Vita Club , Al Ahli ndetse n'izindi arimo akaba Yari amaze igihe gito ntakipe afite.

    Ndombe Mubele afite imyaka 29 kuko yavuze 1994, ashobora gukina nka Rutahizamu nimero 9 cyangwa akina aciye ku ruhande dore ko akinisha amaguru yombi.

    Source : https://yegob.rw/ni-igisimba-ndakurahiye-rayon-sports-yamaze-kumvikana-na-rutahizamu-umaze-igihe-gito-avuye-muri-toulouse-fc-yo-mu-gihugu-cyubufaransa-ifoto/

  • Kamonyi: Umuturage yapfushije inka bayita mu bwiherero bwa Dumburi, abatari bamenyekana basenya ubwo bwiherero bayikuramo bajya kuyirya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuturage yapfushije inka bayita mu bwiherero abatari bamenyekana basenya ubwo bwiherero bayikuramo bajya kuyirya.

    Abakunzi b'akaboga bamenye aho bakajugunye maze bajya kugakuramo batitaye aho kari kari.

    Mu murenge wa Nyamiyaga w'akarere ka Kamonyi, hari umuturage wapfushije inka itabwa mu musarani.

    Nyuma y'uko itawe mu musarane, abatari bamenyekana barayikurikira basenya umusarani bakuramo za nyama bajya kuzirya.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-umuturage-yapfushije-inka-bayita-mu-bwiherero-bwa-dumburi-abatari-bamenyekana-basenya-ubwo-bwiherero-bayikuramo-bajya-kuyirya/

  • Bategerejwe muri TIME100! Sherrie Silver yi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'i Huye wamamaye ku Isi kubera kubyina, avuga ko ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, aba bana bo mu miryango itandukanye asanzwe yitaho ari bwo bazashyira hanze indirimbo yabo ya mbere.

    Yabwiye InyaRwanda ko hejuru yo kubafasha mu mibereho aba bana, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n'ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

    Sherrie Silver ati 'Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Uyu mukobwa uherutse kubakirwa ikibumbano mu Bwongereza, avuga ko aba bana amaze igihe abatoza, kandi ko indirimbo ya mbere bazashyira hanze ku wa Gatanu, bazanayiririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'TIME 100' mu muhango uzabera muri Kigali Convention Center.

    Sherrie Silver atangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by'umuziki, nyuma y'uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

    Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

    Sherrie Silver ari ku rutonde rw'abantu batandatu bazahabwa ibi bihembo, ahuriyeho na Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen Johnson Sirleaf ndetse na Fred Swaniker.

    Ibi bihembo bizahabwa abakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika, bizaherekeezwa n'inama izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima.

    Bazahabwa ibi bihembo bashimirwa uruhare mu kurenga inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu buzima bw'abatuye Isi bw'abo n'ubw'abandi.

    Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n'ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.

    Inkuru bifitanye isano: Ibyo wamenya kuri 6 barimo umunyarwanda bazahabwa ibihembo bya 'TIME100'

    Sherrie Silver yatangaje ko binyuze mu muryango 'Sherrie Silver Foundation' yatangiye gufasha abana gukora indirimbo-iya mbere izasohoka ku wa Gatanu

    Aba bamaze igihe biga ibikoresho by'umuziki bitandukanye ndetse no kubyina

    Sherrie Silver avuga ko mu bana yinjije mu muziki harimo n'impanga arera

    Aba bana bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'TIME 100' bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136514/bategerejwe-muri-time100-sherrie-silver-yinjije-mu-muziki-abana-arera-amafoto-136514.html

  • Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w'umuherwe umukunda #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya Imana muri Kenya wamamaye nka Justina Syokau yagaragaye mu muhanda avuga ko ashaka umugabo, yagaragaye afite icyapa kinini mu muhanda avuga ko nawe ashaka umugabo umukunda.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa niyo yagaragaye mu muhanda afite icyapa kinini avuga ko ashaka umugabo ndetse ko Ari ku isoko, icyakora yari yashyizeho ibyo umugabo umushaka agomba kuba yujuje.

     

    Ibyo nibyo byatunguye abantu benshi kurusha kumubona mu muhanda.Ku cyapa yari afite Hari handitseho ko Ari ku isoko, ndetse ko agomba kubona umugabo mbere Yuko 2024 igera.

     

    Gusa umugabo ashaka ntasanzwe si umugabo ubonetse wese kuko yari yanditseho ko umugabo ashaka agomba kuba atunze Billion, afite imyaka 25, arenzaho uko uwumva abyujuje yamwandikira bakabijyamo.

    Ubwo yashyiraga ayo mashusho ku rukuta rwe rwa Facebook yanditseho amagambo agira ati 'muraho bantu banjye, mbafitiye diru ya Noheli, Niba uri umugabo ukaba ushaka umugore ndi ku isoko.

     

    Mbere Yuko 2024 igera ngombwa kuba nakoze ubukwe, nshaka umugabo wumunya billionaire, kandi ufite imyaka 25. Uwumva abyujuje yanyandikira.' 'Umubano wacu uzamara iminsi 3, umunsi w'ambere nshaka impeta ikozwe muri diamond zo muri Congo, umunsi wa kabiri uzatanga billion 2 uziha ababyeyii banjye nkinkwano, umunsi wa gatatu nshaka kujya kurya isi muri Dubai.'

     

    Ayo mashusho ndetse nayo magambo uyu mukora yarengejeho bikomeje kuvugisha benshi kuko uyu mukobwa ubusanzwe asanzwe Ari umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: jaykim news

    The post Umuramyikazi yagaragaye mu muhanda afite icyapa avuga ko ashaka umugabo w'umuherwe umukunda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuramyikazi-yagaragaye-mu-muhanda-afite-icyapa-avuga-ko-ashaka-umugabo-wumuherwe-umukunda/

  • Dore amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose #rwanda #RwOT

    Rimwe narimwe hari ubwo umuntu arakara ugasanga umugabo n'umugore mwarakaranije ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje.

     

    Ku mugore rero Kenshi harigihe ahubutse akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo abaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye.

    Dore amagambo udakwiye kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose;

     

    1.Ibyo nibyo ushoboye gusa: Ayo magambo Asheboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ninko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko babasha bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero kumubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora kukubaza.

     

    2.Nta narimwe unyumva: Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.

     

    3.Ninjye ukora byose: Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye, rero ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

    4.Ufite ikihe kibazo: Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva nkaho uri kumubwira ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

    5.Ntacyo nabo ntari kumwe nawe: Kubwira umugabo wawe ko ushobora ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe rero cunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

     

    6.Byose ni amakosa yawe: Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe Kandi nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kubwira umugabo wawe.

    7.Shaka ibindi ukora aho kumbwira nabiUmugabo wawe Hari ubwo akubwira nabi kuko akwitaho mu byiza no mu bibi rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo umubwira amagambo nkayo bishobora gutuma arakara ugasanga bibyaye ibibazo hagati yanyu mu mubano wanyu

     

    Source: fleeklooded.com

    The post Dore amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-amagambo-utagomba-kubwira-umugabo-wawe-uko-yaba-yakurakaje-kose-2/