Blog

  • Urukikorw'Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ikirenga mu Bwongereza ku bwiganze bw'abacamanza rwatesheje agaciro icyemezo cya leta cyo kohereza abahasaba ubuhungiro mu Rwanda.

    Abacamanza bavuze ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku buryo cyakwakira abashakaga ubuhungiro, runongeraho ko hari impungenge ko baramutse bagejejwe mu Rwanda bazasubizwa ibihugu bavuyemo bahunze.

    Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y'u Bwongereza iyaryamaho, ivuga ko aribwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy'icuruzwa ry'abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n'amategeko.

    Minisitiri ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse gutangaza ati 'Tugomba guharanira ko gahunda y'u Rwanda igerwaho mbere y'amatora ataha. Nta kabuza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bishoboke.'

    Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rufashe kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk'iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y'u Bwongereza yo kuva mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Umunsi ku wundi, abimukira binjira mu Bwongereza ku bwinshi. Umwaka ushize, nibura abantu 45.775 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu gihe kugeza ubu abamaze kwinjira mu bwato buto barenga 27.000.

    Iyi gahunda yagenaga  ko umuntu wese uzajya yinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko guhera ku wa 1 Mutarama umwaka ushize, azoherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwe buri kwigwaho.

    U Bwongereza butanga nibura miliyari 3 z'ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw'abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hotel n'ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

    Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z'ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

    Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y'u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.

    U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n'abaturwanda basanzwe muri rusange.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda madame Yolande Makolo yavuze ko iki cyemezo cy'urukiko rwo mu Bwongereza nta kibazo u Rwanda rugifiteho cyane ko rwashakaga gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo cyugarije isi, ariko ashimangira igihugu kitemeranya no kuvuga ko kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abimukira.

    Alphonse TWAHIRWA.

    The post Urukikorw'Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro kohereza abimukira mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/15/urukikorwikirenga-mu-bwongereza-rutesheje-agaciro-kohereza-abimukira-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukikorwikirenga-mu-bwongereza-rutesheje-agaciro-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Canal+ yatangiye gutanga iminsi mikuru harimo… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, aho Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua , yasobanuraga byinshi iyi sosiyete iri gukora kugira ngo abafite ifatabuguzi ryayo bagubwe neza cyane cyane muri izi mpera z'umwaka wa 2023. 

    Yagize Ati 'Turi hano dushaka kwizihiza iminsi mikuru mbere y'uko iba. Twifuza gufata abakiliya neza muri izi mpera z'umwaka mu buryo budasanzwe.'' 

    Yavuze ko kuri ubu CANAL+ ifite shene zisaga 400 ziyibarizwaho. Agaragaza ko uretse RTV yagaragaraga mu buryo bwa High Definition[HD] hari izindi televiziyo zigiye kujya zigaragara muri ubu buryo nyinshi.  

    Muri izi harimo shene 40 zabaye HD ; yavuze ko harimo Zacu TV icaho filime nyarwanda, National Geographic, TV5 Monde, Nollywood Entertainment, Trace Africa n'izindi. 

    Kuri ubu kandi iyi televiziyo yongeweho izindi televiziyo nshya zo mu Burundi zirimo iyitwa Best Entertainment Television[BETV] izajya igaragara ku murongo wa 396 ndetse na Heritage TV[He TV] igaragara kuri 397. Mu Rwanda kandi bongeyeho televiziyo ISIBO TV izajya igaragara ku murongo wa 391. 

    Uretse ibi CANAL+ kandi iteganya kwerekana filime zitandukanye zigezweho zirimo 'Spinners', 'Avatar', 'Jungle Cruise', seri ya yakunzwe cyane ya 'The Bishop Family' ica kuri Zacu TV n'izindi. 

    Abakunzi b’umupira w’amaguru w’i Burayi, hazajya hacaho imikino ya Champions League, English Premier League na NBA Christman Day. 

    Guhera ku wa 14 Ukuboza 2023 kugeza ku wa 13 Mutarama 2024 kuri CANAL+ yatangaje ko hari shene nshya yiswe CANAL+CAN izajya inyuzwaho ibintu bitandukanye byerekeye ni urushanwa rya CAN 2024 izabera muri Côte d'Ivoire kuva muri Mutarama tariki 13 kugera Gashyantare tariki 11.

    Muri ibyo bazajya berekana amateka y'amakipe azitabira iki gikombe, berekane ibihe by'ingenzi byaranze iri rushanwa mu myaka yatandukanye n'ibindi biryerekeye.

    Ubwo irushanwa nyirizina rizatangira, CANAL + izajya yerekana imikino yose izaranga iki gikombe kiri mu bikomeye muri Afurika kandi ikazajya iboneka ku ifatabuguzi ry'ibihumbi 5000 ryitwa IKAZE. 

    Kugeza ubu umuntu ashobora kugura ifatabuguzi rya 5 000 Frw akabasha gukurikira byinshi bitandukanye kuri CANAL+. 

    Ushaka kugura decoderi ya CANAL+ nabwo biramworohera cyane kuko ku 20000 Frw  ashobora gufashwa akabasha gutangira kuryoherwa na serivisi z'iyi sosiyete. Ikindi kuri ubu umuntu azajya agura ifatabuguzi abashe kureba amashene ya CANAL+ yose ku buntu mu minsi 15.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136536/canal-yatangiye-gutanga-iminsi-mikuru-harimo-shene-nshya-zo-mu-rwanda-nu-burundi-136536.html

  • Urutonde rw’ibyamamare 10 byapfuye byinjije a… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes gishyira ahagaragara imitungo y’ibyamamare bikomeye ku Isi, cyamaze gusohora urutonde rw’ibyamamre bitakibarizwa mu Isi y’abazima gusa byinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2023.

    Forbes Magazine yagize iti: 'Urupfu ntirwashyize iherezo ku bikorwa byabo by'ubucuruzi kuko byabinjirije kurusha n’abakiriho bakoze cyane mu 2023'. Ivuga ko Michael Jackson wanyuze benshi atari ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya wa mbere kuko bimaze kuba inshuro esheshatu (8).  Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere na miliyoni 15 z'amadorali y'amerika.

    Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bitakiriho birimo Bob Marley, Elvis Presley, Whitney Houston n’abandi binjije agatubutse mu 2023:

    1. Michael Jackson

    Umwami w’injyana ya Pop, umaze imyaka 14 yitabye Imana niwe uri ku mwanya wa mbere na Miliyoni 115 z’Amadolari, aho uyu mugabo yinjije nubwo atakiriho yavuye muri kompanyi ye icuruza umuziki 'EMI Music', ayavuye muri 'Mijac Music Catalogue', ayavuye mu inzu itunganya muzika 'Sony Record' bagiranye amasezerano ndetse n'imishinga afite ya Televiziyo 'Michael Jackson Halloween'.

    2.Elvis Presley

    Umunyamuziki wabayeho n'umukinnyi wa filime Elvis Presley ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rock n Roll. Yitabye Imana kuya 16 Kanama, 1997, azize indwara y'umutima. Afite imyaka 42 y'amavuko. Yinjije Miliyoni 100 z’amadolari.  Buri mwaka yinjiza agera kuri Miliyoni imwe (1) ava muri album yakoze. Gusa ngo uyu mwaka wari umwihariko kuko yinjije amafaranga menshi binyuze muri filime ‘Elvis’ ivuga ku buzima bwe yakinnywe n’icyamamare Austin Butler.

    3. Ray Manzarek

    Raymond Daniel Manzarek umucuranzi wa ‘Keyboard’ akaba yaranahoze mu itsinda rya ‘The Doors’ ryamamaye mu njyana ya Rock, niwe uri ku mwanya wa Gatatu . Uyu mugabo w’umunyamerika witabye Imana mu 2013 ari mu Budage azize uburwayi, kugeza ubu yinjije Miliyoni 45 z’Amadolari.

    4. Dr. Seuss

    Yamenyekanye nk' umwanditsi w'ibitabo. Yapfuye kuya 24 Kanama, 1991. Afite imyaka 87 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Uyu mugabo wari umwanditsi mwiza w'ibitabo, yagurishije igitabo cye agera kuri Miliyoni 4.8 z'amadorali mu myaka ushize. Afite Miliyoni 40 z'amadorali y'Amerika yinjirije mu bitabo yanditse byagiye binakinwaho filime.

    5. Charles M. Schulz

    Umushushanyi kabuhariwe wa karituni 'cartoonist'. Yapfuye kuya 12 Gashyantare, 2000. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Afite imyaka 77 y'amavuko. Yinjije agera kuri Miliyoni 32 z'amadorali.

    6. Prince

    Yari umucuranzi mwiza akaba n'umukinnyi wa filime. Yitabye Imana kuya 21 Mata, 2016. Yapfuye afite imyaka 57 y'amavuko. Nawe yazize gufata imiti irengeje urugero. Muri uyu mwaka yagurishije kimwe cya kane cya Miliyoni avuye muri album ye. Ubu yinjije Miliyoni 30 z'amadorali y'Amerika yose ayakuye mu icuruzwa ry’album yasize akoze.

    7. Whitney Houston

    Umuhanzikazi w’icyamamare uzwiho kuba yari afite ijwi ryiza akaba yari umwe mu bagore bazamuye injyana ya R&B ku Isi. Yitabye Imana mu 2012 afite imyaka 49 y’amavuko azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi bikamurenga (Overdose). Uyu mwaka wa 2023 ibikorwa by’ubucuruzi bye byamwinjirije Miliyoni 30 z’Amadolari anagana nayo Prince yinjije.

    8. John Lennon

    Yari umucuranzi mwiza wa 'piano' akaba n'umunyamuziki ukomeye. Yapfuye ku ya  08 Ukuboza, 1980 afite imyaka 40 y'amavuko. Ubu arabarirwa Miliyoni 22 z'amadorali. Binyuze mu mirimo yakoraga ndetse na albumu ze, buri mwaka yinjiza nibura Miliyoni ebyiri z'Amadorali.

    9. Bob Marley

    Umunyamuziki kabuhariwe ufatwa nk’umwami w’injyana ya Reggae, yitabye Imana kuya 11 Gicurasi, 1981, afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Ubu arabarirwa Miliyoni 16 z'amadorali ya Amerika. Ibikorwa bimwinjiriza amafaranga birimo n'ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki 'headphones' ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kunywa itabi.

    10. Marilyn Monroe

     Yari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime. Yapfuye ku ya 05 Nzeri, 1962. Afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize gufata imiti irengeje urugero. Ubu arabarirwa Miliyoni 10 z'Amadorali ya Amerika. Yaje kuri uru rutonde rw'ibyamamare byinjije agatubutse muri uyu mwaka binyuze ku masezerano yavuguruwe na kompanyi 'Montblanc pens'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136544/urutonde-rwibyamamare-10-byapfuye-byinjije-agatubutse-mu-2023-136544.html

  • Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yishyuye ideni ryatumye Samusure ahungira hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuherwe Niyonizera Judith washakanye n'umuzungu nyuma yo gutandukana na Safi Masiba byemewe n'amategeko, yishyuye ideni ryari ryaratumye Samusure wamamaye muri Cinema Nyarwanda ahungira hanze.

     

    Mu masaha make ashize, Samusure yari amaze kumvikana avuga ko abayeho nabi ndetse ko kugira ngo agaruke mu Rwanda byamugora.

     

    Nyuma y'izi nkuru, hari andi makuru , yavuze ko uwahoze ari umugore wa Safi Judith , yamaze kwishyurira uyu mugabo ideni ryamutumye ahunga.

    Inyarwanda yatangaje ko uyu mugore yishyuye M, Bayisabe Irene wakurikiranye ikibazo cya Samusure igihe kirekire

    The post Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yishyuye ideni ryatumye Samusure ahungira hanze y'u Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niyonizera-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yishyuye-ideni-ryatumye-samusure-ahungira-hanze-yu-rwanda/

  • Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong'o ufata ipusi ye nk'umukunzi we yinjiye muri Filime yitwa 'Goodbye Julia' nk'umuyobozi wayo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong'o nyuma yo kuva mu rukundo na Selema Masekela, akamusimbuza ipusi, Lupita Nyong'o yamaze kujya mu mushinga wa Filime 'Goodbye Julia', nk'umwe mu bayiyobora.

     

    Uyu Lupita Nyong'o agiye kuba umwe mu bayobozi b'iyi filime imaze guca ibintu mu gihe gito na cyane ko yasohotse muri uyu mwaka wa 2023.Ubusanzwe iyi filime 'Goodbye Julia', yayobowe n'umugabo wo muri Sudan usanzwe ayobora amafilime witwa Mohamed Kordofani.Uyu mugabo ngo iyi niyo filime yayobeye ikamamara cyane.

     

     

    Iyi filime kandi irimo amafoto yafashwe muri 2011 aho agaragaza cyane igice cya Sudan ya Ruguru ndetse n'imico y'abaturage bo muri Sudani ya Ruguru.

    Goodbye Julia, yakoze amateka uyu mwaka mu gihugu cy'Ubufaransa mu Mujyi wa Cannes, aho yabaye filime ya mbere yerekaniwe mu iserukiramuco nyuma yo gutoranywa muri filime zizahatanira ibihembo bya Un Certain Regard .

     

     

    Iyi filime igaragaza neza ibirimo kubera muri Sudan magingo aya aho abatari bake bakomeje kubura ubuzima abandi bakava mu byabo.

     

     

    Lupita Nyong'o yagize ati:'Mohamed Kordofani yakoze akazi gakomeye hame n'abo bari bafatanyije bagaragaza neza ibiri kuba.Rero ntewe ishema no gutanga ijwi ryanjye mugukwirakwiza Isi ubutumwa buri muri iyi filime'.

     

     

    Iyi filime irimo abakinnyi bamamaye nka Eiman Yousif na , Siran Riak

    The post Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong'o ufata ipusi ye nk'umukunzi we yinjiye muri Filime yitwa 'Goodbye Julia' nk'umuyobozi wayo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukinnyi-wa-filime-lupita-nyongo-ufata-ipusi-ye-nkumukunzi-we-yinjiye-muri-filime-yitwa-goodbye-julia-nkumuyobozi-wayo/

  • Musore/Mugabo: Ngibi ibice 5 by’umubiri w’umukobwa bifite rukuruzi ku bugabo bwawe ku buryo ubireba bugahita bubura amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibice 5 by'umubiri w'umukobwa bifite rukuruzi ku bugabo bwawe ku buryo ubireba bugahita bubura amahoro.

    1. Amabere

    Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru ku buryo n'iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n'umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere.

    2. Ikibuno

    Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n'uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n'imiterere yacyo.

    3. Iminwa

    Bitewe n'uburyo iminwa y'umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

    4. Amaso

    Amaso y'umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka.

    5. Inseko

    Inseko y'umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje benshi dukunze kwita 'Kumwenyura'.

    Source : https://yegob.rw/musore-mugabo-ngibi-ibice-5-byumubiri-wumukobwa-bifite-rukuruzi-ku-bugabo-bwawe-ku-buryo-ubireba-bugahita-bubura-amahoro/

  • El Classico Beach ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards 2023 #rwanda #RwOT

    Bar and Restaurent 'El Classico Beach'  ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards nka Bar ishyushya imyidagaduro mu Rwanda.

    Harangwa na Gahunda ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA

     

    NYURA HANO UBASHE GUHA IJWI RYAWE EL CLASSICO BEACH KWA WEST [WATORA KENSHI GASHOBOKA].

     

    Aha ni hamwe ugera ugataha utabishaka ndetse ni hamwe usohokera wahagera abo mwasohokanye bakakwirahira.Kuri El Classico Beach kwa West ni hamwe mu hamaze gushimwa n'abatari bake by'umwihariko , abantu baba bashaka kuruhuka, koga amashyuza, koga mu kiyaga cya Kivu, kurya IFI nziza iharoberwa, Inkoko nziza, ibyo kunywa byiza ndetse no kumva umukizi uryoheye amatwi.

    Ni iwabo w'ubukerarugendo

    KANDA HANO UBASHE GUTORA EL CLASSICO BEACH

     

    'El Classico Beach' rero nayo iri mu bahataniye ibi bihembo nk'uko bigaragara kurubuga [Site] itorerwaho muri ibi bihembo.

    EL CLASSICO BEACH ihatanye  muri ibi bihembo mu gihe yashyize igorora abakiriya bayo , aho ubashije kuhasohokera muri WEEKEND n'indi minsi, abasha guhabwa gahunda ya Tamira IFI mu nyarwanda , yagura amacupa 5 y'ibyo kunywa agahabwa irya 6, baba barenze 10 gutemberezwa mu kiyaga cya Kivu bikaba ubuntu.N'ibindi byinshi.Kuri El Classico hagizwe iwabo w'ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu , mu Ntara y'Iburengerazuba no mu Rwanda muri rusange.

    KANDA HANO UTORE EL CLASSICO BEACH KWA WEST

    The post El Classico Beach ihatanye mu bihembo bya Karisimbi Awards 2023 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/el-classico-beach-ihatanye-mu-bihembo-bya-karisimbi-awards-2023/

  • Bugesera FC yabonye umutoza mushya – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri nibwo iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo Eric Nshimiyimana ,ku bwumvikane bw’impande zombi.

    Nyuma y’ibyo kuri uyu wa Gatatu yahise itangaza umutoza ukomoka mu Burundi, Francis Haringingo nk’umutoza mushya aho yamusinyishije amasezerano y’umwaka 1 n’igice akazungirizwa na Nduwimana Pablo.

    Uyu mutoza yaherukaga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino atoza ikipe ya Rayon Sports yafashije gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

    Akiva muri Rayon Sports yahise ajya gutoza ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya ariko ho ibintu ntabwo byagenze neza ahita atandukana nayo hadashize igihe.

    Usibye ayo makipe kandi mu Rwanda yatoje Mukura VS nayo ayiha igikombe cy’Amahoro muri 2018, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

    Kuri ubu Bugesera FC ku rutonde rwa shampiyona iri kumwanya wa 13 n’amanota 9 inganya na Sunrise FC iri kumwanya wa nyuma.

    Haringingo Francis niwe mutoza mushya wa Bugesera FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136531/bugesera-fc-yabonye-umutoza-mushya-136531.html

  • Abakinnyi 11 Amavubi ari bubanze mu kibuga ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi iribukine umukino ufungura amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino uzabera kuri sitade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, utangire ku isaha ya 15:00 PM.

    Iyi sitade, ni nayo ikipe y’igihugu yakoreyeho imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri, aho iyi myitozo InyaRwanda yabashije kuyikurikirana rwihishwa. Ubwo imyitozo yari igeze rwagati, umutoza Torsten Spittler Frank yaje guhindura imyitozo ashyira abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rumwe, ndetse atangira kuberekera uko bazakina kina kuri uyu wa Gatatu.

    Abakinnyi 11 umutoza yahisemo ko bazabanza mu kibuga

    Ntwari Fiacre

    Omborenga Fitina

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Mutsinzi Ange

    Manzi Thierry

    Mugisha Bonheur

    Mugisha Gilbert

    Bizimana Djihad

    Nshuti Innocent

    Hakim Sahabo

    Byiringiro Lague

    Muri aba abakinnyi, batatu gusa nibo bakina mu Rwanda, akaba ari Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent kandi bose bakaba bakinira ikipe ya APR FC. Aba bakinnyi bashobora guhinduka  isaha ni isaha bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi.

    Amavubi yerekanye imyenda mishya azambara kuri uyu wa Gatatu 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136520/abakinnyi-11-amavubi-aribubanze-mu-kibuga-ku-mukino-wa-zimbabwe-video-136520.html

  • Nyuma yo guhunga kubera amadeni Samusure arat… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo Samusure yemeje ko asigaye atuye mu gihugu cya Mozambique mu mujyi wa Maputo aho yari amaze amezi atandatu atuye ariko byaragizwe ubwiru nta muntu uzi akanunu ke dore ko na film nshya yasohokaga yitwa “Makuta” yari imaze igihe idasohoka.

    Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kalisa Ernest wamenyekanye muri Sinema nyarwanda yatangaje ko umuntu wese uherereye mu gihugu cya Mozambique wamukenera mu bukwe haba kubuyobora, kuvuga amazina y’inka yamubona igihe cyose ndetse anashyiraho nimero yo kumuhamagariraho muri icyo gihugu. 

    Abantu benshi batari bazi amakuru ye n’ikimugenza muri iki gihugu cya Mozambique, batangiye kuvuga ko yaba ari amayeri arimo akoresha kugira ngo abone uko azahita yerekeza mu bihugu byo ku Mugabane  w’u Burayi cyangwa  Amerika mu buryo bumworoheye nk’uko benshi bakunze kubigenza.

    Byaje gutungurana aho mu minsi ishize Samusure yakoze Group kuri WhatsApp asaba abantu kumufasha avuga ko abayeho ubuzima butari bwiza mu gihugu cya Mozambique ndetse akaba afite ipfunwe n’icyaha mu Rwanda bituma nawe atagaruka mu gihugu cyamubyaye.

    Mu kiganiro Samusure yagiranye na Max TV, yatangaje ko yavuye mu Rwanda ahunze amadeni y’abantu yari afite ndetse n’abakinnyi ba Filime bagaragaye muri Makuta atigze yishyura. Bamwe mubo yari afitiye amadeni avuga ko bari baramugejeje mu nkiko ajya mu gihugu cya Mozambique asa nk’utorotse.

    Ubwo yafataga umwanzuro wo kugenda bikaba ngombwa ko agurisha imitungo ye yari afite mu Rwanda ndetse na Filime  igahagarara, Samusure yari yamenye amakuru ko uwo afitiye ideni yafashe ajya gukina Filime Makuta ikamuhombera yari agiye kumurega hanyuma afata icyemezo cyo guhunga atari yatabwa muri yombi. 

    Samusure yahakanye ibyo kuzajya mu mahanga ya kure yitwaje ko ari impunzi iturutse muri Mozambique atari ukuri ahabaye nk’umunyarwanda kandi ibibazo nibikemuka azagaruka mu Rwanda agahigira ubuzima mu gihugu cyamubyaye cyane ko muri Mozambique atunzwe no gusenga kenshi agakora gake.

    Kugeza magingo aya, Samusure arasabwa kwishyura arenga Miliyoni esheshatu n’igice (6,500,000 Frw) kugira ngo agaruke mu Rwanda nta cyasha afite ndetse ntawe abereyemo ideni ngo amugeze mu nkiko afungwe kandi aribyo yagiye muri Mozambique ahunze.

    Ayo madeni yose yayafashe mu gihe cya COVID-19 ubwo yasohoraga Filime ya Makuta ikaza kumuhombera akabura ubwishyu bw’ayo madeni yari yafashe. 

    Kalisa Ernest wamenyakanye nka Samusure ndetse n’andi mazina muri Filime zitandukanye, ni umwe mu bafite ibigwi muri Sinema nyarwanda  ndetse akaba n’umuhanga mu bijyanye no kuyobora amakwe  ndetse no kuvuga amazina y’inka.

    Samusure yatangaje ko yagiye Mozambique ahunze abo afitiye amadeni.


    Samusure Makuta yatangaje ko ubuzima butoroshye asaba abagiraneza ko bamufasha kwishyura amadeni akagaruka mu gihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136530/nyuma-yo-guhunga-kubera-amadeni-samusure-aratabaza-136530.html