Blog

  • “Ubwo se murumva mukeneye umutoza uvuye gutwara Champions League' Umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi nyuma yo kubona inota ku mukino wa mbere, yatangaje amagambo akakaye acececyesha abavuga ko adashoboye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Torsten Frank Spittler umaze iminsi 10 ahawe akazi ko gutoza ikipe y'igihugu Amavubi, nyuma yo gutoza umukino wa mbere akabona inota rimwe, yasubije abavuga ko adashoboye.

    Nyuma y'umukino Amavubi yanganyije 0-0 na Zimbabwe, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Frank yabajije uko byagenze kugira ngo Amavubi yisange ku mwanya 140 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

    Ati: 'Numvise muvuga ngo ntabwo nkaze, ariko se mwebwe byagenze bite ngo ikipe yanyu yisange ari iya 140 ku isi? Ubwo se murumva mukeneye umutoza uvuye gutwara Champions League.'

    Source : https://yegob.rw/ubwo-se-murumva-mukeneye-umutoza-uvuye-gutwara-champions-league-umutoza-torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-nyuma-yo-kubona-inota-ku-mukino-wa-mbere-yatangaje-amagambo-akakaye-acececyesha/

  • Yajyanye Amavubi mu gikombe cy’Afuruka ari Kapiteni: Katauti wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi yibutswe n’umugore we Oprah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema zo mu gihugu cya Tanzania, yagaragaje agahinda atewe no kwibuka Ndikumana Hamadi Katauti umaze imyaka itandatu yitabye Imana.

    Urukerera rwa tariki ya 15 Ugushyingo 2017, ni bwo hamenyekanye inkuru yari mbi mu matwi y'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, yavugaga ko Ndikumana Hamadi Katauti yamaze kuva mu Isi y'abazima.

    Nyuma y'amasaha make gusa, hahise hamenyekana andi makuru mabi yavugaga ko n'uwari myugariro Hategekimana Bonaventure Gangi yitabye Imana azize uburwayi.

    Nyuma y'imyaka itandatu aba bagabo batanze ibyishimo muri ruhago y'u Rwanda bitabye Imana, Irene Uwoya Oprah wari umugore wa Katauti, yagaragaje ko tariki ya 15 Ugushyingo ari itariki ikomeye kuri we kuko ari bwo yabuze uwari papa w'abana be.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Uwoya yagize ati 'Uyu munsi ni umunsi w'amavuko kuri nyogokuru wanjye ubyara mama wanjye. Ni n'umunsi papa Krish (Katauti) yitabye Imana. Ni umunsi ukomeye ariko Imana ni Nziza. Ruhukira mu Mahoro papa Krish.'

    Ubwo humvikanaga inkuru y'urupfu rwa Katauti, benshi barimo na muganga wa Rayon Sports Mugemena Charles, baratunguwe kuko yari yakoresheje imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove ndetse nta kibazo afite.

    Icyo yaratashye, ageze iwe akuramo imyenda ariko yumva ntameze neza. Nyakwigendera yasabye icyo kunywa umusore babanaga, amuzanira fanta ayinyweye ahita ayiruka ndetse atangira kwigaragura ababara cyane mu nda.

    Mugemana yahise ahamagarwa n'uwo musore wabanaga na Katauti, ariko ahageze mu masaha akuze asanga uyu mutoza yamaze gushiramo umwuka.

    Izina rya Hamadi, ryamenyekaniye cyane mu kipe ya Rayon Sports yakiniye imyaka myinshi ubwo yari agikina mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yajyanye-amavubi-mu-gikombe-cyafuruka-ari-kapiteni-katauti-wakiniye-ikipe-yigihugu-amavubi-yibutswe-numugore-we-oprah/

  • Umutoza w'Umudage wahoze atoza ikipe y'igihugu Amavubi, Antoine Hey yayishimye hejuru asingiza Zimbabwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Umudage wahoze atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Antoine Hey yayishimye asingiza Zimbabwe nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Amavubi y'u Rwanda yaraye anganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wa mbere w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Antoine Hey yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter, maze ashimagiza Zimbabwe uko yitwaye nyuma yo kuva mu bihano bya FIFA.

    Ati 'mwitwaye neza Zimbabwe. Nyuma y'imyaka 2 mudakina mutangiye neza. Mwitwaye neza imbere y'Amavubi cyane cyane mu gice cya kabiri. '

    Zimbabwe yafatiwe ibihano na FIFA mu ntangiriro za 2022 kubera uburyo Guverinoma y'iki gihugu yivanze mu miyoborere y'umupira w'amaguru.

    Antoine Hey wabaye umutoza w'Amavubi muri 2017 akaza kuyatwara muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc ariko ntibagarukane kuko ari ho yasezereye kuba umutoza w'ikipe y'igihugu, ntabwo yiyumvishije uburyo Umudage mwene wa bo Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mukuru w'Amavubi.

    Kuva byavugwa ko ari we mutoza mushya yahise yibaza ati 'Inde?' Ari nabwo yavugaga ko ari umutoza uvuye mu cyiciro cya 5 mu Budage asize amanuye ikipe mu cyiciro cya 6.

    Nyuma yahise akurikizaho ubutumwa bubaza niba ari cyo gihe cye cyo kugaruka mu ikipe y'igihugu Amavubi, asaba abantu gutora.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza na we yegereye FERWAFA ayisaba ko yagaruka mu Mavubi ariko bamutera umugongo, akaba yarababajwe cyane n'uburyo batamufashe bagafata Torsten Frank Spittler arusha ibigwi.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wumudage-wahoze-atoza-ikipe-yigihugu-amavubi-antoine-hey-yayishimye-hejuru-asingiza-zimbabwe/

  • “Ntabwo witegura ikizamini cya Permit y'ikamyo wowe wiga gutwarira kuri Hiligisi” Umunyamakuru David Bayingana yanenze imitegurire y’ikipe y’igihugu Amavubi aho yayigereranyije na Hiligisi – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntabwo witegura ikizamini cya Permit y'ikamyo wowe wiga gutwarira kuri Hiligisi' Umunyamakuru David Bayingana yanenze imitegurire y'ikipe y'igihugu Amavubi aho yayigereranyije na Hiligisi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye, David Bayingana yanenze imitegurire y'ikipe y'igihugu Amavubi.

    Yagize ati: 'Amavubi Ntabwo Ategurwa ngo Atsinde, Amavubi Ategurwa Bisanzwe Ahubwo Hakabaho Kugira IKIZERE ko Adversaire aba Adakomeye.

    ' Ntabwo Witegura Ikizamini cya Permit Y'ikamyo Wowe Wiga Gutwarira Kuri Hiligisi.'

    'Ntagishya gihari — uko Ikipe Y'igihugu Igomba Gutegurwa Wabisanga Hose Biranditse… N'ahacu ho Kubimenya.'

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-witegura-ikizamini-cya-permit-yikamyo-wowe-wiga-gutwarira-kuri-hiligisi-umunyamakuru-david-bayingana-yanenze-imitegurire-yikipe-yigihugu-amavubi-aho-yayigereranyije-na-hil/

  • Urugaga rwAbanditsi rugiye guhemba abagize u… – #rwanda #RwOT

    Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rutangaza ko gushimira abanditsi b'ibitabo mu mashuri bizanafasha mu gushishikariza urubyiruko rw'u Rwanda kwita  ku rurimi rwabo kavukire kuruta gukururwa cyane n’iz’amahanga.

    Nyuma yo kubona ko hari icyuho gituruka ku rubyiruko rutazi neza Ikinyarwanda, Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwagiye rutegura amarushanwa atandukanye guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza, agamije kurebera hamwe urwego abanyeshuri bariho mu bijyanye no gusoma no kwandika ibitabo mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    RWF ifatanyije n'Ishyirahamwe ry'Uruganda rw'Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association/ RWABIA) ndetse n'Inzu Isohora Ibitabo (Africa Oasis Publishing House) bateguye umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zaguze ibitabo 50 cyangwa hejuru yabyo, byanditswe mu rurimi rw'ikinyarwanda mu myaka ibiri ishize.

    Mu bushakashatsi bwakozwe, hasanzwe kaminuza zujuje ibisabwa zitarenze ebyiri mu gihugu hose.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yabwiye  InyaRwanda ko iki gikorwa cyatekerejweho nyuma yo kubona akamaro k'ibitabo byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda mu iterambere ry'igihugu.

    Avuga kandi ko hari amashuri menshi makuru na za kaminuza zidafite ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda mu masomero yabo.

    Yagize ati: 'Dushingiye ku mahitamo y'u Rwanda aho guteza imbere ururimi rw'Ikinyarwanda ari inshingano ya buri wese cyane cyane mu mashuri arera abana b'u Rwanda, dushingiye kandi ku kamaro k'ubukangurambaga mu iterambere ry'ururimi rwacu kavukire hubakwa u Rwanda rwacu, hateguwe umuhango wo guhemba amashuri makuru na za kaminuza zesheje umuhigo wo kugura byibura ibitabo 50 byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda.'

    Mu bandi bazahembwa, harimo abanyamakuru bateje imbere umuco wo gusoma ibitabo mu mwaka wa 2023/2024, ibigo by'amashuri yisumbuye byagaragaje urukundo rw'ibitabo nibura bakagura ibitabo 20 mu mwaka umwe.

    Hazahembwa kandi umwanditsi wanditse ibitabo bibiri nibura mu myaka ibiri ikurikirana (2022-2023) kandi ibyo bitabo akabimurikira Abanyarwanda bifite ISBN bitari munsi ya paji 100, inzu zisohora ibitabo zikora neza, inzu zicapa ibitabo zikora neza, inzu zigurisha ibitabo zikora neza n'inzu z'isomero zikora neza.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuzaba tariki ya 8 Ukuboza 2023 mu nzu Mbera Byombi ya Hilltop Hotel guhera saa munani z'amanywa.   



    Nyuma y’amarushanwa ajyanye no gusoma no kwandika ibitabo, ubu noneho hagiye guhembwa ibigo ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136555/urugaga-rwabanditsi-rugiye-guhemba-abagize-uruhare-mu-guteza-imbere-ururimi-rwikinyarwanda-136555.html

  • Amavubi: Itumanaho ryumutoza mukuru nabungi… – #rwanda #RwOT

    Torsten Frank Spittler uherutse guhabwa ikipe y’igihugu Amavubi, yaraye atoje umukino we wa mbere nk’umutoza mukuru, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, u Rwanda rwanganyijemo na Zimbabwe ubusa ku busa. Nubwo Torsten Frank Spittler ari umutoza mukuru, ariko ibyemezo byinshi by’ikipe y’igihugu kuva yahamagarwa kugera nijoro umukino urangiye, byakunze gufatwa n’abatoza bungirije, aribo Rwasamanzi Yves ndetse na Jimmy Mulisa.

    Torsten Frank Spittler, yemejwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi hasigaye ibyumweru 2 gusa ngo bakine na Zimbabwe. Nyuma y’iminsi mike uyu mutoza yaje gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 30 bagombaga gutangira umwiherero ariko biza kugaragara ko uru rutonde atariwe waruhamagaye.

    Mu bakinnyi 11 u Rwanda rwabanje mu kibuga, 3 nibo bakina mu Rwanda 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza umukino, umutoza Torsten Frank Spittler yatangaje ko abakinnyi bahamagawe atabazi yewe atazi n’imyanya bakinaho. Yagize Ati” nNtabwo nahita nkubwira ngo abakinnyi bari gukina uku bameze uku, kuko nibwo nkihura nabo. Abenshi ubu ndikurwana no kubafata amazina kuko sinzi n’uko bitwa.”

    Mu bakinnyi 30 bari bahamagawe umutoza akibabona imyitozo itangiye, hari abo atashimye ndetse akajya abaza abatoza bungirije niba nta bandi bahari. Aha twavuga nka Mugisha Bonheur byabaye ngombwa ko ahamagarwa nyuma, ukibaza icyari cyabaye kugira ngo ntiyitabazwe.

    Mu myitozo hari abakinnyi bashyizwe ku myanya basanzwe badakinaho kandi bikozwe n’abatoza bungirije, byatumye umutoza mukuru uko abonye umukinnyi ariko agumana ishusho ye. Urwo rugendo rwarakomeje kugera kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’umukino naho haje kugaragara kunyuranamo hagati y’umutoza mukuru ndetse n’abungiriza.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, yemeza ko mu bakinnyi bavuye hanze harimo abakuze mu mutwe kandi bazamufasha 

    Abakinnyi babanje mu kibuga, twavuga ko abanyarwanda n’ubwo nta cyizere baba bafitiye ikipe y’igihugu ariko bari banyuzwe n’abakinnyi bakoreshejwe.

    Mu gice cya kabiri, nibwo ibintu byatangiye kwivanga Amavubi atangiye gusimbuza. Byiringiro Lague yaje gusimburwa na Gitego Arthur abantu batangira kwibaza impamvu yabyo birabacanga.

    Gitego ni Rutahizamu wa Marine FC ukina nka nimero 9 ndetse muri uyu mwaka w’imikino akaba afite ibitego 2. Uyu musore twese twakemeranya ko umutoza mukuru atari amuzi, usibye Rwasamanzi Yves, usanzwe amatoza mu ikipe ya Marine FC.

    Icyo umuntu yakibaza, ni ukuntu umutoza Rwasamanzi Yves yakinishije Gitego Arthur ku mpande, kandi no muri Marine FC ubwo iryo kosa atarikora kuko abizi neza ko ari nimero 9.

    Gitego ntabwo ajya akina ari rutahizamu wenyine. Rwasamanzi Yves nano arabizi ko Gitego Arthur nk’umwana yitoreza, atajya akina imbere ari rutahizamu umwe kuko niyo abashije kujya mu kibuga aba afite undi mukinnyi uba amuri hafi.

    Gitego Arthur inshuro ya mbere yari ahamagawe mu mavubi, yahise akina umukino we wa mbere 

    Sahabo Hakim wari wakinnye umupira mwiza, yaje kuva mu kibuga imburagihe, asimburwa na Muhire Kevin. Sahabo yari yamaze kwemeza ko ari umukinnyi uri gufata cyane ndetse na Zimbabwe yari yatangiye kumugendera gake. Ubwo yavaga mu kibuga uyu musore yasohotse atishimye ndetse agaragara nk’umukinnyi wari ugifite byinshi byo gutanga.

    Tugendeye kuri Sahabo na Muhire Kevin, ntabwo Muhire Kevin yari afite ubushobozi bwo gukina ibintu bisumbye ibya Sahabo, ariko Jimmy Mulisa na Rwasamanzi Yves bahisemo kubikora uko umutoza arebera dore ko n’uwo  Muhire Kevin atazi uko akina.

    Sahabo yavuye mu kibuga abafana barababara cyane bavuga ko ariwe mukinnyi bari bacungiyeho

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko anyuzwe n’uko abakinnyi bitwaye. Yagize Ati” Mbere na mbere nishimiye uko abakinnyi bitwaye. Turi mu bihe bigoye, ngira ngo murabizi ko aribwo nkifata ikipe abakinnyi benshi simbazi, ariko natangiye kubamenya twakizerako ku mukino wa Afurika y’Epfo bizaba byatangiye kujya ku murongo.     

    Tariki 21 Ugushyingo 2023, u Rwanda ruzakira ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mukino uzabera nabwo kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye. Twavuga ko mu kindi cyumweru cy’imyitozo, umutoza Torsten Frank Spittler azaba amaze kumenya imikinire ya buri mukinnyi tugatangira kubona ibyemezo bye bwite ndetse n’ubuhanga bwe bwo gusoma umukino, bukunganirwa n’abatoza bungirije. 

    Frank yungirijwe na Jimmy Mulisa na Rwasamanzi, gusa bamwe mu bakinnyi bavuga  ko aba batoza bo mu Rwanda bavangira umutoza mukuru 

    Sahabo ntabwo yanyuzwe n’imisimburize 

    Muhire Kevin na Sibomana Patrick bitegura kujya mu kibuga 

    Byiringiro Lague yakinnye iminota 45 asimburwa na Gitego 

    Mugisha wahamagawe mu nyongera, yabanje mu kibuga akina igice cya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136570/amavubi-itumanaho-ryumutoza-mukuru-nabungiriza-be-rishobora-kuba-riri-gucika-136570.html

  • Umuhanzi Josh Ishimwe ategerejwe mu gitaramo cy’amateka i Bweranganzo cya Chorale Christus #rwanda #RwOT

    Chorale Christus Regnat yateguye igitaramo cy’amateka cyiswe i Bweranganzo izahuriramo n’umuhanzi Josh Ishimwe.

    Ni igitaramo cyiswe “i Bweranganzo” kizaba tariki ya 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubuyobozi muri Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko impamvu y’iki gitaramo ari uko bifuza gusabana n’abakunzi babo cyane ko bari bamaze imyaka 4 badakora igitaramo cyagutse nk’iki.

    Ati “Ni ukugira ngo dusabane n’abantu bacu, tugaragare nkatwe Chorale Christus Regnat, twari tumaze imyaka 4 tudakora igitaramo ahanini bitewe na Covid bituma tudashobora guhura ngo dukore igitaramo nk’iki ng’iki cyagutse.”

    Yakomeje avuga ko kandi gukorana indirimbo n’abahanzi b’indirimbo zisanzwe ari umwihariko wa bo kuko indirimbo atari Gospel gusa.

    Ati “Twemera ko Chorale ari umuryango, umuryango muhuriramo muvukana, umwe asengera mu Bakatolike, undi asengera mu Badive undi mu Baporoso ugasanga mu rugo mugiye gusenga ariko mugarutse mu rugo murataramye, iyo mutaranye rero ntabwo ya mpano ya buri umwe muyigiza hirya, ni yo mpamvu kuririmbana na bariya basore ni wa mwihariko wo kwagura imbibi, kuririmba ntabwo ari Gospel gusa harimo Gakondo n’izi zigezweho.”

    Ni igitaramo kandi bazafashwamo n’umuhanzi Josh Ishimwe wamamaye cyane mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika.

    Iyi Chorale Christus Regnat iheruka gukorana indirimbo n’abahanzi bamenyerewe mu ndirimbo zisanzwe nka Gakondo, urukundo ndetse n’iz’ubukwe barimo Yverry na Andy Bumuntu bise ‘Mama Shenge’ na bo bashobora kuzagaragara muri iki gitaramo.

    Iyi Chorale yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Igipimo cy’urukundo ya Rugamba Cyprien’, 'Abatoya Ntibagapfe’, 'Kuzwa Iteka ya Umurerwa Dorothée n’izindi, yavuze ko amarembo azaba afunguye guhera saa 16h00′ ni mu gihe igitaramo kizatangira saa 18h00′.

    Kwinjira muri iki gitaramo, hari itike y’ibihumbi 5 kuzagura mbere, umunsi w’igitaramo izaba ari ibihumbi 8, itike y’ibihumbi 10, umunsi w’itaramo izaba ari ibihumbi 15, itike y’ibihumbi 20 umunsi w’igitaramo izaba igura ibihumbi 25 ni mu gihe imeza y’abantu 6 ari ibihumbi 150.

    Chorale Christus Regnat yateguye igitaramo i Bweranganzo

    Josh Ishimwe azaba arimo

    Rugamba Yverry ashobora kuzagaragara muri iki gitaramo

    Andy Bumuntu na we ashobora kuzaba ari muri iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/Umuhanzi-Josh-Ishimwe-ategerejwe-mu-gitaramo-cy-amateka-i-Bweranganzo-cya-Chorale-Christus

  • Nibyo bishobora kuriza umukobwa, Dore ibintu 4 bishobora gutuma umukobwa arira #rwanda #RwOT

    Igitsina gore kizwiho kugira amarira hafi ndetse bakaba bashobora kurira mu byishimo ndetse no mu mubabari, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru avuga ku bintu bishobora gutuma umugore arira.

     

    Dore ibintu 4 bishobora gutuma umugore arira;

    1.Kumuca inyuma: Akenshi iyo umugore amenye ko umugabo we cyangwa umukunzi we amuca inyuma cyangwa akamwifatira, umugore ntarindi Jambo avuze cyangwa ntakindi kintu yari yakora ahita arira mbese agahinda karamwica akarira. Aho nabyo ngo bishobokera wamukobwa ugukunda nyabyo niwe urira ko wamuciye inyuma.

     

    2.Gupfusha umwana: Mu gihe umugore afite umwana uwo mwana agapfa nabyo bituma umugorere arira cyane, kuko ngo umugore n'umwana we baba bahuriye ku bintu byinshi bityo bituma umugorere wapfushije umwana agahinda kamutera kurira.

     

    3.Urukundo afitiye ababyeyi be: Umukobwa cyangwa umugore bivugwa ko ariwe muntu ukunda ababyeyii be cyane kurusha abandi, rero mu gihe abuze umwe mu babyeyi be nabyo bishobora gutuma umugore arira kubera kugira agahinda.

    4.Surprise: Mu gihe umugore cyangwa umukobwa atunguwe n'umuntu akunda akamutunguza ikintu atazi adasanzwe abona mu buzima bwe bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa arira.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Nibyo bishobora kuriza umukobwa, Dore ibintu 4 bishobora gutuma umukobwa arira appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nibyo-bishobora-kuriza-umukobwa-dore-ibintu-4-bishobora-gutuma-umukobwa-arira/

  • Umuhanzi Iyanya wakoranye na Urban Boy yavuze ko gukundana n'abakobwa benshi bikenesha abasore #rwanda #RwOT

    Iyanya wamamaye muri Afurika yagaragaje ko gukundana n'abakobwa benshi bibera umutwaro abasore bigatuma bakoresha amafaranga cyane bagatakaza n'igihe.

     

    Iyanya Onoyom Mbuka wamamaye nka Iyanya, ni umuhanzi wo muri Nigeria, wakoranye indirimbo 'Tayali' n'Itsinda rya Urban Boyz ricyuzuye.Ubwo yaganiraga na DoyinSola David's Podcast mu gace kitwa 'Doyin's Corner' , Iyanya yagaragaje ko we adakunda ibintu byo gucana inyuma hagati y'abakundana.

     

    Iyanya yavuze ko atakora ikosa ryo guca inyuma uwo bakundana cyangwa bashakanye ndetse ashimangira ko we yizerera mu bintu byo kuba umugabo cyangwa umusore yagira umukunzi umwe.Yavuze ko impamvu zo gukundana n'umukobwa umwe zishobora guturuka kukuba hakoreshwa amafaranga menshi.

     

    Kuri Iyanya ngo gukundana n'abakobwa barenze umwe, ni ikibazo gikomeye kigusha ubukungu yemeza ko gutereta abarenze umwe bisaba igishoro cy'igihe, imbaraga n'amafaranga.

     

    Uyu muhanzi yemeza ko gukundana n'umukobwa umwe bihagije.Iyanya yamamaye mu ndirimbo 'Kakure'.

    The post Umuhanzi Iyanya wakoranye na Urban Boy yavuze ko gukundana n'abakobwa benshi bikenesha abasore appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-iyanya-wakoranye-na-urban-boy-yavuze-ko-gukundana-nabakobwa-benshi-bikenesha-abasore/

  • Inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko abapolisi 1000 bajya muri Haiti #rwanda #RwOT

    Inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje itegeko ryohereza abapolisi 1000 mu butumwa bwa Loni muri Haiti

    Aba bapolisi ba Kenya nubwo bwose yaba mu gihugu imbere no ku ruhando mpuzamahanga bavumirwa ku gahera kubera guhohotera abaturage, bitezweho guhangana n'amabandi asa n'ayamaze kwigaranzura ubutegetsi muri Haiti.

    Ikinyamakuru The Star cyanditse ko ubu hasigaye gutegereza umwanzuro w'urukiko rwa Nairobi ku kirego cyatanzwe n'ishyaka Thirdway Alliance gitambamira uyu mugambi.

    Guverinoma ya Kenya iherutse kwemera uyu mushinga hategerezwa ko inteko ishinga amategeko ibiha umugisha, bakabaye bahise bagenda hasigaye uru rubanza

    Amakuru ava mu mbere muri Kenya aravuga ko hari itsinda ry'abapolisi ba Kenya bamaze igihe mu mujyi wa Port au Prince bahitegereza neza ngo bamenye amakuru y'akazi kabategereje.

    Hagati aho ariko umudepite ukuriye amashyaka mato mu nteko ya Kenya  Opiyo Wandayi  imbere y'ahakorera inteko ngo yivumaguraga avuga ko izi ntumwa za rubanda ubanza ubwonko budakora neza, kuko itegeko riha ububasha abadepite kwemera ko abasirikare bajya mu butumwa hanze y'igihugu ritabaha uburenganzira ku bapolisi, agasanga ntaho bari bakwiye kujya.

    Uyu mudepite avuga ko aho yabereye abonye igihugu gikandagira amategeko nkana kikanahimba andi, kuko ngo itegeko rivuga ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere no mu mazi, nta nahamwe havugwa abapolisi.

    Bwana  Opiyo Wandayi yavuzeko abanya Kenya bari guterwa nk'agapira kuko nk'aba bapolisi utamenya inyungu bagiye guhagararira kuko nta tegeko ribemerera gusohoka mu gihugu.

    Impungenge ze ngo ni uko abana b'abanya Kenya bagiye gupfa nk'ibimonyo muri Haiti kubera inyungu za bamwe z'amafranga, ndetse ngo aho bibabarije ni uko abatora kohera aba bana b'igihugu batatuma abana babo bajyayo cg se ngo bo ubwabo bigireyo. Aba bapolisi 1000 bagiye kujya kurwana muri Haiti igihugu kikishyurwa miliyaridi 36 z'amashilingi mu mwaka umwe.

    The post Inteko ishinga amategeko ya Kenya yemeje ko abapolisi 1000 bajya muri Haiti appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/16/inteko-ishinga-amategeko-ya-kenya-yemeje-ko-abapolisi-1000-bajya-muri-haiti/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inteko-ishinga-amategeko-ya-kenya-yemeje-ko-abapolisi-1000-bajya-muri-haiti