Blog

  • Petit Messi na we arimo: Kapiteni wa Rayon Sports y’abato, Iradukunda Pascal yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi igiye muri CECAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Petit Messi na we arimo: Kapiteni wa Rayon Sports y'abato, Iradukunda Pascal yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi igiye muri CECAFA.

    Umutoza w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 18, Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 20 bazifashishwa mu mikino ya CECAFA -18.

    Iyi mikino izabera muri Kenya guhera mu Cyumweru gitaha.

    Aba bakinnyi barimo 10 basoje amashuri yisumbuye bagifite imyaka iri munsi ya 18.

    Source : https://yegob.rw/petit-messi-na-we-arimo-kapiteni-wa-rayon-sports-yabato-iradukunda-pascal-yahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-igiye-muri-cecafa/

  • Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA #rwanda #RwOT

    Abavugabutumwa benshi usanga bisanga mu murimo wo kuvuga ubutumwa baranyuze mu buzima bubi bugoye ndetse banyura mu bigeragezo nkibyo n'abandi banyuramo ariko Imana ikababa hafi bagakizwa bikabahira.

     

    Uyu muvugabutumwa uzwi ku mazina ya Pastor T, inkuru ye yatangaje benshi maze bakomeza gutega amatwi ubutumwa bwe. Uyu muvugabutumwa yavuze inkuru ye y'ukuntu yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA.

     

    Yavuze ko mu busore bwe yari umunyabyaha ndetse ko atatinyaga kuryamana n'abagore, ikindi uyu mugabo yivugira ko icyo gihe yakoraga ibyo byaha byose yumvaga yishimye ariko ngo ntakintu kiza gushimisha kurusha kubana n'Imana, kubaha Imana, Kudakora ibyaha nicyo kintu kinezeza cyane.

     

    Yakomeje avuga ko umunsi umwe yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA, icyo gihe yumvaga ageze kuri cya gihe uba utegereje urupfu kubera ubwoba, icyakora avuga ko Imana yamugiriye impuhwe imukura mu byaha ndetse inamusimbutsa urwo rubyu.

     

    Kuba icyo gihe uyu mu Pasiteri yavuze ko ubuzima bwe yabweguriye Imana, yabweguriye rureme we wamukuye mu rupfu, aramukunda aramuruhura maze amugira mushya Kandi ntacyo yitayeho atitaye ku hahise he.Pasiteri T avuga ko kuri ubu yamamaza ubutumwa bwiza bw'Imana, ndetse ko kuri ubu yifashisha ahahise he mu kwigisha abantu ko ntakinanira Imana.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: TUKO

    The post Umu Pasiteri yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umu-pasiteri-yavuze-uko-yarokotse-urupfu-ubwo-yaryamanaga-nabagore-babiri-bafite-ubwandu-bwa-sida/

  • Byibura ubaha mama ukubyara ! Umukobwa yakoze ibiteye isoni mu muhanda ahanurwa hamwe na bagenzi be #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi tugezemo iterambere rimaze kwangiza umuco ndetse n'ibindi byinshi, kubera izi mbuga nkoranyambaga zateye byagorana ko ku munsi habura umuntu ukora agatendo ku karubanda.

     

    Uko abikora Kandi Niko bihita bikwirakwira hirya no hino mu bantu cyane ko izi mbugankoranyambaga zihita zituma icyo kintu gisakara hose.Mu gihugu cya Kenya, umukobwa ukiri muto uri mu myaka ya za 20, utabashijwe kumenywa imyirondoro ye yafashwe amashusho Ari hagati mu muhanda mu mujyi wa Nairobi Ari gukuramo ikariso yari yambaye ku karubanda maze abantu bifata ku minwa barumirwa.

     

    Amashusho uyu mukobwa yafashwe Ari gukuramo ikariso yari yambaye ku karubanda, yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga maze abantu benshi bakomeza kwemeza ko umuco ukomeje kuba amateka cyane mu rubyiruko.

     

    Icyakora, uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi n'abashinzwe umutekano kubera igikorwa cyo kwiyandarika ku karubanda ndetse no kwitesha agaciro nkurubyiruko. Nta makuru avuga ku myirondoro yuyu mukobwa yari yamenyekana.

     

    Byatumye ku mbuga nkoranyambaga havuka impaka zikomeye hibazwa Niba uwo mukobwa Ari muzima cyangwa Ari afite ikibazo cyihariye, icyakora nta makuru ahari yemeza ko uwo mukobwa afite ikibazo mu mutwe.

     

    Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kwibasira uyu mukobwa, umwe yagize ati' Niba udashobora kwiyubaha, kubaha mama wawe ukubyara byo byakunaniza iki koko!!', Undi nawe ati' Urubyiruko rwubu ni ikibazo muri society, babyeyi mube hafi mu buzima bw'abana banyu mubahe uburere bukwiye.

    Umuco nk'uyu ntukwiriye mu rubyiruko

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    'Source: News Hub Creator

    The post Byibura ubaha mama ukubyara ! Umukobwa yakoze ibiteye isoni mu muhanda ahanurwa hamwe na bagenzi be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byibura-ubaha-mama-ukubyara-umukobwa-yakoze-ibiteye-isoni-mu-muhanda-ahanurwa-hamwe-na-bagenzi-be/

  • Kumezi 7 gusa atunze Company ikomeye ! Asia Brown wo muri Kenya umwe mu bana bato batunze agatubutse #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ababyeyi benshi batunze agatubutse bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo nabo batere ikirenge mu cyabo uko byamera kose, Niko bimeze kuri uyu mwana w'umukobwa ukiri muto w'amezi 7 gusa wo mu gihugu cya Kenya akaba atunze Company ye.

     

    Vera Sidika ni nyina w'uyu mwana, uyu mugore akaba ari umwe mu bagore Bazwi b'ibyamamare mu gihugu cya Kenya. Rero uyu mugore niwe watumye umwana we w'umukobwa Asia Brown aca agahigo ko kuba umwana muto utunze agatubutse kuko afite company ye.

     

    Mu kwizihiza isabukuru ya mezi 7 muri 2022 umukobwa we Asia Brown avutse, uyu mugore nibwo yakoze agashya maze afungura company yuyu mwana maze ayita 'Asia Brown Babycare' arinayo mpano yahaye umwana we muri ibyo birori bituma umwana we aca agahigo ko kuba umwana muto utunze company.

     

    Ubwo uwo mwana Asia Brown yahabwaga iyo company byatumye aca agahigo mu gihugu cya Kenya ko kuba umwana ukiri muto utunze company ye ndetse aca agahigo no ku isi hose.

     

    Nyina Vera Sidika yavuze ko atewe ishemo nibyo umukobwa we yagezeho ku mezi 7 gusa.Muri iyi company yuyu mwana ukiri muto cyane habonekamo amavuta yo gusiga abana ndetse n'ibindi bikoresho by'abana.

     

    Kuri ubu iyi company imaze umwana umwe urenga ikora ndetse bivugwa ko imaze kwigarurira imitima ya bakiriya benshi.Asia Brown ni umwe mu bana baciye agahigo ko kuba umwana muto utunze company ye mu gihugu cya Kenya.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Kumezi 7 gusa atunze Company ikomeye ! Asia Brown wo muri Kenya umwe mu bana bato batunze agatubutse appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kumezi-7-gusa-atunze-company-ikomeye-asia-brown-wo-muri-kenya-umwe-mu-bana-bato-batunze-agatubutse/

  • Dore impamvu 5 umugore uca inyuma umugabo we atajya apfa gufatwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    1. Abagore bazi guhisha ibyiyumviro byabo: niba uri umugabo biragoye cyane gufindura niba umugore wawe afitiye ibyiyumviro undi mugabo kuko bashobora no guhura akigira nkaho atamuzi kandi baziranye.

    2. Abagore bazi guhisha amabanga : biragoye cyane kuzamenya ibanga umugore yaguhishe kurenza uko byorohera umugore kumenya ibanga ry'umugabo.

    3. Abagore bagira amahitamo utacyeka: ushobora nko gucyeka ko umugore wawe aguca inyuma ariko ukaba utakeka uwo babikorana. Hari ubwo uba utekereza ko abikorana n'umugabo ufite amamodoka, cyangwa se imitungo myinshi cyangwa ubwiza n'imiterere idasanzwe, ariko nyamara ugasanga abikorana na zamu wo ku gipangu muturanye.

    4. Abagore bazi kureshya no kubeshya cyane ku buryo ashobora kuba aguca inyuma n'umuntu wowe ubwawe wihereye uburenganzira bwo kuba mu nzu yawe, rimwe na rimwe akaba yamwita musaza we ubundi mubyara we cyangwa undi muntu bafitanye isano, bityo bakajya baguca inyuma ntubimenye.

    5. Abagore batinya gufatwa kandi batinya ko abantu babavuga igihe bababonanye n'abandi bagabo bityo rero bakagerageza kubikorere mu bwihisho utapfa gufindura.

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-5-umugore-uca-inyuma-umugabo-we-atajya-apfa-gufatwa/

  • Abanyamakuru barebye umukino w’Amavubi na Zimbabwe bahengereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru barebye umukino w'Amavubi na Zimbabwe bahengereza.

    Nubwo Stade ya Huye yarimo abafana bake kubera impamvu zishobora kuba zirimo ko umukino wabaye mu masaha y'akazi kandi mu mibyizi, ntibyabujije ko benshi bawureba bahengereza.

    Mbere y'uko igice cya kabiri cyawo gitangira, imvura yaguye i Huye yatumye abafana bishyuye 1000 Frw bari mu gice kidatwikiriye kigana ku Karubanda, birukankira kugama mu gice gitwikiriye cyicaramo abanyamakuru n'abandi bafana bishyuye 5000 Frw kuri uyu mukino.

    Kubera ko aho hari hasanzwe huzuye, abagiye kugama bahagaze mu ruhande ahaba hari inzira zo kunyuramo n'inyuma ahatari intebe. Byabaye ngombwa ko n'abari mu byicaro byabo bahagarara, bamwe bareba umukino bahengereza, abandi bahitamo kwifashisha insakazamashusho nini yo muri Stade ya Huye.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-barebye-umukino-wamavubi-na-zimbabwe-bahengereza/

  • Babiri ni aba APR FC: Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yirukanye abakinnyi 5 mu mwiherero w’Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yirukanye abakinnyi 5 mu mwiherero.

    Abakinnyi barimo NZEYURWANDA Jimmy Djihad, NIYIGENA Clément, ISHIMWE Christian, KWITONDA Alain Bacca na MUGISHA Didier bamaze gusezererwa mu mwiherero w'ikipe y'igihugu.

    Ikipe yagarutse i Kigali, uyu munsi saa cyenda baritoreza kuri Kigali Pélé Stadium.

    Biteganyijwe ko barakina undi mukino tariki ya 21/11/2023 aho bazaba bakiriye ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo.

    Source : https://yegob.rw/babiri-ni-aba-apr-fc-umutoza-wikipe-yigihugu-amavubi-yirukanye-abakinnyi-5-mu-mwiherero-bari-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi/

  • Abashoferi bo mu Rwanda bari kumwenyura nyuma y’igikorwa Polisi y'u Rwanda yabakoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahari Camera zandikira abarengeje umuvuduko w'ibinyabiziga mu Rwanda, hatangiye gushyirwa ibyapa bibaburira, kugira ngo baringanize umuvuduko.

    Ni igikorwa cyatangiye gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), aho ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose habanziriza ahari Camera zandikira abagendera ku muvuduko urenze uwagenwe.

    Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda, bakunze kuzamura amajwi bavuga ko ubundi ahari camera nk'izi, haba hakwiye gushyirwa ibimenyetso byo ku muhanda nk'uko biteganywa n'amategeko y'umuhanda.

    Umwe mu batwara ibinyabiziga, yavuze ko ibi byapa bizafasha abashoferi kwirinda kugwa mu makosa bajyaga bafatirwamo n'izi camera zikabandikira.

    Ati 'Ubusanzwe ahari ikidasanzwe ku muhanda, haba hagomba gushyirwa ikimenyetso nk'uko biteganywa n'amategeko y'umuhanda. Ibi rero bizafasha abashoferi kutongera kugwa mu makosa yo kwandikirwa na ziriya camera.'

    Gusa avuga ko nanone bishobora kuzongera amakosa mu muhanda kuko abantu bazaba bazi ko bari buze kubona icyapa kibamenyesha ko imbere hari Camera, bizajya bituma birara bakagendera ku muvuduko wo hejuru mu gihe batarabona icyo cyapa.

    Ibyapa bizajya bimenyesha abatwaye ibinyabiziga ko imbere hari Camera

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yagiranye n'itangazamakuru mu kwezi gushize k'Ukwakira, yavuze ko izi camera zigiye kujya zitahura n'andi makosa ndetse zikanayandikiraho abashoferi, atari ukurenza umuvuduko gusa nk'uko byari bisanzwe.

    Icyo gihe yagize yagize ati 'Udafite ubwishingizi, mu gihe kiri imbere, Camera izamenya ko imodoka iriho igenda idafite ubwishingizi, izamenya ko imodoka iriho igenda idafite Contrôle technique, izamenya ko imodoka iriho igenda nyirayo ari kuvugira kuri telefone cyangwa atambaye umukandara. Izanamenya ko imodoka iriho igenda ifite umuvuduko.'

    IGP Namuhoranye yavuze ko mu gihe camera zo ku muhanda zizatangira gutahura aya makosa yose ndetse no kuyandikiraho abashoferi, bizatanga umusaruro, kuko abantu bazajya birinda gutwara ibinyabiziga batujuje ibitahurwa na zo.

    Source : https://yegob.rw/abashoferi-bo-mu-rwanda-bari-kumwenyura-nyuma-yigikorwa-polisi-yu-rwanda-yabakoreye/

  • Bahembwa hejuru ya miliyoni 1.5! Abanyarwanda 1000 bagiye guhabwa akazi gahoraho muri Israel iri mu ntambara na Hamas – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yatangaje ko ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda igihugu cye gishaka kohereza Abanyarwanda bagera ku 1000 bazajya muri iki gihugu bagiye mu kazi bitari ukwiga nk'uko byari bisanzwe bikorwa.

    Ibi Amb Weiss yabitangaje kuri uyu wa 15 Ugushyingo mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga witwa 'Seed Resilience' wo gufasha abahinzi bo mu Rwanda kugerwaho n'imbuto nziza ku buryo bazamura umusaruro w'imboga n'imbuto.

    Ni umushinga w'umuryango utegamiye kuri leta wo muri Israel witwa Fair Planet watangijwe n'umunya-Israel Dr Shoshan Haran.

    Ubusanzwe Abanyarwanda bajyaga muri Israel babaga bagiye mu masomo atandukanye nk'ubuhinzi bw'indabo, imboga n'imbuto, kuhira mu buryo bugezweho n'ibindi bakagaruka nyuma y'umwaka ibyo bungutse bakabishyira mu bikorwa.

    Kuri iyi nshuro Weiss yavuze ko begereye Guverinoma y'u Rwanda barayiganiriza kugira ngo bohereze abakozi batandukanye bakazajya bafatwa nk'uko Abanya-Israel bafatwa ku bigenerwa umukozi.

    Ati 'Turashaka abagera ku 1000. Urumva ko ari benshi. Bazaba bakora bitari ibisanzwe byo kwiga. Bazahabwa ibigenerwa umukozi byose nk'ibigabwa umwenegihugu. Bijyanye n'uko Abanya-Israel bamwe bishwe abandi bakaba bari mu ntambara, dukeneye abakozi benshi. Abazaherwaho ni abanyuze muri iriya gahunda ifasha Abanyarwanda kwiga muri Israel.'

    Yavuze ko nubwo bafite abakorerabushake bari mu mirimo itandukanye muri iki gihugu, ariko hakiri imirimo ikeneye abantu benshi 'kuko nubwo duha Abanyarwanda amahirwe yo kwiga, kuri ubu natwe dukeneye abaza kudufasha mu mirimo itandukanye na bo bakunguka amafaranga. Ni amahirwe akomeye kuri twese.'

    Yashimangiye ko aya masezerano bari kugirana n'u Rwanda adasanzwe, kuko ari rwo gihugu cya Afurika cyonyine bari kugirana ubu bufatanye, bigashingira kuko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyabonye Abanyarwanda nk'abakozi.

    Israel iri mu bihugu bihemba neza ku Isi kuko ikigo gishinzwe ibijyanye n'ubwushingizi no kurengera abakozi cy'iki gihugu kigaragaza ko umushahara wo hasi umukozi abona ungana na ama-Shekel ya Israel 5.571 angana na 1.826.677 Frw.

    Ku bijyanye n'abanyeshuri b'Abanyarwanda bajya kwimenyereza umwuga muri Israel, Amb Weiss yavuze ko muri uyu mwaka wa 2023, bongerewe bava ku 200 bagera kuri 250, ashimangira ko n'ubu bari mu biganiro kugira ngo bongerwe.

    Ati 'Mu byumweru bibiri bishize twaganiriye na Guverinoma y'u Rwanda twemeza ko twakongeraho abandi 200 bakaba 450.'

    Yavuze ko ari icyemezo kiri kwigwaho ashimangira ko igihugu cye kirangamiye ko hajyayo benshi kugira ngo babyaze ayo mahirwe umusaruro.

    Amb Weiss yavuze ko uretse uwo mushinga wo guha Abanyarwanda akazi muri Israel, iki gihugu kuri ubu kiri guteganya imishinga itandukanye irenze ku kigo cy'icyitegererezo giteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bugezweho cyahaye u Rwanda.

    Yavuze ko kugeza ubu hari undi Munya-Israel ushaka kubaka icyanya kibungabunga ibidukikije mu Rwanda kizaba ari icya mbere kinini muri Afurika.

    Ati 'Ni ikintu kigari turi gukoraho kuva umwaka ushize ndetse turi mu biganiro bya nyuma. Nibikunda iki gikorwaremezo kizashyirwa mu Karere ka Nyagatare. Ni icyanya kizashyirwamo ikigo cyita ku matungo, icyanya kirengera urusobe rw'ibinyabuzima n'ibindi. Ni umugiraneza uzaba ukoresha amafaranga ye.'

    Yashimangiye ko icyo cyanya kizafasha mu kurengera ibiti, abantu bakareka kubitema uko biboneye n'amatungo arwaye bakajya bayajyanayo akavurwa ndetse hagashyirwamo n'ikigo cyigisha kurengera ibidukikije n'ubuhinzi n'ubworozi bugezweho.

    Ngo ni igikorwa kizajyana n'indi mishinga iteza imbere ubworozi no kuzamura umukamo mu Rwanda, Amb Weiss agatangaza ko bari gukorana n'u Rwanda harebwa uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa cyane ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy'amakusanyirizo y'amata make.

    Ati 'Ubusanzwe impuzandengo y'umukamo utangwa n'inka yo mu Rwanda ni litiro eshanu. Dushaka guteza imbere ubu bworozi ku buryo byibuze inka yajya itanga litiro 27 ku munsi. Ni ibintu bishoboka kuko Israel ibifitemo ubumenyi bwisumbuye.'

    Ibindi bifuza gukora mu Rwanda birimo kubaka inganda ziyungurura amazi yakoreshejwe akongera gukoreshwa, ibintu muri Israel bazobereyemo kuko 95% by'amazi akoreshwayo aba ari ayakoreshejwe akayungururwa bundi bushya kuko Israel ari igihugu giherereye mu butayu.

    Source : https://yegob.rw/bahembwa-hejuru-ya-miliyoni-1-5-abanyarwanda-1000-bagiye-guhabwa-akazi-gahoraho-muri-israel-iri-mu-ntambara-na-hamas/

  • Abakora umuziki Gakondo muri iki gihe bacyeje… – #rwanda #RwOT

    Iyo uganiriye n'abahanzi bakora umuziki wo mu njyana ya gakondo muri iki gihe, benshi muri bo bakubwira ko bafite uwo bavomaho inganzo, wemeje imitima yabo kureka kuririmba injyana zigezweho, bakayoboka iya gakondo kandi bakiri bato.

    Mu Rwanda, hamaze kuvuka abahanzi benshi bakora injyana ya gakondo. Bamwe muri bo bamaze kugera ku rwego rushimishije, ndetse bakora ibitaramo haba mu Rwanda no mu mahanga kandi bikitabirwa ku kigero cyo hejuru.

    Cyusa Ibrahim, umaze gushinga imizi muri iyi njyana yaganiriye na InyaRwanda, maze asobanura ko gakondo ari injyana yabyirukiyemo akayikuriramo abifashijwemo n'ababyeyi be ndetse n'abamubanjirije muri uyu muziki afatiraho icyitegererezo.

    Yagize ati: 'Gakondo ni ubuzima bwanjye kuko nabibyirukiyemo, mbifashijwemo n'ababyeyi banjye kuko natangiye kubyina mu itorero mfite imyaka itanu; rero ubutore narabukuranye.'

    Akomoza ku bamubanjirije bamubereye urugero yagize ati: 'Njyewe abahanzi ba gakondo mfataho ikitegererezo ni benshi gusa ab'ingenzi ni:

    – Maman Uwera Florida, ni nawe mwarimu wanjye indirimbo nyinshi mpimba mbanza kuzimwumvisha; kandi yanyigishije nyinshi cyane za gakondo yo hambere.

    – Rugamba Sipuriyani; ni umuhanzi njye ntanatinya kuvuga ko yari umuhanuzi; ikibonezamvugo yagiraga sinzi ko hari abahanzi bazakigira.'

    Cyusa Ibrahim yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Imparamba,' Muhoza, Marebe, Umwiza yafatanije na Riderman, Rwanda Nkunda n'izindi nyinshi.

    Abakobwa b'impanga, Ange Ndayishimiye na Pamella Bamureke nabo bamaze kuba ubukombe mu njyana ya gakondo, bafite ababanjirije bafata nk'ibyitegererezo muri iyi njyana. 

    Bamwe muri bo, banabahimbiye indirimbo bise 'Ndamurika' ibashimira ku bw'uruhare bagize mu kuzamuka kwabo. Muri abo, harimo Cecile Kayirebwa, Muyango na Massamba Intore.


    Cecile Kayirebwa, icyitegererezo kuri Ange na Pamella

    Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, Ange & Pamella basobanuye ko bakunze injyana gakondo kuva bakiri  bato, kuko banabyirutse babyina mu matorero atandukanye.

    Bagize bati: 'Gakondo ni injyana nziza cyane iryoheye ugutwi, yuje ubuhanga n’umwimerere. Twarushijeho kuyiyumvamo cyane kuko twakuze dukunda imbyino za gakondo ndetse tunabyinira amatorero atandukanye.'


    Massamba Intore nawe ni umwe mu bahanzi ba gakondo batera imbaraga Ange na Pamella

    Aba bakobwa bihebeye gakondo, babajijwe abo bafata nk'icyitegererezo basubije bati: 'Abahanzi gakondo bo hambere dufata nk’icyitegererezo ku isonga haza Nyambo y’icyeza Cecile Kayirebwa. 

    Twakunze ibihangano bye cyane kuva tukiri bato ku buryo aho twatangiye kubonera ko dufite impano yo kuririmba twifuzaga gutera ikirenge mu cye. Hari kandi na Kamaliza ndetse na Muyango abo rwose nibo batubereye icyitegererezo muri iyi njyana.'

    Bashimangiye ko aba babyeyi babasigiye umurage ukomeye wo gukunda igihugu n'umuco wabo. Basoje bavuga ko bifuza gusigasira uwo murage bahawe, bakawusigira abari kubyiruka kandi bizeye ko nabo bazawukomeza.


    Muyango wamamaye cyane muri gakondo hagati y’impanga zimaze kwigarurira imitima ya benshi

    Ange na Pamella batangiye umuziki mu 2008 ariko baza gushinga imizi muri 2016 ubwo bamenyanaga n'umubyeyi wubashywe cyane muri iyi njyana Cecile Kayirebwa, binyuze mu marushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yateganyaga gukorera mu Rwanda.

    Cyusa Ibrahim, intore cyane mu njyana ya gakondo, umwimerere w’u Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136539/abakora-umuziki-gakondo-muri-iki-gihe-bacyeje-bakuru-babo-babaharuriye-inzira-136539.html