Blog

  • Kwizirika umukanda:Malawi yakuyeho ingendo z'abategetsi mu mahanga uhereye kuri perezida. #rwanda #RwOT

    Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yahagaritse by'ako kanya ingendo zose zo mu mahanga ze n'iz'abandi bategetsi bose bo muri guverinoma.

    Yanategetse abaminisitiri bose ubu bari hanze y'igihugu kugaruka.

    Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo ku wa gatatu nijoro, yanatangaje ibibujijwe mu ngendo z'imbere mu gihugu ndetse agabanyaho kimwe cya kabiri (1/2) ku bitoro bigenewe abaminisitiri n'abategetsi bo hejuru bo muri guverinoma.

    Izi ngamba ziriho kugeza muri Werurwe (3) mu 2024 ubwo uyu mwaka w'ingengo y'imari uzaba urangiye.

    Ingamba zimwe nk'izo zo kwizirika umukanda zari zanatangajwe mu gihe cy'icyorezo cya Covid, ariko nta kintu kinini zatanze kuko zitakurikijwe cyane.

    Perezida Chakwera yasabye minisitiri w'imari gushyiraho uburyo bushyize mu gaciro bwo kongerera umushahara abakozi bose ba leta mu isuzuma ry'ingengo y'imari ryo mu gihe kiri imbere.

    Yanatanze amabwiriza y'igabanywa ry'umusoro ku nyungu ku bantu ku giti cyabo mu ngengo y'imari nshya, mu rwego rwo gufasha abakozi bafite imishahara yatakaje agaciro kubera guta agaciro kw'ifaranga.

    Iki cyemezo cya Chakwera kibaye mu gihe ikigega cy'isi cy'imari (IMF/FMI) cyemeje inguzanyo igenewe Malawi mu gihe cy'imyaka ine, ya miliyoni 174 z'amadolari y'Amerika (miliyari 217Frw), nyuma y'iminsi iki gihugu kigabanyije agaciro k'ifaranga ryacyo.

    Ku cyumweru, banki nkuru ya Malawi yatangaje igabanuka rya 44% ry'agaciro k'ikwaca (kwacha) rya Malawi.

    Bamwe mu basesenguzi bumvikanisha ko uko guta agaciro kw'ifaranga bishobora kuba ari byo IMF yasabye Malawi kugira ngo ibone kuyiha iyo nguzanyo.

    The post Kwizirika umukanda:Malawi yakuyeho ingendo z'abategetsi mu mahanga uhereye kuri perezida. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/16/kwizirika-umukandamalawi-yakuyeho-ingendo-zabategetsi-mu-mahanga-uhereye-kuri-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwizirika-umukandamalawi-yakuyeho-ingendo-zabategetsi-mu-mahanga-uhereye-kuri-perezida

  • Antoine Hey wataye Amavubi muri Maroc yayishimye hejuru #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Umudage wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Antoine Hey yayishimye asingiza Zimbabwe nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Amavubi y’u Rwanda yaraye anganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Antoine Hey yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter, maze ashimagiza Zimbabwe uko yitwaye nyuma yo kuva mu bihano bya FIFA.

    Ati “mwitwaye neza Zimbabwe. Nyuma y’imyaka 2 mudakina mutangiye neza. Mwitwaye neza imbere y’Amavubi cyane cyane mu gice cya kabiri. “

    Zimbabwe yafatiwe ibihano na FIFA mu ntangiriro za 2022 kubera uburyo Guverinoma y’iki gihugu yivanze mu miyoborere y’umupira w’amaguru.

    Antoine Hey wabaye umutoza w’Amavubi muri 2017 akaza kuyatwara muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc ariko ntibagarukane kuko ari ho yasezereye kuba umutoza w’ikipe y’igihugu, ntabwo yiyumvishije uburyo Umudage mwene wa bo Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi.

    Kuva byavugwa ko ari we mutoza mushya yahise yibaza ati “Inde?” Ari nabwo yavugaga ko ari umutoza uvuye mu cyiciro cya 5 mu Budage asize amanuye ikipe mu cyiciro cya 6.

    Nyuma yahise akurikizaho ubutumwa bubaza niba ari cyo gihe cye cyo kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi, asaba abantu gutora.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza na we yegereye FERWAFA ayisaba ko yagaruka mu Mavubi ariko bamutera umugongo, akaba yarababajwe cyane n’uburyo batamufashe bagafata Torsten Frank Spittler arusha ibigwi.

    Antoine Hey yashimiye Zimbabwe

    Antoine Hey yashimishijwe no gutsindwa kw’Amavubi

    Ntabwo yumva uburyo Torsten yahawe gutoza Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/antoine-hey-wataye-amavubi-muri-maroc-yayishimye-hejuru

  • Umuhanzikazi Tiwa Savage yahishuye ibintu 5 atigeze ubwira uwariwe wese #rwanda #RwOT

    Tiwa Savage wamamaye muri muzika yamennye ibanga amaranye imyaka myinshi

    Ishusho ya muzika muri Afrobeat , Tiwa Savage yafashe amashusho yatambukijwe kuri Billboard agaragaza ibintu 5 benshi batamuziho.

     

    Icyamamare mu ndirimbo 'Some Body 's Son' Tiwa Savage, yatagiye avuga uburyo yanga inkweto za High Heels [ Inkweto za shinga ] , avuga ko akunda kuzambara mbere y'igitaramo.Tiwa Savage yavuze ko we akunda kuririmba yambaye inkweto zo mu bwoko bwa Nickers cyangwa ibirenge.

     

    Tiwa Savage kandi yahishuye ko ikintu akunda cyane nk'ifunguro ari umugati, ndetse yemera ko amwe mu mashusho acishwa kuri Instagram ye ariwe uba wayagizemo uruhare.

     

    Tiwa Savage yahishuye ko adakunda kuba kukarubanda aho abantu bamubona by'umwihariko mu gihe atarimo kuririmba cyangwa gukora ibiganiro.

     

    Uyu muhanzikazi yahishuye ko iyo atari muri muzika aba ari murugo iwe arimo kureba Filime.

     

    Yagize ati:' Muraho neza, uyu ni Tiwa Savage , ibi ni bimwe mu bintu 5 ushobora kuba utari unziho.

     

    'Nanga inkweto ndende , nkunda kuririmba nambaye ibirenge.

    'Amafunguro nkunda ni umugati

    'Akenshi sinjye ukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye

    'Mbanabihiwe iyo ntari kuri Stage cyangwa ntari gukora ibiganiro.
    Mbandi murugo ndimo kureba Filime.

    'Filime ndimo gukunda muri iyi minsi ni 'Downtown Abbey'.

    'Ibyo ni bimwe mu byo mutari munziho'.

    The post Umuhanzikazi Tiwa Savage yahishuye ibintu 5 atigeze ubwira uwariwe wese appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzikazi-tiwa-savage-yahishuye-ibintu-5-atigeze-ubwira-uwariwe-wese/

  • Umunyamakuru wa RBA yateranye amagambo n’umuvugizi wa Rayon Sports hagati mu mukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Zimbabwe [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA yateranye amagambo n'umuvugizi wa Rayon Sports hagati mu mukino w'ikipe y'igihugu Amavubi na Zimbabwe.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa.

    Bimwe mu byabaye muri sitade ya Huye ni nk'aho umunyamakuru wa RBA, Lorenzo Christian yagaragaye ari guterana amagambo n'umuvugizi wa Rayon.

    Mu kiganiro cyabo, bageze aho bose bahaguruka kugira ngo buri umwe wese yemeza undi ibyo bari bari kuginiraho.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Lorenzo yavuze ko umuriro watse hagati ye na Ngabo Roben ubwo bari bari kugaruka kuri Mugunga Yves.

    Yagize ati: 'Umuriro waje kwaka ubwo @NgaboRoben yageragezaga kunsobanurira impamvu Yves Rwasamanzi yasezereye Mugunga Yves muri Camp ! Akanga gukinisha MUGISHA Didier, KWITONDA Alain … n'abandi ! Agahitamo gukinisha Gitego Arthur iminota 45 yose.'

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-yateranye-amagambo-numuvugizi-wa-rayon-sports-hagati-mu-mukino-wikipe-yigihugu-amavubi-na-zimbabwe-amafoto/

  • Batatu ni abo muri Tanzania! Abahanzikazi 10… – #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa YouTube ni rumwe mu mbuga zicururizwaho imiziki cyane kurusha izindi mbuga byumwihariko muri Afurika. Hari bamwe mu bagore bakunzwe cyane muri Afurika mu bihangano bakora umunsi ku wundi bigatuma bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.

    Mu bagore 10, hagaragaramo 3 bakomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse n’uwa mbere akaba akomoka muri iki gihugu mu gihe abandi 6 bose bakomoka mu gihugu cya Nigeria n’undi umwe ukomoka muri Kenya.

    Dore urutonde rw’abagore bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Afurika.

    10. Diana Bahati 

    Diana Bahati ni umugore w’umuhanzi Bahati Kenya akaba akurikirwa n’abantu 986,000 ku rubuga rwa YouTube bikamugira umugore wa mbere ukurikirwa ku rubuga rwa YouTube muri Kenya akaba uwa 10 muri Afurika yose. 

    9. Guchi 

    Umuhanzikazi Ugochi Lydia Onuoha wamenyekanye mu muziki ku izina rya Guchi, niwe muhanzikazi uza ku mwanya wa kenda mu bahanzikazi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube muri Afurika aho afite abamukurikira bangana na Miliyoni imwe.

    8. Rose Muhando 

    Umuhanzikazi Rose Muhando ukomoka muri Tanzania yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana haba mu myaka yatambutse ndetse no muri iki gihe. Uyu muhanzikazi wamamaye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, akurikirwa n’abantu 1,100,000 ku rubuga rwa YouTube. 

    7. Nandy 

    Umuhanzikazi Faustina Charles Mfinanga w’imyaka 30 wamamaye mu muziki wa Tanzania ndetse no ku Isi hose ku izina rya Nandy, ni we mugore wa karindwi ukurikirwa cyane kuri YouTube mu bagore bose bo muri Afurika aho akurikirwa n’abantu 1,200,000.

    6. Tiwa Savage 

    Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk’umwamikazi mu muziki wa Nigeria akaba aherutse no gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya African Giants, niwe uri ku mwanya wa Gatandatu mu bagore bakurikirwa cyane kuri YouTube aho akurikirwa n’abantu 1,300,000.

    5. Ayra Starr 

    Umuhanzikazi Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamenyekanye mu muziki nka Ayra Starr akamamara cyane kubera indirimbo Rush inahatanye mu bihembo bya Grammy bizatangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, akurikiwa n’abantu 1,500,000 kuri YouTube bimugira umuhanzikazi wa Gatanu ukurikirawa cyane kuri YouTube n’ubwo agifite imyaka 21 gusa.

    4. Ada Ehi 

    Umuhanzikazi Ada Ogochukwu Ndukauba wamenyekanye ku mazina ya Ada Ehi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu mwaka wa 2009 atangira umuziki, niwe muhanzikazi wa Kabiri ukurikirwa cyane kuri YouTube mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba uwa Kane mu bahanzikazi bo muri Afurika bose. Ada Ehi akurikirwa n’abantu 1,700,000.

    3. Sinach

    Osinachi Kalu Okoro Egbu wamenyekanye ku mazina ya Sinach ni we mugore ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba umugore wa Gatatu mu bakurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube. Uyu muhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo I know who I am akurikirwa n’abantu 2,100,000.

    2. Yemi Alade 

    Kuva mu mwaka wa 2005, abantu bakunze cyane ijwi ndetse n’ibihangano by’umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade wamenyekanye mu muziki nka Yemi Alade. Kuva icyo gihe yigaruriye imitima ya benshi yatumye anatwara igihembo muri Trace Awards mu birori biherutse kubera muri BK Arena. Bitari ugutwara ibihembo gusa, abanyuzwe n’ibihangano bamweretse urukundo bituma aba umuhanzikazi wa kabiri ukurikirwa cyane muri Afurika aho akurikirwa n’abantu 2,200,000.

    1. Zuchu

    Zuchu wavukiye mu muryango w’abanyamuziki atangira gukorera umuziki mu biganza byiza bya Wasafi, niwe muhanzikazi wa mbere muri Afurika ukurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube. Abarenga 3,000,000 bamukurikira rubuga rwa YouTube. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136566/batatu-ni-abo-muri-tanzania-abahanzikazi-10-bo-muri-afurika-bakurikirwa-cyane-kuri-youtube-136566.html

  • TunyweLess: Iminota hagati ya 15 na 30 irahag… – #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu anyweye ikinyobwa gisindisha, alcool ikirimo inyura mu mara uko yakabaye nta kintu na kimwe umubiri uyihinduyeho, bityo igahita igera mu maraso byihuse.


    Iminota hagati ya 15 na 30 gusa irahagije kugira ngo umuntu unyweye inzoga ashonje asinde, naho uwafashe amafunguro mbere yo kunywa ibisindisha bifata hagati y'iminota 30 na 60 kugira ngo asinde. Binyuze mu maraso, inzoga ihita ikwirakwira mu ngingo zose z'umubiri cyane cyane umwijima, umutima ndetse n'ubwonko.


    Iyo inzoga igeze mu mwijima ihindurwa na wo buhoro buhoro ku kigero cya 95% ari na byo umubiri usigarana naho 5 % bisigaye bigasohorwa mu mubiri binyuze mu bihaha byifashishije umwuka umuntu ahumeka, mu mpyiko zifashishije inkari, ndetse no mu ruhu binyuze mu byuya.


    Wakwibaza uti 95% by'inzoga umubiri ugumana, biwugirira akamaro cyangwa birawonona?


    Nk'uko twamaze kumenya ko inzoga inyura mu ngingo zose ihereye mu mara, niko aho inyuze hose igenda ihangiza. Haba mu mara, ubwonko, umwijima, umutima, urwungano rw'imitsi n'imyakura, umutima ndetse n'urwungano ngogozi rwose muri rusange.


    Urubuga www.doctissimo.fr  ruvuga ko inzoga zigira ingaruka ku bwonko ku rugero rumwe n'urumogi ndetse n'ibindi biyobyabwenge byose.


    Iyo ubwonko bumaze kurengwa n'inzoga ku kigero runaka, bizana izindi ngaruka zirimo gukora nabi, kugenda buhoro, amaso agatangira kubona nabi no kwibagirwa.

    Ikindi ni uko umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo guhuza ibikorwa by'umubiri we no kubigenzura, kudandabirana, uburyo bwo kubona ibintu no gufata ibyemezo na byo bikagenda bigabanuka.


    Ingaruka z'igihe kirekire zigaragara mu byiciro bikurikira:


    Icyiciro cya mbere kijyanye no kureshywa n'inzoga:


    Umuntu atangira kumva agasembuye kamureshya iyo ikigero cy'inzoga kiri mu maraso kiri munsi ya garama 0,7 muri litiro y'amaraso. Kuri iki kigero umuntu atangira kumva amarangamutima y'ibyishimo, umunezero, kunyurwa, kwiyumvamo akanyabugabo no gutinyuka, kugira amagambo menshi no kwiyegereza abantu cyane. Gusinda biba byatangiye kumugeraho.


    Icyiciro cya kabiri ni ugusinda nyabyo:


    Kuri iki cyiciro igipimo cy'inzoga iri mu maraso kiba ari garama hagati ya 0,7 na garama 2 muri litiro imwe y'amaraso.


    Aha ibimenyetso byo gusinda biriyongera bikarenga ibyo ku cyiciro kibanza, amaguru ntabe agifata hasi, kudandabirana bikarushaho, akananirwa kuvuga ururimi rukagobwa ari na byo biganisha ku guhondobera.


    Icyiciro cya gatatu ni uguhondobera


    Iyo umusinzi ageze kuri iki cyiciro, igipimo cy'inzoga iri mu maraso kiba kirenze garama 2 muri litiro imwe y'amaraso.


    Icyiciro cya 4 ni ugusinzira cyane (cyangwa kujya muri koma) mu gifaransa ni byo bita 'coma ethylique'.


    Kuri iki cyiciro umusinzi aba yafashe igipimo cy'inzoga kirenze garama 3 muri litiro 1 y'amaraso. Kirangwa n'umuvuduko w'amaraso uri hasi, guhumeka ndetse n'igipimo cy'ubushyuhe na byo biba biri hasi cyane. Uyu muntu iyo adakurikiranywe n'abaganga aba ashobora no gupfa.


    Usibye izi ngaruka zigaragara ku buzima bw'uwanyoye inzoga, hari n'izindi zigaragara mu myitwarire ye:


    • Ubusinzi buhuzwa n'impfu zituruka ku mpanuka zo mu muhanda ku kigero cya 40 %, hagati ya 25-35 % ku mpanuka z'imodoka ariko zidatwara ubuzima bw'abantu, 64 % mu guteza inkongi z'umuriro na 50% mu bwicanyi.


    • Inzoga ziba intandaro y'ibyaha ku kigero cya 50 na 60%. Rimwe na rimwe umuntu wanyweye inzoga afata imyanzuro ahubutse atabanje gutekereza ku ngaruka ndetse zamara kumugeraho akisanga mu ntege nke hamwe atabasha no kwisobanura no kwirwanaho.


    • Umuntu wabaswe n'inzoga bimwongerera ibyago byinshi byo gukora imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho ndetse idakingiye ari na byo byamugusha mu kwandura indwara zandurira muri yo.


    Mu ngaruka z'igihe kirekire hazamo indwara zitandukanye nka kanseri yo mu kanwa, mu muhogo, indwara z'umwijima (cirrhose) n'urwagashya, umutima, izifata urwungano rw'imyakura ndetse n'izijyanye n'imitekerereze n'ubuzima bwo mu mutwe nka depression (kwiheba cyangwa agahinda gakabije), n'izindi.


    Inkuru ya doctissimo iravuga ko umuntu unywa inzoga ubwoko ubwo ari bwo bwose, guhera ku kirahure kimwe ku munsi yaba Divayi, byeri cyangwa inzoga zikomeye, aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Impamvu ikaba ari uko ikinyabutabire kiba muri ibyo binyobwa byose bisindisha cyitwa ethanol ari cyo kiba intandaro yo kurwara kanseri.


    Hari abantu batemerewe kunywa inzoga habe na gake: Abo ni ababyeyi batwite n'abonsa, abana, ingimbi n'abangavu, umuntu uri ku miti imwe n'imwe, n'umurwayi w'indwara zimwe na zimwe n'umuntu ukora siporo zikomeye.


    Uburyo bwo kugabanya izi ngaruka zose no kuzirinda kuri ba bandi bumva batareka kunywa agasembuye:


    • Kwirinda kunywa ibisindisha iminsi myinshi ikurikiranye,

    • Gufata amafunguro mbere yo kunywa no kwitoza kunywa amazi mu gihe wanyoye ibisindisha

    • Kwirinda gutwara ibinyabiziga wanyoye inzoga no gukoresha imashini n'ibindi


    Dusobanukirwe na gahunda ya Leta y'u Rwanda yitwa Tunyweless

     

    Gahunda ya Tunyweless yatangiye muri Nyakanga ya 2023 imara amezi 3. Igamije gushishikariza abari hagati y'imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugirango babeho ubuzima bwiza. 


    Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cyatangiye mu Ugushyingo ikazarangira muri Mutarama ya 2024. Ubukangurambaga bwayo bugamije'Inzoga si iz'Abato, Abakuru'. Ubwo twegereje iminsi mikuru kandi ni cyo gihe abantu birekura cyane bakanywa cyane.Ni wo mwanya wo kwibutsa ko Inzoga atari iz’abato kandi abakuru bakwiye kunywa mu rugero ku bahisemo kunywa inzoga.

     

    Ibyamamare hari umusanzu byatanga mu kubaka igihugu kitari icy'abasinzi

     

     

    Gukangurira abanyarwanda n’abaturarwanda kurwanya kunywa inzoga zirengeje urugero no kwibutsa ko zibujijwe ku bataruzuza imyaka 18. Kirazira kandi kikaziririzwa guha umwana inzoga. Bihanwa n’amategeko. Abahanzi babyifuza bakore ibihangano bijyanye na TunyweLess nk’umusanzu wabo muri iiyi gahunda kuko iratureba twese, dufatanye twubake ejo heza h’igihugu.

     

     

    Uruhare rw’abahanzi muri TunyweLess ni ugukoresha imbaraga zabo no kugira uruhare mu kumenyekanisha ubu bukangurambaga binyuze mu nzira zinyuranye yaba mu bihangano byabo  cyangwa se bakoresheje  imbuga nkoranyambaga (social media) zabo, mu biganiro, aho bahawe umwanya wo kuganiriza urubyiruko, kugirango bakwirakwize ubutumwa:' Inzoga si iz’Abato, Abakuru #TunyweLess'.

     

    Abahanzi bafatanya guhanga udushya, no kongera ubumenyi ku bibi  by’inzoga n’ingaruka zazo ku buzima, ku muryango, mu kazi no muri sosiyete. 'Burya abahanzi bagira uruhare rukomeye  mu guhindura imico n’imyumvire cyane cyane mu rubyiruko. 


    Uruhare rwabo ni ingenzi cyane mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abantu kandi yagira ingaruka nziza cyangwa mbi muri sosieyete. Barasabwa rero gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga zirengeje urugero  barushishikariza gukunda ubuzima no kwita kuri ejo heza habo n’ah’Igihugu. Bashimangira ko zibujijwe ku bari munsi y’imyaka 18.'

     

    Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yagize ati 'Igisubizo cyo kugabanya ubusinzi si kimwe kuko n'impamvu abantu banywa inzoga si zimwe”. Yongeyeho ko bishoboka kuba icyamamare cyabaho kitanywa inzoga cyo kimwe n'undi wese ko wabaho utanywa inzoga ukagira ubuzima bwiza.

     

    Ni mu gihe Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati:' Inzoga zibangamira ihuzanzira y'imikorere y'ubwonko ariyo mpamvu ubona umuntu wasinze agenda agwirirana cyangwa se agahera hasi. Buriya ubwonko buba buzi ko aryamye iwe ku buriri”.


    Yanahishuye ko inzoga zangiza uturemangingo ndangasano'DNA' ku buryo ushobora kubyara abana bikabagiraho ingaruka mu hazaza habo. 


    Yashoje asaba abanyarwanda gushora mu mubiri bakiyitaho kuko nta nsimburamubiri ibaho. Ubuzima ni igishoro ukwiriye kubungabunga'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136550/tunyweless-iminota-hagati-ya-15-na-30-irahagije-kugira-ngo-umuntu-unyweye-inzoga-ashonje-a-136550.html

  • Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Zone V akomeje kwitwara neza #rwanda #RwOT

    Irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka 5 muri Volleyball “CAVB ZONE V VOLLEYBALL CLUB” rikomeje kubera mu Rwanda, amakipe ahagarariye u Rwanda akomeje kwitwara neza.

    Ejo hashize hakinwaga umunsi wa kabiri w’amatsinda w’iyi mikino aho APR y’abagore bisa n’aho itahiriwe n’irushanwa, nyuma yo gutsindwa na RRA mu mukino wa mbere w’amatsinda amaseti 3-0, yagombaga gukina na Police WVC yari yatangiye neza itsinda KCCA yo muri Uganda amaseti 3-0.

    APR WVC ntabwo n’ubundi yahiriwe kuko Police WVC yaje kuyitsinda byoroshye amaseti 3-0 (25-23, 25-13, 25-21).

    Umukino wakurikiye wahuje Pipeline WVC yo muri Kenya yatsinze KCCA yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-19, 25-15,25-21).

    Mu bagabo APR VC yatsinze mu buryo bworoshye cyane ikipe ya Amical y’i Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-14 na 31-29).

    Kepler VC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, ni ikipe ya Kaminuza ya Kepler yaje itumiwe, nyuma yo gutsindwa na Police VC mu mukino wa mbere amaseti 3-1, yaraye inatsinzwe na Sports-s yo muri Uganda amaseti 3-1 (18-25, 27-25, 36-34 na 25-22).

    Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023 aho mu bagore saa 12:00 Rwanda Revenue Authority izakina na Kenya Pipeline VC, mu gihe saa 14:00 APR WVC izakina na KCCA y’i Bugande.

    Mu bagabo Saa 16h00 Police VC izakina na Sports-S y’i Bugande, mu gihe saa 18h00 hari umukino ukomeye cyane hagati ya REG VC na APR VC zombi zo mu Rwanda.

    APR y’abagabo yitwaye neza itsinda Amical y’i Burundi

    APR WVC yo ikomeje kugorwa n’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ahagarariye-u-rwanda-muri-zone-v-akomeje-kwitwara-neza

  • Tuvugishe ukuri ! Byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure asaba ubufasha ? #rwanda #RwOT

    Iyi ni intero yateruwe na Radiyo/TV 10 mu kiganiro Zinduka.Benshi bati:'Kuki umukinnyi nka Samusure wamamaye mu Rwanda mu ruganda rwa Cinema agera aho asaba ubufasha ? Ese ni ikibazo cyo kutizigamira?' cyangwa muri Cinema ni ugutwika gusa'.

     

    Kubona umukinnyi wa Filime mu Rwanda arigukina neza, ibyo yakinnye bakabikunda cyangwa umubare w'ababireba ukazamuka , benshi batekereza ko aribyo bibaha amafaranga.

     

    Muri make, kuba yamamaye benshi batekereza ko arinako umubare w'amafaranga yinjiza ungana.

     

    Uwitwa Selemani Dukunde atanga igitekerezo kuri Radio na TV 10 yagize ati:'Gukena birashoboka cyane! kandi ntawe bitashyikira, kuko hari igihe usanga amafaranga [frws] winjiza ari make cyane kuyo usohora cyangwa wipashe muremure mu mibereho yawe. ahubwo we yabaye umugabo yemera ubukene bwe, abandi bahita barwara agahinda gakabije, bakaba baniyahura cyangwa bakanywa ibiyobyabwenge'.

     

    Undi yavuze ko bitakwitwa ko yananiwe kwizigamira ahubwo agaragaza ko bishobora guterwa n'ibyo yakoraga inyungu akuramo. Musenge Malachie Ozil ati:'Ntago twavugako nta muco wo kwizigamira kuko ntituzi ( Uruganda) 'industry' abarizwamo 'expenses' ( Ayo asohora) byamutwaraga na 'income' ( Inyungu) byamuhaga wasanga rero kubw'urukundo rw'ibyo yakoraga yarakomeje ashora yizeyeko bizagaruka bikanga'.

     

    Uwitwa David Tween Alph ati:' Nta cyomuzi muzamenya kandi nawe unnyamukwe abishaka ibyamubayeho bibabere isomo ijambo ngo 'Isi ni gatebe gatoki' nkubaze ari uwo mugani na samusure habanje iki kwisi?'.

     

    Ese wowe, urabyumva ute ? Ese ni Cinema itarimo amafaranga cyangwa?

    #ZINDUKA#OperationSamusure

    Tuvugishe ukuri, byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure agera aho asaba ubufasha?

    Kuko abenshi mu byamamare nyarwanda bitagira umuco wo kwizigamira? Hakorwe iki?

    Tuganire! pic.twitter.com/ZXzZcSafqi

    — RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) November 16, 2023

     

    The post Tuvugishe ukuri ! Byari bikwiye ko umunyempano nka Samusure asaba ubufasha ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/tuvugishe-ukuri-byari-bikwiye-ko-umunyempano-nka-samusure-asaba-ubufasha/

  • Uyu ni umunsi uba utoroshye – Oprah yibutse Katauti umaze imyaka 5 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema ya Tanzania, yibutse Ndikumana Hamad Katauti wahoze ari umugabo we witabye Imana, avuga ko ari umunsi uba utoroshye.

    Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari wa Siporo mu Rwanda ko uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yari umutoza wungirije muri Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, yari amaze imyaka 5 yitabye Imana, Oprah bari barashakanye n’ubwo bari batakibana, yavuze ko uyu uba ari umunsi utoroshye kuri we.

    Ati “uyu munsi ni isabakuru ya Nyogokuru wanjye ubyara mama ni n’umunsi se wa Krish Ndikumana (umwana babyaranye) yitabye Imana, ni umunsi utoroshye kuri njye, ariko Imana ni nziza, komeza uruhukire mu mahoro Papa Krish.”

    Ndikumana Hamad Katauti yashakanye na Irene Uwoya muri 2008, mu mwaka wa 2011 baje kubyarana imfura ya bo, Ndikumana Krish, gusa urugo ntirwaje kubahira kubera ko muri 2013 baje gutandukana.

    Oprah avuga ko umunsi Katauti yapfiriyeho ari umunsi uba utoroshye kuri we

    Ndkimana Krish atembera na nyina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Uyu-ni-umunsi-uba-utoroshye-Oprah-yibutse-Katauti-umaze-imyaka-5-yitabye-Imana

  • Bikora bacye ! Umukobwa ukora mu ndege yonkeje umwana w'umwe mu bagenzi bari mu ndege abarimo bose bamwita intwari #rwanda #RwOT

    Umukobwa usanzwe ukora mu ndege mu gihugu cya Philippine akomeje kwitwa intwari nyuma yo gukora igikorwa gikorwa na bacye akemera konsa umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege.

     

    Mu ifoto yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mukobwa witwa Patrisha Organo akanaba wa mukobwa ukora mu ndege niwe wonkeje umwana wumwe mu bagenzi bari muri iyo ndege. Hejuru yiyo post ye yanditseho ati 'Nonkeje umwana wari ushonje wumwe mu bagenzi bo mu ndege'.

     

    Nk'uko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko yagiye mu kazi nkibisanzwe yumva ko umunsi we uragenda neza nk'uko buri wese aba yifuza ko umunsi we wagenda neza. Ndetse yongeyeho ko yari yatoranyijwe mubaza gukora mu ndege ndetse bikaba byari ibintu byiza ku rugendo rwe rw'akazi.

     

    Yakomeje avuga ko ibintu byari bisanzwe kugeza ubwo yumvishe uruhinja ruri kurira, yegera umubyeyi wari ufite uwo mwana amubwira kumwonsa, gusa uyu mubyeyi ngo yari afite ikibazo cyo kubura amashereka mu mabere ndetse ibyo murabizi ko bibaho ku bagore cyane.

     

    Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yakozwe ku mutima n'amagambo uyu mubyeyi yavuganye agahinda avuga ko nta mashereka afite ngo yonse umwana we. Uyu mukobwa Niko kuvuga ko hari ikintu yakora aricyo kwemera konsa uwo mwana ndetse byarangiye uyu mukobwa yonkeje uwo mwana.

     

    Uyu mukobwa ukora mu ndege yakomeje avuga ko yahise atangira konsa uwo mwana wari ushonje cyane ko yari amaze amasaha menshi atonka kubera ko nyina yari yabuze amashereka.

     

    Yonkeje uwo mwana kugera ubwo uwo mwana yatangiye gusinzira. Iyi nkuru yakoze ku mitima ya benshi nubwo hatabura abavuze ko Ari bibi kuko Hari indwara zandurira mu konsa, gusa ibyo ntago uyu mukobwa yari abyitayeho kuko yari yitaye gufasha uyu mwana wari wishwe n'inzara.

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

    Source: nz.yahoo.com

    The post Bikora bacye ! Umukobwa ukora mu ndege yonkeje umwana w'umwe mu bagenzi bari mu ndege abarimo bose bamwita intwari appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bikora-bacye-umukobwa-ukora-mu-ndege-yonkeje-umwana-wumwe-mu-bagenzi-bari-mu-ndege-abarimo-bose-bamwita-intwari/