Blog

  • Hakusanyijwe akayabo! MTN yifatanije nabafit… – #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 13-15 Ugushyingo 2023, Isi yose yizihizaga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k'Inkoni Yera ikoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona. Kimwe n'umwaka ushize, MTN Rwanda ifatanije n'Ihuriro Nyarwanda ry'Abatabona (RUB) bizihije umunsi mpuzamahanga w'Inkoni yera, mu gikorwa bise 'Dinner in the Dark.'

    Iki gikorwa cyibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 kuri Kigali Serena Hotel, cyitabirwa n'itsinda rigari rya MTN Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo, itsinda ryo muri RUB n'abandi.

    Uyu mugoroba watangiye ahagana ku isaha y'i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, waranzwe cyane no kwisanisha n'abafite ubumuga bwo kutabona, aho ababona bagize umwanya wo gupfukwa ibitambaro ku maso, bagahabwa inkoni zera ubundi bakagenda batabona mu cyumba cyijimye cyari cyateguwe.

    Buri wese mu bitabiriye, yinjiraga apfutse ku maso ndetse afite inkoni yera akayoborwa n'usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona mu ijwi riranguruye rigira riti: 'Kurikira ijwi ryanjye, ntugire ubwoba uratekanye.'

    Itsinda ry'abafite ubumuga bwo kutabona ryayoboye ababona niryo ryayoboye abantu kuva binjiye, mu mwanya wo kujya kwarura no kurya kugeza hatanzwe uburenganzira bwo kwipfukura.

    Dr Beth Mukarwego, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Uburezi akaba n'umuyobozi ukuriye komite y'abagore muri RUB, niwe wahaye ikaze abitabiriye 'Dinner in the Dark,' asobanura agaciro k'Inkoni Yera ndetse yongeraho ko yakwibagirwa ibintu byose akagenda, ariko ko atashobora gutandukana n'Inkoni Yera ye kuko azi neza ko imufasha kugenda nta nkomyi.

    Yashimiye byimazeyo MTN Rwanda yateguye iki gikorwa cyafashije abantu gusogongera gato ku buzima bugoye abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabwo.

    Dr Beth yagize ati: 'Impamvu nyamukuru yo kubapfuka ku maso ni ukugira ko tubasangize ku nararibonye y'ubuzima butoroshye abafite ubuzima bwo kutabona babayemo. Twizeye ko niba utari usanzwe udufasha ugiye gutangira kubikora kandi ubufasha twifuza ni inkoni yera.'

    Nyuma, hahawe umwanya umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona maze yereka abari aho uko yifashisha igikoresho cy'ikoranabuhanga akandika ndetse akabasha no gusoma inyandiko y'undi. Yasobanuye ko icyo gikoresho cyakorewe byumwihariko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babashe guhuza n'abarimu babigisha mu mashuri.

    Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda niwe wayoboye umwanya ukomeye kwitanga inkoni zera ku wabyifuzaga mu bushobozi bwe.

     Iki cyiciro cyamaze igihe gito, cyakusanije inkoni zera zirenga 500 nubwo hari n'abandi biyemeje gukomeza kuzitanga, zikaba zizafasha abantu bazikeneye kandi badafite ubushobozi biganjemo abo mu cyaro.

    Numa yagize ati: 'Twongeye kwifatanya n'Ishyirahamwe ry'abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gukora ubuvugizi kugira ngo hamenyekane imbaraga zabo, abantu babahe agaciro, cyane cyane bihuzwe n'umunsi wo kwizihiza inkoni yera.'

    Yongeyeho ko bategura igikorwa nk'iki bagamije cyane cyane kwisanisha n'abafite ubumuga bwo kutabona, ashimangira kandi ko icyo bifuzaga cyagezweho kuko abantu batashye basobanukiwe agaciro n'imbaraga by'Inkoni Yera.

    Mapula Bodibe, umuyobozi wa MTN Rwanda yashimiye abitabiriye bose barangajwe imbere n'umushyitsi mukuru waje uhagarariye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Claude Musabyimana.

    Yavuze ko umwaka ushize wabagoye cyane mu gutegura iki gikorwa kuko batari bazi icyo kwitega bitandukanye n'uyu mwaka, yongeraho ko bongeye gucishwa bugufi nacyo.Yashimangiye kandi ko nka MTN Rwanda bashishikajwe no guharanira iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

    MTN Rwanda ntiyateguye iki gikorwa gusa, ahubwo yanatanze inkoni zera ndetse inatanga ibikoresho by'ikoranabuhanga bifasha abafite ubumuga bwo kutabona kwandika no gusoma (Orbit device) bisaga 24 bifite agaciro k'Amafaranga y’u Rwanda  Miliyoni Makumyabiri n'Enye.

    Godfrey wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa akaba ari nawe waje uhagarariye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, yashimiye MTN yateguye igikorwa cyihariye nk'iki, avuga ko nubwo byari bigoye ariko byatanze isomo ryo kudaheza abafite ubumuga bwo kutabona muri sosiyete nyarwanda.

    Yagize ati: 'Mureke u Rwanda, aho buri wese ashobora guharanira kugera ku nzozi ze. Hamwe na MTN Rwanda, reka dukomeze gufasha abafite imbogamizi zihariye.'

    Uyu mugoroba wo gusangira 'Dinner in the Dark,' wasojwe ahagana saa tanu z'ijoro, aho abantu bose batashye basobanukiwe neza akamaro k'inkoni yera ifatiye runini abafite  ubumuga bwo kutabona.

    Ni umugoroba witabiriwe n'abayobozi batandukanye ba RUB, MTN Rwanda, abayobozi batandukanye mu nzego z'igihugu, abafatanyabikorwa ba MTN n'abandi.

    Abitabiriye basusurukijwe n’abagize itsinda rya ‘The Heroes’ ry’abafite ubumuga bwo kutabona.


    Abatumirwa bose bagize umwanya uhagije wo gusangira icyo kunywa no kuganira mbere yo gupfukwa ku maso

    Itsinda ry’abafite ubumuga bwo kutabona niryo ryayoboye ababona mu mwanya wo gufata amafunguro

    Alain Numa usanzwe uyobora ibikorwa byinshi bya MTN 

    Abayobozi bakuru nibo babaye aba mbere mu kubahirizwa gahunda yateguwe

    Kugera ku mafunguro byari ikizamini gikomeye

    Abantu bose bariye bapfutse

    Godfrey, umushyitsi mukuru waturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

    Mugisha Jacques, umuyobozi wungirije wa komite ya RUB akaba n’uwayoboye gahunda ya ”MTN’s Dinner in the Dark”    


    MTN yashyikirije ubuyobozi wa RUB inkoni zera n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze igikorwa cya “MTN’S Dinner in the Dark”

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – Inyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136582/hakusanyijwe-akayabo-mtn-yifatanije-nabafite-ubumuga-bwo-kutabona-kwizihiza-umunsi-mpuzama-136582.html

  • Inkumi ebyiri z'uburanga zagaragaye mu muhanda ziri kurwana #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe inzoga ziri kunyobwa cyane ndetse hahandi ziri gutuma ubusinzi bwiyongera cyane cyane mu rubyiruko, icyo ninacyo gituma abantu bibaza niba urubyiruko rw'ubu ruzavamo abakuze bejo hazaza bikabacanga, sibyo gusa kuko haribazwa aho amafaranga basindira ava Kandi birwa bavuga ko ubucyene bubishe ngo babuze akazi.

     

     

    Ibyo byose byakomeje gusakara no kugirwaho impaka biturutse ku mashusho yanyujije ku mbugankoranyambaga aho abakobwa batatu, abakobwa beza bo mu gihugu cya Kenya bagaragaye mu mashusho basinze bari kugwirirana arinako barwana hagati yabo.

     

     

     

    Muri ayo mashusho abo bakobwa bari bari gufatana mu majosi, arinako batukana besurana, icyakora mu mashusho humvikanamo ijwi ry'umugabo uba uri kubabwira kurekurana bakarekera kurwana bagataha, nubwo bari banze kumwumvira cyane ko bari basinze.

     

     

     

    Uyu mugabo yakomeje kubabwira kurekera kurwana bakomeza kurwana banze kumwumvira nibwo yavuze ko agiye guhamagara abashinzwe umutekano maze Bose batangira kugira ubwoba, Niki kumubwira ko Bose bavukana nubwo bari kurwana Hari icyo bari gupfa.

     

     

     

    Ubwo umugabo yabicazaga ngo bamubwire neza icyabateye kurwana, nibwo umwe muri bo yasakuje avuga ko bitamureba, uyu mugabo yaje kurambirwa maze ahamagara Umusore wari hafi Aho amusaba kubasohora hanze.

     

     

    Abantu benshi bakomeje kwibaza aho urubyiruko ruvuga ko rukennye rukura amafaranga yo gusinda.

     

     

    Umwanditsi: Byukuri Dominique

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Inkumi ebyiri z'uburanga zagaragaye mu muhanda ziri kurwana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/inkumi-ebyiri-zuburanga-zagaragaye-mu-muhanda-ziri-kurwana/

  • Menya impamvu zishobora gutuma umugore abyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga #rwanda #RwOT

    Hari ubwo umugore abyaye umwana ufite ikibazo runaka ariko ntamenye impamvu yabiteye ndetse ko hashobora kuba harimo n'uruhare rwe mu kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe ku mpamvu umugore ashobora gutwita cyangwa kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.

     

     

    DORE IMPAMVU ZISHOBORA GUTUMA UMUGORE ABYARA UMWANA UTUZUYE CYANGWA UFITE UBUMUGA RUNAKA;

     

     

    1.Aho uvuka

     

    Wowe mugore ushobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka bitewe nuko mu muryango wanyu harimo abantu bafite icyo kibazo bityo bikaba nawe byaragukurikiranye bikarangira wisanze wabyaye umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.

     

     

    2.Kubura imisemburo ku mugore

     

    Hari ubwo umugore aba adafite imisemburo ihagije runaka yo mu mubiri we bityo bikagira ingaruka ku mwana atwite akavuka afite ikibazo runaka ubumuga runaka cyangwa akavuka atuzuye.

     

     

    3.Prenatal Infection

     

    Izo infection zishobora gufata umugore mu gihe Ari kubyara zikaba zakongera imyaku ku mwana ko ashobora gukura atuzuye cyangwa afite ikibazo runaka.

     

     

    4.Imiti cyangwa ibiyobyabwenge

     

    Imiti cyangwa ibiyobyabwenge umugore yakoresheje mu gihe yari atwite bishobora gutuma abyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka. Ni ukuvuga Hari imiti umugore utwite atemerewe gukoresha ndetse ibiyobyabwenge nabyo ni ibintu umugore utwite akwiye kugendera kure.

     

     

    5.Indwara

     

    Hari indwara zizwiho kuba umugore azifite zishobora gutuma umugore abyara umwana ufite ikibazo runaka. Izo ndwara harimo Diabetes, Umuvuduko w'amaraso nizindi.

     

     

    6.Kubyara amezi atuzuye

     

    Ikindi birazwi ko umwana agomba kuvukira amezi 9, mugihe bitagenze gutyo nabwo umwana ashobora kuvuka afite ikibazo runaka ubumuga runaka cyangwa akavuka atuzuye.

     

     

    7.Ibibazo Mu kubyara

     

    Mu gihe umugore ahuye nibibazo runaka mu kubyara kwe nko kubura umwuka, bishobora gutuma abyara umwana ufite ikibazo runaka.

     

     

    8.Kutiyitaho / Kutitabwaho

     

    Umugore utwite ategetswe gukora imirimo itavunanye ndetse akiyitaho no mu mirire, rero iyo umugore atiyitayeho ashobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka.

     

     

    9.Impamvu zitazwi

     

    Hari ubwo umugore ashobora kubyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga runaka bitewe n'impamvu itazwi.

     

     

    Umwanditsi: BYUKURI DOMONIQUE

     

    Source: News Hub Creator

     

    The post Menya impamvu zishobora gutuma umugore abyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-impamvu-zishobora-gutuma-umugore-abyara-umwana-utuzuye-cyangwa-ufite-ubumuga/

  • Ese ari muri illuminati ? Umuhanzi Rema akomeje kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umudari ugaragaza gutwika urusengero #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rema ukuri muto mu myaka gusa akaba asumba benshi muri muzika , akomeje kwibazwaho n'abatari bake, nyuma y'aho ibitaramo yari afite muri Ethiopia gifunzwe kubera umudari yambara ugaragaza ishusho yo gutwika urusengero.

    Ka twifashishe inyandiko y'urubuga Nairaland Forum.Umwanditsi yaranditse ati:' Mu by'ukuri ntabwo ndi umufana w'umuziki wa Nigeria ariko nkunda uburyo Rema , umwana ukuri muto arimo kurwana no kuzamura izina rye rikagera hejuru

     

    N'ubwo hari byinshi bishobora kuba byaramuciye intege ariko yarakize cyane kuburyo mu myaka ye 20 arimo kuzunguza Isi y'imyidagaduro'

    ESE KUKI IBI BYO KWAMBARA UMUDARI 'NECKLACE' UGARAGAZA GUTWIKA URUSENGERO BYAHAWE UMWANYA CYANE ?

    Uyu muhanzi arasabwa kwitonda no kwirinda by'umwihariko mu buryo agaragara mu ruhame nuko abantu bashobora kumubona na cyane ko mu buganiro bye biheruka , yatangaje ko ari Umukirisitu mu rusengero rumwe muri Nigeria.

     

    Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi ukuri muto yafata umwanzuro wo kwambara umudari ugaragaza Urusengero rurimo gushya. Ese niba atari ikimenyetso runaka koko, ni ubuhe butumwa yashakaga gutanga , yashakaga kubuhande ?

    Iki kibazo n'ibindi bigishamikiyeho nibyo byatumye igitaramo yari afite muri Ethiopia mu kwezi gushize gihagarikwa ndetse n'ubuyobozi bw'Igihugu cya Ethiopia bubijyamo nk'uko byagaragajwe n'urwandiko rwagenewe itangazamkuru.

     

    Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko hari imyuka mibi yihishe inyuma y'umudari w'uyu mwana Rema , ugaragaza gutwika urusengero bakanemeza ko ibi bizakomereza mu bandi bahanzi bo muri Nigeria.

    Iki gitangazamakuru kivuga ko Rema akiri muto bityo akwiriye kujya kure y'ibikorwa bibi [ By'umwijima ], agakora umuziki mwiza ngo na cyane ko afite imyaka myinshi imbere ye.

    The post Ese ari muri illuminati ? Umuhanzi Rema akomeje kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umudari ugaragaza gutwika urusengero appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-ari-muri-illuminati-umuhanzi-rema-akomeje-kwibazwaho-nyuma-yo-kugaragara-yambaye-umudari-ugaragaza-gutwika-urusengero/

  • Umugabo wacunganga umutekano muri pariki y’ibirunga yishe arashe mugenzi we bakoranaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, umugabo witwa Ntegerejimana Christophe w'imyaka 37 yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w'imyaka 32, bakoranaga mu kigo cya Karisoke Research center gikorera muri pariki y'ibirunga ku buzima n'imibereho y'Ingagi.

    Umuyobozi wa Pariki y'ibirunga Uwingeri Prosper yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu mugabo yamaze gufatwa.

    Ntegerejimana Christophe yafatiwe mu Murenge wa Mudende, aho yafashwe muri iki gitondo taliki ya 16 Ugushyingo, akaba avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

     

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wacunganga-umutekano-muri-pariki-yibirunga-yishe-arashe-mugenzi-we-bakoranaga/

  • Nyamirambo habereye impanuka y’imodoka itwara imbaho yahirimye ku mukingo – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamirambo habereye impanuka y'imodoka itwara imbaho yahirimye ku mukingo — Amafoto

    Ahagana mu masaha ya Saa sita n'igice za manywa kuri uyu wa 16 Ugushyingo, Kigali, i Nyamirambo habereye impanuka y'imodoka itwara imbaho.

    Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu miduha hafi ya sitasiyo ya esanse. Ubwo iyi modoka ishinzwe gupakira imbaho yageraga aho zikorerwa yahirimye ku mukingo kuko aho yacaga batari hameze neza.

    Muri iyi mpanuka ntamuntu wahasize ubuzima. Amafoto.

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-habereye-impanuka-yimodoka-itwara-imbaho-yahirimye-ku-mukingo-amafoto/

  • Ibintu 10 biza ku isonga bitera abahanzi guta… – #rwanda #RwOT

    Umushoramari wiyemeje gufasha umuhanzi aba afite indi mpamvu itumye ashaka kumufasha ashobora kuba yifuza kwamamaza ibikorwa bye binyuze mu muhanzi cyangwa kumufasha gusa nk'umuntu abonyemo  impano akifuza kuyimurikira Isi gusa ariko habaho n'zindi mpamvu tutarondora nonaha zatuma uwishoboye yifuza gufasha umuhanzi abonanye impano icyakora mu Rwanda bikunze kugaragara ko badakunze kurambana.

    Uretse no mu Rwanda, n’ahandi mu bindi biguhu bafite umuziki wateye imbere usanga ntabahanzi bamarana kabiri n’abashoramari bitewe n’impamvu zibaturukaho. Ibi ariko biri ku mpande zombi kuko usanga yaba umuhanzi hari ibyo yakoze bikamuteranya n’umushoramari, kimwe n’uko umushoramari aba ariwe uhemukira umuhanzi yafashaga.

    Dore ibintu 10 biza ku isonga bitera abahanzi gutandukana n’abashoramari bari bariyemeje kubafasha:

    1. Kutuzuza amasezerano

    Kenshi umushoramari ureshya umuhanzi ngo bakorane usanga atabura utwo yitwaje akamwizeza ibyo azamukorera umuhanzi yabitekereza agasanga ari byo yaburaga ngo abe ari ku rwego atekereza. Nyuma yo kumvikana n'umushoramari gukorana hari igihe uyu asanga ibyo yemeye bihenze cyangwa binagoye agahitamo kugenda biguruntege mu masezerano yagiranye n'umuhanzi bityo amasezerano agahagararira aho.

    Bibaho kandi ko umuhanzi aba yarumvikanye n’umushoramari kugira ibyo yuzuza n’ibyo agenderaho kugirango amufashe mu bikorwa by’umuziki we, gusa ntabyubahirize cyangwa se akabikora biguruntege bigatuma n’umushoramari acika intege bikarangira batandukanye.

    2. Kwica no kutagira gahunda kw'abahanzi

    Kenshi abashoramari bafasha abahanzi baba bagamije n'ubucuruzi kandi icyizere ni kimwe mu bintu byubaka ubucuruzi bugakomera, abahanzi bo mu Rwanda kenshi bakunze kurangwa n'ingeso isa n'iyabokamye yo kwica no kutagira gahunda, ibi rero usanga abashoramari batabyihanganira kabiri dore ko nk’iyo yateganyije akazi cyangwa yashakishije akazi ukica gahunda yo kugakora usibye no kwiyicira izina nawe uba urimwiciye nk’umuntu wagashatse bityo gutandukana kuba kuri hafi aho.

    3.Ikinyabupfura gike cy'abahanzi

    Umukinnyi kabuhariwe w’iteramakofi, Mike Tyson, yigeze kuvuga ati: ” Uko waba ufite impano nziza, uko waba ukomeye kose, akazi waba ukora kose ariko udafite ikinyabufura ntikaguhira kuko ikinyabupfura aricyo gituma ubasha gukora akazi neza ugakorana n’abandi”. Ibi ni ibyerekana ko ikinyabupfura kiba gikenewe kuri bose kugeza no kubahanzi.

    Benshi mu baba biyemeje gufasha abahanzi ni abantu bishoboye n’ubusanzwe babaho babaye badafite abo bahanzi, bityo iyo afashe umuhanzi ngo amufashe biba bisaba uwo muhanzi kumera nk'umwana uhuye n'umubyeyi. Benshi mu bahanzi rero kwihanganira kubaha umuntu ubafasha kuri bamwe mu bahanzi biba bigoye cyane, bituma umuntu wiyubashye n’ubundi witunze atabasha gusuzugurwa kenshi n’uwo agiye gufasha bityo akamureka.

    4. Kutiyubaha no kwiyandarika ku bahanzi

    Iki kijya guhura n’ibyo twabonye haruguru, abahanzi kenshi bahura n'ikibazo cyo kutabasha kugenzura kamere yabo, iyo rero bafite ababafasha rimwe bafite n”amazina yiyubashye ntibaba bifuza gukorana n’ababicira amazina. Urugero rwa hafi rw'ibyo bakora bituma abashoramari kubihanganira biba bigoye ni nk'ubusinzi bukabije bw'abahanzi cyangwa kwiyandarika ku karubanda ugasanga umuhanzi yabaye iciro ry'imigani mu gihe nyamara usibye kwangiza izina rye yakwangiza n'iry'umufasha bityo bigatuma bashobora gutandukana mu buryo bworoshye.

    5. Gukunda amafanga n'amanyanga y'abahanzi

    Kenshi abahanzi bakunze kubona ababafasha muri muzika ndetse ugasanga hari ibyo bumvikanye gusa irari ry'amafaranga rikaba ingume kugira ngo bagume mu murongo umwe, ni ho ha handi usanga umuhanzi ari gukorera amafaranga mu bitaramo binyuranye nyamara umushoramari bakorana atazi n'ibyo uwo muhanzi arimo, ibi bituma afata icyemezo cyihuse cyo guhagarika imikoranire ye n'uyu muhanzi aba abonyeho ubunyangamugayo buke cyane.

    Urebye ibyo tumaze kuvuga haruguru watekereza ko abahanzi aribo ba nyirabayazana bo gutandukana n'abakire baba biyemeje kubafasha gusa ntawahamya ko aribyo cyane ko nabo iyo muganiriye hari izindi ngingo baguha zikwereka ko abashoramari kenshi nabo hari impande zigaragaza ko atari abatagatifu.

    6. Kumva amabwire kw'abahanzi

    Umuhanzi uri kuzamuka neza aba ameze nk'inkumi nziza yimukiye mu gace kamwe ivuye ku kandi, buri wese aba amureshya ashaka kumwiyegereza, abwirwa utugambo twiza dusize umunyu buri wese wifite aba yamubonyemo, ibiryo bihiye, igicuruzwa gifite abaguzi mbega aba ashakishwa.  Uko gukururwa na buri wese bituma rimwe yizezwa ibitangaza n’abamukurura bikarangira ataye n’urwo yari yambaye, amabwire agamije kumutandukanya n’abo bakoranaga kenshi birangira bitandukanyije abahanzi benshi n’abo bakoranaga nyamara aho bagiye bikabagora mu gihe baba bifuje gusubira mu bo bakoranye na mbere.

    7. Irari ryo kuryamana n'umuhanzikazi ufasha

    Mu ruganda rw’imyidagaduro, iyi ngeso ikunze kugaragara, umukobwa wese uririmba aba afite benshi bifuza kumufasha bikaba ahe ho guhitamo umureshya neza. Iyo bamaze kumvikana hari igihe uyu washoye akayabo mu gufasha umuhanzikazi yifuza kuyagaruza binyuze mu kuryamana nawe. Ibi gusa kenshi biraba ariko bihira bake dore ko nyuma yo kuryamana igihe runaka uyu mushoramari ahita ata iyi nkumi akajya kwirebera n’abandi cyangwa uyu muhanzikazi akanga kuryamana n’urimokumufasha bigahita bihagarika imikoranire hagati yabo.

    Hari ingero nyinshi z’abahanzikazi batandukanye bazwi bagiye batandukana n’abashoramari bapfa ko umuhanzikazi yanze kuryamana nawe. Muri aba twavugamo abamamaye barimo nka Mariah Careh na Lady Gaga bo muri Amerika,Tiwa Savage wo muri Nigeria, Shenseea wo muri Jamaica, n’abandi benshi bagiye bagaragaza ko abashoramari babafashaga bashatse ko baryamana.

    8. Gukunda inkumi kw'abashoramari no kuzihigira muri muzika

    Ibi akenshi biteranya abahanzi n'abajyanama babo, kenshi usanga umuntu ushoye amafaranga ye mu muziki aba afite impamvu ye yo kuyashoramo ariko hari n’ababikora nk'inzira yo kwishimisha bituma banabona umuziki nk'inzira ya bugufi yo gufatishirizamo inkumi hitwaje izina ry'umuhanzi. Uyu mushoramari ukunda inkumi rero hari igihe agonganira ku nkumi n'umuhanzi afasha bikaba byaba intandaro yo kubatandukanya cyangwa nanone ugasanga kubera kwisanga mu nkumi asigaye aziha umwanya kuruta umuhanzi nyirizina afasha, bityo bikarangira ibikorwa bidindiye bikabatandukanya.

    Urugero ruzwi cyane rw’umushoramari wapfuye inkumi n’umuhanzi afasha, ni urwa Justin Bieber n’umushoramari Scooter Braun wamufashaga bikarangira batandukanye aho Braun yashinjaga Bieber ko aryamana na buri mukobwa wese atereta. Mu gihe Justin Bieber we yavugaga ko izi nkumi ziza zimushaka gusa zikanyura kuri Scooter Braun.

    9. Kutiyubaha no kwiyandarika kw'abashoramari

    Mu Rwanda ntabwo byakunze kubaho ariko nubwo byabaye gake nabwo byarabaye kuko kenshi usanga umushoramari yiyemeje gufasha umuhanzi bakumvikana ndetse n'imikoranire ugasanga bayihuje yabyara ikintu kinini ariko kutiyubaha no kwiyandarika k'umushoramari bikaba inzitizi zo gukomeza gukorana cyane iyo umuhanzi amaze kubona ko imyitwarire y'umufasha ishobora kumwangiriza izina yari amaze kugeraho.

    10. Gukunda kwamamara kw'abashoramari kurusha guteza imbere umuhanzi afasha

    Abashoramari muri muzika bagira impamvu nyinshi zibazana hari n’ababa bashaka kwamamara ngo rubanda babamenye bityo ugasanga aho agiye hose ashaka kwamamara kurusha n'umuhanzi ari gufasha ibyo bidindiza cyane iterambere ry'umuhanzi bigatuma iyo amunyujijemo ijisho hakiri kare akuramo ake karenge imikoranire ikarangirira aho.

    Ibintu bitandukanya abahanzi n’abashoramari ni byinshi gusa ibi biri mu biza ku isonga bikunzwe gushyirwa mu majwi na benshi bo mu ruganda rw’umuziki bavuga ko ibi aribyo bikunze kwitambika hagati y’abahanzi n’abashoramari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136573/ibintu-10-biza-ku-isonga-bitera-abahanzi-gutandukana-nabashoramari-babafasha-136573.html

  • Chorale Christus Regnat irateganya gutangiza… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Saint Paul, cyagarutse birambuye kuri iki gitaramo bazahuriramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika.

    Ni kimwe mu bitaramo bimaze hafi amezi atatu byamamazwa, kandi abantu banyuranye barimo abazwi cyane nka Massamba Intore bamaze kugaragaza ko biteguye kuzitabira iki gitaramo cyubakiye ku ndirimbo zo guhimbaza Imana mu buryo bwagutse.

    Mu mashusho yashyize hanze, Massamba yavuze ko atumiye buri wese kutazacikwa n'iki gitaramo. Ati 'Icyo gitaramo bacyise neza cyane cyitwa 'I Bweranganzo' murumva ko harimo inganzo nziza, inganzo ishimisha Imana, inganzo iryohereye amatwi, iryohereye ibyishimo, muze muri benshi, maze dutarame, dutaramane na Chorale Christus Regnat. Gahunda ni Camp Kigali.'

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira asobanura ko bateguye iki gitaramo “I Bweranganzo” bafite intego yo gusabana ‘n’abakunzi babo, kuko hari hashize imyaka ine badatarama n'abo mu buryo bw'imbona nkubone.

    Ati '[…] Ni ukugira ngo tugaragaze natwe nka Chorale Christus Regnat aho igeze. Twari tumaze imyaka igera kuri 4 tudakora igitaramo ahanini byatewe na Covid-19 bituma tudashobora guhura, no kuba twakora igitaramo nk’iki ngiki mu buryo bwagutse. 

    Gusa muri icyo gihe cya Covid-19 twashoboye kujya dukora ibindi dusanzwe dushinzwe, kuririmba missa, yaba mu kiliziya, yaba kuri Pacis Tv n’ahandi twagiye dufashe abakristu.

    Alice La Douce Nyaruhirira avuga kandi ko iki gitaramo ari imbanziriza mushinga y'iserukiramuco batekereza gutegura rizaherekezwa n’ibitaramo by’ubuvanganzo, kandi bizajya biba buri mwaka.

    Akomeza ati 'Impamvu rero y’iki gitaramo ni nko gutegurura umushinga twise “I Bweranganzo’ tukaba twifuza y’uko icyo gitaramo cyazaba ngaruka mwaka bidushobokeye, kinaguka mbese kikarenga kwitwa igitaramo gisanzwe.”

    Yunganirwa n'Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, Bizimana Jeremie uvuga ko iki gitaramo bacyise ‘I Bweranganzo’ mu murongo w’icyifuzo cyo kuba bakora iserukiramuco rizajya rihuza ‘impano nyinshi’.

    Ati “Twifuza ko aho hitwa ‘I Bweranganzo’ bitaba igitaramo gusa, bishobora kuba iserukiramuco rihuza impano nyinshi. Turifuza ko wazaba umushinga mugari ku buryo mu gihe kizaza tubonye abafatanyabikorwa badufasha gukora uwo mushinga tukawugeza ku bantu benshi, tugafasha no kuzamura impano zikiri ntoya zikagera ku rwego rushimishije.”

    Agakomeza ati “Impamvu twacyise ‘I Bweranganzo’ turashaka kumurika impano dufite ariko nk’uko tubizi mu kinyarwanda iyo ufite urwuri ugira n’uruhongore, mu ruhongore niho haba inyana, ni ukuvuga ngo rero hazagaragara n’impano zikiri nto, z’abatoya, bigaragara ko dufite uruhongore, ko ejo hazaza hazaba ari heza mu bijyanye n’umuziki ndetse n’izindi mpano zinyuranye.'

    Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi z’umugoroba.

    Chorale Christus Regnat ni korari imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n'izindi zinyuranye. Izwi mu ndirimbo nka ‘Umukozi w’umuhanga’, ‘Duhakirwe’, ‘Ca akabogi’, ‘Mu maboko yawe’, ‘Mama shenge’ bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu n’izindi.

    Iyi korali yakoze kandi ingendo nyinshi z'iyogezabutumwa mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

    Yakoze ibikorwa by'urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi n'abapfakazi ndetse no kurihira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

    Kwinjira muri iki gitaramo igiye gukora ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 20,000 Frw muri Premium, ni mu gihe ku meza y’abantu batandatu ari ukwishyura ibihumbi 150,000 Frw-Aha ni mu gihe uguze itike imbere y’igitaramo.

    Ku munsi w’igitaramo ibiciro bizaba byiyongereho; kuko mu myanya isanzwe ari ukwishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP na 25,000 Frw muri Premium. Ku meza y’abantu batandatu ntacyahindutse, kuko ari ukwishyura 150,000 Frw.

    Ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze ku rubuga www.christusregnat.rw ndetse no kuri Code: *666600#

    Chorale Christus Regnat iritegura gukora igitaramo gikomeye ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali bazahuriramo na Josh Ishimwe 

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, Bizimana Jeremie yatangaje ko iki gitaramo bateguye ari intangiriro y'iserukiramuco 'I Bweranganzo' rigamije kuzamura impano z'abakiri bato no gutaramira abakunzi babo buri mwaka 

    Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana no gutaramana n'abakunzi babo


    Cyriaque Ngoboka, umunyamuziki uri mu batangiranye na Chorale Christus Regnat yumvikanisha ko bubakiye ku ntego y'ibihangano bifasha buri wese


    Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yasubiyemo 'Umwana ni umutware' ya Ngarambe François-Xavier

    KANDA HANO UREBE IBYATANGAJWE MU KIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136577/chorale-christus-regnat-irateganya-gutangiza-iserukiramuco-ryubakiye-ku-gitaramo-bagiye-gu-136577.html

  • Ese ari muri illuminati ? Umuhanzi Rema akomeje kwibazwaho nyuma yo kigaragara yambaye umudari ugaragaza gutwika urusengero #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rema ukuri muto mu myaka gusa akaba asumba benshi muri muzika , akomeje kwibazwaho n'abatari bake, nyuma y'aho ibitaramo yari afite muri Ethiopia gifunzwe kubera umudari yambara ugaragaza ishusho yo gutwika urusengero.

    Ka twifashishe inyandiko y'urubuga Nairaland Forum.Umwanditsi yaranditse ati:' Mu by'ukuri ntabwo ndi umufana w'umuziki wa Nigeria ariko nkunda uburyo Rema , umwana ukuri muto arimo kurwana no kuzamura izina rye rikagera hejuru

     

    N'ubwo hari byinshi bishobora kuba byaramuciye intege ariko yarakize cyane kuburyo mu myaka ye 20 arimo kuzunguza Isi y'imyidagaduro'

    ESE KUKI IBI BYO KWAMBARA UMUDARI 'NECKLACE' UGARAGAZA GUTWIKA URUSENGERO BYAHAWE UMWANYA CYANE ?

    Uyu muhanzi arasabwa kwitonda no kwirinda by'umwihariko mu buryo agaragara mu ruhame nuko abantu bashobora kumubona na cyane ko mu buganiro bye biheruka , yatangaje ko ari Umukirisitu mu rusengero rumwe muri Nigeria.

     

    Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi ukuri muto yafata umwanzuro wo kwambara umudari ugaragaza Urusengero rurimo gushya. Ese niba atari ikimenyetso runaka koko, ni ubuhe butumwa yashakaga gutanga , yashakaga kubuhande ?

    Iki kibazo n'ibindi bigishamikiyeho nibyo byatumye igitaramo yari afite muri Ethiopia mu kwezi gushize gihagarikwa ndetse n'ubuyobozi bw'Igihugu cya Ethiopia bubijyamo nk'uko byagaragajwe n'urwandiko rwagenewe itangazamkuru.

     

    Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko hari imyuka mibi yihishe inyuma y'umudari w'uyu mwana Rema , ugaragaza gutwika urusengero bakanemeza ko ibi bizakomereza mu bandi bahanzi bo muri Nigeria.

    Iki gitangazamakuru kivuga ko Rema akiri muto bityo akwiriye kujya kure y'ibikorwa bibi [ By'umwijima ], agakora umuziki mwiza ngo na cyane ko afite imyaka myinshi imbere ye.

    The post Ese ari muri illuminati ? Umuhanzi Rema akomeje kwibazwaho nyuma yo kigaragara yambaye umudari ugaragaza gutwika urusengero appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-ari-muri-illuminati-umuhanzi-rema-akomeje-kwibazwaho-nyuma-yo-kigaragara-yambaye-umudari-ugaragaza-gutwika-urusengero/

  • Abandi bakinnyi 5 basezerewe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yamaze gusezerera abandi bakinnyi batanu mu gihe arimo yitegura umukino wa Afurika y’Epfo.

    Uyu mutoza w’umudage yari yahamagaye abakinnyi 30 agomba kwifashisha mu mikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 harimo uwo baraye bakinnye na Zimbabwe bakanganya 0-0 ndetse n’uwo bazakina na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

    Mu bakinnyi bari yahamagawe, mbere yo gukina na Zimbabwe yari yasezereye babiri ari bo; Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou.

    Nyuma y’umukino yaraye anganyijemo na Zimbabwe 0-0, bivugwa ko umutoza yamaze gusezerera abakinnyi 5 kuko atabafite mu mibare y’umukino wa Afurika y’Epfo.

    Ku isonga hari umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwana Jimmy Djihad ndetse na rutahizamu wa Police FC, Mugisha Didier.

    Bivugwa ko kandi yanamaze gusezerera abakinnyi 3 basanzwe bakinira APR FC, Ishimwe Christian, Niyigena Clement ndetse na Kwitonda Alain Bacca.

    Gusa na none nubwo yarekuye aba bakinnyi yakiriye abandi batatu barimo Mugisha Bonheur wa AS Marsa yo muri Tunisia, Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek mu Bubiligi na Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Mugisha Didier

    Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad

    Ishimwe Christian

    Niyigena Clement

    Kwitonda Alain Bacca

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abandi-bakinnyi-5-basezerewe-mu-mavubi-amafoto