Blog

  • Sheynnis Palacios yegukanye Ikamba rya Miss… – #rwanda #RwOT

    Miss Universe yabaye ku nshuro ya 72. Yabereye ahitwa  i San Salvador mu nyubako ya José Adolfo Pineda Arena . Ibinyamakuru byandika ku makuru y'ibyamamare byamutatse karahava. Nk’ubu hari inkuru ya pep.ph yerekana ko uyu mwari afite ubuhanga, ubwitonzi n'ubwiza budashidikanywaho. Ni umukobwa ugiye kuba itara rimurikira Isi byumwihariko akaba yitezweho kuba umusemburo w'imiyoborere yimakaza impinduka'transformational leadership'.


    Sheynnis Alandra Palacios Cornejo yabonye izuba ku itariki 30 Gicurasi 2000. Yavukiye muri Nicaragua mu mujyi wa Managua. Ni umunyempano akaba ari mwiza ku buryo budashidikanywaho. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'itumanaho  yakuye muri  Centroamericana.


    Ni kaminuza yashinzwe mu 1960. Yakinaga Volleyball akanasiganwa yiruka igihe yigaga muri iriya kaminuza. Ni umunyamideri wabigize umwuga akaba anakora mu birori bitandukanye ari we ubiyoboye'hostess'. Asanzwe afite ibiganiro akora nk'ikitwa Al Dia gica kuri Canal 11 Nicaragua.


    Guhera mu 2016 nibwo yatangiye kwibikaho amakamba. Yegukanye bwa mbere ikamba rya Miss Teen Nicaragua mu 2016. Iki gihe yari afite imyaka 16 y'amavuko. Nyuma y'umwaka umwe hari mu 2017 yaje mu 10 bageze mu cyiciro cya nyuma mu birori byo guhatanira ikamba rya Teen Universe 2017. 


    Mu 2021 yegukanye Miss World Nicaragua. Yanaserukiye Nicaragua muri Miss World 2021 yabereye i San Juan, Puerto Rico. Yageze muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cyavuyemo abatwaye amakamba. Mu 2023 yegukanye ikamba ryo kuba umukobwa wakunzwe n'abafana Miss Nicaragua 'fan favorite'. Ku itariki 5 Kanama 2023 nibwo yegukanye Miss Nicaragua 2023 ari nabwo yagize amahirwe yo guhagarira Nicaragua muri Miss Universe.



    Sheynnis yatwaye ikamba rya Miss Universe yabaga ku nshuro ya 72


    Miss Sheynnis Palacios ni mwiza akaba n’umuhanga mu bitekerezo n’imishinga


    Ni umukobwa waminuje


    Akora ibiganiro bigaruka ku ngingo z’abari n’abategarugori aho abashishikariza kwitinyuka


    Yahereye mu 2016 asakuma amakamba ahereye iwabo muri Nicaragua

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136669/sheynnis-palacios-yegukanye-ikamba-rya-miss-universe-2023-136669.html

  • INDEBAKURE: Umushinga wUbukwe bwa The Ben na… – #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe bumaze igihe bugarukwaho mu nkuru z'Ibitangazamakuru  bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro rusange n'ahandi.

    Ubu bukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center, bwitezwe na benshi ku mpamvu zitandukanye, zirimo kuba aba bombi basanzwe ari ibyamamare, kuba bwaramamajwe igihe kinini, kuba bugiye kubera kuri Hoteli iri mu zihenze i Kigali n'ibindi.

    Kuva 2021 The Ben yambikira impeta Uwicyeza Pamella mu birwa bya Maldives byigonderwa n'abagwizatunga, mugani w'abaturanyi b'Abarundi ubukwe bwabo bwatangiye guhwihwiswa, kugeza bimenyekanye ko mu 2022 imiryango yombi yahuye ikemeza uyu mushinga.

    Nshobora kuba ndi gukoresha Ijambo 'Umushinga' ukayoberwa impamvu ariko ndaza kubigarukaho mu bika bikurikira kugira ngo usobanukirwe neza impamvu iryo jambo riri gukoreshwa.

    The Ben na Pamella bahuye bate?

    The Ben usanzwe ari umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera ibikorwa bya Muzika, avuga ko yahuriye na Pamella mu mujyi wa Nairobi mu mpera za 2019, kuva ubwo roho ye itangira kumwishyuza uyu mwari w'ikimero gikurura benshi.

    Amakuru nkesha urubuga rw'aba bombi rwiswe www.thebenandpamella.com avuga ko aba bombi bahise batangira kuba inshuti, bakaganira kenshi, Pamella akavuga ko urwenya rw'uyu musore ari ntagereranywa kandi ko yamusetsaga bya cyane.

    Amakuru aba bombi banditse kuri uru rubuga agaruka ku nkuru y'uburyo uyu mwari yigeze gutoroka inkambi [BootCamp] yaho bari bacumbitse nk'abakobwa bitabiriye Miss Africa 2019, akajya guhura na The Ben wari umaze kumwiba umutima.

    Reka iyo nkuru y'uburyo bahuye nyicumbikire aho, ubundi  nkuganirize kuri uyu mushinga w'Ubukwe, umusesenguzi Etienne Mbarubukeye Peacemaker yitegereje agasanga ushobora gutwara arenga Miliyoni 100 Frw. [Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye]

    Umushinga w'Ubukwe bwa The Ben na Pamella wizwe neza

    Ijambo 'umushinga' rikoreshwa kenshi umuntu ashaka kumvikanisha no kugaragaza igikorwa cyatwaye igihe runaka gitegurwa, gifite ingengabihe gikomba kugenderaho, gifite Ingengo y’Imari iteganyijwe, gifite abayobozi Nshingwabikorwa bazagishyira mu bikorwa, ndetse gifite n'ibisubizo byitezwe kuzavamo.

    Iyo witegereje ubu bukwe kuva bwatangira kuvugwa, ubona ko ari umushinga witondewe kuva ku gikorwa cyo kwambika impeta cyabereye muri Maldives, gusohokera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda na Tanzania, gushyiraho urubuga rwo gutambutsa intwererano n'ubundi bufasha, gukodesha hoteli iri mu zihenze mu gihugu, gushyiraho uburyo bwo kubutambutsa imbonankubone n'ibindi.

    Izo mpamvu zose ngarutseho mu gika nsoje, zimpamiriza nta gushidikanya ko ubu bukwe ari umushinga wateguwe witondewe ku kigero kitari cyarigeze kibaho mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwagasabo.

    Kugira ngo wumve neza uburyo ubu bukwe atari ubukwe gusa ahubwo ari umushinga, hari abategura ibitaramo bitandukanye muganira bakakubwira ko bategura ibitaramo ariko guhuza amatariki n'ibyamamare byiganjemo bikagorana.

    Bivuze ko bisaba abategura gutegura ibitaramo mbere y'amezi menshi, kugira ngo umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare gishyire ku murongo gahunda zose kugira ngo zitazagongana ku munota wa nyuma.

    INYARWANDA yahawe amakuru yizewe ko hari ibyamamare biturutse mu nguni zitandukanye z'uyu Mugabane wa Afurika , birimo Tiwa Savage [Nigeria], Diamond Platnumz [Tanzania], Zari [South Africa] bashobora kuzataha  ubu bukwe bwatangajwe mu mpera z'Ukwakira.

    Nta gushidikanya ko biramutse aribyo byaba bivuze ko ibyo byamamare navuze haruguru, byari bimaze igihe byaramenyeshejwe gahunda y'Ubukwe, kugira ngo butazahurirana n'izindi gahunda zabo kuko basanzwe bagira nyinshi.

    Ubu bukwe bushobora kwinjira asaga  Miliyari 2 Frw

    Reka tujye mu mibare tuve mu magambo, ubwo nandikaga ino nkuru, The Ben yakurikirwaga n'abantu Ibihumbi 838 kuri Instagram, Ibihumbi 668 kuri Facebook, ndetse n'Ibihumbi 37 kuri X yahoze yitwa [Twitter], uteranyijwe abo bantu bangana na 1,506,037.

    Uwicyeza Pamella akurikirwa n'abantu Ibihumbi 338 kuri Instagram . Uteranyije abantu bakurikira uyu muryango usanga bangana na 1,844,037.

    Reka tuvuge ko hari abantu bakoreshaga Imbuga nkoranyambaga batakiriho, abazikoresha ari kwica ubunebwe no kumara amasaha, abazikoresha bikundira ibyamamare n'izindi mpamvu zitandukanye, tubare ko bose ari 85% by'abakurikira uyu muryango.

    Abantu 1,844,037 ukuyeho 85% usigarana abantu 276,605 bangana na 15% by'abakurikira The Ben na Pamella. Amakuru atangwa n'urubuga www.thebenandpamella.com avuga ko umuntu asaba amafaranga 10,000 Frw  kugira ngo akurikiranwa ubu bukwe imbonankubone cyangwa anatere inkunga.

    Ufashe abantu 276,605 ugakuba n'amafaranga 10,000 Frw  niba imibare yanjye itibeshya uyu muryango waba winjije Miliyari 2, Miliyoni 766 n'Ibihumbi 50,000. [2,766,050,000 Frw]. Bivuze ko nta gihindutse ubu bukwe bushobora gusiga uyu muryango utunze imitungo ibarirwa muri Miliyari.

    Ushobora kubona iyi mibare ukikanga, ariko ishobora kuba mike bitewe n'Urwego rw'Ubwitabire cyangwa ikarenga bitewe n'ingano y'Ubushobozi bw'abantu bazatwerera ubu bukwe.


    The Ben na Pamella bagiye kurushinga, mu bukwe bwitezweho kubyara akagarubutse tariki 23 Ukuboza 2023

    Mu 2021 nibwo The Ben yasabye Pamella yo yamubera umubyeyi w'abana bazibaruka

    Kureba ubu bukwe ni ibihumbi 10 Frw unyuze ku rubuga www.thebenandpamella.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136670/indebakureumushinga-wubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-ushobora-kwinjiza-asaga-miliyari-2-frw-136670.html

  • Rutahizamu Willy Essomba Onana mu ikipe ya Simba yahuye n’uruva gusenya none ari gusaba ubufasha -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe ya Simba wanyuze muri Rayon Sport uzwi nka Willy Essomba Onana ari gusaba abakunzi be ubufasha ku kibazo yahuye nacyo.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ahashirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yashyizeho amafoto y'umuntu wamwiyitiriye ku rukuta rwa Facebook maze arangije atangira kumuvugaho amagambo atari meza.

    Ayo magambo yagiraga ati:'Ndimo kuvugana numuntu wanzanye, ntabwo ariwowe, niba ushaka ko ngenda, ndagenda, amakipe yabuze amikoro aranyirukana.

    Nita ku kazi kanjye, nzi icyo ngomba gukora nshobora gukinira ikipe iyo ari yo yose mfite, ntabwo uri umutware wanjye'

    Onana nawe yahise avuga ko akoneye ubufasha kugirango bashyikirize uyu muntu Inzego z'umutekano.

    Konti ya Facebook yanyayo ya Onana

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-willy-essomba-onana-mu-ikipe-ya-simba-yahuye-nuruva-gusenya-none-ari-gusaba-ubufasha-amafoto/

  • Sitting Volleyball Misiri yaciriye inzira u R… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Ugushyingo 2023 , nibwo ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagore bafite ubumuga, yageze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Isi itsinze u Budage muri 1/2 amaseti 3-1. Misiri yahise isanga Iran ku mukino wa nyuma yo yasezereye Ukraine iyitsinze amaseti 3-0.

    Ibi Bivuze ko Misiri yamaze kubona itike y’Imikino Paralempike 2024 kuko nubwo yatsindirwa ku mukino wa nyuma na Iran ntacyo byahindura kuko Iran yo yari isanganywe itike.

    Muri Mutarama 2024, hateganyijwe shampiyona ya Afurika izaba itabereye igihe kuko yatinze kuba, ikaba ibaye nyuma y’Igikombe cy’Isi. Iyi shampiyona u Rwanda rutegetswe kuyitwara kugira ngo rubone itike yo kujya i Paris 2024.

    Muri iyi mikino biba bishoboka ko igihugu gifite itike kitakwitabira, bivuze ko Misiri yamaze kubona itike ishatse yakitabira cyangwa ikabireka. 

    Misiri nicyo gihugu gisanzwe gihangana n’u Rwanda bivuze ko kiramutse kiititabiriye, u Rwanda rwaba rufite amahirwe yo kwegushana iri rushanwa. 

    Mu gihe u Rwanda rutakwegukana iyi shampiyona ya Afurika, ntabwo rwaba rukibonye itike ya Paralempike 2024 kuko urutonde rwahita rukorwa bagendeye ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Isi kandi u Rwanda rukaba rwarabaye urwa 7.

    Gahunda ni uko kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 amakipe y’u Rwanda abagabo n’abagore barahita batangira  Umwiherero wo kwitegura iyi shampiyona izabera muri Nigeria.

    U Rwanda mu bagabo rwaherukaga kwitabira Imikino Paralempike mu myaka 11 ishize mu 2012 ubwo yaberaga mu gihugu cy’u Bwongereza aho begukanye umwanya wa Cyenda mu makipe icumi.

    Igikombe cy’Isi cyaberaga mu Misiri u Rwanda mu bagore rwegukanye umwanya wa 7

    Mu bagabo u Rwanda rwegukanye umwanya wa 9

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136668/sitting-volleyball-misiri-yaciriye-inzira-u-rwanda-yerekeza-mu-mikino-paralempike-2024-136668.html

  • Uwayezu Jean Fidel yongeye gushimangira ko ari umuyobozi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwemeza icyo agiye gukora muri uyu mwaka abafana bakamukunda kurushaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidel yongeye gushimangira ko ari umuyobozi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwemeza icyo agiye gukora muri uyu mwaka abafana bakamukunda kurushaho

    Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, uyu munsi tariki 17 Ukwakira 2023, nibwo hakozwe inteko rusange atangaza ko amadeni yasanze muri iyi kipe barimo kugenda bayishyura Kandi bagiye kuyarangiza.

    Uwayezu Jean yatangaje ko yasanze ideni rigera kuri Milliyoni 860 ariko kugeza ubu nyuma yo kuyishyura basigaranye ideni rya Million 200 ndetse ko bafite gahunda yo kwishyuraho 25% mu mpera z'uyu mwaka.

    Ibi nibyo bikomeje gutuma abanyamuryango benshi bakomeza gusaba Uwayezu Jean Fidel gukomeza kuyobora ikipe yabo dore ko ubona ko ari mu murongo mwiza wo kuyisubiza ku rwego ruri hejuru, aho yahoze.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidel-yongeye-gushimangira-ko-ari-umuyobozi-ukomeye-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kwemeza-icyo-agiye-gukora-muri-uyu-mwaka-abafana-bakamukunda-kurushaho/

  • Mbappé yayikoreyeho imyitozo! Ubufaransa bwihereranye ikipe y’igihugu bwakinaga nayo maze buyinyabiga ibitego 14 byose bituma Mbappé yandika amateka mu ikipe y’igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Gibraltar, Kylian Mbappé yakoreyomo amateka kuko habura gato ngo abe umukinnyi wa mbere utsindiye u Bufaransa ibitego byinshi.

    Uyu mukino warangiye u Bufaransa bunyagiye Gibraltar ibitego 14-0, Kylian Mbappé yatsinzemo ibitego 3 ndetse anatanga imipira 2 ivamo ibitego.

    Gusa ariko umukinnyi wa Gibraltar yari yahawe ikarita itukura hakiri kare kuko hari ku munota wa 18.

    Ubu akaba amaze gutsindira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ibitego 46.  Olivier Giroud wa mbere, aramurusha ibitego 10 gusa Mbappé azabikuramo kuko Giroud ariwe mukuru kuko amurusha imyaka 13.

    Source : https://yegob.rw/mbappe-yayikoreyeho-imyitozo-ubufaransa-bwihereranye-ikipe-yigihugu-bwakinaga-nayo-maze-buyinyabiga-ibitego-14-byose-bituma-mbappe-yandika-amateka-mu-ikipe-yigihugu/

  • Ntabwo bisanzwe muri ruhago: Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsinze ibitego birenga 13 Mbappé na Olivier Giroud batsinda akavagari k’ibitego abantu barumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe muri ruhago: Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsinze ibitego birenga 13 Mbappé na Olivier Giroud batsinda akavagari k'ibitego abantu barumirwa.

    Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yaraye yihanije ikipe y'igihugu ya Gibraltar mu mikino yo gushaka itike yo gukina Euro aho yayitsinze ibitego bigera kuri cumi na bine kubusa (14-0) harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Mbappé mu gihe Giroud uyoboye abakinnyi bakuze mur'iyi kipe yatsinzemo ibitego bibiri ibintu byatumye bamwe mu bakunzi b'umupira bumirwa bagatangira kwibaza byinshi ku ikipe y'igihugu y'u Bufaransa iri gukubita itababarira.

    Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ni:

    Santos ku munota wa 3, Thuram ku munota wa 4, Zaire Emery ku munota wa 16, Kylian Mbappé ku munota wa 30'73'74, Clauss ku munota wa 34, Coman ku munota wa 36'65, Fofana ku munota wa 37, Rabiot ku munota wa 63, Dembele ku munota wa 73, Olivier Giroud ku munota wa 89'90+1 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bisanzwe-muri-ruhago-ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yatsinze-ibitego-birenga-13-mbappe-na-olivier-giroud-batsinda-akavagari-kibitego-abantu-barumirwa/

  • Ange Kagame na Mama we bifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'inshuti n'umuryango wa Amb. Venetia Sebudandi uherutse kwitaba Imana, mu muhango wo kumusezera bwa nyuma, mu gikorwa cyaranzwe n'ubuhamya bw'uburyo yakundaga abantu, umuryango ndetse akitangira igihugu.

    Amb. Sebudandi yasezereweho bwa nyuma mu rusengero rwa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani [EAR-Remera], kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu z'u Rwanda na Uganda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n'abandi.

    Umushumba Mukuru w'Itorero ry'Abangilikani mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nathan Amooti Rusengo, ni we wayoboye isengesho ryo gusabira umugisha Amb. Sebudandi, aho yavuze ko ibikorwa byamuranze mu Isi bimuherekeje.

    Amb. Sebudandi yari umwe mu bagore b'Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mutebi ndetse umuhango wo kumusezera bwa nyuma, wari witabiriwe n'Igikomangoma Jjunju Kiweewa, wari uherekejwe n'abo mu muryango w'ibwami.

    Abandi bitabiriye barimo Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, uri mu bakomeye mu Bwami bwa Buganda, Omulangira David Kintu Wasajja na Nnalinya Agnes Nabaloga bari bahagarariye Umuryango w'Umwami.

    Nyirarume wa Amb. Sebudandi, Rwigamba Cassien, yavuze ko yari umwana uteye imbabazi kandi yakundaga abantu mu buryo budasanzwe, akaba umuntu uhorana umunezero n'umwihariko wo kurangwa n'isuku yakomoraga ku babyeyi be.

    Ati 'Yakunze umuryango avukamo, Imana ikunda abantu beza. Ntabwo yari akwiye kugenda ariko kubera ko nta bubasha dufite, Imana yamuduhaye ni yo imwisubije.'

    Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko Amb. Sebudandi yabaye Intore Nziza y'Umuryango, aho yafatanyije n'abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse yari mu bagize komite ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ati 'Nyuma yaho yahawe inshingano zinyuranye n'Umuryango FPR Inkotanyi cyane cyane mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga kandi yazitunganyije neza. Imirimo yose yashinzwe yayikoranye ubwitange, umurava nk'uko yari yarabitojwe. Yongeragaho umwihariko wo kugwa neza, gutega amatwi buri wese no kujya inama zubaka buri gihe.'

    Senateri Sindikubwabo yavuze ko Amb. Sebudandi yakoze inshingano zirimo izo yahawe muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'izo guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

    Edgar Rusagara wahagarariye abavukana n'Igikomangoma Jjunju, yavuze ko umunsi babura umubyeyi wabo wababereye mubi mu buzima.

    Ati 'Urukundo yadukundaga, urukundo yakundaga igihugu cye […] yari indashyikirwa mu byo yakoraga byose. Yari umuntu ushyigikira abantu bose, wifuza ko bose batera imbere kandi nshaka kuvuga ko yakundaga umuryango ku buryo yahoraga hafi yawo akanadutoza gukundana.'

    Igikomangoma Jjunju Kiweewa, yashimye u Rwanda rwahaye Mama we amahirwe yo kurukorera mu nshingano zitandukanye yagiye akora. Yavuze ko ibihe barimo bikomeye cyane ndetse bigoye kwihangana.

    Ubwo yari amaze kuvuga haririmbwe indirimbo yubahiriza Ubwami bwa Buganda.

    Minisitiri w'Intebe Wungirije w'Ubwami bwa Buganda [Katikkiro], Owekitibwa Robert Waggwa Nsabirwa, wasomye ubutumwa bw'Ubwami, yavuze ko babajwe no kubura umuntu w'ingenzi nka Amb. Sebudandi.

    Ati 'Mu izina ry'Umwami Kabaka, mu izina ry'Ubwami bwa Buganda, tubifurije kwihangana. Yari umubyeyi mwiza kandi wakoze neza inshingano ze nk'Umudipolomate mwiza wakundaga igihugu cye cy'u Rwanda. Yasize umurage ku gihugu cye, akarere ndetse n'urwego mpuzamahanga.'

    Rev. Canon Antoine Rutayisire yifashishije amagambo ari muri Zaburi ya 90, ahari umuromgo uvuga ngo 'utwigishe kubara iminsi yacu ku buryo butuma dutunga imitima y'ubwenge'.

    Ati 'Ni Zaburi itwibutsa ko ubuzima ari bugufi kuko uyu mwanditsi wa Zaburi nubwo yabayeho imyaka myinshi ariko na we aravuga ngo n'iyo imyaka yacu yaba myinshi […] ariko iyo umuntu agize imyaka 70 cyangwa 80, aba yararamye. Ariko Moses akavuga ngo uko yangana kose, ihita vuba.'

    Yavuze ibintu biranga umutima ufite ubwenge birimo kubaho wita ku iherezo, kwizera Imana no kwita ku murage umuntu asiga mu gihe azaba yavuye ku Isi.

    Umuhango wo guherekeza bwa nyuma no gusengera Amb. Sebundandi wakurikiwe no kujya kumushyingura mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/ange-kagame-na-mama-we-bifatanyije-ninshuti-numuryango-wa-amb-venetia-sebudandi-uherutse-kwitaba-imana-mu-muhango-wo-kumusezera-bwa-nyuma-amafoto/

  • Babigaragaje no mu bukwe! Ikipe ya APR FC yifurije urugo ruhire Providence wasezeranye n’umugabo we bombi bakaba ari abafana bayo bakomeye cyane – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yifurije urugo ruhire abafana bayo bakomeye, aribo David na Providence basezeranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR  FC yagize itu 'Twifurije urugo ruhire abafana ba APR bakomeye David ndetse na Providence. Muzahorane ibyishimo mu rugo rwanyu.'

    David asanzwe agaragara buri hantu hose APR FC yakinnye, aho agenda yisize amarangi y'iyi kipe yihebeye none yanabigaragaje mu bukwe bwe na Providence kuko bari bambaye agatambaro kanditsiho 'APR FC'.

    Source : https://yegob.rw/babigaragaje-no-mu-bukwe-ikipe-ya-apr-fc-yifurije-urugo-ruhire-providence-wasezeranye-numugabo-we-bombi-bakaba-ari-abafana-bayo-bakomeye-cyane-amafoto/

  • “Burya uburayi nabwo bufite Amavubi”! Nyuma y’umukino w’Ubufaransa Clapton Kibonge abonye ikipe y’iburayi agereranya n’Amavubi -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uburayi nabwo bufite Amavubi Nyuma y'umukino w'Ubufaransa Clapton Kibonge abonye ikipe y'iburayi agereranya n'Amavubi.

    Ni mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cyibera iburayi cyitwa Euro 2024 gikinwa n'amakipe y'iburayi aho ikipe y'ubufaransa inyagiye Gobralitar ibitego 14 kubusa.

    Source : https://yegob.rw/burya-uburayi-nabwo-bufite-amavubi-nyuma-yumukino-wubufaransa-clapton-kibonge-abonye-ikipe-yiburayi-agereranya-namavubi-ifoto/