Blog

  • Umugabo wese ushaka umugore uteye gutya ni umunyamahirwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wese ufite umugore uteye gutya ufite ibi bintu ni umunyamahirwe kuko kenshi urukundo nderse n'urugo rwanyu ruraramba.Gusa buri muntu agira umwihariko we ariko ntibikuraho ko hari imico itangaje ku mugore ituma umugabo afatwa nk'uwahiriwe mu buzima.

     

    Dore imico umugore agira bigatuma umugabo we ashyirwa mu bahiriwe;

    1.Kugira Ubuntu: Umugore ugira Ubuntu ariko Ubuntu budatiza urugi, uwo mugore ni mwiza ku mugabo we ndetse usanga abantu benshi bamwishimira cyane kubera ko agira Ubuntu.

     

    2.Ubuhanga: Kugira umugore w'umuhanga ufite ubwenge, bituma umugabo we yitwa uwahiriwe kuko uwo mugore ni byinshi agiramo uruhare mu iterambere ry'umuryango.

     

    3.Kutumva amabwire: Wa mugore utumva ibintu byose abantu bamubwiye nawe atuma urugo rukomera ndebe bikagira umugabo uwahiriwe.

     

    4.Kwigirira ikizere: Umugisha ni ukugira umugore wigirira ikizere mu bantu kuko bihesha ishema umugabo we ndetse n'umuryango muri rusange.

     

    5.Kuganira: Kuganira nabyo ni ingenzi mu rugo rwanyu, rero kugira umugore Uzi kuganira nabyo ni ibintu byiza mu muryango wanyu bituma umugabo yitwa uwahiriwe.

     

    6.Umwizerwa: Ikirenze ibindi byose, kuba umugore wawe Ari umwizerwa ni kimwe mu bintu byingenzi ukwiye guterwa ishema nabyo kuko burya iyo mu rugo rwanyu harimo ikizere byose buri gihe bigenda neza.

     

    Source; News Hub Creator

    The post Umugabo wese ushaka umugore uteye gutya ni umunyamahirwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wese-ushaka-umugore-uteye-gutya-ni-umunyamahirwe/

  • Mu gihugu cya Kenya habaye Ibiza, bimaze guhitana abarenga 7 n'amazu 681 amaze kwangirika #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya habaye Ibiza bihambaye ndetse byabereye cyane mu mujyi wa Mombasa aho bimaze gutangazwa ko abantu bagera kuri 7 bamaze gupfa ndetse amazu agera kuri 681 amaze kwangirika.

     

    Nkuko amakuru yatangajwe, biravugwa ko abamaze kwica nibi biza ari 7 akaba aribo bazwi ndetse biravugwa ko imibare irakomeza kwiyongera nihatagira ingamba zifatwa na leta yo muri iki gihugu cya Kenya.

     

    Imirambo imaze kuboneka ni irindwi nkuko twabivuze haruguru ndetse yajyanwe ku bitaro mu isuzumwa ngo hamenyekane imyirondoro yabo.

    Ibihugu byinshi ndetse n'abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha imiryango ikomeje kubura abayo ndetse nabakomeje kuburira ibyabo muri ibi biza.

     

    Source: News Hub Creator

    The post Mu gihugu cya Kenya habaye Ibiza, bimaze guhitana abarenga 7 n'amazu 681 amaze kwangirika appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-gihugu-cya-kenya-habaye-ibiza-bimaze-guhitana-abarenga-7-namazu-681-amaze-kwangirika/

  • Amafoto ya Mico The Best yambaye ijipo akomeje kuvugisha abafana be #rwanda #RwOT

    Amafoto ya Mico The Best yambaye ijipo akomeje kuvugisha abafana be

     

    Umuhanzi mu njyana ya AfroBeat, Mico The Best akomeje kuvugisha abafana be nyuma yo kwifotoza yambaye ijipo umwambaro w'abagore.

     

    Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima y'abatari bake binyuze mu ndirimbo zizwj nk'ibishegu n'izindi zisanzwe zigisha rubanda yongeye kuvugisha abafana be ubwo yashyiraga hanze aya amafoto.

    Benshi bemeza ko yabikoze ashaka kwigwizaho abafana nyamara abandi siko babibona kuko babifata nk'ibidakwiye.

     

    Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, Mico yabaye igitaramo gusa nanone ntibirengagize ko ari umuhanzi na cyane ko ashobora kuba arimo gutegura indirimbo.

    .::. Ehh Micomyiza Claudine byamugendekeye bite ?😂#MicoTheBest pic.twitter.com/7QXwJ2blPV

    — Vainqueur Mahoro Vainqson (@Vainqueur_V) November 18, 2023

    The post Amafoto ya Mico The Best yambaye ijipo akomeje kuvugisha abafana be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/amafoto-ya-mico-the-best-yambaye-ijipo-akomeje-kuvugisha-abafana-be/

  • Ntuzashyingiranywe n’umugabo uba mu nzu y’umuryango! Dore ubwoko 12 bw’abagabo utagomba gushingiranywa nabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntuzashyingiranywe n'umugabo uba mu nzu y'umuryango! Dore ubwoko 12 bw'abagabo utagomba gushingiranywa nabo

    1. Umugabo utagira intego : nuramuka ushakanye n'umusore uba wumva nta ntego afite mu buzima bwe, ubuzima bwanyu buzarangirira mu rushako.

    2. Umuntu udatinya Imana: Umugabo udatinya Imana aba ari ikindi kindi, biragoye cyane kubana nawe kuko akenshi usanga nawe ubwawe ayikwangisha.

    3. Umunyarugomo ; ntuzashakane n'umusore ubona ko akunda urugomo, nuramuka wemeye mukabana nubundi akabaye icwende ntikoga n'urwo rugomo azajya aruzana mu rugo.

    4. Umunyantege nke : ntuzashake umugabo uhora ugaragaza ko ari umunyantege nke kuko uwo no gutunga urugo biba bizamugora.

    5. Umugenzuzi : ntuzashakane n'umugabo ubona ko akunda kugenzura utuntu twose, kuko uwo muhora mu matiku kubera aba agenzura udukosa twawe twose.

    6. Umugabo urakazwa n'ubusa cyane : ntuzashakane n'umusore kandi ubizi neza ko akantu kose umubwiye ahita arakara.

    7. Umugabo uba mu nzu y'umuryango: ntuzashakane n'umusore ubizi neza ko inzu abamo ari iyo yasigiwe n'umuryango, kuko isaha n'isaha abavandimwe be baba baza kubakuramo.

    8. Umubeshyi : ntuzashakane n'umugabo kandi ubizi neza ko akunda kubeshya.

    9. Umuntu ukunda akazi cyane : hari abantu baba bakunda akazi ku buryo adashobora kukubonera umwanya, ibyo nibyo akenshi bituma wishora mu ngeso zo kumuca inyuma.

    10. Umugabo wanga umuryango we : niba umugabo yanga umuryango we, menya ko bidatinze n'uwawe ashobora kuzawanga ndetse rimwe na rimwe akanga abana be avuga ko atari abe.

    11. Abagabo bakunda abagore cyane: nushakana n'umusore kandi ubizi neza ko akunda guheheta mu bagore uzamenye ko uzaba wikururiye umuruho.

    12. Umugabo udakunda gukora : hari abagabo badakunda gukora bahora bumva ko bazatungwa n'umuryango cyangwa bazabaho ari uko bagurishije amasambu.

    Source : https://yegob.rw/ntuzashyingiranywe-numugabo-uba-mu-nzu-yumuryango-dore-ubwoko-12-bwabagabo-utagomba-gushingiranywa-nabo/

  • Ntibibatera isoni! Ibyamamare 10 mpuzamahanga… – #rwanda #RwOT

    Kuba icyamamare ni kimwe ndetse no kuba umuntu ufite imico runaka bikaba ibindi. Isuku ni kimwe mu bintu abantu benshi bitaho ndetse ugasanga umuntu utagira isuku bamuryanira inzara. Ibi si iby'abaciye bugufi gusa ngo kuko hari n'ibyamamare tubona ariko waba uri uwo baziranye bya bugufi ukaba uzi ko ari abanyamwanda bakabije. Ibi nibyo tugiye kugarukaho.

    Mu mwaka wa 2022 no mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 haranzwe intambara y’amagambo hagati y’ibyamamare byo hanze, bipfa ikintu cyitwa ‘Isuku no koga’, ibi byazamuwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Ashton Kutcher, wavuze ko amara iminsi itatu atarakaraba. Ibi byatumye benshi bamunenga ko afite ingeso mbi yo kugira umwanda.

    Ibi ariko ntabwo byagarukiye aho kuko hari n’abandi basitari bazwi ku rwego mpuzamahanga, bahise batangaza ko nabo ibyo gukaraba buri munsi batabikozwa. Aba barimo The Rock, Kendall Jenner, Mila Kunis n’abandi bavuze ko kumara iminsi umuntu adakarabye ntakibazo kirimo.

    Ibi nibyo byatumye ibinyamakuru birimo Hollywood Life byakoze urutonde rw’ibyamamare 10 bizwiho kugira umwanda:

    1. Miley Cyrus

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 30 yatangiye kumenyekana kera ari umwana muto akina mu ma filime ya Disney, iyo yakinnye izwi cyane ni ‘Hannah Montana’. Yigiye hejuru yarabiciye biracika mu ndirimbo ze nka ‘Wrecking Ball, The Climb, Adore You’ n'izindi ariko yamenyekanye kurushaho kubera imyitwarire idasanzwe yo kwambara ubusa no gutinyuka ibintu bidasanzwe byafatwaga na benshi nk'ubushizi bw'isoni. Ikindi Miley Cyrus azwiho ni ugukunda amatungo yo mu rugo arimo imbwa n'ipusi.

    Aya matungo ye rero ngo mu nzu atuyemo aba yataye hirya no hino umwanda wayo, ibiryo byasigajwe, ibikarito byashizemo pizza, ibipapuro byajemo ibintu bitandukanye, ibyo kuriramo bitogejwe hakiyongeraho ko uyu mukobwa akunda kunywa urumogi. Ibi bituma inzu ya Miley Cyrus ikuyinjiramo uhurirana n'umwuka unuka cyane.

    2. Christina Aguilera

    Uyu mugore w'imyaka 42 nawe yamenyekanye cyane kubera ijwi rye ryuje ubuhanga, nawe ni umwe mu bavugwaho kutagira isuku ihagije. Umwe mu bantu bakoranye nawe bya bugufi yahamije ko Christina Aguilera ahumura nka ‘hotdogs’ . Ibi byakuruye impaka nyinshi ku buryo abanyamakuru bagiye aho yakuriye, benshi mu bakuranye nabo bemeza ko uyu mugore koko afite umwuka wa hotdogs.

    3. Megan Fox

    Ni umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli w'imyaka 36 wamenyekanye cyane muri ‘Jeniffer’s Body, Transfromers, Passion Play, Teenage Mutant Ninja Turtles’ n'izindi. Uyu mugore yiyemerera ko iby'isuku byamwihishe. Yagize ati 'Ntibyoroshye kubana nanjye. Imyenda yanjye iba iri ahantu hose nyirekera aho nayikuriyemo, njya nibagirwa gukanda amazi iyo mvuye mu bwiherero. Inshuti ishobora kumbwira iti 'Megan, usize umwanda mu bwiherero bwanjye ntiwakanda amazi''

    4. Robert Pattinson

    Azwi cyane muri filime Twilight nka Edward Cullen, ni umusore w'Umwongereza w'imyaka 37. Uyu we ngo ashobora kumara amezi agera kuri Abiri  atarakaraba mu mutwe ndetse ngo ntajya atunganya aho atuye. Impamvu y'ibi avuga ari uko kuri we kugira mu mutwe hagaragara neza atari ibintu yitaho, cyo kimwe nko kuba ahantu hafite isuku.

    5. Cameron Diaz

    Ni umugore w'imyaka 51, ni umukinnyi wa filime uzwi cyane nko muri ‘The Other Woman, Shrek, Bad Teacher’ n'izindi nyinshi. Amaze guca agahigo mu kubira ibyuya cyane ku itapi itukura, aho abandi bajya bakoze ibishoboka byose ngo babe basa neza cyane. Uretse ibi kandi, yemeje ko atajya akoresha deodorant (abazungu benshi iyo batayikoresheje baranuka). Kuri ibi yongeraho kuba ngo ajya yambara imyenda iminsi 4 ikurikirana hanyuma agahita ayijugunya.

    6. Jessica Simpson

    Ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi n'umunyamideli, afite imyaka 43. Uyu mugore ubwo yari mu kiganiro na Ellen DeGeneres kuri televiziyo ya ABC, yavuze ko koza mu kanwa atajya abyitaho cyane ngo kuko amenyo ye aba abona asa neza kandi ngo ntakunda iyo anyerera nta mwanda uriho. Ikindi kandi ngo iyo yumva ashaka kugabanyaho umwanda ashobora gukoresha umwenda agahanagura ku menyo ye.

    7. Britney Spears

    Benshi cyane bazi iri zina, dore ko uyu mugore yabicaka bigacika mu muziki mu myaka ya za 2000. Ubwo yagiranaga ibibazo n'uwahoze ari umugabo we bakajya mu rubanza, yagaragaje zimwe mu ngeso za Britney biteye inkeke harimo kudakaraba, kutoza mu kanwa ndetse no kwambara ibirenge bya hato na hato no mu gihe ari ahantu hamusaba kwambara inkweto cyangwa amasogisi.

    8. Russel Crowe

    Azwi muri filime nka ‘Noah, The Mummy, Robin Hood, The Man With Iron Fists’ n'izindi nyinshi. Uyu nawe ngo afite umwuka utari mwiza ndetse ngo no mu kanwa he ntihameze neza ku buryo ubwo bafataga amashusho ya filime ‘Cinderella Man’ umwe mu bo bakinanaga yavuze ko yumva amaze kurembywa n'uwo mwuka w'uwo mugabo. Si we gusa kuko n'abandi bakinnyi benshi ba filime bamuzi bavuga ko iyo bagiye nk'ahantu mu birori bagerageza kutamwicara hafi bitewe n'impumuro ye itari nziza.

    9. Johnny Depp

    Ni icyamamare muri Sinema, wamenyekanye muri filime nka ‘Alice Through The Looking Glass, Pirates of The Caribbean n'izindi’. Gukaraba kuri uyu mugabo ngo ni ikizami ku buryo hari aho yagombaga gukina asomana na Angelina Jolie muri filime ‘The Tourist’ mu 2010, yanze koga mu kanwa ahubwo agasaba ko bamushakira imiti ituma umuntu atumva umunuko.

    10. Brad Pitt na Angelina Jolie

    Aba bombi bahoze ari umugore n'umugabo ariko ngo kujya mu rugo rwabo byabaga ari akamaramaza. Ibiryo byandagaye hirya no hino, abana banyanyaagiza ibintu bitandukanye kwandika ku nkunda hakoreshejwe umuti w'amenyo n'ikaramu n'ibindi byinshi by'akavuyo nibyo byarangaga urugo rwabo. Uretse ibi kandi Brad Pitt yakunze kuvuga ko rimwe na rimwe asiba gukaraba akihanaguza udupapuro duhanagura abana (baby wipes).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136694/ntibibatera-isoni-ibyamamare-10-mpuzamahanga-bizwiho-kugira-umwanda-amafoto-136694.html

  • Nyuma yo gukubita umutoza umukinnyi wa APR yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukubita umutoza, Gisubizo Merci ukinira APR VC yasabye imbabazi kuri iyi myitwarire idahwitse yamuranze.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2023 ubwo APR VC yakinaga na Police VC umukino wa 1/2 wa Zone V ni bwo Gisubizo Merci yakubise umutoza wungirije Rwanyonga Mathieu.

    Bivugwa ko umutoza yahagurukije umukinnyi kujya kwishyushya ngo asimbure Manzi Sadru wari wagize ikibazo cy’imvune maze Merci agira ngo ni we bagiye gusimbuza.

    Ubwo bari batse akaruhuko ‘Time Out’, Gisubizo Merci yagiye yegera umutoza Rwanyonga Mathieu amubaza impamvu ashaka ko bamusimbuza undi amubwira ko atari we, ni ko kumukubita umutwe undi ava mu mazuru.

    Merci yahise ahabwa ikarita y’umuhondo n’umutuku ava mu kibuga, ndetse byari binavuze ko atongera gukina.

    Gisubizo Merci akaba yamaze kwandikira ibaruwa asaba imbabazi kuri iyi myitwarire yamuranze.

    Ati 'Bwana mutoza mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbasabe imbabazi ku myitwarire itari myiza nagaragaje mu kibuga ubwo twakinaga umukino waduhuje n’ikipe ya Police VC nkaba mbijeje ko bitazongera ukundi.'

    'Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye.'

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi utarakinnye umukino wa ‘Zone V’ wo guhatanira umwanya wa 3 APR VC yatsinzemo Kepler amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12), Gisubizo Merci yahagaritswe igihe kirekire.

    Merci (3) yasabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gukubita-umutoza-umukinnyi-wa-apr-yasabye-imbabazi

  • Byinshi wamenya kuri Ritah Nasaazi umubyinnyi munjyana ya Dancehall winjiye muri muzika #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi wabigize umwuga Ritah Naasazi wamamaye mu njyana ya Dancehall yatangaje ko agiye gukorana n'umuhanzi ukomeye.

     

    Uyu mubyinnyikazi Ritah wamamaye nka Rita Dancehall yamamaye cyane ubwo yateranaga amagambo na Spice Diane, agahita ajyanwa muri Gereza.Uyu mubyinnyikazi wo mu gihugu cya Uganda ntabwo yigeze afasha impano ye hasi kuko nyuma ya Gereza yatangiye gukora ibyafashwe nka Challenge ashaka gusubiramo na magingo aya.

     

     

    Uyu mu byinnyi , kuri ubu yatangaje ko yamaze guhitamo umuhanzi bagiye gukorana indirimbo ndetse ngo akaba ariho urugendo rwe rugiye guhera.

     

    Yagize ati:'Muraho bantu banjye, Imana ni nziza.Ndagirango mbamenyeshe ko kuri uyu wa Gatanu ndashyira hanze indirimbo yanjye ya Mbere nakoranye n'umuhanzi ukomeye muri Uganda.Ngaho mubwire izina rye'.

     

     

    The post Byinshi wamenya kuri Ritah Nasaazi umubyinnyi munjyana ya Dancehall winjiye muri muzika appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byinshi-wamenya-kuri-ritah-nasaazi-umubyinnyi-munjyana-ya-dancehall-winjiye-muri-muzika/

  • Musanze: Inyubako ya Gare yafashwe n'inkongi polisi itabara amazi atarenga inkombe #rwanda #RwOT

    Inyubako yo muri Gare ya Musanze yibasiwe n'inkongi bikekwa ko yatewe na gaz yo guteka yakoreshwaga n'imwe muri restaurants zikorera muri iyo nyubako.

    Uwitwa Théodomir avugana na Kigali Today yagize ati: 'Twabonye umwotsi mwinshi hamwe n'umuriro bicucumuka mu nyubako zo hejuru, uko iminota ishira umuriro ukagenda ukongeza n'ahandi. Imiryango itondekanye muri icyo gice itari munsi y'itandatu bigaragara ko yibasiwe n'inkongi'.

    'Byaduteye ubwoba, abari aho bose batangira kwitaza. Ari abanyamaguru ari n'ibinyabiziga byari biparitse hafi aho buri wese yarwanaga no gukiza amagara ye kuko twacyekaga ko iri bukwire hose bigateza akaga gakomeye'.

    Ni inkongi yatangiye saa Mbiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho igorofa ryo hejuru ryose n'ibyari birimo byahiye birakongoka nubwo hataramenyekana agaciro k'ibyahiriyemo muri rusange.

    Iryo gorofa ryafashwe n'inkongi ryakoreragamo ibiro by'ibigo bitandukanye birimo RFTC Musanze, Jaguar, Ubuyobozi bwa gare, Prime Insurance, restaurants n'ubundi bucuruzi.

    Imiryango yakorerwagamo igera kuri 25.

    Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira Inkongi ryahise rihagoboka rifasha mu kuzimya umuriro utarangiza byinshi.

    Ntiharamenyekana ingano y'ibyangijwe n'iyi nkongi kuko Polisi igikora ubutabazi.

    The post Musanze: Inyubako ya Gare yafashwe n'inkongi polisi itabara amazi atarenga inkombe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/20/musanze-inyubako-ya-gare-yafashwe-ninkongi-polisi-itabara-amazi-atarenga-inkombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-inyubako-ya-gare-yafashwe-ninkongi-polisi-itabara-amazi-atarenga-inkombe

  • Platini P yabasusurukije, Minisitiri wa Siporo arafana, irushanwa ritaha mu Rwanda na Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police VC yo mu Rwanda yatsinze Sports-s yo muri Uganda yegukana irushanwa rya Zone V ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ni mu gihe mu bagore ryegukanywe na Pepiline yo muri Kenya itsinze RRA yo mu Rwanda.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 ni bwo hasojwe irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Volleyball “Zone V VOLLEYBALL CLUB CHAMPIONSHIPS 2023”.

    Imikino ya nyuma ikaba yaritabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse abayitabiriye bakaba barasusurukijwe n’umuhanzi Platini P.

    Habanje umukino wa nyuma mu bagore wahuje RRA WVC yo mu Rwanda ndetse na Pepiline WVC yo muri Kenya yanaje kwegukana iri rushanwa itsinze amaseti 3-0.

    Iseti ya mbere yayitsinze ku manota 25-20, iya kabiri iyitsinda amanota 25-23 ni mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25-19 (25-20, 25-23, 25-19).

    Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu bagabo wahuje Police VC yo mu Rwanda yari yasezereye APR VC yo mu Rwanda na Sports-s yo muri Uganda yari yasezereye Kepler VC yo mu Rwanda muri 1/2.

    Ikipe ya Police VC yaje kwegukana igikombe itsinze Sports-s amaseti atatu kuri imwe.

    Iseti ya mbere y’umukino yatwawe na Sport-S ku manota 25-20 ya Police. Iya kabiri ikipe ya Police VC yagarukanye imbaraga zongerwaga n’abafana b’abanyarwanda benshi bari muri Arena, iyitsinda ku manota 25 kuri 14. Iseti ya gatatu, nayo yatwawe na Police ku manota 25 kuri 21.

    Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’ikipe ya APR WVC itsinze ikipe ya Police WVC amaseti 3-1 (26-24, 25-21, 25-21, 25-21).

    Mu bagabo naho umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Police VC itsinze ikipe ya Kepler VC amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).

    Wari umukino utoroshye hagati ya Police VC na Sports-s

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Police VC

    Abafana bo bari benshi

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na we yafannye karahava

    Umuhanzi Platini P yasusurukije abari bahari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/platini-p-yabasusurukije-minisitiri-wa-siporo-arafana-irushanwa-mu-rwanda-na-kenya-amafoto

  • Bruce Melodie yamaramaje kuzana Grammy Award… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie ukunze kwitazira akazina ka ‘Munyakazi’ bisobanuye ko ari Umukozi ukora cyane utajya uzana ibintu by’ubunebwe mu kazi ke, abinyujije ku rubuga rwe rwa Threads, yagize ati: “Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw’imisozi igihumbi”.

    Ugerageje kunyuza amaso mu bitekerezo byatanzwe kuri izi ntego afite, abantu benshi ubona ko babyishimiye cyane ndetse ukabona ko bari no kumwifuriza amahirwe masa. Si ibyo gusa kuko abandi bafana be bishimiye intera akomeje gutera mu kwagura muzika Nyarwanda no guharanira guha abakunzi be ibyishimo bisendereye.

    Tariki 21 Ukwakira 2023, ni bwo mu Rwanda hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku nshuro yabyo ya mbere ku mugabane wa Afurika. Ni ibihembo byitabiriwe n’ibyamamare mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye, birimo abaje guhatana mu bihembo, abaje gushyigikira abahanzi babo bakunda n’abandi bari baje mu zindi gahunda zitandukanye ariko zerekeranye n’ibi bihembo.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batazigera bibagirwa amateka barikoreyemo, ubwo yatwaraga igihembo cy’umuhanzi Nyarwanda mwiza muri ibi bihembo.

    Uyu muhanzi kandi amaze kwibikaho ibikombe byinshi bitangirwa hano mu Rwanda ndetse akunze guhatana mu bihembo byinshi mpuzamahanga n’ubwo ataratangira kugira amahirwe yo kubyegukana.

    Ibi bihembo bikomeye mu isi y’umuziki Melodie amaramaje gutwara, biranugwanugwa ko bishobora gutangirwa i Kigali mu mwaka wa 2025 cyangwa se 2026 bitewe n’umwaka ubuyobozi bwa  Recording Academy itegura ibi bihembo yaba yemerenyijwe na Leta y’u Rwanda.

    ‘Grammy Awards’, ni ibihembo byatangiye ku itariki ya 4 Gicurasi 1959, bikaba bitegurwa na Recording Academy iherereye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Ni ibihembo byatangiye bitangwa mu buryo bwo gushimira no guha agaciro  abahanzi bakoze neza, bikaba bitangwa rimwe mu mwaka.

    Bifatwa nka kimwe mu bihembo biza imbere bikomeye cyane mu isi yose ya Muzika bitewe n’agaciro gakomeye bifite. Ibi bihembo kandi biza muri bine bya mbere bigize imyidagaduro yo ku isi hakubiyemo ibihembo byo muri Sinema, Ikinamico n’ibindi bitandukanye.

    Ubwo harimo ibizwi nka Emmy Awards, Tony Awards na Academy cyangwa se ‘Oscars’ Awards n Grammy Awards.

    Iyo umuhanzi agize amahirwe yo gutanga indirimbo ye ikakirwa (ikemererwa guhatana muri ibi bihembo), hakurikiraho urugamba rwo gutorwa. Bitewe n’icyiciro umuhanzi ahatanyemo (ashobora kuba Album nziza, indirimbo nziza, Amashusho meza, n’ibindi), icyo abafana batoye  cyane ni cyo kiba cyegukanye igihembo.

    Ni ukuvuga ngo bakurikiza amajwi y’abatoye kugira ngo umuhanzi yegukane igihembo, igihe igihangano nta muntu wagitoye, ntabwo ushobora kwegukana ibi bihembo. Ikintu cya mbere kigora abahanzi, ni ukubona igihangano cyabo gifashwe ngo gihatane. 

    Abahanzi benshi ba Afurika mu binyejana byatambutse  bagerageje uko bashoboye batanga ibihangano byabo kugira ngo byakirwe bihatane muri ibi bihembo, ariko byabaye ingorabahazi. Gusa iyi minsi ibintu bisa nk’ibyahindutse kuko ubona ko noneho bari kubihatanamo kuva aho muzika ya Afurika noneho itangiye kwigaragariza amahanga.

    Kugira ngo wumve uburyo ibi bihembo atari agafu k’imvugwa rimwe, bitavugishwa amatama gusa ndetse n’uburyo birenze, n’ubwo umuhanzi atatwara igihembo na kimwe, ariko byonyine kuba yabashije kubihatanamo, biba bingana no kubitwara kuko riba ari ishema rikomeye ndetse ako kantu akagenderaho ubuzima bwe bwose bitewe n’agaciro ibi bihembo bifite.

    Ibi byose wabibaza umuhanzi Eddy Kenzo wigeze kugira amahirwe yo kubikandagizamo ikirenge hanyuma ukareba n’ibyishimo uwitwa Davido afite muri iyi minsi nyuma y’uko atanze ibihangano bye bikemerwa ndetse akabasha no kugira amahirwe yo kubihatanamo. Ibi nibyo bihembo Bruce Melodie ashaka kwegukana akazana mu Rwanda mu minsi iri imbere.


    Bruce Melodie arashaka kuzana igihembo cya Grammy Award nyuma ya Trace Award

    Grammy Awards ntabwo ari agafu k’imvugwa rimwe kuko byonyine no kuyihatanamo bingana no kuyitwara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136685/bruce-melodie-yamaramaje-kuzana-grammy-award-mu-rwimisozi-igihumbi-ibona-umugabo-igasiba-u-136685.html