Blog

  • U Rwanda ruri kwicira isazi mu jisho kuri ba… – #rwanda #RwOT

    Usibye no muri shampiyona, mu ikipe y’igihugu usanga abakinnyi bahurije hamwe ibitego bikomeje kubura ndetse hagendewe ku bakinnyi ikipe y’igihugu Amavubi ifite nta cyizere gihari ko bizakemuka vuba. Kuva mu 2011 ikipe y’igihugu Amavubi imaze gukina imikino 53 ubariye hamwe imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Muri iyi mikino, u Rwanda rwatsinzemo imikino 10 rutsindwa 27, runganya imikino 16. Muri iyi imikino 53, u Rwanda rwatsinzemo ibitego 47, bivuzeko nibura ari igitego 1.12 kuri buri mukino. Muri ibi bitego, harimo ibitego 10 yatsinze Seychelles mu mikino ibiri.

    Kuva mu 2011 ariwo mwaka twahisemo gukoresha, icyo gihe u Rwanda rwari rufite ba rutahizamu barimo Olivier Karekezi, Bokota Kamana Labama, Uzamukanda Baby ndetse n’abandi bakinnyi bari bakomeye nka Iranzi Jean, Sina Jerome, Daddy Birori n’abandi.

    Olivier Karekezi niwe umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi, gusa abanyarwanda bakumbuye ubuhanga n’ubuyobizi bwe 

    Meddie Kagere icyo gihe nawe yari umukinnyi mwiza ndetse bigaragara ko azafasha byinshi u Rwanda kandi niko byagenze. Uko imyaka yagiye yigira imbere, Olivier Karekezi yaje gusezera mu Mavubi ndetse ahagarika umupira w’amaguru, Bokota Kamana Labama nawe biba uko.

    Abakinnyi barimo Meddie Kagere, Tuyisenge Jacques bari binjiye mu ikipe y’igihugu 2011 aba bakinnyi baje kuba ngenderwaho muri ba rutahizamu ndetse icyo gihe Birori Daddy nawe yari agihari.

    Mu 2013, Sugira Ernest nawe yinjiye mu ikipe y’igihugu Amavubi asanganira Kagere, Tuyisenge Jacques na Birori warimo ubyina  umutaho.   

    Aba bakinnyi, u Rwanda rwaje kubagenderago imyaka isaga 10, kuko nibura navuga ko umuvuduko wabo watangiye kugabanyuka mu 2019. Icyo gihe u Rwanda rwari mu bihe bigoye kubijyanye na barutahizamu kuko washakaga umukinnyi uzasimbira aba bagabo umukamubura.

    Bamwe mu bakinnyi bari gukomeza aho ba Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques bari bagejeje, harimo abakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 2011, gusa abenshi muri abo byageze 2019 baratangiye kureka umupira. Abakinnyi bari bagikina twavuga nka Mico Justin, Ruhinda Faruku ariko nabo wabonaga batiteguye kuzaheka Amavubi mu bihe biri imbere.

    Amavubi U17 ya 2011, yagendanye abanyarwanda, ibaye yishyura yakagize icyo itanga 

    Danny Usengimana yari umukinnyi mwiza mu makipe ye ariko yagera mu ikipe y’igihugu bikanga, Biramahire Abedy watowe nk’umukinnyi mwiza utanga icyizere mu  2017 ntabwo umuvuduko yariho yawukomeje. Muri icyo gihe  nibwo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Nshuti Innocent Twizerimana Onésime barimo binjira, ukongeraho Mugenzi Bienvenue mukuru wabo bose.

    Kuva icyo gihe muri 2019 kugera 2023, aba bakinnyi bananiwe gusigariraho bakuru babo, ndetse biri gushyira habi umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Imyaka 3 irashije u Rwanda rudatsinda nibura ibitego 2 mu mukino umwe haba mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ndetse n’itike y’igikombe cy’Isi. U Rwanda ruheruka gutsinda nibura ibitego birenze 2 mu mukino umwe, yaba iyo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyangwa igikombe cy’Isi tariki 10 Nzeri 2019 ubwo batsindaga Seychelles ibitego 7-0.Kuva icyo gihe u Rwanda ntabwo rurarenza igitego 1 mu mukino umwe.

    Nyuma ya 2019  byagenze gute?

    2020

    U Rwanda rwakinnye 2 ntirwinjiza igitego

    Cape Varede 0-0 Rwanda

    Rwanda 0-0: Cape Varede

    2021

    U Rwanda rwakinnye imikino 8 rutsindamo umukino wa Mozambique batsinze igitego kimwe ku busa, ari naho mukino baheruka gutsinda,  rutsindwa imikino 5, runganya 2 wakora igiteranyo muri iyi mikino ugasanga rwatsinzemo ibitego 3 gusa.

    2022

    U Rwanda rwakinnye imikino 2 r rutsindamo igitego kimwe ubwo banganyaga na Mozambique.

    2023

    U Rwanda rumaze gukina imikino 5 aho rwatsinzemo ibitego 2, harimo igitego cyo kuri Senegal ndetse na Benin.

    Ese barutahizamu bakina mu Rwanda bitwara gute nyuma ya COVID-19?

    Kuva muri COVID-19 muri shampiyona y’amatsinda, abakinnyi b’abanyarwanda ntabwo bakunze kuyobora abafite ibitego byinshi kuko babaga bibereye mu myanya y’inyuma.

    Sugira Ernest niwe mukinnyi umaze gutsindara Amavubi ibitego byinshi kuva mu 2015, gusa buri munyarwanda avuga ko hari byinshi yari kuba atanga iyo aza kuba akina 

    Kuva mu mwaka w’imikino 2020-21, ubwo hakinwaga shampiyona y’amatsinda kugera muri uyu mwaka w’imikino aho shampiyona igeze ku munsi wa 10, Twizerimana Onésime niwe umaze gutsinda ibitego byinshi 22, Yannick Bizimana akaza ku mwanya wa Kabiri n’ibitego 19, Bienvenue Mugenzi ku mwanya wa Gatatu  n’ibitego 19, Mugunga Yves ku mwanya wa Kane n’ibitego 18.

    Abakinnyi bakina imbere, bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu bahagaze bate muri shampiyona?

    Abakinnyi 7 nibo bari bahamagawe mu bakina imbere, bakina mu Rwanda, aho bose bafite ibitego 15 muri shampiyona. Mugenzi Bienvenue afite ibitego 2, Mugisha Didier afite ibitego 4, (yarasezerewe), Nshuti Innocent afite igitego 1, Mugunga Yves afite ibitego 4 (yarasezerewe), Mugisha Gilbert nta gitego afite, Gitego Arthur afite ibitego 2, na Kwitonda Alain afite ibitego 2.

    Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda ruzakina na Afurika y’Epfo mu mukino wa nyuma usoza umwaka, umukino uzaba ugoye kuko ibi bihugu ni ubwa mbere bigiye guhura, ndetse Afurika y’Epfo mu mibare ikaba iri hejuru mu mibare. 

    Kagere na Tuyisange nti tuzi niba barasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko iminsi yabo iheruka batangaga ibimenyetso ko bakeneye umusimbura 

    Sugira Erinest umukinnyi rukumbi uheruka guhabwa amafaranga n’abanyarwanda kubere ibyishimo byari byabasaze 

    Byiringiro Lague umukinnyi rukumbi uheruka guhesha u Rwanda amanota 3 imbumbe, ubu byabaye nk’amateka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136610/u-rwanda-ruri-kwicira-isazi-mu-jisho-kuri-ba-rutahizamu-136610.html

  • Alain Mukuralinda yameneye ibanga abahanzi ny… – #rwanda #RwOT

    Bwana Alain Mukuralinda aganira na InyaRwanda.com agaruka kuri iyi ngingo, yavuze ko abahanzi  abanyarwanda bashatse bakora itorero hanyuma bagatumira umukuru w’igihugu akaza bakagira ibyo baganira.

    Agira ati:” Ese ubundi bakoze itorero ryabo (…) Bakavuga bati uyu munsi tuzahura nk’abahanzi; tukavuga tuti ‘abaririmba Gospel, abaririmba Secular, abaririmba iza gakondo mwaretse tukazishyira hamwe tukaba na benshi, tukavuga  tuti uyu munsi tuzahurire aha ngaha hanyuma iyo gahunda tukayimenyesha Umukuru w’Igihugu akaza kutureba’”.

    Akomeza avuga ko baramutse batumiye Umukuru w’Igihugu ngo aze kubareba atakwanga, ahubwo ikibazo ni uko batajya babikora. Ikindi kandi Umukuru w’Igihugu aba afite inshingano nyinshi, ntabwo byashoboka ko yajya agenda ahura n’umuntu umwe umwe.

    Ati”Byagorana ko yajya abona umwanya wo guhura n’umuhanzi umwe umwe, ariko bishyize hamwe akababonera hamwe ni ibintu bishoboka, ntabwo bamusaba ngo baze bahure ngo hanyuma abyange”.

    Alain Mukuralinda ahamya ko kuvuga ko abahanzi bahura n’umukuru w’igihugu ari uko habanje kuza abahanzi mpuzamahanga, ari ugupfobya abo bahanzi nyarwanda.

    Abahanzi nyarwanda  bahura na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye wenda habaye ibirori cyangwa inbindi bikorwa  bihuza abantu benshi  nk’Inama Mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

    Guhura na Perezida Kagame no kuganira  nawe  ni  inzozi ku bahanzi   haba abo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Alain Mukuralinda ahamya ko abahanzi nyarwanda baramutse bateguye umunsi bagatumira Perezida Kagame atakwanga kuza

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136683/alain-mukuralinda-yameneye-ibanga-abahanzi-nyarwanda-ryabahuza-na-perezida-kagame-bakagani-136683.html

  • Umusore witwa Hirwa Nicolas w’imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w’imyaka 15 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Hirwa Nicolas w'imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w'imyaka 15.

    Ku myaka 18, Hirwa Nicolas yakunze umukobwa wigaga mu wa Gatandatu w'amashuri abanza wari ufite imyaka 15.

    Nicolas wigaga mu wa mbere Segonderi muri icyo gihe, yaje kubengwa n'uwo mukobwa maze biza kumuviramo kwiyahura.

    Uyu musore akibengwa n'uwo mukobwa witwaga Benitha, yagiye avanga umuti wica imbeba na Nguvu maze yimanika mu nzitiramubu gusa ntiyapfa.

    Nyuma yo kurokoka, Nicolas yaje gusubirana na wa mukobwa gusa mu gusubirana haje kuzamo ikindi kibazo aho ex w'uwo mukobwa yari yagarutse.

    Kuko Ex wa chr we baririmbanaga, byatumye Nicolas akizwa maze ajya no muri korali kugira ngo ajye acunga umukunzi we anarinde ko Ex yamwisubiza.

    Bidateye kabiri, Nicolas yaje kumenya ko umukunzi we, Benitha asigaye asomana na Ex ndetse bakanandikirana mu ibanga. Ibyo na byo byatumye ahita yongera kwiyahura.

    Yafashe icyemezo cyo kujya kwiyahura ku nyubako ikoreramo Simba ku kimihurura aho bamufashe agiye kubikora agahita ajyanwa indera mu gihe cy'icyumweru kimwe.

    Uyu musore waganiriye na The Choice ku muyoboro wa YouTube, yavuze ko inshuro yiyahuye zigera kuri 5.

    Source : https://yegob.rw/umusore-witwa-hirwa-nicolas-wimyaka-22-yiyahuye-inshuro-zigera-kuri-5-kubera-umukobwa-witwa-benitha-wimyaka-15/

  • Mupenzi Eto na bagenzi be bararengana? Mvukiyehe Juvenal arashinjwa na General kuroga abakinnyi be bakaza kubishyura ku bakozi batatu ba APR FC bari mu gihome – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis 'Général', yavuze ko ibyo kurogwa kw'iyi kipe byatumye itsindwa na Sunrise FC muri Gicurasi 2023, byagizwemo uruhare n'uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, binyuze ku muganga yihereye akazi ubwe.

    Uburyo Kiyovu Sports yatakajemo ibikombe yari ifiteho amahirwe menshi yo kwegukana mu mwaka w'imikino wa 2021/22 na 2022/23, biri mu bikibazwaho kugeza ubu.

    Iki kibazo cyo gutakaza ibikombe kiri mu byagarutsweho mu Nteko Rusange Isanzwe yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports ku wa 19 Ugushyingo 2023.

    Umuyobozi w'Abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw'Igihugu, Minani Hemedi, yahagurutse asaba ijambo ndetse anagaragaza ko hari byinshi yagombaga kuvuga muri iyi Nteko Rusange, cyane ko hari byinshi byabaye bigatuma Urucaca rutakaza igikombe inshuro ebyiri.

    Minani yabanje kubanza kwitana ba mwana na Team Manager wa Kiyovu Sports, Kigundu Ibrahim 'Baba', nk'uwagize uruhare mu gutsindisha ikipe ku mukino wayihuje na Sunrise FC mu mwaka ushize w'imikino ari na wo yatakarijeho igikombe.

    Gusa, uyu yigaruye avuga ko amakosa yose yabaye yari ashingiye ku kuba barashyigikiye Mvukiyehe Juvénal, abanyamuryango bahamije ko atari akwiriye kuba yarayiyoboye.

    Ati 'Ndi mu bantu bake babaye hafi ya Perezida Juvénal, ariko iyo umuyobozi akoze ibitandukanye n'ibyatumye umuba hafi nawe uramuhinduka ukavuga n'impamvu umuhindutse. Iyo utabikoze bakwita kimwe nawe. Mu myaka ibiri tumaze tutabona igikombe kandi Team Manager [Baba] yahoraga avuga ngo birukane Karim cyangwa Hemedi.'

    'Ntabwo twumva ukuntu APR FC yaroze Kiyovu Sports, Team Manager tukaba turi kumwe na we hano akaba atatubwira ngo ni nde wazanye bwa burozi. Ntabwo ndi bujye muri byinshi [abwira Perezida wa Kiyovu Sports wari uyoboye inama].'

    Mu gihe Minani yari akiri kuvuga, Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis 'Général' yamuciye mu ijambo amusaba ko yagira icyo avuga ku byavuzwe ko abakinnyi barozwe ku mukino wabereye mu Karere ka Nyagatare.

    Yagize ati 'Utarajya kure, reka mbanze nkusubize kuri icyo kibazo, ntaza no kubyibagirwa. Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy'ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Njye nageze aho numva ngiye kwandika ibaruwa kuko numvaga twibwe bigaragara.'

    'Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n'aba ngaba na 'Staff', byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

    'Njye nagiye mu nzego z'ubuyobozi kandi bukuru, ndababwira nti 'twebwe twararozwe, bandogeye ikipe, kandi nashoye amafaranga yanjye, nagiye i Nyagatare ndarayo, ntanga amafaranga mu mwiherero ndetse byose ndabiheba.'

    '[…] Hemedi, waba uzi amagambo uriya mugabo bita Birali yanditse? Ibyo yabwiye Ubutabera. Ibyo yavuze birimo ibintu wabona, ugahita uvuga ngo izina Kiyovu, Imana iyibarire risohoke muri kiriya kirego, bazakurikirane abo babikoranye ariko Kiyovu itarimo. Ni ibintu bye yipangiye ku giti cye, abizi, n'abo babikoranye kandi igihe kizabishyira hanze.'

    Abanyamuryango bakomye amashyi babisabwe na Hemedi, birinze kugira byinshi babivugaho ariko bakomeza guhana ibitekerezo ku kuba Mvukiyehe yakwamburwa ubunyamuryango kuko batemeranya n'ibikorwa bye mu gihe cy'imyaka itatu yamaze muri Kiyovu Sports.

    Muri Kanama 2023, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari bamwe mu bakozi ba APR FC baketsweho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu bishobora gutuma bacika intege ndetse byashoboraga kuba byanabica.

    Abo bakozi barimo Mupenzi Eto'o wari ushinzwe igura n'igurisha ry'abakinnyi muri APR FC, Team Manager Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul n'umuganga Maj. Dr Nahayo Ernest. Aba bose bakaba bakurikiranywe n'ubutabera mu rubanza ruheruka gusubikwa ngo hongere gukorwa iperereza rishya.

    Mu mwaka w'imikino ushize, wa 2022/23, Kiyovu Sports yasezerewe muri ½ cy'Igikombe cy'Amahoro itsinzwe na APR FC, inatsindwa na Sunrise FC i Nyagatare igitego 1-0, hasigaye umukino umwe gusa, byatumye itakaza Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe n'Ikipe y'Ingabo.

    Source : https://yegob.rw/mupenzi-eto-na-bagenzi-be-bararengana-mvukiyehe-juvenal-arashinjwa-na-general-kuroga-abakinnyi-be-bakaza-kubishyura-ku-bakozi-batatu-ba-apr-fc-bari-mu-gihome/

  • Ingengo y’imari ya miliyoni 900 Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w’imikino izava he? #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango ba yo ko uyu mwaka w’imikino, ingengo y’imari iyi kipe izakoresha ari agera kuri Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW) avuye kuri Miliyoni Magana arindwi yari yakoreshejwe umwaka ushize w’imikino.

    Ibi ni ibyavugiwe mu nteko rusange isanzwe yabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023 ibera kuri Grazia Hotel iherereye ku Gishushu.

    Yari yitabiriwe n’abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan clubs) 43 yemewe ya Rayon Sports. Agera ku 8 yo yamaze gutakaza ubunyamuryango. Abandi bayitabiriye ni abagize komite nyobizi ya Rayon Sports ndetse n’abakuriye komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.

    Nkubana Adrien, DAF (Director of Administration and Finance) wa Rayon Sports yagaragarije abanyamuryango uko umutungo wakoreshejwe umwaka ushize.

    Muri rusange iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2022-23, Rayon Sports yakoreshejwe Miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’esheshatu (726.929.591 FRW)

    Amafaranga yinjiye avuye kuri Stades ni miliyoni 173 (173.535.500 FRW), angana na 24% y’ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushize.

    Amafaranga yatanzwe n’abafana ni Miliyoni 129 (129.607.900 FRW) angana na 18%. Aya harimo Miliyoni 51 (51.170.000 FRW) yatanzwe na Fan clubs(angana na 39.5% y’ayatanzwe n’abafana muri rusange). Inkunga zanyuze ku *008000# zingana na miliyoni 36 (36.787.900 FRW) angana na 28.4%. Abantu baguze amatike ya season , akanama ngishwanama n’abantu ku giti cyabo bose batanze agera kuri Miliyoni 41 (41.650.000 FRW). Ahwanye n’ijanisha rya 32.1% ukurikije ayatanzwe n’abafana muri rusange.

    Uruhare rw’abafatanyabikorwa rwari miliyoni zisaga 300 (337.000.00) angana na 46 %. Inguzanyo ikipe yafashe ni miliyoni 59 (59.070.752 FRW)angana na 8%. Ibihembo ikipe yegukanye mu marushanwa atandukanye ni miliyoni 27 (27.000.000 FRW) bingana na 4%. Yose hamwe amafaranga yakoreshejwe yageze kuri Miliyoni magana arindwi na makumyabiri n’esheshatu (726.929.591 FRW)

    Nyuma yo kwerekana iyi mibare y’umwaka ushize, Nkubana Adrien yaboneyeho kubwira abanyamuryango ko uyu mwaka w’imikino Rayon Sports izakoresha Miliyoni magana acyenda (900.000.000 FRW).

    Ku bigendanye n’uko harimo ikinyuranyo cy’amafaranga ugereranyije n’umwaka ushize, Adrien ntabwo yagaragaje aho izo miliyoni hafi 200 zizava gusa yavuze ko bagiye gukomeza gushaka abafatanyabikorwa batandukanye ariko anavuga ko bizeye ko Fan clubs zizagenda zongera umusanzu, hakaziyongeraho amafaranga ava ku bibuga.

    Rayon Sports irateganya gukoresha miliyoni 900 muri uyu mwaka w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ingengo-y-imari-ya-miliyoni-900-rayon-sports-izakoresha-muri-uyu-mwaka-w-imikino-izava-he

  • Chorale Christus Regnat na Josh Ishimwe banyuze benshi mu gitaramo kitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Chorale Christus Regnat ifashijwe n’umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Josh Ishimwe bakoze igitaramo i Bweranganzo cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

    Ni igitaramo kitabiriwe n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’abandi.

    Kitabiriwe kandi n’abandi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse igitabo 'Do Not Accept to Die’ n’abandi.

    Ni igitaramo cyayobowe n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba (MC), Niyitegeka Jules William wamenyekanye nka Chita.

    Umuhanzi Josh Ishimwe wanyuze benshi cyane cyane mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika yasubiyemo, yatunguwe na Masamba Intore ubwo yarimo aririmba indirimbo ‘Abakristu Bahimbaje’ amusanga ku rubyiniro barayiririmbana.

    Chorale Christus Regnat ikaba yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n’abakunzi babo nyuma y’imyaka irenga 3 badakora igitaramo kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Ni Chorale yaririmbye indirimbo 30 aho yahereye ku ndirimbo zo guhimbaza Imana nka ‘Roho Yanjye’ Irasingiza Rurema ya Matayo Ngirumpatse, ‘Nyaguharirwingoma’ ya Bizimana Jérémie, ‘Dore umubyeyi’ ya Andre Ntungiyehe n’izindi.

    Nk’uko iyi Chorale yakunze kubivuga ko umuziki utagira umupaka, igice cya 2 n’icya 3 yibanze ku ndirimbo gakondo zirimo n’iyo bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu yitwa ‘Mama Shenge’ ari nayo ndirimbo ya bo yakunzwe cyane inamaze kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube, ‘Igipimo cy’Urukundo’ ya Rugamba Supiriyani n’izindi.

    Uko iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice 3, buri gice baririmbye indirimbo 10.

    Indirimbo 10 zaririmbwe mu gice cya mbere

    1.Uhoraho ni Umwami —Yahimbwe na Valens Niragire

    2.Roho yanjye singiza uhoraho- Yahimbwe na Matayo Ngirumpatse

    3.Nyaguharirwingoma- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

    4.Allelluia Msifuni Mungu- Yahimbwe na Kelvin Bonifash Bongole

    5.The Lord’s Prayer- Yahimbwe na Albert Hay Malotte/Valens

    6.Exultate Just in Domino- Yahimbwe na Ludovico Grossi Da Viadana

    7.Harirwa Inganzo- Yahimbwe na Robert B. Ruzigamanzi

    8.Twarakuyobotse- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

    9.Dore Umubyeyi- Yahimbwe na Andre Ntungiyehe

    10.Lascia Chio Plang- Yahimbwe na George Frederick Handel/Isimbi

    Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya kabiri

    1.Icyishongoro cy’ubucungure- Yahimbwe na Protais Bamporiki

    2.Choeur Triompal-Yahimbwe na Georges Fredrick Haendel

    3.Twongerere Ingabire y’ukwemera-Yahimbwe na Cyriaque Mfashwanayo

    4.Igisingizo cya Bikira Mariya- Yahimbwe na Kizito Mihigo

    5.Malaika- Yaririmbwe na Monique ayisubiramo

    6.Asante Yesu-Yahimbwe na Ufunguo

    8.Ou seigneur, tu es bon/Communaute Parole de Feu- Yashyizwe mu majwi na Bizima Jeremie

    9.Iyo Mana dusenga irakomeye yo mu burundi- Yashyizwe mu manota na Cyriaque Mfashwanayo

    10.Easy on Me- Yahimwe na Adele- Yaririmbwe n’Uruhongore rw’iyi korali bafatanyije na Christella

    Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya gatatu

    1.Igise- Yahimbwe na Oreste Niyonzima

    2.Umuntu Nyamuntu- Yahimbwe na Cassien Twagirayezu/Wellars

    3.Inkotanyi Cyane- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

    4.Mama Shenge- Yanditswe na Bizimana Jérémie

    5.Ijuru ry’icyeza- Yahimbwe na Niyonzima Oreste

    6.Ziravumera: Yahimbwe na Ngombwa Timothy ishyirwa mu manota na Bizimana Jeremie

    7.Nyaruguru- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

    8.Zamina Mina- Indirimbo yo muri Cameroon

    9.Nibutse ko udukunda- Indirimbo yatunganyijwe na Aimable Kaba

    10.Igipimo cy’urukundo- Yahimbwe na Rugamba Sipiriyani ishyirwa mu manota na Bahati Wellars (Iyi ndirimbo iri mu zahimbwe na Rugamba, ariko yishwe itararirimbwa ngo imenyekane).

    Chorale Christus Regnat yanyuze benshi

    Yanifashishije ababyinnyi Gakondo

    Andy Bumuntu yaje kubafasha kuririmba indirimbo bakoranye ‘Mama Shenge’

    Josh Ishimwe yigaruriye imitima ya benshi

    Abantu bo bari hahari ari benshi

    Hari n’ibyamamare bitandukanye

    Bernard Makuza ni umwe mu baje gushyigikira iyi Chorale

    Dr Augustin Iyamuremye wabaye perezida wa Sena yanyuzwe

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard yari ahari

    Chita ni we wari MC

    AMAFOTO: INYARWANDA

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/chorale-christus-regnat-na-josh-ishimwe-banyuze-benshi-mu-gitaramo-kitabiriwe-na-bamwe-mu-bayobozi-mu-nzego-nkuru-z-igihugu-amafoto

  • Chorale Christus Regnat na Josh Ishimwe bafas… – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Missa ya mbere cyangwa se iya kabiri ubundi ugataramana n'iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Igipimo cy'urukundo' mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), nabyo ni umugisha wiyongera kuyindi!

    Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, kitabiriwe n'abakiri bato batarahabwa amasakaramentu 'yose' kugeza ku bakuze mu myaka bazi urugendo rw'imyaka 17 ishize iri mu ivugabutumwa rya Kristu n'ibikorwa by'urukundo byaramiye benshi.

    Kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, abantu bari uruvunganzoka, buri wese arangamiye kwihera ijisho abasore n'inkumi n'ababyeyi barenga 100 bagize umuryango mugari w'iyi korali bari bamaze amezi arenga atatu bitegura gususurutsa abantu.

    Byasabaga gutega amatwi ukumva neza ijambo ku rindi! Kuko haririmbwe indirimbo zashyizwe mu manota gusa n'abaririmbyi n'abahimbyi b'iyi korali mu rwego rwo guha ubuzima indirimbo z'abo ndetse n'iz'abandi bahanzi bagiye bisunga.

    Ni igitaramo kitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu barimo Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n'abandi.

    Kitabiriwe kandi n'abandi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse igitabo 'Do Not Accept to Die' n'abandi

    Ni igitaramo cyari gisobanuye byinshi

    Umwe mu bagize uruhare mu gushyira mu manota izi ndirimbo akaba n'Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Tekinike n'Imiririmbire, Bizimana Jérémie yabwiye InyaRwanda ko bakoze iki gitaramo mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi babo no kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 17 ishize.

    Yavuze ko mu byo bagezeho harimo ibikorwa by'indirimbo bashyize hanze n'ibikorwa byo gufasha bagizemo uruhare. Yavuze ati 'Turizihiza imyaka 17! Ibigwi byo ni byinshi tumaze kugeraho, kubera ko tumaze gukora ibikorwa byinshi, dufite Album eshanu za Audio, dufite indirimbo zisaga 20 twakoreye amashusho, dufite ndetse n'indirimbo zisaga 100 twakoze mu bitaramo bitandukanye.'

    Muri iki gitaramo baririmbye indirimbo zisaga 30, kandi bazifatiye amashusho ku buryo zizagenda zisohoka kuri Youtube yabo mu minsi iri imbere.

    Yavuze ko izi ndirimbo bongeye kuziha ubuzima nk'uko byumvikanaga ubwo bazaririmbaga. Ati 'Uburyo ziririmbye! Uburyo twazikozeho, tukongera tukazinagura, zikongera zikaba indirimbo nshya (byumvikanye).'

    Baririmbye indirimbo ziri mu ndimi esheshatu. Bizimana yavuze ko bahisemo kubikora mu rwego rwo gukora ubushakashatsi ku ndirimbo no kumenya amanota ya nyayo.

    Ati 'Umuziki birasaba ko tuwukora ariko nako dukora ubushakashatsi. Iyo turi gukora biriya tuba turi gukora ubushakashatsi, kugirango tumenye ngo ese ya ndirimbo yari imeze gutya ubutaha yaba imeze gutya, tuba tumeze nk'abari mu bushakashatsi.'

    Bizimana yasobanuye ko kuba hari indirimbo z'abandi bahanzi bagiye baririmba muri iki gitaramo biri mu murongo wo gushimangira uburyo umuziki nta mupaka.

    Kandi umuhanzi mwiza 'azirikana ko hari undi muhanzi wamutereye ikirenge nawe ukaba uri ku kigeramo'. Akomeza ati 'Ni ukuvuga ngo rero ni byiza ko tubashimira kuko barabikwiye.'


    Baririmbye indirimbo 30 mu gitaramo 'I Bweranganzo'

    Iyi korali yabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, hanyuma mu gice cya kabiri n'icya Gatatu bita cyane ku ndirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo ziri mu ndimi z'amahanga.

    Mu ndirimbo 30 baririmbye harimo indirimbo zakunzwe cyane ahanini biturutse ku butumwa buyigize. Indirimbo ya mbere yitwa 'Mama Shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu; niyo ndirimbo ya mbere iyi korali ifite yarebwe cyane kandi yinjiza amafaranga menshi ku rubuga rwa Youtube.

    Indirimbo ya kabiri yitwa 'Igipimo cy'urukundo', ni indirimbo ya Rugamba Sipiriyani yasize atabashije gusohora cyangwa ngo ayigishe abaririmbye be.

    Banaririmbye indirimbo 'Inkotanyi Cyane' [Bizimana wayanditse mu manota yari amaze imyaka ibiri ayandika], hari kandi 'Ziravumera' ya Ngombwa Thimotee, umunyamuziki waboneye benshi izuba muri gakondo. Bizimana asobanura ko ibyo 'twifuzaga byagenze neza’.

    Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya mbere

    1.Uhoraho ni Umwami —Yahimbwe na Valens Niragire

    2.Roho yanjye singiza uhoraho- Yahimbwe na Matayo Ngirumpatse

    3.Nyaguharirwingoma- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

    4.Allelluia Msifuni Mungu- Yahimbwe na Kelvin Bonifash Bongole

    5.The Lord's Prayer- Yahimbwe na Albert Hay Malotte/Valens

    6.Exultate Just in Domino- Yahimbwe na Ludovico Grossi Da Viadana

    7.Harirwa Inganzo- Yahimbwe na Robert B. Ruzigamanzi

    8.Twarakuyobotse- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

    9.Dore Umubyeyi- Yahimbwe na Andre Ntungiyehe

    10.Lascia Chio Plang- Yahimbwe na George Frederick Handel/Isimbi


    Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya kabiri:

    1.Icyishongoro cy'ubucungure- Yahimbwe na Protais Bamporiki

    2.Choeur Triompal-Yahimbwe na Georges Fredrick Haendel

    3.Twongerere Ingabire y'ukwemera-Yahimbwe na Cyriaque Mfashwanayo

    4.Igisingizo cya Bikira Mariya- Yahimbwe na Kizito Mihigo

    5.Malaika- Yaririmbwe na Monique ayisubiramo

    6.Asante Yesu-Yahimbwe na Ufunguo

    08.Ou seigneur, tu es bon/Communaute Parole de Feu- Yashyizwe mu majwi na Bizima Jeremie

    09.Iyo Mana dusenga irakomeye yo mu burundi- Yashyizwe mu manota na Cyriaque Mfashwanayo

    10.Easy on Me- Yahimwe na Adele- Yaririmbwe n'Uruhongore rw'iyi korali bafatanyije na Christella

    Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya Gatatu:

    1.Igise- Yahimbwe na Oreste Niyonzima

    2.Umuntu Nyamuntu- Yahimbwe na Cassien Twagirayezu/Wellars

    3.Inkotanyi Cyane- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

    4.Mama Shenge- Yanditswe na Bizimana Jérémie

    5.Ijuru ry'icyeza- Yahimbwe na Niyonzima Oreste

    6.Ziravumera: Yahimbwe na Ngombwa Timothy ishyirwa mu manota na Bizimana Jeremie

    7.Nyaruguru- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

    8.Zamina Mina- Indirimbo yo muri Cameroon

    9.Nibutse ko udukunda- Indirimbo yatunganyijwe na Aimable Kaba

    10.Igipimo cy'urukundo- Yahimbwe na Rugamba Sipiriyani ishyirwa mu manota na Bahati Wellars (Iyi ndirimbo iri mu zahimbwe na Rugamba, ariko yishwe itararirimbwa ngo imenyekane).


    Chorale Christus Regnat yatangaje ko igitaramo 'I Bweranganzo' ari ngaruka mwaka

    Perezida wa Chorale Christus Regnat, Bwana Mbarushiman Jean Paul yatangaje ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo 'nk'iki' kubera 'ibibazo twanyuzemo bijyanye na Covid-19'.

    Avuga ko iki ari cyo gitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira urugendo rw'ivugabutumwa nk'abaririmbyi n'abacuranzi.

    Yavuze ko ku Cyumeru tariki 26 Ugushyingo 2023 ku Munsi wa Kristo Umwami bazaba bizihiza imyaka 17 yuzuye bakorera Imana.

    Uyu muyobozi yashimye 'abadufashije mu buryo bwose kugira ngo iki gitaramo gishoboke'. Yashimye ahereye ku buyobozi bw'Igihugu, avuga ati 'Mbere na mbere ndashima ubuyobozi bw'igihugu kubera umutekano, umudendezo, tukaba dushobora gukora iki gikorwa nk'iki kikaba mu mutuzo ntakibazo na kimwe kibayeho.'

    Yashimye kandi ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda by'umwihariko 'ubuyobozi bwa Paroisse Regina Pacis' [Ku Cyumweru iyi Paroisse izaba yizihiza imyaka 15 izaba ishize ishinzwe].

    Mu ijambo rye kandi, yashimye ibitangazamakuru binyuranye, aboneraho gutanga ko iki gitaramo 'I Bweranganzo' kizajya kiba buri mwaka, mu buryo kizajya kiba kimeze nk'iserukiramuco mu murongo wo kuzamura impano z'abakiri bato mu muziki.

    Ati 'Iki gitaramo kuva uyu munsi kigiye kuba igitaramo ngaruka mwaka, izina rizahora ari iri nk'uko twabisobanuye.'

    Akomeza ati 'Turateganya rero n'ibikorwa byinshi birimo kongera ibihangano cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube n'ibindi bikorwa dukora by'urukundo.'

    Josh Ishimwe yishimiwe bikomeye

    Ni umwe mu bahanzi bakiri bato babashije guhuza umuziki uhimbaza Imana na gakondo, atangira asubiramo indirimbo cyane cyane izizwi cyane mu madini n'amatorero.

    Uyu musore w'imyaka 24 muri Kanama 2023 yakoze igitaramo cye bwite yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' cyabereye muri Camp Kigali.

    Icyo gihe byari amateka mashya yanditse mu muziki we, nyuma y'uko ibihumbi by'abantu bamushyigikiye, bakitabira.

    Ni we muhanzi rukumbi watangajwe mu gitaramo cya Chorale Christus Regnat. Ariko Andy Bumuntu waririmbye mu ndirimbo 'Mama Shenge' nawe yigaragaje muri iki gitaramo.

    Josh Ishimwe yageze ku rubyiniro anyotewe na benshi, maze yanzika mu ndirimbo zirimo 'Sinogenda ntashimye'.

    Asoje kuririmba iyi ndirimbo yateye indirimbo 'Yesu Ndagukunda' maze asaba Massamba Intore gufatanya nawe kuyiririmba.

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise 'Nakushukuru EeBwana', 'Inkingi Negamiye' ndetse na 'Reka Ndate Imana', ava ku rubyiniro akomerwa amashyi.

    Josh asobanura ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

    Uyu musore yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

    Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

    Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'. Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo.

    Chorale Christus Regnat yakoze igitaramo cya mbere mu ruhererekane rw'ibitaramo ngaruka mwaka bise 'I Bweranganzo' 

    Chorale Christus Regnat yavukiye muri Centre Christus ikaba ikorera ivugabutumwa muri Regina Pacis    

    Chorale Christus Regnat yaririmbye indirimbo 30 yitaye cyane kuzirata ubwami, urukundo, gakondo n’ubuzima busanzwe 

    Umuhanzi Andy Bumuntu yari yizihiwe ubwo yaririmbanaga na Chorale Christus Regnat indirimbo bakoranye bise “Mama Shenge” 

    Andy Bumuntu usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm yaririmbaga asaba Abakristu gufatanya nawe guhimbaza Imana no kwishimira imyaka 17 y’iyi korali 


    Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu ari mu bihumbi by’Abakristu bitabiriye iki gitaramo cyubakiye ku kuvuga Imana

    Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo wabanzaga kwerekana ko waguze itike iguha uburenganzira bwo kwinjira
    Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Gerard Mbabazi, Umwanditsi w’ibitabo Dimitri Sissi, Jules Sentore, Pamella Mudakikwa na Tito Harare uzwi cyane kuri Twitter 

    Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena ari mu bakristu bitabiriye iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat muri Camp Kigalu 

    Chorale Christus Regnat yifashishije ababyinnyi muri zimwe mu ndirimbo za gakondo baririmbye muri iki gitaramo cyagutse 

    Wari umwanya mwiza ku miryango wo kongera ubusabane no kuzamura ubushuti bwa kivandimwe

    Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena ntiyacitswe n’iki gitaramo “I Bweranganzo” 

    Umunyamakuru washinze Umuyobozi wa Youtube ‘Chitta Magic’, Niyitegeka Chita Julius niwe wari umusangiza w’amagambo muri iki gitaramo (MC)- Azwi cyane ku kuyobora ibirori n’ubukwe 

    Ibyishimo byari byose ku baririmbyi b’iyi korali ubwo baririmbaga indirimbo 30 bari bateguriye abitabiriye iki gitaramo cy’abo 

    Banyuzaga bakicara cyangwa se bakajya guhindura imyenda bitegura gukomeza gutaramira abakunzi b’abo 

    Umunyamuziki Josh Ishimwe yataramiye abakunzi b’ibihangano bye muri iki gitaramo, ashima uko yakiriwe 

    Ubuyobozi bw’iyi korali bwatangaje ko iki gitaramo kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakristu guhimbaza Imana 



    JOSH ISHIMWE YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO CYA CHORALE CHRISTUS REGNAT

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Chorale Christus Regnat

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136686/chorale-christus-regnat-na-josh-ishimwe-bafashije-abakristu-kuramya-ibyaranze-igitaramo-i–136686.html

  • Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahagaritse indi… – #rwanda #RwOT

    Bavuga ko uyu muhanzikazi  amaze iminsi abwiriza ubutumwa hano hanze ku muyoboboro we wa YouTube, mu gihe ubwo butumwa Kiliziya ibona ko buhabanye n’imyemerere yayo.

    Zimwe mu mpamvu zatumye uyu muhanzi ahagarikirwa indirimbo ze, harimo ko atemera:

    1.Gusengera abapfuye na purigatori kuko imirimo umuntu yakoze ari yo izamucungura.

    2. Ntiyemera kandi abatagatifu kuko avuga ko abitwa ko na bo bategereje urubanza.

    3. Ikindi kandi ntiyemera akamaro ka Bikiramariya Yezu avuka ariko ntiyemera ibyo kumwiyambaza.

    4. Si ibyo gusa kuko atemera na batisimu y’impinja.

    Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera Tugendane’ n’izindi.


    Indirimbo za Bibiane Manishimwe zahagaritswe na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda kuri Radio Mariya na Pacis Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136684/kiliziya-gatolika-mu-rwanda-yahagaritse-indirimbo-zumuhanzi-bibiane-manishimwe-kuri-radio–136684.html

  • El Classico: FC Barcelona yasebeje Real Madrid iyitsinda akavagari k’ibitego ku mukino wa 14 wikurikiranya  – YEGOB #rwanda #RwOT

    El Classico: FC Barcelona yasebeje Real Madrid iyitsinda akavagari k'ibitego ku mukino wa 14 wikurikiranya.

    Ikipe ya FC Barcelona y'abagore yihereranye ikipe ya Real Madrid y'abagore mu mukino wa El Classico maze iyitsinda ibitego 5-0 byahise bituma imikino iba 14 yose yikurikiranya Real Madrid igaraguzwa agati na FC Barcelona.

    Uko imikino 10 yose iheruka yahuje aya makipe yagenze:

    Source : https://yegob.rw/el-classico-fc-barcelona-yasebeje-real-madrid-iyitsinda-akavagari-kibitego-ku-mukino-wa-14-wikurikiranya/

  • Mvukiyehe Juvenal yirukanwe burundu muri Kiyovu Sports agiye no gukurikiranwa mu mategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yirukanwe burundu muri Kiyovu Sports agiye no gukurikiranwa mu mategeko.

    Inteko rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports yemeje ko ibikorwa bya siporo bisubira muri SCKiyovuSports Association.

    Iyo Kiyovu Sports association iyoborwa na Ndorimana Jean Francis Regis uzwi nka General.

    Abanyamuryango kandi basaba komite kwambura Mvukiyehe Juvénal ubunyamuryango no kumukurikirana mu mategeko.

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-yirukanwe-burundu-muri-kiyovu-sports-agiye-no-gukurikiranwa-mu-mategeko/