Blog

  • Nyuma yo gukubita umutoza we akamuvisha amaraso Gisubizo Merçi yanditse ibaruwa isaba imbabazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize muri BK Arena mu mikino ya volleyball umukinnyi wa APR VB yakubise umutoza we amuvusha amaraso.

    Nyuma yo gukubita umutwe umutoza we mu mikino ya CAVB Zone V yaberaga mu Rwanda ,Gisubizo Merçi yasabye imbabazi.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gukubita-umutoza-we-akamuvisha-amaraso-gisubizo-merci-yanditse-ibaruwa-isaba-imbabazi/

  • Amashusho ya Mbappe mwarimu arimo amukura amatwi amubwira ko ntacyo azimarira akomeje gutangaza benshi bitewe n’umushahara ubu Mbappe asigaye ahembwa n’uwo ubu mwarimu ahembwa – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Mbappe mwarimu arimo amukura amatwi amubwira ko ntacyo azimarira akomeje gutangaza benshi bitewe n'umushahara ubu Mbappe ahembwa n'uwo ubu mwarimu ahembwa.

     

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho ya mwarimu wa Mbappe arimo amukurura amatwi kera akiri umwana, amubwira ko ari umunyeshuri mubi ndetse ko ntacyo azimarira.

    Aya mashusho akomeje gutangaza benshi bitewe n'umushahara ubu Mbappe asigaye ahembwa n'uwo mwarimu ahembwa.

    Kuri ubu mwarimu ahembwa amayero € 3440 ku kwezi  naho Mbappe agahembwa amayero €25000 ku isaha. Reba videwo

    Source : https://yegob.rw/amashu-ya-mbappe-mwarimu-arimo-amukura-amatwi-amubwira-ko-ntacyo-azimarira-akomeje-gutangaza-benshi-bitewe-numushahara-ubu-mbappe-asigaye-ahembwa-nuwo-ubu-mwarimu-ahembwa-videwo/

  • Abarimo Joe Biden na Michelle Obama bunamiye… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita, ni bwo humvikanye inkuru y'akababaro ivuga ko Madamu Rosalynn Carter yaguye iwe mu rugo akikijwe n'abagize umuryango we, barimo umugabo we, Perezida wa 39 wa Amerika, Jimmy Carter.

    Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, ni bwo Rosalynn yari yatangiye kwitabwaho by'umwihariko, nyuma y'amezi hafi atandatu afashwe n’indwara yo guta umutwe. 

    Yatangiye guhabwa ubuvuzi bwihariye akurikiye umugabo we kuri ubu ufite imyaka 99 y'amavuko, winjiye mu bitaro muri Gashyantare uyu mwaka.

    Yari azwiho kwita ku buzima bwo mu mutwe ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu mu buzima we bwose. Rosalynn yunamiwe mu cyubahiro ndetse hatambutswa ubutumwa bwaturutse ku bayobozi bakomeye ku isi, abanyapolitiki banyuranye ndetse n’ibindi byamamare.

    Nyuma y'urupfu rw'uyu mugore, Perezida Joe Biden na Madamu we, Jill Biden, banditse ubutumwa bukubiyemo ibyo bibukira kuri Rosalynn, bavuga ko bamwibukira ku kuba “yaragiriye igihugu akamaro n’isi muri rusange” n’ubwitange yagize mu kugaragaza byinshi mu bintu by'ibanze bikenerwa muri sosiyete.

    Bagize bati: “Yaharaniye uburenganzira n'amahirwe angana ku bagore n'abakobwa; yunganira ubuzima bwo mu mutwe n'ubuzima bwiza kuri buri muntu. Yashyigikiraga kandi abantu bakunze kwirengagizwa bashinzwe kwita ku buzima bw'abantu, kandi ari bo bita ku bana bacu, abacu bageze mu za bukuru, n'abafite ubumuga.”

    Joe Biden n'umugore we kandi muri ubu butumwa, banagaragaje urukundo rurambye rwari ruri hagati ya Rosalynn n’umugabo we.

    Bati: “Ikirenze byose, urukundo rwimbitse rwaranze Jimmy na Rosalynn Carter ni cyo gisobanuro cy'ubufatanye, kandi ubuyobozi bwabo buciye bugufi nicyo gisobanuro cyo gukunda igihugu. Yabayeho ubuzima bwe bwose mu kwizera.”

    Bakomoza ku bucuti bagiranye na Rosalynn akiriho, bagize bati: “Incuro nyinshi, mu myaka irenga mirongo ine dufitanye ubucuti, mu bihe bikomeye twanyuzemo, twahoraga twumva dufite ibyiringiro n’icyizere kubera Rosalynn Carter. Azahora iteka mu mitima yacu.”

    Visi Perezida Kamala Harris yagize ati: “Mu gihe yamaze muri White House, Rosalynn Carter yongeye gusobanura uruhare rwa Madamu wa Perezida. 

    Binyuze mu buvugizi bwe buhoraho, Madamu Carter yagize uruhare mu kugaragaza ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe. Mu ngendo ze mu mahanga, Madamu Carter yakoze uko ashoboye kugira ngo ateze imbere uburenganzira n’icyubahiro bya muntu.

    Nyuma yo kuva muri White House, Madamu Carter yakomeje gukorera igihugu cyacu ndetse n’isi muri rusange, cyane cyane abinyujije mu kuyobora ikigo cya Carter yashinze hamwe na Perezida Jimmy Carter mu rwego rwo kongera amahoro, guteza imbere ubuzima rusange, no gushyigikira ubwisanzure na demokarasi ku isi hose. 

    Madamu Carter yazamuye imibereho y'ababarirwa mu mamiliyoni, kandi ashishikariza abandi batabarika kwitangira umurimo. Umurage we uzaba urumuri mu bihe bizaza.”

    Madamu Michelle Obama, umugore w'uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, na we yunamiye Rosalynn mu butumwa yanditse kuri X, avuga ku bunararibonye basangiye mu nshingano bahuriyeho muri White House.

    Yashimangiye ko Rosalynn yakoresheje neza umwanya yari arimo, avuganira abadafite kirengera ndetse yita no ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

    “Uyu munsi, njye na Barack twifatanije n’isi mu kwishimira umurage udasanzwe wa Madamu wa Perezida, umugiraneza, ndetse n’umuvugizi watanze ubuzima bwe mu kuzamura ubw'abandi. 

    Ubuzima bwe buratwibutsa ko uko twaba turi kose, umurage wacu udapimirwa mu bihembo cyangwa amashimwe duhabwa, ahubwo upimirwa mu buzima turokora.'

    Rosalynn washyingiranwe na Jimmy Carter mu 1946, yabaye umugore wa Perezida mu gihe umugabo we yamaze ayobora Amerika kuva mu 1977 kugeza mu 1981. Nyuma y'uko bavuye muri White House, Rosalynn n'umugabo we bashinze Carter Center, ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe.

    Uretse kuba umwarimu muri Kaminuza ya Agnes Scott iherereye i Decatur, Jeworujiya no kwandika ibitabo bitanu, Rosalynn yahawe umudari uzwi nka 'Presidential Medal of Freedom' awuhawe na Bill Clinton muri 1999 no muri 2001.

    Uyu mugore asize abana bane, abuzukuru n'abuzukuruza.

    Rosalynn Carter yitabye Imana ku myaka 96

    Rosalynn n’umugabo we wabaye Perezida wa Amerika Jimmy Carter 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136699/abarimo-joe-biden-na-michelle-obama-bunamiye-rosalynn-carter-uherutse-kwitaba-imana-136699.html

  • Ikimero cy’abari begukanye amakamba ya ‘Miss’… – #rwanda #RwOT

    Ibi nubwo byatangiye biri hasi ubu bimaze gufata indi ntera aho usigaye usanga mu bisata  bitandukanye by’imyidagaduro harangwamo abantu benshi bihinduje ibitsina.

    Mu mideli, muri Sinema, mu muziki, n’ahanzi niho hakunze kugaragara cyane abantu bihinduje igitsina cyane cyane abavutse ari abagabo bakihinduza abagore. Kuri ubu bamaze no kujya bitabira amarushanywa y’ubwiza n.ayaba  nyampinga ndetse bikarangira barushije abakobwa babivukanye.

    Nubwo abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye bagiye bagaragaza ko abihinduje igitsina (Transgender,transwoman), badakwiye kwitabira amarushanwa ya Nyampinga, nyamara ntibyababujije kuyitabira ndetse bamwe muribo banegukana amakamba nyuma yo guhiga abandi.

    Aha hari urutonde rw’abagabo 4 bihinduje abagore bakitabira amarushanwa ya Nyampinga ndetse bakanegukana amakamba, bigatangaza benshi: 

    1. Naaz Joshi

    Naaz Joshi wahoze ari umugabo akihinduza umugore, yibitseho ikamba rya ‘Miss World Diversity’

    Umuhinde Naaz Joshi, yavutse ari umugabo yihinduza umukobwa ku myaka 16 y’amavuko. Yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza mu Buhinde kuva mu 2015. Ibi byaje guhira Naaz Joshi dore ko kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yegukanye ikamba rya ‘Miss World Diversity) amarushanwa ya nyampinga ku rwego rw’Isi adaheza imiterere y’abantu.

    Yatwaye ikamba rya ‘Miss World Diversity’ inshuro eshatu

    Naaz Joshi kandi niwe wa mbere wihinduje igitsina mu Buhinde wasohotse mu binyamakuru nka ‘Vogue India’ n’ibindi by’imideli. Ibi byatumye anashinga amarushanwa ngaruka mwaka yise ‘Mrs India Home Makers’ aho yitabirwa n’abagabo bihinduje abakobwa.

    Naaz Joshi wahoze ari umugabo akihinduza umugore byaramuhiriye maze yibikaho amakamba

    Uyu mukobwa wahoze ari umuhungu yibitseho amakamba 3 ya ‘Miss World Diversity’ hamwe n’ikamba rya ‘Miss Transqueen India’ yatwaye mu 2018.

    2. Angel Ponce

    Miss w’igihugu cya Espange Angela Ponce yahoze ari umugabo yihinduza igitsina

    Angela Mario Ponce Camacho, ni umunyamideli wahoze ari umugabo akihinduza umukobwa. Yanditse amateka ku itariki 28 Kamena mu 2018 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss w’igihugu cya Espagne. Muri uyu mwaka kandi Angela Ponce yahise yongera yibikaho irindi kamba rya Miss Universe 2018.

    Ubwo Angela Ponce yiyerekanaga mu kenda ka ‘Bikini’, umurebye ntiwamenya ko yahoze ari umugabo

    Angela Ponce wihinduje igitsina afite imyaka 14, akanaterwa inshinge z’imisemburo y’abagore, azwiho kuba kuva yakwegukana aya makamba abiri, yarahise ashinga umuryango ugamije kuvuganira no kurengera ubuzima bw’abibinduje ibitsina muri Espagne.

    Angel Ponce yatwaye ikamba rya Miss Universe 2018

    Benshi ntibashimye ko uyu mumyamideli ahagararira ‘Espagne’ mu marushanwa y’ubwiza 

    3. Marina Machete

    Marina Machete Miss wa Portugal iwabo wa Cristiano, nawe yihinduje igitsina

    Umunyamideli Marina Machete wavutse ari umuhungu akaza kwihinduza umukobwa ku myaka 15 y’amavuko, aherutse kuvugisha benshi ubwo yegukanaga ikamba rya Miss w’igihugu cya Portugal avukamo. 

    Ku myaka 15 gusa nibwo Marina Machete nibwo yihinduje umukobwa

    Ku myaka ye 28 y’amavuko, Marina Machete yakomeje aca uduhigo aho anaherutse gutwara ikamba rya Miss Universe Portugal  2023. Nyuma y’ibi birori, benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko batishimiye uburyo Marina yahawe ikamba mu gihe aya marushanwa yagenewe abakobwa gusa, nyamara we wavutse ari umugabo akaryegukana.

    Marina Machete niwe wibitseho ikamba rya Miss Universe Portugal 2023

    4. Rikkie Kolle

    Umunyamideli wihinduje igitsina Rikkie Kolle niwe Miss 2023 w’Ubuholandi 

    Rikkie Valerie Kolle w’imyaka 22 y’amavuko, nawe ari mu bihinduje igitsina bibitseho ikamba rya Nyampinga. Uyu munyamideli wavutse ari umuhungu akihinduza umukobwa ku myaka 17 gusa, yaciye agahigo ko kwambikwa ikamba rya ‘Miss Nederland 2023’.

    Rikkie Kolle yanatsinze mu marushanwa ya ‘Holland’s Next Top Model’

    Uyu mukobwa benshi bacyita umuhungu nubwo yihinduje igitsina, anazwiho kuba ari mu banyamideli bagezweho mu Buholandi dore ko ariwe wegukanye  irushanwa rya ‘Holland’s Next Top Model’ mu 2019 ubwo yarafite imyaka 18 y’amavuko.

    Miss Rillie Kolle wavutse ari umuhungu, yihinduje umukobwa ku myaka 17 

    Nubwo aba bane (4) aribo bagiye begukana amakamba yaba nyampinga mu bihugu bitandukanye, ntibivuze ko aribo bihinduje igitsina bitabiriye aya marushanwa y’ubwiza, ahubwo nibo batorewe kwambikwa aya makamba.

    Kuva mu 2017 kugeza ubu mu bihugu binyuranye cyane ibyo mu Burayi, hakomeje kugaragara abakobwa bahoze ari abahungu bitabira amarushanwa y’ubwiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136698/ikimero-cyabari-begukanye-amakamba-ya-miss-bahoze-ari-igitsina-gabo-amafoto-136698.html

  • Hatangijwe irushanwa Tsapa Top Model rizahe… – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Alphonse uyobora Supra Family yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri rushanwa nyuma yo kubona imbogamizi zigaragara mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange.

    Ati 'Umwuga wo kumurika imideli ni umwuga ukomeye cyane kandi wishyura neza mu bihugu byateye imbere. Gusa mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere usanga abamurika imideli bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo isoko rikiri hasi, kutamenyekana no gukorana n’abamamyi babizeza ibitangaza.'

    Akomeza  agira ati 'Tsapa Top Model rero ije ari igisubizo kuko uretse kuba irushanwa ni n’urubuga rugari umunyamideli wese ufite impano ashobora kuzajya anyuraho agashyiraho umwirondoro we bikamufasha kubona isoko mpuzamahanga.'

    Mu gushaka kumenya impamvu ibi bikorwa bitahujwe n’ibya SupraModel imaze kubaka izina mu Rwanda, Nsengiyumva Alphonse yadutangarije ko SupraModel ifite izindi nshingano zikomeye cyane cyane zo kwita ku banyamideli b'abanyarwanda gusa.

    'Tsapa Top Model' ni irushanwa riteganijwe kuzaba mu bihugu birenga 100 hanyuma abatsinze bagahurizwa hamwe mu Rwanda.

    Urugendo rwo gushaka uzahagararira u Rwanda rwatangiye aho kwiyandikisha biri kubera ku rubuga rwa www.tsapamodel.com uzatsinda akazahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hybrid Sonata.

    Nsengiyumva avuga ko bahisemo guhemba imodoka umunyamideli mu rwego rwo kuzamura agaciro k'iri rushanwa no guteza imbere abanyamideli.

    Akomeza ati 'Twahisemo gutanga imodoka mu rwego rwo kuzamura agaciro k’irushanwa ndetse no guha uwatsinze ikintu kizajya kimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.'

    Kugeza ubu umusore cyangwa se umukobwa ushaka kwitabira asabwa kuba atarengeje imyaka 21 y'amavuko, kandi nta masezerano afitanye n'ibindi bigo. 

    Irushanwa 'Tsapa Top Model' rizahemba imodoka yo mu bwoko bwa Hybrid Sonota umunyamideli uzahiga bagenzi be 

    Iri rushanwa rigamije guteza imbere abanyamideli bo mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136702/hatangijwe-irushanwa-tsapa-top-model-rizahemba-imodoka-umunyamideli-136702.html

  • Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 nibwo mu nyubako ya BK Arena hasorejwe irushanwa ryahuzaga amakipe y'abagabo n'abagore ryiswe CAVB Zone 5 Club Championship 2023, ryari ryahuje amakipe akomoka mu bihugu bine byo muri aka karere, ni Uganda, u Burundi, Kenya n'u Rwanda rwari rwakiriye.

    Ni irushanwa ryasojwe ikipe ya Police y'igihugu y'abagabo itwaye igikombe itsinze ikipe ya Sport S yo mu gihugu cya Uganda iyitsinze amaseti atatu kuri imwe, mu kiciro cy'Abagore ikipe ya Pipeline yo muri Kenya yatwaye igikombe itsinze iya Rwanda Revenue Authority amaseti 3-0.

    Ni irushanwa ryasojwe Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye iri rushanwa ryari rimaze igihe cy'icyumweru ribera mu Rwanda by'umwihariko mu nyubako ya BK Arena isanzwe yakira abantu 10 000.

    Mu isoza ry'iri rushanwa ryitabiriwe n'abafana benshi hanahembwe abakinnyi bitwaye neza, ku isonga harimo umukinnyi wa Police VC Nteteri Chrisipin wabaye uwahize abandi bose muri iri rushanwa mukiciro cy'Abagbo.

    Mu bandi bahembwe nk'abitwaye neza harimo Olivier Ntagengwa, Shyaka Frank, Makuto Maikuva bose bakinira Police VC harimo kandi Agaba Nicholas wa Sport S na Muguong Mangom ukinira Kepler VC.

    Mu bagore, Dusabe Flavia wa APR VC, Yankurije Francoise, Ndagijimana Iris bombi bakinira ikipe ya Rwanda Revenue Authority, Pamela Owino, Trizah Atuka, Agripinah Kundu na Rose Magoi bose bakinira Pipeline VC.

    Mu bihembo byatanzwe ikipe ya mbere muri buri kiciro yahawe ibihumbi bitatu by'Amadorali, iya Kabiri ihabwa ibihumbi bibiri naho iya Gatatu ndetse buri kipe inahabwa imidali bigendanye n'umwanya yabonye.
    ­­

    The post Mu isozwa rya CAVB Zone 5 Club Championship 2023 ryitabiriwe na Minisitiri Aurore Mimosa, Police VC na Pipeline WVC zegukanye ibikombe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-isozwa-rya-cavb-zone-5-club-championship-2023-ryitabiriwe-na-minisitiri-aurore-mimosa-police-vc-na-pipeline-wvc-zegukanye-ibikombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-isozwa-rya-cavb-zone-5-club-championship-2023-ryitabiriwe-na-minisitiri-aurore-mimosa-police-vc-na-pipeline-wvc-zegukanye-ibikombe

  • Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k'umutekano #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe RDC yakomeza kwanga inzira y'ibiganiro hazashyirwa ingufu mu ntambara bakigarurira Kivu y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru.

    Umutwe wa M23 watangaje ko ushyize imbere inzira y'ibiganiro byo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo ariko ngo mu gihe Guverinoma ya Tshisekedi yaba ikomeje kwanga kuyoboka inzira y'ibiganiro hazakurikiraho gufata Kivu zombi.

    Yagize ati 'Kinshasa nikomeza kwibwira ko ikibazo kizakemurwa n'intwaro, tuzabatsinda mu rugamba rwa gisirikare. Nibakomeza kwanga ibiganiro na nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisirikare tuzakomereza ku bwigenge.'

    Mu bihe bitandukanye M23 kimwe n'abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije uyu mutwe na FARDC basabye ibiganiro ariko RDC ivuga ko itazigera iganira n'umutwe yita uw'iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw'igihugu.
    Bisimwa yavuze ko igihe cyose hafatwaga imyanzuro yo guhagarika intambara ngo hatangire ibiganiro, M23 yagiye ibyubahiriza ariko FARDC igakomeza kubagabaho ibitero igamije kuyobya amahanga ngo yumve ko ari uyu mutwe ushaka intambara.

    Yahamije ko bagiye bava mu bice bari bigaruriye kubera ko bashaka amahoro arambye mu karere nyamara ngo iyo bashaka gukomeza intambara no gufata Goma byari gukorwa mu kanya gato kuko bagarukiye ku marembo yayo.

    Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko; Imibare y'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira, OIM, igaragaza ko abantu barenga miliyoni 6,9 bakuwe mu byabo bahungira mu bice bitandukanye bya RDC, ndetse batagerwaho n'ibikorwa by'ubutabazi uko bikwiye kubera iyi ntambara.

    OIM igaragaza ko RDC ari cyo gihugu gifite abaturage benshi bavuye mu byabo bari imbere mu gihugu, mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bw'igihugu ari yo yahatiye abantu benshi kuva mu byabo mu gihe gito kurusha ibyigeze kubaho.

    Abantu bane muri batanu bavanywe mu byabo n'intambara bakomoka muri Kivu y'Amajyaruguru, iy'Amajyepfo, muri Ituri na Tanganyika. Muri Kivu y'Amajyaruguru honyine ababarirwa muri miliyoni bavuye mu byabo.

    The post Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k'umutekano appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibiganiro-leta-ya-kongo-kinshasa-nikomeza-kubigarama-izota-umuriro-wa-m-23-kandi-uduce-twa-kivu-twihaze-kumutekano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibiganiro-leta-ya-kongo-kinshasa-nikomeza-kubigarama-izota-umuriro-wa-m-23-kandi-uduce-twa-kivu-twihaze-kumutekano

  • Juvenal wavuze ko General yananiwe gukora ahora mu magambo, yasabye Imana ngo Kiyovu Sports izamurege #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal wahoze ayobora Kiyovu Sports Company Ltd, yavuze ko iby’amarozi ashinjwa atari byo ndetse ko n’ibivugwa ko iyi kipe izamurega agize amahirwe yamurega kuko hari byinshi byahita bimenyekana.

    Mu nteko rusange ya Kiyovu Sports yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, igice kinini kibanze cyane kuri Mvukiyehe Juvenal wambuwe ikipe yari icyungiwe muri Kiyovu Sports Company Ltd yari abereye umuyobozi igasubizwa gucungirwa mu muryango wa Kiyovu Sports.

    Muri iyi Nteko Rusange ni nabwo hatowe ko Ndorimana François Regis [General] usanzwe ari umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports agomba no kuyobora Kiyovu Sports Company Ltd agasimbura Mvukiyehe Juvenal.

    General kandi ni bwo yeruriye abanyamuryango ko umukino wa Sunrise yabatsinzemo 1-0 mu mwaka ushize w’imikino ari na wo bavuga ko batayeho igikombe, Juvenal yagize uruhare mu koroga abakinnyi ba Kiyovu ngo batsindwe.

    Ati 'Utarajya kure, reka mbanze nkusubize kuri icyo kibazo, ntaza no kubyibagirwa. Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy’ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Njye nageze aho numva ngiye kwandika ibaruwa kuko numvaga twibwe bigaragara.'

    'Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na 'Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

    Yungamo ati 'Njye nagiye mu nzego z’ubuyobozi kandi bukuru, ndababwira nti 'twebwe twararozwe, bandogeye ikipe, kandi nashoye amafaranga yanjye, nagiye i Nyagatare ndarayo, ntanga amafaranga mu mwiherero ndetse byose ndabiheba.'

    '[…] Hemedi, waba uzi amagambo uriya mugabo bita Birali yanditse? Ibyo yabwiye Ubutabera. Ibyo yavuze birimo ibintu wabona, ugahita uvuga ngo izina Kiyovu, Imana iyibarire risohoke muri kiriya kirego, bazakurikirane abo babikoranye ariko Kiyovu itarimo. Ni ibintu bye yipangiye ku giti cye, abizi, n’abo babikoranye kandi igihe kizabishyira hanze.'

    Mu kiganiro Urukuko rw’Ubujurire rw’Imikino rwo kuri uyu wa Mbere, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umuyobozi (General) ushyira imbaraga mu kuvuga aba nta muyobozi umurimo ahubwo yakaretse ibikorwa bikivugira.

    Ati 'Umuntu ushyira imbaraga mu kuvuga cyane, njye mbibona nk’aho aba yananiwe gukora, urakora ubundi ibikorwa bikivugira. Ibikorwa ni byo biguha icyo uvuga cyangwa bikivugira.'

    Ku ngingo ya kuba yaragize uruhare mu kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports ku mukino wa Sunrise FC, yavuze ko atari byo ndetse atanemera amarozi cyane ko yanabaga mu itsinda rya Kiyovu Sports risenga.

    Ati 'Ubundi nari naravuze ko ntazongera kugira ikintu mvuga kuri Kiyovu Sports, ariko iriya nkuru nanjye yambabaje, cyane ko mfite ikintu nabivugaho, njyewe ubundi amarozi ntabwo nyemera, nakuriye mu muryango w’abasenga, nkurira mu gipadiri, njyewe ubundi inzira zanjye ni ugusenga. Njyewe nababwira ikitwa gutwara igikombe, iyo ubirimo uravuga uti bayovu aho muri hose ni muhaguruke, buri muntu wese mu myemerere ye arwane n’uko yashaka amanota 3.'

    'Njyewe imyemereye yanjye nari ndimo n’isengesho, niba mbeshya umutoza Mateso bazamubaze twari dufite itsinda ry’abapasiteri, mbere y’umukino twarasengaga ariko twaravuze tuti uwemera Satani amukoreshe, uwemera ibyo yemera abikoreshe bipfa kuba biduha amanota 3. Njyewe icyo nakoraga ni ugushaka amafaranga nk’aba no mu itsinda ry’abasenga.'

    Yakomeje kandi avuga ko yari yarahisemo guceceka ariko akaba yabonye ibintu bikaze, aho yatunguwe n’amagambo y’umuyobozi w’ikipe nka Kiyovu Sports.

    Ati 'icyantunguye ni ukubona umuntu w’umuyobozi atangaza ibintu nka biriya, ariko hari aho bigera ukabona birakomeye, nari narahisemo guceceka ariko igihe kirageze ngo tugane inzira y’amategeko. Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, ntabwo wabyuka mu gitondo ngo uvuge ibyo wiboneye, umuntu umuvuge uko wishakiye.'

    Ku rundi ruhande ariko we nka Juvenal avuga ko atajyana Kiyovu Sports mu nkiko ariko agize amahirwe nk’uko bivugwa iyi kipe ikamurega, hahita haturika byinshi bitigeze bivugwa.

    Ati 'Njyewe nahisemo guceceka kuri Kiyovu kuko ni ikipe nkunda, ni ikipe nakunze kuva nk’iri umwana, ndavuga ngo reka njye gushakisha ubuzima ahandi ariko mu buzima bwanjye nzagumya nubaha ikipe Kiyovu, nta nubwo nari mu bantu bavugaga ko bazarega Kiyovu, ariko na none niba abantu ku giti cyabo batangiye kunyataka, bavuga ibintu nka biriya cyane cyane ko atari n’imyemerere yanjye […] Njye ntabwo uyu munsi narega Kiyovu ariko ngize Imana bandega, kuko hari ibintu byinshi mwamenya mutari muzi.'

    Yavuze ko kuba ibintu byose ari we birimo gushyirwa ku mutwe abibona nk’ibibazo bihari bashaka gukwepa ahubwo bagakinga ibikarito mu maso abantu bavuga Juvenal kugira ngo abe ari we uba nyiri amakosa.

    Juvenal yavuze ko Kiyovu Sports iyobowe na General agize amahirwe iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juvenal-wavuze-ko-general-yananiwe-gukora-ahora-mu-magambo-yasabye-imana-ngo-kiyovu-sports-izamurege

  • Nyuma yo gukina umukino witwa Truth or Dare, umukobwa byarangiye atewe inda abyita imikino #rwanda #RwOT

    Abantu mwese ndacyeka umukino witwa Truth or Dare muwuzi, wowe utawuzi muri make ni umukino mukina muri abantu barenze umwe, noneho umwe akavuga Truth or Dare ni ukuvuga ngo uba ugomba kuvuga ukuri ku kintu bari bukubaze aribyo Truth, cyangwa ugahitamo gukora icyo bakubwira aribyo byitwa Dare.

     

    Ni umukino ukunzwe gukinwa n'urubyiruko cyane abaciye akenge, imikino nkiyo Kenshi iyo igenze nabi ishobora kuvamo amahane, imvururu ndetse ikaba ishobora no gukururira ibibazo abantu bamwe n'abamwe mu bantu bari bari gukina iyo mikino.

     

    Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutangazwa n'inkuru yuyu mukobwa watewe inda binyuze muri uwo mukino wa Truth or Dare, akaba yaratawe inda abyita imikino. Mu mafoto yashyize hanze agaragaza ibiganiro uyu mukobwa yagiranye n'inshuti ye niyo yatumye benshi bikanga.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yari Ari gukina umukino bisanzwe wa Truth or Dare, maze we agahitamo Dare cyangwa gukora, ubwo yemeraga gukora ibyo bamubwira gukora, byarangiye bamusabye kuryamana n'umwe mu basore bari aho maze birangira uyu mukobwa atewe inda mu byari imikino bari bari gukina bisanzwe.

    Icyakora amakuru avuga ko uyu mukobwa ubundi bitari gukina imikino isanzwe ahubwo yari application yimikino yahuriyeho n'umugabo maze umugabo aramutereta maze aza kumureba aho uwo mukobwa yabaga bamarana ijoro ryose baryamanye nyuma y'iminsi micye umukobwa yisanga yasamye inda bitewe niyo application yimikino yatereteweho n'uwo musore.

     

    Abakoresha imbuga nkoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko imikino nubundi buri gihe itangira nabi.

    Source: TUKO

    The post Nyuma yo gukina umukino witwa Truth or Dare, umukobwa byarangiye atewe inda abyita imikino appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyuma-yo-gukina-umukino-witwa-truth-or-dare-umukobwa-byarangiye-atewe-inda-abyita-imikino/

  • NKORE IKI : Umwana wanjye w'umuhungu ufite imyaka 18 yateye inda mwarimu we none barashaka kubana #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, ni iyi nkuru yuyu mwana w'umuhungu ukiri muto w'imyaka 18 wateye inda mwarimu w'imyaka 28 we usanzwe amwigisha we n'impanga ye y'umukobwa.

     

    Iyi nkuru ikomeje gusakara cyane ku rubuga rwa Facebook, iyo nkuru ijya kuvugwa bwa mbere yavuzwe na se wuyu mwana w'umuhungu w'imyaka 18, aho uyu mugabo se wuyu muhungu yemeraga ndetse akanavuga ko umuhungu we yateye inda mwarimu we wamwigishaga.

     

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mwarimu w'imyaka 28 yakomeje gukanira avuga ko ashaka gushyingiranwa n'uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 18 .Uyu mugabo yanditse ku rubuga rwa Facebook agira ati'Muraho muryango nkeneye inama zanyu, kuko njye byankomereye gufata umwanzuro.

    Mfite abana babiri bimpanga, umukobwa n'umuhungu, nashakaga umwarimu wajya ubigisha murugo, kuko ntashakaga umwarimu w'umugabo kugira atabangamira umukobwa wanjye, nahisemo guha akazi umugore w'imyaka 28. Uyu mwarimukazi ni umwarimu mwiza ndetse ni mwiza ku bana banjye, ndetse yatumye abana banjye bakunda gusoma kuri ubu bakaba bari gutsinda amasomo menshi cyane icyongereza ndetse n'igifaransa.

     

    Gusa nyuma y'amezi 8 yigisha abana banjye, uyu mugore Yaraje ambwira ko atwite inda y'amezi 3 avuga ko Ari umuhungu wanjye wayimuteye ndetse n'umuhungu wanjye arabyemera.

     

    Ambwira ko akunda umuhungu wanjye ndetse ko ashaka ko babana.'Ayo niyo magambo uyu mugabo yashyize kuri Facebook, agisha inama, ese wowe wamuha iyihe nama!???

     

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post NKORE IKI : Umwana wanjye w'umuhungu ufite imyaka 18 yateye inda mwarimu we none barashaka kubana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nkore-iki-umwana-wanjye-wumuhungu-ufite-imyaka-18-yateye-inda-mwarimu-we-none-barashaka-kubana/