Blog

  • Nsabiye umugabo we ! Umusore yashyize hanze ubutumwa bwose yaganiriye n'umugore uca inyuma uwo bashakanye wamusabaga gusinda bakabona ku ryamana #rwanda #RwOT

    Isi igeze aho Satani ashaka aho umugore wubatse yifata akaganira ibiganiro bitiyubashye n'umusore utarubaka ndetse akamusaba ko batera akabariro nyamara afite umugabo kandi byitwa ko babana neza.Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Tuko, uyu musore yashyize hanze ubu butumwa birakaza benshi.

     

     

    X Influencer na Wizarab10 bashyize hanze ubutumwa bw'umusore n'umugore baganiraga ibyo guca inyuma umugabo washakanye n'uwo mugore.Ibi biganiro byabo byagaragazaga ko bashobora kuba hari ibyo bakoze bombi bityo bakaba bifuza kongera kubikora.

     

     

    Mu mpamvu zitangwa n'uyu mugore ngo ni uko umugabo we atabikoraga neza kuburyo umugore yagombaga kwishakira ahandi ajya gukura akabariro.

     

     

    Uyu mugore yavuze ko ngo adakwiriye kongera gutera akabariro n'uyu musore ngo kubera ko yagize vuba cyane ubwo baherukanaga, gusa asaba umusore ko hagira ibyo afata, kugira ngo agaruke, umusore nawe aremera amubwira ko arajya kunywa.

     

    Mu Rwanda , haba umuco wo kwiyubaha aho umusore yubaha umugore wubatse ndetse agatinya no gukora icyaha.Ese birakwiye ko umugore wubatse atinyuka kuganira n'umusore abyaye ibyo gutera akabariro ?

    DUHE IGITEKEREZO CYAWE.

    REB HANO IKIGANIRO BAGIRANYE

    The post Nsabiye umugabo we ! Umusore yashyize hanze ubutumwa bwose yaganiriye n'umugore uca inyuma uwo bashakanye wamusabaga gusinda bakabona ku ryamana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nsabiye-umugabo-we-umusore-yashyize-hanze-ubutumwa-bwose-yaganiriye-numugore-uca-inyuma-uwo-bashakanye-wamusabaga-gusinda-bakabona-ku-ryamana/

  • Nyamasheke imodoka ya FUSO yari itwaye ingurube 30 irimo n’abantu 10 yakoze impanuka iteye ubwoba, yahahamuye abantu kubera ibyayibereyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari ivanye ingurube mu isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kirimbi Akarere ka Nyamasheke, yakoze impanuka ikomeye.

    Iyi modoka yari itwaye ingurube zigera muri 30 ndetse n'abantu icyenda bari baziherekeje na shoferi wa 10.

    Iyi mpanuka yahitanye Shoferi ndetse n'ingurube 12 muri 30 yari atwaye, mu gihe abandi bantu icyenda nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

    Iyi mpanuka yatewe nuko iyi modoka yabuze feri, umushoferi ahitamo kuyigongesha mu rwego rwo kwitabara.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-imodoka-ya-fuso-yari-itwaye-ingurube-30-irimo-nabantu-10-yakoze-impanuka-iteye-ubwoba-yahahamuye-nabantu-benshi-kubera-ibyayibereyemo/

  • U Rwanda rushyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye CUBA bivanwaho #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwijeje Repubulika ya Cuba ko ruri mu bihugu byo ku isi bishyigikiye ko ibihano Leta zunze ubumwe z'Amerika zafatiye icyo gihugu bimaze imyaka 60 byakurwaho.

    Iyi ni imwe mu ngingo zigize ibiganiro Perezida wa Sena Dr.Kalinda Francois Xavier yagiranye na Visi Perezida Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa uri mu ruzinduko mu Rwanda.

    Ibiganiro hagati y'aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa mbere bikaba byibanze ku mubano w'u Rwanda na Cuba umaze imyaka irenga 40.

    Visi Perezida wa  Cuba Salvador Antonio Valdés Mesa yabwiye itangazamakuru ko yazanye intashyo z'inteko ishingamategeko y'igihugu ku y'u Rwanda n'iz'abanya Cuba ku banyarwanda

    Tariki ya 14 Nzeri 2023 u Rwanda na Cuba bagiranye  amasezerano y'imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n'amakuru mu bya Politiki hagati y'ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano y'ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z'inzira z'abashinzwe ububanyi n'amahanga ndetse n'iz'abajya mu kazi ka Leta.

    Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y'imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo.

    Icyo gihe umukuru w'igihugu yari yitabiriye inama y'iminsi ibiri y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, bari mu itsinda G77 rigizwe n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere hamwe n'u Bushinwa.

    Nyuma y'ibiganiro na sena y'u Rwanda, visi perezida wa CUBA yanabonanye na perezida Paul Kagame mu biro bye

    Tito DUSABIREMA

    The post U Rwanda rushyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye CUBA bivanwaho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/20/u-rwanda-rushyigikiye-ko-ibihano-amerika-yafatiye-cuba-bivanwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rushyigikiye-ko-ibihano-amerika-yafatiye-cuba-bivanwaho

  • Filime nyarwanda 10 zikunzwe kurusha izindi n… – #rwanda #RwOT

    Dore zimwe muri filime nyarwanda zikunzwe na bamwe mu byamamare  bazikinamo:

          1.     Bamenya Series


    'Bamenya Series' ni imwe muri filime nyarwanda y’uruhererekane  ikundwa na benshi.

    Benimana Ramadhan wamenyekanye nka Bamenya muri ' Bamenya Series' nyiri  iyi filime yigarurira benshi. Iyi filime ya Bamenya ikinamo bamwe mu bakinnyi bakunzwe nka Kecapu,Kanimba ndetse na Bamenya.


    Bamenya wamenyekanye muri ” Bamenya series” ni nawe nyirayo

    Mu duce tw’iyi filime tumaze kujya hanze harimo agace kashyizwe hanze   aho mu minsi  Itandatu kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 276 (S11 EP 22) 

          2.     Impanga series

    Filime y'uruhererekane izwi ku izina rya ' Impanga Series' ni imwe mu zikunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Impanga Series imwe muri filime za Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda.Iyi filime ikinamo bamwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe barimo Kami na James.


    Kamwe mu duce tugize iyi filime kamaze icyumweru kagiye hanze, kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 110 mu minsi irindwi gusa 

          3.     Papa Sava


    Filime ya ' Papa Sava' ni imwe muri filime ziri kurebwa n'abatari bake b'abanyarwanda n'abanyamahanga.Iyi filime yakunzwe na  benshi barimo Ndimbati, Papa Sava, Madederi n'abandi.

    Agace ka 873  kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 115 mu minsi ine

          4.     City Maid


    Filime izwi nka 'City Maid' ni imwe mu zikunzwe muri filime  nyarwanda igakinwa na benshi bamamaye muri uyu mwuga.


    Iyi filime igaragaramo Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Nick n’abandi batandukanye yakunzwe na benshi, ndetse iracyakurura amarangamutima yabo.


    5.Seburikoko


    Filime ya Seburikoko yakinwe n'abakinnyi bamamaye binyuze muri sinema nyarwanda, ni imwe mu zikundwa. Iyi filime yakinnyemo Karisa Ernest uzwi nka Samusure aha yakinnye yitwa Rulinda, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya (Intare y'Ingore), Seburikoko uzwi nka Papa Sava n'abandi.

          6.     The Secret


    Filime ' The Secret' ikunzwe muri filime nyarwanda ikinamo Bertin na Saranda bakunzwe cyane. Iyi filime igaruka ku buzima bw'urukundo,kwizwera cyane, gutakariza icyizere umuntu, ndetse n'inzira zo kunga abagize amakimbirane mu rukundo.

         7.    Umuturanyi


    Filime ' Umuturanyi Series' ikunzwe muri nyinshi zikinwa mu Rwanda. Iyi filime ikundwa binyuze mu bakinnyi bakinamo nka Clapton Kibonge, Rufonsina n'abandi, ni imwe mu zirebwa na benshi bakunda filime nyarwanda, kuko isetsa abantu ikagaruka no ku buzima bwabo.

    Iyi filime ya Clapton Kibonge ifite agace kamaze amasaha  agera kuri abiri kageze hanze aho kamaze kurebwa n’abantu barenga  ibihumbi 16.

          8.     Indoto Series


    Indoto Series filime ikurikirwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi filime ikinamo Muhire na Israel iri ku isonga muri filime nyarwanda zikurikirwa cyane.

          9.     Isi Dutuye


    Isi dutuye ni imwe muri filime zitanga icyizere ikagaragaza kwaguka mu ishusho yayo. Iyi filime ikinamo Robert Mutabazi uzwi nka Mc Nario, Sarah Kampire ndetse na Sam ukina uzwi nka Paru Rukundo.

    Iyi filime igaruka ku buzima n'ibibazo biboneka mu mibanire y'abantu.

    Kamwe mu duce tumaze gushyirwa ahagaragara harimo akamaze amezi abiri kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 181.

     10. My Heart


    “My Heart” ni imwe muri filime za Killer Man  zigakurikirwa n’abatari bake.Iyi filime ikinamo Killerman, Ngenzi, Nana, Miss Nyambo  n’abandi, ikomeje gutanga inyigisho zitandukanye zijyanye n’imibanire y’abantu.

    My Heart imwe muri filime za Killer Man ni imwe mu ziri gukurura benshi. Agace ka 175  kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 12 mu masaha abiri.


    “>Umuturanyi Series ni imwe muri Filime zikunzwe mu Rwanda 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136697/filime-nyarwanda-10-zikunzwe-kurusha-izindi-na-bimwe-mu-byamamare-bizikinamo-136697.html

  • Mu mvugo ikakaye The Ben yasubije Bruce Mel… – #rwanda #RwOT

    The Ben yakuyeho urijijo kuri saga zimaze iminsi zimuhamagarira Igitaramo cyo guhangana na Bruce Melodie. Yavuze ko Amateka u Rwanda rwanyuzemo atemera ihangana.

    Yabwiye abafana ko habayeho Igitaramo abafana ba The Ben n’aba Bruce Melodie bataha bishimye ariko ijambo “Battle” asaba ko ryareka gukoreshwa.

    Yerekeje muri Canada aho azataramira abazitabira ihuriro ry’Uribyiruko riteganyijwe ku itariki 25-26 Ugushyingo 2023. Yabigarutseho mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri i Kanombe mbere yo kurira indege.

    Yagize ati”:Ubundi hateguwe Igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta Battle dukeneye”.

    The Ben azaririmba muri ririya huriro ry’Uribyiruko rizabera Ottawa na Gatineau. Abarimo Masamba Intore, Muyoboke Alex, Noopja nabo bivugwa ko bazajya Canada.

    The Ben asize afashe amashusho y’indirimbo yuzuye imitoma ikaba ishobora gusohoka mbere y’ubukwe butegerejwe na benshi barimo abafana, abakunzi, inshuti, umuryango n’itangazamakuru ryagendanye nawe mu myaka 15 ishize ari ku ruhembe mu muziki nyarwanda no mu karere.

    Iyo urebye kuri murandasi ubona ko kuva iKigali werekeza Ottawa bitwara amasaha 23 bivuze ko azagerayo nyuma y’umunsi uhereye isaha yahagurukiye i Kanombe.

    Umuraperi Bull Dog aherutse kubwira InyaRwanda ko yaba The Ben cyangwa Bruce Melodie ari amazina manini adakwiriye kumvikana mu ihangana rya hato na hato ahubwo ko bakwiriye gutahiriza umugozi umwe bagasunika Muzika nyarwanda ikibona ku isoko Mpuzamahanga.

    Ibihugu nka Uganda bigeze aho abahanzi bahangana bagamije gucuruza ku buryo na Minisitiri w’urubyiruko bwana Utumatwishima yari yasabye ko habaho igitaramo aba bahanzi  bahuriramo  ariko bitiswe guhangana.

    Cyakora umuziki uri kwiyubaka ntabwo hana hakenewe ihangana ahubwo haba hakwiriye ubufatanye noneho abahanzi bazasaza bagasigara bahangana kuko nta cyo biba byangiza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136712/mu-mvugo-ikakaye-the-ben-yasubije-bruce-melodie-yunga-mu-rya-minisitiri-drutumatwishimisha-136712.html

  • Miss Mutesi yifshishije indirimbo ya Rihanna yiyereka abakunzi be #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakobwa usanga bisiga ibirungo bituma bagaragara neza cyangwa amasura yabo agasa neza nk'uko babishaka nyamara Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa bafite ubwiza Karemano nawe akagaragaza cyane ko atewe ishema nabwo.

     

    Binyuze mu mashusho yashyize hanze kumbuga nkoranyambaga ze [X] ari naho natwe twayakuye, yifashishije indirimbo ya Rihanna yitwa 'Love On The Brain' maze agaragaza neza uburanga bwe mu ikanzu y'umweru iteye nk'iyabageni, akantu mu mutwe gafite ibara ry'umweru n'amaherena yera.

     

    Uyu mwari ugaragaza ubutwari bwe by'umwihariko mu kuvuganira abafite ibibazo, uko amashusho yagendaga niko yakoreshaga akaboko ke kari gafite Umubavu wo kwitera ndetse agatangirana n'indirimbo ya Rihanna awitera.

     

    Uko iyi ndirimbo yakomezaga niko Miss Mutesi Jolly yizengurutsaga uyu mubavu ubona ko ari kwiyereka Camera neza nk'uwerekana uburanga bwe ndetse agatera no ku ntugu ze arinako aseka nk'uwabitojwe [Aseka neza].

     

     

    Miss Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016.Yagiye ategura amarushanwa y'ubwiza atandukanye ndetse kugeza ubu , haba mu bikorwa ndetse no mu myifatire , ubona ko Miss Mutesi Jolly , gukora imyireko ikorwa n'abakobwa bahatanira ubwiza ikimurimo nk'uko byagaragaye muri aya mashusho.

    Akenshi amashusho nk'aya afatwa n'ibyamamare bagamije kwamamaza ibyo bambaye cyangwa ibibegereye.

    REBA HANO AMASHUSHO YA MISS MUTESI JOLLY.

    Just in my element, the other day at my profile shoots :
    Dress: @ShamTyra_Ug 🇺🇬
    Makes @ligtveil 🇷🇼
    🎥: @franckax #thisisjolly🦅 #fashionenthusiast pic.twitter.com/WCyL09oMpH

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 20, 2023

    The post Miss Mutesi yifshishije indirimbo ya Rihanna yiyereka abakunzi be appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-yifshishije-indirimbo-ya-rihanna-yiyereka-abakunzi-be/

  • Harmonize yakiriwe nk'umwami muri Tanzania yubahirwa ibikombe 3 n'indirimbo yakoranye n'umuraperi ukomeye ku Isi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibihembo 3 yegukanye mu irushanwa rya African Entertainment Awards USA agakorana indirimbo n'umuraperi w'Umunyamerika Bobby Shmruda, umuhanzi wahembewe guteza imbere Bongo Flava Harmonize, yakiriwe nk'umwami ubwo yageraga ku Kibuga cya 'Julius Nyerere  International Airport' muri Dar es Salaam.

     

     

    Harmonize yageze ku kibuga cy'Indege cya Julius Nyerere International Airports ateruye ibihembo 3 yaherewe muri Africa Entertainment Awards2023, ubwo yari muri Amerika.Ubwo yageraga Dar es Salaam Harmonize, yakiriwe n'imbaga y'abanyamakuru , abayobozi ndetse n'abafana be bose bari baje kumwereka ko bamufitiye urukundo rudasanzwe kubera ibyo yagezeho.

     

     

    Harmonize, yahembwe nk'umuhanzi mwiza w'umwaka wa 2023 muri Afurika , Umuhanzi ufite amashusho y'indirimbo meza ndetse ahabwa n'ikamba ry'umuhanzi wateje imbere injyana ya Bongo Flava.Ibi yabigezeho ahigitse abarimo , Asake , Davido, Burna Boy n'abandi ,  bagiye bashinjwa kudashyira hanze ibyo bo begukanye.

     

     

    Ubwo Harmonize yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoranye indirimbo na Bobby Shmruda, aza no gushyira hanze ibihe byiza bagiranye.

     

     

    Ibi byose byatumye Harmonize afatwa nk'umuhanzi uciye agahigo muri Tanzania nawe yishingora kuri bagenzi be barimo mukeba Diamond Platnumz uherutse gusinyisha D Voice.

     

     

    Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje, Umwe mu bayobozi wa Wasafi witwa Baba Levo, yanenze bikomeye ibihembo Harmonize yahawe avuga ko ari pirate ndetse ko ari iby'abana.

     

    Yagize ati:'Ibi bihembo Harmonize arimo kwiratana ni ibye gusa kuko nta wundi muhanzi numwe wigeze abishyira ku karubanda kubera ko ari uduhembo duciriritse nka tumwe duhabwa abakora amarushanwa yo munsengero'.

     

    Baba Levo yakomeje agira ati:'Erega twe ntabwo twashyigikira ibihembo by'ubwana nka biriya.Niyo mpamvu abandi bahanzi bahise babona ko nta gaciro bifite ntibabyerekane'.

     

    Ibi bihembo bya AEAU byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2015 biteza imbere umuziki wa Afurika n'abanyempano batandukanye.

    The post Harmonize yakiriwe nk'umwami muri Tanzania yubahirwa ibikombe 3 n'indirimbo yakoranye n'umuraperi ukomeye ku Isi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-yakiriwe-nkumwami-muri-tanzania-yubahirwa-ibikombe-3-nindirimbo-yakoranye-numuraperi-ukomeye-ku-isi/

  • Zari Hassan yatanze inama ikomeye ku bantu bose bari mu rukundo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan wamamaye mu myidagaduro muri Afurika , ubusanzwe ni Umugande kazi utuye muri Afurika y'Epfo.Uyu mugore yatanze inama kubari mu rukundo abasaba kujya baba maso mu gihe uwo bakundana atangiye kugenza urukundo gake.

     

    Zari Hassan yavuze ko mu gihe uwo mukundana atangiye kugenza gake ari ikimenyetso cy'uko yatangiye kuguca inyuma.

     

    Yagize ati:' Umugabo w'umunyabwenge umunsi umwe yaravuze ati , Internet yawe ya Wifi, nitangira kugenda gake gake [ Itari gukora neza ] , uzamenye ko irimo gukoreshwa n'abantu benshi'.

     

    Nyuma yo kwandika aya magambo Zari Hassan yagize ati:' Ibi ntabwo ari ibyerekeye internet, ongera usome'.

     

    Uyu mugore atanze izi nama mu gihe kitari kinini akoze ubukwe bwabaye mu ibanga gusa bugatambutswa mu kiganiro cyitwa 'The Young Famous and African' gitambuka kuri Netflix.

     

    Ubwo Zari yaganiraga n'itangazamakuru muri Uganda, yagize ati:' Njye na Shakib twakoze ubukwe mu ibanga ariko uburenganzira bwo kubushyira hanze twabuhaye Netflix binyuze muri 'The Young Famous and African', rero abashaka kumenya uko byagenze barebaho'.

     

    Mbere y'ubukwe bwabo nabwo Zari Hassan na Shakib bari bateranye imitoma bahana amasezerano adashira arinabwo Zari yabwiye itangazamkuru ryo muri Tanzania ko yishimiye bitigeze bimubaho mu buzima bwe.

    The post Zari Hassan yatanze inama ikomeye ku bantu bose bari mu rukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-hassan-yatanze-inama-ikomeye-ku-bantu-bose-bari-mu-rukundo/

  • Pamella witegura gukora ubukwe na The Ben yasezeye kubukobwa akorerwa ibirori bizwi nka Bridal Shower #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella,yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi bizwi nka Bridal Shower. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo bibera Wood Habitat ku Kimihurura byitabitwa n'inshuti ze.

     

     

    Nk'uko byashyizwe hanze n'inshuti ze , Pamella yari yishimiye ndetse ari kuririmba byagaragazaga kwizihirwa bidasanzwe.

     

     

    Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza hazaba umuhango wo gusaba no gukwa , mu gihe tariki 23 Ukuboza nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa uzabera muri Kigali Convention Center.

     

     

    The Ben na Pamella bagiye bahamya urukundo rwabo mu buryo butandukanye aho The Ben yahaye Pamella imodoka idasanzwe, akamusohokana ahantu hatandukanye  , bakamarana igihe ku kirwa ndetse Pamella nawe akaba bugufi The Ben mu buryo bwose.

     

     

    The Ben ni icyitegererezo cyiza kubahanzi Nyarwanda na cyane ko ataragwa n'amagambo ahubwo ibikorwa bye akaba aribyo byivugira.

    The post Pamella witegura gukora ubukwe na The Ben yasezeye kubukobwa akorerwa ibirori bizwi nka Bridal Shower appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/pamella-witegura-gukora-ubukwe-na-the-ben-yasezeye-kubukobwa-akorerwa-ibirori-bizwi-nka-bridal-shower/

  • “Yewe aho kubaka Stade nk’iyi nta kipe nzima dufite byarutwa tukicyinira karere mu muhanda” Umukunzi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Ruhago nyarwanda muri rusange yarakajwe na Sitade Amahoro igiye kuzura nta kipe ikomeye iri mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Yewe aho kubaka Stade nk'iyi nta kipe nzima dufite byarutwa tukicyinira karere mu muhanda' Umukunzi w'ikipe y'igihugu Amavubi na Ruhago nyarwanda muri rusange yarakajwe na Sitade Amahoro igiye kuzura nta kipe ikomeye iri mu Rwanda.

    Uwitwa Ndacyayisenga Eric ku rubuga rwa X, yababajwe na Sitade Amahoro izakinirwamo n'amakipe yo mu Rwanda.

    Avuga ko u Rwanda nta makipe ahari yagakwiriye gukinira kuri iyi sitade kuko ari hasi.

    Yagize ati: 'Yewe aho kubaka Stade nkiyi nakipe nzima dufite byarutwa tukicyinira karere mu muhanda'

    Source : https://yegob.rw/yewe-aho-kubaka-stade-nkiyi-nta-kipe-nzima-dufite-byarutwa-tukicyinira-karere-mu-muhanda-umukunzi-wikipe-yigihugu-amavubi-na-ruhango-nyarwanda-muri-rusange-yarakajwe-na-sitade-amahoro-igiye/