Blog

  • Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Mu muco nabwo bikwiye kumva umukobwa avuga ngo umugabo wanjye ntabwo anshimisha mu gitanda kubera ingano y'igitsina cye.Benshi ntabwo batinya kwerura ngo bavuge ko abagabo babo bafite ibitsina bingana n'uduhera tw'intoki.Izo zose ni ingero n'amagambo akoreshwa na benshi bagamije kubenga abo bashakanye.Ese koko byari bikwiye ?

     

     

    Umusesenguzi witwa Alan Galumbeck yateruye amagambo agira ati:'Oya ! Kugira igitsina gito ku mugabo , ntabwo bituma atakaza izina 'Umugabo' cyangwa ngo atakaze 'Ubugabo' bwe murugo rwe.

     

     

    'Benshi mu bagabo ubwabo bibwira ko bafite ibitsina bito kandi atariko bimeze.Abagabo bagomba kumenya ko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umugabo akwiriye kugira byibubura hagati ya 5.1 kugeza kuri 5.5 Inchi'.

     

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyo bapima uburebure, bahera hasi , bakageza hejuru , asobanura ko benshi mu bagabo batita kuri ibyo bipimo ahubwo bakagendera ku gitsure baterwa n'abo bashakanye.

     

     

    Benshi mu bagabo baterwa ubwoba n'abo bashakanye bigatuma banatekereza ko kugira igitsina bigira ingaruka mu kutabyara.

     

    Ubushakashatsi bwakozwe nk'uko bigaragara mu nyandiko y'ikinyamakuru nbcnews, bwerekana ko umugabo ufite igitsina gito ashobora kubyara, cyakora nanone, buvuga ko umugabo ufite igitsina kiri munsi ya inch 2.2 gishobora kuba imbarutso yo kutabyara kwe.

     

    ESE KUKI ABAGABO BENSHI BABANYE N'ICYO GIKOMERE CYO KUGIRA IGITSINA GITO ?

    Umwe mu bo twaganiriye mbere yo gukora iyi nkuru yaragize ati:'Erega burya wa muntu we, benshi mu bagabo babana n'ibyo bikomere, babikura kubo bashakanye.Kuko umugabo ajya gushaka , agashakana n'umukobwa waryamanye n'abagabo benshi , bikaba bivuze ko yabonye ubwoko bwinshi bw'ibitsina.

    Muri uwo mwanya rero muryamye hamwe, uwo mugore aba atekereza ingabo y'abandi kandi koko yajya kureba wenda agasanga wowe ufite igitsina gito kuri bo, guhera uwo mwanya ukajya ku nkeke kandi atariko byakagenze.Nta mu gabo ugira igitsina gito , ariko iyo Si aba yarabayemo niyo ituma abasha kumenya ko mfite gito cyangwa kinini'.

     

     

    ESE ABAGABO HARI ICYO BABIKORA HO ?

    Uyu twaganiriye yakomeje agira ati:'Ntacyo wabikoraho, keretse umwirukanye, ariko abagabo benshi hanze aha babanye n'ibikomere, batabasha kuvuga cyangwa ngo bagire uwo babibwira'.

     

    Uwiyise Blackout4, kurubuga Quora, yaragize ati:'Yego rwose, mu gihe umugore wawe asanze ufite igitsina kiri munsi ya inchi 4, ntakabuza ashobora guhita akwanga cyangwa agatangira kuguca inyuma'.

     

     

    Umwe mu bakina filime z'urukozasoni , yaravuze ati:'Umugabo ashobora kuba afite igitsina , ariko uko agikoresha bigatuma aryohera umugore we ndetse akamubera isi atigeze abamo na mbere hose'.

     

    Benshi bemeza ko gutera akabariro byigwa bityo ko ufite igitsina gito akwiriye gushaka umuganga umufasha kumenya uko agikoresha cyangwa akigira ku iterambere Isi yazanye , gusa bagirwa inama yo kugana muganga.

     

     

    Ntabwo ingano y'igitsina cyawe ariyo igaragaza ubuhanga ufite cyangwa ushobora kugira, ahubwo uburyo ugikoresha nibyo bigaragaza uwo uri we imbere y'uwo mwashakanye.

     

    Umwanzuro twavuga ko atari byiza ko umugore asiga umugabo we kubera icyo kibazo kuko kigendana n'imyumvire, ahubwo agirwa inama yo kujyana n'umugabo we kwamuganga.

    The post Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-koko-birakwiye-ko-abagore-babenga-abagabo-babo-bakabasimbuza-insoresore-ngo-ni-uko-bafite-igitsina-gito-ni-iki-inzobere-zibivugaho/

  • Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy'Umunyafurika uvuga rikijyana #rwanda #RwOT

    Mu bihembo bya Zikomo Awards niho umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2016 yegukaniye igihembo cy'Umuntu uvuga rikijyana.Miss Mutesi Jolly yageze kuri ibi ahigitse ibindi byamamare muri Afurika.

     

    Muri ibi bihembo [Zikomo Awards] bitangirwa muri Zambia  nibyo MISS Mutesi Jolly yari ahatanyemo uyu mwaka wa 2023.

    FLASH BACK KU NKURU YABANJE TWABAGEJEJEHO !

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 ari mubahataniye ibihembo bya Zikomo Africa 2023 bizatangwa mu kwezi kwa Ugushyingo.

     

    Kugeza ubu amatora yatangiye mu bihembo mpuzamahanga bya Zikomo Africa Awards 2023 bizatangwa rwagati mu kwezi ku Ugushyingo.Umuntu wese anezezwa no kubona hari umushimira ko ari gukora neza benshi bakabikunda kurushaho iyo bikorewe mu ruhame.

     

    Iyo ikaba ariyo ntego nyamukuru y'ibihembo bigenda bitangwa mu byiciro bitandukanye by'ubuzima.Zikomo Africa Awards ibihembo ngarukamwaka bitangirwa muri Lusaka, Zambia kuri iyi nshuro bizatangwa kuwa 18 Ugushyingo 2023.

     

    Ibi bihembo bimaze kuba bimwe by'inganzamarumbo mu bitangirwa muri Afurika bikora mu nguni zitandukanye zirimo ubuzima, siyanse, imikino, tekinoloji, imyidagaduro n'ibindi.Mu gihe hitegurwa itangwa ry'ibi bihembo muri uyu mwaka hatangiye amatora ari kuba binyuze kuri vote.zikomoawards.com aho amanota ari mu bihesha amahirwe uhatanye.

     

    Ubuyobozi bwa Zikomo Africa Awards mu Rwanda bukaba nyuma yo kubona ko abanyarwanda bahatanye mu byiciro umunani bwasabye abakunzi babo kubashyigikira kugira ngo bazabashe kuhatambuka gitore.Bati'Ni ngombwa kubashyigikira kuko kwegukana igihembo by'umwihariko mu bihembo mpuzamahanga niby'agaciro gakomeye yaba ku kibonye no ku izina ry'igihugu akomokamo.'

     

    Ibihembo bikaba byaratewe inkunga n'ibigo bikomeye birimo n'ibinyamakuru bifite izina ku isi byitezwe ko abanyafurika bakomeye mu muziki bazaririmba mu itangwa ryabyo.Urutonde rw'abanyarwanda bahatanye mu bihembo bya Zikomo ni byiciro bahatanyemo.

     

    1) Best Zikomo Motivational Speaker: Mutesi Jolly
    2) Best Zikomo Sport Person: Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza
    3) Best Zikomo Collaboration Song: Kenny Sol ft Harmonize-One More Time
    4) Best Zikomo Radio Personality (Southern and East Africa): Rusine Patrick
    5) Best Zikomo Inspiration Woman: Prof Agnes Binagwaho
    6) Best Zikomo TV Series: Bishop Family
    7) Best Zikomo Club DJ: DJ Alisha
    8) Best Zikomo Afrocharts: Bruce Melodie.

     

    Mu baterankunga ba Zikomo Africa Awards 2023 harimo Coca Cola, Noneho Events, Afrocharts n'abandi.

     

     

    The post Miss Mutesi Jolly yegukanye igihembo cy'Umunyafurika uvuga rikijyana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yegukanye-igihembo-cyumunyafurika-uvuga-rikijyana/

  • Mvukiyehe Juvénal wavuzweho kwirogera yiyemeje kujyana Ndorimana Jean Francis Regis uzwi nka General wamwirukanye muri Kiyovu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvénal yarahiriye kujyana mu nkiko Ndorimana Jean François Regis alias 'Général' wamusimbuye ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, nyuma y'aho amushinje amarozi avuga ko yatumye iyi kipe itegukana igikombe cya shampiyona.

    Iki gikombe Kiyovu Sports yagitakaje ubwo yatsindirwaga na Sunrize FC igitego 1-0 kuri sitade ya Nyagatare tariki ya 21 Gicurasi 2023. Ni umukino wafashije APR FC kwisubiza igikombe cya shampiyona.

    Ndorimana yatangarije Igihe ko gutsindwa kwa Kiyovu kuri uyu mukino kwatewe n'uko uwari Perezida, ari we Mvukiyehe, yaroze iyi kipe. Ati: 'Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy'ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Ndagira ngo nkubwire ko ibyo bintu 90% ntabwo byakozwe n'aba ngaba na staff, byakozwe na Perezida wabo, akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

    Mvukiyehe, mu kiganiro yagiriye kuri Fine FM kuri uyu wa 20 Ugushyingo, yatangaje ko amagambo ya Ndorimana yamubabaje. Ati: 'Nabibonye birambabaza. Ubundi nari naravuze ko ntazongera kugira ikintu mvuga kuri Kiyovu ariko iriya nkuru nanjye yambabaje, cyane ko mfite ikintu nanabivugaho, ibyo bita amarozi.'

    Yakomeje asobanura ko atemera amarozi kuko yakuriye mu muryango w'abasenga. Ati: 'Njyewe ubundi amarozi ntabwo nyemera, nakuriye mu muryango w'abasenga, nkurira no mu gipadiri, njyewe ubundi inzira zanjye ni ugusenga. Njyewe rero imyemerere yanjye yari iy'isengesho, niba bagira ngo ndabeshya, bazabaze umutoza Mateso.'

    Mvukiyehe yasobanuye ko mbere y'uko umukino uba, we na bagenzi be bari bahuriye mu itsinda ry'abanyamasengesho, barasenze, basaba Imana ngo ibahe intsinzi. Ati: 'Twari dufite groupe y'abapasiteri, twasengaga mbere ya match, iryo joro rya match twari dufite groupe y'abantu basenga. Ariko twaravuze tuti 'Uwemera Satani ayikoreshe, uwemera ibyo yemera abikoreshe, bipfa kuba biduha amanota 3'.'

    Yatangaje ko nyuma yo kumva amagambo ya Ndorimana yafashe icyemezo cyo kugana ubutabera. Ati: 'Rero n'ikindi kandi cyantangaje ni ukubona ibyo bintu umuntu w'umuyobozi abitangaza. Nari narahisemo guceceka ariko ubu igihe kirageze ngo tugane inzira y'amategeko kuko turi mu gihugu kigendera ku mategeko, ntabwo wabyuka mu gitondo ngo uvuge ibyo wiboneye, umuntu umuvuge uko wishakiye.'

    Mvukiyehe usigaye afite ikipe ye yitwa Addax SC, atangaje ko arega Ndorimana nyuma y'aho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2023 bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports bari mu nteko rusange bamusabiye gugukurikiranwa n'ubutabera kuko ngo yasahuye ikipe yabo.

    Source : https://yegob.rw/mvukiyehe-juvenal-wavuzweho-kwirogera-yiyemeje-kujyana-ndorimana-jean-francis-regis-uzwi-nka-general-wamwirukanye-muri-kiyovu/

  • Umunya-Gikondo ahora ayoboye: Byiringiro Lague ni we wari uyoboye bagenzi be mu Mavubi bari gukora urugendo rw’amaguru [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Gikondo ahora ayoboye: Byiringiro Lague ni we wari uyoboye bagenzi be mu Mavubi bari gukora urugendo rw'amaguru.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yakoraga imyitozo yitegura South Africa.

    Kuva kuri iki cyumweru aho ikipe y'Igihugu Amavubi yagereye i Huye  ikomeje kwitegura Bafana Bafana mu mikino ya WCQ2026.

    Ku cyumweru imyitozo yabaye ku mugoroba.

    Kuri uyu munsi ku wa mbere yabaye mu gitondo, bakomeza n'urugendo rw'amaguru ku mugoroba.

    Barakina ejo na South Africa kuri sitade y'Akarere ka Huye.

    [AMAFOTO]

    Source : https://yegob.rw/umunya-gikondo-ahora-ayoboye-byiringiro-lague-ni-we-wari-uyoboye-bagenzi-be-mu-mavubi-bari-gukora-urugendo-rwamaguru-amafoto/

  • “Mu gihe dutegereje umwataka se uwamutereka kuri point”: Perezida wa Ferwafa yaconze ruhago abakunzi b’umupira batangira kumusaba kwatakira Amavubi -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mu gihe dutegereje umwataka se uwamutereka kuri point': Perezida wa Ferwafa yaconze ruhago abakunzi b'umupira batangira kumusaba kwatakira Amavubi.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragaje Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Munyentwali Alphonse ari gukina amanota bimwe bizwi nka Jongles  mu ndimi z'amahanga maze abarimo umunyamakuru Lorenzo Christian batangazwa n'uburyo yabikoraga neza cyane.

    Amashusho ya Perezida wa Ferwafa yatumye bamwe mu bakunzi ba ruhago bemera ko azi guconga ruhago ahubwo anakwiriye kwatakira Amavubi:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-dutegereje-umwataka-se-uwamutereka-kuri-point-perezida-wa-ferwafa-yaconze-ruhago-abakunzi-bumupira-batangira-kumusaba-kwatakira-amavubi-amashusho/

  • Umupira wambawe na Lionel Messi mu gikombe cy'Isi ugiye kugurishwa arenga Miliyoni 12 RWF #rwanda #RwOT

    Umupira wambawe na Lionel Messi mu gikombe cy'Isi ugiye kugurishwa arenga Miliyoni 12 RWF

    Umupira wambawe na Lionel Messi mu gikombe cy'Isi cyo muri 2022 ugiye gushyirwa muri Cyamura aho biteganyijwe ko uzagurishwa Miliyoni 9.3 USD , angana 12,305,810,000 RWF.

     

    Uyu mupira niwe ugiye guhenda mu myambaro y'abakinnyi yashyizwe muri Cyamunara dore ko ugiye guca agahigo kuwa Diego Madonna mu 1986.

     

    Nk'uko byatangajwe na nyiri ubwite Lionel Messi anyuze kuri Facebook ye yavuze ko we arashyira mu cyamurana imipira 6 yambaye mu gikombe cy'Isi harimo n'uwo yambaye muri 2022 yakinanye umukino wanyuma w'igikombe cy'Isi aho bakinaga n'Igihugu cy'Ubufaransa.

     

    Muri uyu mukino Lionel Messi yatsinzemo ibitego 3 umukino urangira batsinze 3 kuri 3 batera penaliti Argentine iratsinda.

     

    Uyu mukinnyi yavuze ko aya mafaranga azavamo azayatanga agafasha abana baraye indwara zaburiwe umuti n'urukingo mu mushinga wa Unicas Project uyoborwa n'ibitaro bya Sant Joan de Deu Barcelona.

    The post Umupira wambawe na Lionel Messi mu gikombe cy'Isi ugiye kugurishwa arenga Miliyoni 12 RWF appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umupira-wambawe-na-lionel-messi-mu-gikombe-cyisi-ugiye-kugurishwa-arenga-miliyoni-12-rwf/

  • Inkuru y’incamugongo : Nyarugenge abagabo batandatu bagwiriwe n’umukingo bamwe bahita bapfa gusa ikibabaje ni ukuntu umuyobozi yahise ategeka ko imirimo ya kampanyi ikomeza batitaye kuri abo bantu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo : Nyarugenge abagabo batandatu bagwiriwe n'umukingo bamwe bahita bapfa gusa ikibabaje ni ukuntu umuyobozi yahise ategeka ko imirimo ya kampanyi ikomeza batitaye kuri abo bantu.

    Ku isaha ya saa Kenda z'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, Nibwo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe.

    Muri aba bantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe batatu bahise bahasiga ubuzima. Ibi byabereye ku nyubako iri kubakwa izwi nka Greenland Plaza.

    N'inkuru y'incamugongo itakiriwe neza n'abahakorera ndetse n'abandi baturage bari aho iyi mpanuka yabereye.

    Bavugaga ko icyashenguye abantu  kurushaho ari ukuntu ba nyakwigendera batatu bari muri batandatu uyu mukingo wagwiriye bapfuye noneho imirimo ya kompanyi bakoreraga yitwa Greenland  Plaza igahita ikomeza biturutse ku itegeko ryatanzwe n'ubuyobozi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yincamugongo-nyarugenge-abagabo-batandatu-bagwiriwe-numukingo-bamwe-bahita-bapfa-gusa-ikibabaje-ni-ukuntu-umuyobozi-yahise-ategeka-ko-imirimo-ya-kampanyi-ikomeza-batitaye-kuri-abo-bantu/

  • Umugabo yagiye gutema umugore we, umugore atambika ukuboko birangira amutemye ikiganza kubera umugore yari avuye kumurega ku murenge amuziza ingeso ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Nibwo umugabo mu Mudugudu wa Kamuhabura mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ikiganza umugore we w'imyaka 35 wari wagiye kumurega amushinja kumuca inyuma ku bagore babiri batandukanye.

    Uyu mugabo w'imyaka 32 amakuru avuga ko yari asanzwe ashyamirana 'umugore we bapfa kumuharika bigatuma umuryango wabo uhoramo amakimbirane.

    Uyu mugore ngo yananiwe kubyihanganira ahitamo kurega umugabo we kuko kuri uwo munsi nabwo yari yamuciye inyuma, umugabo we mu kubimenya ngo yazanye umuhoro agiye kumutema undi ategaho akaboko birangira amutemye ikiganza.

    Aya makuru ashimangirwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul uvuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo yaraharitse umugore we akamushakiraho abandi bagore babiri.

    Umugore yahise ajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Gituku mu gihe umugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha rukorera Ndengo nkuko ikinyamakuru Ibendera kibitangaza dukesha iyi nkuru.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gutema-umugore-we-umugore-atambika-ukuboko-birangira-amutemye-ikiganza-kubera-umugore-yari-avuye-kumurega-ku-murenge-amuziza-ingeso-ye/

  • RIB yafunze abarimo Perezida Kabarira Jean Baptiste banyereje arenga miliyoni 690 – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yafunze abayobozi 6 ba Koperative y'icyayi COOTHEVM yo muri Gicumbi , harimo uwahoze ari perezida wayo Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu.

    Abo bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.

    Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y' umwaka wa 2021 kugeza 2023.

    Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu uwariwe wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.

    Source : https://yegob.rw/rib-yafunze-abarimo-perezida-kabarira-jean-baptiste-banyereje-arenga-miliyoni-690/

  • Harimo nabanyarwandakazi: Abaraperikazi 5 Ny… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka wa 2023 uri gusatira umusozo, abaraperikazi bo ku mugabane wa Afurika nabo ntibiraye kuko hari abakoze ibikorwa bifatika ndetse bikanakundwa n'abatari bake.

    Hari benshi mu b'igitsina-gore baba baratangiye neza muri iyi njyana ndetse bakanakundwa cyane, ariko nyuma bakaza kuzima bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no gucibwa intege na sosiyete. Mu bashyizemo imbaraga muri uyu mwaka harimo:

    1.     Fifi Raya


    Umuraperikazi Fifi Raya watangiye umuziki muri 2018, ni umwe mu bahanzikazi badafite ibihangano byinshi ariko bakunzwe n'abatari bake ku bw'ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop. Uyu mukobwa ufashwa na Dumba Muzafari, afite indirimbo yakoze muri uyu mwaka zirimo 'Wisara' Cyane, Liquor Store, n'izindi.

    2.     Nessa


    Nessa, umuraperikazi ufashwa na Producer Beat Killer, nawe ni umwe mu baraperikazi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Mu ndirimbo yakoze muri uyu mwaka, harimo 'Ishori,' Munsi y'akenda, Amaturunovis, 'Lale' yakoranye na Symphony n'izindi nyinshi.

    3.     Rose Ree


    Rose Ree, umuraperikazi w'imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Tanzania, ni umwe mu baraperi bigaragaje cyane muri uyu mwaka binyuze mu bihangano bye. Uyu mukobwa ufite ijwi ritangaje yakoze indirimbo zirimo 'Awuoh,' Kanairo, Rose Coco, Amen na I'm Not Fine.

    4.     Gigi Lamayne


    Umuraperikazi Gigi Lamayne w'imyaka 29 y'amavuko, ubusanzwe yitwa Genesis Gabriella Tina Manney, akaba akomoka muri Afurika y'Epfo. Mu ndirimbo yashyize hanze muri uyu mwaka, harimo 'Menzi Ngubane' yakoranye n'abandi bahanzi, WER U R n'izindi. Uyu mukobwa, ni umuhanga mu mitondekere y'amagambo ndetse n'imiririmbire.

    5.     Femi One


    Umuhanzikazi Wanjiku Kimani wamamaye nka Femi One ukomoka Nairobi muri Kenya, afite imyaka 29 y'amavuko. Uyu muraperikazi, yibitseho igihembo cya 'Best Female Rapper of the Year' mu bihembo bya Afrima 2022.

    Muri uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo nka 'Under The Influence,' Suspect yakoranye na Katapilla, Pewa, Heshima n'izindi ziri kuri EP yise 'Dem Kutoka Mwiki.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136715/harimo-nabanyarwandakazi-abaraperikazi-5-nyafurika-bigaragaje-cyane-muri-2023-136715.html