Blog

  • “Muri 2023 ukagenda amasaha 3 ujya ku kibuga” Hugo Broos utoza Afurika y’Epfo atangaje ibimeze nk’urwitwazo nyuma yo gutsindwa n’Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hugo Broos utoza Afurika y'Epfo atangaje ibimeze nk'urwitwazo nyuma yo gutsindwa n'Amavubi.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yatsindaga Afurika y'Epfo ibitego bibiri ku busa.

    Nyuma yo gutsindwa uwo mukino, Umutoza mukuru wa Afurika y'Epfo Hugo Broos ntiyishimiye gukinira kuri sitade ya Huye.

    Mu kiganiro n'abanyamahanga, avuga ko muri 2023 bitari bikwiye ko ikipe ikinira ahantu ugenda amasaha atatu uvuye ku kibuga k'indege.

    Nyuma yo kuvuga ibyo yaje kwivuguruza yemeza ko ibyo avuze atari yo mpamvu yatumye batsindwa.

    Source : https://yegob.rw/muri-2023-ukagenda-amasaha-3-ujya-ku-kibuga-hugo-broos-utoza-afurika-yepfo-atangaje-ibimeze-nkurwitwazo-nyuma-yo-gutsindwa-namavubi/

  • Yifuzaga amafaranga yose yo gufasha umugabo we ! Umugore wa Mr Ibu uherutse gucibwa akaguru yasabye imbabazi. #rwanda #RwOT

    Umugore wa Mr Ibu Stella Maris yavuze ko asabye imbabazi nyuma y'uko abagomba guha umugabo we amafaranga bisubiyeho kubera kuvuga ko nta muntu n'umwe wigeze afasha umugabo we.

     

    Stella yasabye imbabazi AGN umuryango w'abakinnyi ba Filime muri Nigeria , nyuma y'amamuru yavugaga ko nta muntu wigeze afasha Mr Ibu ubwo yari kwa muganga.

     

    Anyuze kuri Uche Maduagwu, Stella Maris umugore wa Mr Ibu yatangaje ko yabashywe ko umugabo we atigeza afashwa aheraho asaba imbabazi abagize uyu muryango AGN [ Actors Guild of Nigeria ] nyuma y'aho basubijeyo ubufasha bari bashaka kugnera mugenzi wabo.

     

    Stella mu kwemera amakosa yavuze ko umuvugizi wa AGN witwa Kate Henshaw, yasuye umugabo we ubwo yari kwa muganga.

     

    Ubusanzwe habanje amagambo no gushaka kurwanira mu mafaranga yagombaga gufasha Mr Ibu kwivuza, umuhungu we avuga ko ariwe umwitaho mu gihe uyu mugore Stella Maris we yavugaga ko yimwe uburenganzira bwo kugera kumafaranga n'umukobwa wa Ibu.

    The post Yifuzaga amafaranga yose yo gufasha umugabo we ! Umugore wa Mr Ibu uherutse gucibwa akaguru yasabye imbabazi. appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yifuzaga-amafaranga-yose-yo-gufasha-umugabo-we-umugore-wa-mr-ibu-uherutse-gucibwa-akaguru-yasabye-imbabazi/

  • Dore ikiba k'umugabo iyo amaze kurya urusenda yitegura gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Kurya urusenda cyane cyane uruzwi nka Chili, bigira ingaruka ku myanya myibarukiro y'umugabo bikaba byiza cyangwa bibi bitewe n'uko yabigenje.

     

    Capsaicin iba mu rusenda ituma umugabo waruriye akora cyane mu buryo budasanzwe , imitsi nayo ikagira imikorere itandukanye n'uko yakoraga ndetse bigatuma n'amaraso yihuta mu mubiri we.

     

    Uko kwiruka kw'amaraso , bituma umugabo agira gushyukwa cyane bitandukanye nuko byari bimeze.

     

    Urusenda kandi rubamo Vitamini A ndetse n'ibinyabutabire bitandukanye na Potassium  byose bituma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza.

     

    Ku rundi ruhande, kurya urusenda rwinshi nabyo byangiza igogora ry'umugabo ndetse n'undi waruriye akarenza urugero ndetse kubagabo bishobora kwangiza uburyo yateraga akabariro ariko bikaba mu bihe bitandukanye.

     

    Abagabo n'abandi bakunda urusenda, bagirwa inama yo kurya ruke cyangwa bakagabanya inshuro barufata kumafunguro cyangwa rwonyine.

    Src: Ghanaweb

    The post Dore ikiba k'umugabo iyo amaze kurya urusenda yitegura gutera akabariro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ikiba-kumugabo-iyo-amaze-kurya-urusenda-yitegura-gutera-akabariro/

  • Abagabo : Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa mukundana ashaka ko muryamana #rwanda #RwOT

    Ntabwo wapfa kumenya niba umukobwa cyangwa umugore ashaka ko muryamana kuko nta kimenyetso simusiga cyari cyashyirwa ahagaragara gusa nanone hari ibifatwa nk'ibimenyetso rusange abagabo cyangwa abasore baba bakwiriye kureberaho bakemenya uko babyitwaramo.

     

     

    Mu gihe wamenye ko ari uko bimeze , ushobora gutekereza ko wagezeyo ariko nanone , niwo mwanya mwiza wo kwitekerezaho ugatangira kumwihunza mu gihe utabisha.

     

    ESE NI IBIHE BINTU BYO KUREBERAHO ?

    1.Ibimenyetso by'umubiri

    Umukobwa cyangwa umugore ushaka ko muryamana hari uburyo yitwara ukabona ko afite amayeri yo ku kugusha mu cyaha.Niba uzi ubwenge rero tekereza cyane.Muri uko gutwara umubiri we, azakwitegereza mu buryo budasanzwe [Bushotorana], Agukoreho gake gake , akore n'ibindi bimenyetso ariko akoresheje umubiri.

     

    2.Gushaka kukugusha

    Azatangira kukubwira amagambo meza, acishemo akoreshe n'amagambo azwi nk'ibishegu kuburyo byanga bikunze urafatirwa mu mutego we nutitonda.

     

    3.Ibiganiro azana

    Hari ubwo azatangira azana ibiganiro bye bwite ashaka ko mumenyana mu buryo bwisumbuye.Uyu mugore cyangwa umukobwa azakugwishamo nutabyitaho.

     

     

    4.Uburyo agutega amatwi

     

    Umukobwa cyangwa umugore waguteze amatwi, akenshi usanga agaragaza n'ibindi bimenyetso byiganjemo irari.

    Src: boomplay.com

    The post Abagabo : Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa mukundana ashaka ko muryamana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-umukobwa-mukundana-ashaka-ko-muryamana/

  • Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi atsinze ikipe ya Afurika y'Epfo ibitego bibiri ku busa mu mukino wo guhatanira itike y'igikombe cy'Isi 2026 ihita iyobora itsinda rya C n'Amanota 4.

    Wari umukino w'umunsi wa Kabiri wo mu itsinda C wakiniwe mu karere ka Huye wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

    Uyu mukino w'Amavubi na Afurika y'Epfo wagiye gutangira mu karere ka Huye hari imvura nyinshi ariko itakanze amakipe yombi.

    Ikipe y'u Rwanda niyo yinjiye mu mukino neza aho yabonye igitego cya mbere ubwo hari ku munota wa 13 gitsinzwe na Rutahizamu Nshuti Innocent.

    Amavubi yakomeje gukina neza ndetse anasatira izamu rya Bafana Bafana, ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo.

    Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 29 w'umukino ubwo habonetse igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Hari ku mupira wari utanzwe na Myugariro Mutsinzi Ange wawuhereje Gilbert acenga umukinnyi w'inyuma ku ruhande rw'iburyo yongera guhagurutsa abakunzi b'Amavubi bari bitabiriye uyu mukino.
    Iki gitego cya kabiri cy'u Rwanda nicyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy'umukino, bityo amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

    Amakipe yavuye ku ruhuka imvura nayo yashize ndetse n'amazi yumutse mu kibuga, ibi byatumye amakipe yombi akina umukino mwiza wo guhanahana.

    Burikipe yakinaga ahanahana neza ntanimwe yigeze abona igitego mu minota 45 y'igice cya Kabiri.

    Umukino ukaba warangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y'ibitego 2-0 ndetse ruhita ruyobora itsinda rya C n'amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

    Ikipe ya Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 3, irakurikirwa na Nigeria, Zimbabwe, Lesotho na Benin zose zifite amanota abiri, ku mwanya wa nyuma hari Benin ifite inota rimwe.

    Imikino y'umunsi wa Gatatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 izakomeza mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2024 aho u Rwanda ruzakina na  Benin.

    Abakinnyi babanjemo:

    Amavubi: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif, Bizimama Djihad (c), Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent

    Afurika y'Epfo: Ronwen Williams, Bongokuhe Hlongwane, Mihlali Mayambela, Aubrey Modiba, Teboho Mokoena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu, Themba Zwane

    The post Amafoto — Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yatsinze-afurika-yepfo-2-0-ayobora-itsinda-c-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yatsinze-afurika-yepfo-2-0-ayobora-itsinda-c-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026

  • Icyo B Threy avuga ku gisubizo The Ben yahay… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yifashishije imbuga ze nkoranyambaga yagize ati:” Ni gute Muzika  mwayivanze na Politiki ariko, Bizatuma tutirekura. Isoko mpuzamahanga byo ntibyaba bigikunze, ntibyaba binaryoshye”.

    “Mureke ubuhanzi bube ubuhanzi gusa nta kubibonamo ibindi bidafite aho bihuriye na Politiki n’amateka y’igihugu cyacu”.

    B Threy avuze ibi nyuma y’uko hari hashize iminsi havugwa  guhanganisha   The Ben na Bruce Melodie. Abantu bavugaga ko byaba byiza hateguye igitaramo hanyuma bagakoreramo ihangana ‘Battle’ mu majwi y’abo hanyuma bakareba ukosora undi.

    Ibi byaje kwemerwa na Melodie nawe avuga ko “n’umvise mushaka kuzana na battle, nayo muzayitegure maze mumuzane mukubite akanyafu ku nda ubundi mpite n’imanukira”.

    Ku munsi w’ejo ubwo The Ben yari agiye muri Canada kuhataramira, yasabye abantu kureka gukoresha ijambo ‘Battle’ cyangwa se ihangana bitewe n’uko rifite ikindi gisobanuro kivuga ibindi. 

    Yagize ati”:Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta Battle dukeneye”.

    B Threy avuga ko guhuza umuziki na Politike bidakwiye

    B Threy, umwe mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda

    The Ben avuga ko kuvuga ijambo ‘Battle’ bidakwiye

    Melodie aherutse gutangaza ko nibashaka bazategura igitaramo agahuriramo na The Ben ubundi hagaca uwambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136754/icyo-b-threy-avuga-ku-gisubizo-the-ben-yahaye-bruce-melodie-kuri-battle-ikomeje-guteza-imp-136754.html

  • Uko iyerekwa rya Pastor Julienne Kabanda ryab… – #rwanda #RwOT

    Pastor Julienne Kabanda  avuga ko ubwo yagiraga iyerekwa yabonye umukororombya wanditseho ngo ” My Grace is sufficient”  ngo nibwo yamenye ko bazitwa Grace Room Ministries .Ngo Imana yohereje umugore iwe atazi ndetse wigeze kugira  uburwayi bwo mu mutwe , amubwira  ibintu byose yanyuzemo Imana ikamukiza.

    Uyu mugore winjiye iwe bataziranye yaramubwiye ati ” Tinyuka ugende Imana izagukoresha ibikomeye ukize benshi”.

    Uyu mugore yaramubajije ati ” Uranzi?”.

    Ati” Wamenya ko nigeze kurwara mu mutwe nkanatoragura amashashe?. Julienne ati” oya”.Yamuganiriye ubuzima bwe bubabaje yaciyemo amubwira amagambo akomeye.

    Ati ” Imana irambwiye ngo tinyuka ugende, izagukoresha iguhe abantu benshi bakube hafi”.

    Ngo guhera uwo munsi Julienne yateguye igiterane cyasize amateka mu buzima bwe.

    Agaruka ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa, mu kiganiro n’abanyamakuru  kuri uyu wa Mbere tariki 20  Ugushyingo 2023 ,Pastor Julienne Kabanda yasobanuye ibyitezwe birimo kuramya,gusenga no gutambutsa amashimwe.

    Iki giterane ngarukamwaka cya Grace Room Ministries kizaba ku ya 3 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2023 , kibere  i Nyanza ya Kicukiro mu Rusengero rushya rwabo.

    Pastor Kabanda yatangarije InyaRwanda ko iki giterane kizaberamo ibyiza byinshi ndetse ko gifite umwihariko, kuko hazabamo gushima Imana birambuye no kwishimira byinshi byagezweho birimo n’amashimwe azatambutswa ku bana bafashijwe kuva mu biyobyabwenge n’abandi bafashijwe mu bundi buryo.

    Ubwo yagarukaga ku nshingano za Grace Room Ministry yavuzeko gufasha biza ku isonga nka kimwe mu byo Imana yamweretse

    Pastor Julienne Kabanda yavuze ku bikorwa Grace Room Ministries  ikora birimo gufasha imbabare, kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ndetse abihannye bagafashwa kwigishwa imyuga yabateza imbere, gufasha abacikishirije amashuri, kurihirira abatishoboye amazu yo kubamo n’ibindi.

    Kugeza ubu, bafite abantu benshi bishyurira amazu batishoboye, abana bigishwa bakarihirirwa, abacikishirije amashuri bakigishwa imyuga n’ibindi.

    Grace Room  Ministries bafite igice gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, kigafasha abana batewe inda zitateganijwe kubera ubusambanyi n’ibindi.

    Pastor Julienne Kabanda yatangaje ko ubuzima bwa mbere yo gukizwa bufite aho buhurira n’ivugabutumwa rya Grace Room Ministries , kuko gukizwa kwe kwamuhaye imbaraga zo gukiza abandi.

    Iki giterane kizamara iminsi 7 kizahuza abavugabutumwa barenga 26 baturutse mu bihugu bitandukanye

    Yasabye urubyiruko rwazahajwe n’ibiyobyabwenge,ubusambanyi nibindi byinshi  kugarukira Imana.

    Ati” Intege zarushije ibicantege intege”

    Yashimiye benshi barimo abafatanyabikorwa ba Grace Room Ministries , abizera baryo, inzego za Leta zibaba hafi mu byo bakora ndetse n’Imana yigaragaje mu myaka igera kuri 5 bamaze bakora umurimo.

    Grace Room Ministries  igiye gukora igitaramo ngarukamwaka ku nshuro ya Gatanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136734/uko-iyerekwa-rya-pastor-julienne-kabanda-ryabyaye-grace-room-ministries-136734.html

  • Abakinnyi 3 umutoza w’Amavubi yishimiye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze ko mu mikino 2 amaze gutoza hari abakinnyi bamaze kumushimisha.

    Hari nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 akaba amaze gutoza imikino 2 aho yanganyije na Zimbabwe uyu munsi akaba yatsinze Afurika y’Epfo 2-0.

    Abajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuze yanyuzwe n’imikinire na Djihad Bizimana.

    Ati “Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, ubona ko no kuvugana na bagenzi be bamwumva.”

    “Undi navuga Fiacre (Ntwari) ni umukinnyi utuje, umfasha bagenzi be kubahagarika mu kibuga.”

    Yakomeje agira ati “mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo byari abikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga.”

    Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

    Djihad Bizimana ngo uretse gukina neza ni n’umuyobozi

    Fiacre yanyuzwe n’uburyo ahagarika bagenzi be

    Nshuti Innocent ngo yaratutswe bitari ngombwa

    q

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-3-umutoza-w-amavubi-yishimiye

  • MU MAFOTO: Ibyamamare 30 bigaragara nk'impanga nyamara nta sano bafitanye #rwanda #RwOT

    Ku Isi buri wese ngo afite uwo basa.Ibi bituma abantu batandukanye bavuga ngo wowe na runaka murasa ndetse ngo muvuga kimwe.Iyo usubije amaso inyuma ukareba uwo bavuga ko musa, usanga mutaziranye yewe ntanaho muhiriye nubwo abandi bagira bati:'Wasanga so , yaratembereye akabyara umuvandimwe wawe'.

     

    Abarimo Bien Baraza , Maika Kageni , Burna Boy na Card B ndetse n'abandi bose bafite abo basa neza neza ku buryo ushobora kugira ngo nibo mwahuye  ukaba wana kwikora mu mufuka ugakuramo telefone mukifotoza wagize ngo nibo mwahuye nk'uko tugiye kubigarukaho muri iyi Nkuru yacu.

     

     

    Ibinyamakuru biti:'Erega abahanzi bagira uburyo bagenda n'uburyo bitwara ariko hari ubwo uruhu , indebo n'indeshyo, bituma bagira abo basa'.

     

    1.Bien Baraza  na J.B Smoove

    Bien Baraza ni umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Kenya , uyu mugabo yagiye agarukwaho cyane mugusa kwe n'umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya w'Umunyamerika J.B Smoove.Bien Baraza ni umwe mu bari bagize itsinda rya Sauti Sol riherutse gutandukana.

     

    Ku rundi ruhande , J.B Smoove , yamamaye muri Filime y'uruhererekane yitwa HBO, akinamo yitwa Leon Black.

     

    2.Eyebrows Msanii na Burna Boy.

    Burna Boy ni icyamamare muri Afurika nzima, ni umwe mu bahanzi bamamaye ndetse batwara n'ibihembo bitagira ingano harimo na Grammy Awards ikiri inzozi kubahanzi bo mu Rwanda.Mu gihe Eyebrows we yamamaye mu itangazamakuru.

    3.Nduta Mwega na Card B.

    Umunya-Kenya Nduta Mwega wamamaye mu itangazamakuru nawe akunze kugereranywa na Card B , umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    4.Lupita Nyong'o na Gayel Ayugi.

    Lupita Nyong'o ni umukinnyi wa Filime wamamaye ku Isi binyuze muzirimo Black Panther.Uyu mugore akunze kugereranywa cyane n'umunyamideri Ayugi kubera uburyo bagaragaza haba mu maso ndetse no myifatire.

    5.Robert Burale na Paul Fearon.

    Robert Burale ni umunya-Kenya ugira abandi bantu inama binyuze mu magambo ye yubaka.Mu gihe Paul Fearon we ari umunyamideri  ubikunda , umwanditsi, umuhanzi akaba n'umwe mu bakunda umupira.

    6.Maina Kageni na Grey.

    Kageni Maina ni umunyamakuru wo muri Kenya bivugwa ko asa cyane n'umugabo witwa Grey.

    7.Rihanna na Priscilla Beatrice.

    8.Morris Chestnut na Charlamagne the god.

    9.Liam Hemsworth na Khachanov.

    10.Taylor Swift na Laura Cadman.

     

    11.Selena Gomez na Sofia Solares.

     

    12.Adele na Ellinor Hellborg.

    13.Leo di Caprio na Konrad Annerud.

    14.Ryan Gosling na Johannes Laschet.

    15.Angelina Jolie na Chelsea Marr.

    16.Jennifer Connell na Demi Moore na Courtney Cox.

    17.Margot Robbie na Emma Mackey.

    The post MU MAFOTO: Ibyamamare 30 bigaragara nk'impanga nyamara nta sano bafitanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-mafoto-ibyamamare-30-bigaragara-nkimpanga-nyamara-nta-sano-bafitanye/