Blog

  • “Nsabye imbabazi ku byo nari natangaje”! Umufana w’Amavubi mbere y’uko umukino utangira yatangaje amagambo atari meza none agarutse yicuza ibyo yavuze -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakiriye ikipe ya South Africa kuri Sitade ya Huye mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026.

    Mbere y'uko umukino utangira hari umuntu witwa Uwitonze Elsa ku rubuga rwa Instagram yatangaje amagambo atari meza ku ikipe y'igihugu Amavubi ' Turarya 14 ku busa hari ibindi se bwana Axel' hari ku ifoto umunyamakuru w'imikino kuri RBA uzwi nka Rugangura Axel yari yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma yaho Amavubi amaze gutsinda ibitego bibiri ku busa uwo muntu yagarutse asaba imbazi 'Nsabye imbabazi ku byo nari batangaje' yabivugiye nanone ku rukuta rwa Instagram rwa Axel Rugangura.

    Source : https://yegob.rw/nsabye-imbabazi-ku-byo-nari-natangaje-umufana-wamavubi-mbere-yuko-umukino-utangira-yatangaje-amagambo-atari-meza-none-agarutse-yicuza-ibyo-yavuze-amafoto/

  • Amavubi arikumwe n’amakipe y’ibihangange nka Nigeria, South Africa n’izindi, ubu ayoboye itsinda  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi arikumwe n'amakipe y'ibihangange nka Nigeria, South Africa n'izindi, ubu ayoboye itsinda.

    Ikipe y'igihugu cy'u Rwanda, Amavubi atsinze ikipe ya Africa ibitego 2 : 0.

    Kuri ubu iyi kipe y'igihugu Amavubi ayoboye itsinda C n'amanota 4 azigamye ibitego 2. Amavubi akurikiwe na Africa y'Epfo ifite amanota 3, Nigeria ifite 2, Lesotho ifite 2, Zimbabwe ifite 2, Benin ifite 1.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-arikumwe-namakipe-yibihangange-nka-nigeria-south-africa-nizindi-ubu-ayoboye-itsinda/

  • Mukanemeye Madeleine w’imyaka 97 yishimiye intsinzi y’ikipe y’igihugu Amavubi yihebeye [AMAFOTO] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanemeye Madeleine w'imyaka 97 yishimiye intsinzi y'ikipe y'igihugu Amavubi yihebeye.

    Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert, ayobora Itsinda C n'amanota ane, akuriwe na Bafana Bafana igumanye amanota atatu.

    Mu bafana bishimiye iyo ntsinzi, harimo Mukanemeye Madeleine w'imyaka 97 wakubise igisirimba muri sitade.

    [AMAFOTO]

    Source : https://yegob.rw/mukanemeye-madeleine-wimyaka-97-yishimiye-intsinzi-yikipe-yigihugu-amavubi-yihebeye-amafoto/

  • Amavubi yatsindiye Afurika y’Epfo i Huye afata umwanya wa mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert byahesheje intsinzi Amavubi imbere ya Afurika y’Epfo ihita inafata umwanya wa
    mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Amavubi y’u Rwanda yari yakiriye Afurika y’Epfo mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umukino wa mbere na wo wari wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, u Rwanda rwari rwanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa.

    Umutoza mukuru w’Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yari yahisemo gukora impinduka 2 ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Zimbabwe aho Mugisha Bonheur na Sahabo Hakim bari bavuyemo hazamo Niyonzima Olivier Seif na Muhire Kevin.

    Ku munota wa 5 Muhire Kevin yacometse umupira azi ko Gilbert yazamutse ariko awutera nabi wifatirwa n’umunyezamu Ronwen Hayden Williams.

    Ku munota wa 12 Omborenga Fitina yacomekeye umupira mwiza Mugisha Gilbert ariko ateye unyura hanze gato y’izamu.

    Nyuma y’umunota Nshuti Innocent yakiriye umupira wari utewe n’umutwe na Niyonzima Olivier Seif maze acika ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo ahita atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi.

    Amavubi wabonaga arimo arusha Afurika y’Epfo yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 17 ariko Omborenga Fitina awunyuza hanze gato y’izamu.

    Mugisha Gilbert yongeye guhagurutsa abakunzi b’ikipe y’igihugu ku munota wa 29 ubwo Mutsinzi Ange Jimmy yamuhaga umupira muremure akinjirana ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo agahita atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Byiringiro Lague aha umwanya Sibomana Patrick Papy.

    Igice cya kabiri wabonaga Afurika y’Epfo yinjiye mu mukino irimo irusha u Rwanda, byaje gutuma umutoza Frank Spittler akora izindi mpinduka ku munota wa 59, Hakim Sahabo asimbura Muhire Kevin.

    Ku munota wa 66, Djihad Bizimana yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 68 Mugenzi Bienvenue yinjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent ni nako ku munota wa 73 Niyomugabo Claude yasimbuye Mugisha Gilbert.

    Muri iyi minota wabonaga abasore b’u bakina bitonze birinda kwinjizwa igitego. Umukino waje kurangira ari 2-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise ruyobora itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria na Zimbabwe zifite 2 mu gihe Benin nayo irimo gukina Lesotho ifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

    AMAFOTO: SENDEGEYA Jules

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsindiye-afurika-y-epfo-i-huye-afata-umwanya-wa-mbere-amafoto

  • LIVE: AMAVUBI vs AFRICA Y'EPFO #rwanda #RwOT

    Mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizaba muri 2026 ikipe y'u Rwanda Amavubi irimo gukina na Africa y'Epfo iyirusha ubukaka mu bikombe.

    Ubwo umukino watangiraga ikipe ya Afurika y'Epfo yagiye ikina neza ariko ikarushwa n'Amavubi cyane byaje no gutuma iyitsinda ibitego 2 ku busa mu gice cya Mbere byose byose, byatsinzwe n'abakinnyi ba APR FC.

    AMAVUBI yatsindiwe na Nshuti Innocent wagitsinze mu minota 14 y'Igice cya Mbere.

    Turajya tubagezaho uko umukino urimo kugenda

    The post LIVE: AMAVUBI vs AFRICA Y'EPFO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/live-amavubi-vs-africa-yepfo/

  • Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimangira umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe  #rwanda #RwOT

    Mu magambo adatunguranye, Ingabire Victoire yumvikanye ashimagiza umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa uri inyuma y'ibikorwa byo guhohotera Abatutsi b'abakongomani.

    Ingabire Victoire ni umugore warekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018 ariko mu mwaka wa 2019 yasanzwe ariho ashishikariza urubyiruko rw'abahutu batarengeje imyaka 25, akaba ari nayo myaka abavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite kugirango bishyire hamwe bayoboke ishyaka rye.

    Ntabwo ushobora kuvuga FDLR utavuze Ingabire Victoire kuko yabaye umukuru wa RDR (Rassemblement pour le Retour des Refugiés',) yaje kubyara FDLR. Gushimagiza Wazalendo ni ugushimagiza FDLR ndetse no gushyigikira ibikorwa byayo byo guhungubanya umutekano w'u Rwanda ndetse no gukomeza umugambi wayo wa Jenoside. Hari hashize igihe Ingabire acecetse ariko gushimagiza FDLR anasaba ko Perezida Kagame atagomba kwiyamamaza ni ibintu bibiri bifite aho bihuriye kugirango yongere yimike ingoma ya Hutu Power. Ingabire yabigerageje kenshi.

    Hari tariki ya 11 Gicurasi 2019, ubwo Ingabire yatwaraga imodoka ye yerekeza Kirehe, mu murenge wa Kigina, akagari ka Ruhanga umudugudu wa Nyakarambi ahitwa Sun City Hotel, aho yakoresheje inama y'ishyaka rye ritemewe rya FDU Inkingi aho abagera kuri 22 bitabiriye iyo nama.

    Iyi ni inshuro ya kenshi Ingabire yari agerageje gushyiraho umutwe w'insoresore uhungabanya umutekano w'u Rwanda dore ko mu byo yafungiwe harimo no gushyiraho umutwe witwara gisirikari nkuko inyandiko zakuwe murugo rwe mu Buholandi zibigaragaza.

    Kuba Ingabire Victoire yashyigikira umutwe wa Wazalendo wo mu gihugu cya Congo-Kinshasa, ntibitangaje kuko uwo mutwe uhuje abitwa Nyatura, Mai Mai na FDLR bose bahuje intego n'Interahamwe bakaba ingengabitekerezo yayo ari imwe niy'interahamwe akaba ari ukwirukana no kwica Abatutsi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Uyu mutwe wa Wazalendo, Ingabire ashimagiza wakoze ibyaha bitandukanye gushyira abana mu gisirikari, gufata abagore ku ngufu, kwica abo mu bwoko bw'Abatutsi n'ibindi.

    Akabaye icwende ntikoga ngo gashire umunuko, Ingabire arishimira ibikorwa bya Wazalendo akemeza no kubishyigikira kuko n'umutwe wa FDLR urimo.

    Mu mwaka wa 2010 nibwo ubushinjacyaha bw'u Rwanda rwagaragaje abasirikari batatu bakuru barimo gukorana na Victoire Ingabire gushyiraho umutwe wa gisirikari abo ni Lt. Col. Mbiturende Tharcisse; Lt. Col. Habiyambere Noel and Lt. Karuta Jean-Marie. Bamwe muri aba basirikari bafatiwe mu Burundi baje gufata amafaranga

    Tariki ya 14 Nzeli 2018, nibwo Perezida Kagame yababariye Ingabire Victoire wari wakatiwe imyaka 15 hizewe ko yahindutse nyuma yo gusaba imbabazi. Mu nama ye yabereye Kirehe, Ingabire yashakaga urubyiruko rwakora impinduramatwara nkiyabaye mu bihugu by'abarabu mu majyaruguru y'Afurika

    Icyo Ingabire yamenya ni uko atari hejuru y'amategeko, n'akomeza ibikorwa bye byo gucamo Abanyarwanda amacakubiri azagezwa imbere y'amategeko. Naho ibyo kujya mu buyobozi abyibagirwe kuko kumubabarira imyaka yari asigaje gufungwa ntabwo bimukuraho icyasha cyo gutandukanya Abanyarwanda. Bityo ntiyemerewe kwiyamamaza.

     

     

     

    The post Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimangira umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubutumwa-bwa-victoire-ingabire-bushimangira-umutwe-wa-wazalendo-bugenewe-fdlr-iri-muzigize-uwo-mutwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutumwa-bwa-victoire-ingabire-bushimangira-umutwe-wa-wazalendo-bugenewe-fdlr-iri-muzigize-uwo-mutwe

  • Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yabonye akayabo k’amamiliyoni Rayon Sports izashora muri shampiyona y’uyu mwaka maze bituma acumura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa X yabonye akayabo k'amamiliyoni 900Rwf Rayon Sports izashora muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda ya 2023-2024, maze abita abasazi.

    Mu nama rusange y'abanyamuryango ba Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro, yatangaje ko muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe izakoresha ingengoyimari ya miliyoni 900 Rwf.

    Ni mu gihe ikipe itwaye Shampiyona ihabwa miliyoni 25 Rwf. Uyu witwa Umusore wirwanyeho, yagize ati 'Miliyoni 900 Rwf ku gikombe cya miliyoni 25 Rwf? Abantu baranasaze.'

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakoresha-urubuga-rwa-x-yabonye-akayabo-kamamiliyoni-rayon-sports-izashora-muri-shampiyona-yuyu-mwaka-maze-bituma-acumura/

  • Umusaza yagejeje ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika! Umubyeyi wa Ishimwe Innocent wavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich yamaze kugeza ikibazo cye i bukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Izabitegeka Innocent ukomeje gusaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma y'aho umuhungu we witwa Ishimwe Innocent atsindiye kujya kwiga mu ishuri ry'umupira rya Bayern Munich ariko akimwa amahirwe havugwa ko atagejeje ku myaka.

    Uyu mugabo nyuma yo kuzenguruka mu nzego zitandukanye, akagera no mu itangazamakuru, ubu yatangaje ko iki kibazo yamaze kukigeza kuri Perezida wa Repubulika.

    Mu magambo uyu mugabo yatangarije umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM, ati 'Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye.'

    Source : https://yegob.rw/umusaza-yagejeje-ikibazo-cye-kwa-perezida-wa-repubulika-umubyeyi-wa-ishimwe-innocent-wavukijwe-amahirwe-yo-kujya-mu-irerero-rya-bayern-munich-yamaze-kugeza-ikibazo-cye-i-bukuru/

  • Uko umujinya w’umuranduranzuzi watumye umwana w’imyaka 18 Hakim Sahabo asimbuzwa Muhire Kevin ku mukino w’Amavubi na South Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko umujinya w'umuranduranzuzi watumye umwana w'imyaka 18 Hakim Sahabo asimbuzwa Muhire Kevin ku mukino w'Amavubi na South Africa.

    Ubwo Amavubi yakinaga na Zimbabwe, Hakim Sahabo yaje gusimbuzwa maze ageze hanze ashota uducupa tw'amazi kubera umujinya wo kutishimira gusimbuzwa.

    Ibyo yakoze, byatumye umutoza Frank Torsten ahitamo kumubanza hanze y'ikibuga ku mukino na South Africa.

    Ku rutonde rw'abakinnyi 11 bagiye mu kibuga, Hakim Sahabo ntarimo.

    Hakim Sahabo yasimbujwe Muhire Kevin mu mwanya we aho Niyonzima Olivier Seif yahise abona umwanya wo kubanza mu kibuga.

    Source : https://yegob.rw/uko-umujinya-wumuranduranzuzi-watumye-umwana-wimyaka-18-hakim-sahabo-asimbuzwa-muhire-kevin-ku-mukino-wamavubi-na-south-africa/

  • Massamba Intore yagiye gutaramira muri Canada – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yerekeza muri Canada. Yavuze ati 'Ndabasuhuje bantu banjye bo muri Ottawa muri Canada. Ndaje cyane ngo dutarame u Rwanda.'

    Iri huriro uyu muhanzi azaririmbamo rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.

    Muri iyi nama y'iri huriro rizibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Massamba yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutarama u Rwanda muri iri huriro ry'urubyiruko, kandi agakundisha abakiri bato Igihugu. Ati 'Ni umwanya mwiza kuri njye wo gukoresha inganzo yanjye mbwira abakiri bato u Rwanda, kandi mbashishirikariza kurinda ibimaze kugerwaho.'

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Rwagihuta', 'Karame rudasumbwa', yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y'Abanyarwanda muri Canada.

    Massamba azahurira ku rubyiniro na The Ben wamaze kwerekeza muri iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 ndetse na Kenny Sol watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

    Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iri huriro ry'urubyiruko zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

    Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n’ubufatanye hagati y’urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya “The International Rwanda Youth for Development [IRYD]” ryashingwa n’abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu.

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

    Massamba yamaze kwerekeza muri Canada aho yagiye kuririmba mu ihuriro ry'urubyiruko

    Massamba yavuze ko yiteguye kongera gutaramira abatuye muri Amerika ya Ruguru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136746/massamba-intore-yagiye-gutaramira-muri-canada-136746.html