Blog

  • 🔴LIVE: U Rwanda rwakiriye Afurika y’Epfo mu m… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rugiye kwakirira Afurika y’Epfo mu mukino ugiye kubera kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ugatangira ku isaha ya 15:00 PM za Kigali. Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi runganya na Zimbabwe ubusa ku busa n’ubundi kuri iki kibuga.

    Afurika y’Epfo yo yatangiye uru rugendo itsinda ibitego 2-1 ikipe y’igihugu ya Benin. Ubu tuvugana, Afurika y’Epfo niyo iyoboye itsinda C nyuma yaho Zimbabwe na Nigeria banganyirije igitego 1-1 zose zigira amanota 2.

    U Rwanda na Afurika y’Epfo bahagaze bate imbere y’umukino?

    Aya makipe yombi ni ubwa mbere agiye guhura

    U Rwanda rumaze imikino 6 rudatsinda mu marushanwa yose.

    Afurika y’Epfo yatsinzwe umukino umwe gusa mu mikino 17 iherukagukina, aho yatsinzemo imikino 11

    Umukino Afurika y’Epfo yatsinzemo Benin wahagaritse urugendo rw’imikino 5 iyi kipe yari imaze itsinda ibitego bigera kuri 3.

    Afurika y’Epfo ubu iri ku mwanya wa 64 kurutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 140

    Afurika y’Epfo irashaka kujya mu mikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro ya 4, mu gihe u Rwanda rutazi uko hasa.

    Imiryango ya Sitade yari ifunguye kuva mu gitondo 


    Imyiteguro yatangiye hakiri kare abashinzwe sitade bazana amadarapo y’u Rwanda 



    mbere y’umukino hashyiraho ibyapa bigaragaza ikipe aho iri bwicare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136753/live-u-rwanda-rwakiriye-afurika-yepfo-mu-mukino-utavuzwe-cyane-amafoto-136753.html

  • Byinshi wamenya kuri mikorobe ziba mukanwa n'izishobora gutera uburwayi #rwanda #RwOT

    Mu kanwa nihato ariko hakubiyemo ibintu byinshi.Mukanwa niho abantu barira, niho hatuma bavuga  , niho hatuma baseka n'ibindi byinshi.

     

    Mikorobe rero ni utunyangingo duto cyane tubamo ibice 3 bagiteri , Virus n'imiyege.Utu ntabwo tubasha kugaragarira amaso ya muntu.Kuba udashobora kutumwa rero cyangwa ngo utubone ntabwo bitubuza kugira mukanwa icumbi ryatwo.Bivugwa ko mukanwa haba Bagiteriya zisaga 700.

     

     

    Nubwo ari nyinshi rero nk'uko Umuti Health babitangaza, ntabwo zitera ibibazo ahubwo zifasha umuntu mu igogora ry'ibiryo, kurinda amenyo, no kurinda ishinya kwangirika ndetse zigafasha mu mikorere myiza yo mukanwa.

     

     

    ESE NI IZIHE ZIGIRA URUHARE MU KWANGIZA?

    Ku ikubitiro turahasanga bagiteri. Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis nizo bagiteri zigira uruhare mu kwangiza ishinya yaw.Nizo zituma uva amaraso mu gihe uyasukura cyangwa zigatuma atakaza ubwiza bwayo.Izi bagitera ziba zigomba guhita zivurwa kuko iyo zitavuye zituma amenyo atangira kujya ahongoka.

     

     

    Lactobacillus, Ubu bwoko bwa bagiteri , ubusanzwe bugirira akamaro umubiri , yaba mu gifu  , mu kanwa , no mu gitsina cy'umugore.Ubwoko bumwe bw'izi bagiter, buri muzitera indwara zibasira ishinya n'amenyo iyo zibaye nyinshi.

     

     

    Uburyo bwo kwirinda Mikorobe ziba mukanwa

    1.Koza amenyo byibura mbere yo kurya

    2.Gukoresha uburoso bw'amenyo bwiza,

    3.Mu gihe woza amenyo ugomba kwibuka no koza ururimi.

    4.Ibyo urya nabyo bigira uruhare runini mu isuku yawe yo mukanwa.

    The post Byinshi wamenya kuri mikorobe ziba mukanwa n'izishobora gutera uburwayi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byinshi-wamenya-kuri-mikorobe-ziba-mukanwa-nizishobora-gutera-uburwayi/

  • Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z'icyo gihugu. #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w'Intebe, Rishi Sunak yabigarutseho ejo kuwa mbere, ubwo yari muri Koleji ya Enfield mu majyaruguru y'Umurwa Mukuru, London, yongera gushimangira ko yiyemeje gukora ibishoboka byose amasezerano igihugu cye gifitanye n'u Rwanda ku birebana n'abimukira, agashyirwa mu bikorwa.

    Mu cyumweru gishize Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n'amategeko, adashobora kubahirizwa ngo kuko u Rwanda rudafata neza impunzi n'abimukira.

    Minisitiri w'Intebe, Rishi Sunak yongeye gutangaza ko guverinoma ye yatangiye gusuzuma no kuvugurura amategeko arebana n'abimukora, ingingo zibangamiye amasezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza zigateshwa agaciro. Yanongeyeho kandi ko hatangiye umushinga uvuguruye w' amasezerano mashya hagati y'ibihugu byombi, hagamijwe kwima urwaho abanengaga amasezerano yari yarashyizweho umukono.

    Ku birebana n'Urukiko rw'Uburayi rw'Uburenganzira bwa Muntu, narwo rushyira ibihato mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije kubuza abimukira kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, Bwana Rishi Sunak yagize ati: 'Ntibazakomeza kwemera ko urukiko rwo mu mahanga rubuza indege zitwaye abimukira kwerekeza mu Rwanda, Iki ni igihugu gishyira mu gaciro'.

    Ntitwakwemera ko uruzurungutane mu nkiko rukomeza, rugomba guhagarara'.

    Bwana David Cameron wigeze kuba Minisitiri w'Intebe aho mu Bwongereza, ubu akaba ashinzwe Ububanyi n'Amahanga, nawe ashyigikiye igitekerezo cya Rishi Sunak, akaba asanga koko igihe kigeze ngo amategeko arebana n'abimukira avugururwe, yaba ay'imbere mu gihugu, y'aba n'amasezerano mpuzamahanga Ubwongereza bwashyizeho umukono.

    David Cameron nawe ejo yakuriye inzira ku murima Urukiko rw'Uburayi rw'Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko azahangana narwo niruramuka rushatse gukoma mu nkokora amasezerano ateganya kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza binyuranye n'amategeko.

    Aba bayobozi bakuru mu Bwongereza basanga nta mpamvu n'imwe ikwiye kubuza u Rwanda kwakira abo bimukira, nk'igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi nyinshi, kandi zivugira ko u Rwanda rwazibereye umubyeyi mwiza.

    Ubwo Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rwari rumaze gitambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abo bimukira, Guverinoma y'u Rwanda yahise igaragaza ko itishimiye impamvu abacamanza ngo bashingiyeho, isobanura ko uRwanda rwuje umutekano, kandi rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese, harimo impunzi n'abimukira.

    Ibi ndetse byanashimangiwe n'Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, ryashimye byimazeyo uburyo u Rwanda ari intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bw'impunzi.

    Ababikurikiranira hafi basanga kubangamira amasezerano hagati y'Ubwongereza n'u Rwanda bishingiye ku nyungu za politiki, aho gushingira ku mategeko, no ku kuri kugaragarira buri wese uzi neza imikorere n'imiterere y'u Rwanda.

    Mu bahangayikishijwe n'uko abimukira bari mu Bwongereza bakoherezwa mu Rwanda, harimo ba rusahuriramunduru, barira kuri abo bimukira.

    Twavuga nk' ababambutsa rwihishwa babajyana mu Bwongereza, abiyita'abagiraneza' babashakira ibyo kurya, imiti, imyambaro n'ibindi nkenerwa, abanyamategeko babashakira ubuhungiro, n'abandi bungukira kuri abo ba nyakugorwa.

    Ibyo kuba hari umubare munini w'abapfira mu nzira bagerageza kwinjira aho mu Bwongereza ntacyo bibabwiye, ibifu byabo bipfa kuba byuzuye gusa.

    The post Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z'icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wintebe-wubwongereza-ngo-arambiwe-uruzurungutane-mu-nkiko-rubangamiye-gahunda-zicyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wintebe-wubwongereza-ngo-arambiwe-uruzurungutane-mu-nkiko-rubangamiye-gahunda-zicyo-gihugu

  • Lionel Messi agiye guteza imyenda yatwaranye igikombe cy’isi 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi agiye guteza imyenda yatwaranye igikombe cy'isi 2023.

    Imyambaro Lionel Messi yatwaranye Igikombe cy'isi cya 2022, igiye kugurishwa akayabo ka miliyari zigera kuri 12 Frw mu cyamunara.

    Iyi myambaro igiye kugurishwa mu nzu y'imideli ya Sotheby izwi cyane muri New York.

    Amafaranga azavamo azafashishwa abatishoboye.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-agiye-guteza-imyenda-yatwaranye-igikombe-cyisi-2023/

  • Umuhungu wa Minisitiri w'Ingabo, Tuyizere Amani Olivier yatorotse igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tuyizere Amani Olivier, umuhungu wa Minisitiri w'Ingabo mu Rwanda, Marizamunda Juvénal, aherutse gutoroka igororero rya Nyarugenge yari amaze igihe afungiwemo.

    Umunyamakuru Manirakiza Théogene uherutse gufungurwa by'agateganyo yatangaje ko hashize iminsi itari myinshi uyu muhungu atorotse, aho yatorotse ibitaro bya Nyarugenge.

    Uyu musore asanzwe ari umuhanga mu ikoranabuhanga ndetse yari afungiwe ibyaha by'ubujura bwifashishije ikoranabuhanga. Ni we wigeze gutanga ubuhamya, asobanura uburyo yafashije CSP Kayumba Innocent wayoboraga iri gororero kwiba umugororwa w'umunyamahanga amafaranga y'u Rwanda miliyoni 9.1.

    Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Kabanguka Daniel, yatangarije uyu munyamakuru ko koko Amani yatorotse ubwo yari mu bitaro bya Nyarugenge, kandi ko hari abacungagereza bari gukurikiranwaho uburangare bwatumye abacika.

    Mu gihe iperereza rikomeje, ahantu Amani aherereye ntabwo hazwi.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wa-minisitiri-wingabo-tuyizere-amani-olivier-yatorotse-igororero-rya-nyarugenge-yari-amaze-igihe-afungiwemo/

  • Umugabo wa Rihanna ushinjwa kurasa uwari umukunzi we agiye kongera kugezwa imbere y'ubutabera #rwanda #RwOT

    ASAP Rocky ashinjwa kurasa uwari umukunzi we ASAP RELLI. N'ubwo ASAP ari muri uru rubanza Rihanna ntabwo yari yarukandagizanyo ikirenge n'ubwo Rocky avuga ko amukunda byo gupfa.

     

    Nk'uko byagaragajwe mu rubanza n'Ubushinjacyaha, kuri ubu hagaragaye amashusho yerekana neza imbunda ishobora kuba yarakoreshejwe na ASAP Rocky arasa uwari inshuti ye RELLI.Mu mashusho yagaragajwe bwa mbere ntabwo humvikanamo kurasa, mu gihe afitwe n'Ubushinjacyaha yo yumvikana urusaku rw'imbunda irasa.

     

    Rocky ashinjwa icyaha cyo kurasaba umukunzi we muri 2021 ubwo bari i Hollywood.Abashinja ASAP bavuga ko isasu rya mbere yarashe ryafashe uyu mukobwa ku kiganza agahita ajyanwa kwa mu ganga.

    The post Umugabo wa Rihanna ushinjwa kurasa uwari umukunzi we agiye kongera kugezwa imbere y'ubutabera appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wa-rihanna-ushinjwa-kurasa-uwari-umukunzi-we-agiye-kongera-kugezwa-imbere-yubutabera/

  • Kenny Sol agiye kongera guhurira na The Ben m… – #rwanda #RwOT

    Iri huriro rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari, indangagaciro n'ibindi.

    Muri iyi nama y'iri huriro izibitabirwa n'abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho, habeho n'umwanya wo guhura kw'abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.

    Iyi nama y'iri huriro yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda kubufatanye n'Ihuriro ry'Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n'iry'Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, nibwo abari gutegura iri huriro batangaje ko Kenny Sol yiyongereye ku bahanzi bazaririmba muri iri huriro asanga The Ben ndetse na Massamba Intore.

    The Ben yerekeje muri Canada ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023. Mu kiganiro yahaye InyaRwanda, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gutaramira urubyiruko. Abishimangira agira ati 'Iyo Igihugu kiguhamagaye uritaba!

    Ni ku nshuro ya kabiri Kenny Sol agiye guhurira mu gitaramo na The Ben. Uyu muhanzi yari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba mu gitaramo 'Rwanda Rebirth Celebrations' The Ben yakoreye muri BK Arena mu 2022 n'ubwo atabashije kuririmba bitewe n'impamvu yagaragaje zirimo ko atafashwe neza mu gitaramo.

    Kenny Sol amaze iminsi muri Canada aho yakoze ibitaramo bitandukanye byageze ku bakunzi be b'umuziki babarizwa muri kiriya gihugu n'abandi.

    Umuyobozi akaba n'umwe mu bashinze IRYD, Me Moses Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iri huriro muri 2015 bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw'abanyafurika batuye mu bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza imbere n'umugabane wa Afurika.

    Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri nyuma y'imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021 bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y'uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy'imyaka umunani ishize bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.

    Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati 'Niba nibeshye neza hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y'uko iyo mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000 bikikuba inshuro 10.'

    Iyi nama y'urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n'abayobozi muri Guverinoma y'u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, abayobozi mu by’ubucuruzi, abashoramari, ndetse n'abandi.

    Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama zizibanda ku ruhare rw'urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry'u Rwanda.

    Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho n'ubukungu ndetse n’ubufatanye hagati y’urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya “The International Rwanda Youth for Development [IRYD]” ryashingwa n’abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na we urihagarariye kugeza ubu. 

    Kenny Sol yongewe mu bahanzi bazatarama mu ihuriro ry'urubyiruko muri Canada 

    Massamba yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y'Abanyarwanda muri Canada 

    The Ben yamaze kwekereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atangaza ko yiteguye gutaramira urubyiruko rubarizwa muri Canada 


    Iri huriro rizahuza urubyiruko rurenga 2000 rw’abanyarwanda babarizwa muri Amerika ya Ruguru

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN MBERE Y'UKO YEREKEZA MURI CANADA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136735/kenny-sol-agiye-kongera-guhurira-na-the-ben-mu-gitaramo-136735.html

  • Yatwaye igikombe cya Shampiyona iwabo: Ikipe y’i Nyarugenge idafite umutoza mukuru, yazanye umutoza mushya watwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatwaye igikombe cya Shampiyona iwabo: Ikipe y'i Nyarugenge idafite umutoza mukuru, yazanye umutoza mushya watwaye shampiyona y'ikiciro cya mbere.

    Umutoza w'umurundi Joslin Bipfubusa uheruka guhesha igikombe cya shampiyona Ikipe ya Bumamuru FC 2022-2023 yaraye ageze mu Rwanda.

    Nta gihindutse, uyu mugabo aratangazwa nk'umutoza mushya wa SC Kiyovu Sports.

    Source : https://yegob.rw/yatwaye-igikombe-cya-shampiyona-iwabo-ikipe-yi-nyarugenge-idafite-umutoza-mukuru-yazanye-umutoza-mushya-watwaye-shampiyona-yikiciro-cya-mbere/

  • “Narababwiye ngo na satani umwemera amusenge”  Mvukiyehe Juvénal yagize icyo avuga ku amarozi ashinjwa guha abakinnyi ba Kiyovu bakabeshyera abakozi ba Apr Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Narababwiye ngo na satani umwemera amusenge'  Mvukiyehe Juvénal yagize icyo avuga ku amarozi ashinjwa guha abakinnyi ba Kiyovu bakabeshyera abakozi ba Apr Fc

    Mvukiyehe Juvénal yahakanye iby'amarozi ashinjwa na General, avuga atemera amarozi kuko yakuriye mu muryango usenga nikimenyimenyi yari afite itsinda ry'abapasteri basenganga mbere y'uko bajya mu mukino.

    Juvénal avuga ko umugabo yatanga ari umutoza Mateso. icyakora yarabwiye ngo buri wese ku kwemera kwe ashakishe igikombe yewe n'usenga satani amusenge ariko amanota atatu aboneke.

    Source : https://yegob.rw/narababwiye-ngo-na-satani-umwemera-amusenge-mvukiyehe-juvenal-yagize-icyo-avuga-ku-amarozi-ashinjwa-guha-abakinnyi-ba-kiyovu-bakabeshyera-abakozi-ba-apr-fc/

  • “Gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25. Ni nko gukinira ku muhanda.' Umutoza wa Afurika y’Epfo yasebeje ikibuga cy’Akarere ka Huye araza kwakirirwaho n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu ya Afurika y'Epfo 'Bafana Bafana', Hugo Broos, ntiyishimiye gukinira mu Majyepfo y'u Rwanda ndetse yanenze ikibuga cya Stade Huye avuga ko kimaze imyaka 25.

    Bafana Bafana irakirwa n'Amavubi y'u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo, saa Cyenda mu mukino w'Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda C ryo Gushaka Itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

    Afurika y'Epfo iheruka gutsindira Bénin ibitego 2-1 i Durban ku wa Gatandatu, yageze mu Rwanda ku Cyumweru saa Tatu z'ijoro, ikomereza mu Majyepfo ahabera umukino kuri Stade ya Huye.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kibanziriza umukino, cyabaye ku wa Mbere, Hugo Broos utoza Bafana Bafana yavuze ko atumva uburyo bazakinira i Butare [mu Karere ka Huye] nyuma yo gukora urugendo rw'amasaha ane n'igice bavuye i Kigali, ndetse yibaza ku buryo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.

    Ati 'Ntabwo rwari urugendo rworoshye, nk'uko bimeze buri gihe muri Afurika. Yego, ndibaza impamvu tugomba gukinira i Butare.'

    Uyu mutoza w'Umubiligi yakomeje agira ati 'Icya kabiri, ubwo narebaga amashusho y'imikino y'u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y'Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.'

    Broos yavuze ko yizeye ikipe afite ku mukino w'u Rwanda, ariko nanone akurikije ikibuga azakiniraho, byose bishoboka.

    Ati 'Hamwe n'itsinda [ikipe] dufite, umunaniro n'imvune ntabwo ari ikibazo. Abasore bari kunyereka ko bashaka gukina, bashaka kujya mu Gikombe cy'Isi no kugera kure mu Gikombe cya Afurika.'

    'Ndakeka abakinnyi barakuriye mu bintu nk'ibi. Tuzaba twiteguye umukino. Ku rundi ruhande, ku kibuga nk'iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.'

    'Cyari ikibuga cy'ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.'

    'Kirakomeye, umupira ugenda widunda. Biragoye gukina umupira mwiza, bizaba ari umukino wo kwirwanaho ejo.'

    Muri iki kiganiro, Hugo Broos yavuze ko atizeye niba akinisha Mothobi Mvala wavuye mu kibuga yavunitse ku mukino wa Bénin. Abandi bibazwaho ni Maphosa Modiba na Evidence Makgopa.

    Afurika y'Epfo ifite abakinnyi bakomeye barimo Percy Tau ukinira Al Ahly mu Misiri. Uyu mukinnyi 29 usatira izamu anyuze ku mpande, yakinnye mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ndetse no muri Premier League hagati ya 2018 na 2021, akinira Brighton & Hove Albion.

    Abandi biganje muri Bafana Bafana bakinira Mamelodi Sundwons iheruka kwegukana irushanwa rya African Football League rikinwe bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.

    Amavubi aheruka kunganyiriza mu rugo na Zimbabwe ubusa ku busa, na yo arasabwa intsinzi atabonye mu mikino umunani aheruka gukina kuva muri Werurwe 2021 kugira ngo adasigara inyuma mu Itsinda C.

    Source : https://yegob.rw/gishobora-kuba-kimaze-imyaka-20-cyangwa-25-ni-nko-gukinira-ku-muhanda-umutoza-wa-afurika-yepfo-yasebeje-ikibuga-cyakarere-ka-huye-araza-kwakirirwaho-nikipe-yigihugu-yu-rwanda-am/