Blog

  • Bamwe byari inzozi! Imbamutima zabarimo Cci… – #rwanda #RwOT

    Kizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena guhera saa kumi z'umugoroba.

    Ni igitaramo gifite umwihariko, kuko kizaririmbamo abahanzi bazwi cyane mu muziki wa gakondo barimo Cécile Kayirebwa, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Itorero Ibihame by'Imana, Muyango Jean Marie ndetse n'umukirigitananga Nzayisenga Sophia.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushyoma Joseph, yagaragaje ko hari byinshi bashingiyeho mu guhitamo ko aba bahanzi ari bo bazaririmba muri iki gitaramo.

    Yavuze ko byari akazi katoroshye mu guhitamo buri umwe, ariko bashingiye ku buhanga ndetse n'uburambe buri umwe afite mu muziki gakondo.

    Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Mushyoma yagize ati 'Dufite abahanzi benshi bakora gakondo twarebaga abakuze, abakiri bato, tukareba n'umunsi wo ku gitegura kuko bizaba ari ku Cyumweru, tugerageza kureba uko twagitegura, kuba twarabahisemo ntakindi ni ubushobozi bw'abo, ni ubuhanga bw'abo, ni amateka y'abo atandukanye byatumye tubahitamo ariko dufite umuryango mugari w'abahanzi ba gakondo […]'

    Uyu muyobozi yavuze ko aba bahanzi bakoranye muri uyu mwaka bashobora no kuzakorana umwaka utaha, cyangwa se bakongeramo abandi bitewe na gahunda bazaba bafite.

    Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses, agaragaza ko gutera inkunga ibi bitaramo byazamuye uburyo basanzwe bagera ku bakiriya, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana n'ibi bitaramo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

    Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

    Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye kubyo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'

    Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…'

    Amashimwe ni yose ku bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

    Umunyamuziki Muyango Jean Marie avuga ko yari amaze igihe kinini yifashisha Televiziyo akareba uburyo ibi bitaramo bigenda, rimwe na rimwe agatekereza ko bigenewe abahanzi bakiri urubyiruko, ku buryo muri we atigeze atekereza ko hari umunsi azatumirwa kubiririmbamo.

    Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Yavuze ko afite ishimwe kuri Mushyoma Joseph wamushyize ku rutonde rw'abazaririmba.

    Muyango ati 'Iki gitaramo ndakizi kimaze imyaka ariko twakibonagamo urubyiruko tutibwira ko abantu bakuze natwe twagira ijambo none yanyongeye ijambo mumfashe kumushimira, ahasigaye tubataramira, tubazaba ibyo dusigaje.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gukora iyo bwabaga agatanga ibyishimo muri iki gitaramo, yisunze cyane ibyo avoma mu nganzo n'ibindi yahanze nk'umunyamuziki.

    Umucuranzi w'inanga w'umugore, Sophia Nzayisenga yumvikanisha ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo gutamira muri BK Arena acuranga inanga.

    Aravuga ibi mu gihe aherutse kuba uwa mbere mu iserukiramuco ryo mu Buholande, yahuriyemo n'abahanzi barenga ibihumbi bibiri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Kuri we, ibyishimo yahaye abazungu mu iserukiramuco kubiha abanyarwanda ni nk'umunyuzo. Yavuze ati 'Ndirimba indirimbo gakondo ngirango murabizi nkoresheje inanga yanjye ya Kinyarwanda gakondo […] Nishimiye rero kuboneka muri MTN Iwacu Muzika Festival kandi nk'uko nasusurukije abo mu Buholandi ari nako ntazabura gususurutsa Abanyarwanda birushijeho.'

    Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa ni ubwa mbere agiye gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Asobanura ko biteye 'ishema' 'n'ibyishimo bikomeye cyane' kuri we kuba agiye kongera gutaramira Abanyarwanda bahuje ururimi, umuco n'amateka.

    Akavuga ko gutaramira mu mahanga bidafite uburyohe nko 'gutaramira iwanyu'. Ati 'Icyo gihe cyose tugafata umwanya wo kubanza kuvuga u Rwanda, ubwiza bwarwo n'umuco warwo. Ibyo rero ni ishema, turabikora, tubikorana umurava rwose cyane… Nta kiruta kugaruka iwanyu ukongera ukahataramira, ugataramana n'abaho, ugataramana n'abumva neza ibyo uvuga.'

    Umuhanzi Ruti Joel uzaririmba muri iki gitaramo, yumvikanishije ko ari amahirwe adasanzwe mu buzima bwe agize yo kuzaririmba muri iki gitaramo azahuriramo n'abahanzi afatiraho ikitegererezo mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Ni ibintu ahuje na Cyusa Ibrahim uvuga ko umuziki we ufatiye kuri Cecile Kayirebwa na Muyango Jean Marie, kuko bamufasha cyane mu kwandika indirimbo.

    Ati 'Muyango ni umubyeyi wanjye anyigisha indirimbo nyinshi, haba izo hambere, izo ndirimbo zo hambere zikantera imbaraga zituma mpimba izanjye ari nayo mpamvu nanjye nabyirutse nkora gakondo, iyi gakondo mpumbonana ni ukubera aba babyeyi…'


    Muyango Jean Marie yumvikanishije ko zari inzozi kuzaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival


    Mushyoma Joseph [Boubou] avuga ko bahisemo aba bahanzi bashingiye ku nganzo ya buri umwe n'uburambe afite


    Nzayisenga Sophia yavuze ko yisunze inanga ye azasendereza ibyishimo ku bazitabira iki gitaramo


    Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera yavuze ko ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 25 bamaze bakorera mu Rwanda no kwegera abakiriya


    Ruti Joel agaragaza ko ari urwibutso rudasaza kuri we, kuba azahurira ku rubyiniro 'n'ababyeyi be mu muziki'


    Umwe mu baririmba mu Itorero Ibihame by'Imana, yavuze ko biteguye kugaragaza ubukungu buri mu muco w'u Rwanda


    Kayirebwa yavuze ko nta buryohe bwaruta gutaramira 'iwanyu' mu rurimi uhuje n'abavandimwe


    Cyusa Ibrahim wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' avuga ko umuziki we wa gakondo ufatiye ku rugendo rw'umuziki wa Kayirebwa na Muyango


    Abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 'Gakondo' bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023


    Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,000 Frw mu myanya ya 'Premium', 15,000 Frw mu myanya ya 'Platinum' na 10,000 Frw mu myanya ya 'Gold' 

    KANDA HANO UREBE ICYO BURI MUHANZI YATANGAJE MBERE Y’IGITARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136761/bamwe-byari-inzozi-imbamutima-zabarimo-cecile-kayirebwa-bazaririmba-muri-mtn-iwacu-muzika–136761.html

  • Ntizisaza! Indirimbo 20 gakondo zibihe byos… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo gakondo ziri mu bigize umuco nyarwanda, kuko ariwo mwihariko w'abanyarwanda. Nubwo usanga hari abamaze gutwarwa umutima n'umuco w'ahandi ntibibuke guteza imbere uw'iwabo, hari n'abandi bacyifashisha indirimbo za kera zagenewe imisango y'ubukwe bwa Kinyarwanda.

    Akenshi, izi ndirimbo usanga zifashishwa mu muhango wo gusaba no gukwa, mu bijyanye no gusohora umugeni, gutanga ikamba ry'uburere bwiza ku bareze neza, gutwikurura n'ibindi.

    Muri izo ndirimbo, harimo izahimbwe kera cyane ku buryo na bamwe mu bazihimbye bitabye Imana. Ariko ibihangano byabo byumvikana nk'aho ari bishya mu birori byumwihariko ubukwe nyarwanda.

    InyaRwanda yagutoranyirije indirimbo 20 zikoreshwa cyane mu misango y’ubukwe nyarwanda yaba uyu munsi wa none no mu bihe byashize. Ni z’ibihe byose! Ni indirimbo ziganjemo iza Kagambage Alexandre n’iza Massamba Intore.

    1.     Urabeho ya Minani Rwema


    2.     Araje Araje ya Masamba Intore


    3.  Mama Shenge ya Massamba Intore

    “>

    4.  Bemeye kurushinga y’Abatangampundu


    5.     Zigama icyanzu ya Kagambage Alexandre


    6.     Laurette ya Kamaliza


    7.     Umutesi ya Kagambage Alexandre


    8.  Ari hehe ya Massamba Intore


    9.     Nk'umwamikazi ya Kagambage Alexandre


    10. Ngabire wanjye ya Kagambage Alexandre


    11. Umutoni wanjye ya Kagambage Alexandre

    “>

    12. Rubera ya Minani Rwema


    13. Malayika Ange ya Minani Rwema


    14. Umusore ukwizihiye ya Kagambage Alexandre


    15. Igendere y'Abatangampundu


    16. Ubumanzi ya Cecile Kayirebwa


    17. “Mama wambyaye nzakwitura iki” ya Kabengera Gabriel


    18. Kanjogera ya Massamba Intore


    19. Marebe ya Cecile Kayirebwa

    “>

    20. Ubukwe Bwiza ya Niyomugabo Philemon


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136756/ntizisaza-indirimbo-20-gakondo-zibihe-byose-mu-misango-yubukwe-nyarwanda-136756.html

  • Nta muntu navuze izina ! Miss Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yigeze kuvuga ku bantu b'imburamumaro abagereranya n'inyanazimbwa #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yavuze ubwo yagereranyaga abantu b'imburamumaro n'inyanazimbwa.Nyuma kwibasirwa n'umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga , Jolly yagaragaje ko ntawe yavuze mu izina.

     

    Ibi byabaye nyuma y'aho uwo muntu yubazaga ku gihembo cya Best Zikomo Motivational Speaker, Mutesi yegukanye nk'umuntu uvuga rikumvikana muri Africa.

     

    Uwiyita Cpt Bad Liar yagize ati:' Ese abantu batanga ibihembo bagendera kukii ? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni Inyanazimbwa, bakamuha igihembo ngo ni umuntu uvuga rikijyana?'.

     

    'Niba abazajya bishongora bakavuga n'ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo , muraje murebe ihangana rigiye kuba'.

    Adaciye kuruhande Miss Mutesi Jolly, yagiye ahatangirwa ibitekerezo agira ati:' Ese ko ntabavuze mu mazina , mwababajwe n'iki niba mutarizo ?'.

     

    Ibi byazamuye amagambo menshi, bituma bamwe bashinja Mutesi Jolly kwirata ariko abandi baramushyigikira.

     

    Ese abantu batanga Ibi bihembo bagendera kucyi?
    Imagine umuntu nka @JollyMutesi wita abagabo ngo ni “INYANA ZINBWA” bakmuha igihembo cyumuntu uvuga rikijyana 🤌

    Niba abazajya bishongora bakavuga nibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje urebebe Sasa competition igiye Kuba pic.twitter.com/ZYuEzkmLFL

    — Cpt Bad Liar (@UTMRwanda) November 21, 2023

    The post Nta muntu navuze izina ! Miss Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yigeze kuvuga ku bantu b'imburamumaro abagereranya n'inyanazimbwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nta-muntu-navuze-izina-miss-mutesi-jolly-yagarutse-ku-magambo-yigeze-kuvuga-ku-bantu-bimburamumaro-abagereranya-ninyanazimbwa/

  • Murakazaneza.com: Your Ultimate Online Fashion Destination in Kigali, Rwanda #RwoT #Rwanda #Kigali

    In today’s digital age, online shopping has become incredibly popular, offering convenience and variety without ever having to leave the comfort of your home. Among the numerous online clothing stores emerging in markets worldwide, Kigali’s fashion enthusiasts have discovered Murakazaneza.com, an exceptional online store redefining the way Rwandans shop for clothes. With its diverse collection, excellent customer service, and commitment to quality, Murakazaneza.com has swiftly become the go-to destination for fashion lovers in Kigali.

    Wide Selection of Fashion Items:

    One of the key reasons behind the success of Murakazaneza.com is its extensive range of clothing items. Whether you’re on the hunt for casual attire, formal wear, trendy streetwear, or traditional Rwandan outfits, this online store has got you covered. Murakazaneza.com collaborates with local designers and brands, showcasing their unique collections and supporting the growth of the Rwandan fashion industry.

    Quality and Authenticity:

    When shopping online, it’s essential to be confident in the quality and authenticity of the products. With Murakazaneza.com, you can rest assured that you will receive clothing items of the highest standard. The store carefully curates its collection, ensuring that every piece is crafted with precision and attention to detail. From the fabric texture to the stitching, every aspect of the clothes sold at Murakazaneza.com exudes quality and durability.

    Efficient Delivery:

    Murakazaneza.com understands that timely delivery is crucial for every customer. They have implemented a well-organized and efficient delivery system that will bring your desired outfits right to your doorstep. With quick and reliable shipping services, you’ll be able to enjoy your new purchases in no time.

    User-Friendly Shopping Experience:

    Navigating through an online store should be a seamless and enjoyable experience. Murakazaneza.com offers a user-friendly platform that is easy to browse, making your online shopping experience a delight. The website features a clean layout, clear product images, and detailed descriptions, ensuring that customers can make informed decisions when adding items to their carts. Furthermore, the website is mobile-responsive, allowing you to shop on the go from your smartphone or tablet.

    Exceptional Customer Service:

    At Murakazaneza.com, customer satisfaction is paramount. They prioritize delivering excellent customer service at every step of your shopping journey. Whether you need assistance with sizing, returns, or any inquiries, a dedicated customer support team is available to provide helpful and prompt responses. Murakazaneza.com strives to build a strong and trustworthy relationship with its customers, guaranteeing their utmost satisfaction.

    In a fast-paced world where convenience and quality matter, Murakazaneza.com stands out as the premier online fashion store in Kigali, Rwanda. With a wide selection of fashion items for every occasion, a commitment to superior quality, efficient delivery services, and exceptional customer service, Murakazaneza.com has earned its reputation as the ultimate online shopping destination for clothing enthusiasts in Kigali. So, why wait? Explore their remarkable collection and elevate your wardrobe with the latest trends from the comfort of your home!

  • Igisubizo cya Mutesi Jolly ku muntu wamushinje gutuka abagabo #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yabajije uwamushinje gutuka abagabo ko ari inyana z’imbwa icyabababaje niba koko atari zo.

    Hari nyuma y’uko uyu mukobwa yegukanye igihembo cya ‘Best Zikomo Motivation Speaker’ mu bihembo bya Zikomo Africa Awards.

    Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Cpt Bad Liar, yanyujije ubutumwa kuri Twitter yibaza impamvu umuntu nka Jolly utuka abagabo ahabwa igihembo.

    Ati “Ese abantu batanga ibi bihembo bagendera kuki? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni 'Inyana z’imbwa’ bakamuha igihembo cy’umuntu uvuga rikijyana?”

    'Niba abazajya bishongora bakavuga n’ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo muraje murebe ihangana rigiye kuba.”

    Mu kumusubiza, Mutesi Jolly na we yaje amubaza niba ibyo yavuze atari byo ikintu kibababaza.

    Ati “Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe n’iki niba mutari zo?”

    Muri 2022 ni bwo Mutesi Jolly yarikoroje cyane ubwo yakoraga ikiganiro yabazwa igihe azashakira umugabo akavuga ko bitari mu bintu byihutirwa cyane kuri we kuko hari abashakana n’abantu ahubwo bakabatera umwanya, ari bo yagereranyije n’inyana z’imbwa.

    Ese ko ntabavuze mu mazina mwababajwe ni Iki, niba mutarizo?

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) November 21, 2023

    Mutesi Jolly yabajije icyabababaje niba atari inyama z’imbwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-cya-mutesi-jolly-ku-muntu-wamushinje-gutuka-abagabo

  • Menya ubusobanuro bw'izina Nadine rikunda kwitwa abana b'abakobwa #rwanda #RwOT

    Niba witwa izina Nadine cyangwa ukaba uzi umuntu uryitwa, uyu ni wo mwanya ngo umenye icyo risobanuye n'ibikunze kuranga abaryita ndetse n'inkomoko yaryo.Nawe niba ufite izina wifuza ko tugusobanurira , twandikire.

     

     

    Izina Nadine ryashyizwe mu Rurimi ry'Igifaransa ni izina ryitwa abana b'abakobwa cyane.Izina Nadine rituma uryitwa yiyumva nk'udasanzwe ndetse agatekereza ko hari ibyo ashobora kuba azi abandi bantu bamwegereye cyangwa bari kure ye bashobora kuba batabizi.

     

     

    Nadine ni izina risobanuye 'ICYIZERE'cyangwa 'Hope' mu rurimi rw'Icyongereza.Kwitwa umwana izina Nadine bituma akurana imbaraga , umuhate ndetse n'umurava wo gukora cyane kuko muri we ahorana icyizere gikomeye cy'ibyo yifuza kuzageraho mu buzima.

     

    Iri zina kandi rifite inkomoko mu Cyarabu , ndetse no mu Kirusiya, gusa izina ryamamaye cyane ryasobanuwe mu Gifaransa nka Nadine.Mu Kirusiya bavuga  'Nadezhda, nabyo bisobanuye 'ICYIZERE'.

     

    Mu rurimi rw'Icyarabu ho Nadine ni , Nadin , bisobanuye ngo 'Utanga amakuru' cyangwa Messanger mu Cyongereza.

     

    Kubafite imyizerere Gatulika, izina Nadine , ni izina ry'Umutagatifu witwaga, St Nadine of Derry.Yari umutagatifuza wa Passports, amasabukuru y'amavuko, ndetse ngo yafatwaga nk'umutagatifu warebereraga abakobwa babaga ahiwa Derry.

    Isoko: Thebump, Google.com na Newirishicons

    The post Menya ubusobanuro bw'izina Nadine rikunda kwitwa abana b'abakobwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/menya-ubusobanuro-bwizina-nadine-rikunda-kwitwa-abana-babakobwa/

  • Abarimo Drake , Taylor Swift na The Weeknd baciye agahigo muri Billboard Music Awards #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamamaye muri muzika y'Isi bamaze guca agahigo muri BBMAs records [ Billboard Music Awards Records ] , nk'abahanzi b'ibihe byose.

    Umuhanzi Drake umaze iminsi atangaje ko yabaye ahagaritse umuziki , yaciye agahigo muri BBMAs records nk'uwatwaye ibihembo byinshi mu mateka yayo.

     

    Taylor Swift nawe yamwiyunzeho nk'umuhanzikazi umaze kwegukana ibihembo byinshi ndetse nawe ashyirwa mu bahanzi b'ibihe byose bamaze kwibikaho umuba w'ibikombe bya BBMAs.

     

    Aba bahanzi bombi ni ukuvuga Drake na Taylor Swift, bamaze gutwara bihembo 39 bitangwa na BBMAs.

    Bad Bunny nawe yashyizwe ku mwanya wa Mbere muri Category izishyirwamo abahanzi bo muri 'Latin' aba uwambere mu gihe The Weeknd usanzwe ari mu bahanzi b'ibihe byose yongerewe amapeti.

     

    Uduhigo twinshi twaciwe n'abahanzi baririmba injyana ya Country, barimo Zarch Bryan na Morgan Wallen.

    TAYLOR SWIFT yaciye aka gahigo n'ibikombe 39 mu gihe Adele we afite 18 gusa.

    Taylor Swift yegukanye ibi bihembo inshuro 3 mu gihe Adele ari inshuro 2.

    Taylor Swift yahembwe nk'umuhanzikazi wegukanye ibihembo byinshi ndetse nk'umuhanzikazi ufite indirimbo zageze muri Billboard 200 Top.Muri 2021 yatwaye ibihembo , 2022 na 2023 nabyo bimugira udasanzwe.

    DRAKE niwe muhanzi umaze kwegukana ibihembo bya BBMAs inshuro nyinshi muri rusange ndetse akaba n'umugabo umuze kwegukana byinshi.

    The post Abarimo Drake , Taylor Swift na The Weeknd baciye agahigo muri Billboard Music Awards appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/taylor-swift-drake-bad-bunny-the-weeknd-break-multiple-bbmas-records/

  • Shaddyboo araye ijoro yishimira itsinzi y’amavubi -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Amavubi atsinze ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo ibitego bibiri ku busa ibyishimo bikomeje kuba byinshi kubafana.

    Umushabitsikazi ku mbuga uzwi kw'izina rya Shaddyboo nawe ntiyari kubura icyo atangaza ku mukino w'Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-araye-ijoro-yishimira-insinzi-yamavubi-ifoto/

  • Abapolisi ba Brazil bahutse mu bafana ba Argentina barabakubita baranabakomeretsa – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino Argentina yatsinzemo Brazil, aba polisi bo muri Brazil bahutse mu bafana ba Argentina n'ibibando barabahuragura ndetse barabakomeretsa Messi ahita afata icyemezo cyo gukura abakinnyi mu kibuga barigendera umukino utarangiye kugeza igihe imirwano ihagarariye.

     

    Ni umukino wabereye mu gihugu cya Brazil biza kurangira Argentina yitwaye neza itsinda igitego kimwe ku busa (1:0). Ibyo byatumye Brazil yuzuza imikino 3 itsindwa. Reba Videwo.

    Source : https://yegob.rw/abapolisi-ba-brazil-bahutse-mu-bafana-ba-argentina-barabakubita-baranabakomeretsa-videwo/

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga icyo yakorera umunyamakuru w’imikino watangaje amakuru y’ikipe mbere nkaho atari umunyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga icyo yakorera umunyamakuru w'imikino watangaje amakuru y'ikipe mbere nkaho atari umunyarwanda

    Ku munsi wejo hashize ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa kabiri n'ikipe y'igihugu ya Afurika y'epfo, birangira u Rwanda rutsinze ibitego 2-0.

    Ibi bitego byatsinzwe na Nshuti Innocent benshi batumvaga uko abanza mu kibuga ndetse ikindi gutsindwa na Mugisha Gilbert umaze gukundwa n'abanyarwanda benshi Kubera ubwitange agaragaza mu kibuga.

    Nyuma y'umukino umutoza Frank Torsten Spittler utoza Amavubi yatangaje ko agaya umunyamakuru w'imikino watangaje urutonde rw'ababanje mu kibuga ku munsi w'ejo hashize Kandi yagakwiye kwitwara nk'umunyarwanda agahisha amakuru y'ikipe.

    Uyu mutoza yaje gutangaza ko iyo aba afite ubushobozi bwo ku mumenya yagakwiye guhita amusohora mu cyumba abanyamakuru baganiriramo n'abatoza cyangwa akaba yavuga ko yamwica kubera ko yamubabaje.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yatangaje-benshi-nyuma-yo-kuvuga-icyo-yakorera-umunyamakuru-wimikino-watangaje-amakuru-yikipe-mbere-nkaho-atari-umunyarwanda/