Blog

  • Ni iki cyihishe inyuma yo gukoresha abakobwa… – #rwanda #RwOT

     Nubwo abaharanira ukwishyira ukizana ku mwari biragoye ko byacika kuko imibare yakozwe na BBC  mu cyiciro cy'umuco. Yasohotse ku itariki 18 Nzeri 2020. Yerekanaga ishusho y'ikibazo cy'abakobwa bakoreshwa mu buhanzi bambaye ubusa cyangwa se ku myanya y'ibanga hapfutseho utuntu two kujijisha ariko hari n'amashusho amwe n'amwe usanga imyanya y'ibanga yabo iba iri hanze yose uko yakabaye.


    Iyi nkuru yerekana ko mu bahanzi bagezweho ku Isi nibura munsi ya 4% ari igitsinagore. Noneho 76% bagaragara bambaye ubusa mu mashusho no mu bindi bihangano by'ubuhanzi ni igitsina gore bivuze ko hari n'abagabo bakoreshwa bambaye ubusa.

     

     

     

    Ubwambure bw’abakobwa buracuruza kuko ikiremwamuntu kigira amatsiko yo kureba ibihishe

    Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y'ibanga iba iri hanze nubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n'ubusa buriburi barabwambara.


    Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n'umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

     

     

    Ibi bitera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw'abantu, impamvu n'abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n'amashusho y'abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.


    Ikindi wakwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n'abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.


    Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n'uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n'aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n'umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa .

     

    Amashusho yerekana ibikorwa biganisha ku mibonano mpuzabitsina aracuruza


    Ikiremwamuntu gifite kamere yo gukunda, gushaka no gukora ibikorwa by'ishimishamubiri rishingiye ku gitsina (desire,sex,relationships, lust, love). Abantu bigiramo imiterere yo kumva bakenewe bakaba baganzwa no kugera ku byishimo bituruka ku mibonano mpuzabitsina.


    Abahanzi bakoresha amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa cyangwa se bagaragaza imyanya y'ibanga usanga aribo bagera ku bafana benshi, gukorera amafaranga menshi, gucuruza indirimbo cyane no guhora bagarukwaho mu itangazamakuru bibafasha kubona akazi ko kwamamaza ibikorwa by'ubucuruzi bitandukanye.


    Ariko rero abakobwa bahendwa ubwenge n'abahanzi babakoresha nk'ibicuruzwa bidafite agaciro. Kuko biragoye kubona umuhanzikazi wakoresheje umusore yambaye ubusa bitewe n'uko igitsina gabo kigira isoni zo kwerekana ubwambure.


     Icyakora nubwo abakobwa bakoreshwa bikabinjiriza ku rundi ruhande ni ukubatesha agaciro bitewe nuko usanga abenshi iyo bamaze gukura bagira ipfunwe ry'ibyo bakoze mu bukumi bwabo kuko biba byarabatesheje agaciro. 


    Umwe mu bahanzi bahiriwe na bene izi ndirimbo ziganisha ku ishimishamubiri akaba ari nawe muhanzi ubu uhagaze neza mu Rwanda, Bruce Melodie yabwiye InyaRwanda ko igihe cyose yamaze akora indirimbo z’imitoma zirimo amashusho asanzwe abantu banze kumuha umwanya. 


    Ati:”Urumva nabahaye imiziki mbona ntimushaka kunyumva. Aho mbehereye igishegu rero urabona ko mwanyobotse kandi nzabaha iyi miziki kugeza mwemeye.”


     Bruce Melodie yemera ko akora umuziki w’Isi kuko ari wo umuha amafaranga n’ubwamamare kuko igihe cyose yakoze indirimbo zisanzwe abafana baramureba nta kintu yinjiza. Bivuze ko gukoresha abakobwa batikwije no kuririmba ibiganisha ku ishimishamubiri aribyo bituma ahetse umuziki nyarwanda yaba mu bitaramo, mu bihembo, mu butunzi, mu kugira abafana benshi no kwamamariza ibigo bikomeye birimo ikinyobwa cya Primus cyengwa na Bralirwa. 


    Nubwo bimeze gutya ariko mu Rwanda ntibihanganira amashusho akabije yerekana ubwambure bw'umukobwa mu ndirimbo.


    REBA HANO AKINYUMA YEMEREWE KUREBWA N’ABUJUJE IMYAKA 18 Y’AMAVUKO

    “>

     

    Please me ya Juno yarimo umukobwa wambaye G-String yasize inkuru i musozi birangira ayishyize ‘Unlisted’ kuri shene ye ya YouTube


    Byari ibintu bishya byadutse ariko byamaganiwe kure amazi atararenga inkombi


    Imyaka 2 irashize ishyano ricitse umurizo Juno Kizigenza yakoresheje umukobwa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyise Darling ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye muri 'Please Me' ya Juno Kizigenza. 


    Ni indirimbo yagiye hanze ku itariki 27 Nyakanga 2021. Integuza yayo ijya hanze yabanje gutera igishyita mu banyarwanda bihambira ku muco. Abakunda umuziki ugezweho bishimiraga ko ishyano ricitse umurizo kuko bagiye kwirebera ibyahishwe byari bisanzwe biri mu ndirimbo zaba Beyonce, Nick Minaj n'abandi bo mu Isi iteye imbere itagendera ku muco ahubwo ishyira imbere ahava amafaranga hose.


    Ni indirimbo yavugishije buri wese ureba ibihangano. Uyu mukobwa yamaze iminsi yitsimbye atagaragara mu ruhame kandi na telefone yari yayikuyeho. Birumvikana ko atari yorohewe usibye kwihagararaho bisanzwe ariko umutima uba ugucira urubanza.


    Iyo ndirimbo yararikoroje nyuma Juno Kizigenza ayikura mu zindi ayihisha kuri Channel ye ku buryo udafite link ntabwo wayireba (Unlisted) ariko izindi mbuga zicuruza imiziki ho iriho mu buryo bw'amajwi.

     


    Uyu mukobwa yaciye igikuba nubwo bitarambye


    Biragoye ko wakoresha umukobwa wambaye ubusa buri buri witwaje gucuruza ngo bikugwe amahoro mu gihe umuco ukibungabunzwe kandi gusakaza amashusho yerekana ubwambure ntabwo byari byamenyerwa mu Rwanda nubwo bitabuza abakunda umuziki kuyareba mu zindi ndirimbo z'abahanzi bo hanze. 


    Muri make rero impamvu umuhanzi akoresha umukobwa wambaye ubusa cyangwa se ugaragaza imyanya y'ibanga ni uko aba ashaka ko ya ndirimbo ica igikuba bikamwinjiriza, kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga no kuba usanga abafana ba none bifuza bene ariya mashusho kuko uzasanga amashusho arimo abikwije cyangwa se abaririmba ibiteza imbere umuco nyarwanda ntabwo bahabwa umwanya nk'abakora indirimbo zirimo ubwambure bw'abakobwa n'amagambo ashishikariza imibonano mpuzabitsina.

    REBA PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA YAGIZWE ‘UNLISTED’

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136704/ni-iki-cyihishe-inyuma-yo-gukoresha-abakobwa-bagaragaza-ibirimo-imyanya-yibanga-mu-mashush-136704.html

  • Nyina wa Zuchu Khadija Kopa yongeye kwingingira Diamond Platnumz kwemera niba ariwe mukwe we #rwanda #RwOT

    Khadija Kopa umugore wamamaye mu njyana ya Taraab muri Tanzania, akaba nyina wa Zuchu umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Bongo Flava, yongeye kugaragaraza ko anyotewe no kubona Diamond Platnumz aje murugo rwe nk'umukwe we.

     

    Ibi ni ubwa kabiri abivuze kuko mbere yari yabitangaje avuga ko atazi niba urukundo rw'umukobwa we Zuchu ari urwanyarwo kuri Diamond Platnumz ngo na cyane ko batigeze bamugera imbere ngo Diamond abe yanatanga inkwano.

     

    Kopa ushyize imbere inkwano ndetse akaba akomeje kumvikana mu magambo asa no guhatira Simba kwemera ko ari umukwe we agashyingirwa n'umwana we , yongeye gusubira mu magambo yavuze.

     

    Khadija ati:' Ntabwo nigeze menya urukundo rwabo pe.Ndatekereza ko ari ibanga ryabo ubwabo kuko sinigeze mbimenyeshwa.Ariko rero, niba ari guhumura byanyabyo, bagomba kuzaza bakabimbwira ndetse bakagira n'imigenzo bakora nk'uko umuco ubidusaba'.

     

    Yakomeje avuga ko umukohwa we uri mu rukundo akwiriye kuza gukora imigenzo , amubwira ko atazigera yemera ubukwe butamewe mu muco wabo.

    'Njye mfite amahame, ntabwo nabyemera kuko nkomeye kumuco wacu nzi uko bigenda iyo umukobwa yabonye umugabo.Ababyeyi barabwirana impande zombi ubundi hagatangwa inkwano , rero Diamond Platnumz n'umukobwa wanjye ntabwo bari babikora'.

     

    Ni ubwa kabiri nyina wa Zuchu avuze aya magambo nyuma yo kugaragaza ko buri mugabo wese witeguye , ashobora kwegera Zuchu bagakora ubukwe.

    The post Nyina wa Zuchu Khadija Kopa yongeye kwingingira Diamond Platnumz kwemera niba ariwe mukwe we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyina-wa-zuchu-khadija-kopa-yongeye-kwingingira-diamond-platnumz-kwemera-niba-ariwe-mukwe-we/

  • Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n'amafaranga yawe mu bagore ! Ese kunywa inzoga ni icyaha ? Menya icyo Bibiliya ivugaho #rwanda #RwOT

    Mu gitabo cy'itangiriro 9:20-26 , batangira bavuga Wine n'ingaruka zayo kubuzima.Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Theology in the law, bagaragaza ko ibikorwa bya Nowa, hari ubwo byaranzwe no kuyoborwa n'inzoga [Kubizera Bibiliya].

     

    Benshi mu Bemera Mana , bagiye bagaragaza ko inzoga arimbi ndetse abandi bakagaragaza ko ntacyo zitwaye.

     

    Ibi ni ibiganiro byagiye byikubira iminsi n'amajoro , akazi kabamwe kagapfa kubera kuganira kuri iyi ngingo.Mu gitabo cya Zaburi 104:15 hagira hati:'Na vino yishimisha imitima y'abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y'abantu gukomera'.

     

    Muri 1 Timoteyo 5: 23 , hagira hati:' Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika'.

     

    Mu gitabo cya Bibiliya , ku ipaji batatweretse mu nkuru, ndetse bakatwima n'ibindi byerekezo byaryo, harimo amagambo agira ati:' Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n'amafaranga yawe mu bagore; bangije abami.Umva neza, Lemuel we, umwami ntabwi akwiriye kunywa WINE, cyangwa ngo ararikire ibisindisha.Iyo banyoye, bibagirwa amategeko ndetse bakirengagiza uburenganzira bw'abantu babukeneye'.

     

    Muri iyi nyandiko bakomeza bavuga ngo :'Ibisindisha ni iby'abantu bari gupfa n'abatameze neza.Bareke banywe maze bibagirwe ubukene bwabo n'umubabaro wabo'.

     

    Benshi bemeza ko inzoga ziba mbi iyo zabaye nyinshi zikaba zakurura urugomo kuwazinyoye, bakavuga ko ziba mbi mu gihe zabaye nyinshi.

     

    Mu gitabo cy'imigani 20:23 hagira hati:'Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga,No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama'.

    Kugeza ubu buri wese ni umugabo wo guhitiramo umubiri we n'ahazaza he , agendeye kubyiza bye yishakira n'ibyanditswe byera mu idini cyangwa itorero rye.

    U Rwanda rufite gahunda ya TUNYWELESS. UYIGIRE IYAWE

    The post Ntuzamarire imbaraga zawe mu kabariro n'amafaranga yawe mu bagore ! Ese kunywa inzoga ni icyaha ? Menya icyo Bibiliya ivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ntuzamarire-imbaraga-zawe-mu-kabariro-namafaranga-yawe-mu-bagore-ese-kunywa-inzoga-ni-icyaha-menya-icyo-bibiliya-ivugaho/

  • Abasore gusa ! Umukobwa mukundana nagukorera ibi bintu uzamenye ko agukunda urukundo rw'ukuri #rwanda #RwOT

    Hari ibintu umukobwa ashobora ku gukorera cyangwa akakubwira bikaba ikimenyetso simusiga cy'uko agukunda cyane.

     

    Urukundo rurangwa no kwiyegurirana , kubahana , kutikunda , kumvana , kubabarirana , kwizigama ndetse no kwizerana.Urwo ni urukundo rw'ukuri hagati y'abantu babiri.Kuba benshi rero bagira ikibazo cyo kumenya niba abo bita abakunzi babo ba bakunda koko niyo mpamvu twahisemo kubategurira iyi nkuru.

     

    IBI BYABA IBIMENYETSO SIMUSIGA BY'UKO N'UMUGORE WAWE AGUKUNDA KOKO NIBA MWARAMAZE KURWUBAKANA.

     

    1.Azajya yita kuri buri kimwe ukora

    Mu by'ukuri , umukobwa ugukunda, usanga ashishikazwa na buri kimwe ukora, akakubaza uko byagenze atitaye kubyo kuba wowe ubishaka cyangwa utabishaka.

    Uyu mukobwa atekereza ari wowe kintu akwiriye kumara igihe yiga , kugira ngo azabone uko agira ubuzima bwe.

     

    2.Agutera imbaraga ndetse akagufasha kugera ku ntego zawe

    Nubona ari gutyo ameze, uzahite uvuga ngo , mbonye uwo Imana yangeneye ntavunitse kuko azaba ari uwo.Umukobwa ukunda gutera imbara aho kuguca integer, umukobwa wumva ko kugera ku ntego zawe ariryo terambere rye, umukobwa  ugufasha kugera aho wahoze urota kugera , ntihakagire icyo uzamunganya.

     

    Birashobokako wowe, nacyizere wibonamo cyo kuba wabikora, ariko uwo mukobwa azatuma umenya ko nta nundi muntu ukurenze ku Isi.

     

    3.Aho ari hose, abarimo kugushimisha

    Umukobwa ugukunda azaba umuvigizi wawe mu buryo utazi.Uyu mukobwa ahora agutera ishema kandi n'isnhuti zawe zirabikubwira.

    The post Abasore gusa ! Umukobwa mukundana nagukorera ibi bintu uzamenye ko agukunda urukundo rw'ukuri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abasore-gusa-umukobwa-mukundana-nagukorera-ibi-bintu-uzamenye-ko-agukunda-urukundo-rwukuri/

  • Umuraperi Siti True Karigombe azaririmba mu gitaramo Black Party kizabera mu Karere ka Rubavu #rwanda #RwOT

    Abagize 'Orange Entertainment Group'  basanzwe bategura ibitaramo bitandukanye mu Karere ka Rubavu , bateguye ikizwi nka 'Black Party' kizaba tariki 26 Ugushyingo 2023 kibere ahazwi nko kuri DA LUUMA Night Club [ Kuri Unama ya I ] , guhera isaa 6H00.Iki gitaramo kizaririmbwamo n'umuraperi Siti True Karigombe' na T Blaise.

     

    Biteganyijwe ko iki gitaramo 'Black Party' kigiye kuba ku nshuro ya 2, kizanamurikirwamo amashusho y'indirimbo FOREVER umuhanzi T-Blaise , ubarizwa muri 'Orange Entertainment Group' amaze iminsi ashyize hanze.

     

    Iki gitaramo kizitabirwa n'abarimo; Selekta Daddy umaze kubaka izina mu mwuga wo kuvanga umuziki, DJ Fabulous, DJ StarBoy , DJ Lucky , DJ Chris, DJ Jacksy, MC/DJ Isma, na MC Chadaboy uzafatanya na Mc Isma gushyushya abazacyitabira mu buryo bw'amagambo yuje urwenya n'imbyino zitandukanye.

    Umwe mu ba Dj babarizwa muri Orange Entertainment Group , yadutangarije ko iki ari kimwe mu bitaramo basanzwe bategura ngo na cyane ko arinabo bategura ibizwi nka 'White Party' biba buri mwaka, gusa kwinjira bikazaba ari ibihumbi 3 [3,000 RWF], ugafata icyo kunywa.

    Yagize ati:'Black Party ni imwe muri Show, zitegurwa na Orange Entertainment Group, nk'uko dusanzwe dutegura White Party, muri Edition zitandukanye.Rero twahisemo kujya dukora na Black Party, kuko iyi ni Edition yayo ya 2 , iya mbere yabaye umwaka washize wa 2022'.

     

    Yakomemeje avuga ko impamvu z'ibi bitaramo ari ukugira ngo bakomeze bashyushye Umujyi wa Rubavu , umwe mu Mujyi yunganira Umurwa mukuru w'u Rwanda Kigali.

     

    Abafanyabikorwa b'Iki gitaramo ni Savvy Tour & Travel Agency, El Classico Beach kwa West ,Ava Café, Vida Wine, Ingufu Gin Limited, Lucky Scholars ,Bralirwa, Balcon,Bugoyi Side TV, KD&B na DA LUUMA.

    Ubusanzwe ibitaramo nk'ibi bisanzwe bitegurwa n'abarimo Zari Hassan umugore wa Shakib Cham Lutaaya , usanzwe ategura ibizwi nka 'White Party'.

    IGITARAMO muri @RubavuDistrict , bati :”As Orange Team,we are very happy to invite u to this event which will take place @Daluuma Night Club (Gisenyi)! Only 3k for entrance and get one local beer drink! Please repost it for us and tell a friend to tell a friend! 🙏!”. pic.twitter.com/pRXLgI3JKP

    — UMUNSI.COM (@umunsiofficial) November 22, 2023

    The post Umuraperi Siti True Karigombe azaririmba mu gitaramo Black Party kizabera mu Karere ka Rubavu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuraperi-siti-true-karigombe-azaririmba-mu-gitaramo-black-party-kizabera-mu-karere-ka-rubavu/

  • Amavubi yahita asigarana inota rimwe: Umunya-Afurika y’Epfo yandikiye FIFA ayisaba guhita yambura Amavubi amanota 3 yabonye ku mukino na Afurika y’Epfo bagahita bayabihera [videwo] – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Afurika y'Epfo yandikiye FIFA ayisaba guhita yambura Amavubi amanota 3 yabonye ku mukino na Afurika y'Epfo, bakayaha Bafana Bafana.

    Sahil Ibrahim yandikiye FIFA ayisaba kwaka Amavubi amanota 3 yabonye ku mukino yatsinzemo igihugu cye.

    Uyu mugabo wazanye n'ikipe ye, yagiye ku rukuta rwe rwa X, maze yandikira FIFA ayisaba ko Amavubi yakamburwa amanota atatu bakayaha Afurika y'Epfo.

    Impamvu y'ibyo ni ukubera gukinishirizwa mu kibuga cyari cyuzuyemo amazi yo ku rwego rwo hejuru.

    Muri iyo nyandiko ye, avuga ko umukino wakurwaho maze amanota agahabwa Afurika y'Epfo kuko ngo batashye bavunaguritse kubera gukinira mu kibuga cyibi.

    Dear FIFA President,

    Match should be abandoned and 3 points awarded to Bafana Bafana.

    We are coming away with injuries on this sad excuse of a pitch. pic.twitter.com/ok66iD18JR

    — Sahil Ebrahim (@sahil_e_) November 21, 2023

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yahita-asigarana-inota-rimwe-umunya-afurika-yepfo-yandikiye-fifa-ayisaba-guhita-yambura-amavubi-amanota-3-yabonye-ku-mukino-na-afurika-yepfo-bagahita-bayabihera-videwo/

  • Na Rwatubyaye Abdul utarakinnye arayahabwa: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagiye guhabwa amamiliyoni bakoreye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Na Rwatubyaye Abdul utarakinnye arayahabwa: Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bagiye guhabwa amamiliyoni bakoreye mu ikipe y'igihugu Amavubi mu gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Buri mukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi araza gutahana miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atana.

    Bivuze ko kujya mu mwiherero, bahawe miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Kunganya na Zimbabwe byatumye bahabwa agahimbazamusyi k'ibihumbi 500.

    Gutsinda Afurika y'Epfo byatumye bahabwa miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

    Bivuze ko uteranyije ayo mafaranga, arangana na miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu.

    Source : https://yegob.rw/na-rwatubyaye-abdul-utarakinnye-arayahabwa-abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-bagiye-guhabwa-amamiliyoni-bakoreye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi/

  • Amanota y’abakinnyi b’Amavubi ku mukino wa Af… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, wabaye umunsi w’amateka ku ikipe y’igihugu “Amavubi” ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yaho Amavubi atsinze ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

    Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada mu mwaka wa 2026.

    Wari umukino w’imbaraga nyinshi, ubwitange bwinshi ku ruhande rw’Amavubi, mu gihe Afurika y’Epfo batakaga bavuga ko ikibuga kitababaniye.

    Tugiye kureba hamwe amanota y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu “Amavubi” bigendanye n’uko bitwaye kuri uyu mukino. Kwitwara neza cyane bihwanye n’amanota 10/10.

    Niyonzima Olivier (9)

    Niyonzima Olivier Saif ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports twavuga ko yabaye umukinnyi w’umukino kuri uyu mugoroba. Yaranzwe n’ubwitange, gufasha ba myugariro, gukina ikibuga cyose ndetse no gukuraho imipira ku buryo bwiza bigendanye n’uko ikibuga cyari kimeze.

    Bizimana Djihad (8.5)

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Bizimana Djihad yongeye kwiyereka abantu ko ari umukinnyi mwiza wo gutekerezwaho nka mbere. Byatangiye yitwara neza ku mukino wa Zimbabwe, ariko kuri uyu mugoroba yaje kubishimangira ubwo yagenzuraga umukino mu kibuga hagati.

    Nshuti Innocent na Muhire Kevin (8)

    Aba basore bagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no gukora ibyari byaragoranye. Muhire Kevin yatangiye umukino agerageza kugeza imipira imbere, byatumaga ikipe ya Afurika y’Epfo itazamuka uko yiboneye. 

    Nshuti Innocent, gusatira izamu kujya muri ba myugariro babiri ba Afurika y’Epfo akabatesha umutwe, ndetse n’igitego yatsinze cya mbere, byari ibikorwa bihambaye ugereranyije n’uko yari yakinnye kuri Zimbabwe.

    Ntwari Fiacre Mutsinzi Ange na Manzi Thierry (7.5)

    Ntwari Fiacre yagaragaje ubukure buhambaye ndetse no guturisha umukino aho byari ngombwa, birangira atinjijwe igitego. Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bongeye kwerekana ko imikoranire yabo ntawuyishidikanyaho ndetse wasangaga mu gihe umwe yigiye imbere, mugenzi we ahita aziba icyuho.

    Mugisha Gilbert (7)

    Uyu musore wongeye kwerekana umuvuduko no kutagira ubwoba asatira ba myugariro ba Afurika y’Epfo, byaje gutuma yinjira mu rubuga rw’amahina, ndetse ahita atsinda igitego cya kabiri, cyashimangiye amanota 3 y’u Rwanda.

    Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel (6.5)

    Byiringiro Lague ntabwo yagiye kure y’uko yakinnye ku mukino wa Zimbabwe, ndetse n’iminota yabonye irangana n’iyo yakinnye kuri Zimbabwe. Yageragezaga kwinjira ariko umuvuduko ukanga, gusa yaje gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere.

    Emmanuel Imanishimwe yakinnye neza ugereranyije n’uko yari ameze kuri Zimbabwe, ni umukinnyi wagaragaje gukanira ndetse akaba yafashe Percy Muzi Tau iminota yose, uyu mukinnyi akaba ari we wari ugoye u Rwanda cyane.

    Omborenga Fitina (6)

    Ntabwo yagaragaje ibikorwa bihambaye cyane mu kibuga, gusa nawe umwanya we yawuhagazemo neza.

    Abasimbura

    Hakim Sahabo (7)

    Iminota igera kuri 30 yakinnye, yafashije u Rwanda kugumana umupira, gukanga Afurika y’Epfo ndetse no kuyishakaho amakosa.

    Mugenzi Bienvenue na Niyomugabo Claude (6)

    Patrick Sibomana (5)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136777/abakinnyi-bamavubi-namanota-yo-ku-mukino-wa-afurika-yepfo-136777.html

  • Ccile Kayirebwa yavuze impamvu yigeze kujyan… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yabanje ibihangano bye byumvikanaga cyane kuri Radio Muhabura na ORINFOR yaje guhinduka icyo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaraso mashya mu bahanzi yatangiye kwigaragaza akora ibihangano byinshi byatangiye kumvikana cyane kuri Radio zigenga zavukaga, bijyana n'uko izo Radio zatangiye gucuranga indirimbo za Kayirebwa.

    Mu myaka ya za 2010, ibihangano by'abahanzi Nyarwanda byumvikanaga mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu byari ku kigero cya 20%, kuko umuziki w'abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) wari wariganje cyane mu Rwanda.

    Bamwe mu baraperi banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz mu ndirimbo zirenze imwe bakunze kugaragaza ukuntu bahibikaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, mu gihe batangiye imbere mu gihugu humvikana indirimbo z'abarimo Jose Chameleone, Saida Karoli n'abandi.

    Amatsinda nka KGB, abahanzi nka Miss Jojo, Rafiki, Kitoko n'abandi nibwo batangiye urugendo rw'umuziki, imbere mu gihugu hatangira kuboneka umuziki w'abanyarwanda.

    Umwunganizi mu mategeko wa Kayirebwa, yavugaga ko uyu muhanzikazi yatanze ikirego mu nkiko kubera igikombo yatewe n'ikoreshwa ry'ibihangano bye mu bitangazamakuru kandi nta burenganzira yabitangiye, bityo agatakaza isoko mu kwagura inganzo ye.

    Rudastimburwa Albert washinze Contact FM iri muri Radio zajyanywe mu nkiko na Kayirebwa, yumvikanishaga ko Kayirebwa atakabaye arega ibitangazamakuru, kuko icyo bakoze ari ukumenyekanisha ibihangano bye.

    Mu gitekerezo yigeze kunkuza muri Igihe, yavuze ati 'Itangazamakuru ryagize uruhare mu kuzamura umwuga we nta wari ufite umugambi wo kumusenya.'

    'Ikibabaje ni uko kutumvikana mu itangazamakuru bizamubera igihombo gikabije, ahazaza h'umuziki no kubakunzi b'ibihangano bye. Jye ndumva atariko byakagombye kumera.'

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Kayirebwa yavuze ko yareze ibitangazamakuru byakoreshaga indirimbo ze mu buryo bunyuranyije n'amategeko kubera ko 'nashakaga ko hano mu gihugu haba sosiyete cyangwa 'association des droits d’auteur' ku buryo umuntu wese adashobora gukoresha ibihangano by'umuntu uko ashaka.'

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umunezero', yumvikanisha ko umuhanzi yirya akimara kugirango indirimbo ibashe gusohoka. Bityo ko nta muntu ukwiye gukinira ku mbaraga n'umuhate aba ashyizemo kugirango ibihangano bye bijye hanze.

    Yavuze ko mu byo yamenye ari uko umuhanzi akora igihangano, hanyuma akacyandikisha muri 'asscoation' ari nabo bakurikirana inyungu zivamo kandi zikagera ku muhanzi n'ubwo zitaba ari nini nk'uko umuntu yaba abyiteze. Ati 'Kuko umuntu ntabwo aba yarabitoraguye ku muhanda (Ibihangano).'

    Kayirebwa yavuze ko nyuma y'ikirego yatanze mu nkiko abona ikoreshwa ry'ibihangano ry'abahanzi nta burenganzira bufitiwe 'byaragabanutse'.

    Kandi avuga ko muri iki gihe ibihangano bye wabibona unyuze muri Caritas, Ikirezi n'ahandi.

    Yatanze urugero avuga ko kurengera ibihangano by'abahanzi bigifite icyuko, kuko hari igihe yigeze guhura n'umuntu mu muhanda amusaba kumugurira ibihangano yari afite asanga ni indirimbo ze.

    Ati 'Ni ukuri kw'Imana, nagiye kubona mbona anzaniye 'Cassette' yanjye aranyereka ngo ngure, noneho ngira ntya ndamureba, aravuga ngo 'ayiwe' mbona arirukanse.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gihe hamwe n'iterambere ry'ikoranabuhanga, havutse imbuga zirimo na Youtube zitanga amafaranga ku bahanzi n'ubwo atari menshi.

    Akomeza ati 'Bibaho koko? […] Ikintu cyakuvuye mu mutwe no mu mutima no mu nda koko umuntu agapfa gutwara gusa warageretseho no kugihimba, ukajya muri studio, ugatanga amafaranga atagira ingano, icyakubwira ingendo umuntu aba yarakoze gusa, maze umuntu akaza akabitwara akabicuruza… ntabwo byemera rwose.'

    Ubwo yari mu biganiro 'Meet the President' mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n'ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n'umuhanzi Igor Mabano.

    Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

    Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

    Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n’ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba”.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

    Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

    Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

    RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

    Kuko u Rwanda Rukwiye Ibyiza HE @PaulKagame Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga @RDBrwanda kugeza nanubu turacyabategereje?cg mwaraje nti twabimenya?harigihe azongera akadukorera #suprise akatugarukaho Wenda muzatureba🇷🇼🎸🎸👇👇🇷🇼 @cakamanzi @RMbabazi @SadateMunyakazi pic.twitter.com/EOgbCgRjIo

    — 🚨JUSTIN W’I KINGOGO@NGORORERO🚨 (@JUSTIN_NSENGIMA) March 3, 2023

     

    Kayirebwa yavuze ko yajyanye mu nkiko ibitangazamakuru agamije kurengera ibihangano bye n'iby'abandi


    Kayirebwa yavuze ko kurengera ibihangano by'abahanzi Nyarwanda bitaragera ku kigero cyifuzwa 

    KANDA HANO UREBE KAYIREBWA ASOBANURA IMPAMVU YIGEZE KUREGA IBITANGAZAMAKURU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136780/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-yigeze-kujyana-mu-nkiko-ibitangazamakuru-kubera-indirimbo–136780.html

  • Umutoza w’Amavubi ntiyanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bashya 2 baturutse i Burayi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko abakinnyi babiri bashya baheruka kuza mu ikipe y’igihugu bakina mu Bubiligi, atanyuzwe n’urwego bariho.

    Abo bakinnyi ni umunyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek.

    Ni bakinnyi bahamagawe biyongera ku bandi 30 bari bahamagawe mu Mavubi yiteguraga imikino 2 y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023 aho yanganyije na Zimbabwe 0-0, n’uwo yaraye atsinzemo Afurika y’Epfo 2-0. Ni imikino yose aba bakinnyi bakinnye.

    Umudage utoza Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko imwe mu ntego binjiranye muri iri rushanwa ari ugushaka abakinnyi bakiri bato bakina hanze bashobora kuba baza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ati “Twashakaga gukoresha ibi bihe kugira ngo turebe ko hari abakinnyi bakiri bato bakina hanze tutazi tubagereranye n’abandi bakina imbere mu gihugu cyangwa se bakina hanze y’u Rwanda.”

    Agaruka kuri aba bakinnyi baje, yavuze ko atanyuzwe n’urwego bariho ndetse ku giti cye akaba yumva nta wundi mukinnyi wazongera guhamagarwa atamusura mu ikipe ye akinamo.

    Ati “Mu by’ukuri aba bakinnyi b’imyaka 18 ntabwo biteguye, ariko ni ibintu tuzakomeza gukurikirana, na none ikindi nize ni uko niba hari abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda i Burayi, nkomoka i Burayi najyayo nkabareba nkaba navugana n’abatoza babo, n’aho ubundi muzakomeza kwangiza amafaranga mubazana hano ngo tubarebe.”

    “Byaba byiza ngiyeyo nkabareba mu myitozo nabona bameze neza nkabahamagara, reka ubu tubifate nk’igeragezwa ariko aba basore ntabwo biteguye kuba baza mu ikipe y’igihugu yacu.”

    Nubwo avuga ibi ariko amakuru ahari ni uko hari n’abandi bakinnyi bamaze kumvikana n’u Rwanda bemeye kurukinira ku buryo mu mikino itaha bazitabira ubutumire.

    Maxime Wenssens umunyezamu wa Union Saint-Gilloise

    Myugariro Yves Hendrickx

    Torsten Frank Spittler avuga ko aba bakinnyi batari ku rwego yifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-ntiyanyuzwe-n-urwego-rw-abakinnyi-bashya-2-baturutse-i-burayi