Blog

  • Amanota y’abakinnyi b’Amavubi ku mukino wa Af… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, wabaye umunsi w’amateka ku ikipe y’igihugu “Amavubi” ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yaho Amavubi atsinze ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

    Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada mu mwaka wa 2026.

    Wari umukino w’imbaraga nyinshi, ubwitange bwinshi ku ruhande rw’Amavubi, mu gihe Afurika y’Epfo batakaga bavuga ko ikibuga kitababaniye.

    Tugiye kureba hamwe amanota y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu “Amavubi” bigendanye n’uko bitwaye kuri uyu mukino. Kwitwara neza cyane bihwanye n’amanota 10/10.

    Niyonzima Olivier (9)

    Niyonzima Olivier Saif ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports twavuga ko yabaye umukinnyi w’umukino kuri uyu mugoroba. Yaranzwe n’ubwitange, gufasha ba myugariro, gukina ikibuga cyose ndetse no gukuraho imipira ku buryo bwiza bigendanye n’uko ikibuga cyari kimeze.

    Bizimana Djihad (8.5)

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Bizimana Djihad yongeye kwiyereka abantu ko ari umukinnyi mwiza wo gutekerezwaho nka mbere. Byatangiye yitwara neza ku mukino wa Zimbabwe, ariko kuri uyu mugoroba yaje kubishimangira ubwo yagenzuraga umukino mu kibuga hagati.

    Nshuti Innocent na Muhire Kevin (8)

    Aba basore bagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no gukora ibyari byaragoranye. Muhire Kevin yatangiye umukino agerageza kugeza imipira imbere, byatumaga ikipe ya Afurika y’Epfo itazamuka uko yiboneye. 

    Nshuti Innocent, gusatira izamu kujya muri ba myugariro babiri ba Afurika y’Epfo akabatesha umutwe, ndetse n’igitego yatsinze cya mbere, byari ibikorwa bihambaye ugereranyije n’uko yari yakinnye kuri Zimbabwe.

    Ntwari Fiacre Mutsinzi Ange na Manzi Thierry (7.5)

    Ntwari Fiacre yagaragaje ubukure buhambaye ndetse no guturisha umukino aho byari ngombwa, birangira atinjijwe igitego. Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bongeye kwerekana ko imikoranire yabo ntawuyishidikanyaho ndetse wasangaga mu gihe umwe yigiye imbere, mugenzi we ahita aziba icyuho.

    Mugisha Gilbert (7)

    Uyu musore wongeye kwerekana umuvuduko no kutagira ubwoba asatira ba myugariro ba Afurika y’Epfo, byaje gutuma yinjira mu rubuga rw’amahina, ndetse ahita atsinda igitego cya kabiri, cyashimangiye amanota 3 y’u Rwanda.

    Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel (6.5)

    Byiringiro Lague ntabwo yagiye kure y’uko yakinnye ku mukino wa Zimbabwe, ndetse n’iminota yabonye irangana n’iyo yakinnye kuri Zimbabwe. Yageragezaga kwinjira ariko umuvuduko ukanga, gusa yaje gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere.

    Emmanuel Imanishimwe yakinnye neza ugereranyije n’uko yari ameze kuri Zimbabwe, ni umukinnyi wagaragaje gukanira ndetse akaba yafashe Percy Muzi Tau iminota yose, uyu mukinnyi akaba ari we wari ugoye u Rwanda cyane.

    Omborenga Fitina (6)

    Ntabwo yagaragaje ibikorwa bihambaye cyane mu kibuga, gusa nawe umwanya we yawuhagazemo neza.

    Abasimbura

    Hakim Sahabo (7)

    Iminota igera kuri 30 yakinnye, yafashije u Rwanda kugumana umupira, gukanga Afurika y’Epfo ndetse no kuyishakaho amakosa.

    Mugenzi Bienvenue na Niyomugabo Claude (6)

    Patrick Sibomana (5)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136777/abakinnyi-bamavubi-namanota-yo-ku-mukino-wa-afurika-yepfo-136777.html

  • Ccile Kayirebwa yavuze impamvu yigeze kujyan… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yabanje ibihangano bye byumvikanaga cyane kuri Radio Muhabura na ORINFOR yaje guhinduka icyo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaraso mashya mu bahanzi yatangiye kwigaragaza akora ibihangano byinshi byatangiye kumvikana cyane kuri Radio zigenga zavukaga, bijyana n'uko izo Radio zatangiye gucuranga indirimbo za Kayirebwa.

    Mu myaka ya za 2010, ibihangano by'abahanzi Nyarwanda byumvikanaga mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu byari ku kigero cya 20%, kuko umuziki w'abahanzi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) wari wariganje cyane mu Rwanda.

    Bamwe mu baraperi banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz mu ndirimbo zirenze imwe bakunze kugaragaza ukuntu bahibikaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, mu gihe batangiye imbere mu gihugu humvikana indirimbo z'abarimo Jose Chameleone, Saida Karoli n'abandi.

    Amatsinda nka KGB, abahanzi nka Miss Jojo, Rafiki, Kitoko n'abandi nibwo batangiye urugendo rw'umuziki, imbere mu gihugu hatangira kuboneka umuziki w'abanyarwanda.

    Umwunganizi mu mategeko wa Kayirebwa, yavugaga ko uyu muhanzikazi yatanze ikirego mu nkiko kubera igikombo yatewe n'ikoreshwa ry'ibihangano bye mu bitangazamakuru kandi nta burenganzira yabitangiye, bityo agatakaza isoko mu kwagura inganzo ye.

    Rudastimburwa Albert washinze Contact FM iri muri Radio zajyanywe mu nkiko na Kayirebwa, yumvikanishaga ko Kayirebwa atakabaye arega ibitangazamakuru, kuko icyo bakoze ari ukumenyekanisha ibihangano bye.

    Mu gitekerezo yigeze kunkuza muri Igihe, yavuze ati 'Itangazamakuru ryagize uruhare mu kuzamura umwuga we nta wari ufite umugambi wo kumusenya.'

    'Ikibabaje ni uko kutumvikana mu itangazamakuru bizamubera igihombo gikabije, ahazaza h'umuziki no kubakunzi b'ibihangano bye. Jye ndumva atariko byakagombye kumera.'

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Kayirebwa yavuze ko yareze ibitangazamakuru byakoreshaga indirimbo ze mu buryo bunyuranyije n'amategeko kubera ko 'nashakaga ko hano mu gihugu haba sosiyete cyangwa 'association des droits d’auteur' ku buryo umuntu wese adashobora gukoresha ibihangano by'umuntu uko ashaka.'

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umunezero', yumvikanisha ko umuhanzi yirya akimara kugirango indirimbo ibashe gusohoka. Bityo ko nta muntu ukwiye gukinira ku mbaraga n'umuhate aba ashyizemo kugirango ibihangano bye bijye hanze.

    Yavuze ko mu byo yamenye ari uko umuhanzi akora igihangano, hanyuma akacyandikisha muri 'asscoation' ari nabo bakurikirana inyungu zivamo kandi zikagera ku muhanzi n'ubwo zitaba ari nini nk'uko umuntu yaba abyiteze. Ati 'Kuko umuntu ntabwo aba yarabitoraguye ku muhanda (Ibihangano).'

    Kayirebwa yavuze ko nyuma y'ikirego yatanze mu nkiko abona ikoreshwa ry'ibihangano ry'abahanzi nta burenganzira bufitiwe 'byaragabanutse'.

    Kandi avuga ko muri iki gihe ibihangano bye wabibona unyuze muri Caritas, Ikirezi n'ahandi.

    Yatanze urugero avuga ko kurengera ibihangano by'abahanzi bigifite icyuko, kuko hari igihe yigeze guhura n'umuntu mu muhanda amusaba kumugurira ibihangano yari afite asanga ni indirimbo ze.

    Ati 'Ni ukuri kw'Imana, nagiye kubona mbona anzaniye 'Cassette' yanjye aranyereka ngo ngure, noneho ngira ntya ndamureba, aravuga ngo 'ayiwe' mbona arirukanse.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gihe hamwe n'iterambere ry'ikoranabuhanga, havutse imbuga zirimo na Youtube zitanga amafaranga ku bahanzi n'ubwo atari menshi.

    Akomeza ati 'Bibaho koko? […] Ikintu cyakuvuye mu mutwe no mu mutima no mu nda koko umuntu agapfa gutwara gusa warageretseho no kugihimba, ukajya muri studio, ugatanga amafaranga atagira ingano, icyakubwira ingendo umuntu aba yarakoze gusa, maze umuntu akaza akabitwara akabicuruza… ntabwo byemera rwose.'

    Ubwo yari mu biganiro 'Meet the President' mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n'ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n'umuhanzi Igor Mabano.

    Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

    Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

    Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n’ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba”.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

    Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

    Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

    RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

    Kuko u Rwanda Rukwiye Ibyiza HE @PaulKagame Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga @RDBrwanda kugeza nanubu turacyabategereje?cg mwaraje nti twabimenya?harigihe azongera akadukorera #suprise akatugarukaho Wenda muzatureba🇷🇼🎸🎸👇👇🇷🇼 @cakamanzi @RMbabazi @SadateMunyakazi pic.twitter.com/EOgbCgRjIo

    — 🚨JUSTIN W’I KINGOGO@NGORORERO🚨 (@JUSTIN_NSENGIMA) March 3, 2023

     

    Kayirebwa yavuze ko yajyanye mu nkiko ibitangazamakuru agamije kurengera ibihangano bye n'iby'abandi


    Kayirebwa yavuze ko kurengera ibihangano by'abahanzi Nyarwanda bitaragera ku kigero cyifuzwa 

    KANDA HANO UREBE KAYIREBWA ASOBANURA IMPAMVU YIGEZE KUREGA IBITANGAZAMAKURU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136780/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-yigeze-kujyana-mu-nkiko-ibitangazamakuru-kubera-indirimbo–136780.html

  • Umutoza w’Amavubi ntiyanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bashya 2 baturutse i Burayi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko abakinnyi babiri bashya baheruka kuza mu ikipe y’igihugu bakina mu Bubiligi, atanyuzwe n’urwego bariho.

    Abo bakinnyi ni umunyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek.

    Ni bakinnyi bahamagawe biyongera ku bandi 30 bari bahamagawe mu Mavubi yiteguraga imikino 2 y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2023 aho yanganyije na Zimbabwe 0-0, n’uwo yaraye atsinzemo Afurika y’Epfo 2-0. Ni imikino yose aba bakinnyi bakinnye.

    Umudage utoza Amavubi, Torsten Frank Spittler yavuze ko imwe mu ntego binjiranye muri iri rushanwa ari ugushaka abakinnyi bakiri bato bakina hanze bashobora kuba baza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ati “Twashakaga gukoresha ibi bihe kugira ngo turebe ko hari abakinnyi bakiri bato bakina hanze tutazi tubagereranye n’abandi bakina imbere mu gihugu cyangwa se bakina hanze y’u Rwanda.”

    Agaruka kuri aba bakinnyi baje, yavuze ko atanyuzwe n’urwego bariho ndetse ku giti cye akaba yumva nta wundi mukinnyi wazongera guhamagarwa atamusura mu ikipe ye akinamo.

    Ati “Mu by’ukuri aba bakinnyi b’imyaka 18 ntabwo biteguye, ariko ni ibintu tuzakomeza gukurikirana, na none ikindi nize ni uko niba hari abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda i Burayi, nkomoka i Burayi najyayo nkabareba nkaba navugana n’abatoza babo, n’aho ubundi muzakomeza kwangiza amafaranga mubazana hano ngo tubarebe.”

    “Byaba byiza ngiyeyo nkabareba mu myitozo nabona bameze neza nkabahamagara, reka ubu tubifate nk’igeragezwa ariko aba basore ntabwo biteguye kuba baza mu ikipe y’igihugu yacu.”

    Nubwo avuga ibi ariko amakuru ahari ni uko hari n’abandi bakinnyi bamaze kumvikana n’u Rwanda bemeye kurukinira ku buryo mu mikino itaha bazitabira ubutumire.

    Maxime Wenssens umunyezamu wa Union Saint-Gilloise

    Myugariro Yves Hendrickx

    Torsten Frank Spittler avuga ko aba bakinnyi batari ku rwego yifuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-ntiyanyuzwe-n-urwego-rw-abakinnyi-bashya-2-baturutse-i-burayi

  • IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki  21 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yahuye n'amakipe ya Polisi y'Umukino w'intoki wa Volleyball; mu bagabo no mu bagore, ashimira abakinnyi uko bitwaye neza mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu no mu Karere.

    IGP Namuhoranye yabashimiye umwete n'umurava byabaranze bikabafasha kugera ku ntsinzi.

    Aya makipe yombi ya Polisi ya volleyball yitwaye neza muri uyu mwaka abasha kwegukana ibikombe 9 byose hamwe.

    Mu bagabo, ikipe ya Police VC yabashije kwegukana ibikombe 5 birimo icyo iherutse gutwara cy'irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere ka Gatanu k'Afurika (Zone V Club Championship 2023).

    Harimo igikombe cy'irushanwa KAVC International 2023 ryabereye i  Kampala muri Uganda, igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura, Kirehe Open n'igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibuka Kayumba.

    Mu bagore; Police WVC na yo yatwaye ibikombe bine, birimo; igikombe cy'Irushanwa ryo kwibuka Kayumba, Icy'Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside, Igikombe cyo Kwibohora n'igikombe cy'irushanwa ryo gushimira abasora.

    Amakipe yombi ya Polisi azaba ari mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rw'umugabane w'Afurika, rimwe mu marushanwa akomeye y'umukino wa Volleyball, biteganyijwe ko rizakinwa umwaka utaha.

    IGP Namuhoranye yijeje amakipe yombi ko Polisi y'u Rwanda izakomeza kubashyigikira.

    Yagize ati: 'Polisi y'u Rwanda izakomeza kubatera inkunga mu gukomeza guharanira intsinzi no guhora muhangana n'andi makipe mukegukana ibikombe.'

    Ntagengwa Olivier, kapiteni w'ikipe ya Police VC, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ku nkunga idahwema kubatera ari na byo bigira uruhare runini mu gutsinda kwabo.

    Mugenzi we, Judith Hakizimana, Kapiteni w'ikipe ya Polisi mu bagore, na we yashimiye uburyo Polisi y'u Rwanda ibashyigikira, agaragaza ko biza ku mwanya wa mbere mu gutuma batsinda hiyongereyeho disipulini n'ubushake biranga abakinnyi b'ikipe abereye Kapiteni.

    The post IGP Felix Namuhoranye yakiriye amakipe ya Polisi ya Volleyball ayashimira umusaruro yagaragaje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/igp-felix-namuhoranye-yakiriye-amakipe-ya-polisi-ya-volleyball-ayashimira-umusaruro-yagaragaje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igp-felix-namuhoranye-yakiriye-amakipe-ya-polisi-ya-volleyball-ayashimira-umusaruro-yagaragaje

  • Amarangamutima ya Hakim Sahabo nyuma y’intsinzi y’Amavubi kuri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Amavubi ukinira Lille y’abato, Hakim Sahabo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kubasha gutsindira Afurika y’Epfo mu Rwanda imbere y’abanyarwanda.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 u Rwanda rwari rwakiriye Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

    Umukino warangiye Amavubi abashije gutsinda ibitego 2 ku busa, byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

    Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbura Muhire Kevin yavuze ko wari umukino mwiza kandi ko ari intsinzi y’abanyarwanda bose.

    Ati “Wari umukino mwiza cyane, twakinnye nk’ikipe, ni intsinzi y’abanyarwanda bose.”

    Yakomeje avuga ko iyi ntsinzi isobanuye byinshi kandi ko bifuza gukomerezaho.

    Ati “Bisobanuye byinshi kubera ko dutsindiye mu rugo kandi tuzakomeza kugerageza gukomerezaho.”

    Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

    Sahabo yavuze ko gutsinda Afurika y’Epfo ari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-hakim-sahabo-nyuma-y-intsinzi-y-amavubi-kuri-afurika-y-epfo

  • Yari yaramusezeranyije kumushaka ! Umukobwa yihimuye k'umusore wamuteye inda amutwikana n'umugeni we nyuma y'ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa yatwitse umugabo wamuteye inda nyuma y'umunsi umwe gusa ari kumwe n'umugeni we bari bashakanye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023.

     

    Aya mahano yabereye mu Murenge wa Rugerero , Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi mu masaha ya 7:30 z'ijoro.

     

    Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru ikesha abaturanyi babo , avuga ko umukobwa yagiye gusura umuso umusore w'imyaka 18 agezeyo asanga umuhungu yaraye ashatse undi mugore biramubabaza, asubira ku muhanda agura Lisanse, abatwikira aho bari baryamye barakomereka bikabije.

     

    Amakuru avuga ko uyu mukobwa wakoze ibi yari atwite inda y'uyu musore wari waramusezeranyije ko azamutunga namara kubyara gusa yajya kumusura agasanga yaraye arongoye undi.

     

    Ababibonye bavuze ko umugore n'umugabo bakomeretse bikomeye, umugore yari yafashwe n'umuriro mu bice bitandukanye by'umubiri ahita yoherezwa mu Bitaro bya Byumba.

     

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar , yahamije iby'aya makuru.Yagize ati:'Byabaye , turihanganisha abakorewe urugomo.Tuributsa abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanyeho bagana inzego z'ubuyobozi zikabafasha gukemura ikibazo aho kwihanira'.

    The post Yari yaramusezeranyije kumushaka ! Umukobwa yihimuye k'umusore wamuteye inda amutwikana n'umugeni we nyuma y'ubukwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yari-yaramusezeranyije-kumushaka-umukobwa-yihimuye-kumusore-wamuteye-inda-amutwikana-numugeni-we-nyuma-yubukwe/

  • Bose ni bamwe ! Wema Sepetu umugore wa Mbere wa Diamond Platnumz yavuze ko abagabo bose bacana inyuma #rwanda #RwOT

    Umugore wa Diamond wa Mbere Wema Sepetu yatangaje impamvu abagabo batajya bapfa kwemera gukundana n'umugore umwe ngo banyurwe.

     

    Wema Sepetu wamamaye muri Cinema , kuri we ngo yabonye ubuhungiro mu kuba mu gahinda kuko ngo yamaze kumenya ko abagabo bose batajya bishimira kugumana n'umugabo umwe.

     

    Wema wabonye umukunzi witwa Whozu bamaranye imyaka 2, yemera ko bigoye ko umugabo arorera guca inyuma uwo bashakanye.

     

    Yagize ati:' Erega nta mugabo wemera umugore umwe.Biri muri kamere yabo kutemera kuba umwizerwa k'umugore umwe.Kabone n'ubwo ubu yaba ari kumwe n'umugore umwe, bizanarangira arikumwe n'abagore barenze umwe.Biba bibabaje kwemera uko kuri'.

     

    N'ubwo yavuze ko amagambo ye adakwiriye kwitiranwa nuko Whozu arimo kumuca inyuma ariko ngo , nawe ni umugabo byanaba.

     

    Wema Sepetu yavuze ko n'ubwo arikumwe na Whozu ngo ntabwo yari yuzura neza kuko ari mu rugamba rwo gushaka umwana.

     

    Yagize ati:' Arankunda cyane ndetse nanjye ndamukunda cyane pe gusa hari isezerano ngomba kuzuza kuri we, kumuha umwana, nibiba , nukuri azaba ari byiza ariko ndamukunda cyane byo gupfa'.

     

    Wema Sepetu yagize amahirwe yo gutwita ariko ntabwo yigeze abyara mu myaka 20 ishize.

     

    Muri 2016 , yatandukanye n'umugabo we
    Idris Sultán nyuma yo kutabyara kuko inda y'impanga yari atwite yavuyemo.

     

    Muri 2020 , Wema Sepetu yavuze ko impamvu atabyara ashobora kuba ari umuvumo wa Steven Kanumba wamubwiye ko ngo atazigera abyara kubera ko yamukuriyemo inda inshuro 2.

     

     

    The post Bose ni bamwe ! Wema Sepetu umugore wa Mbere wa Diamond Platnumz yavuze ko abagabo bose bacana inyuma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bose-ni-bamwe-wema-sepetu-umugore-wa-mbere-wa-diamond-platnumz-yavuze-ko-abagabo-bose-bacana-inyuma/

  • Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje abakinnyi batatu yishimiye kurusha abandi nubwo bamwe batabizeraga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi yatangaje abakinnyi batatu yishimiye kurusha abandi nubwo bamwe batabizeraga.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze ko mu mikino 2 amaze gutoza hari abakinnyi bamaze kumushimisha.

    Hari nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo 2-0 mu mukino wa kabiri w'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

    Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w'Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 akaba amaze gutoza imikino 2 aho yanganyije na Zimbabwe ku munsi w'ejo hashize akaba yaratsinze Afurika y'Epfo 2-0.

    Abajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuze yanyuzwe n'imikinire na Djihad Bizimana.

    Ati 'Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, kandi ubona ko no mu kuvugana na bagenzi be bamwumva.'

    Yakomeje avuga ko kandi undi mukinnyi yanyuzwe n'urwego rwe ari umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Yunzemo kandi ati 'mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo byari bikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga.'

     

    Nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n'amanota 4, Afurika y'Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n'aho Lesotho ikagira 1.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-mushya-wikipe-yigihugu-amavubi-yatangaje-abakinnyi-batatu-yishimiye-kurusha-abandi-nubwo-bamwe-batabizeraga/

  • Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yasabiye Madeleine w’imyaka 97 guhabwa agashimwe kubera urukundo yeretse Amavubi mu bibi no mu byiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Robert Cyubahiro McKenna wa RBA yasabiye Madeleine w'imyaka 97 guhabwa agashimwe kubera urukundo yeretse Amavubi mu bibi no mu byiza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Robert yasabye ko abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi basura uyu mukecuru ubakunda kubi.

    Imikino y'amavubi ntabwo uyu mukecuru ajya ayicikwa aho niyo yatsindwa ute ayigumaho.

    McKenna asaba ko abasore b'Amavubi bamusura ndetse bakanamuha n'akantu kuko ari we mufana utarigeze ubajya kure mu gihe bari mu bibaza byo gutsindwa.

    Source : https://yegob.rw/robert-cyubahiro-mckenna-wa-rba-yasabiye-madeleine-wimyaka-97-guhabwa-agashimwe-kubera-urukundo-yeretse-amavubi-mu-bibi-no-mu-byiza/

  • Byemejwe! Cristiano Ronaldo na Lionel Messi… – #rwanda #RwOT

    Uramutse wararebye umupira w’amaguru mu myaka ya vuba byagorana kuba udafite umuntu ufana hagati y’Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ndetse n’umunya-Argentine Lionel Messi.

    Babayeho bahanganye haba mu gutwara ibikombe ku giti cyabo ndetse no mu makipe aho umwe yakinaga muri FC Barcelona naho undi akina muri keba Real Madrid.

    Kuri ubu nta n’umwe ugikina ku mugabane w’Iburayi, Lionel Messi akina mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika naho Cristiano Ronaldo agakina muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite.

    Bijyanye n’aho buri umwe asigaye akina, ntawatekerezaga ko bazongera guhurira mu kibuga barwanira intsinzi, ariko kugeza ubu byemejwe ko hari umukino uzahuza amakipe bakinamo muri Gashyantare 2024.

    Uyu mukino wiswe “The Last dance” cyangwa imbyino ya nyuma mu kinyarwanda uzaba ari uwo mu irushanwa ryiswe ‘Riyadh Season Cup’  rizagaragaramo n’andi makipe yo muri Arabia Saudite ariko itariki yo ntabwo iratangazwa. 

    Usibye kuba wahawe iri zina n’ubundi birasa nk’aho ariwo wa nyuma uzaba uhuje Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bijyanye n’imyaka bagezemo ndetse n’aho bakina.

    Lionel Messi ufite Ballon d’Or 8 azakinira uyu mukino muri Arabia Saudite nyuma yuko amakipe yaho amushatse bikarangira bidakunze ahubwo agahitamo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazacakiranira mu kibuga muri Gashyantare mu mwaka utaha 

    Cristiano Ronaldo usigaye ukina muri Al Nassr azacakirana na Inter Miami ikinamo Lionel Messi

    Abakinnyi 2 babayeho bahanganye mu mateka y’umupira w’amaguru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136762/byemejwe-cristiano-ronaldo-na-lionel-messi-bagiye-kongera-guhurira-mu-kibuga-136762.html