Blog

  • Umuraperi Bobby Shmurda wakoranye indirimbo na Harmonize na Bien Baraza yashyize hanze amafoto ya mbere #rwanda #RwOT

    Harmonize yongeye gukora ibidasanzwe muri muzika ya Afurika nyuma yo gucyura ibihembo 3 ndetse akanakorana n'icyamamare munjyana ya Hip Hop Bobby Shmurda wamamaye mu ndirimbo 'Hot Nigga' muri 2014.

     

    Abdul Rajab Kahal  Bongo Flava Super Star, wamamaye nka Harmonize, yahuje Bien wahoze muri Sauti Sol na Bobby Shmurda wo muri Amerika.

     

    Bobby Shmurda anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [Instagram], yashyize hanze amwe mu mafoto ndetse n'amashusho ya 'behind the Scene' yafatiwe mu ndirimbo bise 'I  Made it' itarasohoka ariko ikaba yitezweho gukora amateka muri muzika ya Tanzania na Kenya muri rusange.

     

    Yagize ati:'Urashaka kwifata nk'aho ubizi ariko ntabwo uzi,…'.

    The post Umuraperi Bobby Shmurda wakoranye indirimbo na Harmonize na Bien Baraza yashyize hanze amafoto ya mbere appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuraperi-bobby-shmurda-wakoranye-indirimbo-na-harmonize-na-bien-baraza-yashyize-hanze-amafoto-ya-mbere/

  • Kiyovu Sports yamaze kwemeza umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze kwemeza ko Umurundi Bipfubusa Joslin ari we mutoza mushya w’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

    Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru yamenyekanye ko Umugiriki watozaga iyi kipe, Petros Koukouras bamaze gutandukana, gusa yo ikaba yabyameje mu ijoro ryakeye.

    Nyuma yo kwemeza gutandukana na Petros Koukouras, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi yavuze Bipfubusa Joslin ari we mutoza mushya.

    Yagize iti “Kiyovu Sports yishimiye kuba menyesha ko Bipfubusa Joslin ari we wagizwe umutoza mukuru.”

    Muri Kamena 2022 Bipfubusa Joslin yari yasinyiye Espoir FC yo mu Rwanda kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2023-22 ariko baje gutandukana atayitoje kuko yahise yerekeza muri Police FC yo muri Tanzania.

    Kiyovu Sports Football Club is pleased to announce the appointment of BIPFUBUSA JOSLIN as head coach pic.twitter.com/ODKPqsxfzV

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) November 22, 2023

    Bipfubusa Joslin yagizwe umutoza mushya wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yamaze-kwemeza-umutoza-mushya

  • Nigeria : Jay Boogie ari gutabaza abanyamasengesho nyuma kwibagisha amataye bikamuviramo ubundi burwayi #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Daniel Anthony Nsikan wamamaye nka Jay Boogie, ari mu buribwe nyuma yo kujya kwa muganga kwibagisha gusa bikarangira bigiye uko atabitekerezaga.Aho arembeye mu Bitaro akomeje gusaba ubufasha dore ko yagezemo tariki 30 Ukwakira 2023.

     

    Ubwo yari kwamuganga , ngo uwamwitagaho , yamwegereye amubwira ko igikorwa cyo kumubaga cyamuteye izindi 'Infection' zari mu mubiri anamubwira ko zamaze gukwirakwira mu mubiri wose.Uyu muganga kandi yamubwiye ko byatumye n'impyiko ye yangirika ubwo bamukoreraga igikorwa cyo kumubaga.

     

    Anyuze ku rubuga rwa Instagram , Boogie, yavuze ko akeneye amasengesho kuko ngo ubuzima bwe buri mukaga.

     

    Yagize ati:'Nshuti zanjye bavandimwe, uyu munsi nakorewe 'Surgery' na Dr. Chidinma Akpa nyiri Bitaro byitwa Curvygirl bizwi nka CGE HEALTHCARE.Uyu wamvuye yansabye ko nahagarika imisemburo yanjye, ariko nyuma y'agahe gato, yahise ambwira ko ubuzima bwanjye bwangiritse kuko nari narwaye infection zamaze gukwira mu mubiri'.

     

    Yakomeje agira:'Nyiri Bitaro yanze gukomeza kunyitaho kandi ntabundi bufasha mfite ubu ngubu.Nari narabihishe ariko maze hafi ukwezi ndi ku gitanga ndwaye iyi ndwara'.

     

    Yakomeje avuga ko ubuvuzi bwinshi yakoresheje bwamumazeho amafaranga ndetse ko akeneye ubufasha n'amasengesho.

    The post Nigeria : Jay Boogie ari gutabaza abanyamasengesho nyuma kwibagisha amataye bikamuviramo ubundi burwayi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nigeria-jay-boogie-ari-gutabaza-abanyamasengesho-nyuma-kwibagisha-amataye-bikamuviramo-ubundi-burwayi/

  • Bruce Melodie agiye guhurira mu bitaramo muri… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yabaye ikiraro cyatumye Bruce Melodie abasha gukora ibiganiro n'ibinyamakuru bikomeye ku Isi, kandi iyi ndirimbo yabashije gucengera igera aho izindi ndirimbo uyu muhanzi yashyize hanze mu bihe bitandukanye zitigeze zigera.

    Bruce Melodie nawe asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ko ayifitiyeho urwibutso rukomeye kuko yayikoranye n'umuhanzi yakuze akundiraho ibihangano, biba akarusho ubwo bahuzaga imbaraga.

    Hamwe n'iyi ndirimbo, Bruce Melodie amaze iminsi mu biganiro bitangazamakuru bikomeye- Hari amakuru avuga ko asabwa kuzakora nibura 'Interview' 150 byose bishamikiye ku kwamamaza iyi ndirimbo yakoranye na Shaggy.

    Hari n'amakuru avuga ko uyu muhanzi w'i Kanombe yishyuwe arenga amadorali ibihumbi $150 na studio ya S-Curve Records yagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo.

    Umuhanzi uherutse gusinya muri Wasafi ya Diamond witwa D Voice yagezemo nyuma y'uko urubuga rwa Boomplay rwishyuye amadolari ibihumbi 70 kugirango bazacuruze album ye yose mbere y'abandi.

    Ibi byatumye Diamond abasha kugurira uyu muhanzi imodoka y'igiciro kinini, amutegurira ibiganiro n'itangazamakuru, ndetse ategura n'umugoroba w'umusangiro mu gihe cy'iminsi itatu.

    Umunyamuziki Shaggy asanzwe aririmba mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise 'iHeartMedia Jingle Ball' ahuriramo n'abahanzi bakomeye, byatumye kuri iyi nshuro yifuza kuzakorana na Bruce Melodie nyuma y'indirimbo bakoranye.

    Ibi bitaramo biba mu mpera za buri mwaka bigahuza ibihumbi by'abantu mu rwego rwo kwitegura kurangiza neza umwaka no gutangira umwaka mushya.

    Igitaramo cya mbere aba bahanzi bazahuriramo kizaba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023. Iyo unyujije amaso ku rubuga rwa Internet rwa Shaggy, baragaza ko iki gitaramo cyo ku wa kabiri azanagihuriramo n'abahanzi barimo Jelly Roll, Doechii, Big Time Rush, Flo Rida, LANY, Kaliii, P1Harmony, Paul Russell ndetse na Alexa.

    Kizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Dickies Arena yakira abantu 14,000. Kwinjira ni ukwishyura amdorali ari hagati ya $23.00 na $386.00. 

    Bruce Melodie azaririmba kandi mu gitaramo kizaba ku wa 16 Ukuboza 2023. Azaririmba ku munsi umwe n’abarimo Luda Kriss.

    Ikinyamakuru Variety giherutse gushyira hanze inkuru kivuga ko abahanzi bakomeye ku rwego rw'Isi, Olivia Rodrigo, SZA ndetse na Nicki Minaj ari bamwe mu bamaze kwemeza kuzarirmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka 'iHeartMedia Jingle Ball Tour'.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko igitaramo gitegerejwe na benshi ari ikizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 mu nyubako ya Florida's Amalie Arena, aho bizakomereza mu Mujyi irimo Los Angeles, Chicago n'ahandi.

    Ni ibitaramo kandi bizaririmbamo abahanzi bakomeye nka Usher, Niall Horan, OneRepublic, AJR, Sabrina Carpenter, Jelly Roll, Miguel, Big Time Rush, NCT DREAM, Flo Rida, Zara Larsson, Kaliii, Doechii, Lil Durk, (G)I-Dle, Ludacris, LANY, Marshmello, David Kushner, Melanie Martinez, P1Harmony, Teddy Swims, Paul Russell n'abandi.

    Televiziyo ya ABC niyo yamaze kugura uburenganzira bwo kuzerekana ibi bitaramo.

    Umwe mu bareberera inyungu z'uyu muhanzi yagize ati 'Ni ibitaramo Shaggy azaririmbamo, yifuje ko yakorana na Bruce Melodie. Ni ibisanzwe, ni igihe umuhanzi mukuru ahawe kuririmba mu bitaramo nk'ibi akaba yatumira mugenzi we kuririmbana.'

    Abahanzi bazaririmba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri Amalia Arena muri Florida

    -Niall Horan, Teddy Swims, Zara Larsson, Doechii, Paul Russell, Kaliii na Lawrence

    Abahanzi bazaririmba ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 muri Dickies Arena muri Dallas

    -Jelly Roll, Doechii, Big Time Rush, Flo Rida, LANY, Paul Russell, Kaliii na P1Harmony

    Abahanzi bazaririmba kuya 1 Ukuboza 2023 muri Kia Forum muri Los Angeles

    -Olivia Rodrigo, Niall Horan, AJR, Sabrina Carpenter, Miguel, Doechii, Flo Rida, (G)I-DLE na P1Harmony.

    Abahanzi bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Allstate Arena muri Chicago

    -Nicki Minaj, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, (G)I-DLE na Kaliii

    Abahanzi bazaririmba kuya 4 Ukuboza 2023 muri Madison Square Garden muri New York

    Usher, Jelly Roll, Lil Durk, Big Time Rush, Flo Rida, Doechii, Kaliii na (G)I-DLE

    Abahanzi bazaririmba kuya 6 Ukuboza 2023 muri TD Garden mu Mujyi wa Boston

    -SZA, Sabrina Carpenter, OneRepublic, Flo Rida, David Kushner, Melanie Martinez, NCT DREAM na (G)I-DLE.

    Abahanzi bazaririmba kuya 11 Ukuboza 2023 muri Capital One Arena mu Mujyi wa Washington D.C.

    OneRepublic, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner, NCT DREAM na (G)I-DLE.

    Abahanzi bazaririmba ku wa 12 Ukuboza 2023 muri Wells Fargo Center muri Philadelphia

    -Usher, OneRepublic, Jelly Roll, Big Time Rush, Doechii, David Kushner na (G)I-DLE

    Abahanzi bazaririmba ku wa 14 Ukuboza 2023 muri State Farm Arena muri Atlanta

    -Nicki Minaj, Ice Spice, Sabrina Carpenter, Flo Rida, David Kushner, Kaliii na NCT DREAM

    Abahanzi bazaririmba ku wa 16 Ukuboza 2023 muri Amerant Bank Arena, Ft. Lauderdale

    Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii and Paul Russell


    Bruce Melodie ari kwitegura kujya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe- Mu mpera z'iki cyumweru nibwo uyu muhanzi azagenda


    Shaggy yatumiye Bruce Melodie mu bitaramo asanzwe akorera muri Amerika mu mpera za buri mwaka


    Nicki Minaj w'imyaka 40 ategerejwe muri ibi bitaramo bizahuza ibihumbi by'abantu


    Umunyamuziki Usher ari ku rutonde rw'abazaririmba muri ibi bitaramo ngaruka mwaka

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136792/bruce-melodie-agiye-guhurira-mu-bitaramo-muri-amerika-nabarimo-nicki-minaj-136792.html

  • Dore ibyo wakora mu gihe ihwa ry'Ifi ryafashwe mu muhugo wawe urimo kurya #rwanda #RwOT

    Bishobora kuba byarakubayeho ukarya ifi wishimye ariko mu gahe gato wajya kumva ukumva ihwa ririnjiye neza neza rihagamye mu muhogo.Ese muri ibi bihe wakoze iki ? Ese umuvandimwe cyangwa inshuti yawe yakora iki ?. Muri iyi nkuru turagufasha kumenya ubufasha bw'ibanze bw'ibyo wahita ukora.

     

    MU GIHE IBI BIKUBAYEHO NTABWO UKWIRIYE GUHITA UHUNGABANA NGO USE N'UBUZE BYOSE KUKO HARI UUBURYO BWO KWIKURA MURI IKI KIBAZO.

     

    1.Rya umuneke

    Ikinyamakuru Healthline kigaragaza ko mu gihe wahuye n'ikibazo ihwa rigafatwa mu muhugo wawe ukwiriye guhita urya umuneke.

     

    Impamvu ni uko uru rubuto , ruroshye kuburyo rushobora kubyutsa umuhogo,rukaba rwamira iryo hwa bityo rikajya munda.

     

    2.Nywa amavuta ya Olive

    Umuntu wagize ikibazo cyo kumira ihwa rigafatwa mu muhogo agirwa inama yo kunywa amavuta ya Olive.Bavuga ko unywa aya mavuta mu gihe ihwa ryafashwe mu muhogo , akwiriye gukoresha ikiyiko.

     

    3.Tangira gukorora.

    Niba ihwa ryahagamye mu muhogo tangira kwikoroza.Bavuga ko mu gihe iri hwa ridafashemo cyane , ugakorora, rigenda rimanuka gake gake kugeza rigeze aho waryohereje.

     

    4.Ntukanywe amazi.

    Ntabwo ari byiza ko unywa amazi mu gihe ihwa ryafashwe mu muhogo kuko ayo mazi , azarimanura mu buryo bubi kuburyo bushobora no kwangiza ijosi.

     

     

    5.Ntabwo ukwiriye kugira ibindi bintu bikomeye urya.

    Nkuko twabibonye kumazi, burya iyo utamiye ibindi biryo bisa n'ibikomeye, bimanura iri gufa mu buryo bubi, bigatuma umuhogo wangirika.

    The post Dore ibyo wakora mu gihe ihwa ry'Ifi ryafashwe mu muhugo wawe urimo kurya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibyo-wakora-mu-gihe-ihwa-ryifi-ryafashwe-mu-muhugo-wawe-urimo-kurya/

  • Gasogi ya KNC ikomeje kubaga nta kinya! Gasogi United imaze gutsinda ikipe y’Abanyamujyi ibitego 6-1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yanyagiye imvura y'ibitego 6-1 ikipe ya As Kigali.

    Ni umukino wa gishuti wabaye kuri uyu Gatatu Tariki 22 Ugushyingo 2023. Aya makipe yombi arimo kwitegura gusubukura Shampiyona igiye kugaruka muri weekend.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-ya-knc-ikomeje-kubaga-nta-kinya-gasogi-united-imaze-gutsinda-ikipe-yabanyamujyi-ibitego-6-1/

  • Yayishoyeho hafi miliyoni 10: Ferwafa yikoze mu mifuka itanga arenga miliyoni 9 mu gutegura intsinzi bakuye kuri Afurika y’Epfo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yayishoyeho hafi miliyoni 10: Ferwafa yikoze mu mifuka itanga arenga miliyoni 9 mu gutegura intsinzi bakuye kuri Afurika y'Epfo.

    Mbere y'uko umukino wa Amavubi uba na Afurika y'Epfo, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yagiye gukina na yo ayizi neza.

    Ferwafa yashoye ibihumbi umunani by'idorali mu rwego rwo kugura software itanga amashusho y'ikipe ushaka.

    Iyi niyo software yifashishijwe n'umutoza Frank Torsten mu kwereka abakinnyi be uko bazatsinda Afurika y'Epfo.

    Uwamaze kwishyura iyi software, ahabwa amashusho ashaka ndetse anahabwa aya buri mukinnyi.

    Iyi software bayishyura ku mwaka aho ifatabuguzi ryayo ringana na $8,000 ahwanye na miliyoni 9,800,000

    Source : https://yegob.rw/yayishoyeho-hafi-miliyoni-10-ferwafa-yikoze-mu-mifuka-itanga-arenga-miliyoni-9-mu-gutegura-intsinzi-bakuye-kuri-afurika-yepfo/

  • Yari yaramugize umugore: Umusaza w’imyaka 50 yatawe muri akurikiranyweho gusambanya igihe kinini umwana w’imyaka 6 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 50 wari utuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kumara igihe kinini asambanya umwana w'imyaka itandatu w'umuturanyi we.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari k'Isangano mu Murenge wa Ndego.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndego, Kabandana Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kugira ngo uyu mugabo atabwe muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n'umwana wavuze ko yamusambanyije kandi atari ubwa mbere.

    Ati 'Hari ababyeyi bari bagiye mu baturanyi kubasura, bagarutse basanga umwana wabo w'imyaka itandatu ari kurira anataka, bamubajije ababwira ko ari uwo mugabo baturanye wamusambanyije kandi ngo ntabwo bwari ubwa mbere abimukora.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko aba babyeyi bahise babimenyesha ubuyobozi nabwo buraza bufata wa mugabo, naho umwana ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma anahabwe ubufasha bw'ibanze.

    Gitifu Kabandana yakomeje avuga ko basaba ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo kurera abana babo neza, bakabakurikirana umunsi ku munsi, bakabaganiriza ku buryo ibintu byose byabaye ku mwana wabo baba babizi, yibukije kandi ko amategeko y'u Rwanda yiteguye guhana buri wese wagambirira gusambanya umwana.

    Kuri ubu uyu mugabo w'imyaka 50 watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe iperereza rigikomeje, umwana w'imyaka itandatu we yajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo akorerwe isuzuma, anahabwe ubutabazi bw'ibanze.

    Source : https://yegob.rw/yari-yaramugize-umugore-umusaza-wimyaka-50-yatawe-muri-akurikiranyweho-gusambanya-igihe-kinini-umwana-wimyaka-6/

  • CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaburanye mu bujurire gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko atanyuzwe n'umwanzuro w'Urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare umufunga by'agateganyo kuko hatitawe ku mpamvu yagaragaje zituma aburana adafunze.

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, ubwo yari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku bujurire bw'icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare rwamusabiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    CG Rtd Gasana yaje mu rukiko yambaye umwenda w'abagororwa, ishati y'amaboko magufi, ikabutura, amasogisi n'inkweto by'umukara.

    Umunyamakuru wa Kigali Today wari mu rukiko avuga ko wabonaga afite intege nke ndetse yanabanje gusaba urukiko kuburana yicaye arabyemererwa uretse ko yanyuzagamo agahuguruka.

    Iburanisha rigeze hagati yanasabye kubanza kujya kunywa imiti arabyemererwa iburanisha rihagarararaho gato risubukurwa agarutse.

    Yaje mu modoka y'igororero isanzwe itwara imfungwa. Nk'uko byagenze mbere nta muntu wari wemerewe kwinjirana igikoresho cy'ikoranabuhanga uretse abafite inyungu mu rubanza (Abunganizi n'abashinjacyaha).

    Umutekano wari ucunzwe cyane n'abacungagereza ku buryo nabwo byagoye abanyamakuru kumufotora asohoka mu rukiko kuko yinjiye kare batarahagera ndetse icyumba yari arimo gihita kigotwa.

    Abitabiriye iburanisha bagera kuri 30 harimo abo mu muryango we, abamwishingira ndetse n'abandi baturage. Gusa bari batuje cyane n'ubwo bahuzaga amaso nawe ukabona ko bagize ikiniga ku maso.

    Mu mpamvu zagendeweho urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare rufata icyemezo cy'uko aburana afunze harimo kuba aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa bitewe n'uko ari umuntu wabaye umusirikare wok u rwego rwo hejuru ndetse akanayobora Urwego rwa Polisi kandi afite n'ubunararibonye mu kuyobora iperereza kandi akaba ari n'umunyagitinyiro.

    Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta gaciro bifite kuko no mu igororero bavura byongeye umugororwa akaba ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.

    Ikindi ni urukiko ngo rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kubera ko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nkawe ku buryo atabangamira iperereza.

    Hejuru y'ibyo ni uko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Igihugu.

    Yisobanura imbere y'urukiko yavuze atabangamira iperereza kuko abatangabuhamya ubushinjacyaha bwakoresheje yemeranywa n'imvugo yabo uretse umwe gusa (Karinganire Eric), umurega mu rwego rwo kumwihimuraho.

    Naho kuba yarahuriye kuri EPIC Hotel na Karinganire ngo ntiyaje ku butumire bwe ahubwo yaje ahamusanga amubwira ko yapfushije se bukwe kandi ngo yamusanganye n'umuntu ariwe Col Rtd Masumbuko bityo nawe akwiye kubazwa hakamenyakana ibyo baganiriye aho kugendera ku mvugo za Karinganire.

    Yongeye gusaba urukiko guha agaciro ubuzima bwe maze akarekurwa akabasha kwitabwaho neza n'abaganga bamukurikirana.

    CG Rtd Gasana, yaje mu rukiko afite abamwunganira batatu bitandukanye na mbere yari afite babiri.

    Abunganizi be bavuze ko kuba urukiko rwarashingiye ku byagaragaye mu isambu ya Gasana bigafatwa nk'impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha atari byo kuko ubwe adahakana ko hari imirimo yakorewemo ahubwo ahakana ko bitakozwe mu nyungu ze bwite kuko zari iza rwiyemezamirimo washakaga kwegera ipoto y'amashanyarazi yakamufashije kuzamura amazi mu butaka.

    Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n'umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.

    Nanone kandi ngo kuba ashinjwa gukora ubuvugizi ari uko yamaze guhabwa amazi mu isambu ye nk'ikiguzi atari ukuri kuko imirimo yo gushakisha amazi yatangiye mu kwezi kwa Kamena kandi ubuvugizi bwaratangiye muri Gicurasi 2023.

    Abamwunganira kandi basabye urukiko gusuzuma ukuntu Karinganire yagombaga gushora Miliyoni 48 mu gushaka amazi kandi atarabona abaturage 700 bazagura telefone ziyakoresha kuko yo ubwayo yari ubuntu ikiguzi kwari ukwishyura telefone.

    Kuba hari abaturage bavuze ko uwo mushinga wo kubaha amazi yo kuhira batawuzi bidakwiye gufatwa nk'impamvu ituma umukiriya wabo akekwaho icyaha kuko kubimenya nyuma nabyo byaba uburyo bwiza bw'ubukangurambaga n'ubwo bo bari babizi ahubwo yenda haba harabaye ikosa ry'Umukuru w'Umudugudu wanditse abagenerwabikorwa bamawe atabanje kubibabwira.

    Naho ku buvugizi yakoze ngo ntibikwiye kwitiranwa no kwaka ruswa kuko yabukoze mbere y'uko imirimo yo gushaka amazi mu isambu ye itangira byongeye bukaba bwari bwaratangiye gukorwa n'abamubanjirije guhera 2016.

    Nanone ngo mu batangabuhamya babajijwe nta n'umwe wavuze ko adakeneye amazi cyangwa ngo avuge ko azi akaryo (deal) iri hagati ya Gasana na Karinganire.

    Abamwunganira basanga icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare cyarashingiye ku mvugo y'ubushinjacyaha gusa kuko n'ubwo umucamanza yashoboraga kubona impamvu zikomeye zituma uregwa ukekwaho icyaha, yaragombaga kugira ibyo amutegeka yubahiriza nk'uko yari yabisabwe.

    Ikindi ni uko ngo urukiko rwivuguruje nk'aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y'amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.

    Nanone ngo kuba atakwishingirwa bigaragara nk'igihano kibi cy'imirimo myiza yakoreye Igihugu.

    Ku ndwara yagaragarije urukiko ngo nabyo umucamanza yagombaga kubyitaho cyane kuko akiri umwere byongeye zikaba zikomeye zisaba indyo yihariye, gukora siporo no guhora hafi ya muganga.

    Nanone banenze urukiko kuba rwarahaye agaciro imvugo za Karinganire kandi afite inenge yo kwambura abaturage byongeye ibyo arega CG Rtd Gasana akaba atarabivuze mu gihe yagezwaga mu rukiko bwa mbere ndetse no mu rwisumbuye rwa Ngoma ahubwo yabivuze hashize umwaka afunze bigaragaza kwihimura.

    Abamwunganira basabye urukiko kuzasuzuma aho gucukura amazi mu butaka bwa CG Rtd Gasana bihurira no kwaka indonke ndetse n'inyungu ze bwite.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Nyagatare wagumaho kuko ukekwaho icyaha afite igitinyiro mu bantu ku buryo yabangamira iperereza.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko umwanzuro uzasomwa kuwa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023 saa cyenda z'igicamunsi.

    The post CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaburanye mu bujurire gufungwa iminsi 30 y'agateganyo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/22/cg-rtd-gasana-emmanuel-yaburanye-mu-bujurire-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cg-rtd-gasana-emmanuel-yaburanye-mu-bujurire-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo

  • U Rwanda na Kongo Kinshasa byemeye guhosha icyuka k'intambara #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida w'Amerika — White House — bivuga ko Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bemeye ko 'bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu' hagati y'ibihugu byombi.

    White House ivuga ko Avril Haines, umukuru w'ubutasi bw'Amerika, n'itsinda bari bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize no ku wa mbere w'iki cyumweru.

    Ku wa kabiri, ibiro bya Perezida w'u Rwanda byavuze ko Haines n'itsinda bari kumwe bari mu Rwanda kuri icyo cyumweru, baganira 'ku buryo bwo guhosha ubushyamirane no gucyemura impamvu shingiro z'uko ibintu bimeze mu rwego rw'umutekano mu burasirazuba bwa DRC'.

    Mu itangazo, White House yagize iti: 'Mu kuzirikana amateka maremare y'intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z'umutekano z'ibihugu byombi'.

    Amerika ivuga ko izo ngamba zishingiye ku byemejwe mbere, byo muri gahunda ya Luanda na Nairobi, byafashijwemo n'abaturanyi b'ibyo bihugu.

    Leta y'Amerika ivuga ko yakiriye neza izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana.

    Ibiro bya Perezida wa DR Congo na byo ku wa kabiri byatangaje ko mu gitondo cyo ku wa mbere Tshisekedi na Haines bagiranye ibiganiro by’'amasaha arenga abiri' ku mutekano mu burasirazuba bw'igihugu.

    Nta cyatangajwe nyirizina kuri izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata.

    Ariko kuri uwo munsi wo ku wa kabiri, ari na wo ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangajeho iby'inama yagiranye na Haines, igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare ku bijyanye n'umutwe w'inyeshyamba w'Abanyarwanda urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Leta y'u Rwanda yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, ikirego ubwo butegetsi buhakana, bukongeraho ko FDLR yacitse intege binyuze mu bikorwa bya gisirikare ingabo z'u Rwanda na FARDC bakoranye mu gihe cyashize byo kurwanya uwo mutwe.

    Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga X, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati:

    'Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesheje buri musirikare wese, ipeti yaba afite iryo ari ryo ryose, ko bibujijwe mu buryo bukomeye kandi buzira inenge kugirana [umubano] cyangwa kuvugana, ku mpamvu iyo ari yo yose, na […] FDLR.'

    Gen Maj Ekenge yongeyeho ko uzarenga kuri iryo tegeko azatabwa muri yombi kandi ko 'azahura n'imbaraga z'amategeko nkuko bijyanye n'ibiteganywa mu mategeko n'amabwiriza bikurikizwa mu ngabo zacu'.

    Leta ya DR Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ukorera mu burasirazuba bw'igihugu, ikirego u Rwanda ruhakana.

    Mu kiganiro mu cyumweru gishize yagiranye n'ibitangazamakuru France 24 na RFI, ubwo yari abajijwe niba kuri we afata ko Perezida Kagame ari we 'muyobozi nyakuri wa M23', Tshisekedi yasubije ati: 'Rwose'.

    Uru ruzinduko rw'umukuru w'ubutasi bw'Amerika rubaye nyuma y'ibyumweru hafi bibiri Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken avuganye kuri telefone na Kagame na Tshisekedi.

    Icyo gihe yabasabye gukura abasirikare ku mupaka, mu guhosha umwuka w'ubushyamirane ku mupaka w'ibihugu byombi.

    Runabaye mu gihe hasigaye ukwezi ngo habe amatora ya perezida muri DR Congo ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza (12).

    Tshisekedi yavuze ko bitazashoboka ko ayo matora aba muri teritwari za Masisi na Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye uharangwa.

    Imirwano yongeye kubura mu bice bimwe bya Kivu ya Ruguru guhera mu ntangiriro y'Ukwakira (10), hagati ya M23 n'ingabo za DR Congo n'imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.

    Hari nyuma y'amezi atandatu yari ashize muri rusange hari agahenge.

    Intambara hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuva mu mpera y'umwaka wa 2021.

    BBC

    The post U Rwanda na Kongo Kinshasa byemeye guhosha icyuka k'intambara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/22/u-rwanda-na-kongo-kinshasa-byemeye-guhosha-icyuka-kintambara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-kongo-kinshasa-byemeye-guhosha-icyuka-kintambara