Blog

  • Yabonye byinshi ntakeneye kwandavura! Cristiano Ronaldo akomeje gushimwa na benshi nyuma yo guhabwa ikintu atavunikiye akacyanga yivuye inyuma kandi cyari kumuhindurira ubuzima -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabonye byinshi ntakeneye kwandavura! Cristiano Ronaldo akomeje gushimwa na benshi nyuma yo guhabwa ikintu atavunikiye akacyanga yivuye inyuma kandi cyari kumuhindurira ubuzima.

    Icyamamare muri ruhago y'Isi akaba rutahizamu wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago ku Isi akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhabwa penaliti n'umusifuzi ariko akayanga akamubwira ko atariyo ndetse ko atayitera kubera ko yaba yibye ikipe ya Persepolis bakinaga mu mikino ya AFC Champions League.

    Uyu mukino warangiye ikipe ya Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo inganyije 0-0 n'ikipe ya Persepolis mu gihe iyo Cristiano Ronaldo yemera gutera iyi penaliti bashoboraga gucyura amanota atatu.

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje kuvuga amagambo atandukanye ku gikorwa Ronaldo yakoze bigoranye ko hari undi mukinnyi ushobora kugira ubutwari nk'ubwe akaba yabwira umusifuzi ko yibeshye kandi ikipe ye itatsinze.

    Amafoto ya Cristiano Ronaldo abwira umusifuzi ko yibeshye:

    Source : https://yegob.rw/yabonye-byinshi-ntakeneye-kwandavura-cristiano-ronaldo-akomeje-gushimwa-na-benshi-nyuma-yo-guhabwa-ikintu-atavunikiye-akacyanga-yivuye-inyuma-kandi-cyari-kumuhindurira-ubuzima-amafoto/

  • Ya hoteli bayisenye! Hamenyekanye impamvu yatumye umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo gusenyera wa Rwiyemeza mirimo wari wujuje etaje ku musozi wa Rebero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ya hoteli bayisenye! Hamenyekanye impamvu yatumye umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo gusenyera wa Rwiyemeza mirimo wari wujuje etaje ku musozi wa Rebero

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko ku musozi wa Rebero hasenywe inyubako ya rwiyemeza mirimo Serge.

    Amakuru ahari aravuga ko iyi nyubako yari yubatse ahegeranye n'ikigo cya gisirikare, ndetse ngo yari yubatse mu cyanya cyagenewe urusobe rw'ibinyabuzima(Green zone) , akaba ari yo mpamvu umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro.

    Ubusanzwe uyu rwiyemeza mirimo afite ubutaka aho yubatse iyo nzu gusa ngo ku butaka bwe hariho hagati ya metero 4 na 5 zitagenewe ubwubatsi ahubwo ziri ku gace ka Green zone.

    Rero Serge mu kubaka ibikorwa bye yubatse no muri ubwo butaka atari yemerewe kubakamo, ndetse ngo yubatse nta cyangombwa kibimwemerera afite.

    Kuva agitangira ibikorwa bye, ubuyobozi bwaramwihanangirije bumubuza kubaka muri ubwo butaka, ndetse uko iminsi yihirikaga, umujyi wa Kigali ntiwahwemaga kumwoherereza amabaruwa amuburira amubaza kubaka muri ubwo butaka ariko akanga akubaka.

    Ndetse mbere y'uko umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wabanje kujya usaba Serge gusenya ibikorwa yashyize muri icyo cyanya ariko akabirenza amatwi n'amaso.

    Ku munsi wo kuwa gatandu nibwo umujyi wa Kigali wafashe umwanzuro wo kujya kwisenyera ibyo bikorwa.

    Source : https://yegob.rw/ya-hoteli-bayisenye-hamenyekanye-impamvu-yatumye-umujyi-wa-kigali-ufata-umwanzuro-wo-gusenyera-wa-rwiyemeza-mirimo-wari-wujuje-etaje-ku-musozi-wa-rebero/

  • Akabo kashobotse: Police y'Igihugu yerekanye abandi bantu 4 bafatanwe amafaranga y’amiganano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bihe bitandukanye Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Nyagatare n'aka Kamonyi yafashe abantu bane bageragezaga gukwirakwiza amafaranga y'u Rwanda y'amiganano agera ku bihumbi 21.

    Mu bafashwe harimo abasore batatu; uw'imyaka 22, uwa 24 n'uw'imyaka 28 y'amavuko bafatiwe mu mudugudu wa Kibirizi akagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, bari bafite ibihumbi 16Frw y'amiganano n'undi musore w'imyaka 28 wafatanywe ibihumbi bitanu mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi.

    Ni nyuma y'uko ku wa Kane w'icyumweru gishize, mu Karere ka Gasabo naho hafatiwe umugabo w'imyaka 47 y'amavuko, wafatanywe amafaranga y'u Rwanda y'amiganano ibihumbi 100 yageragezaga gukwirakwiza mu baturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage.

    Bakimara gufatwa bavuze ko bayahawe n'umugabo wo mu Mujyi wa Nyagatare batagaragariza imyirondoro, ngo bagende bayaguremo ibintu bazagabane kuyo babagaruriye, kuri ubu ugikomeje gushakishwa ngo na we ashyikirizwe ubutabera.

    Ni mu gihe kuri uwo munsi mu murenge wa Gacurabwenge wo mu Karere ka Kamonyi hafatiwe undi musore wari wishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu y'amiganano nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo; SP Emmanuel Habiyaremye.

    SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe byatumye abacyekwaho icyaha bafatwa vuba, aburira abakomeje kwishora mu gukora no gukwirakwiza amafaranga y'amiganano ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza.

    Yibukije abaturage ko amafaranga y'amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw'Igihugu, abasaba kuba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y'amiganano, uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Source : https://yegob.rw/akabo-kashobotse-police-yigihugu-yerekanye-abandi-bantu-4-bafatanwe-amafaranga-yamiganano/

  • Byamubereye isomo : Umukobwa inda ye yavuyemo nyuma yo gushyira hanze amashusho ayigaragaza, aboneraho umwanya agira inama abakobwa kujya bahisha inda zabo #rwanda #RwOT

    Ni Kenshi usanga amashusho menshi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abakobwa benshi cyangwa abagore benshi batwite bashyira hanze amashusho y'inda zabo ndetse babyishimiye, icyakora inzobere zo zivuga ko inda y'umukobwa cyangwa umugore ikwiye kugirwa ibanga cyane ko aba ari ubuzima bwite bwe.

    Mu gihugu cya Nigeria umukobwa yafashwe amashusho agaragaza inda ye maze ayanyuza ku mbugankoranyambaga cyane ku rubuga rwa TIKTOK, maze nyuma y'amasaha atatu gusa inda ye yari umaze kuvamo.

     

    Uyu mukobwa ukiri muto wari uri mu byishimo ko yitegura kwibaruka cyane ko yari atwite, ibyishimo bye byarangiye ubwo yashyize amashusho ye hanze ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'amasaha atatu gusa ubwo inda ye yaje kuvamo maze amarira avanze n'agahinda byenze kumwica.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK mu gahinda Kenshi yavuze ko umuntu wese akwiye kugira ibintu by'ubuzima bwe ibanga kuko hanze aha hari abantu benshi batifuriza abandi ibyiza, rero ni ngombwa ko umuntu akwiye kwiga kugira ibanga.

     

    Mu magambo ye yagize ati ' inda yanjye yavuyemo nyuma y'amasaha atatu gusa nshize amashusho agaragaza inda yanjye ku rubuga rwa TikTok, abantu babarozi babaho Koko, rero mujye mugira ibintu byanyu ibanga dore nanjye nabuze umwana wanjye.'

     

    Source; ghpage.con

    The post Byamubereye isomo : Umukobwa inda ye yavuyemo nyuma yo gushyira hanze amashusho ayigaragaza, aboneraho umwanya agira inama abakobwa kujya bahisha inda zabo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byamubereye-isomo-umukobwa-inda-ye-yavuyemo-nyuma-yo-gushyira-hanze-amashusho-ayigaragaza-aboneraho-umwanya-agira-inama-abakobwa-kujya-bahisha-inda-zaboa-zabo/

  • Busta Rhymes yavuze imyato Burna Boy bakoranye indirimbo #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gukorana n'umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika no hanze yayo , Busta Rhymes , yakeje Burna Boy agaragaza ko azimira kongera gukorana nawe.

     

    Mu kiganiro yagiranye na 'Podcast , Capital Xtra, Busta Rhymes , yemera ko gukora indirimbo na Burna Boy aribyo bintu bya mbere yabonye byamusigiye isomo rimokeye muri muzika amazemo imyaka myinshi.Rhymes yasobanuye African Giant aka Burna Boy ,nk'umuhanzi utajya ahumiriza iyo ari gukora indirimbo.

     

    Yagize ati:'Gukorana na Burna Boy , byambereye isomo rikomeye, ni amasomo menshi nize mu buzima bwanjye.Uyu musore akora vuba vuba kandi neza.Iyo azi neza ibyo agiye gukora ntabwo atinzamo, ngo yangize igihe.Uyu musore ni mubi cyane'.

     

    Busta, yagaragaje ko umuhanzi Burna Boy ari we muhanzi ukorana imbaraga muri muzika by'umwihariko mu gihe cyo gufata amajwi bituma benshi bagaruka ku izina yihaye 'The African Giant' bahita barimuhamya.Yagaragaje ko kandi nyuma yo gukora bicaye hamwe akamucurangira zimwe mu ndirimbo ze , agaragaza ko aribyo bihe byiza azakumbura.

     

     

     

    'Burna Boy is fast, efficient and very clear'

    — Busta Rhymes pic.twitter.com/hzONkQlgQg

    — 🐬 @𝗼𝗻𝗲𝗷𝗼𝗯𝗹𝗲𝘀𝘀𝗯𝗼𝘆 (@OneJoblessBoy) November 26, 2023

    The post Busta Rhymes yavuze imyato Burna Boy bakoranye indirimbo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/busta-rhymes-yavuze-imyato-burna-boy-bakoranye-indirimbo/

  • Manchester United ifite urubanza muri Turkiy… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu yakinwaga hashakwa itike y’igikombe cyo ku Mugabane w’u Burayi cya 2024 (Euro 2024) ndetse no gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico,Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Canada imikino iraza amajoro yagarutse.

    Kuri uyu kwa Kabiri harasubukurwa UEFA Champions League aho amakipe amwe agomba kwesurana ashaka itike izayakura mu matsinda nubwo hari ayamaze gukatisha.

    Duhereye ku mikino ihari kuri uyu munsi saa Moya n’iminota 45,mu itsinda E ikipe ya Lazio yo mu Butaliyani  irakina na Celtic kuri Stadio Olimpico, Rome. Undi mukino wo muri iri tsinda urakinwa saa yine aho Feyenoord iraba yakiriye Atletico Madrid kuri de Kuip.

    Aha biracyakomeye cyane kubera ko Atletico Madrid niyo ya mbere ifite amanota 8,Lazio ni iya ,2 ifite 7 mu gihe Feyenoord ari iya 3 n’amanota 6. 

    Mu itsinda ry’urupfu F saa yine z’ijoro naho umuriro uraba waka, ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani iraba yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage kuri San Siro naho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakiriye Newcastle United yo mu Bwongereza kuri Parc de Princes. 

    Kugeza ubu muri iri tsinda nta kipe irizera gukatisha itike ya 1/8 , Borussia Dortmund niyo ya mbere n’amanota 7,Paris Saint-Germain niyo ya 2 n’amanota 6,AC Milan ni iya 3 n’amanota 5 naho Newcastle United ni iya 4 n’amanota 4.

    Mu itsinda G,saa yine z’ijoro ikipe ya Manchester City iraba yakiriye RB Leipzig kuri Etihad naho Young Boys iraba yakiriye FK Crvena Zvezda. Kuri ubu muri iri tsinda birasa nkaho byasobabutse kubera ko Man City niyo ya mbere mu itsinda n’amanota 12 naho LB Leipzig ni iya 2 n’amanota 9,izindi 2 zikaba zifite 1.

    Saa yine n’ubundi mu itsinda H ikipe ya Shakhtar Donetsk iraba yakiriye Royal Antwerp naho FC Barcelona yakiriye FC Porto. Muri iri tsinda naho FC Barcelona ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo ibone itike kuko ifite amanota 9 gusa inganya na FC Porto naho Shakhtar Donetsk ikaba ifite 6.

    Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu nabwo imikino izakomeza,mu itsinda A saa moya n’iminota 45 ikipe ya Galatasaray izaba yakiriye Manchester United,iyi kipe yo mu Bwongereza niba ishaka itike irasabwa gutsinda uyu mukino kuko kugeza ubu ni iya nyuma mu itsinda aho ifite amanota 3 ikaba irushwa na FC Bayern Munich ya mbere amanota 9.

    Tukiri muri iri tsinda kandi saa yine z’ijoro,FC Bayern Munich yamaze gukatisha itike izaba yakiriye FC Copenhagen. 

    Mu itsinda B saa yine z’ijoro, Sevilla izaba yakiriye PSV Eindhoven naho Arsenal yakiriye Lens. Aha Arsenal irasabwa gutsinda kugira ngo ibone itike kuko kugeza ubu niyo iyoboye ikaba ifite amanota 9 aho irusha PSV Eindhoven ya 2 amanota 4 ya 2 na Lens ya 3.

    Mu itsinda C ,saa yine z’ijoro ejo kuwa Gatatu ikipe ya Real Madrid izaba yakiriye Napoli yo mu Butaliyani naho SC Braga yakiriye Union Berlin. Hano ikipe ya Real Madrid yamaze gukatisha itike n’amanota 12 , Napoli niyo iyikurikiye n’amanota 7 naho SC Braga ni iya 3 n’amanota 3.

    Mu itsinda D nabwo saa yine z’ijoro Benfica yo muri Portugal izaba yakiriye Inter Milan naho Real Sociedad yakiriye FC Salzburg. Hano bisa nkaho byasobabutse, Real Sociedad na Inter Milan nizo ziyoboye n’amanota 10 mu gihe FC Salzburg ifite 3 naho Benfica ifite 0.

    Manchester United ku munsi w’ejo izaba yagiye gushakira intsinzi muri Turkiya , umukino ubanza Galatasaray yari yayitsinze ibitego 3-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136989/manchester-united-ifite-urubanza-muri-turkiya-imikino-ya-uefa-champions-league-yagarutse-136989.html

  • Umuraperi nyarwanda ahejwe kumeza ariraho! Ke… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Baraperi ba hano mu Rwanda babifata nk’igisebo ndetse n'ikimwaro kuba iki  kigiye kuba ku nshuro y'a mbere mu Rwanda bararengeje ingohe abaraperi nyarwanda  kandi bemeza ko nabo bashoboye ndetse bifuzaga kugaragaza ko mu Rwanda naho bazi kurapa.

    Icyamamare Winston Duke wamamaye muri Filime Black Panther akaba anaherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda,niwe uzayobora iki gitaramo cya Move Africa.

    Abamaze gutangzwa ko bazatarama muri iki gitaramo barimo Bruce Melodie , Zuchu wo muriTanzania, Ariel Wayz, DJ Toxxyk na Sherri Silver.

    Abaganiriye na InyaRwanda.com berekanye ko koko badahabwa agaciro ndetse ko babateye igisebo cyane ko ibyo bakoze muri iyi njyana byateshejwe agaciro.

    Ni kenshi aba baraperi bagiye bagaragaza ko banyotewe no gutaramana na Kendrick Lamar ndetse bagaragaza ko bishimiye kuba agiye kuza mu Rwanda basaba kuzahurira nawe ku rubyiniro ari ubusabe bwabo ntibwumviswe.

    Icyiciro cyambere cyatangajwe nta muraperi n'umwe wigeze utangazwa ndetse amakuru InyaRwanda yari ifite ngo ni uko hagombaga gutangazwa icyiciro cya Kabiri cyari cyitezwemo umuraperi.

    Umuraperi Nyarwanda ahejwe ku meza ariraho!

    Benshi ntibumva ukuntu umuraperi nyarwanda ahezwa ku meza ariraho ku buryo igikorwa nk'iki kiba ntahabwe umwanya we ukwiye muri iyi njyana.

    Mu Rwanda dufite umuraperi Bushali umwe mu bayoboye iyi njyana akaba ari n'umwami w'iyi BK Arena igitaramo kizaberami dore ko afite amateka yo guhagurutsa imbaga muri iyi nyubako.

    Uyu iyo atumirwa nta kabuza hari impinduka. Dufite abaraperi nka Kivumbi bahagaze neza, Bulldog, Riderman,Fireman, Ish Kevin, B Threy, Zeo Trap b'abandi batagakwiye guhezwa ku meza yabo.

    Bushali ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rufite

    Hagakwiye gutangazwa umuraperi nyarwanda ndetse akerekanwa nk'abandi hatabayeho kubikora mu bwiru bitabaye ibyo ntaho injyana ya Rap yaba igana ntanaho yazamenera.

    Babantu bavugira umuziki nyarwanda bagakwiye guhaguruka bakamagana ibiri kuba kuri iyi njyana ikundwa na benshi.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga byagakwiye kwerekana ko batishimye ibiri kuba mu gutuma umuziki w'u Rwanda ukandamizwa Nyamara ab'imbere mu gihugu aribo bawubakundisha.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rufatanyije na Global Citizen ndetse na PGLang, batangaje ko u Rwanda rugiye kuberamo igitaramo cyiswe 'Move Afrika: Rwanda' kizataramamo umuraperi w'icyamamare, Kendrick Lamar Duckworth.

    Iki gitaramo kizabera muri BK Arena tariki 06 Ukuboza 2023, kikazanaririmbamo abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere.

    Muri ibyo birori kandi hazagaragaramo ubukangurambaga bugamije kurengera abaturage mu gusaba byihutirwa ko abayobozi b'Isi bafata iya mbere mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye umugabane wa Afurika.

    Muri ubwo bukangurambaga, bimwe mu bibazo by'ingenzi bizagaragazwa harimo, inkunga mu rwego rw'ubuzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo gihangayikishije Isi ku ihindagurika ry'ikirere n'ingaruka zacyo ku kwihaza mu biribwa; ibibazo byo kuba ikiragano kizaza kidahabwa amahirwe mu rwego rw'ubukungu no gushishikariza abaturage kurushaho kubigiramo uruhare.

    'Move Afrika' igamije guha imbaraga abatuye umubumbe mu kugaragaza ubusumbane buri mu guhanga imirimo no kwihangira imirimo kuri ba rwiyemezamirimo b'ejo hazaza byumwihariko ku Mugabane wa Afurika.

    Iki gikorwa kandi kigamije no kugaragariza Isi ibyiza by'Umugabane wa Afurika. Ibi birori bigamije no kuzamura ishoramari mu baturage b'uyu mugabane, guhuza abahanzi, abacuruzi, ibigo ndetse n'abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi ku murimo hatangwa n'amahugurwa.

    Ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB ibi bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' biteganyijwe ko bizajya bibera i Kigali buri mwaka mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere ni ukuvuga kugeza mu 2028. Biteganyijwe ko ibi bikorwa ngarukamwaka bizajyana no kongera umubare w'ibihugu bizajya biberamo.

    Zeo Trap aherutse kwerekana ko atishimiye kuba nta muraperi watumiwe

    B Threy ni umwe mu baraperi bakomeye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136961/umuraperi-nyarwanda-ahejwe-kumeza-ariraho-kendrick-lamar-azabwirwa-niki-ko-i-rwanda-barapa-136961.html

  • Batandatu begukanye intsinzi muri Level Up y… – #rwanda #RwOT

    Level Up your Biz Initiative, ni gahunda yatangijwe na MTN Rwanda ifatanije na Inkomoko mu 2021, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato kwagura imishinga yabo.

    Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo bakiri bato, hibandwa cyane cyane ku gutanga ubumenyi bukenewe mu bucuruzi buyobowe n'urubyiruko. Muri iki gihembwe, gahunda yagukiye mu matsinda 3 atandukanye, yibanda kuri kompanyi zigitangira, SMEs ziyobowe n'urubyiruko, ndetse n'abakozi ba MTN, bagaragaza ubushake bwo kuzamura iterambere ry'inganda nini ziyobowe n'urubyiruko mu Rwanda.


    Ba rwiyemezamirimo bageze ku cyiciro cya nyuma bagiye gufashwa mu kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka harimo uwashinze ikigo cya Ingoga Auto Ltd gitanga serivisi zo kugurisha ibikoresho by'imodoka hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, kubigeza ku babikeneye no gukanika izagize ibibazo.

    Undi rwiyemezamirimo ni uwatangije ikigo cya Cover Soko Ltd gitanga serivisi zitandukanye zirimo kugura ubwishingizi bw'ibinyabiziga hifashishijwe urubuga rwabo n'izindi.

    Hari kandi kompanyi ya Inzora Agrotourism isanzwe ikora ubuhinzi bushingiye ku bukerarugendo binyuze mu gutembereza ba mukerarugendo mu bikorwa by'ubuhinzi, hagamijwe kubaha ubumenyi bukungahaye no kurushaho guteza imbere abaturage hubakwa iterambere rirambye ry'ubuhinzi.

    Uruganda rwitwa 'Urugero Fashion Ltd' narwo rwatsinze muri gahunda ya 'Level Up Your Biz Initiative.' Aba, bakora imyenda ikorerwa mu Rwanda bakayicuruza bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane Instagram yabo.

    Abandi ni Examira Group Ltd, ikigo gifite urubuga ndetse na 'Application' bifasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubasha gutangira amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, amasuzumabumenyi n'ibindi bizamini.

    Ikigo  cyegukanye insinzi, ni Rainbow Health Food Ltd gitunganya ibikomoka ku buhinzi bikorwamo ifu y'igikoma y'abana ikungahaye ku ntungamubiri.

    Aba ba rwiyemezamirimo uko ari batandatu bose nibamara kumurikira imishinga yabo abagize akanama nkemurampaka, batatu ba mbere buri wese azahabwa  miliyoni 2.5 Frw na miliyoni 1 Frw kuri buri wese muri batatu bazaba basigaye, bazifashisha mu kwagura imishinga yabo.

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Abakiliya muri MTN Rwanda, Saint Hilary Doe-Tamakloe, yashimangiye ko yashimangiye iyi sosiyete yitangiye guha imbaraga urubyiruko no guteza imbere igisekuru cy'abayobozi b'ejo  hazaza, bazazana impinduka nziza mu Rwanda. Yagaragaje ko guhanga udushya, kwihangana n’ubwitange by’abatsinze nk'urugero rwiza rwo kwihangira imirimo.

    Ubwitange bwa MTN Rwanda mu kuzamura imibereho y'abaturage bugaragarira mu bikorwa nka “Level Up Biz.” Iyi sosiyete yizera ko binyuze mu gushora imari mu kubaka ubushobozi bw'urubyiruko mu Rwanda no gutera inkunga ubucuruzi butandukanye, bagira uruhare mu iterambere rusange ry'abaturage no kubiba imbuto z'ejo hazaza heza.


    Ba rwiyemezamirimo batandatu bagiye gufashwa kwagura imishinga yabo

    Bitezweho impinduka ikomeye muri sosiyete


    ‘Level Up your Biz’ ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwagura ibikorwa byabo  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136976/batandatu-begukanye-insinzi-muri-level-up-your-biz-initiative-ya-mtn-rwanda-136976.html

  • Ku nshuro ya mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere, umuhanzi Nyarwanda, Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie) yahuye n’umunyabigwi mu muziki wa Amerika n’Isi yose muri rusange, Shaggy baheruka gukorana indirimbo.

    Aba bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo bya ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’ bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari cyitwa Capital One, na Shaggy azaririmbamo.

    Aba bombi bahuye nyuma yo gusubiramo indirimbo ya Bruce Melodie “Funga Macho” ikaza yitwa “She’s Around”, gusa bari batarahura bavuganaga kuri telefoni gusa cyane ko n’amashusho y’iyi ndirimbo buri umwe yayafatiye aho ari bakayahuza.

    Mu mashusho magufi ndetse n’ifoto Bruce Melodie yasangije abamukurikira, yaherekejwe n’amagambo avuga ko we n’ikipe ye hari imishinga barimo kuganira n’uyu munyabigwi kandi yishimiye guhura na we.

    Ibi bitaramo byatangiye tariki ya 26 Ugushyingo bikazasozwa ku wa 16 Ukuboza 2023, Bruce Melodie na Shaggy bazaririmba muri bibiri gusa ikiba uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena, haraba hari n’abandi bahanzi nka Flo Rida, AleXa, Big Time Rush n’abandi.

    Aba bahanzi bazagaruka ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Miami muri Amerant Bank Arena yakira ibihumbi birenga 20.

    Ibi bitaramo bizazenguruka imijyi 10, byitezwemo abahanzi benshi ariko abahanzwe amaso ni; Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

    Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ku-nshuro-ya-mbere-bruce-melodie-yahuye-na-shaggy

  • Yabitewe n'inzoga burya ! Byamenyekanye ko wamusore w'imyaka 36 watemye nyina w'imyaka 68 amuhoye ubugari yari yatashye yasinze #rwanda #RwOT

    Ni Kenshi abantu babwirwa kureka kunywa inzoga cyangwa bakanywa nke ariko bikaba ikibazo [ Tunyweless].

    Akenshi usanga inzoga zikoresha abantu ibintu bibi batazi ndetse batateguye harimo kurwana ndetse Hari ingo nyinshi zisenyuka bitewe nuko umwe muri abo bashakanye Hari uwo inzoga zagize imbata.

     

    Mu gace kitwa Muranga muri Kenya, haravugwa inkuru yababaje benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho Umusore w'imyaka 36 yagiye kunywa inzoga maze agataha mu rugo yasinze cyane bikarangira arwanye na nyina umubyara akamutema.Uyu musore ubusanzwe yitwa Patrick Njoroge, bivugwa ko yarwanye na nyina umubyara ubwo yatahaga yasinze.

     

    Ubwo yarwanye na nyina umubyara byarangiye afashe umuhoro maze atema nyina ibintu bikomeje kubabaza imbaga nyamwinshi.

     

    Nkuku umuvigizi wa Police muri Ako gace witwa Gitona Murungi abivuga, uyu mubyeyi w'imyaka 68 yitwa Magdalene Wangechi akaba nyina ubyara Patrick Njoroge, yari Ari mu rugo ubwo umuhungu we yatahaga avuye kunywa inzoga agataha yasinze Aribwo baje no kurwana bitewe nuko uyu musore yari yataye umutwe yasinze atazi ibyo arimo gukora.

     

    Bivugwa ko uyu musore yakubise nyina umubyara ndetse akanamutema cyane bikabije, abaturanyi bavuga ko baje basanga umucecuru atakibasha kuvuga mbese ko yari amaze kugirwa intere n'umuhungu we yibyariye, byarangiye umucecuru apfuye.

     

    Uyu musore yagerageje kwiruka ariko afatwa n'abaturage bari baje kureba ibibaye, kuri ubu uyu musore Ari mu maboko y'abashinzwe umutekano.

    Source: TUKO

    The post Yabitewe n'inzoga burya ! Byamenyekanye ko wamusore w'imyaka 36 watemye nyina w'imyaka 68 amuhoye ubugari yari yatashye yasinze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yabitewe-ninzoga-burya-byamenyekanye-ko-wamusore-wimyaka-36-watemye-nyina-wimyaka-68-amuhoye-ubugari-yari-yatashye-yasinze/