Blog

  • RIB yasubije Ruvuzananga wari wayibajije inzira umuntu yanyuramo ashaka kwifatanya n’uru rwego mu gutanga umusanzu we muri service nziza itanga mu gihugu kuko nawe afite umuhate wo kubagana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Ruvuzananga yabajije urwego rw'ubugenzacyaha RIB, inzira binyuramo kugira ngo ube umugenzacyaha kuko abyiyumvamo.

    Yagize ati 'Mwaramutse neza RIB, nitwa ruvuzananga ndabasuhuje amahoro y'imana abane namwe, umuntu ushaka kwifatanya namwe mugutanga umusanzu we muri service nziza mutanga ku gihugu byanyura muzihe nzira? Numva mfite umuhati nubushake bwo gufatanya namwe murakoze cyane.'

    RIB yasubije Ruvuzananga mu butumwa bugira buti 'Mwiriweho neza Ruvuzananga, tugushimiye kuba wifuza gutanga umusanzu wawe muri RIB. Iyo hari imyanya y'akazi biratangazwa, wasanga wujuje ibisabwa ukandika usaba, ugakora ibizami, wabitsinda ugatangira akazi. Karibu.'

    Source : https://yegob.rw/rib-yasubije-ruvuzananga-wari-wayibajije-inzira-umuntu-yanyuramo-ashaka-kwifatanya-nuru-rwego-mu-gutanga-umusanzu-we-muri-service-nziza-itanga-mu-gihugu-kuko-nawe-afite-umuhate-wo-kubagana/

  • Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo kwisubiraho bitunguranye, nyamara Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wari waremeye kohereza muri Kongo-Kinshasa indorererezi zo gukurikirana amatora rusange ahateganyijwe mu kwezi gutaha, cyafashwe na Bwana Josep Barrel ushinzwe ububanyi n'amahanga muri uwo muryango.

    Nk'uko byatangajwe n'ibiro bya Bwana Barrel, gusubika iyo gahunda ngo byatewe n'amananiza leta ya Kongo idahwema gushyiraho, nko gukata imirongo ya telefone n'irindi tumanaho , kugirango ubujura mu matora buzabe mu muhezo!

    Ibyo kohereza indorerezi z'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi ariko n'ubundi byari byanenzwe cyane n'abakurikiranira hafi imyiteguro y'amatora ateganyijwe muri Kongo, basangaga byaba ari ugutiza umurindi ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka amatora afifitse.

    Uretse muri Kongo, nta handi higeze haba amatora, arimo n'ay'umukuru w'igihugu, hatazwi umubare w'abaturage, by'umwihariko abemerewe gutora. Twibutsa ko muri Kongo imyaka ibaye agahishyi batazi icyitwa ibarura-rusange ry'abaturage.

    Mu gihe hasigaye iminsi 22 gusa ngo amatora abe, dore ko ateganyijwe tariki 20 z'ukwezi gutaha, abazatora ntaho banditse, amakarita y'itora aratangwa mu kajagari ku buryo abenshi ntayo baranahabwa, ibiro by'itora ntibizwi nta n'igkoresho kiragezwayo, komisiyo y'amatora irataka ikibazo cy'amikoro, muri make abakandida bariyamamaza byo kurangiza umuhango, kuko nta kintu na kimwe kiri mu buryo, cyakwemeza ko amatora azaba koko.

    Mu gihe twateguraga iyi nkuru, i Kinshasa hari hamaze gutahurwa ikiguri cy'abatekamutwe bakora amakarita y'itora y'ibicupuri. Biravugwa ko icyo kiguri gikorana na leta, cyane ko mu bakwirakwizaga ibyo bicupuri mu baturage hafatiwemo abapolisi bakuru n'abakozi ba komisiyo y'amatora.

    Haribazwa kandi ukuntu amatora yaba igice kinini cy'igihugu kiri mu ntambara, bisobanuye ko nko mu burasirazuba abaturage benshi cyane batazatora. Ibi bivuze ko Perezida uzajyaho batazaba bamuzi kuko batamutoye nyine. Ubwo bazishyiriraho uwabo, ya 'balkanizasion ' birirwa bashinja u Rwanda ku maherere, abategetsi ba Kongo babe barayikoreye ubwabo.

    Hari amakuru ariko avuga ko amatora ashobora no gusubikwa, ndetse ngo komisiyo y'amatora ikaba yitegura gusaba urukiko rurinda itegekonshinga ko amatora yakwigizwayo mu gihe cy'amezi nibura 6.

    Guhagarika amatora biramutse bibaye, byaba biri mu nyungu za Perezida Tshisekedi wakomeje gushakisha uko amatora yapfa, harimo no kwanga imishyikirano na M23 ngo intambara ihagarare. ubu noneho akaba yanatangiye gutinya ko Moïse Katumbi ashobora kumugaragura. Tubitege amaso.

    The post Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-wisubiyeho-wanga-kohereza-indorerezi-mu-matora-yo-muri-kongo-kinshasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-wubumwe-bwibihugu-byuburayi-wisubiyeho-wanga-kohereza-indorerezi-mu-matora-yo-muri-kongo-kinshasa

  • Urujijo ku mafoto Chriss Eazy ateruwe n’und… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga z'i Kigali hari kuvugwa inkuru y'amafoto yagaragaje Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy, apfumbaswe n'undi musore.

    Uretse kugaragara muri aya mafoto apfumbaswe, hari n'andi amugaragaza ateruwe bimwe bimenyerewe ku bantu bashyingiranywe, andi ari munsi y'ukwaha k'uyu musore w'undi ibintu bimenyerewe ku mafoto y'abakundana.

    Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bavugaga ko babajwe ko kuba  uyu muhanzi yaba asigaye aryamana n'abo bahuje ibitsina, abandi bakavuga ko yifuza kwamamaza indirimbo iri hafi gusohoka, naho abandi bakemeza ko urukundo hagati y'aba bombi rugeze kure.

    Umusore wagaragaye ateruye anapfumbase Chriss Eazy, asanzwe yitwa Prince Tity ku mbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi. Mu ruganda rw'imyidagaduro ni umuntu utazwi uretse ko bamwe bavuga ko bamuzi nk'inshuti isanzwe y'uyu muhanzi n'abakorana nawe.

    Amafoto agaragaza Chriss Eazy apfumbaswe n'undi musore ahatse iki?

    InyaRwanda yagerageje kumenya icyihishe inyuma y'aya mafoto maze iganiriza bamwe mu begereye uyu muhanzi bakorana nawe, n'abandi basanzwe arii inshuti ze  bahamya ko nubwo batazi uburyo aya mafoto yafashwe ariko ko imico yavuzwe kuri uyu muhanzi yo kuryamana n'abo bahuje ibitsina batayimuziho.

    'Oya mwana ntabwo Chriss Eazy ari umutinganyi, ubuse si inshuti yanjye ahubwo sinzi uburyo ariya mafoto yafashwe pe. Icyakora wasanga ari gutwikira indirimbo nshya.'

    Undi utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yafashwe agasakazwa mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya uyu muhanzi ateganya gushyira hanze. Yavuze ko aya mashusho y'iyi ndirimbo ari hafi kurangira gufatwa ndetse ko azagaragaramo ibyamamare bitandukanye.

    Yakomeje avuga ko aya mashusho azagaragaramo umubyinnyi Titi Brown, uherutse gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure. Uyu mubyinnyi yari amaze imyaka isaga ibiri aburana kuri iki cyaha.

    Yagize ati 'Ni amashusho y'indirimbo bari gufata, ari no hafi kurangira. Yego hari ibyamamare bizagaragaramo birimo Titi Brown.'

    Kuvuga ko uyu muhanzi yaba ari kwamamaza indirimbo nshya byaba bitangaje kuko yumvikanye kenshi yemeza ko kwamamara kwe bitamusaba kubeshya cyangwa kwifashisha ibindi bintu runaka kugira ngo akundwe ku kigero akunzweho. Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda basohora indirimbo ntibifashishe uburyo bugezweho buzwi nko 'Gutwika' kugira ngo ikundwe.

    Chriss Eazy akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara ateruwe n’umusore mugenzi we 

    Bamwe nyuma yo kubona ayo mafoto, bavuga ko yabaye umutinganyi 

    Abandi basanzwe ari inshuti n’uyu muhanzi baravuga ko ari guteguza indirimbo nshya igiye kujya hanze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137017/urujijo-ku-mafoto-agaragaza-chriss-eazy-mu-ishusho-yumutinganyi-137017.html

  • Rayon Sports yatsinze Police FC ihagarika umuvuduko w’imikino Mashami yari amaze adatsindwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibitego bibiri bya Musa Esenu na Luvumbu byahesheje intsinzi Rayon Sports ya 2-1 imbere ya Police FC yatsindiwe na Bigirimana Abedi mu mukino w’ikirarane cya shampiyona ya 2023-24 ihagarika umuvuduko w’imikino 6 Mashami yari amaze adatsindwa.

    Police FC ni yo yari yakiriye uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4, ukaba utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Ni umukino umutoza Mashami Vincent wa Police FC yagiye gukina amaze imikino 6 yikurikiranya muri shampiyona adatsindwa aho imikino yose yayitsinze nta no kunganya.

    Rayon yagiye gukina uyu mukino idafite Mitima Isaac wujuje amakarita atatu na Aruna Moussa Madjaliwa utaranakinnye umukino uheruka.

    Ni umukino wari ufite icyo uvuze ku makipe yombi aho Police FC kuwutsinda yari guhita ifata umwanya wa mbere ni mu gihe Rayon Sports kuwutakaza yari kuba irimo igenda iva mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

    Ni umukino watangiye ubona uri ku muvuduko umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.

    Ku munota wa 7, Luvumbu yagerageje ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu.

    Ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba Police FC, ku munota wa 9 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira yari ahawe na Bugingo Hakim.

    Nyuma y’iminota 2, Musa Esenu yongeye gutera mu izamu n’umutwe ariko umunyezamu Onesime Rukundo arawufata.

    Kuva kuri uyu munota Police FC yatangiye kwinjira mu mukino, itangira gusatira ishyira igitutu kuri Rayon Sports.

    Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 17 yacomekeye umupira mwiza Mugisha Didier ariko ateye mu izamu ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 19, Hakizimana Muhadjiri yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Simon Tamale arawufata.

    Ku munota wa 24 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa Savio yari akoreye Ojera, Luvumbu yateye mu izamu ariko Onesime awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 34, Luvumbu yongeye kugerageza ishoti rikomeye ariko umunyezamu Rukundo Onesime awukuramo.

    Ku munota wa 35 Mugisha Didier yagerageje ishoti rikomeye ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Kubera imvura nyinshi yari irimo kugwa, ku munota wa 36, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yafashe umwanzuro wo guhagarika umukino kugira ngo imvura ibanze ihite.

    Nyuma y’iminota 29 imvura yari ihise abasifuzi bagarutse mu kibuga kureba niba amazi ari mu kibuga yatuma umukino ukomeza. Nyuma y’indi minota 6, abakinnyi bari batangiye gusohoka mu kibuga bishyushya kugira ngo umukino ukomeze.

    Umukino waje gukomeza maze ku munota wa 43, Rayon Sports yatakaje umupira mu kibuga hagati ufatwa na Hakizimana Muhadjiri wacunze uko umunyezamu Tamale ahagaze maze atera umupira ariko ku bw’amahirwe make wakubise umutambiko w’izamu. Muhadjiri yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 45 ariko unyura hanze gato y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kanamugire Roger aha umwanya Kalisa Rashid.

    Ku munota wa 47 bakoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri hafi n’urubuga rw’amahina, ikosa ryahanwe na Muhadjiri ariko umunyezamu Simon Tamale yitwara neza awukuramo.

    Bigirimana Abedi ku munota wa 65 yahawe umupira mwiza ari wenyine imbere y’izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasatiriye cyane, ku munota wa 83, Luvumbu ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura uwushyiramo.

    Ku makosa na none y’ubwugarizi bwa Police FC na none, Luvumbu yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 89.

    Mu minota y’inyongera, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC impozamarira. Umukino warangiye ari 2-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 20, Police FC ya 3 ifite 22 inganya na APR FC ya kabiri mu gihe Musanze FC ifite 23.

    Esenu yafunguye amazamu hakiri kare

    Ubutumwa yatanze yishimira igitego

    Imvura yabaye nyinshi biba ngombwa ko umukino uhagarara

    Imvura yahise umukino urakomeza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-police-fc-ihagarika-umuvuduko-w-imikino-mashami-yari-amaze-adatsindwa-amafoto

  • Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya Miss B… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda. Ibice bimwe byaryo rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mbere y'uko abakobwa bazahura ku mugaragaro.

    Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd, Moses yabwiye InyaRwanda ati 'Urugendo rwo kunyurwa rw'abirabura rushobora kwerekeza ku mbaraga rusange cyangwa guhindura abantu bigamije guteza imbere kunyurwa hamwe n'ubunararibonye bwiza mu muryango w'abirabura.'

    Yavuze ko muri iyi rushanwa hakubiyemo ibintu bitandukanye, nk'imibereho, ubukungu n'umuco bigira uruhare mu mibereho myiza, umunezero w'abantu muri 'uwo muryango no gutsimbataza ubumwe hagati y'abirabura ku Isi'.

    Uyu muyobozi avuga ko umukobwa uzahagararira abandi akambikwa ikamba rya Nyampinga, azakoresha ubu 'bukangurambaga kugirango ashishikarize abakobwa birabura kunywa no kwishimira kuba abirabura'.

    Iri rushanwa rizaba rifite ibyiciro bitatu, bibiri muri byo bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Hazaba igihe kandi cyo kubazwa ibibazo n'Akanama Nkemurampaka ndetse n'ibindi bizamini bizerekana imitekerereze n'ubumenyi byari buri umwe.

    Icyiciro cya gatatu kizasozwa n'ibikorwa bizaba imbona nkubone, abazaba bakigezemo bazabona itike yo kwitabira aho bizabera mu Rwanda.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha kw'abakobwa bizatangira mu Kuboza 2023, ari nabwo hazamenyekana abakobwa bazagera kuri 'Final'.

    Moses ati 'Riri gutegurwa n'abanyarwanda, rigizwe n'ibyiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n'uko hari ibihugu birimo umutekano mucye muri Afurika, irushanwa rishobora kubera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.'

    Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2023, hatowe umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Black USA cyo kimwe no mu Bufaransa.

    Iri rushanwa rikunze guhuza abakobwa b'abirabura, hanyuma buri wese abahize abandi bakagenda bitabira amarushanwa atandukanye.

    Moses avuga ko kuri iyi nshuro bafite gahunda y'uko abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bose bazahurira mu Rwanda muri Miss Black World. 

    Miss Black World igiye kubera mu Rwanda- Ibice bimwe bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137009/mu-rwanda-hagiye-kubera-irushanwa-rya-miss-black-world-137009.html

  • Umuramyi Nomthie Sibisi uzataramana na Drups… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha y'i saa tatu z'ijoro, nibwo umuramyi ukunzwe n'abatari bake kubera ibihangano bye byubatse imitima ya benshi, yari ageze i Kanombe ku Kibuga cy’Indege.

    Uyu muramyi ukandagiye bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda, yakiranwe urugwiro na bamwe mu bagize itsinda ryamutumiye mu gitaramo rya Drups Band riyobowe na  Fidèle Gatabazi.

    Akigera i Kanombe, Sibisi yatangarije InyaRwanda ko yishimiye cyane ikirere cyiza cyo mu Rwanda, ndetse ko yuzuye umunezero w'uko ashoboye guhura imbonankubone n'aba baririmbyi yamenyeye bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati: 'Maze imyaka myinshi muri Joyous Celebration, ariko natumiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere na Drups Band kugira ngo tuzafatanye ivugabutumwa mu gitaramo bafite.'

    Asobanura uko yamenyanye n'iri tsinda, Sibisi yavuze ko ari inkuru ndende ariko ko bamenyanye kubera imbuga nkoranyambaga zisigaye zaroroheje ibintu byose.

    Ati 'Icyo nibuka ni uko narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku mutima. Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk'ibi byongeyeho ari urubyiruko.'

    Sibisi yashishikarije abantu kwitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, hari ubwisanzure nta Covid cyangwa ikindi cyorezo kiri mu gihugu, abizeza kuzabona Imana ku kigero kidasanzwe. Yabishimangije ijambo ry'Imana rivuga ngo 'Kuririmba birabohora, kandi aho babiri cyangwa batatu bateraniye bavuga izina ry'Imana nayo irabasanga.'

    Umuyobozi mukuru wa Drups Family, Fidèle Gatabazi yatangaje ko bishimiye cyane kwakira umushyitsi wabo wa mbere, asobanura ko bitari byoroshye ukurikije uburyo bamenyanyemo.

    Ati: 'Yatumenye abonye dusubiramo indirimbo zabo, aradukunda, yifuza ko twazabana umunsi umwe. Ubu rero turashima Imana ko ibisohoje akaba ageze mu Rwanda, sitwe tuzarota igihe kigera tugafatanya kuramya Imana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko imyiteguro irimbanije cyane ko hasigaye iminsi mike, yizeza abazitabira iki gitaramo ko abatumirwa bose biteguye haba Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody, Pastor Hortense Mazimpaka uzabwiriza ijambo ry'Imana, ndetse n'itsinda rya Best Sounds Band rizagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane riturutse mu gihugu cy'u Burundi.

    Igitaramo ngarukamwaka cyiswe 'God First,' kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ku isaha y'i saa munani kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru gato y’Agakinjiro iruhande rw’Amashuri ya APAPEC.

    Itsinda rya Drups Band rigizwe n’abaririmbyi 10, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2020. Rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuzana benshi mu gakiza cyane cyane urubyiruko binyuze mu muziki n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

    Buri mwaka iri tsinda ritegura iki gitaramo giheruka umwaka ushize, ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya mbere kikabera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi cyitabiriwe  n’abasaga ibihumbi bitatu none ubu kikaba kigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose.

    Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.

    Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.

    Umuramyi ukomeye muri Afurika y’Epfo yageze mu Rwanda


    Aririmba muri Joyous Celebration ndetse no ku giti cye

    Byari ibyishimo ubwo yahuraga imbonankubone na Drups Band yamenyeye ku mbuga nkoranyambaga

    Sibisi yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘We Nihliziyo Yami,’ Unkulunkulu Emuhle n’izindi

    Yishimiye cyane kuzataramana na Drups Band

    Hasigaye iminsi ine gusa

    “>Reba hamwe ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Nomthie Sibisi akigera i Kanombe

    “>

    AMAFOTO+VIDEO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137011/umuramyi-nomthie-sibisi-uzataramana-na-drups-band-yageze-i-kigali-amafotovideo-137011.html

  • Tariki ya 30 Ugushyingo 2023 nibwo FIFA izabitangaza! Ku ikubitiro Amavubi ashobora kungukira ku ntsinzi yabonye kuri Afurika y'Epfo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi iheruka gutsinda Afurika yEpfo ibitego 2-0 mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, iyi ntsinzi ishobora kuba igiye kubera inyungu kuri iyi kipe y'u Rwanda.

    Biteganyijwe ko tariki ya 30 Ugushyingo 2023, FIFA izatangaza uko ibihugu bihagaze ku rutonde rwayo muri uku kwezi.

    Ni urutonde rugiye gusanga Ikipe y'u Rwanda iheruka kugira umusaruro mwiza kuko yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa mbere yo gutsinda Afurika y'Epfo ibitego 2-0 mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 yabaye muri uku kwezi.

    Kuba u Rwanda rwarabonye uwo musaruro kuri ibi bihugu byombi bisanzwe biri imbere yarwo, biruha amahirwe yo kunguka amanota menshi no kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 140 nyuma yo gutakaza umwanya umwe mu Ukwakira, rwanganyije na Zimbabwe ya 125 ndetse rutsinda Afurika y'Epfo ya 64 ku Isi.

    Ukurikije ko imikino ibihugu byakinaga yari iy'amanota 25, ibyo byatumye Amavubi yunguka amanota 1.23 kuri Zimbabwe ndetse na 18.77 kuri Afurika y'Epfo.

    Ibi bisobanuye ko amanota y'u Rwanda ashobora kuva ku 1087.03 akagera kuri 1107.04, byatumye ruzamuka imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA, rukagera ku mwanya wa 133 ku Isi n'uwa 40 muri Afurika.

    Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni rwo rugenderwaho muri tombola zo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika n'icy'Isi aho amakipe yegeranye mu myanya ashyirwa mu dukangara tumwe, bityo akaba adashobora guhura hagati yayo.

    Source : https://yegob.rw/tariki-ya-30-ugushyingo-2023-nibwo-fifa-izabitangaza-ku-ikubitiro-amavubi-ashobora-kungukira-ku-ntsinzi-yabonye-kuri-afurika-yepfo/

  • Iya Reagan bayise urukundo! Abanyamakuru b’imikino 4 bo kuri RBA bahawe impano y’inkoko n’umukunzi w’urubuga rw’imikino witwa Tuyisenge wavuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bahise bazita amazina – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iya Reagan bayise urukundo! Abanyamakuru b'imikino 4 bo kuri RBA bahawe impano y'inkoko n'umukunzi w'urubuga rw'imikino witwa Tuyisenge wavuye ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi, bahise bazita amazina.

     

    Abanyamakuru w'urubuga rw'imikino kuri RBA bari Reagan, Rugangura, Axel ndetse na Mugaragu bahawe inkoko z'amasake n'umukunzi w'urubuga rw'imikino.

    Aba bagabo bahise bazita amazina, iya Reagan yayise 'Urukundo', iya Axel yayise 'Imfura', iya Mugaragu yayise 'Umurava', naho iya Kwizigira yayise 'Kubana'. Reba Videwo 

    Source : https://yegob.rw/iya-reagan-bayise-urukundo-abanyamakuru-bimikino-4-bo-kuri-rba-bahawe-impano-yinkoko-numukunzi-wurubuga-rwimikino-witwa-tuyisenge-wavuye-ku-mupaka-wu-rwanda-nu-burundi-bahise-bazita-am/

  • Umuturage yakoze urugendo rurerure azanira impano z'inkoko abanyamakuru b'imikino ba RBA #rwanda #RwOT

    Umuturage usanzwe witwa Tuyisenge Aimable utuye yazaniye inkoko abanyamakuru bakora urubuga rw'imikino kuri radio Rwanda RBA, avuga ko yazizanye kubera urukundo akunda ibikorwa bakora.

     

     

    Ni Kenshi abantu bagaragaza urukundo rukomeye bafitiye abanyamakuru ariko ni gacye ubona umuntu ushobora kwitanga akazanira impano abanyamakuru, ndetse Niko byagenze kuri uyu musore Tuyisenge Aimable.

     

     

    Yavuzeko ko yazaniye izo nkoko abo banyamakuru batabimusabye ahubwo yabikoze batabimubwiye kuko yashatse gukorerwa surprise abo banyamakuru akabazanira impano.

     

     

    Yavuze ko yazigeneye abanyamakuru bakora urubuga rw'imikino kuri radio Rwanda aribo, Reagan, Kwizigira, Axel ndetse na Ruvuyanga.

     

     

    Ibyo byagaragaye mu mashusho uyu musore yafashwe, ndetse ayo mashusho akaba Ari ku mbugankoranyambaga za RBA, urukundo uyu musore akunda abo banyamakuru rukomeje gukora ku mitima ya benshi.

     

     

     

     

     

    Source: Radio Rwanda

    The post Umuturage yakoze urugendo rurerure azanira impano z'inkoko abanyamakuru b'imikino ba RBA appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/?p=9227

  • Ibyo wamenya ku ndwara ya Hippopotomonstrose… – #rwanda #RwOT

    Kera i Burayi, bajyaga bavuga ko ushaka guhisha umuntu ukomoka muri Afurika wamuhisha mu gitabo. Byari ukubera ko abantu bo muri icyo gihe nta muntu wakundaga gusoma habe na gato.

    Kugeza magingo aya, n’ubwo Leta ishyira mu ngamba imyanzuro myinshi igamije gukangurira no gukundisha abantu gusoma, hari abagira ubunebwe bwo gusoma ku buryo umuntu ashobora kurangiza kwiga kaminuza nta gitabo na kimwe asomye.

    Ibi bigaragaza ko hari umurage abantu bakuye ku bakurambere wo kudakunda gusoma cyane ko nta muntu wari uzi ibyiza byo gusoma. Kuri ubu, ubashije gukubita impyisi inkoni agasoma ntabwo amara igihe kirekire asoma.

    Mu bunebwe bwo gusoma abantu benshi bagira, bihumira ku mirari iyo habonetsemo ijambo rirerire bituma ahita abyihorera ntanigere ashaka kumenya ubusobanuro bwaryo. Kugeza aha, nawe ushobora kuba uri gusoma iyi nkuru ariko utari wasoma Hippopotomonstrosesquippedaliophobia ngo urirangize ahubwo ukaritaruka.

    Iyo umuntu abonye amagambo nka Hippopotomonstrosesquippedaliophobia, pneumonoultramicroscopicsilicovolcanoconiosis cyangwa se  antidisestablishmentarianism abantu benshi bahita baritaruka bagakomeza gusoma amagambo akurikiye. 

    Bimwe mu bimenyetso by’umuntu urwaye iyi ndwara, ni uguhita ahagarika gusoma igitabo mu gihe abonye ijambo rirerire akagira ubute bwo kurisoma, kubabara umutwe, kuzana ibyunzwe, guhumeka nabi agerageza kurisoma, kugwa igihugumure ndetse n’ibindi bimenyetso bigaragaza umuntu wagize ubwoba.

    Bimwe mu bitera iyi ndwara, ni ukudakunda gusoma, kudakunda kumenya ibintu bishya, amateka y’umuryango cyangwa se uruhererekane rw’umuryango mu buryo bw’amaraso, kuba hari igihe waba warigeze kugerageza gusoma ijambo rirerire rikakunanira mu ruhame ukumva usebye.

    Zimwe mu nagruka ku muntu ufite iyi ndwara ni ukutamenya ibintu bishya, kwibuza amahirwe mu gusoma, kutigirira ikizere mu gusoma, kwanga gusoma burundu. 

    Mu gihe waba wiyumvamo ibi bimenyetso, ushobora kwegera muganga w’indwara zo mu mutwe cyangwa se undi muntu ufite ubunararibonye mu burezi wisanzuyeho akagufasha mu kwivura ubu bwoko bw’indwara.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137006/ibyo-wamenya-ku-ndwara-ya-hippopotomonstrosesquippedaliophobia-yo-gutinya-gusoma-amagambo–137006.html