Blog

  • Bwa mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy – #rwanda #RwOT

    Ubwo bapangaga gusubiramo indirimbo Funga macho, Bruce Melodie na Shaggy babikoreye kuri internet nta muntu uhuye n’undi ngo bagirane ibiganiro imbona nkubone.

    Ubwo Bruce Melodie yataramaga muri Trace Awards akaririmba indirimbo when she is around, Shaggy yifashishije uburyo bugezweho kuri internet hanyuma ataramira abafana be i Kigali.

    Nyuma y’umubano mwiza bagiranye n’ibiganiro byiza, Bruce Melodie yerekeje muri Amerika gutaramana na Shaggy mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n’ikigo cy’imari cya Capital One.

    Ibi bitaramo byatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2023 bikaba bizarangira ku wa 16 Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko Bruce Melodie aza gutarama none ku wa 28 Ugushyingo 2023 mu mujyi wa Dallas akazongera gutarama ku wa 16 Ukuboza 2023.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba yahuye na Shaggy bwa mbere mu mateka yabo ny’uma y’uko bajyaga baganira kuri telephone gusa.

    Biteganyijwe ko Bruce Melodie namara kuririmbira mu mujyi wa Dallas azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena giteganyijwe ku wa 06 Ukuboza 2023.

    Nyuma Bruce Melodie azongera ajyanwe muri Amerika no kuririmbana na Shaggy indirimbo When She Is Around ubwo hazaba hasozwa ibitaramo bya iHeart Jingle Ball Tour ku wa 16 Ukuboza. Iki gitaramo kikazabera Armerant Bank Arena yakira abarenga 20,000.

    Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 birimo abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

    Bwa mbere, Bruce Melodie yahuye na Shaggy imbona nkubone bitari ukumubona kuri Televiziyo cyangwa telefone nk’abandi bose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136999/bwa-mbere-bruce-melodie-yahuye-na-shaggy-wamugejeje-muri-amerika-136999.html

  • Indirimbo 5 zo muri Afurika zaciye agahigo ku… – #rwanda #RwOT

    Billboard ni urubuga rwo muri Amerika rukurikiranira hafi imyidagaduro ndetse rugatondeka indirimbo zikunzwe kugeza ku ndirimbo 200 buri Cyumweru. Uru rubuga rwatangiye gukora mu mwaka wa 1894 rwamaze kubaka izina hirya no hino ku Isi hose.

    Uru rubuga byibuze rusurwa n’abantu barenga 15,000,000 buri Kwezi bivuze ko iyo umuhanzi abashije gukora indirimbo ikagera kuri urwo rubuga abyandika mu bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu buzima.

    Uretse kuba abahanzi bo muri Amerika bashobora kugera kuri urwo rubuga mu buryo bworoshye kuko baba bakorera umuziki ku mbehe yarwo, hari bamwe mu bahanzi bo muri Afurika bamaze kugera kuri uru rubuga inshuro nyinshi.

    Uretse kugaragara kuri uru rubuga inshuro nyinshi, hari abahanzi bo muri Afurika babashije kuza mu myanya myiza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri uru rubuga rufatwa nk’urwa mbere ku Isi rutondeka indirimbo zikunzwe.

    Dore abahanzi babashije kuza mu myanya myiza ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe rukorwa na Billboard.

    1.Hugo Masekela yifashishije indirimbo Grazin’ In The Grass yabaye iya mbere ikunzwe mu mwaka wa 1968. Uyu mugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe muhanzi wo muri Afurika wabashije gukora indirimbo ikaba iya mbere kuri Billboard wenyine.

    2.Indirimbo Calm down ya Rema na Selena Gomez niyo ndirimbo ya Kabiri yaje ku mwanya mwiza aho yageze ku wa Gatatu mu ndirimbo zikunzwe kuri Billboard.

    3.Indirimbo ya Esence ya Wizkid yasubiranyemo na Justin Bieber ndetse na Tems yageze ku mwanya wa 9 mu ndirimbo zakunzwe ku rubuga rwa Billbord. Iyo gihe hari mu mwaka wa 2021.

    4.Indirimbo Water ya Tyla yabashije kuza ku mwanya wa 10 mu ndirimbo zikunzwe iki cyumweru ku rubuga rwa Billboard akaba ari uwa Kabiri ubashije kuza hafi abicyesha indirimbo ye bwite nta wundi muhanzi bafatanyije.

    5.Indirimbo Pata Pata ya Miriam Makeba niyo iri ku mwanya wa 5 mu ndirimbo zo muri Afurika zakunzwe cyane ku rubuga rwa Billboard. Miriam yabigezeho mu mwaka wa 1967 icyo gihe akaba yari umugore wa mbere ubigezeho dore ko aka gahigo kakuweho na Tyla wamuje imbere nyuma y’imyaka 56.

    Indirimbo Water ya Tlya ikomeje kwandika amateka

    Hugo Masekela niwe muhanzi wenyine muri Afurika wabashije kuza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137000/indirimbo-5-zo-muri-afurika-zaciye-agahigo-kuri-billboard-hot-100-137000.html

  • #CECAFA:Amavubi yakubiswe na Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18, Amavubi U-18 , yatsinzwe na Kenya U-18, igitego kimwe ku busa mu mukino wa 2 mu irushanwa rya CECAFA U-18 riri kubera muri Kenya.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Saa 10:00 za mu gitondo ku isaha ya , kuri Jomo Kenyatta International Stadium habera umukino wa 2 mu itsinda A wahuzaga Amavubi y'abatarengeje imyaka 18 na Kenya.

    Ni umukino wagiye kuba amakipe yombi ameze neza kuko yose yaherukaga gutsinda Imikino yabanje, Amavubi yari yatsinze Somalia 1-0, mu gihe Kenya yo yari yatsinze Zanzibar 5-0.

    Igitego cya Kenya cyatsinzwe mu gice cya mbere cy'umukino gitsinzwe na Louise Ngavi, n'icyo cyabaye ikinyuranyo cy'impande zombi kugeza umukino urangiye.

    Umutoza Kayiranga Jean Baptistevutoxa Amavubi U-18 yavuze ko imoamvu batsinzwe ari ukubera ubusatirizi bw'ikipe bari buri hasi bigatuma abasore be bitwara nabi.
    Kenya yahise ibona itike ya ½ mu gihe, Amavubi azategereza umukino wa nyuma mu Itsinda.

    Source : https://yegob.rw/cecafaamavubi-yakubiswe-na-kenya/

  • Amavubi yatsinzwe na Kenya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya muri CECAFA.

    Wari umukino wa kabiri w’itsinda A muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 18 irimo kubera muri Kenya.

    Kenya yari imbere y’abafana ba yo yaje gutsinda u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aldrine Kibet cyabonetse ku munota wa 38.

    U Rwanda rwagerageje kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Kenya ikaba yahise igera muri 1/2 nyuma yo gutsinda Sudani n’u Rwanda ubu ifite amanota 6 izasoza imikino y’amatsinda ikina na Somalia.

    U Rwanda na rwo rwatsinze Somalia 1-0, rurasabwa gutsinda umukino usoza itsinda ruzakina na Sudani kugira ngo rugere muri 1/2.

    Kenya yatsinze u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-kenya-amafoto

  • Waruzi ko hari ibiribwa bituma imyanya y'ibanga y'umugore ihora imeze neza #rwanda #RwOT

    Kugira ubuzima bwiza burya bijyana nibyo urya, Kandi ku mugore ni ngombwa ko umugore mu myanya ye y'ibanga hahora hameze neza. Rero inzobere zivuga ko hari ibiribwa umugore ashobora kutya bigatuma imyanya y'ibanga ye ihora imeze neza ndetse bigatuma yirinda indwara zimwe n'azimwe zifata mu myanya y'ibanga nka ma infection.

     

    DORE BIMWE MURI IBYO BIRIBWA;

     

    1.Ibijumba

     

    Ibijumba ni byiza ku mukobwa kuko bifitemo Vitamin A ndetse ikaba ingenzi mu mubiri w'umugore ndetse bikaba byatuma imyanya yibanga y'umugore ihora imeze neza.

     

     

    2.Imbuto

     

    Ubusanzwe kurya imbuto ni byiza ku mubiri w'umuntu ariko Hari imbuto zishobora gutuma umugore ahora ameze neza mu myanya yibanga ye nkuko inzobere zivuga. Zimwe muri izo mbuto harimo Pome, inkeri,

     

     

    3.Soya

     

    Ni ngombwa ko umukobwa arya soya cyangwa ibiryo birimo soya kuko nazo ni ngombwa ku mubiri we ndetse no mu myanya y'ibanga ye. Soya yifitemo icyitwa phytoestrogen ndetse ikaba Ari ingenzi ku mubiri w'umugore.

     

     

    4.Avoka

     

    Nazo zifasha umugore mu mubiri we cyane mu myanya y'ibanga ye kuko yifitemo Vitamin B6, ikagiramo ikitwa Potassium ndetse bikaba bigira akamaro kanini cyane mu mubiri w'umuntu cyane umugore.

     

     

    Mu gihe cyose wumvishe umuhumuro mubi uturuka mu myanya y'ibanga yawe bitewe nibyo wariye cyangwa wanyweye  ihutire guhita ubireka.

     

    Birashoboka ko ushobora no kwitabaza abaganga mu gihe ubibonye gutyo ndetse abaganga baguha inama zishobora kukugirira akamaro.

     

     

     

     

     

    Source: Healthline

    The post Waruzi ko hari ibiribwa bituma imyanya y'ibanga y'umugore ihora imeze neza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruzi-ko-hari-ibiribwa-bituma-imyanya-yibanga-yumugore-ihora-imeze-neza/

  • Umugabo yababajwe n'akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone abagirana yo kujya bashaka ibyo bayakoramo #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abakobwa benshi beza batunze ama telephone meza ndetse ahenze cyane ku buryo abantu benshi bakomeza kwibaza aho bayakura. Icyakora siko abantu bose bashyigikira abo bakobwa ko batunga ama-telephone nkayo ahenze kandi nta mafaranga ahagije bafite muri banki zabo.

     

     

    Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yifashishije imbugankoranyamaga ze yavuze akayabo ka mafaranga telephone akoresha igura maze benshi mu bamukurikira ku mbugankoranyambaga batangazwa ningano yayo mafaranga.

     

     

    Uyu mukobwa yavuze ko telephone ye akoresha ihagaze amafaranga ibihumbi 600 by'amafaranga ya Nigeria. Ayo mafaranga ni menshi cyane ku buryo umwe mu bakurikira uyu mukobwa yababaye cyane ndetse avuga ko bitagakwiye ko umukobwa afata amafaranga menshi gutyo ngo ayaguremo telephone gusa.

     

     

    Uyu mugabo yavuze ko ayo mafaranga uyu mukobwa yaguzemo telephone yagakwiye kuba yarashatse umushinga akiramo ndetse ko wari kuba uri kumwinjiriza amafaranga menshi aho kujya kuyaguramo telephone gusa.

     

     

    Ese wowe ubona bikwiye ko umukobwa cyangwa undi n'umuhungu ko bagura telephone y'amafaranga menshi Kandi ntahandi bafite bakura Andi!?

     

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Umugabo yababajwe n'akayabo abakobwa bashobora mu ma telephone abagirana yo kujya bashaka ibyo bayakoramo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-yababajwe-nakayabo-abakobwa-bashobora-mu-ma-telephone-abagirana-yo-kujya-bashaka-ibyo-bayakoramo/

  • Icyemezo cya Cristiano Ronaldo cyatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Umunya-Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo, yatunguye benshi ubwo yabwiraga umusifuzi ko penaliti yari atanze ku ikosa ryari rimukoreweho atari yo.

    Hari mu mukino wa AFC Champions League wabaye ejo tariki ya 27 Ugushyingo 2023 wo Al Nassr ye yanganyije 0-0 Persepolis.

    Ku munota wa 2 w’umukino, Cristiano Ronaldo yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ndetse n’umusifuzi ahita asifura iryo kosa anatanga penaliti.

    Uyu rutahizamu uzwiho gukunda gutsinda cyane, yahagurutse agenda yegera umusifuzi azunguza urutoki rukurikira igikumwe avuga ko nta kosa bamukoreye atari penaliti.

    Umushinwa Ma Ning wasifuye uyu mukino wari wuzuweho n’abakinnyi ba Persepolis yo muri Iran, yahise yitabaza VAR birangira penaliti yisubiyeho ntiyayitanga.

    Nubwo umukino warangiye ari ubusa ku busa, Al Nassr yageze muri 1/8 aho iyoboye Itsinda E n’amanota 13, ikurikiwe na Persepolis irusha amanota atanu.

    Iki cyemezo cya Cristiano Ronaldo kikaba cyatunguye benshi kuko si henshi uzabona umukinnyi abona amahirwe yo gutsinda nubwo byaba ari mu manyanga akabyanga ahubwo akavugisha ukuri.

    Ronaldo yatunguranye avuga ko penaliti batanze kubera ikosa yari akoreweho atari yo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyemezo-cya-cristiano-ronaldo-cyatunguye-benshi

  • Ese baracyakundana ! Diamond Platnumz na Zari Hassan basohokanye n'abana babo bigaragara ko bishimanye #rwanda #RwOT

    Aba bombi bakomeje kutera impaka , zigaruka k'urukundo rwabo benshi bibaza niba bakiri mu rukundo koko cyangwa biba baremeye kuruvamo.Ibi byaje nyuma y'aho bongeye kugaragara bari kumwe n'abana babo basohokanye.

     

    Nk'uko babyigaragarije, Diamond Platnumz na Zari Hassan babyaranye bakaza gutandukana , Zari Hassan agashaka Diamond akaguma wenyine, berekanye ko bakiri mu rukundo , aho aba bombi bafatanye kurutugu Diamond Platnumz atwaye.

     

    Aya mashusho akomeje guhuza Diamond na Zari akomeje gutuma benshi bibaza niba koko ari urukundo cyangwa niba ari umukino wo kwihisha bombi bari gukinana n'abakunzi babo bikabayobera.

     

    NTA RUKUNDO RUHARI , ABA BOSE BARI MUKAZI MURI AFURIKA Y'EPFO.

     

    Muri Weekend yashize, Diamond Platnumz na Zuchu bagiye muri Afurika y'Epfo mukazi ko gukora ikiganiro cya Young , African Reality Show, gitambuka kuri Netflifx.

    Ubwo Diamond yateguraga ugutungura Zuchu , amakuru dukura aho byabereye ni uko Fantana wigeze gusomana na Diamond Platnumz yari ahari ndetse ngo ninawe wafashe amashusho y'uwo muhango , arayatunganya yaca kuri Netflix muri icyo kiganiro bigeze no gusomaniramo.

     

    Nyuma y'aho gato , Diamond , Zuchu , Zari na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari, nabo bagaragaye bari kumwe , nanone bituma benshi bibaza uwo muhuro w'abakeba, gusa biza kugaragara ko nubundi byari filime bari bibereyemo na cyane ko amashusho yabo nabwo yanyujijwe kuri Netflix muri icyi kiganiro.

     

    Uyu munsi nabwo Diamond Platnumz na Zari basohokanye n'abana babo Nillah na Princess Tiffah , bivugwa ko nanone ari indi Episode y'icyo kiganiro barimo bafata kugira ngo kizatambuke kuri Netflix.Ibi bituma urukundo n'ukwamamara kwabo bibabyarira amafaranga bigakuraho ibihuha by'urukundo rwa Simba na Zuchu nubwo gashobora kuzaziramo uwari Boss akisanga yashakanye n'umukozi we.

     

    Muri aya mashusho abana hari aho bagaragara bicaye inyuma bonyine, mama na papa batwaye ubona ko bishimanye.

     

    Benshi bati:'Ninde watandukanije uyu muryango?'.

    The post Ese baracyakundana ! Diamond Platnumz na Zari Hassan basohokanye n'abana babo bigaragara ko bishimanye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-na-zari-hassan-basohokanye-nabana-babo-bigaragara-ko-bishimanye/

  • “Genda Murera waragowe”: Abakunzi ba Rayon Sports ntibiyumvisha uburyo umukinnyi utabaha ibyishimo bisendereye ari we wahawe icyubahiro ku mukino urabahuza na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Genda Murera waragowe': Abakunzi ba Rayon Sports ntibiyumvisha uburyo umukinnyi utabaha ibyishimo bisendereye ari we wahawe icyubahiro ku mukino urabahuza na Police FC.

    Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaraza ko batishimiye kubona rutahizamu w'iyi kipe Moussa Essenu ari we ujya ku ifoto ishishikariza abakunzi ba Murera kujya kureba umukino urabahuza n'ikipe ya Police FC, ibi babigaragaje ubwo ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwashyiraga ifoto iriho Essenu ku rubuga rw'iyi kipe.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abakunzi ba Murera bagiye batangaza nyuma yo kubona iyi foto:

    Source : https://yegob.rw/genda-murera-waragowe-abakunzi-ba-rayon-sports-ntibiyumvisha-uburyo-umukinnyi-utabaha-ibyishimo-bisendereye-ari-we-wahawe-icyubahiro-ku-mukino-urabahuza-na-police-fc/