Blog

  • Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo mu Rwanda yashyizeho amabwiriza n'ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

    Ni mu rwego rwo kugabanya igihe abvantu bamara ku byapa bategereje imodoka. Izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 15 Ukuboza 2023.

    Source : https://yegob.rw/minisiteri-yibikorwaremezo-mu-rwanda-yashyizeho-amabwiriza-ningamba-bivuguruye-bijyanye-no-gutwara-abantu-nibintu-mu-buryo-bwa-rusange-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Ibintu 7 bitagomba kuba mu cyumba uraramo – #rwanda #RwOT

    Iyo bigeze ku isuku yo mu nzu rero abantu benshi birabagora kuko usanga kuri bamwe icyakabaye igikoni cyarahindutse nk'igaraje, cyangwa uruganiriro rugahinduka nk'icyumba cy'ububiko.

    Ibintu bidakwiye kuba mu cyumba cyawe uraramo ntibikwiye kuba akavuyo gusa, ahubwo hari n'ibikoresho udakwiye kubikamo. Icyumba kidafite isuku uretse kuba cyatuma udasinzira neza, cyanaguteza ibindi bibazo by'ubuzima bitandukanye.

    Dore bimwe mu byo udakwiye gushyira mu cyumba cyo kuryamamo. Niba kimwe mu byo tugiye kukubwira wari usanzwe ukibona mu cyumba cyawe, hita ukimurira nibura ahantu handi mu nzu utamara kimwe cya gatatu cy'umunsi wawe. Ibi ni byo bizagufasha kuruhuka neza, dore ko icyumba cy'uburyamo ari icyo kuruhukiramo.

    1. Utubwana

    Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe korora no koroza imbwa, cyagaragaje ko kimwe cya kabiri cy'abantu batunze imbwa mu rugo bemerera utubwana kuryama mu buriri bwabo. Banavuga ko bibiri bya gatatu by'abatunze injangwe nazo ziryama mu buriri bwabo.

    Ibi bituma umuntu adasinzira neza kuko inyinshi zinagira umugono ushobora kubangamira nyirayo igihe aryamye. Gusa kuri bamwe ngo iyo bararanye nazo ni bwo bumva barushijeho kugira umutekano.

    Iki kigo kivuga ko abantu bakwiye kumenya gutandukanya inzu zabo n'iz’imbwa kuko atari ko bose bibaha umutekano kurarana nazo, ahubwo ngo hari abo zibangamira kuruhuka ku wagiye kuryama ari cyo agamije. Ibi rero bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri ku munsi ukurikiyeho ku bwo kudasinzira neza.

    2. Ikirundo cy'ibintu biri mu kajagari

    Akenshi usanga hari ubwo umuntu afata imyenda myinshi itameshe akayirunda hepfo y'uburiri, ugasanga ivangavanze n'ibindi bintu ubona ko bijagaraye. Ibi ngo ntibituma usinzira neza kuko nubwo wabyirengagiza ubwonko buguma kukubwira ko hari ibintu utakoze, bukaguma kukwibutsa ako kazi kandi kari aho hafi.

    Biba byiza iyo ako kavuyo ugashyize ahantu amaso yawe atabasha kugera igihe ugiye kuryama. Niba ari imyenda irunze aho ukayishakira ububiko buyikwiriye, byakwanga ukayivana muri icyo cyumba. Korohereza ubwonko ukaburinda imitwaro y'ibitekerezo igihe ugiye kuryama bituma usinzira neza.

    3. Ibikoresho by'amashanyarazi

    Ibi bikoresho usanga byaramaze kwangiza ubwonko bw'abantu batandukanye. Biragoye ko abantu babyikuramo nyamara bifite ingaruka zikomeye igihe bararanye nabyo mu cyumba.

    Akenshi urumuri ruva muri terefone, mudasobwa, televiziyo n'ibindi bituma ubwonko butabasha kohereza umusemburo wa melatonin ari nawo ufasha mu gusinzira. Umuntu nibura agirwa inama yo kurekera aho gukoresha ibi bikoresho mbere y'amasaha make y'uko ajya kuryama.

    Niba kureka kubikoresha bitakoroheye, nibura shyiramo urumuri rwagenewe ijoro, gusa ubu buryo ntibwizewe nko kuba wahagarika icyo gikoresho habura igihe runaka ngo ujye kuryama.

    Kugira uburiri bwawe umwanya wigenga ni byo byagufasha kuruhuka neza. Iyo ukomeje kumva ubutumwa buza kuri terefone, imbuga nkoranyambaga n'ibindi bibangamira kuruhuka kwawe.

    4. Ibikoresho by'imyitozo ngororamubiri

    Ibi bikoresho nubwo waba ufite inzu ntoya, uba ugomba kutabibika aho urara ahubwo ukajya ubisanga muri za jimu n'ahandi. Impamvu ni uko iyo ubibonye mbere yo kuryama ugatangira kubikoresha bitaba bikikoroheye kuryama. 

    Ikindi kandi nabyo biza muri wamubare w'ibikoze akavuyo munzu bigatuma utabona umwanya wo kwisanzura no gutekereza neza uri mu cyumba cyawe. Ibi bikoresho kandi n'ubwo ari wowe uba ubikoresha, ntabwo biba bifite isuku. 

    Tekereza ku byuya ubiriraho buri munsi, utekereze kumwuka biba bifite, nyamara iki cyumba kiba kigomba kugira impumuro nziza. Ibi kandi iyo bibitse hafi yawe ukaba utabashije kubona umwanya wo gukora imyitozo nk'uko bisanzwe, uhorana ipfunwe buri uko ubirebye bikaba byabangamira kubona ibitotsi no kubasha kuruhuka neza.

    5. Umwanya wo gukoreramo cyangwa ameza y'akazi

    Kugira ahantu ho gukomereza akazi mu cyumba cyo kuryamamo ni ibintu bisanzwe bikorwa na benshi. Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi 1000, abarenga 500 muri bo bemeye ko bakunda gusomera ubutumwa bw'akazi n'andi makuru mu cyumba ku biriri.

    Birashoboka ko uba uri gukoresha mudasobwa cyangwa telephone zigezweho wishyura bimwe mu byo ku kazi mwakoresheje cyangwa unasubiza ubundi butumwa bw'ingenzi ku kazi usanzwe ukora ka buri munsi. Gerageza nibura ibyo byose ukora ubisoreze hanze y'uburyamo bwawe. Icyo cyumba ni icyo kuruhukiramo si icyo gukoreramo. 

    Iyo utabashije gukora ibi neza wisanga wagize ibindi bibazo by'imitekerereze bikaba byanakwicira akazi. Byaba byiza ushatse ahandi ugira ibiro mu rugo rwawe ukajya ugera mu cyumba cyo kuryama ibyo mu kazi wabirangije.

    6. Agatebo k'imyanda

    Kugira ikintu kihariye ujugunyamo imyanda cyangwa ibintu byanduye mu cyumba cyawe si byiza. Tekereza iyo imyenda itameshe warunzemo igeze ubwo yuzura, tekereza ku mwuka uba uri aho hantu. Ibuka ko n'ibitambaro by'amazi uhajugunya bishobora kuba birimo ibikonje bikaba byatangira kuzana uruhumbu unyuma y'igihe runaka. Ukwiye gushaka ahandi ubishyira kuneza y'ubuzima bwawe.

    7. Ibi matera bishaje

    Abantu benshi baryama kuri matela batitaye kugihe ntarengwa ikwiye gukoreshwa. Ubundi matela ikoreshwa bitarenze imyaka hagati ya 8 na 10 nyamara hari abayiryamaho imyaka 30 cyangwa 40. Abenshi bategereza kuyireka ari uko igaragaje ubusaze bukabije.

    Matela ishaje itera ibibazo bikomeye by'uburwayi bw'umugongo cyangwa igatuma ubworoheje usanganywe bukomera. Biba byiza iyo uhinduye matela igihe ubona ko imaze imyaka yavuzwe haruguru kuko binafasha mu gusinzira neza wumva uryamye ahantu hazima.

    Nubwo uba wameshe amashuka kenshi, ntiwibagirwe ko mikorobe zikomeza kwigumira muri matela ishaje cyane. Abahanga bagaragaza ko nibura matela ishaje ishobora kuba ibika udusimba tutagaragara turenga miliyoni 10.

    Muri iyi nkuru bagaragaza ko n'uburiri budashashe budakwiye kuba mucyumba cyawe. Iyo ubyutse ugasasa hari abo bishimisha bigatuma iyo sura y'uburiri isa neza imutera akanyamuneza ko gukora uwo munsi wose afite molale.

    Birashoboka ko ibi hari ibyo wari usanzwe wibanira nabyo mu cyumba uraramo ariko nicyo gihe ngo utangire kubungabunga ubuzima bwawe witoza kuba heza haberanye no kuruhuka. Ni byo bizagufasha n'umuryango wawe gusinzira kandi mukabasha gukora neza nta kunanizwa n'ibitotsi utabashije gusinzira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137020/ibintu-7-bitagomba-kuba-mu-cyumba-uraramo-137020.html

  • Rayon Sports yandikiye umuvuduko Police FC ah… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, aho Police FC yari yakiriye Rayon mu mukino waranze n’imvura nyinshi.

    Amakipe yombi yagiye kujya muri uyu mukino afite intego zitandukanye, aho Police FC yari ifite amanota 22 ishaka gutsinda uyu mukino igafata umwanya wa mbere.

    Ni mu gihe Rayon Sports yashakaga gutsinda uyu mukino nibura nayo ikinjira mu manota 20.

    Umukino watangiye amakipe yombi yirekuye, gusa amakosa yari menshi kuko mu minota 5 gusa buri kipe yari imaze kubona kufura, haba kuri Rayon Sports ku ikosa bakoreye kuri Muhire Kevin ndetse na Police FC ku ikosa bakoreye kuri Hakizimana Muhadjri, gusa izi kufura zose ntacyo zabyaye.

    Ku munota wa 9 gusa Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira waturutse ku izamu rya Rayon Sports, Ngendahimana Eric ahereza Bugingo Hakim ahereza Muhire Kevin wahise asubiza umupira Bugingo Hakim warebye uko uko Musa Esenu yari ahagaze ahita amuha umupira ku kirenge, Musa Esenu atereka umupira mu izamu.

    Yaba umunyezamu wa Police FC ndetse na ba myugariro be barimo Ndizeye Samuel ntabwo bari bahagaze neza, basiganira umupira wari uhawe Esenu.

    Ku munota wa 14 Police FC yashatse uburyo bw’igitego, Hakizimana Muhadjri ahereza umupira Mugisha Didier wahise ashota mu izamu adahagaritse umupira ukubita igiti cy’izamu, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

    Ku munota wa 18 Hakizimana Muhadjri yongeye gutungura umuyezamu arekura ishoti rikomeye, umupira Tamare awukuramo nabi ariko habura umuntu arongera arawufata.

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

    Rukundo Onesme
    Shami Carnot
    Ndahiro Derrick
    Ndizeye Samuel
    Kwitonda Ally
    Rutonesha Hesbone
    Hakizimana Muhadjiri
    Nshuti Savio (c)
    Bigirimana Abedi
    Mugisha Didier
    Aboubakar Akuki Djibrine

    Ku munota wa 23 Luvumbu yateye kufura ikomeye cyane umupira Rukundo Onésime awukuramo bigoranye ujya muri koroneri.

    Ku munota wa 36 imvura yaje kuba nyinshi, umusifuzi afata umwanzuro wo kuba awuhagaritse.

    Umukino wasubukuwe ku isaha ya 16:25 Ku munota wa 43 Hakizimana Muhadjri yatunguye umunyezamu wa Rayon Sports ku mupira muremure yatareye mu kibuga hagati, ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Simon Tamale
    Rwatubyaye Abdul (c)
    Ngendahimana Eric
    Serumogo Ali
    Bugingo Hakim
    Kanamugire Roger
    Muhire Kevin
    Luvumbu Heritier
    Musa Esenu
    Charles Bbaale
    Ojera Joackiam

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kanamugire Roger aha umwanya Kalisa Rashid.

    Ku munota wa 47 bakoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri hafi n'urubuga rw'amahina, ikosa ryahanwe na Muhadjiri ariko umunyezamu Simon Tamale yitwara neza awukuramo.

    Bigirimana Abedi ku munota wa 65 yahawe umupira mwiza ari wenyine imbere y'izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasatiriye cyane, ku munota wa 83, Luvumbu ahindura umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura uwushyiramo.

    Ku makosa na none y'ubwugarizi bwa Police FC na none, Luvumbu yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 89.

    Mu minota y'inyongera, Bigirimana Abedi yatsindiye Police FC impozamarira. Umukino warangiye ari 2-0.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yahise ifata umwanya wa 4 n'amanota 20, Police FC ya 3 ifite 22 inganya na APR FC ya kabiri mu gihe Musanze FC ifite 23. 

    Umukino warimo imvura nyinshi mu gice cya mbere, byatumye usubikwa iminota isaga 40

    Musa Esenu yafunguye amazamu ku gitego habayeho uburangare bwa ba myugariro ba Police FC 

    Reba uko incamake y’umukino nuko ibitego byagiyemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137021/rayon-sports-yandikiye-umuvuduko-police-fc-ahagana-ku-ryanyuma-137021.html

  • RUBAVU : Gahunda ya Visit Rubavu ku isonga mu bigiye gutuma abaturage basura ibyiza bigize aka Karere biyongera – VIDEO #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangizwaga ku muragaragaro gahunda ya Rubavu Nziza, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert bavuze ko gahunda ya Rubavu Nziza ikwiriye gutanga umurasuro nk'uwo Visit Rwanda yatanze.Ibi babishingira kubyiza aka Karere ka gafite.

     

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu w'agateganyo Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko mu rugamba rwo kumenyekanisha ibyiza bigize Akarere ka Rubavu , hagomba guherwa kubaturage bako bakamenya ibyiza byako ndetse bakoroherezwa no kugasura.

    Aha niho ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwahereye buvuga ko barwiyemeza mirimo bazaza kugira ibyo bakora bazahera kubaturage baho ndetse n'urubyiruko rufite impano.

     

    Ibi byashimangiwe na Guverineri wavuze ko mu gihe hagize umushoramari uhabwa akazi ko gukora ahantu runaka, akwiriye guhera kubahatuye akaba aribo aha akazi kuko ngo aribo baba bazi neza aho ari gukorera kuruta uko yazana abandi barabanza kubyiga.

     

    Ubusanzwe mu Karere ka Rubavu nihamwe mu hari ibyiza nyaburanga bitandukanye, birimo ; Ikiyaga cya Kivu, Umusozi wa Rubavu, Amashyuza n'ibindi.

    REBA HANO UMUHANGO WOSE WO KUMURIKA GAHUNDA YA RUBAVU NZIZA

    The post RUBAVU : Gahunda ya Visit Rubavu ku isonga mu bigiye gutuma abaturage basura ibyiza bigize aka Karere biyongera — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rubavu-gahunda-ya-visit-rubavu-ku-isonga-mu-bigiye-gutuma-abaturage-basura-ibyiza-bigize-aka-karere-biyongera-video/

  • Abafana bakomeje kwibasira Zuchu uri mu rukundo na Diamond Platnumz bamubwira ko afite amabere mato cyane #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi nawe akomeje guterwa ipfunwe nuko afite amabere mato cyane nk'uko byagarutsweho n'abafana be.

     

    Zuchu bwa mbere yagiye muri Afurika y'Epfo ari kumwe na Diamond Platnumz mu minsi yashize ubwo yari agiye kumutungura nyuma y'isabukuru ye y'amavuko na cyane ko uyu mwari yari yinubiye ko Simba yamwirengagije.

     

    Nyuma yo gusohokana na Diamond we utari watobora ngo avuge niba amukunda koko , bahuye na Zari ndetse na Shakib n'abana babo babyawe  na Diamond Platnumz.

     

    Ibi byo kuba afite amabere mato byaje nyuma y'ayo ashyize haze ifoto imugaragaza neza, maz abafana bagatangira kumwota nk'uko Radio yo muri Tanzania dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    The post Abafana bakomeje kwibasira Zuchu uri mu rukundo na Diamond Platnumz bamubwira ko afite amabere mato cyane appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abafana-bakomeje-kwibasira-zuchu-uri-mu-rukundo-na-diamond-platnumz-bamubwira-ko-afite-amabere-mato-cyane/

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro kuri rutahizamu Youssef Rhab wari umaze ukwezi mu bihano byo kwitekerezaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon, Youssef Rharb wari umaze ukwezi ari mu bihano byo kwitekerezaho, agiye kubabarirwa na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle.

    Mu mpera z'Ukwakira 2023 ni bwo Youssef Rharb ukomoka muri Morocco na Eid Mugadam Abakar w'umunya-Sudani bahawe ibihano by'ukwezi ko kwitekerezaho nyuma y'uko Gikundiro isanze nta musaruro bagitanga.

    Youssef yabuze umwanya wo gukina akenshi ashinjwa kudakora cyane ndetse n'imyitwarire idahwitse yashinjwaga n'abatoza atumvaga inama zabo.

    Nyuma y'inteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 18 Ugushyingo 2023, Perezida Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko aba bakinnyi bombi bahawe ukwezi ko kwitekerezaho, nyuma raporo y'abatoza ikazagaragaza uko bitwaye hanyuma ubuyobozi bukabona gufata umwanzuro.

    Yagize ati 'Iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera ku marangamutima uba ushaka umusaruro, amasezerano aba avuga ibyo ugomba gutanga n'ibyo uhabwa.'

    'Raporo z'abatoza n'ubuyobozi zasanze abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira na bo ndetse tubandikira dushingiye ku masezerano inzandiko zisaba y'uko dutandukana nk'uko amasezerano abivuga.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho, ubu rero uko kwezi kuracyarimo ntikurarangira, nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa.'

    Amakuru ahari ni uko Perezida, Uwayezu Jean Fidèle, yiteguye kubabarira Youssef Rharb wagaragaje guhinduka haba mu myitozo ndetse n'imibanire na bagenzi be. Uyu Munya-Maroc wagaragaje gukora cyane, akomeje gusabirwa n'abakinnyi bagenzi be kubabarirwa.

    Ubuyobozi ntibwifuza kwirukana Youssef Rharb mu gihe isoko ry'abakinnyi ryo muri Mutarama 2024 ritarafungura.

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bwamaze-gufata-umwanzuro-kuri-rutahizamu-youssef-rhab-wari-umaze-ukwezi-mu-bihano-byo-kwitekerezaho/

  • Umukino wa Rayon Sport na Police Fc wari uri kuba ugeze ku munota wa 35 uhagaritswe igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wa Rayon Sport na Police Fc wari uri kuba ugeze ku munota wa 35 uhagaritswe igitaraganya

    Uyu munsi ikipe ya Rayon Sport igomba kwisibanura na Police Fc kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa Shampiyona.

    Umukino uhuza aya makipe yombi wari watangiye ndetse ugeze ku munota wa 35 w'igice cya mbere ariko ukomwe mu nkokora n'imvura.

    Uyu mukino ubaye uhagaze, imvura nihita urakomeza cyangwa nibyanga uzasubukurwe undi munsi.

    Source : https://yegob.rw/umukino-wa-rayon-sport-na-police-fc-wari-uri-kuba-ugeze-ku-munota-wa-35-uhagaritswe-igitaraganya/

  • Agezweho: Rayon Sports ifatiranye Police FC iyikubita agakoni ku nda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: Rayon Sports ifatiranye Police FC iyikubita agakoni ku nda.

    Mu mukino ukomeye cyane uriguhuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Police FC igice cya mbere kirangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu w'umugande Musa Esenu ku munota wa 8 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-rayon-sports-ifatiranye-police-fc-iyikubita-agakoni-ku-nda/

  • Byiringiro Lague na Barafinda kugikandagiramo bizagorana: Ikipe y’igihugu Amavubi igiye kuzana ba rutahizamu bashya barimo uwari muri Manchester United yo mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi igiye kuzana ba rutahizamu bashya barimo uwari muri Manchester United yo mu Bwongereza.

    Ntagihindutse Noam Emeran Nkusi ukinira Groningen FC mu Holland araza gukinira ikipe y'igihugu Amavubi.

    Si we wenyine uzaza ahubwo azazana na Johan Marvin Kury ukinira Yverdon Sport FC yo muri Switzerland.

    Biteganyijwe ko aba ni baza bazakina umukino wa Benin na Rwanda.

    Bose bakina ku mpande basatira aho bashobora kuza bakicaza Byiringiro Lague na Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda basanzwe bakina aho.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-na-barafinda-kugikandagiramo-bizagorana-ikipe-yigihugu-amavubi-igiye-kuzana-ba-rutahizamu-bashya-barimo-uwari-muri-manchester-united-yo-mu-bwongereza/

  • Umwana w’imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y'imyaka itanu amukubise isuka ya majagu mu mutwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y'imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe.

    Byabereye ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, bibera mu Murenge wa Ruvune Umwana wapfuye ni umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

    Amakuru avuga ko abo bana barimo bakinisha isuka ya majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba, maze ubwo yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n'umugabo atarataha ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

    Ni amakuru yahamijwe n'Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent. Yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z'ijoro kuri uyu wa 27 Ugushyingo.

     

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-umunani-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yishe-umuvandimwe-we-yimyaka-itanu-amukubise-isuka-ya-majagu-mu-mutwe/