Blog

  • Umuhanzi Kenny yunze murya Bruce Melodie nawe ashyigikira ko ihangana rya The Ben na Bruce Melodie rikwiriye kubaho bakubahana ariko bakorera amafaranga #rwanda #RwOT

    Kenny Sol ukubutse muri Canada ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe, yavuze ko hagomba kubaho 'Battle' ariko igamije kubaha amafaranga ngo na cyane ko uretse mu Rwanda n'ahandi Battle muri muzika zibaho.

     

    Iyi ntero ya Battle yahagati y'abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda , Bruce Melodie ndetse na The Ben , yaje nyuma y'igitaramo The Ben yakoreye hanze y'u Rwanda biza kuvugwa ko Bruce yashakaga kucyica kubera amafoto yamanitswe aho The Ben yacaga mu modoka n'ahandi kumihanda y'i Bujumbura.

     

    Ibi byakuruye impaka , benshi babona Bruce nk'umuhanzi wishongora , bamwe bavuga ko kugira ngo izo mpaka zishire hagomba kubaho ihangana ritagamije urwango ahubwo rikaba ihangana rizana ibyishimo kuri bamwe ndetse no kubandi.

     

    Mukuvuga ibi kandi The Ben we yavuze ko nta Battle ikwiriye kubaho , agaragaza ko amateka y'u Rwanda atemera ko abantu bahangana hagati yabo.

     

    Ubwo Kenny Sol yari ageze ku kibuga cy'indege akakirwa n'itangazamakuru, yagaragaje ko mu by'ukuri , 'Battle' n'ahandi zibaho bityo ko kuba The Ben na Bruce bahangana ntakibazo kirimo na cyane ko bishobora kubazanira amafaranga.

     

    Kenny ati'Hariya tuhafite inshuti nyinshi cyane hari benshi twiganye bamwe tuziranye mu buzima bwo mu Rwanda badufashe neza twarabashyitsi ntabwo baro kudufata nabi'.

     

    'Battle biterwa n'icyo igamije biterwa n'ukuntu yavuzwe kuko njye nkekako battle zisanzwe zibaho cyane kandi byanakwinjiza n'amafaranga.Ahubwo zibe zitarimo inzangano ahubwo zibeho zikorerwemo amafaranga .

     

    Ntabwo mbibara nko guhangana cyangwa iki , kuko turazibona dusanzwe tubona ama show menshi ya Battle muri Amerika n'ahandi hatandukanye ahubwo biterwa niyo battle icyo bashatse kuyita'.

     

     

    Kenny Sol yagaragaje ko mu gihe haba habayeho iyo Battle yaba ari kumpande zombie na cyane ko ari umuhanzi nkabo.

     

    The post Umuhanzi Kenny yunze murya Bruce Melodie nawe ashyigikira ko ihangana rya The Ben na Bruce Melodie rikwiriye kubaho bakubahana ariko bakorera amafaranga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-kenny-yunze-murya-bruce-melodie-nawe-ashyigikira-ko-ihangana-rya-the-ben-na-bruce-melodie-rikwiriye-kubaho-bakubahana-ariko-bakorera-amafaranga/

  • Kenny Sol yaciye impaka hagati ya Bruce Melod… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ubwo yari yakiriwe n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, abajijwe uko ku ruhande rwe afata ‘Battle’, niba aramutse ayikoze n’umuhanzi mugenzi we byaba ari ukumusenya koko.

    Yagize ati:” Battle biterwa n’ikintu igamije kandi bikanaterwa n’ukuntu yanavuzwe, ariko kuri njyewe nzi ko Battle zisanzwe ziba kandi zikaba zanakwinjiza amafaranga, ahubwo mu buryo butarimo inzangano, izo battle zibe ubundi zikorerwemo amafaranga kuko ntabwo mbibaramo nko guhangana cyane ko dusanzwe tuzibona mu bihugu bitandukanye nka Amerika n’ahandi hatandukanye kandi bigakorwa nta rwango ahubwo hagamijwe kuzamura muzika no gukorera amafaranga, ahubwo biterwa n’ikintu iyo battle bashatse kuyita”.

    Ihanganisha hagati y’abahanzi Bruce Melodie ndetse na The Ben riri gukura umunsi ku munsi. Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko byaba byiza hateguwe igitaramo gihuza aba bahanzi babiri hanyuma bagakosorana, buri wese akerekana ubudahangarwa bwe akoreshehe ijwi rye ry’umwimerere.

    Bijya  gutangira  Muyoboke Alex ufatwa nk’umunyabigwi muri uru ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, aherutse kuvuga ko  hakenewe ‘Battle’ hagati ya The Ben  na Bruce Melodie ndetse bikaba byaba ari na bumwe mu buryo bwo guteza imbere imyidagaduro nyarwanda yaba kubona amafaranga n’ibindi nk’uko mu bihugu nka Uganda na Amerika babigenza.

    Melodie nawe icyo gihe nyuma yaje yungamo avuga ko nibashaka kuzana ibya ‘Battle’ hagati ye na The Ben, nta kibazo rwose yiteguye neza kuzerekana ubudahangarwa bwe ndetse byanarimba agakubita The Ben akanyafu ku nda ubundi agahita yimanukira.

    Babikojeje The Ben, yabiteye ishoti  avuga ko ibintu byo kuvuga ijambo Battle atari byiza  kuko bisenya abahanzi. Yagize ati” Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y’igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n’amateka y’igihugu cyacu nta Battle dukeneye”.

    Melodie bongeye kubimukoza, yagize ati “Ubwo niba The Ben atabishaka nta kundi”.Ariko njyewe ubundi nkorera umuziki amafaranga; ibyo kuvuga ngo habayeho guhangana, ngo gutinya, ngo gutsindwa, icyo nzicyo iyo iza kuba, uko byari kugenda kose nari kuyikuramo amafaranga naho ubundi bitarimo amafaranga mutware kure rwose”.

    Reba ikiganiro Kenny Sol yagiranye na Inyarwanda

    “>

    Reba indirimbo ‘Enough’ ya Kenny Sol

    “>

    Kenny Sol avuye muri Canada mu gihe kigera ku mezi abiri

    Kenny abona ko ‘Battle’ nta kintu itwaye

    Kenny Sol ubwo yakirwaga ku kibuga cy’Indege i Kanombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137027/kenny-sol-yaciye-impaka-hagati-ya-bruce-melodie-na-the-ben-kuri-battle-video-137027.html

  • Uko Bruce Melodie yigeze kubura tike imwinjiz… – #rwanda #RwOT

    Ibi Melodie yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss Fm iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko ubwo  mu mwaka wa 2008 akiri umusore wari ukiri kwishakisha mu muziki ibintu bitaracamo akirwana n’ayo kurya, Shaggy yaje gutaramira i Kigali ariko icyo gihe ntabwo yari afite amafaranga yo kwishyura tike ngo yinjire mu gitaramo nk’abandi  ngo ajye kureba umuhanzi yakuze afana.

    Nk’umuntu wese uba afite amatsiko  yo guhura n’umuntu w’igitangaza kuri we, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ajye kumureba kabone nubwo nta mafaranga yari afite amwinjizayo. Icyo gihe tike ihendura  yari ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda 10,000 Frw.

    Melodie avuga ko icyo gihe yarwanye inkundura hanyuma birangira aseseye mu bantu arinjira areba Shaggy yari yarihebeye ndetse yanakuze afana kugeza igitaramo kirangiye. 

    Umunsi Shaggy yazaga gutaramira mu Rwanda, hari tariki ya 13 Ukuboza 2008. Icyo gihe muri iyo myaka uyu muhanzi Shaggy yari ku rwego rwo hejuru,afite indirimbo zatwaye imitima y’abatari bake ku Isi.

    Icyo gihe aza gutaramira mu Rwanda, yari yatumiwe na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda. Icyo gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Petit Stade cyitabirwa n’abantu.

    Kuri ubu, Melodie ari muri Amerika aho agiye gutaramana n’uyu muhanzi yakuze afana baherutse gukorana indirimbo ‘When She’s Around’ ndetse ikaba ari nayo yabaye ikiraro kimwambutsa kikamukandagiza muri Amerika bwa mbere.

    Bruce Melodie  yahuye imbona nkubone na Shaggy bwa mbere , ibintu avuga ko ari inzozi ze zabaye impamo.

    Reba indirimbo ‘When She’s Around’ ya Melodie na Shaggy

    “>

    Mu mwaka wa 2008 ubwo Shaggy yazaga kuririmbira mu Rwanda

    Abantu bari bakubise buzuye

    Ibyishimo byari byose ku banya Kigali

    Shaggy i Kigali muri 2008

    Melodie yavuze ko ubwo Shaggy yazaga i Kigali muri 2008, yabuze amafaranga yo kwishyura tike imwinjiza  mu gitaramo

    Shaggy ni umwe mu bahanzi bakomeye  ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137023/uko-bruce-melodie-yigeze-kubura-tike-imwinjiza-mu-gitaramo-cya-shaggy-i-kigali-137023.html

  • Indirimbo ya UEFA iri imbere mu zihatanira ku… – #rwanda #RwOT

    Buri gihe iyo Chorale de Kigali itangaje igitaramo, bikurikirwa no gushyira ku isoko amatike yo kwinjira mu gitaramo n’izindi gahunda zijyana n’imyiteguro.

    Bikurikirwa kandi no gufungura urubuga aho bashyiraho uburyo abakunzi bayo  bahitamo indirimbo bashaka ko bazabaririmba mu gitaramo.

    Amajwi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, agaragaza ko indirimbo yubahiriza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, iri imbere mu zamaze gutoranywa n’abakunzi b'iyi korali bifuza ko bazabaririmbira

    Iyi ndirimbo imaze kugira amajwi 62 ifite abakunzi benshi, ku buryo bigoye ko Chorale de Kigali yakora igitaramo nk’iki ngo isoze itayiririmbye.

    Mu bihe bitandukanye, byagiye bibaho ko abakunzi b’iyi korali bandika udupapuro bari mu gitaramo bagasaba ko iyi korali y’ubukombe yongera kubaririmbira iyi ndirimbo.

    Iyi ndirimbo y'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w'i Burayi, UEFA Champions League, iririmbwa mu ndimi eshatu arizo Igifaransa, Icyongereza n'Ikidage.

    Yanditswe na Tony Britten mu 1992, iririmbwa na Orchestre 'Royal Philharmonic' yo mu Bwongereza.

    Ku mwanya wa kabiri w’indirimbo zimaze gutoranywa, hariho indirimbo ‘Chiquitita’ ifite amanota 60, ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo ‘Bound for the promised Land’ ifite amajwi 59, ‘Ndarata Umwami’ iri ku mwanya wa kane n’amajwi 31.

    Ku mwanya wa Gatanu hariho indirimbo ‘Mushumba Ushagawe’ ifite amanota 19 naho ku mwanya wa Gatandatu hariho indirimbo ya Noheli yitwa ‘Ab’Ijuru baririmba’ ifite amanota 18.

    Urutonde rw’indirimbo Chorale de Kigali izashingiraho iririmba muri iki gitaramo, runagaragaraho indirimbo zirimo ‘Imihigo yacu’, ‘Ca fait rire les oiseaux’, ‘Uri isugi’, ‘Inkuru nziza’, Turate Rwanda’, ‘Ubugenga bwawe’, ‘Ibisingo byose’, ‘Ijuru n’isi nibirangurure’, ‘Indabo za Mariya’ n’izindi.

    Iyi Korali yabaye ubukombe mu muziki cyane cyane uw'indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw'amanota aririmbwa n'abahanga gusa.

    Mu gitaramo 'The Christmas Carols Concert' baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n'abanyamuziki banyuranye yaba Abanyaburabyi n'Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe n'izindi.

    'Christmas Carols Concert” ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n'Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z'umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b'iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n'Imana.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, aherutse kubwira InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n'abandi mu busabane n'Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n'imiririmbire.

    Yavuze ko nubwo Isi yahuye n'amakuba arimo n'icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n'umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.

    Hodari ati 'Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n’umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva 2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.'

    Akomeza ati 'Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera,nabyo ni ibyo kwishimira.'

    Hodari Jean Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka.

    Akomez ati 'Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye kubana natwe n’umwaka n’umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba batarahwemye kwiyongera.'

    Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk'ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.

    Yavuze ati 'Kuba hari ayandi makorali aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).'

    Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzabona imbuto z'imyaka 10 bamaze bakora 'ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye'.

    Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye 'ku byo twabonye bikenewe n’abantu benshi harimo n’indirimbo nshya'.

    Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwego gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati 'Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.'

    Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n'izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.

    Intego yabo nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.

    Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe, amasengesho ndetse n'ibindi birori byinshi by'umuco mu gihugu.

    Iyi korali yamye ifite umubare munini w'abatunganya n’abahimbyi b’umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n'abandi.

    Chorale de Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ijuru n'Isi nibirangurure', Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c'est le Christ, Indabo za Mariya, 'Reçois l'adoration', Adeste Fideles, 'Ab'ijuru baririmba', Kleinzac, n'izindi.

    Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu myanya ya Premium, 25,000 Frw mu myanya ya VIP na 50,000 Frw mu myanya ya VVIP. Ni amatike ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw 

    Kanda hano ukomeze kugira uruhare mu gutora indirimbo wifuza ko iyi korali izaririmba mu gitaramo


    Chorale de Kigali yatangaje ko igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize bakora ‘Christmas Carols Live Concert'


    Ubuyobozi bw'iyi korali, buvuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu rugendo rw'imyaka 10 ishize


    Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw'amanota aririmbwa n'abahanga gusa

     

    Indirimbo ya UEAFA iri ku mwanya wa mbere mu ndirimbo ziri gutorwa ku rubuga rwa Chorale de Kigali

    KANDA HANO UREBE UBWO CHORALE DE KIGALI YARIRIMBAGA INDIRIMBO YUBAHIRIZA UEFA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137038/indirimbo-ya-uefa-iri-imbere-mu-zihatanira-kuririmbwa-na-choral-de-kigali-mu-gitaramo-cyay-137038.html

  • Shaggy yavuze urwibutso afite ku Rwanda nyuma… – #rwanda #RwOT

    Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari urwibutso afite ku mutima nyuma y'imyaka 15. Ni umwe mu bahanzi b'ibikomerezwa ku Isi, bagiye bashyira itafari ku rugendo rw'abandi bahanzi batandukanye, byanatumye yiyemeza gukorana na Bruce Melodie.

    Ibi byafashije uyu muhanzi wavukiye i Kanombe kwisanga ku nshuro ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bya 'iHeart Radio Jingle Ball' azakorana na Shaggy. Bataramanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, bazongera guhurira ku rubyiniro tariki 16 Ukuboza 2023.

    Kuri Bruce Melodie gukorana na Shaggy indirimbo bise 'When She's Around' ni amata yabyaye amavuta.

    Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm yo muri Amerika binyuze mu Kid Nation mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy, kuko mu 2018 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo kwitabira igitaramo cye'.

    Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk'igihombo gikomeye.

    Yavuze ati 'Byari mu 2008! Eehhh uribuka n’igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce].  Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire.”

    Akomeza ati “Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane.”

    Umunyamakuru yabajije Bruce Melodie niba kwinjira mu gitaramo cya Shaggy byarasabaga nibura amadorali 33, atarasubiza Shaggy abiteramo urwenya amubwira ko amufitiye ideni [Abari muri studio basetse barihika].

    Bruce yanavuze ko yatangiye umuziki mu buryo bwo kugerageza, kuko yabanje kuba Producer w'indirimbo z'abahanzi, ubwo yari kumwe na Fazzo bajya inama yo gutangira kuririmba aho kugirango akomeze urugendo rwo gutunganya indirimbo.

     Ni ikiganiro kandi cyagarutse ku kuntu bombi bahuye kugeza ubwo bakoranye indirimbo, ariko kandi Shaggy yitsa ku rwibutso afite igihe yari mu Rwanda.

    Shaggy yavuze kuva yava mu Rwanda ahabwira buri wese nk’ahantu heza yageze mu buzima bwiza. Ati “Nageze mu Rwanda, kandi nzabikangurira buri wese kujyayo. Icyo nabwira buri wese mpazi nk’ahantu hasa neza cyane.”

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Boombastic', yavuze ko yanyuzwe n’uburyo imihanda ya Kigali isa neza n’uburyo buri kimwe kiri ku murongo.

    Yavuze ko yagiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko ko ‘nta gihugu yabonye cyaruta u Rwanda’.

    Orville Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo 'It wasn't me' yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

    Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka 'Bombastic', 'In the Summertime', 'Oh Carolina', 'Angel' n'izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by'i Kigali.

    Mu 2008 uyu mugabo yarabiciye biracika, bituma sosiyete y'itumanaho ya MTN imutumira akorera igitaramo muri Parking ya Petit Sitade. Abo yataramiye baramwibuka!

    Shaggy yigeze kubwira Ikinyamakuru Blogowitz ko itangiriro y'urugendo rwe rwo gukora umuziki yamutunguye,kuko atigeze arota yavuyemo umuhanzi ukomeye ku Isi. Yavuze ko yatangiye aririmbira abasirikare babaga bari mu myitozo, nyuma asabwa ko abigira ibintu bya buri gihe, atangira kwitoza kuririmba kuva ubwo.

    Uyu munyamuziki yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko atari azi ibijyanye no kwita ku ijwi no kuririmba. Kandi avuga ko yakoraga urugendo rurerure kugirango ahagere. Ati 'Byansabaga urugendo rwa 5 Km, kandi naririmbaga buri gihe.'

    Avuga ariko ko nyuma yahuye n'umunyamuziki Barrington Levy amutoza ibijyanye n'amajwi. Akomeza ati 'Nyuma y'aho nahuye n'umuhanzi Sting amfasha kwiga byinshi mu muziki bijyanye n'uburyo ukorwamo.'

    Tariki 18 Mutarama 2023, yabwiye kiriya kinyamakuru ko afite indirimbo zirenga 100 ari gukoraho, biturutse ku bitekerezo yagiye agira. Ati 'Ikigoye muri ibi byose ni uguhitamo indirimbo yo gushyira hanze. '


    Shaggy yatangaje ko kuva mu myaka 15 azi u Rwanda nk’ahantu heza yageze, kandi ashishikariza buri wese kuhasura


    Bruce Melodie yavuze ko kuba atabarashije kwitabira igitaramo cya Shaggy mu 2008, muri iki gihe bakaba barakoranye indirimbo ari amashimwe afite ku Mana


    Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo bise ‘When she’s around’ iri mu zigezweho muri iki gihe

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE SHAGGY NA BRUCE MELODIE BAHURIYEMO

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137043/shaggy-yavuze-urwibutso-afite-ku-rwanda-nyuma-yimyaka-15-ahataramiye-137043.html

  • Yabujijwe kujya gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa: Usengimana Danny yavuze amabi aba mu mupira w’amaguru mu Rwanda ashinja ikipe ikomeye mu Rwanda ibintu byatunguye benshi (Ukuri yashyize hanze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yabujijwe kujya gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa: Usengimana Danny yavuze amabi aba mu mupira w'amaguru mu Rwanda ashinja ikipe ikomeye mu Rwanda ibintu byatunguye benshi

    Rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda arimo APR FC na Police FC ndetse na Singida yo muri Tanzania Usengimana Danny uherutse guhagarika gukina ruhago nk'uwabigize umwuga nk'uko yabisezeranyije abantu yatangiye kuvuga ukuri ku bintu bibi biba mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda.

    Danny yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ubutumire yahawe n'ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bufaransa 'Ligue 1' ariko bikarangira ikipe ya Police FC yakiniraga yanze kumuha Release Letter byanatumye afata umwanzuro wo kwisangira umugore we muri Canada.

    Ibyo Usengimana Danny yatangaje avuga ko ari episode ya mbere atangiye izindi mu minsi mike aratangira kuziha abanyarwanda:

    Source : https://yegob.rw/yabujijwe-kujya-gukinira-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-mu-bufaransa-usengimana-danny-yavuze-amabi-aba-mu-mupira-wamaguru-mu-rwanda-ashinja-ikipe-ikomeye-mu-rwanda-ibintu-byatunguye-benshi-uku/

  • “Sinzi niba ari umwiga wasifuye hano” Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yanenze umusifuzi aho yamugereranyije n’uwiga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports w'Agateganyo, Mohamed Wade, yanenze urwego rw'imisifurire yaranze umukino ikipe ye yatsinzemo Police FC ibitego 2-1.

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Police Fc mu mukino w'ikirarane.

    Nyuma y'uwo mukino, Umutoza wa Rayon Sports Mohamed Wade yanenze umusifuzi wabasifuriye.

    Yagize ati: 'Nk'uko nabikubwiye ubushize, ni ukuri natengushywe n'urwego rw'imisifurire hano, sinzi niba ari umwiga wasifuye hano. Nawe mwarebaga.'

    Source : https://yegob.rw/sinzi-niba-ari-umwiga-wasifuye-hano-umutoza-wa-rayon-sports-mohamed-wade-yanenze-umusifuzi-aho-yamugereranyije-nuwiga/

  • Hehe no kuyatwara mu ikofi! BNR yatangaje ko igiye gukoresha ifaranga ry'igihugu ry'ikoranabuhanga, CBDC ‘Central Bank Digital Currency’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda [BNR] John Rwangombwa yatangaje ko inyingo ya mbere igaragaza ko u Rwanda rukeneye gukoresha ifaranga ry'igihugu ry'ikoranabuhanga, CBDC [Central Bank Digital Currency], kandi imyiteguro yo gutangira gukoresha iri faranga igeze kure.

    Guverineri Rwangombwa yasubizaga abagize Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ku wa 27 Ugushyingo 2023, bari bamubajije aho umushinga wo gushyiraho ifaranga koranabuhanga ry'u Rwanda ugeze.

    Depite Nizeyimana Pie yagize ati 'Banki Nkuru y'u Rwanda yatangije inayobora inyigo y'uko ifaranga ry'ikoranabuhanga ry'u Rwanda ryakoreshwa, nifuzaga kumenya aho iyo nyigo igeze niba yaratangiye.'

    Depite Dr Habineza Frank we yagize ati 'Hari igihe twaganiriye ku bijyanye n'umushinga w'ifaranga ry'u Rwanda ry'ikoranabuhanga, nagira ngo numve aho byaba bigeze.'

    Depite Dr Habineza yabajije kandi ikijyanye n'amafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka Cryptocurrency, icyo u Rwanda rutekereza ku kuba rwayaha ikaze.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko inyingo ya mbere igaragaza ko ari ngombwa ko hashyirwaho ifaranga koranabuhanga rya CBDC [Central Bank Digital Currency] yarangiye.

    Ati 'Iyo nyigo yagaragaza ko bifite ishingiro, bishobora gukorwa, kandi icyo twabonye birakenewe. Birasaba ko twabyiga neza.'

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko nyuma yo gukora inyingo, BNR yagiranye ibiganiro n'abantu, ibigo n'inzego zitandukanye, babagezaho ibyagaragajwe n'iyo nyigo, ku buryo kuri ubu raporo yamaze gushyikirizwa Guverinoma y'u Rwanda.

    Ati 'Icyo twakurikijeho ni ukugirana ibiganiro n'ibigo by'imari, inzego za leta zitandukanye, ubu twatanze iyo raporo muri leta kugira ngo babiganireho mu Nama y'Abaminisitiri, noneho tubone kubiganiriza abantu muri rusange.'

    'Hanyuma y'icyo ngicyo tuzatangira gukora igerageza, kureba uko bikora, ikoranabuhanga twakoresha […] ni urugendo rushobora gufata nk'igihe cy'imyaka ibiri mbere yo kugira ngo tube twatanga CBDC ngo ibe yatangira gukoreshwa.'

    Ku rundi ruhande ariko agaragaza ko ari ibintu bishobora gutwara nk'imyaka ibiri. Ni ukuvuga ko mu 2025, u Rwanda rushobora kuzaba ruri gukoza imitwe y'intoki ku ifaranga ry'ikoranabuhanga rya CBDC [Central Bank Digital Currency].

    Ati 'Bitewe na buri cyiciro tugezemo icyo bitwereka ari nako dukomeza kureba bagenzi bacu ku ruhando mpuzamahanga inyigo bagenda bakora kubera ko tugenda tubigiraho, abari imbere yacu mu igerageza nabo turareba uko bigenda bigenda.'

    'Gahunda rero irimo gukorwa igendanye na CBDC, ntabwo ari ikintu twavuga ngo umwaka utaha kizatangira ariko urugendo rwo kukigeraho rwaratangiye.'

    Ku rundi ruhande ariko, Guverineri Rwangombwa yavuze ko ibijyanye n'amafaranga azwi nka 'Cryptocurrency', abantu basabwa gukomeza kuyitondera kubera ko BNR itari yayaha ikaze mu Rwanda.

    CBDC itandukaniye he na Cryptocurrency?

    Ifaranga rya CBDC ritandukanye n'andi mafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka 'Cryptocurrency' ari n'aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa.

    Iri faranga ry'ikoranabuhanga u Rwanda ruzakoresha, rizaba riri mu cyiciro cy'agenzurwa na Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) nk'uko bigenda no ku yandi asanzwe akoreshwa.

    Ibihugu byinshi birimo gusuzuma uko byatangiza ikoreshwa ry'iri faranga ndetse bimwe byateye intambwe bitangira kurikoresha. Ni ngombwa gusobanukirwa iri faranga icyo ari cyo n'icyo risobanuye kuri sosiyete.

    Bimwe mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y'Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n'ubonetse wese.

    Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk'uko bigenda kuri Bitcoins kandi rikaba ryizewe nk'uko andi mafaranga bimeze.

    Iri ni ifaranga rikorwa n'ibihugu ariko imisusire yaryo itandukanye n'ayo dusanzwe tubona y'inoti cyangwa ibiceri bikozwe muri zahabu cyangwa umuringa 'silver'.

    Ni ifaranga ryemewe n'amategeko rikoreshwa mu kugura ibintu na serivisi ariko hifashishijwe ikoranabuhanga, kurihererekanya no kugaruza nabyo bigakorwa mu ikoranabuhanga.

    Ifaranga abantu bashobora gufata mu ntoki riracyafite agaciro ndetse ni ryo rikoreshwa henshi, icyakora bimwe mu bihugu byateye imbere birimo kugabanya ikoreshwa ryaryo ndetse umuvuduko wabyo wiyongereye mu bihe bya Covid-19.

    Umugishwanama akaba n'impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, aherutse kubwira IGIHE ko ikoreshwa ry'ifaranga ry'ikoranabuhanga rigenzurwa na Banki Nkuru z'Ibihugu ririmo inyungu zitandukanye.

    Ati 'Byagaragaye ko ari ifaranga rishobora gukemura bimwe mu bibazo ifaranga rifatika rifite, urugero nk'iyo ugiye kugura ibintu hanze, niba ufite Amanyarwanda iyo ugiye mu Bushinwa si yo ujyana urabanza ukayavunjisha, akenshi usanga uvungisha inshuro ebyiri, ukavunjisha mu Madorali ukabona kuvunjija mu yo mu Bushinwa wagira n'asaguka bikagusaba kuyasubiza mu Manyarwanda, urumva bibamo ibihombo.'

    'Ariko iri faranga ry'ikoranabuhanga, aba ari ifaranga rimwe abantu bahuriraho, urumva ko ririmo inyungu. Ikindi hari n'ikiguzi kijyana no gucunga ifaranga, haba mu kuyakora ndetse no kuyacungira umutekano. Uzarebe nk'iyo Banki Nkuru y'Igihugu ivanye amafaranga mu ntara iyazanye i Kigali uba usanga aherekejwe kandi turabizi ko hari ibihugu byinshi amafaranga yibwa. Ibyo byose ni ibihombo biterwa no kuba ufite amafaranga afatika.'

    Teddy Kaberuka avuga ko kuba u Rwanda rwatangira gukoresha ifaranga ry'ikoranabuhanga bitavuze ko ruzahita ruhagarika ikoreshwa ry'amafaranga asanzwe.

    Ati 'Kubera ko ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bifite, ibibazo byo kuba abantu bose bataragera ku iterambere, haracyari n'abantu batazi gusoma no kwandika.'

    'Navuga ko uburyo bwombi buzakomeza gukora ni nk'uko haje uburyo bw'ikarita ariko sheki zigakomeza gukora muri banki, ni nk'uko haje guhererekanya amafaranga kuri telefone ariko n'amafaranga abantu bagendana agakomeza gukoreshwa.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo ibihugu bikora ni uguhuza ubwo buryo bwombi hatazagira umuturage ubura uko abaho kubera ko hari ibyaje atabasha. Uko igihe kigenda kimwe kigenda gisimbura ikindi nk'ubu nk'umubare w'amafaranga akorwa waragabanutse kubera ko abantu basigaye bakoresha ikoranabuhanga.'

    Muri rusange ifaranga ry'ikoranabuhanga 'Digital Currency' rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

    Source : https://yegob.rw/hehe-no-kuyatwara-mu-ikofi-bnr-yatangaje-ko-igiye-gukoresha-ifaranga-ryigihugu-ryikoranabuhanga-cbdc-central-bank-digital-currency/

  • Akazuba kagarutse! Uko iteganyagihe ryo mu Rwanda riraba rimeze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023 kuva saa 6:00 – 12:00 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2023 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw'Igihugu.

    Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s — 6m/s. Igipimo cy'ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe muri iki gitondo ni 12℃ mu karere ka Nyabihu.

    Source : https://yegob.rw/akazuba-kagarutse-uko-iteganyagihe-ryo-mu-rwanda-riraba-rimeze-kuri-uyu-wa-gatatu-tariki-29-ugushyingo-2023-kuva-saa-600-1200/

  • Burya Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuvuga icyongereza nk'umuzungu, Bruce Melodie wacikirije ishuri amaze kubura umubyeyi we yakoze ku mutima Mulindahabi Irene afata umwanya yandika amagambo akomeye kandi atanga isomo.

    Yifashije amashusho ya Bruce Melodie kuri iHeartRadio , yagize ati:

     

    'Naho utaba ukunda imiziki upfa kuba uriho reka nkubwire uyu, Bruce Melodie  mureba aha nta minsi myinshi ishize bamukwena ngo ntiyabasha no kwisabira ibyo kurya mu ruzungu ngo yacikirije amashuri.

    Ni ibintu nawe tuganira yanyemereye pe ambwira ko nyuma y'aho aburiye umubyeyi ubuzima bwabaye bubi cyane akava mu ishuri akajya imihanda guhiga ubuzima.

    Menya nibi rero : Iyi si ubwayo ni ishuri, iyo wemeye ugatera agasongabugari uriga kandi ugafata, ubu niwe muhanzi umwe rukumbi uvuye mu Rwanda agakorana na Shaggy ibirenze indirimbo ahubwo akomeje kubona inzira zishobora guturitsa isoko mpuzamahanga ry'umuziki we .

    Bikubere isomo wowe uvoma bimeneka, izirike ku buzima nibutaguheza umwuka uzabubyaza umwuka ntiwihebe biturike wongere udode Imana niyo nkuru yinambeho gusa .

    ibiguca intege ntibazabura ndabizi Ariko tekereza kuri Bruce wakoze ikiyede kanombe ashaka icyo umuryango urarira maze nawe weguke , umunsi Umwe bizakora Trust me Imana ikunda abakozi bahora bahagira nk'Impala 🐪 zishaka amazi kugeza ku mwuka wa nyuma'.

     

    Amagambo ya M Irene , agaragaza ko Bruce Melodie yabayeho mu buzima bubi gusa nyuma akaza kugaruka mu buzima.

    Bruce Melodie , akunda kwiyita Munyakazi , ibi bishatse kuvuga ko akazi ariko ashyira imbere muri byose ndetse akifuza ko ibyo umuntu wese akunda akora bigenda neza.

    The post Burya Bruce Melodie yakoze ikiyede i Kanombe ! Amagambo ya Irene Mulindahabi kuri Bruce Melodie yakoze benshi kumutima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/burya-bruce-melodie-yakoze-ikiyede-i-kanombe-amagambo-ya-irene-mulindahabi-kuri-bruce-melodie-yakoze-benshi-kumutima/