Blog

  • Ese waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Yego birashoboka ko umugore ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe ndetse bikaba ari ibisanzwe bitewe n'imihindagurikire y'umubiri we.

     

    Ikinyamakuru Health , kivuga ko bishobora kubaho ku mugore ugira iminsi 28 na 38.Bavuga ko umugore ugira iminsi 24 ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.

    Ikindi gihe kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe , bishobora kuba imihindagurikire y'imisemburo ye. Mu gihe hari polymenorrhea, umugore ashobora kuva inshuro zirenze imwe mu Kwezi.

    Umuganga witwa Alyssa, yavuze ko kuba umugore ava inshuro 2 mu kwezi bidasobanuye ko afite ikibazo.Uyu muganga yemeza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe ujya mu mihango inshuro zirenze 2 mu kwezi kumwe.

    ESE NI IKI GISHOBORA KUBITERA ?

    1. Kwifungisha.

    Birashoboka ko waboneje urubyaro.Kuboneza urubyaro bituma habaho ikizwi nka 'Breakthrough Bleeding'.

    Iyo waboneje urubyaro ugira umusemburo witwa IUD [ Intrauterine Devices], utuma imihango itakaza umurongo ikaba yaza kabiri mu kwezi kumwe.

    Kuba ufite imihango kabiri mu kwezi bibaho kandi ntabwo bivuze ko uburyo bwo kuboneza wakoresheje butarimo gukora neza.Abantu banywa itabi [ Abagore ] , bashobora guhura n'ikibazo cyo kugira imihango kabiri mu kwezi.

    2. Kwivumbura kw'imihango.

    Hari ubwo habaho kwivumbura kw'imisemburo irimo ; estrogen, progesterone cyangwa Testosterone bigatuma umugore agira imihango kabiri mu kwezi.

    Indwara yitwa Polycystic Syndrome, nayo ishobora kuba imbarutso yo kugira imihango kabiri mu kwezi biturutse kumisemburo yawe.

    Umuganga witwa Dr.Dweck yavuze ko kuba imisemburo itaringaniye nabyo biba ikibazo gikomeye bigatuma umugore ajya mu mihango kabiri.

    3. Perimenopause.

    Iyi Perimenopause ishobora kuba imbarutso yo kujya mu mihango kabiri mu kwezi.Ibi bishatse kuvuga ko uwo mugore aba arimo gusatira ugucura.

    Perimenopause iba cyane nyuma y'amezi 12 ashyira ugucura kwawe.Aha ngo umugore agira imihango iza mu buryo budasanzwe.

    4. Kuba utwite.

    Umugore utwite ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.Ibi bishobora kubaho mu byumweru 20 bya mbere.

    ESE MU GIHE UMUGORE ATWITE NI IKI GITUMA AGIRA IMIHANGO KABIRI MU KWEZI KUMWE ?

    1.Kwihinduranya kw'imisemburo
    2. Infection
    3.Igitsina
    4.Kwikanga (Ibintu by'umweru).

    Muri iki gihe nabwo ntabwo biba ari ikibazo kuko ushobora kugana muganga akagufasha mu gihe byakabije.

    5. Ubwangavu.

    Birashoboka ko wagira imihango ihindagurika cyane cyane mu gihe uherutse kubona iya mbere cyangwa ukaba uri mu myaka y'ubwangavu.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko , abakobwa bari mu myaka y'ubwangavu bagira iminsi iri munsi ya 20, bikaba byatuma imihango yabo iza kabiri.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kandi hagati ya 60% na 80% by'abakobwa bari mu mwaka 18 na 25 bakunze kugira imihango ihindagurika.

    6. Indwara ya Thyroid.

    7. Umujagararo.

    Umuntu urwaye indwara y'umujagararo [ Stress ] nawe ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe.

    Ikinyamakuru Health dukesha iyi nkuru , gitangaza ko mu gihe wabonye byakabije ugomba kujya kwamuganga.

    The post Ese waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-waruziko-umugore-ashobora-kujya-mu-mihango-kabiri-mu-kwezi-ese-biterwa-niki-menya-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • The Ben yavuye ku izima asaba ko ‘Battle’ ye… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ubwo The Ben yafataga rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Canada muri gahunda z’umuziki, yavuze ko ijambo ‘Battle’  cyangwa se ‘ihangana’ ridakenewe bigendanye n’amateka igihugu cyanyuzemo. 

    Yavuze ko byasenya abahanzi, ahubwo ko hategurwa igitaramo kibahuza bombi. Nyamara abandi bahanzi batandukanye bavuga ko rwose ‘Battle’ nta kintu itwaye cyane ko iba iri mu buryo bwo kumenyekanisha umuziki no kuwukoreramo agatubutse.

    The Ben abajijwe kuri ibyo bintu niba byari ugutinya Bruce Melodie cyangwa se akaba yaratekerezaga ko byaba ari ukurwana, yagize ati: “Ubundi, hakwiye kuba igitaramo rwose, kikaba ari igitaramo gishimisha abanyarwanda kandi ndabizi neza ko kizaba, ahubwo iriya sitade bari kutwubakira ‘Sitade Amahoro’, numva ariyo twazakoreramo icyo gitaramo”.

    Ibi bishatse kumvikanisha ko ibyo abantu bamye bavuga ko The Ben yatinye Melodie Bruce atari ukuri, ahubwo ko icyo yashakaga ko bareka gukoresha ari ijambo ‘Battle’ kuko rifite igisobanuro kiremereye, naho ubundi igitaramo kibahuza cyo kigomba kuba nta kabuza nk’uko uyu muhanzi abyiyemerera.

    Abajijwe niba aramutse ahuriyemo na Melodie bitaba bisa nk’aho n’ubundi ari ya Battle, yagize ati: “Kandi ndi kuvuga ko n’ubundi ko cyaba ari igitaramo cyanjye na Melodie”.

    The Ben abajijwe uko afata cyangwa se abona Bruce Melodie agendeye ku mateka ari kugenda akora hirya no hino ku isi amenyekanisha muzika nyarwanda (Melodie), bikaza guhumira umurari ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika noneho akajya ku rubyiniriro afite ibendera ry’u Rwanda.

    The Ben yagize ati: “Njyewe ubundi mu Rwanda abahanzi njya mbashyira mu byiciro. Rero Melodie ari mu cyiciro (Class) ‘A’. Ni ukuvuga ngo hari abahanzi baba bari mu cyiciro cya A, B C {…}. By’umvikane ubundi umuhanzi iyo asohokeye igihugu, twese ubundi tuba tugomba kumushyigikira bihagije ndetse na gahunda ze zose tukazishyigikira n’uko njyewe muri iyi minsi mpuze ariko ngiye gukurikirana ndebe uko bimeze hanyuma nanjye nzagira icyo mbivugaho”.

    Reba ikiganiro The Ben yagiranye na InyaRwanda

    “>

    Reba indirimbo ‘Why’ ya The Ben na Diamond Platnumz

    “>

    The Be yavuye Canada

    Ben avuga ko nta kibazo yiteguye gukorana na Melodie

    The Ben avuga ko Melodie akwiriye kwishimirwa ku rwego rwo hejuru

    The Ben n’umucungira umutekano

    The Ben yakiriwe n’abantu benshi i Kanombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137058/the-ben-yavuye-ku-izima-asaba-ko-battle-ye-na-bruce-melodie-ibera-muri-stade-amahoro-video-137058.html

  • Ni icyemezo gikomeye – The Ben avuga kuri Med… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari avuye mu gihugu cya Canada aho yataramiye urubyiruko rw'Abanyarwanda barenga 2,000 mu ihuriro ryiswe 'The 2023 Rwanda Youth Convention', yabereye mu mijyi ya Ottawa na Gatineau yo muri Canada.

    The Ben na Meddy batangiriye rimwe umuziki, ku buryo hari abakunze kubagereranya. Ariko bombi bakunze kugaragaza ko ari abavandimwe, kurusha ibyo abafana batekereza.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, The Ben yavuze ko icyemezo Meddy yafashe gikomeye, ariko kandi amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kwiyegereza Imana.

    Meddy aherutse kubwira Radio 10 ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n'ubukwe bwe azakorera, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati 'Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

    Meddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati 'Nk'uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora 'Gospel' gusa.'

    Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y'imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati 'Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.'

    Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by'imiraba.

    Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde rw'abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by'umuziki basanga bategerejwe na benshi.

    Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mitima y'abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se yavuzeho.

    Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y'indirimbo ye zihimbaza Imana.

    Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y'abandi bahanzi mu gukundwa.

    Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy’ubushuti bwabo bukomeye kugeza n'ubu.

    Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo 'Slowly' yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

    Kuva icyo gihe yakoranye n'abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n'abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, Afrimma, MTV Africa Music Awards 2016 n'ibindi. 

    The Ben yatangaje ko Meddy amufasha kumenya no kwiyegereza Imana mu bihe bitandukanye


    Meddy amaze iminsi yerekeje amaso ku bihangano byubakiye ku kuramya Imana


    The Ben avuga ko icyemezo Meddy yafashe kitoroshye mu rugendo rw'umuziki


    The Ben yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutaramira muri Canada



    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bari i Kanombe bakira The Ben avuye muri Canada


    The Ben yavuze ko yanyuzwe n'uburyo abanyarwanda bamwakiriye muri Canada

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO THE BEN YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo The Ben yari ageze i Kigali

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137060/ni-icyemezo-gikomeye-the-ben-avuga-kuri-meddy-winjiye-muri-gospel-amafotovideo-137060.html

  • Drups Band na Nomthie Sibisi batangaje byinsh… – #rwanda #RwOT

    Drups Band ni itsinda ry'abanyamuziki bakiri bato, ryatangiye mu gihe cya Covid 19 muri 2020, ubwo abantu benshi batari bemerewe kuva mu ngo zabo. Ryatangijwe n'umucuranzi witwa Mugisha, rikaba rimaze kwamamara mu muziki wa Gospel.

    Ni itsinda ryatangiye ryitwa Mugisha Drups, aho uyu musore yakoreraga ibikorwa by'ubucuranzi kuri Youtube, nyuma aza kugira igitekerezo cyo kongeramo abaririmbyi bitewe n'uko yabonaga abantu bishimira ibyo akora.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, ni bwo Drups Band hamwe n'umutumirwa wabo mukuru, Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y'Epfo, baganirije itangazamakuru ibijyanye n'imyiteguro y'igitaramo bagiye gukora ku nshuro ya kabiri, bise 'God First.'

    Umuyobozi wa Drups Family ireberera ibikorwa bya Drups Band, Fidèle Gatabazi afatanije na bamwe mu bagize iri tsinda, bakuyeho impungenge abantu bafite ku gitaramo cyabo, bizeza abazakitabira kubahiriza amasaha no kuzishima bakabona ubwiza bw'Imana.

    Abagize iri tsinda basobanuye intambara ikomeye barwanye kugira ngo babashe kwakirwa n'abantu bakuru muri sosiyete kuko batahise basobanukirwa neza intumbero y'uru rubyiruko.

    Batangarije abifuza kwinjira muri tsinda ko imiryango ifunguye ku bacuranzi n’abaririmbyi bazi byibuze urundi rurimi bikaba akarusho ari iki-zuru kuko aricyo bakoresha cyane, cyangwa se ku biteguye kukiga neza bakakimenya cyane ko ari nabo babiyigishiriza.

    Imwe mu ntego zabo, ni ukuzana abantu kuri Kristo by'umwihariko abantu bakiri bato bakamenya ubutumwa bwiza bakakira Kristo, ubundi bakabaho ubuzima bumuhimbaza.

    Basabye abantu kwihutira kugura amatike atarashira, kuko ahazabera igitaramo kuri iyi nshuro ari hato ugereranije n'aho cyabereye ubushize ndetse n'uburyo naho hababanye hato bamwe bagahagarara.

    Nubwo bamenyerewe mu ndirimbo ziri mu mujyo wa Afurika y'Epfo cyane, basobanuye ko nta mpungenge abakunzi b'indirimbo nyarwanda bakwiye kugira, cyane ko nazo bazifite zabo bwite basanzwe banaziririmba.

    Umushyitsi wabo mukuru, Nomthie Sibisi yahawe umwanya avuga gato ku rugendo rwe mu bijyanye n'agakiza, ahishura ko yakuriye mu rusengero kuko n'ababyeyi be bari abakozi b'Imana cyane, akurira muri korali kugeza ubwo amasezerano ye muri Joyous Celebration arangiye, agakomeza kuririmba ku giti cye.

    Yatangaje ko yiteguye gutaramana na Drups Band ndetse n'abandi batumirwa barimo Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody yanibarutse iri tsinda, Pastor Hortense Mazimpaka uzigisha ijambo ry'Imana, hamwe n'abandi bose bazitabira iki gitaramo.

    Ubwo baganiraga n'itangazamakuru kandi, Drups Band banahishuye ko bazakorana indirimbo n'uyu muhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya Imana, izaba iri mu rurimi rw'ikinyarwanda ndetse n'iki-Zuru.

    Igitaramo ngarukamwaka cyiswe 'God First,' kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023. Drups Band bijeje abantu ko ku isaha y'i saa munani kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru gato y’Agakinjiro iruhande rw’Amashuri ya APAPEC, kikarangira saa mbili zuzuye z'ijoro.

    Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose.

    Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.

    Umuyobozi wa Drups Family yasobanuye ko ijambo ‘Drups’ ari uruhurirane rw’ingoma za kizungu

    Basobanuye byinshi ku gitaramo cyabo kibura iminsi itatu gusa ngo kibe

    Umuramyi Nomthie Sibisi yashishikarije abantu bose kuzitabira iki gitaramo

    Yijeje abazitabira kuzabona ubwiza bw’Imana

    Sibisi yatangaje ko ntacyo atakora ngo urubyiruko rukizwe

    Emeline Penzi, umwe mu baririmbyi ba Drups Band

    Drups Band bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku gitaramo bazakora kuri ki cyumweru

    Drups Band na Nomthie Sibisi bateguje igitaramo cy’uburyohe kuri ki cyumweru

    Reba hano ikiganiro cyose Drups Band ndetse n’umuramyi Nomthie Sibisi bagiranye n’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137059/drups-band-na-nomthie-sibisi-batangaje-byinshi-ku-gitaramo-god-first-gitegerezanyijwe-amat-137059.html

  • Bigoranye APR FC yatsinze Sunrise ifata umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Victor Mbaoma cyafashije APR FC gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona itsinze Sunrise FC mu mukino w’ikirarane.

    Sunrise FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 wa shampiyona kitakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Uyu mukino ukaba wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023 kuri Golgotha Stadium ku isaha ya saa 15h.

    Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, bajya kuruhuka ari 0-0.

    Sunrise FC yakomeje kwihagaraho imbere y’bakunzi ba yo kugeza ku munota wa 82 ubwo Victor Mbaoma yatsindiraga APR FC igitego cy’intsinzi kuri penaliti nyuma y’ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 25, Musanze FC ya kabiri ifite 23, Police FC ifite 22 mu gihe Rayon Sports ifite 20.

    Mbaoma yatsindiye APR FC ifata umwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-apr-fc-yatsinze-sunrise-ifata-umwanya-wa-mbere

  • Umuhanzi The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben , yagaragaje ko atigeze atinya Bruce Melodie ahubwo ko niba yiteguye igitaramo kigomba kubaho kikabera muri Stade nshya iri kubakwa n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda H.E Paul Kagam.

     

    Ni amagambo yavuzwe cyane ko aba bombi [ The Ben na Bruce Melodie], bapingana kugeza ubwo The Ben avuze ko nta Battle ikwiriye kumuhuza na Bruce Melodie kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.

    Muri iki kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yaboneyeho gutangaza ibyamamare bizitabira ubukwe bwe nk'uko twabibateguriye muri aya mashusho ari hasi.

     

    Umunyamakuru ati:'Ubushize Bruce Melodie yagaragaye mu ifoto ari kumwe na madamu wawe, mu ijoro rikurikiyeho nabwo yagaraye ku rubyiniro afite ibendera ry'u Rwanda, abantu bati , ubanza koko Bruce Melodie ariwe uhagarariye umuziki wacu'. The Ben adatindiganije yagize ati:'Bruce Melodie ari muri Tem A , ndamutse mbishyize mu makipe'.

     

     

    The Ben yakomeje avuga ko bikwiriye ko abahanzi bagenzi be bashyigikira Bruce Melodie kuko aba yasohokeye igihugu kandi abikwiriye.

     

    Abajijwe niba yaratinye Bruce Melodie koko, The Ben yagize ati:'Hagomba kubaho igitaramo , hagomba kubaho igitaramo gishimisha abanyarwanda.Igitaramo kigomba kuzaba kuko hari stade umukuru w'Igihugu ari kutwubakira'.

     

    Muri iki kiganiro The Ben yemeye ko igitaramo kigomba kubaho ndetse ngo kigashimisha Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n'abakunzi b'umuziki

    The post Umuhanzi The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-the-ben-yageze-i-kigali-ahita-avuga-ko-atigeze-atinya-bruce-melodie-agaragaza-ko-yiteguye-guhangana-nawe-mu-gitaramo-video/

  • Abanyeshuri bose biga mu kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo none bababuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bose biga mu kigo cy'amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School mu Ruhango bazindutse batoroka ikigo none bababuze.

    Mu karere ka Ruhango, ubuyobozi bw'ikigo cy'amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School buravuga ko abanyeshuri bose bakigaho batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

    Ni Nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi.

    Hari hashize igihe aba banyeshuri batiga kuko abarimu babo batari bagikora akazi kabo kubera kudahembwa.

    Aba banyeshuri babonye ko batagihabwa ibyabazanye aho, bahita bafata umwanzuro wo gutoroka icyo kigo bakigendera.

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-bose-biga-mu-kigo-cyamashuri-cya-heroes-integrated-technical-secondary-school-mu-ruhango-bazindutse-batoroka-ikigo-none-bababuze/

  • Ngenzi yagaragaje aho ahagaze ku madeni yatum… – #rwanda #RwOT

    Agaruka ku kibazo cya Erenest Kalisa  wamenyekanye nka Samusure ,yavuze ko indi mbogamizi ikomeye benshi mu bakinnyi ba filime bahura nayo ari uko abantu bumvako umusitari adasanzwe, bakanamutekereza mu buryo budakwiye. Yavuze ko yababajwe  n’amagambo mabi yavuzwe na bamwe nyuma y’uko  mugenzi we  atakambye asaba ubufasha.

    Ngenzi yatangaje ko bidakwiye guseka umuntu wese usaba ubufasha, kuko nta yandi mahitamo aba asigaranye ahubwo ko baba bakwiye kumwumva bakamuba hafi. Yibukije abantu bifuza guseka Samusure watse ubufasha ko bamufasha bakamuseka nyuma.

    Ati ' Niba waramukunze koko ukaba ufite umutima wa kimuntu, mufashe wenda nyuma wiherere umuseke ariko wagaragaje uruhare rwawe mu gufasha'.

    Inkuru za Kalisa Ernest uzwi nka Samusure zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga, zivuga ko uyu mugabo wamamaye muri filime nyarwanda yahuye n'ikibazo cyo kunanirwa kwishyura amadeni yafashe, bikamuviramo guhungira mu Gihugu cya Mozambique.

    Ngenzi yavuze ko kuba bamwe baratunguwe no kuba umunyabigwi Samusure yakwaka ubufasha, ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abakinnyi ba filime bagifatwa mu buryo badakwiye gufatwamo.

    Yatangaje ko ubuzima bw'abakinnyi ba filime bumeze nk'ubw’abandi, ndetse bagira ibibazo bitandukanye kandi nabo bagakenera amaboko abafasha.

     Umukinnyi wa filime Ngenzi yasabye abanyarwanda n'abandi bakunze impano za Samusure ko bamufasha bakamuseka nyuma.

    Samusure yatangarije Inyarwanda ko ku nkunga yari akeneye kugirango hishyurwe amadeni yamujyanye mu bugungiro, habura agera kuri 2,501,690 Frw.

    Harabura arenga Miriyoni 2 Samusure akabona inyishyu y’amadeni yamuteye guhunga u Rwanda

    Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure yakinnye muri filime zirimo “Seburikoko”

    Mu kiganiro na Inyarwanda, Ngenzi yabajijwe niba kwaka ubufasha kwa Samusure atari ikimenyetso simusiga ko ubukene buvugwa muri sinema nyarwanda buhari, abihakanira kure.

    Ati ' Filime nyarwanda ni imwe mu myuga itunze benshi nanjye ndimo, kandi uretse na sinema, no mu yindi myuga benshi babamo, bahura n'ibibazo bitandukanye bakaba bakenera ubufasha. Rero kuba Samusure yahura n'ikibazo cy'amadeni nta mugabo utagira ideni, ahubwo mugabo mbwa aseka imbohe'.

    Uyu munyabigwi Daniel Gaga yatangaje ko kuva yakwinjira mu mwuga wa sinema nta kindi arakora kandi ko yanyuzwe n'inyungu ziva muri aka kazi ke ka buri munsi, gusa atangariza abifuza kuyijyamo kugira intego zifatika no kumenya uburyo bwiza bwo kwizigamira.

    Yakinnye Filime zakunzwe na benshi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137051/ngenzi-yagaragaje-aho-ahagaze-ku-madeni-yatumye-samsure-atabaza-137051.html

  • Rayon Sports mu ntambara n’imibare kuri Esenu… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje gushaka ba rutahizamu basimbura Musa Esenu utarigeze yemerwa na bamwe mu bafana, kuva yagera mu ikipe yabo.

    Tariki 26 Mutarama 2022, nibwo Musa Esenu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayitangira. Uyu musore wari uvuye mu gihugu cya Uganda mu ikipe ya Bul FC, ni nawe wari uyoboye urutonde rw’abakinnyi bafite ibitego byinshi muri icyo gihugu, aho yari asize afite ibitego 8 mu mikino ibanza ya shampiyona.

    Musa Esenu ubwo yageraga muri Rayon Sports ntabwo yatinze gukina kuko ikibuga yarakibonye ariko abafana ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe butangira kuvuga ko ari umukinnyi uhusha cyane, ababaza abakunzi b’ikipe. Musa Esenu yakomeje gukina ntiyacika intege, ariko atsinda bimwe mu bitego byarokoraga ikipe.

    Umwaka wa mbere wa Musa Esenu dore ko yanakinnye imikino mike yo kwishyura, yatsinzemo ibitego 5 bya shampiyona, ndetse n’ibitego 3 by’Igikombe cy’Amahoro.

    Musa Esenu ni umwe muri barutahizamu bakundwa n’abatoza bahuye nawe kuko usibye no gutsinda, ni umwe mu bakinnyi bazi kugarira cyane mu gihe ikipe yugarijwe n’imipira yo hejuru 

    Umwaka w’imikino wa kabiri ari nawo uyu musore w’imyaka 27 yatangiye, yatsinzemo ibitego 8 bya shampiyona ndetse n’ibitego 5 by’Igikombe cy’Amahoro. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kubona ko nubwo uyu musore akunze guhusha ibitego, ariko umusaruro rusange, aba ari mu bakinnyi beza b’ikipe.

    Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kugura rutahizamu Charles Bbaale avuye muri Uganda wari uje gusimbura Musa Esenu.

    Uyu musore ntabwo byagenze neza kuko kwicaza Musa byanze kugera n’aho batangiye kumuhengeka ngo barebe ko yakina. Kuri ubu aho shampiyona igeze, Musa Esenu afite ibitego 3 bya shampiyona, ndetse akaba ari mu bayoboye ibitego muri Rayon Sports.

    Mu myaka 2 Musa Esenu agiye kumara muri Rayon Sports amaze gutsinda ibitego 16 bya Shampiyona ndetse n’ibitego 8 by’Igikimbe cy’Amahoro, ubwo bivuzeko ari ibitego 24, bimwemerera kuba umukinnyi wa kabiri inyuma ya Onana muri Rayon Sports ufite ibitego byinshi mu myaka ibiri itambutse.

    Rayon Sports isa naho idashaka kongerera amasezerano Musa Esenu gusa kubona umusimbura we biracyagoranye tugendeye ku buryo byagiye binakorwa mbere, ndetse n’igihe Musa Esenu yazagendera kuko shampiyona izaba igeze ahakomeye.

    Nyuma y’amezi make Rayon Sports isinyishije Esenu, iyi kipe yaje kugura Camara ngo amusimbure, ariko bidatinze yatandukanye n’iyi kipe ayitsindiye ibitego 2 gusa 

    Bbaale ni umukinnyi waguzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kwemeza abamuguze biracyamugoye cyane 

    Musa Esenu niwe wafunguye amazamu mu mukino baraye batsinzemo Police FC ibitego 2-1

    Musa Esenu, ashobora kutongererwa amasezerano bigendanye n’imibare ikipe ya Rayon Sports irimo muri ibi bihe 

    Camara Agogo, ni rutahizamu Rayon Sports iheruka kuzana, aho ashobora kuzasimbura Musa Esenu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137046/rayon-sports-mu-ntambara-nimibare-kuri-esenu-ishaka-gutera-umugongo-137046.html

  • Amakuru agezweho: Ubuhemu Usengimana Danny yashinjije Police FC birangiye bibaye ibinyoma kubera amakuru atangajwe na Police FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru agezweho: Ubuhemu Usengimana Danny yashinjije Police FC birangiye bibaye ibinyoma kubera amakuru atangajwe na Police FC.

    Rutahizamu Usengimana Danny wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda harimo na Police FC yabyutse ashinja kuba yaratumye atitabira ubutumire bw'ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ibyo yatangaje byose bifashwe nk'ibinyoma nyuma yaho ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC butangaje ko uyu mukinnyi amakuru yatanze atariyo.

    Mu kiganiro urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda umuvugizi wa Police FC Madamu CP Umutoni Claudine yatangaje ko batigeze bimpa Danny Release Letter nk'uko yabitangaje ahubwo ko uyu mukinnyi yamwandikiye kuri WhatsApp amusaba Release Letter maze akamubwira ko yamwandikira kuri Email ya Police FC bikarangira Danny atabikoze.

    Afande Claudine avuga ko Danny atigeze abandikira kuri Email ariyo mpamvu yatumye atabona Release Letter yokujya muri FC Nantes gusa aya makuru yashindikanyijwe n'abanyamakuru ba RBA bavuga ko hari ibindi bintu bishobora kuba byihishe inyuma yibyo umuvugizi w'ikipe ya Police FC yari amaze kubabwira.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ubuhemu-usengimana-danny-yashinjije-police-fc-birangiye-bibaye-ibinyoma-kubera-amakuru-atangajwe-na-police-fc-akakanya/