Blog

  • Yabazaniye amasake 4 none agiye gusubiranayo icyangombwa kigiye kumuhindurira ubuzima: Ubuyobozi bwa RBA bwituye ineza Tuyisenge Aimable wazaniye inkoko nk’impano yageneye abanyamakuru b’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 nibwo umuturage witwa Tuyisenge Aimable wavuye i Rusizi azaniye inkoko abanyamakuru 4 bakora ikiganiro cy'urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda.

    Aimable yavuze ko kubera urukundo akunda Axel Rugangura, Kwizigira Jean Claude, Reagan Rugaju na Ruvuyanga yabahaye impano y'inkoko z'amasake buri wese imwe.

    Nyuma y'iki gikorwa, ubuyobozi bwa RBA bwashimiye Tuyisenge Aimable wagize uyu mutima maze bumubaza ikintu yifuza kugira ngo arusheho gutera imbere.

    Aimable yavuze ko ashaka uruhushya rwo gutwara moto (Category A), ubuyobozi bwa RBA bwahise bumushakira ishuri rigiye kumwihisha mu gihe gito akaba ari gutwara moto muri Kigali kuko ubu ari kuba Gahanga Kicukiro.

    No Comment#urubugarwimikino pic.twitter.com/1uxJPk7jwV

    — RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) November 28, 2023

    Source : https://yegob.rw/yabazaniye-amasake-4-none-agiye-gusubiranayo-icyangombwa-kigiye-kumuhindurira-ubuzima-ubuyobozi-bwa-rba-bwituye-ineza-tuyisenge-aimable-wazaniye-inkoko-nkimpano-yageneye-abanyamakuru-burubuga-rw/

  • Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze icyemezo cy'umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y'igorofa y'umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe yari yuzuye ku musozi wa Rebero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yanenze icyemezo cy'umujyi wa Kigali cyo gusenya inyubako y'igorofa y'umushoramari Nsanawe Serge Ndekwe.

    Umujyi wa Kigali uravugwaho gusenya inyubako y'igorofa ya Rwiyemezamirimo Nsanawe Serge Ndekwe bitewe nuko atubahirije ibyo yasabwe gukora.

    Amakuru ahari ni uko Ndekwe Serge yari asanzwe afite ubutaka kuri uwo musozi wa Rebero, bwegeranye n'igisigara cya Leta, ahateganyirijwe kuba icyanya cy'ishyamba ribumbatiye urusobe rw'ibibyabuzima [green zone].

    Amakuru avuga ko ahateganyijwe gushyirwa iki cyanya harimo ubutaka bungana na metero ziri hagati y'enye n'eshanu zo ku butaka bwe.

    Uyu ngo mu gihe yatangiraga kuzamura inyubako ye, yubatse no muri za metero enye zo ku butaka bwe ariko zigomba kuba muri 'green zone'.

    Uyu mugabo ubwo yari atangiye kubaka inyubako ya Papyrus mu mwaka wa 2016 nabwo umujyi wa Kigali wamusabye guhagarika ibikorwa.

     

     

     

    Uku niko byaje kugenda ku nyubako iri irebero ubwo nabwo yasabwaga guhagarika kubaka mu cyanya gikomye .

     

    Mu ibaruwa yo ku wa 27 Ugushyingo, yandikiye umujyi wa Kigali, awumenyesha ko nta mugambi yari afite wo kubaka mu buryo bunyuranye n'amabwiriza y'Umujyi wa Kigali, asaba ko atasenyerwa bikaba byamuteza igihombo.

    CLADHO yanenze Umujyi wa Kigali…

    Umuhuzabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka, yabwiye UMUSEKE ko Umujyi wa Kigali utagari ukwiye gufata icyemezo cyo gusenya igirofa ya Ndekwe kuko byashyize mu gihombo igihugu.

    Yagize ati 'Uriya muntu bamushyize mu gihombo, kandi si igihombo nk'umuntu, buriya bifite icyo bivuze ku bukungu bw'Igihugu.Ntabwo bari kurinda ko umuntu ajya gushora amamiliyoni n'amamiliyoni ye ahantu kandi bazi neza ko bazamusenyera.Bari bakwiye kumuhagarika hakiri kandi ibintu bitaragera kure .Navuga ko gusenya ntacyo bitwaye ariko gusenya inzu yamaze kuzura igeze ku rwego rwo guturwamo yakabaye baramuhamagaye hakiri kare.'

    Murwanashyaka Evaliste asanga umujyi wa Kigali wari gusenya mbere badategereje ko yuzura ko ahubwo hari hakwiye ibiganiro.

    Ati ' Mbere na mbere inama bamugiriye iyo zitubahirijwe bari kubisenya hakiri kare atarashoramo amafaranga.Ikindi cya kabiri bari kuganira(umujyi wa Kigali.) yasabaga ibiganiro kuko hariya hantu ntabwo ari mu manegeka iriya nzu yubatse, ngo ni ubutaka , ni ahantu hakomye. Hari kubaho koroherana , kuko ni metero nke yafashe. Bakamubwira ngo izi metero nke wubatse, bari kuzimwishyuzamo amafaranga runaka, ariko kuza ugasenya inzu ya miliyoni nka ziriye ntabwo ari byo.'

    Murwanashyaka asanga umujyi wa Kigali waragize uburangare no kutorohera umushoramari. Uyu asanga kandi umushoramari nawe yari kwemera inama yagiriwe n'umujyi wa Kigali hakiri kare mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

    Source : https://yegob.rw/impuzamiryango-iharanira-uburenganzira-bwa-muntu-yanenze-icyemezo-cyumujyi-wa-kigali-cyo-gusenya-inyubako-yigorofa-yumushoramari-nsanawe-serge-ndekwe-yari-yuzuye-ku-musozi-w/

  • USA: Bruce Melodie yaserukanye ibendera ryu… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bombi bataramiye abasaga ibihumbi 14 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas cyafunguye ibindi bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye Amerika no kuyindi migabane kurangiza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira umwaka wa 2024.

    Ni ubwa mbere Bruce Melodie ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nawe yumvikanisha ko abigezeho binyuze mu kwagura umuziki we akawushyira ku rwego Mpuzamahanga kugeza ubwo yanabashije gukorana indirimbo na Shaggy wamamaye muri Jamaica.

    Ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, Bruce yavuze ko gukorana na Shaggy ari inzozi zabaye impano, kuko kuva akiri muto yinjira mu muziki yakundaga Shaggy.

    Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri Kanama 2023, Bruce yaririmbye iyi ndirimbo ayifatanya na Shaggy hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yabashije guhura 'bwa mbere' na Shaggy barakaganira, ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bitabiriye ikiganiro cya Radio Kiss Fm yo muri Amerika bagaruka ku rugendo rwo gukora iyi ndirimbo.

    Mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas, Bruce Melodie yasanganiye Shaggy ku rubyiniro baririmbana 'When she's around'. Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe yari yizihiwe, kandi yaserutse afite ibendera ry'u Rwanda mu kugaragaza inkomoko ye.

    Shaggy nawe yari afite idarapo rya Jamaica. Uyu muhanzi avuga ko asanzwe akora ibi bitaramo buri mwaka, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi Mikuru.

    Basoje kuririmbana iyi ndirimbo, Shaggy yafashe umwanya abwira abitabiriye iki gitaramo ko Bruce Melodie ari uwo mu Rwanda, kandi ko ari inshuti ye.

    Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy, kuko mu 2008 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo kwitabira igitaramo cye'.

    Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk'igihombo gikomeye.

    Yavuze ati 'Byari mu 2008! Eehhh uribuka n’igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce].  Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire.” Akomeza ati “Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137045/usa-bruce-melodie-yaserukanye-ibendera-ryu-rwanda-mu-gitaramo-na-shaggy-amafoto-137045.html

  • Uko Bruce Melodie yasimbutse ngo ajye kureba Shaggy ubu bawubanye #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yavuze ko muri 2008 akirimo kwishakisha mu muziki yabuze amafaranga yo kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo biba ngombwa ko asesera akinjira.

    Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss FM yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuriyemo na Shaggy aho bagarukaga ku ndirimbo aba bombi bakoranye “She’s Around”.

    Melodie yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yabona amafaranga yo kwinjira muri iki gitaramo ariko biranga kuko no kubona ayo kurya byari ingume, gusa yaje kurwana inkundura asesera mu bantu birangira yinjiye.

    Ati “byari 2008. Nari nkiri wa muhungu muto ukirimo kwishakisha mu muziki numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali, icyo gihe nta mafaranga yo kwishyura itike nari mfite, naraseseye ndinjira. Ndashima Imana ko uyu munsi ndi kumwe na Shaggy.”

    Icyo gihe kwinjira mu gitaramo cya Shaggy cyabaye mu myaka 15 ishize, amafaranga make yari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Melodie akaba ari muri USA aho yitabiriye ibitaramo bya ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’ bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari cyitwa Capital One, na Shaggy arimo.

    Bruce Melodie na Shaggy bakaba baraye bataramiye mu Mujyi wa Dallas muri Dickies Arena, bazagaruka ku rubyiniro tariki ya 16 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Miami muri Amerant Bank Arena.

    Melodie yavuze ko bwa mbere ajya kureba Shaggy mu gitaramo byasabye gusesera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-bruce-melodie-yasimbutse-ngo-ajye-kureba-shaggy-ubu-bawubanye

  • Nshaka guhindura ubuzima mu rugo babayemo ! Umusore warihiwe kaminuza n'amafaranga yakuraga mu gucuruza amagi yahize umuhigo ukomeye #rwanda #RwOT

    Joseph Momanyi ku myaka ye 23 gusa yasoje kwiga amashuri ye ya Kaminuza maze aboneraho kuvuga inkuru y'urugendo rwe mu kwiga kaminuza, uko yagiye abura amafaranga inshuro nyinshi. Icyakuruye abantu benshi nuko yagize umuhigo ukomeye wo kuzahindura ubuzima umuryango we ubayemo.

     

     

    Uyu musore yasoje kwiga ibijyanye n'uburezi muri Kaminuza ndetse akigisha cyane Imibare ndetse na chemistry. Mu rugendo rwe yakomoje ku buzima bukomeye bugoye yanyuzemo aho yagiye ahura nibibazo byo kubura amafaranga.

     

     

    Uyu musore yavuze ko kandi ubwo yigaga kaminuza yatangiye umushinga wo kujya acuruza amagi kugira ngo ajye abona amafaranga yo kumufasha ku ishuri rye ndetse no gufasha umuryango we. Kuba uyu musore yarari kwiga ntibyigeze bimubuza gukomeza kwita ku muryango we wabaga umucyeneye.

     

     

    Inkuru yuyu musore ikomeje gukora ku mitima ya benshi ndetse inababera isomo ko burya mu buzima ukwiye gukora cyane kugira ngo ugere kuri byinshi. Uyu musore ku munsi we wo gusoza kaminuza mu rugendo rutoroshye, yahize umuhigo ukomeye wo kuzahindura ubuzima umuryango we ubayemo.

     

     

     

     

     

    Source: TUKO

    The post Nshaka guhindura ubuzima mu rugo babayemo ! Umusore warihiwe kaminuza n'amafaranga yakuraga mu gucuruza amagi yahize umuhigo ukomeye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nshaka-guhindura-ubuzima-mu-rugo-babayemo-umusore-warihiwe-kaminuza-namafaranga-yakuraga-mu-gucuruza-amagi-yahize-umuhigo-ukomeye/

  • Kurya ibiryo byinshi ni bibi ! Waruzi ko kurya ibiryo byinshi bigira ingaruka mbi ku mubiri wawe #rwanda #RwOT

    Kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe ndetse ni ngombwa ko ukwiye kwirinda kurya ibiryo byinshi cyane. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu udakwiye kurya ibiryo byinshi.

     

    DORE IBIBI BYO KURYA IBIRYO BYINSHI;

     

     

    1.Bituma ubyibuha cyane

     

    Kubyibuha cyane ni ibintu bituruka mu kurya ibiryo byinshi ndetse uko ubyibuha cyane niko ugira ibiro byinshi. Kandi birazwi neza ko umubyibuho ukabije nawe ugira ingaruka mbi ku mubiri wawe, ni ngombwa ko rero urya ibiryo bicye mu kwirinda umubyibuho ukabije.

     

     

    2.Gusinzira cyane

     

    Kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho ushobora kumva ushaka gusinzira buri mwanya cyangwa gusinzira nyuma yo kurya ibyo biryo byinshi.

     

     

    3.Kubura imbaraga

     

    Uko urya ibiryo byinshi Niko bigabanya imbaraga mu mubiri wawe. Birazwi neza ko iyo umaze kurya ibiryo byinshi wumva nta mbaraga ufite, ni ngombwa ko ugabanya ibiryo urya niba ari byinshi.

     

     

    4.Isukari nyinshi

     

    Kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho isukari ishobora kuba nyinshi mu mubiri wawe biturutse mu biryo byinshi wariye.

     

     

    5.Kurwara mu nda

     

    Ikindi kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe kuko bishobora gutuma urwara munda hahandi ugorwa no kujya ku bwiherero.

     

     

    6.Kurwara indwara karande

     

    Kubera kurya ibiryo byinshi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe aho ushobora kurwara indwara karande nko kurwara diabetes, Cancer, biturutse mu kurya ibiryo byinshi.

     

     

    7.Kugira intungamubiri nyinshi

     

    Burya kugira intungamubiri ni byiza mu mubiri wawe ariko kugira intungamubiri nyinshi mu mubiri wawe bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe, rero kurya ibiryo byinshi bishobora gutuma ugira intungamubiri nyinshi mu mubiri wawe bishobora kugirira nabi umubiri wawe.

     

     

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Kurya ibiryo byinshi ni bibi ! Waruzi ko kurya ibiryo byinshi bigira ingaruka mbi ku mubiri wawe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kurya-ibiryo-byinshi-ni-bibi-waruzi-ko-kurya-ibiryo-byinshi-bigira-ingaruka-mbi-ku-mubiri-wawe/

  • Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, kuri Kigali  Pele Stadium habereye umukino utaraberye igihe wa shampiyona y'u Rwanda uhuza Police FC na Rayon Sports.

    Ni umukino wagombaga gukinwa ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y'u Rwanda ariko ntiwakinwa kuko ikipe ya Rayon Sports yari mu mikino mpuzamahanga.

    Uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri watangiye ikipe ya Rayon Sports iri hejuru kuko byaje no gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa munani, Mussa Essenu  niwe wafunguye amazamj ku ruhande rwa Gikundiro.

    warakomeje kugeza ubwo ikipe ya Police yagerageje gushaka uburyo bwo kuba yabona igitego binyuze kuri ba rutahizamu barimo Muhadjiri Hakizimana nibyabira icyo bitanga.

    Bigeze ku munota wa 35 w'umukino, i Nyamirambo haguye imvura nyinshi bituma umukino uhagarara hari iminota 40, imvura yagabanyutse umukino urakomeza igice cya mbere kirangira ari 1-0.

    Bavuye ku ruhuka amakipe yombi yagerageje gushaka ibitego, ibi byakundiye Rayon Sports aho ku munota wa 89 Rutahizamu Heritier Nziga Luvumbu yabonye igetego cya kabiri muri uyu mukino.

    Umukino ubwo wari ugeze mu minota ya nyuma, mu minota itatu yari yongerewe ku minota 90, Bigirimana Abedi yatsindiye Police igitego kimwe birangira umukino ari 2-1.

    Gutsinda kwa Rayon Sports kuri uyu munsi, byongereye amanota kuri Gikundiro aho kuri ubu iri ku mwanya wa kane n'amanota 20 mu gihe Police yagumye ku mwanya wa Gatatu n'amanota 22.

    Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Sunrise FC irakina na APR FC ku mukino w'ikirarane utarabereye igihe.

    The post Amafoto — Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-mukino-utarakiniwe-igihe-rayon-sports-yatsinze-police-fc-2-1-mu-mukino-wahagaze-iminota-48/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-mukino-utarakiniwe-igihe-rayon-sports-yatsinze-police-fc-2-1-mu-mukino-wahagaze-iminota-48

  • Police FC yigaramye Danny Usengimana uyishinja kumwangira kujya gukina mu Bufaransa mu cyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Police FC burahakana ibyatangajwe n’uwahoze ari rutahizamu w’iyi kipe, Danny Usengimana ko iyi kipe yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kugira ngo ajye gukora igeragezwa muri Nantes FC mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Danny Usengimana yashyizeho ubutumire yohererejwe na Nantes FC tariki ya 18 Nzeri 2023 ariko akavuga ko Police FC yamwangiye kandi nta n’amasezerano yari akiyifitiye.

    Uyu rutahizamu usigaye wibera muri Canada aho yasanze umugore we muri Nyakanga 2023, yavuze ko atumva uburyo ikipe idafite gahunda yo kukongerera amasezerano kandi ayo ufite akaba yararangiye ikamuvutsa amahirwe nk’ayo akomeye ikamwima urupapuro rumurekura.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa Police FC, CIP Claudette Umutoni yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ibyo Danny Usengimana yavuze atari byo kuko bamusabye kubandikira kuri Email mu buryo bwemewe (official) ariko ntiyabikora.

    Ati 'Oya ntabwo ari byo. Yanyandikiye kuri whatsapp ayinsaba mubwira ko yanyandikira kuri email kuri kuko yabwiraga ko atari mu Rwanda, mubwira ko niba atari mu Rwanda yatwandikira kuri email mu buryo buri 'official’ ayisaba natwe tukamusubiza, rero ntabyo yigeze akora.'

    Ku kuba barayimwimye kubera ko hari imyenda yo hanze y’ikipe (relax kits) afite bamusabye gutanga, yavuze ko ari byo agifite iyo myenda ariko atari yo mpamvu kuko bamusabye kwandika ayisaba ariko ntabikore.

    Ati 'Yari azifite ariko ntabwo ari zo zatumye atayibona, urumva ntabwo yari mu Rwanda, twamubwiye kutwandikira mu buryo bwemewe (official) natwe tukamusubiza ariko ntabwo yigeze abikora.'

    Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga yakuriyemo ayivamo ajya muri Police FC 2015, 2017 yaje gusohoka ajya gukina hanze y’u Rwanda aho yikojeje muri Tanzania mu ikipe ya Singida United atatinze ahita ajya mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC ari bwo muri 2018 yahitaga agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza 2021 ajya muri Police FC.

    Ntabwo Police FC yemeranywa na Danny Usengimana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yigaramye-danny-usengimana-uyishinja-kumwangira-kujya-gukina-mu-bufaransa-mu-cyiciro-cya-mbere

  • Abakobwa gusa : Niba umusore mukundana atarakubwiye ko azakugira umugore we, uracyafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo rwanyu #rwanda #RwOT

    Niba mu buzima bwawe cyangwa mu rukundo rwanyu wowe n'umusore mukundana, uwo musore Niba atarigeze akubwira ko azakugira umugore we burya uracyafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo rwanyu, ni amagambo yavuzwe n'umukobwa witwa Joy Alleges.

     

     

    Uyu mukobwa Joy Alleges yatangaje ayo magambo abinyujije ku mbugankoranyambaga ze cyane ku rubuga rwa Facebook, aho uyu mukobwa akurikirwa nabantu benshi, ndetse niho yanyujije ayo magambo yatangaje.

     

     

    Ubusanzwe uyu mukobwa ni umunyamakuru ukora kuri radio yitwa Coro FM ndetse uyu mukobwa kandi ni umuhanzikazi, aribyo byatumye yamamara cyane aho ku mbugankoranyambaga ze zose akurikirwa n'abantu benshi.

     

     

    Nibwo uyu mukobwa yabwiye abakobwa bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko bafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo Niba nta mugabo wari wababwira ko azabagira umugore, ndetse yavuze ko aho umugabo usanzwe ufite umugore ashobora kukubwira ngo azakugira umugore, rero mu gihe utarahura nibyo ngo burya ufite urugendo runini rwo kugenda.

     

     

    Ayo magambo uyu mukobwa yavuze aho yavugaga ko we yakundanye n'umugabo ufite umugore ndetse amwizeza ko nawe azamugira umugore. Ku mukobwa rero utarahura nibyo ngo burya aba afite urugendo runini rwo kugenda.

     

     

     

     

    Source: News Hub Creator

    The post Abakobwa gusa : Niba umusore mukundana atarakubwiye ko azakugira umugore we, uracyafite urugendo runini rwo kugenda mu rukundo rwanyu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abakobwa-gusa-niba-umusore-mukundana-atarakubwiye-ko-azakugira-umugore-we-uracyafite-urugendo-runini-rwo-kugenda-mu-rukundo-rwanyu/

  • Ese kuki uhorana agahinda ! Dore ibintu bituma umuntu ahora yarakaye #rwanda #RwOT

    Guhorana agahinda cyangwa uburakari bishobora guturuka muri wowe cyangwa bigaturuka mu bintu bindi.

     

    Dore ibintu bishobora gutuma uhorana agahinda;

    1.Ibyifuzo bitujujwe: Hari ubwo uba wifuza ibintu mu buzima bwawe ariko mu gihe wabibuze ukaba ushobora kwirwa ujunjamye cyangwa ugahora utuje ucecetse bitewe nuko ufite ibintu wifuza utabonye.

    2.Kwigereranya n'abantu: Uko ukomeza kwigereranya n'abandi nabyo bishobora gutuma uhora urakaye mu gihe usanze hari ibintu abantu benshi bakurusha, rero bishobora gutuma ujya uhorana agahinda umujinya uburakari.

     

    3.Imbuga nkoranyambaga: Muri iyi minsi tugezemo aho imbugankoranyamaga zimaze kwigarurira imitima ya benshi, Hari ubwo abantu benshi bakunze guterwa nibyo babona ku mbugankoranyambaga imyenda ndetse n'ibindi bihenze, rero mu gihe wabibuze bishobora gutuma uhorana agahinda.

    4.Kubura urukundo rumeze neza: Hari ubwo Kandi uba warabuze urukundo nyarwo cyangwa ukaba ukundana n'umusore cg umukobwa ariko mukaba mutameranye neza, ibyo bishobora gutuma uwo muntu ahora atishimye mbese agahora yarakaye.

    5.Kubura amafaranga: Kubura amafaranga Kandi bishobora gutuma uhora warakaye udatuje kuko uba wumva ko amafaranga wayabuze Kandi uyacyeneye.

    6.Indwara: Hari ubwo umuntu ahora yarakaye ajunjamye bitewe nuko ufite indwara runaka nka depression, ibyo nabyo bishobora gutuma umuntu ahora yarakaye cyane atuje cyane.

    7.Kwanga guhinduka: Kwanga guhindu nabyo bishobora gutuma uhora urakaye kubera ko uba wanze guhinduka mu kintu runaka kugira ngo umere neza, mu gihe rero wanze guhinduka bishobora gutuma uhora urakaye mu buzima bwawe.

    Source: News Hub Creator

    The post Ese kuki uhorana agahinda ! Dore ibintu bituma umuntu ahora yarakaye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-kuki-uhorana-agahinda-dore-ibintu-bituma-umuntu-ahora-yarakaye/