Blog

  • Yishwe n’abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w’imyaka 62 y’amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yishwe n'abana bakiri bato! Umukecuru witwa Mukarundo Elina w'imyaka 62 y'amavuko yishwe atewe amabuye bamuziza kuroga.

    Umukecuru witwa Mukarundo Elina wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe yishwe n'abaturage harimo n'abana bakiri bato bamuteye amabuye aho yazizwa ko ari umurozi ruharwa kubera ko yari amaze guhekura abantu benshi abicira abana bavuye ku ishuri abahaye amazi yo kunywa.

    Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe ahiciwe Mukarundo Elina wari waroze umwana w'imyaka 15 y'amavuko bigatuma bafata umwanzuro wo kumwica bavugaga iyo batamwica byari kuzajyera kuri Bonane na Noheri yarabamazeho abantu.

    Aba baturage kandi beruye batangaza ko batazigera bajya kumushyingura kubera abantu babo yishe banakomeza basaba Leta ko itafunga abishe uwo mukecuru bamuteye amabuye kubera ko babitewe n'uburakari bwo kubura ababo bakundaga kandi ko byari bintu byari bimaze gufata indi ntera kugezaho kwihangana byabananiye bagafata umwanzuro wo ku mwivugana.

    Source : https://yegob.rw/yishwe-nabana-bakiri-bato-umukecuru-witwa-mukarundo-elina-wimyaka-62-yamavuko-yishwe-atewe-amabuye-bamuziza-kuroga/

  • MU MAFOTO: Reba ibyamamare byitabiriye Iwacu… – #rwanda #RwOT

    Iwacu Comedy Show yabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ukuboza 2023, yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose by'umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.

    I Kigali, ibirori by'abanyarwenya bimaze kuba bimwe mu birori nyarwanda byitabirwa ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n'uko byahoze bifatwa mu mitwe y'abanyarwanda.

    'Iwacu Comedy Show' yitabiriwe n'abanyarwenya bakomeye barimo Clapton Kibonge, Dogiteri Nsabi, Killaman, Taikuni Ndahiro, Joshua Comedian, Bigomba Guhinduka, n'abandi.

    Mu byamamare bikomeye byanatunguranye, harimo Alex Muyoboke, Victor Rukotana, abakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda nka Bamenya, Prince, Linda, Nyambo n'abandi benshi.

     

    Bamenye yahageze ibirori bigeze kure, ahita yifashishwa n’umunyarwenya Taikuni wari uri ku rubyiniro

    Linda cyangwa Keza, nawe yitabiriye Iwacu Comedy Show, ndetse yagiye asabwa guhaguruka agasuhuza abantu

    Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda niwe wari uyoboye iki gitaramo 

    Fally Merci uhagarariye Gen-Z Comedy nawe yari ahari

    Ibyishimo byari byose ku byamamare byitabiriye iki gitaramo cy’urwenya

    Umunyamakuru Djihad yasabwe guhaguruka abanza kubyanga ariko yemerewe amadorari 100 ahagurukana akanyamuneza

    Nyambo, umaze kugera kure muri sinema nyarwanda nawe yari ahari

    Abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bibasiriwe muri iki gitaramo 

    Alex Muyoboke yashimiwe cyane ku bwo kwitabira Iwacu Comedy Show

    Prince, ukunzwe cyane muri Bamenye series 

    Yari yaserukanye n’ikizungerezi bakinana muri Bamenya

    Mitsutsu, umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi

    Victor Rukotana yari yizihiwe cyane 

    Dogoteri Nsabi na Killaman batembagaje imbaga yari yitabiriye

    Breezy ukina muri Depression series

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137230/mu-mafoto-reba-ibyamamare-byitabiriye-iwacu-comedy-show-yatanze-ibyishimo-bisendereye-137230.html

  • Amavubi yiteguye gusebereza ikipe y’igihugu ya Uganda muri Kenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavubi yiteguye gusebereza ikipe y'igihugu ya Uganda muri Kenya.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabaterengeje imyaka 18 y'amavuko iri kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho iri gukina imikino y'igikombe cya CECAFA U18 ku munsi w'ejo tariki 05 Ugushyingo ku isaha ya satanu zuzuye izesurana n'ikipe y'igihugu ya Uganda muri 1/2.

    Uyu mukino uzabera kuri sitade ya Jomo Kenyatta Stadium iri Kisumu aho abasore ba Kayiranga bitezweho guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda nk'uko babigaragaje ubwo batangiraga iri rushanwa.

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yiteguye-gusebereza-ikipe-yigihugu-ya-uganda-muri-kenya/

  • Nyuma ya nyina wa Ishimwe Innocent watawe muri yombi nyuma y'uko umugabo we avuye kwa Perezida, RIB itaye muri yombi abandi babyeyi n’abatoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje itabwa muri yombi ry'abantu batandatu bakekwaho uburiganya mu gushakira abana amahirwe yo kujya gutorezwa mu Irerero ry'abato rya Bayern Munich.

    Abatawe muri yombi barimo Nshimiyimana David uyobora y'umupira w'Amaguru ikina mu kiciro cya 2 ikaba ibarizwa mu Karere ka Muhanga, Mukandamage Antoinette wari umutoza w'abato ba The Winners, Mberarivuze Pierre wari ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, ndetse n'ababyeyi batatu b'abana bahinduriwe imyirondoro.

    Abo bose uko ari batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura, gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe ndetse n'ubufatanyacyaha kuri ibyo byaha byakozwe hagambiriwe kugabanya imyaka y'abana kugira ngo bemererwe kujya gutorezwa mu Irerero rya Bayern Munich.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ifatwa ry'aba bantu ryakomotse ku iperereza rimaze iminsi rikorwa rigamije gutahura ibikorwa bigize ibyaha byakozwe igihe hakorwaga ijonjora ry'abana bagombaga kujya gutorezwa gukina umupira w'amaguru muri Academy ya Bayern Munich.

    Akomeza avuga ko mu ibazwa rya bamwe mu bakurikiranywe, bemeza ko guhindura imyaka y'abana byakozwe babisabwe na Nshimiyimana David akaba Umuyobozi w'ikipe, naho Mukandamage Antoinette wari Umutoza w'iyo kipe akaba ari we washishikarije ababayeyi kwemera gukora ibyo umuyobozi w'Ikipe asaba.

    Amwe mu makuru yamenyekanye muri iryo perereza ni uko buri mubyeyi yasabwaga gutanga amafaranga y'u Rwanda 40,000 agahabwa Nshimiyimanabivugwa ko ari ayo gufasha abana kugira ngo bashyirwe ku rutonde.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha byakozwe bigaragaramo akagambane hagati y'abatoza, Perezida w'Ikipe, abashinzwe imyirondoro mu Murenge ndetse n'ababyeyi b'abo bana.

    Akenshi ako kagambane ko guhindura imyirorndoro y'abana gatangizwa kandi kagashishikarizwa n'abatoza cyangwa Perezida w'Ikipe, kuko ari bo baba bagarangaza amahirwe abo bana bagira igihe imyirondoro yabo yahindurwa bagabanya imyaka y'amavuko.

    Ibi byaha bakurikiranweho biteganywa n'ingingo ya 276 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Baramutse babihamijwe n'Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 5 na 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya Miliyoni 3 na 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe giteganywa n'Ingingo ya 18 y'Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1, ariko atarenze miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, asaba abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko itavugisha ukuri mu bintu ibyo ari byo byose.

    By'umwihariko RIB yavuze ko itazahagarika gukurikirana ibibera muri Siporo Nyarwanda kuko bimaze kugaragara ko ari igice gikwiriye kwitabwaho mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bishobora gukorerwamo.

    Yashomangiye ko guhindurira umukinnyi imyirondoro kugira ngo yuzuze ibisabwa ajye mu ikipe runaka ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi icyo cyaha akenshi usanga giherekejwe n'ibindi birimo no gutanga indonke.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Yemeje ko mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-nyina-wa-ishimwe-innocent-watawe-muri-yombi-nyuma-yuko-umugabo-we-avuye-kwa-perezida-rib-itaye-muri-yombi-abandi-babyeyi-nabatoza/

  • RIB yafunze wa musore n’inkumi bagaragaye bari gutera akabariro i Kigali mu muhanda rwa gati bagatuma abamotari baparika bagafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB yafunze wa musore n'inkumi bagaragaye bari gutera akabariro i Kigali mu muhanda rwa gati bagatuma abamotari baparika bagafana.

    Urwego ry'Igihugu rw'Ubuhenzacyaha RIB rwafunze kandi Musore Jean De Dieu na Umuhoza Charlotte bari mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bameze nk'abakora imibonano mpuzabitsina ku muhanda.

    Source : https://yegob.rw/rib-yafunze-umusore-ninkumi-bagaragaye-mu-mashusho-bari-gutera-akabariro/

  • Uburyo Kokombure ikesha amenyo agasa n’urwere… – #rwanda #RwOT

    Kokombure igizwe n'amazi menshi, ifite umumaro munini mu mubiri wa muntu, by'umwihariko amazi yayo akaba ingirakamaro mu gusukura amemyo yagiyemo imyanda na mikorobe zinjiyemo.

    Bitewe n'uburyo abantu basukura amenyo yabo, bashobora gusiga imyanda imwe n'imwe mu kanwa, ikaba yakwangiza igice cy'akanwa byatinda n'igice cy'umuhogo kigafatwa.


    Bamwe boza amenyo badakoresheje amazi ahagije, bityo mu kanwa hagasigara nk'umuti bakoresha boza amenyo, cyangwa imyanda ntishiremo igihe bayoza. 

    Kurya Kokombure bituma imyanda yasigayemo ivamo bitewe nuko ifite amazi ahagije akungahaye no ku ntungamubiri zibungabunga ubuzima bw'amenyo.

    Uru rubuto ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ku buryo inzobere zitandukanye mu by'Ubuvuzi n'Ubuzima zikugira inama yo kuba wazajya uzirya buri munsi bigushobokeye. 

    N'ubona Cocombre yatangiye kuzana ibara ry'umuhondo cyangwa se yanambye aho uhahira, uzitondere kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza.

    Dore bimwe mu binyabutabire, intungamubiri ndetse n'imyunyungugu biboneka muri Kokombure;


    Kuyihekenya ukamara akanya ujunditse amazi yayo bituma imyanda yafashe mu menyo ivamo

    Harimo nkaVitamins; Thiamine(B1): Haba harimo 0.027 mg akaba 2% mu bigize cocombre uko yakabaye, Riboflavin : 0.33 mg, Niacin : 0.098 mg, B3:0.259 mg, Vitamin B6 : 0.04 mg, Vitamin C : 2.8 mg na Vitamin K, tutibagiwe na B9 n'ubwo zibonekamo ku rugero rwo hasi cyane.

    Ubuzima bw'amenyo bukomeza kumera neza igihe bubona vitamini zirimo Vitamin D, Vitamin K, Vitamin A,Phosphorus, Patassium n'izindi.

    Kokombure ikungahaye kuri zimwe muri vitamin zifasha amenyo gukomera no kwera agahinduka umweru harimo n'izo tubonye haruguru zikenewe kugirango amenyo akomeze kwitabwaho.

    Iki gihingwa kigira akamaro kanini mu gufasha urwungano ngongozi  gukora neza ndetse n'imyanda yasigayemo igasohokamo, ku buryo igifu gikora neza kidahanganye n'imyanda.

    Vitamini C ndetse na Vitamin A biboneka muri kokombure bifasha cyane cyane uruhu kumera neza no kugira ubwirinzi buhagije ntirwangirike ndetse n'ubuzima bw'amaso akareba neza.


    Ni byiza kuyirya buri munsi ku bantu babishobora cyane cyane bamwe bananirwa kunywa amazi ahagije mu mubiri wabo kuko yifitemo amazi ahagije yafasha imibiri yabo


    Kokombure icyesha uruhu rukamera neza n’udukovu tugashiraho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137227/uburyo-kokombure-ikesha-amenyo-agasa-nurwererane-137227.html

  • Lupita Nyong’o na musaza we baserukanye imyam… – #rwanda #RwOT

    Ibirori ngaruka mwaka byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye byo muri Hollywood, bizwi ku izina rya ‘The Academy Museum Gala’ bitegurwa n’inzu ikomeye ya Sinema yitwa Motion Pictures imenyerewe mu gukora filime zakunzwe.

    Mu masaha macye ashize nibwo ibyamamare muri Sinema, mu mideli ndetse no mu miziki byahuriye muri iyi ngoro ya  Academy Museum of Motion Pictures iherereye mu mujyi wa Los Angeles, aho byabashije gusangira, ndetse no gukusanya amafaranga ashyigikira ibikorwa by’iyi nzu yibanda mu kwigisha gutunganya filime.

    Abarimo Oprah Winfrey, Selena Gomez, Phoebe Tonkin bari mu bitabiriye ibi birori

    Muri ibi birori kandi abarimo Oprah Winfrey, Michael B.Jordan, hamwe na Sofia Coppola bahawe icyubahiro bashimirwa imirimo bakora igirira rubanda inyungu. 

    Mu gihe abandi basitari baserutse ku itapi itukura mu myambaro itandukanye yakozwe n’abahanzi b’imideli bakomeye i mahanga, Lupita Nyong’o hamwe na musaza we Junior Nyong’o bahisemo guseruka mu myambaro yakorewe mu Rwanda.

    Lupita Nyong’o na musaza we Junior Nyong’o baserutse mu myambaro yakozwe na ‘House of Tayo’ yo mu Rwanda

    Ni imyambaro yakozwe n’inzu y’imideli iri muzimaze kubaka izina mu Rwanda ya ‘House Of Tayo’ isanzwe inambika ibyamamare byo mu Rwanda no hanze yaho. Iyi myabaro ibereye ishijo yakorewe i Kigali niyo baserukanye muri ibi birori ndetse banayifotorezamo ku itapi itukuru akamwenyu ari kose.

    Akanyamuneza kari kose kuri Lupita Nyong’o waserutse mu myambaro yakorewe mu Rwanda

    Si inshuro ya mbere Lupita Nyong’o w’imyaka 40 aserutse mu myambaro y’inzu ya House of aTayo dore ko n’umwaka ushize mu Ukwakira yayiserukanye mu birori byo kumurika filime ya ‘Black Panther’ igice cya Kabiri cyiswe ‘Wakanda Forever’.

    Ni inshuro ya Kabiri Lupita aserutse mu myambaro yakozwe na House of Tayo

    Ubwo Lupita Nyong’o yifotozaga mbere yo kwinjira muri ibi birori byahuriyemo ibyamamare

    Kuri iyi nshuro Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, wubatse izina ku Isi kubera ubuhanga bwe mu gukina filime, yambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda aherekejwe na musaza we. Ibi ni urugero rwiza rwaho imideli yo mu Rwanda imaze kugera kubona iserukanwa mu birori mpuzamahanga.

    Lupita Nyong’o na musaza we mu myambaro yakorewe mu Rwanda, bayiserukanye mu birori ngaruka mwaka bya ‘The Academy Museum Gala 2023’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137226/lupita-nyongo-na-musaza-we-baserukanye-imyambaro-yakorewe-mu-rwanda-mu-birori-bya-the-acad-137226.html

  • Hamuritswe igitabo kigaragaza amasomo Haiti y… – #rwanda #RwOT

    Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igitabo kiri kuri Paji 298, kandi cyashyizwe ku isoko n'inzu y'ibitabo ya Bridgevision Production LLC, ku wa 18 Nzeri 2023. Kigenewe gusomwa n'abari hagati y'imyaka 14 na 18.

    Ni igitabo yanditse afatanyije n'Abanditsi b’Abanyarwanda barimo Hategekimana Richard uyobora Urugaga nyarwanda rw’Abanditsi; Epimaque Twagirimana Umuyobozi wungirije wa PanAfrican Movement-Rwanda Chapter;

    Prof Ndikumana Viateur Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic; Dr Kabera Callixte Umuyobozi wa Kaminuza ya East African hamwe na Ingabire Immaculée Umuyobozi wa Transparency Intl – Rwanda Chapter.

    Joe E. Sully wamuritse iki gitabo, ni umwanditsi w'ibitabo cyane cyane 'Novel', akaba n'umunyamakuru ubimazemo igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Asanzwe kandi ari Umuyobozi Mukuru wa Bridge Vision, kompanyi ikorera mu Mujyi wa Washington iteza imbere impano z’ubwanditsi ikanakorana n’abanditsi mpuzamahanga.

    Avuga ko iki gitabo kizamurikwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere, ariko ko muri iki gihe kiboneka binyuze muri muri library Ikirezi, na Library Caritas.

    Iki gitabo kigaragaza amasomo yafashije u Rwanda kuva mu mwijima uyu munsi kikaba ari igihugu kigeze kuri byinshi byiza.

    Umwanditsi wacyo ufite ubwenegihugu bwa Haiti akaba n’umunyamerika, Joe E. Sully yasobanuye uko yasuye u Rwanda nyuma atangazwa n'amateka yarwo ahitamo kwandika igitabo kigaragaza amasomo Haiti yakwigira ku Rwanda.

    Muri rusange, igitabo kigaragaramo amateka y’u Rwanda, umuco nk’inkingi yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, ndetse ni igitabo cyerekana imiyoborere myiza y’u Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse n’ingamba z’u Rwanda zo kurwanya ruswa n’akarengane.

    Gikubiyemo ibitekerezo, ubushakashatsi, ubwenge bw’abahanga ku ishusho y’u Rwanda. Ni igitabo cyanditswe ku bufatanye bw’abanditsi b’Abanyahayiti, Abanyamerika hagamijwe kwerekana ko ibidasanzwe byakozwe n’u Rwanda mu kwiteza imbere n’andi mahanga yabyigiraho.

    Iki gitabo kandi gitanga amasomo umwanditsi w’umunya-Haiti agaragaza ko iwabo bakwigira ku Rwanda mu nzego z’imiyoborere myiza, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, uburinganire n’ubwuzuzanye no kubazwa umusaruro Abayobozi.

    Uyu mwanditsi yumvikanisha ko Haiti n’andi mahanga yakwigira byinshi ku Rwanda hatabayeho guterura byose; ahubwo habayeho guhuza n’imimerere y’Igihugu.


    Umwanditsi w'ibitabo w'umunya-Haiti, Joe E. Sully yakozwe ku mutima n'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda, abikubira mu gitabo mu rwego rwo kubisangiza abandi


    Uhereye ibumoso: Uhereye ibumoso ni: Prof.Ndikumana Viateur, Hategekimana Richard, Joe E. Sully, Prof.Kabera Callixte na Bwana Twagirimana Epimaque bahuje imbaraga mu kwandika ubudasa bw'u Rwanda


    Kumurika iki gitabo 'Rwanda: Model for Haiti' byitabiriwe n'abantu banyuranye basanzwe barimo abanditsi b'ibitabo






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137228/hamuritswe-igitabo-kigaragaza-amasomo-haiti-yakwigira-ku-rwanda-137228.html

  • Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza #rwanda #RwOT

    Ese birakwiye ko umuntu yangwa kubera ubumuga runaka abana nabwo ? Hari ubwo usanga abantu bafata nabi umuntu ufite ubumuga runaka bakirengagiza ko burya uwo muntu nawe ari umuntu nk'abandi ndetse nawe afite uburenganzira bungana nubwo abandi bantu Bose bafite.

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru yuyu mugore wakoze ikosa rikomeye ryo guta cyangwa kujugunya umwana we w'amezi 8 y'amavuko mu nyanja ya Indiana amuziza kuba abana n'ubumuga bwo kutumva.

    Uyu mugore wataye umwana we mu Nyanja ya Indiana amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, ubwo yajugunyaga umwana we mu Nyanja ya Indiana, abandi bagenzi bari kumwe mu bwato bamubonye maze bihutira gutabara uwo mwana kuko uwo mugore yari Akoze igikorwa cy'ubugwari.

    Mu kwisobanura uyu mugore yavuze ko ubwo yakoraga ibyo bintu, yari yataye umutwe ndetse ko yari afite ihungabana muri we maze bigatuma ajugunya umwana we mu Nyanja ya Indiana.

     

    Icyakora uyu mwana yatabariwe mu maguru mashya, kuri ubu uyu mwana ukiri muto ameze neza ndetse uyu mugore Ari mu maboko y'abashinzwe umutekano kugira ngo agezwe imbere y'urukiko ahanirwe ibyaha yakoze ndetse asobanure neza icyamuteye kujugunya umwana we mu Nyanja.

    Source: News Hub Creator

    The post Umugore yajugunye umwana we w'amezi 8 mu nyanja amuziza kuba afite ubumuga bwo kutumva, atabarwa n'abagira neza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugore-yajugunye-umwana-we-wamezi-8-mu-nyanja-amuziza-kuba-afite-ubumuga-bwo-kutumva-atabarwa-nabagira-neza/