Blog

  • Jacob wagushije indege kubushake ashaka views yakatiwe amezi 6 ari muri gereza #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike , havugwa inkuru y'umugabo w'Umunyamerika witwa Jacob Trevor Daniel , ukoresha urubuga rwa YouTube gusa akaza gushaka uko abona views nyinshi biturutse kugukoresha indege yarimo impanuka.

     

    Uyu mugabo wo muri Amerika, yaje gufatirwa ibihano ahanishwa igifungo cy'amezi 6 ari muri gereza.Ikinyamakuru Theguardian , gitangaza ko yagushije indege mu ishyamba rya Los Padres National Forest mu mwaka wa 2021.

     

    Nyuma y'iperereza ryakozwe yaje guhamya n'icyaha akatirwa amezi 6.Uyu mugabo asa n'uwicuza , yagize ati:'Mu myaka 2 ishize, nasimbutse mundege igwa hasi biturutse kunama mbi nari nagiriwe.Uyu munsi rero nakatiwe amezi 6 ndi muri gereza.Ndashimira inshuti zanjye n'umuryango wanjye munkunda cyane'.

     

    Yakomeje agira ati:'Byari bunshyire mu mazi abira,gusa ndashimana Imana ko ubu ndi hano ndimo kubivugaho kandi niteguye kwigisha urubyiruko rwacu kwirinda amakosa n'ibyo nigiye muri ibi.Byarampinduye nk'umuntu iteka.Rero niteguye gukomeza ubuzima bwanjye mpindura rubanda'.

     

    Ku mashusho yashyize kuri YouTube yanditseho ati:' I crashed my airplan'.Muri iyi ndege harimo , camera nyinshi zari ziri gufata amashusho ndetse nawe afite selfie.Yagushije indege afata umutaka

    The post Jacob wagushije indege kubushake ashaka views yakatiwe amezi 6 ari muri gereza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/jacob-wagushije-indege-kubushake-ashaka-views-yakatiwe-amezi-6-ari-muri-gereza/

  • Tanasha Donna yifurije isabukuru nziza y'amavuko umuhungu zari yabyaranye na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna umugore w'ikuzingerezi wabyaranye na Diamond Platnumz, umwana w'umuhungu witwa Nasib Junior bakunda kwita impanga ya Diamond, yifatanyije n'umuryango wa Zari yifuriza Nillah isabukuru nziza y'amavuko.

     

    Anyuze kuri Instagram y'umuhungu we Tanasha Donna , yifatanyije na Zari bifuriza Princess Nillah wa Diamond Platnumz na Zari isabukuru nziza y'amavuko.Uyu mwana wujuje imyaka 7 y'amavuko akomeje kwerekwa urukundo n'impande zombi.

    Bashyize hasi kuba ari abakeba , bafatanya umwanya bifuriza isabukuru nziza y'amavuko umwaka wavukiye rimwe n'umugabo wa Zari Shakib Cham Lutaaya.

     

    Haba Shakib Lutaaya , ndetse na Zari Hassan bafashe umwanya bifuriza uyu muhungu isabukuru nziza ndetse umubyeyi we , akoresha Konti ye ya Instagram ashyiraho ubutumwa kurubuga rwe rwa Instagram.

     

    Zari Hassan yagize ati:'Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko umugabo wanjye n'umwana wanjye.Inzozi zanyu zizabe impamo'.

    Tanasha Donna anyuze kuri konti ye ya n'iyumuhungu we yasubizanyije na Zari Hassan bigaragara ko umubano wabo umeze neza hagati yabo.Donna yagize ati:' Isabukuru y'amavuko broskie.Imana iguhe umugisha iteka'.

    The post Tanasha Donna yifurije isabukuru nziza y'amavuko umuhungu zari yabyaranye na Diamond Platnumz appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/tanasha-donna-yifurije-isabukuru-nziza-yamavuko-umuhungu-zari-yabyaranye-na-diamond-platnumz/

  • Umutoza Adil Erradi Mohamed wifuzwaga n'abafana ba APR FC yamaze guhabwa akazi nk’umutoza mukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Adil Erradi Mohamed wifuzwaga n'abafana ba APR FC yamaze kubona ikipe mu cyiciro cya 2 iwabo muri Morocco yitwa Kawkab Athlétique Club of Marrakec.

    Adil yavuye muri APR FC asezerewe n'ubuyobozi bw'iyi kipe, nyuma y'uko mu ikipe hari hatangiye kumvikanamo umwuka mubi aho hari abakinnyi batavugaga rumwe nawe nka Manishimwe Djabel wari Kapiteni w'iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-adil-erradi-mohamed-wifuzwaga-nabafana-ba-apr-fc-yamaze-guhabwa-akazi-nkumutoza-mukuru/

  • Birabe ibyuya! CAF yamaze kumva ubusabe bw’ikipe y’igihugu ya Africa y’Epfo nyuma y’uko itsindiwe i Huye, yatanze ikirego muri CAF ivuga ko ikibuga ari kibi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF rigiye kugenzura imiterere y'ikibuga cya Stade ya Huye nyuma yuko hari amakipe ayiregeye anenga ubuziranenge bwacyo.

    Nyuma y'umukino Amavubi yatsinze Africa y'Epfo ibitego 2-0, iyi kipe ya Africa Y'Epfo yatashye yijujutira iki kibuga ivuga ko kitari ku kigero cyo kwakira imikino ya CAF.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-caf-yamaze-kumva-ubusabe-bwikipe-yigihugu-ya-africa-yepfo-nyuma-yuko-itsindiwe-i-huye-yatanze-ikirego-muri-caf-ivuga-ko-ikibuga-ari-kibi/

  • Polisi yataye muri yombi abasore bigambye kwi… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo bashyize hanze, batangaje ko bamaze guta nuri yombi itsinda ry’abasore batanu muri Mombasa bakekwaho kuba bagize agatsiko k’amabandi acucura abantu mu gace ka Sargoi ndetse n’ahandi hafi aho.

    Nyuma yo kubafata, basanganywe telephone 3 zo mu bwoko bwa iPhone, telephone yo mu bwoko bwa Samsung, Telephone yo mu bwoko bwa Memonjo Headphones za Bluetooth ndetse n’ibindi bikiri gushakishwa.

    Mu mashusho yatumye batabwa muri yombi, aba basore bigambaga ko ari abajura kabuhariwe ndetse bakavuga ko bafite gahunda yo kwiba ibintu bitagira ingano mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2023.

    Bimwe mu byo bateganyaga kwiba harimo imfunguzo z’imodoka ndetse n’amatelephone menshi abantu bazaba baturutse hirya no hino bazazana. Bamaze gutabwa muri yombi batari bagera ku ntego yabo. 

    Si ubwa mbere muri Kenya hafashwe umuntu wigambye ibikorwa bibi dore ko hari n’uwigeze gufatwa nyuma y’uko agaragaye aha ibiyobyabwenge umwana ukiri nuto nawe aza gufatwa atabwa muri yombi. 


    Abasore batanu bakekwagaho kwiba telephone eshanu bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga bigamba, batawe muri yombi na DCI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137304/polisi-yataye-muri-yombi-abasore-bigambye-kwiba-telephone-137304.html

  • Yahuye nirondaruhu! Ndekwe Paulette yavuye M… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa yitabiriye ryabereye mu nyubako ya JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w'umukobwa wese uryitabiriye.

    Ni ku nshuro ya gatandatu ryabaye. Umukobwa witwa Shelby Ann wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wambitswe ikamba rya Miss Cosmo World, yagaragiwe na Elda Louise Aznar wo muri Philippines wabaye igisonga cya mbere ndetse na Maryna wo muri Ukraine wabaye igisonga cya Kabiri.

    Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n'uburyo umukobwa agaragara.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Ndekwe Paulette yavuze ko nubwo yabashije kuza muri batanu ba mbere, abirabura batari bafite agaciro mu irushanwa.

    Ndetse ko n'abazungu badafite uruhu rwera bafatwaga kimwe n'abirabura. Yavuze ati 'Kuba utari umwera babifata nk’inenge ikomeye, dore ko bari banafite umuterankunga w’irushanwa ufite uruganda rukora imiti ituma uruhu ruhinduka burundu.'

    Akomeza ati 'Bashishikarizaga abitabiriye irushanwa gukoresha iyo miti ukazagera ku rwego uhinduka umwera (kugira uruhu rwera) kuko bakeka ko kuba utari umwera ari ubusembwa. Uwo muterankunga akaba yaratanze imiti ku bahatanaga ngo ibafashe kugira uruhu rwera.'

    Paulette yitabiriye iri rushanwa abifashijwemo n'ikigo Embrace Africa basanzwe bakorana mu bikorwa binyuranye byo gutegura amarushanwa y'ubwiza.

    Yavuze ko kimwe n'abandi bakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batigeze bishimira uko bakiriwe muri iri rushanwa, ahanini biturutse ku kuba atari abazungu, nka kimwe mu byo abategura iri rushanwa bashingiragaho.

    Akomeza ati 'Nishimira kuba ndi umwirabura. Uko nsa rwose biranyuze. Si ngombwa rero ko umuntu runaka aza kunyigisha uko nkwiye kubaho n'uko ngomba kuba nsa.'

    Uyu mukobwa yanavuze ko mu gihe cyo gufata amafoto abakobwa bari bahatanye, yafatwaga mu byiciro.

    Yavuze ko babanzaga gufata amafoto y’abafite uruhu rwera, bakabaha umwanya wo kwifotoza, hanyuma bamara kubafotora 'bakaza gufata aya bose muri rusange'.

    Paulette Ndekwe avuga ko yishimiye kwitabira iri rushanwa nk’utegura ibikorwa nk’ibi birushaho gutuma umuntu ashishoza akamenya amarushanwa abana b’abanyarwanda bakwiye kwitabira atagaragaramo ivangura, n’andi nk’ayo afite irondaruhu mu buryo buteruye, nyamara akwiye kwitonderwa.

    Yabwiye InyaRwanda ko imwe mu nkuru bumvise cyane muri Malaysia, ari inkuru y'abakobwa babiri b'abirabura birukanywe mu irushanwa umwaka ushize, bitewe n'uko ari abaribura.

    Ariko abategura iri rushanwa, bo basobanura ko aba bakobwa birukanwe bitewe nuko bitwaye nabi mu irushanwa, bituma icyizere bari babafitiye kigabanuka.

    Ndekwe Paulette avuga ko imyaka yari amaze mu marushanwa y'ubwiza, yatunguwe n'uburyo abakobwa bakiriwe muri iri rushanwa.

    Ariko kandi avuga ko byamuhaye ubumenyi azasangiza bagenzi be bashaka guserukira ibihugu byabo. 


    Paulette yabonetse mu bakobwa 5 bageze mu cyiciro cya nyuma muri iri rushanwa


    Iri rushanwa ryagiye rihatanamo abakobwa bafite ibikorwa bikomeye mu bihugu byabo


    Bamwe mu bakobwa batangiye gutinyuka kuvuga ibyabereye muri iri rushanwa 

    Ubwo Paulette yabazaga abateguye iri rushanwa, umwanya yagezeho mu cyiciro cya mbere





    Aba bakobwa bavuga ko batangiye kugaragaza ibyo bahuriye nabyo muri iri rushanwa, mu rwego rwo gufasha bagenzi babo- Uyu yitwa Sandra Boriss




    Ubutumwa bwa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bagaragaza ko bahuye n'irondaruhu muri Miss Cosmo World

    Shelby Ann [Uri hagati] wo muri Amerika niwe wegukanye ikamba rya Miss Cosmo World



    Ndekwe Paulette ari kumwe na bagenzi be ubwo biyerekanaga mu mwambaro wa ‘Bikini’


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137297/yahuye-nirondaruhu-ndekwe-paulette-yavuye-miss-cosmo-world-umutima-udiha-137297.html

  • Ibyamamare byambariye kwitabira igitaramo Ch… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mezi abiri ashize, iyi Korali ifatwa nka Nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha igitaramo bazakora tariki 17 Ukuboza 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena mu rwego rwo gufasha Abakristu kwitegura kwizihiza Umunsi wa Noheli.

    Ni urugendo rwatangijwe no gukora ibiganiro mu itangazamakuru no kwifashisha imbuga nkoranyambaga zabo, basaba abantu kutazacikwa n'iki gitaramo.

    Rwaherekejwe kandi no guha urubuga abakunzi bayo bagira uruhare mu guhitamo indirimbo zihimbaza Imana n'izindi zamenyekanye bashaka ko bazabaririmbira muri iki gitaramo.

    Ibi byatumye abantu bazwi mu ngeri zinyuranye, batangira kwifata amashusho bakoresheje Telephone bagaragaza ko biteguye kuzitabira iki gitaramo.

    Mu butumwa bw'amashusho bagiye basakaza, bagaruka cyane ku mpamvu abantu badakwiye gucikwa n'iki gitaramo, bakavuga uburyo abantu bashobora kugura itike, ibyo abantu bamenya kuri Chorale de Kigali n'ibindi.

    Mu bamaze kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo, harimo umukinnyi wa filime Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool], umukinyi wa Basketball Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson;

    Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo binyuranye, umukinnyi wa filime ‘Nyabitanga’ wamenyekanye muri Filims ‘Miss Mulenge’, ‘Madederi’ uzwi cyane muri filime Papa Sava, umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Japhet Mazimpaka, Aline Gahongayire, Marina, Alyn Sano n’abandi.

    Mu gitaramo 'The Christmas Carols Concert' baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n'abanyamuziki banyuranye yaba Abanyaburayi n'Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe n'izindi.

    'Christmas Carols Concert” ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n'Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z'umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b'iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n'Imana.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, aherutse kubwira InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n'abandi mu busabane n'Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n'imiririmbire.

    Yavuze ko nubwo Isi yahuye n'amakuba arimo n'icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n'umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013. 

    Hodari ati 'Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n’umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva 2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.'

    Akomeza ati 'Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera,nabyo ni ibyo kwishimira.'

    Hodari Jean Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka. 

    Akomez ati 'Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye kubana natwe n’umwaka n’umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba batarahwemye kwiyongera.'

    Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk'ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero. 

    Yavuze ati 'Kuba hari ayandi makorali aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).'

    Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzabona imbuto z'imyaka 10 bamaze bakora 'ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye'. 

    Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye 'ku byo twabonye bikenewe n’abantu benshi harimo n’indirimbo nshya'.

    Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwego gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati 'Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.' 

    Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n'izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.

    Intego yabo nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga. 

    Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe, amasengesho ndetse n'ibindi birori byinshi by'umuco mu gihugu.

    Iyi korali yamye ifite umubare munini w'abatunganya n’abahimbyi b’umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n'abandi. 

    Chorale de Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ijuru n'Isi nibirangurure', Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c'est le Christ, Indabo za Mariya, 'Reçois l'adoration', Adeste Fideles, 'Ab'ijuru baririmba', Kleinzac, n'izindi.

    Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu myanya ya Premium, 25,000 Frw mu myanya ya VIP na 50,000 Frw mu myanya ya VVIP. Ni amatike ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137302/ibyamamare-byambariye-kwitabira-igitaramo-christmas-carols-concert-cya-chorale-de-kigali-137302.html

  • Kiyovu Sports yareze Mvukiyehe Juvenal muri RIB ibyaha 3 #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd Ubujura, Ubuhemu ndetse no Kwihesha Ikintu cy’Undi.

    Ni ikirego Kiyovu Sports yatanze yifashishije umunyamategeko Me Mugabe Fidele, bavuga ko Mvukiyehe Juvenal wari ugiye kumara hafi imyaka 3 ari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, uko iminsi yicumaga ariko byagendaga bigarara ko atacyubahiriza amasezerano yagiranye n’Umuryango wa Kiyovu Sports yo gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, tariki ya 26 Nzeri 2026 bahisemo gufata icyemezo cyo kuba bayigaruye gucungirwa muri mu Muryango wa Kiyovu Sports by’agateganyo, Inteko Rusange ya Kiyovu Sports ikaba yaraje kwemeza ko ikipe igumya gucungirwa mu muryango.

    Uyu munyamategeko akomeza ikirego cye avuga ko tarki ya 26 Nzeri 2023 Mvukiyehe Juvenal yandikiwe kugira ngo akore ihererekanya bubasha maze ubuzima bw’ikipe bukomeze ariko akaba adashaka kubikora ku bushake, ibi bikaba birimo bishyira ikipe mu gihombo kuko yafatiriye amasezerano yose y’abakinnyi, amasezerano yagiye agirana n’amahoteli yacumbikiraga abakinnyi, amasezerano y’abandi bakozi, ibikoresho by’ikipe, imodoka yatwaraga abakinnyi, impapuro zigaragaza uko amafaranga yakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Bakomeje bavuga ko akiri gukoresha ibirango by’ikipe mu nyungu ze bwite kandi yarahagaritswe. Ibi byose batanze ingero nk’umwenda w’abakinnyi bo muri Sudani ikipe yategetse Kiyovu Sports kwishyura ungana na miliyoni 89 frw.

    Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 3 Kanama 2023 yandikiwe Kiyovu Sports iyimenyesha ko itemerewe kugira umukinnyi mushya yandikisha itarishyura. Ibaruwa ya IGITEGO Hotels yo ku wa 24 Nzeri 2023 yishyuza Kiyovu Sports 153,694,006 Frw. Ibaruwa y’umunyamategeko w’umukinnyi Cogiffa.

    Hari ibaruwa kandi yo ku wa 16 Kanama 2023 yanditswe na Infinity Hotel imenyesha Kiyovu Sports ko isheshe amasezerano na n’ubu batarabona. Hari Ibaruwa yo ku wa 16 Ukwakira 2023 ya Uwintwali Claude yanditse agaragaza na we amasezerano yagiranye na Mvukiyehe Juvenal yamuhaye akazi. Ibaruwa ya FIFA yo ku wa 25 Kanama 2023 yasabaga Kiyovu Sports kwishyura miliyoni 10 Frw Muzamiru Mutyaba kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Bavuga ko bafite impungege ko mu gihe cyose atatanga izo mpapuro ikipe izahora yakira ibirego nk’ibi akaba ari yo mpamvu bamureze kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze kuko byamaze kugira ingaruka kuri Kiyovu Sports.

    Hamaze iminsi bivugwa ko Kiyovu Sports yamaze kurega Mvukiyehe Juvenal, mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2023 yumvikanye avuga ko hari byinshi yarega Kiyovu Sports ariko atayijyana mu nkiko, gusa ngo agize amahirwe ni uko we yamurega kuko hari byinshi byazamenyekana bitari bizwi.

    Mvukiyehe Juvenal yarezwe muri RIB

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yareze-mvukiyehe-juvenal-muri-rib-ibyaha-3

  • Umuhanzi Harmonize ari gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize akomeje gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka akayita iye ngo na cyane ko iyi ndirimbo yasohotse muri 2021 mu gihe iya Harmonize na Tundaman yasohotse muri 2022.

     

    Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya witwa Mbekki Mswahili  akomeje gushinja Harmonize umwibira indirimbo yitwa 'Baddie'.Uyu muhanzi yemeza ko Harmonize na Tundaman bibye indirimbo ye kuva ku njyana yayo, imiririmbire , uburyo ikoze, na korasi yayo.

     

    Yemeje ko agomba kuzategereza aba bahanzi bombi uzagera muri Kenya mbere ngo akazajya kumutegerereza kukibuga cy'indege kugira ngo baganire ku ndirimbo ye n'uburyo bayifashe batabiherewe uburenganzira.

    Iyi ndirimbo uyu muhanzi avuga ko yayifatanyije n'uwitwa Ssaru.

    The post Umuhanzi Harmonize ari gushinjwa kwiba indirimbo y'umuhanzi ukizamuka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-harmonize-ari-gushinjwa-kwiba-indirimbo-yumuhanzi-ukizamuka/

  • Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yibwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'Igihugu cy'uRwanda Amavubi, Kwizera Olivier, yagaragaje ko yimwe umwanya we wo gukinira ikipe y'Igihugu.

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Kwizera Olivier yanditse amagambo yafashwe nko gutakamba asaba ko yagarurirwa icyizere mu ikipe akongera agakinira Amavubi nyuma yo guhagarikwa inshuro nyinshi yageraho ntiyongere guhamagarwa.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Konti ye ya Instagram, yagize ati:'Basezereye izina ryanjye , ku rutonde mu gihe umugisha wari usohoye.Bashakaga gufata umwanya wanjye, ariko ikirere kiranyiyereka'.

    Nubwo uyu musore atigez agaragaza neza ibyo yavugaga benshi bahise batekereza ko avuze Amavubi , bamubwira ko bamukumbuye mu ikipe y'Igihugu.Uwitwa Alfredy Ndagijimana yagize ati:'Turagukumbuye mu Mavubi muvandimwe'.

    Source : https://yegob.rw/umunyezamu-wikipe-yigihugu-cyu-rwanda-amavubi-kwizera-olivier-yagaragaje-ko-yibwe-umwanya-we-wo-gukinira-ikipe-yigihugu-ifoto/