Blog

  • MIGEPROF: Kumvikana mu miryango, imbogamizi ku butabera bw'umwana wasambanijwe-PS Mireille #rwanda #RwOT

    Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango avuga ko ubwumvikane hagati mu miryango ari imwe mu mpamvu ituma abana basambanywa batabona ubutabera bwuzuye. Asaba buri wese kudaceceka, ahubwo akumva uburemere bw'iki kibazo abona nk'icyorezo ku muryango Nyarwanda.

    PS Batamuriza, avuga ko buri wese akwiye kumva ko umwana ari uwo; Kurindwa, ari uwo kujya kwiga, ari uwo gusigasirwa akarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko iryo kumusambanya ryo ari' Karundura', riba ryishe byinshi mu nzira y'ubuzima bwe.

    Akomeza avuga ko nka Minisiteri y'Umuryango barimo kureba ibyakorwa bidasanzwe hagamijwe gufasha Umuryango Nyarwanda kumva uruhare rwawo mu gukumira ikibazo cy'ihohoterwa rikigaragara mu muryango, irishingiye ku gitsina by'umwihariko 'Gusambanya umwana'.

    Ahamya ko ikibazo cy'ihohoterwa ribera mu muryango by'umwihariko irishingiye ku gitsina ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry'Umuryango, bigasubiza inyuma Indangagaciro z'Umuryango, bigasubiza inyuma imibereho y'Umuryango, ko kandi ntaho wagera mu gihe hakiri ibibazo nk'ibyo.

    Asaba ko uko abantu bahagurukira ibindi byorezo ari nako bakwiye guhaguruka bagashyira imbaraga mu guhangana no guhashya iki kibazo afata nk'icyorezo kibasiye Umuryango Nyarwanda kandi bikaba urugamba buri wese asabwa kurwana.

    Kimwe mu bihangayikishije ndetse bitera agahinda nkuko PS Batamuriza Mireille abivuga ni uburyo hari bamwe bumva ko nta cyabaye mu gihe umwana wasambanijwe atasizwe avirirana, mu gihe bamubona yigenza. Yibutsa ko Leta yashyize imbaraga mu gushyiraho uburyo butandukanye bwo kurengera umwana n'umuryango muri rusange. Asaba buri wese guhaguruka agatanga umusanzu we mu gukumira no kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose by'umwihariko irishingiye ku gitsina.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/07/migeprof-kumvikana-mu-miryango-imbogamizi-ku-butabera-bwumwana-wasambanijwe-ps-mireille/

  • Kendrick Lamar yanyuze abantu bari buzuye Arena mu gitaramo cyitabiriwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukubiza 2023, muri Kigali Arena habereye igitaramo cy’amateka cyiswe ‘Move Afrika’ cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame cyatumiwemo Umuraperi w’icyamamare Kendrick Lamar, wanyuze abari bakitabiriye.

    Ni igitaramo cyateguwe n’muryango Global Citizen ufatanyije n’Ikigo pgLang cyashinzwe na Kendrick Lamar, mu mushinga wiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience’.

    Ibi bitaramo bya 'Move Afrika: Rwanda' ni ubwa mbere bibereye i Kigali, u Rwanda rukaba rwahawe kwakira ibi bitaramo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, bivuze ko bizageza mu 2028 bibera inaha.

    Ni igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, cyane ko kuva cyatangira kwamamazwa benshi bagatagaje ko bonyotewe no gutaramana n’umuraperi Kendrick Lamar uri mu beza isi ifite. Ibi kandi byahamijwe n’uko amatike yo kwinjira muri iki giyaramo yashize ku isiko mbere y’uko kiba.

    N’ubwo amatike yo kwinjira muri iki gitaro yari yihagazeho cyane, aho itike ya macye yari ihagaze amafaranga ibihumbi 50Frw, mu gihe hari andi y’ibihumbi 85Frw n’ay’ibihumbi 100Frw, ntibyabujije abakunzi b’umuziki kuyagura nk’abagura amasuka.

    Mu masaha ya saa 17:00 ni bwo imiryango ya Kigali Arena yafunguwe abantu batangira kwinjira muri iyi nyubako imaze kuba ubukombe mu kwakira ibitaramo bikomeye. Nyuma y’amasaha atatu abantu bari bamaze kugera muri Kigali Arena, abari bayoboye ibi birori basabye abamaze kuhagera gufata ibyicaro igitaramo kigatangira.

    Bidatinze Dj Toxxyk yahise aza ku rubryniro atangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ruvange rw’imiziki iryoheye amatwi, ubona ko buri wese ari kunyeganyega kandi yifuza gutarama, yacuranze indirimbo zitandikanye zirimo izo mu Rwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange.

    Nyuma y’iminota hafi 55 acuranga, Dj Toxxyk yavuye ku rubyinira haza itsinda rya Symphony Band rizwiho gucuranga umuziki bigezweho ryifashishije ibyuma bigezweho mu ruvangitirane rw’amajwi, akaba ari naryo ryacurangiye abahanzi nyarwanda.

    Saa 20:56 Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro n’ababyinnyi be bane, yabimburiye abandi bahanzi bose, yakiranywe urugwiro n’abitabiriye igitaramo ahita yanzika n’indirimbo ze zitandukanye ahereye kuri ‘Bado’ akomereza ku zindi zirimo ‘Azana’, ‘Fou de toi’ yakoranye na element na Ross Kana, ‘Kungola’ yakoranye na Sunny, ‘She’s Around’ yakoranye na Shaggy baherutse no guhurira mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi.

    Nyuma ya Bruce Melodie hahise hakurikiraho umuhanzikazi w’umunya-Tanzania, Zuchu, ubarizwa muri Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond Platnmuz banavugwa mu rukundo. Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be b’abakobwa n’abahungu atangira kuririmba ahereye ku ndirimbo ‘Honey’, akurkizaho n’izindindi zirimo ‘Sukari’, ‘kwikwi’, ‘Cheche’ yakoranye na Diamond n’izindi.

    Nyuma Zuchu, umubyinnyi mpuzamahanga w’umunya-Rwanda Sherrie Silver wamamaye binyuze mu mbyino ze zikundwa na benshi yahise akurikiraho. Uyu mukobwa yaserukanye n’abana bato atoza kubyina binyuze muri Sherrie Silver Foundation. Baririmbye kandi babyina indirimbo zitandukanye ziganjemo ko bakunda cyane Afurika, Umugabane wabibarutse. Aba bana bishimiwe by’ikirenga nyuma yo kugaragaza impano za bo.

    Muri iki gitaramo kandi Sherrie Silver yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kubyina imbyino zigezweho azivanze n’imbyino nyafurika n’Inyarwanda.

    Perezida Kagame wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, yahawe umwanya muri iki gitaramo asuhuza abakitabiriye anabifuriza kugira impera z’umwaka nziza. Avuga ko ari 'uburyo bwiza bwo gusoza umwaka'.

    Yagaragaje ko kandi Afurika ikwiye kwigira no kwihaza ku ngengo y’imari binyuze mu gukorana bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ugihura na zo.

    Mu gusoza ijambo rye umukuru w’Igihugu yifurije abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

    Kuva atangiye kuvuga, hagati mu ijambo rye na nyuma yaryo, buri cyose yavugaga cyaherekezwaga n’amashyi y’urufaya y’abitabiriye igitaramo. Baririmba bati “Mzehe wacu” Abandi bati “ni wowe.”

    Umuhanzikazi Ariel Wayz ni we wahise ukurikiraho ku rubyiniro, yakiranywe ubwuzu, ahita atangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, yageze ku ndirimbo ‘Demo’ yakoranye na Kivumbi King na Bruce The 1st yakunzwe na benshi abaha ikaze bafatanya kuyiririmba.

    Nyuma y’abahanzi Zuchu, Bruce Melodie na Ariel Wayz hari hatahiwe Kendrick Lamar wari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo, akaba yari ategereje na benshi bifuzaga kubona umuraperi ufatwa nka nimero yambere ku Isi abataramira imbona nkubone.

    Kendrick Lamar yageze ku rubyiniro saa tanu zibura iminota micye, ubwo izina rye ryari rihamagawe muri Kigali Arena ibintu byahise bihindura isura, abitabiriye igitarami bahise batangira kwishima mu majwi menshi bamuha ikaze.

    Uyu muraperi yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi, atangita kuririmba indirimbo zitandukanye zirimo “Loyalty” yakoranye na Rihanna mu myaka itandatu ishize akurikizaho n’izindi zirimo “A.D.H.D” yasohotse mu 2011, “Behind betrayal” yahuriyemo na Eminem, Swimming Pools (Drank) imaze imyaka 10 igiye hanze na “Bitch, Don’t Kill My Vibe” ), “King Kunta”, “Money Trees” yakoranye na Jay Rock mu myaka 11 ishize, 'Love' yakoranye na Zacari mu myaka itanu ishize n’izindi.

    Mu gusoza Kendrick Lamar yashimiye urukundo yeretswe muri iki gitaramo, anahishura ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ataramiyemo muri Afurika kuva mu 2004 ubwo yatangiraga umuziki.

    Saa 00:23 ni bwo Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye ya nyuma yise 'Savior' yakoranye na Baby Keem na Sam Dew mu 2022, ahita asoza iki gitaramo nyuma y’iminota 85 ataramira abakunzi b’umuziki we baririmbanye na we banabyina kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugera ku ya nyuma.

    Bruce Melodie ni we wabanje ku rubyiniro

    Zuchu yahacanye umucyo

    Zuchu n’ababyinnyi be

    Madame Jeannette Kagame na we yitabiriye iki gitaramo

    Perezida Kagame na we yari ahari, avuga ko ari uburyo bwiza bwo gusoza umwaka

    Ariel Ways ku rubyiniro

    Kigali Arena yari yuzuye abantu bitabiriye igitaramo

    Kendrick Lamar yanyuze abari baje mu gitaramo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kendrick-lamar-yanyuze-abantu-bari-buzuye-arena-mu-gitaramo-cyitabiriwe-na-perezida-kagame-na-madame-jeannette-kagame-amafoto

  • Abaraperi barimo Dany Nanone na Kivumbi bagir… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bahuye na Kendrick Lamar barimo, Riderman, Dice Kid, Sema Sole, Devydenko, Andersonne, Maestro Bommin, Danny Nanone, Logan Joe, Pro Zed, Kivumbi, Bruce The 1st na Angel Mutoni.

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya Gatandatu 06 Ukuboza 2023, kuri Marriott Hotel mbere y’uko uyu muraperi yerekeza mu nzu mberabyombi isanzwe iberamo imikino n’imyidagaduro izwi nka BK Arena, mu gitaramo “Move Afrika:Rwanda”

    Aba bahanzi bahuye banagirana ibiganiro bitandukanye ariko bifite intumbero iganisha ku muziki, ku iterambere ryawo. Banagarutse cyane  ku njyana ya Rap muri rusange.

    InyaRwanda.com ifite amakuru avuga ko umusore Danny Nanone uhagaze neza mu njyana ya Rap mu Rwanda ndetse uri no kwitegura kumurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’, yagize gutya yibariza uyu muhanzi (Lamar) uko umuhanzi ufite igitaramo cye bwite akwiye kwitwara kugira ngo ashimishe abantu be.

    Lamar nk’umuhanzi w’inararibonye muri uyu muziki, yamusubije ko rwose umuhanzi ufite igitaramo aba agomba gutanga byose afite ariko agashimisha abakunzi be.

    Kendrick Lamar yahuye n’abaraperi bagenzi be bo mu Rwanda

    Bagiranye ibiganiro biganisha ku njyana ya Rap

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137322/abaraperi-barimo-danny-nanone-na-kivumbi-bagiranye-ibiganiro-na-kendrick-lamar-amafoto-137322.html

  • Kigali: Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 by… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 13, Umuryango utegamiye kuri Leta wa JA Africa wongeye guhuriza hamwe urubyiruko ruri mu kigero cy'imyaka 14-17 rwaturutse impande n'impande muri Afurika, mu gikorwa cy'amarushanwa ashingiye ku bumenyi mu by'ishoramari ndetse no guhanga udushya.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, i Kigali muri Serena Hotel hatangijwe igikorwa cy'amarushanwa ya JA Africa yiswe 'COY' kigiye kumara iminsi itatu, cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa Junior Achievement ku rwego rw'isi, Asheesh Advani, umuyobozi mukuru wa JA Africa, Simi Nwogugu, umuyobozi wa JA Rwanda ndetse na Ishango Consulting Ltd, Emery Rubagenga, uwaje ahagarariye Minisitiri w'Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, n'abandi.

    Umuyobozi wa JA Africa, Simi Nwogugu niwe wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa aha ikaze abitabiriye bose, ashimira abaterankunda, abarimu ndetse n'abayobozi bagize uruhare mu gutegura abanyeshuri ndetse no gutegura aya marushanwa.

    Umuyobozi wa JA Africa Rwanda, Emerry Rubagenga yahaye ikaze abana b'abanyeshuri baturutse mu bihugu icumi bya Afurika, bagaragaje ko biteguye neza amarushanwa ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023.

    By'umwihariko Bwana Emerry yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwa Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda bwahaye agaciro iki gikorwa.

    Yagize ati: 'Umwaka ushize nari ndi muri Nigeria, niryo rushanwa rya mbere nari nitabiriye. Byari byiza cyane. Ndabasezeranya ko mugiye kugira ibihe byiza, muzahabonera ibyishimo ntagereranwa ndetse n'icyizere cy'ejo hazaza h'Umugabane wa Afurika.'

    Nyuma y'aba bayobozi, abanyeshuri baje bahagarariye ibihugu byose uko ari icumi biri mu irushanwa, bahawe umwanya muto bakora imyiyereko, aho buri gihugu cyajyanaga ibendera ryacyo ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko gihagarariwe.

    Ku ikubitiro habanje kwakirwa Côte d'Ivoire, hakurikiraho Eswatini, Ghana, Mauritius, Nigeria, u Rwanda, Afurika y'Epfo, Uganda, Zambia, haheruka Zimbambwe. Aba banyeshuri bose, baserukanye akanyamuneza amabendera y'ibihugu baje bahagarariye mu myambaro myiza cyane ijyanye n'umuco wabo.

    Iki gikorwa kandi cyaranzwe n'ibiganiro byagarukaga ku mwihariko w'uyu muryango umaze imyaka irenga 100 ubayeho, aho umuyobozi wawo ku rwego rw'isi, Asheesh yasobanuye ko ibanga bifashishije ari ukwigisha abakiri bato kwihangira imirimo binyuze mu guhindura imitekerereze yabo hakiri kare bakabasha kubyaza amahirwe yose umusaruro.

    Simi yavuze ko bigisha urubyiruko kwihangira imirimo aho baba bari hose, n'iyo baba nta mafaranga bafite bakabasha kureba ibitagenda neza bakabishakira ibisubizo maze ababibona bakifuza kubashyigikira.

    Emerry, yasobanuye ko ubu bumenyi JA ikomeje guha urubyiruko, bugiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.

    Ati: 'Kwihangira imirimo, nicyo kintu cyonyine kizafasha u Rwanda ndetse na Afurika kurushaho gutera imbere. Dukeneye abashoramari benshi b'abayobozi, imisoro myinshi kugira ngo hubakwe ibindi bikorwa remezo kuko haracyarimo icyuho, kandi ibyo ntibizakorwa na Banki y'isi gusa, hakenewe n'ubufasha bw'abantu ku giti cyabo.'

    Umwe mu banyeshuri baje bahagarariye igihugu cya Nigeria yavuze ko iyi gahunda ya JA yo kwagura imitekerereze y'abakiri bato yamwunguye ubumenyi haba mu bijyanye n'imibanire n'abandi, gukemura ibibazo, ubuyobozi ndetse no gukorera hamwe. Yongeraho ko hamwe no gukorera hamwe nk'itsinda bizeye kugera kure.

    Kuri uyu munsi wa mbere w'amarushanwa ntihabaye ibikorwa gusa, kuko abanyeshuri bahawe umwanya baridagadura, barabyina ndetse banagira umwanya wo gusubiramo ibyo bazamurika ku munsi nyirizina w'amarushanwa.

    Iyi, ni inshuro ya kabiri agiye kuba imbonankubone nyuma ya Nigeria kuko mu yindi myaka yabanje mu gihe cya Covid 19, aya marushanwa yabereye ku ikoranabuhanga inshuro zigera kuri ebyiri.

    JA Africa ifite icyicaro mu bihugu 16 byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara, aho buri mwaka uyu muryango ugera ku rubyiruko rusaga 390,000.

    Ibyo bihugu ni: Burkina-Faso, Côte d'Ivoire, DR Congo, Eswatini, Ghana, Kenya, Madagascar, Mauritius, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    JA ikorana umunsi ku wundi na minisiteri z'uburezi zibarizwa muri ibi bihugu kugirango ubumenyi bwabo butangwe mu mashuri arenga 3,000 buri mwaka.

    Buri mwaka kandi, hamwe n'abanyamuryango barenga 100, JA ku rwego rw'isi yifashisha abakorerabushake bari hejuru y'ibihumbi 470 bita ku rubyiruko rusaga miliyoni 10 ku isi.


    Mu Rwanda hateraniye abayobozi batandukanye ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika

    Itsinda ryaturutse muri Ghana

    Abaje bahagarariye Eswatini nuko baserutse

    Abo muri Cote d’Ivoire baserutse batyo

    Abitabiriye basusurukijwe n’itorero ribyina imbyino gakondo

    Abayobozi ba JA bari bizihiwe

    Abitabiriye basoje basangira   

    Reba hano amafoto yose yaranze igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro amarushanwa ya ‘COY’

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137329/kigali-urubyiruko-rwaturutse-mu-bihugu-10-bya-afurika-rwitabiriye-amarushanwa-ya-coy-amafo-137329.html

  • Manchester United ihondaguye Chelsea iyima umwanya wo gutekereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023 shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakomeje ku munsi wa 15.

    Mu mukino w'umunsi wari wahuje ikipe ya Manchester United n'ikipe ya Chelsea urangije ikipe ya Manchester United itsinze Chelsea ibitego bibiri kuri kimwe.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-ihondaguye-chelsea-iyima-umyanya-wo-gutekereza/

  • Narumugabo ntihabwa intebe koko! Manchester City itaravogerwaga ubu yagizwe insina ngufi buri wese atemaho urukoma uko yishakiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023 shampiyona y'icyiciro cya mbere mu gihugu cy'u Bwongereza yari yakomeje ku munsi wa 15.

    Mu mukino utari woroshye ikipe ya Manchester City itsinzwe igitego kimwe ku busa n'ikipe ya Aston Villa ihita iyambura umwanya wa gatatu.

    Source : https://yegob.rw/ntari-umugabo-ntihabwa-intebe-koko-manchester-city-itaravogerwaga-ubu-yagizwe-insinga-ngufi-buri-wese-atemaho-urukoma-uko-yishakiye/

  • Manchester United yihindurije ikubita Chelsea… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu hakomeje imikino yo ku munsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza. Saa yine z’ijoro kuri Old Trafford Manchester United yari yakiriye Chelsea.

    Ikipe ya Manchester United yatangiye umukino iri hejuru kuko mu minota 3 ya mbere abakinnyi barimo Rasmus Hoejlund na Bruno Fernandes bari bamaze kugerageza kurekura amashoti aremereye gusa anyura impande y’izamu.

    Ku munota wa 7 gusa iyi kipe y’amashitani atukura yabonye penariti ku ikosa Enzo Fernández yakoreye Antony ariko itewe na Bruno Fernandes ayishyira mu biganza by’umunyezamu wa Chelsea.

    Umukino wakomeje gukinwa wihuta cyane ku makipe yombi. Ku munota wa 13 ikipe ya Chelsea nayo yabonye uburyo buremereye imbere y’izamu aho Mykhaylo Mudryk yirukankanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti ariko umuzamu wa Manchester United aratabara.

    Manchester United yafunguye amazamu ku munota wa 20 ku gitego cyatsinzwe na Mc Tominay. 

    Nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Manchester United yakomeje kwiharira umupira ikina neza cyane inarekura amashoti aremereye ariko Roberto Sanchez akaba ibamba.

    Chelsea yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 45 ku gitego cya Cole Palmer wacenze ba myugariro ba Manchester United ku mupira yahawe na Mykhaylo Mudryk.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Manchester United yaje ikiri hejuru ari nako ishaka igitego cya 2, abakinnyi nka Antony na Bruno Fernandes barekura amashoti ariko ntiyerekeze mu izamu neza.

    Ku munota wa 70 Mc Tominay yatsinze igitego cya 2 cya Manchester United akoresheje umutwe ku mupira wazamuwe na Garnacho.

    Ikipe ya Chelsea yagerageje gushaka uko yakwishyura gusa abakinnyi bayo bakina imbere bagahusha uburyo buremereye nk’aho Rahim Sterling yahinduye umupira ashaka Enzo Fernández ariko gutsinda bikamunanira.

    Umukino warangiye, Manchester United itahanye amanota 3 ku intsinzi y’ibitego 2-1.

    Undi mukino ukomeye wabaga kuri izi saha ni uwo ikipe ya Manchester City yatsinzwemo na Aston villa igitego 1-0. 

    Nyuma yo gutakaza, kuri ubu ikipe ya Manchester City iri ku mwanya wa 4 n’amanota 30.

    Ni ibintu bikomehe guha amahirwe Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 na Liverpool iri ku mwanya wa 2 n’amanota 34 ndetse ikaba yanatsinze Sheffield United 2-0 uyu munsi.

    Igitego 1 cya Chelsea cyatsinzwe na Cole Palmer 

    Scott Mc Tominay atsinda igitego cya 2 cy’umutwe

    Manchester United yatanze ibyishimo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137328/manchester-united-yihindurije-ikubita-chelsea-naho-manchester-city-ikomeza-gutanga-umwanya-137328.html

  • Bayikubise bayiteruye: Kiyovu Sports itsinzwe ibitego birenga 3 yibuswa ko no mu mpanga habamo gakuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bayikubise bayiteruye: Kiyovu Sports itsinzwe na Mukura ibitego birenga 3 yibuswa ko no mu mpanga habamo gakuru.

    Mu mukino utari woroshye waberega kuri sitade ya Karere ka Huye wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports urangiye Urucaca ruhawe isomo rya ruhago rwibutswa ko no mu mpanga habamo gakuru aho itsinzwe ibitego 4-1.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Mukura Victory Sports ni  Muvandimwe JMV, Iradukunda Elie Tatou, Mohamed Sylla na Samuel Pimpong mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Richard Kirongozi ku munota wa 24 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/bayikubise-bayiteruye-kiyovu-sports-itsinzwe-ibitego-birenga-3-yibuswa-ko-no-mu-mpanga-habamo-gakuru/

  • Ingaruka 4 zikomeye ziterwa no gukoresha cyan… – #rwanda #RwOT

    Amasaha y'ijoro agaragara nk'amasaha meza yo gukoresha telefone, gusa tuzirikane ko imeli (Email), ubutumwa bundi, ibyo inshuti zacu zavuze ku mbuga nkoranyambaga, n'ibindi tuba tureba, byagaragaye ko bifite uruhare mu kwangiza ubuzima bwacu. Ese duhare amagara hejuru yo gukoresha telefone mu gihe kidakwiye

    Mu Rwanda rwo hambere, wasangaga abantu baraye inkera y'imihigo, batarama, baganira. Ibyo, nta yindi mpamvu byakorwaga uretse ko babaga bagambiriye guhana uburere, umuco, kwiga ku bibazo bibugarije, guhemba intwari no kugaya ibagwari ndetse n'ibindi. Byabaga bifite umumaro ku buryo byatumaga bashobora no gukesha, izuba rikarasa bagitarama, ntawutaka agatotsi.

    Uyu muco, wo kurara mu nkera, ntabwo twavuga ko wacitse, ahubwo umuntu yavuga ko wacyendereye kubera impamvu zitandukanye. Impamvu ishobora kugaragara muri izo, ni iterambere ry'ikoranabuhanga cyane cyane mu itumanaho. Iri tumanaho rero, reka turirebera mu gice cya telefone. 

    Izi, abantu bazikoresha muri byinshi ndetse amanywa n'ijoro. Gusa, impuguke mu birebana n'ubuzima bwa muntu, ntizihwema kugaragaza ko ikoreshwa ry'amatelefone rigira byinshi rihungabanya ku buzima gatozi bwa nyiri kuyikorasha cyane cyane mu bihe by'ijoro, ndetse n'igicuku. 

    Sobanukirwa  ingaruka 4 zikomeye ushobora guhura nazo bitewe no gukoresha telefone n’ijoro kenshi:

    1. Gukoresha telefone mu ijoro byangiza amaso

    Urumuri rw'ubururu (blue light) rusohorwa n'igikoresho uba urimo ukoresha nka: telefone, televisiyo, mudasobwa, ndetse tablet rwangiza amaso. Uru rumuri turuhoraho mu gihe cy'izuba, hanyuma wajya no kuryama ukihatamo urundi ruturuka muri ibyo bikoresho. 

    Byagaragaye ko byangiza uburyo umuntu abona (vison). Ubushakashatsi bugaragaza ko kureba muri uru rumuri rw'ubururu bitera iyangirika ry'imboni. Ikigo The American Macular Degeneration Foundation kivuga ko iyo imboni yangiritse, umuntu aba atakaje ububasha bwo kureba neza ibiri imbere ye.

    2. Bishobora kandi kwangiza uburyo bwo gusinzira

    Uru rumuri rwa telefone rw'ubururu, rutuma umuntu utabona ibitotsi. Biterwa n'uko iyo urimo ureba muri kimwe mu bikoresho twavuze, habaho ko ubwonko butabasha kurekura imisemburo ihagije itanga ibitotsi izwi nka melatonin. 

    Ubwonko rero, ntabwo bwatanga amabwiriza yo kurekura iyo misemburo kuko buba bikibona hameze nk'aho hakiri ku manywa, bitewe n'urwo rumuri rusa nk'urw' izuba. Iyo imisemburo itaboneka ihagije rero, umuntu ahura n'ibindi bibazo by'ubuzima, harimo: indwara z'umutima, kugira umubyibuho ukabije, kugira agahinda no kwiheba bikabije (depression), ndetse n'ibindi.

    Birumvikana rero ko, iyo umubiri utabona imisemburo yo gusinzira ngo uruhuke umuntu ahura n'ibibazo by'umunaniro udashira, kutabanguka mu kubona, kumva ndetse n' ibindi. Ikindi, ni uko gukoresha amatelefone mu buriri (mu masaha yo kuryama), bituma umuntu aryama atinze ntageze ku masaha impuguke zigaragaza ko ari ingenzi kuryama ukayageza, akaba ari amasaha byibuze 8.

    3.Gukoresha telefone mu masaha yo kuryama byangiza isaha y'umubiri (circadian rhythm/body clock/biological clock)

    Healthline itangaza ko ubusanzwe, iyi ni isaha itagize ahantu ifashe cyangwa se ngo yanditse. Ibwiriza umubiri icyo gukora bitewe n' igihe. Urugero, niba amasaha yo kubyuka ageze, wowe uzabona urimo utera isengesho ryo gushima ko wabyutse amahoro, ariko mu kuri ntawagukanguye. 

    Iyo, ni isaha y' umubiri (body clock). Rero, kamere y' ingengabihe umubiri wafashe, ishobora guhura n' imbogamizi ziterwa n'urumuri rw' ubururu (blue light) ruturuka muri za telefone ndetse n' ibindi bikoresho birukoresha. 

    Uko bigenda, ni iyo ubwonko butakibasha guhuza neza amakuru y'aho ibihe bigeze ngo umubiri ukore ibijyanye n' icyo gihe nk' uko bisanzwe. Urugero rworoshye, ni igihe wakomeje ureba muri telefone yawe, ukageza mu rukerera nk' aho kuryama bitakibaho, nyamara ubusanzwe izo saha zikaba zageraga utazi aho uri pe.

    4. Kureba mu rumuri rw'ubururu n’ijoro byongera ingaruka zo kurwara kanseri (cancer)

    Imisemburo twavuzeho itera umuntu gusinzira yitwa melatonin, ifite uruhare runini mu kurwanya ibyitwa 'Oxidation'. Ubwo, bukaba uburyo karemano bwo kurwanya kanseri mu mubiri w'umuntu hifashishijwe iyo misemburo. Iyo rero iyo misemburo idakorera ku rwego isanzwe ikoreraho, byongerera ingaruka umuntu kuba yafatwa na kanseri ndetse n'ubundi burwayi ubwo aribwo bwose.

    Kuba iyi misemburo ya melatonin yabangamirwa mu ijoro rimwe, ntabwo wavuga ko igikuba cyacitse. Ikibazo, ni kuri babandi baba barabaswe no kurara bakoresha amatelefone, mudasobwa, tablet ndetse na televiziyo, mu masaha yo kuryama. 

    Gukomeza gukora gutya, ntubicikeho, ni nako wiyongerera ibyago byo kurwara kanseri, kugabanuka ku ubwirinzi bw' umubiri, iyangirika ry' tw' ubwonko, ndetse no gufatwa n'izindi ndwara.

    Inama zitangwa n'impuguke:

    · Koresha telefone, mudasobwa, televiziyo na tablet byibuza mbere y'amasaha abiri ngo uryame

    · Bigushobokeye, wajya urara uzimije telefone n'ibyo bikoresho bindi bigendanwa bikoresha urumuri rw'ubururu

    · Koresha telefone yawe muri ayo masaha igihe koko wumva ko ari ingenzi cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137319/ingaruka-4-zikomeye-ziterwa-no-gukoresha-cyane-telefone-nijoro-137319.html

  • El Classico Beach yaguteguriye Promosion muri iyi mikuru ! Zana n'umuryango wawe #rwanda #RwOT

    El Classico Beach ni imwe muri Resto — Bar zikorera mu karere ka Rubavu ku Kivu hafi y'uruganda rwa Brasserie , imaze gutera imbere ndetse imaze gukora izina rikomeye muri rubanda kubera service nziza , Ifi nziza utasanga ahandi muri iki gihugu, amahumbezi , umuziki mwiza, ibiciro biri hasi.

     

    Ni muri ubwo buryo, bakomeje kwita ku bakiriya babo ndetse babafasha kwizihiza iminsi mikuru neza dore ko yegereje.

    El Classico Beach kwa West bashyizeho akarusho kuri promotion udakwiye gucikwa wowe n'inshuti n'umuryango wawe.

    Kuri El Classico Beach bafite ikitwa Tamira ifi Munyarwanda, aho ugura ifi ukongezwa indi.Abantu barenga 15 basohokeye Kuri El Classico Beach, batemberezwa mu kiyaga cya Kivu ku buntu cyane ko bafite amato meza utasanga ahandi.

    Umukiriya uguze amacupa 5 y'ibyo kunywa yongezwa irindi, ese ibyo byiza wabikura he handi hatari kwa West El Classico Beach ?

    Sibyo gusa kuko bafite ibyo kurya bimeze neza, inkoko ku giciro gito utasanga ahandi ndetse akarusho kuri mwe mukunda ifoto barabazirikanye, bafite ahantu heza ho kwifotoreza ku buryo uhakura ifoto ugakomeza kubika ibihe byiza wagiranye n'abawe dore ko banafite abafogarafe mpuzamagahanga.

     

    Ucyeneye ibindi bisobanuro, wabasura ku mbugankoranyambaga zabo, El Classico Beach ahantu hose, cyangwa se ugahamagara / Watsapp kuri iyi nimero 0783256132 cyangwa 0789400200

    The post El Classico Beach yaguteguriye Promosion muri iyi mikuru ! Zana n'umuryango wawe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/el-classico-beach-yaguteguriye-promosion-muri-iyi-mikuru-zana-numuryango-wawe/