Mukura VL yandadaje Kiyovu Sports itainda Kiyovu Sports ibitego 4-1 mu mukino w'umunsi wa 13 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Mukura VL yandadaje Kiyovu Sports itainda Kiyovu Sports ibitego 4-1 mu mukino w'umunsi wa 13 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Ku muntu ubirebera kure byamutangaza umusobanuriye uburyo abafana ba APR FC batishimiye umusaruro w’ikipe yabo, kandi ariyo ya mbere ku rutonde rwa shampiyona. Imikino ibaye ibiri ibyo abafana ba APR FC bavugaga rwihishwa, batinyaga gushyira ahagaragara, kuri ubu bari kubivuga byeruye ndetse bababaye cyane.
Umusaruro wa APR FC uhagaze gute muri Shampiyona ugereranyije n’umwaka ushize?
Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa 1 n’amanota 27. Umwaka ushize ku munsi nk’uyu wa 13, APR FC yari ku mwanya wa 3 n’amanota 24, bivuze ko iyi kipe yari inyuma ho amanota 3 ndetse ikaba iri inyuma ho imyanya 2. Mbere y’uko tujya ku bindi, urumva ko ubu APR FC ihagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu mikino 13 APR FC imaze gukina yatsinzemo 7 inganya 6 ntiratsindwa umukino n’umwe. Kuri ubu APR imaze gutsinda ibitego 16, itsindwa 7 izigannye ibitego 9. Umwaka ushize APR FC ku munsi wa 13, yari imaze gutsinda 6 inganya 6 itsindwa 1. APR FC umunsi nk’uyu yari imaze gutsinda ibitego 19 itsindwa 10 izigamye 7.
APR FC kuri ubu ihagaze neza kuruta uko yari imeze umwaka ushizeÂ
Umwaka ushize w’imikino, kuva ku munsi wa 9 APR FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2 ndetse wari umukino ukomeye cyane warangiye abafana ba APR FC nta nkuru, ariko ntabwo batonganye. Umunsi wa 10 APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2, abafana batashye bishimye kuko umukino wagiye kuba bazi ko Kiyovu Sports batayiva mu nzara.
Bidatinze ku munsi wa 11 APR FC yasuye Mukura banganya ubusa ku busa, ariko nta mukinnyi wasakuje ngo bijye hejuru APR FC yaje i Kigali yakirwa na Gasogi United banganya 0-0, ariko nta mufana wasakuje ngo bigere hanze nk’uko byagenze nijoro ubwo bari bamaze kunganya na Gasogi United nanone 0-0.
Ku munsi wa 13 nibwo APR FC yiyandayanze itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0 nyuma y’imikino 3 idatsinda. Kuri ubu mu mikino 6 iheruka, APR FC yatsinzemo 2 Muhazi United na Sunrise FC inganya 4 na Rayon Sports, As Kigali na Kiyovu Sports na Gasogi United.
Mu mukino 5 APR FC yakinnye umwaka ushize yikurikiranya kugira ku munsi wa 13, bakuyemo amanota 9 kuri 15 bakiniraga angana neza nayo bafite mu mikino 5 baheruka gukina ya shampiyona.
None abafana ba APR FC umujinya bari kuwuterwa n’iki?
Ku bwanjye nk’umuntu ukurikirana hafi shampiyona y’u Rwanda ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange, navuga ko impamvu impamvu abafana bari kwitonganya ziri mu byiciro 3.
1. Ntabwo abafana bishimiye uko umutoza akinisha abakinnyiÂ
Iyo wumvise abafana ba APR FC bavuga ko umutoza wabo batamushaka ndetse ariwe utuma ikipe ye ibura umusaruro. Abafana bavuga ko Thierry Froger akinisha APR FC nabi kandi ifite abakinnyi.
Abafana ba APR FC umukino ujya kurangira nta mahoro bafite baba batsinze cyangwa batsinzweÂ
Ku bwanjye hari aho abafana wabumva nubwo bidakuraho umusaruro n’amahitamo y’abatoza. Hari igihe umutoza afata ibyemezo n’impinduka mu bakinnyi bigatungura benshi harimo nko gukinisha Niyomugabo Claude nka nimero 10, umwanya yatangiye akinishaho Niyibizi Ramadhan ariko akaza kugira ikibazo cy’imvune.
Niyomugabo Claude usanzwe ukina inyuma ibumoso, amaze imikino 3 akina nka nimero 10, abafana ntabwo bumva impamvu yabyo. Sharaf Edin Shaiboub, ntabwo abafana bumva impamvu abanza hanze y’ikibuga ndetse rimwe na rimwe ntaboneke no mu bakinnyi bifashishwa ku mukino.
Uyu musore wo muri Sudani abafana bari bikundiye na nubu ntabwo bazi amakuru y’ukuri atuma uyu mukinnyi adakina kandi babona yabafasha.   Abafana ku mugoroba bibazaga impamvu Bizimana Yannick adakandagira mu kibuga kandi Bacca yari yarushye.
Niyomugabo Bosco yaraye avuye mu kibuga yababaye, biteye ikibazo ko ashobora kudakina umukino utahaÂ
Umukinnyi Yunussu, ntabwo abafana bemera ko yakabaye abanza mu kibuga, mu gihe myugariro Benjem Bienvenue abanza hanze kandi baba bifuza ko ajya mu kibuga.
Thierry Froger abajijwe ku mpamvu Yunussu abanza mu kibuga imbere y’abandi ba myugariro afite, yavuzeko ari we myugariro mwiza afite udakunze gukora amakosa.
2. Abafana ba APR FC bashobora kuba bakeka ko beguriwe ikipe
Ntabwo byari bisanzwe ko abafana ba APR FC birekura cyane bakivayo mu kuvuga banenga ikipe yabo. Gusa kuva ubuyobizi bwahinduka ikipe igatangira gushyirwamo n’abayobozi basanzwe, abafana bashobora kuba barizeye ko ikipe yabegerejwe byeruye.
3. Kugarura abanyamahanga abafana bumvaga ibindi
Abafana ba APR FC bacyumva ko ikipe yazanye abakinnyi b’abanyamahanga, bumvaga ko bagiye kujya bakubita umuhisi n’umugenzi gusa na n’ubu bakubise umuhisi ariko umugenzi byaranze. Abafana ntabwo baribagirwa uburyo bavuyemo mu mikino nyafurika, kandi bari bizeye abanyamahanga, basa naho bashaka gutangirira hafi kugira ngo bitaba no mu gikombe cya shampiyona.Â
Umutoza Thierry ntabwo bemera uburyo akoresha abakinnyi ndetse n’uburyo asimbuzamoÂ
Shaiboub abafana bakomeje gutaka batakamba ngo ahabwe umwanya uhagije wo gukina
Mu gihe habura iminsi 26 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, imbuga nyinshi zicuruza umuziki zikomeje kugenda zigaragaza uko uyu mwaka wagenze mu bahanzi bahiriwe nawo. Kuri ubu YouTube yamaze kwerekana abahanzi nyafurika barebwe cyane bayobowe na Burna Boy.
Burna Boy yabaye umuhanzi nyafurika wa mbere warebwe n’abantu benshi kuri YouTube mu 2023
Burna Boy umuhanzi ukomeye ukomoka muri Nigeria, niwe wafashe intebe y’ubwami bwa YouTube mu 2023 nyuma yo kurebwa n’abantu miliyari 2.52. Umunya-Tanzania Diamond Platnumz uherutse gutwara igihembo cya Trace Award nk’umuhanzi mwiza wo muri East Africa, yaje ku mwanya wa kabiri n’abantu miliyari 2.37.
Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa kabiri warebwe cyane kuri YouTube mu 2023
Wizkid utarahiriwe n’umwaka wa 2023 nyuma yo kuwupfushirizamo umubyeyi we, ndetse ntanasohore ibihangano bishya, ntibyamubujije kuza ku mwanya wa gatatu ku bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YoutTube muri uyu mwaka. Abantu miliyari 1.83 nibo barebye ndetse banumva indirimbo za Wizkid kuri Youtube.
Fally Ipupa yaje ku mwanya wa kane mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube mu 2023
Icyamamare mu muziki Fally Ipupa, ukomoka muri Congo, yaje ku mwanya wa kane n’abantu miliyari 1.61, mu gihe Davido uhataniye ibihembo bya Grammy Awards mu byiciro 3, yaje ku mwanya wa gatanu n’abantu miliyari 1.50 barembye ibihangano bye kuri YouTube mu 2023.
Davido niwe uri ku mwanya wa 5 mu bahanzi nyafurika barebwe cyane kuri YouTube mu 2023
YouTube yatangaje ko aba bahanzi aribo Burna Boy, Diamond Platnumz, Wizkid, Fally Ipupa hamwe na Davido aribo bahanzi nyafurika 5 ba mbere bahiriwe n’uru rubuga mu mwaka wa 2023.
Abarimo Burna Boy, Diamond Platnumz,Wizkid na Davido bari mu bahanzi nyafurika bahiriwe na YouTube mu 2023
Ibitego bibiri ku busa bya Rayon Sports imbere ya Muhazi United byayifashije gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na APR FC inota rimwe.
Wari umukino usoza indi y’umunsi wa 13 aho Rayon Sports kuwutsinda yari gufata umwanya wa kabiri igasigara irushanwa inota rimwe na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Umutoza Mohammed Wade utari ufite Aruna Moussa Madjaliwa kubera imvune yari yahisemo kwicaza Mitima Isaac akinisha Ngendahimana Eric akinana na Rwatubyaye Abdul mu mutima w’ubwugarizi.
Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 5 ubwo Ojera yageragezaga guterera mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu akawufata.
Ku munota wa 14, Serumogo Ali yagerageje ishoti rikomeye yateye asa n’uhindura imbere y’izamu ariko ugana mu izamu maze umunyezamu Iniace Nzama Ebini awukuramo.
Bugingo Hakim ku munota wa 28, yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu.
Nyuma yo gukinana neza na Youssef Rharb, Luvumbu yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 29 ariko rinyura hanze gato y’izamu.
Muhire Kevin yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa 34 kuri kufura ku ikosa ryari rikorewe Joackiam Ojera. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Iminota ya mbere y’igice cya kabiri nta mahirwe afatika yabonetse ku mpande zombi.
Ku munota wa 68, Tuyisenge Arsene yasimbuye Youssef Rharb.
Izi mpinduka zagiriye akamaro Rayon Sports kuko ku munota wa 72, Tuyisenge Arsene yahinduye umupira mwiza maze Esenu atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota 2, Luvumbu yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko unyura hanze gato y’izamu. Umukino warangiye ari 2-0.
Indi mikino y’umunsi wa 13 yabaye uyu munsi, Mukura VS yatsinze Kiyovu Sports 4-1, Etincelles FC itsinda AS Kigali 4-2.
Iyabaye ejo hashize, APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0, Police FC yatsinzwe na Bugesera FC 4-2, Gorilla FC itsindwa na Sunrise FC 2-0, Marines FC yatsinze Etoile del’Est 3-2 ni mu gihe Amagaju yatsinzwe na Musanze FC 2-0.
APR FC yasoje umunsi wa 13 iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 27, Rayon Sports ya kabiri ifite 26 inganya na Musanze FC ya gatatu, Police FC ifite 25.
Lupita Nyong'o watandukanye na Selema Masekela akagaragaza ko yamuteye ibikomere by'urukundo yongeye kugaragara mu mashusho n'amafoto ashimangira ko ashobora kuba ari mu rukundo na Joshua Jackson.N'ubwo ari uko bimeze Lupita akomeje kwihishanya n'abanyamakuru yanga ko babafotorana.
Â
Abakinnyi ba Filime,Lupita Nyong'o na Joshua Jackson bakomeje kuvugisha imbuga Nkoranyambaga bigaragazwa ko bakundana nyamara bo ubwabo ntabwo bari babyerura gusa amakuru akavuga ko bamaze igihe bari kumwe.
Â
Nk'uko ikinyamakuru TMZ giherutse ku bitangaza , Joshua na Lupita Nyong'o, baherutse kugaragara mu mihanga yo muri Los Angeles.Muri uku kugaragara bombi bagerageje kwihisha abanyamakuru bashakaga kubafotorera hamwe bashyira intera hagati yabo.
Â
Amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza Lupita Nyong'o na Joshua bari guhahira mu iduka rimwe.TMZ yemeza ko aba bombi bari mu gitaramo cya Janelle Monas muri Los Angeles.


Â
Â
The post Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong'o biravugwa ko yasubiye mu rukundo bwihishwa appeared first on The Custom Reports.
Umwe mu bashoramari bari kuzamuka neza mu myidagaduro y'Akarere ka Rubavu , Ishimwe Lambert twaganiriye ahishura ko impano zihari ahubwo ikibazo ari aho zifashirizwa.Uyu musore yavuze ko habayeho ubufatanye bwa benshi abahanzi , aba Djs , n'abandi bafite impano bazamukana.
Â
Ishimwe Lambert ni umuyobozi wa Orange Entertainment Group, isanzwe itegura ibitaramo mu Karere ka Rubavu, ndetse ikaba irimo abanyempano batandukanye bose bihaye intego yo gutahiriza umugozi umwe.
Mu kiganiro twagiranye, yemeje ko urukundo akunda umuziki n'imyidagaduro muri rusange rwahereye kera, agaragaza ko imbogamizi afite kuri ubu ari uko aba Djs be bajya gukorera ahantu ntibabishyure nyamara akazi yakarangije.
Â
Lambert yikije ku kuba hakwiriye kubaho ubufatanye, abahanzi bagafatanya n'abashoramari ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere mu rwego rwo kubafasha guteza imbere akarere nabo batiretse.
Â
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE
The post Ishimwe Lambert yibukije abahanzi gushaka amafaranga abafasha muri muzika yabo â” VIDEO appeared first on The Custom Reports.
Birasa nko kwicisha isazi inyundo! Abafana babiri ba Rayon Sport basheteye Rayon Sport amamillion niramuka itsinze Muhazi United ndetse na buri mukinnyi bamwemerera amafaranga menshi kuri buri gitego ikipe iza kwinjiza.
Muri Rayon Sport hagiye kuba ikintu kitigize kibaho na mbere, aho abafana babiri ba Rayon Sport aribo bamennye amafaranga menshi yo guhemba abakinnyi nibaramuka bitwaye neza (PRIME).
Amakuru ahari avuga ko buri muntu, yaba umukinnyi cyangwa ubarizwa muri staff ya Rayon Sport yemerewe amafaranga ibihumbi ijana ikipe niramuka itsinze gusa.
Si ibyo ibihumbi ijana kuko buri mukinnyi na buri muntu wese ubarizwa muri staff yemerewe ibihumbi 50 rwf kuri buri gitego cyose Rayon Sport iza kwinjiza. Si umukinnyi umwe uraba watsinze uyemerewe, ahubwo ni ikipe yose.
Ndetse amakuru akomeza avuga ko ibi bitazarangirira aha, ahubwo ko bazabikona no ku y'indi mikino ibiri bafite imbere.
Umuryango wa Kiyovu sports Association wareze Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company mu rwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB imushinja ubujura, ubuhemu no kwihesha ikintu cy'undi.
Nyuma yuko Mvukiyehe Juvenal amenyeko yarezwe muri RIB, yagize iti 'Ntabwo nahirahira kurega ikipe nkunda nabereye umuyobozi, ariko yo yabikoze reka turebe.'
Madamu Koba Marie Grace, wakurikiye amasomo yo gukora Cake mu Bufaransa, ategerejwe hano i Kigali, aho yatumiwe by’igihe gito kuva 10-14/12/2023 mu rwego gufasha abanya Kigali b’abasilimu kuba bahugurwa uko bakora Cake z’iminsi mikuru. Biteganyijwe ko ayo mahugurwa azabera aho Bakersnation isanzwe utangira amasomo yo gukora ibikomoka ku migati.

Ukeneye guhabwa ubwo bumenyi yakiyandikisha akanishyura kugira ngo imyanya itabashirana.
Bakersnation kandi itegura buri kwezi amasomo yo gufasha ingeri zose z’abantu batuye umujyi wa Kigali, kugira ngo bahabwe ubumenyi, bajye gushinga business zabo, babashe guteka mu rugo ama specialite atandukanye, ama snacks atandukanye, ndetse n’abashaka kujya mu mahanga ngo bakoreyo uwo mwuga, basarure agatubutse.
Bakersnation Imaze imyaka irenga itatu itanga amahugurwa yo gukora ama snacks arimo pizza, bugger, sambussa, boullettes, andazi, amoko atandukanye y’imigati n’ibindi. Bakersnation kandi yigisha abantu gukora ubwo bw’ama cakes, Lemon cake, Vanilla cake, Carotte cake, Chocolate cake n’andi menshi.
Iyo usoje izo levels ebyiri, bakwigisha uko wadekora cake (kuyishyiraho imitako), igasohoka ifite ubudasa bikyanye nicyo igambiriye gukoreshwa, ibi byose byigishwa mu mezi atatu, bakakongeza ukwezi ko kwimenyereza umwuga (Stage).
Abafashe aya masomo mu myaka yose itambutse barayavuga imyato, kuri ubu bamwe bafunguye business zabo, abandi iyo ubasuye bakwakiza mu buryo bw’ubuhanga ugahora ukimbura kubasura, ndetse hari nabagiye mu mahanga guhesha umugisha abanyamahanga.Â
Bakersnation irararikira aba nya Kigali babyifuza kugera ku cyicaro cya Bakersnation bakiyandikisha, bakihahira ubumenyi, dore ko buri kwezi hatangira icyiciro gishya.
Bakersnation niyo kandi yamenyekanye ku gukora ama cakes(umutsima) ziteye amabengeza, Cake ziryoshye kdi zijyanye n’umunsi uwo ariwo wose wizihizwa.Â
Icyo kigo gikora cakes za Birthday, iza Bridal Shower, Baby shower, cake z’ama cooperative na companies, Men and Women’s day cakes n’izindi.
Ikindi kintu icyo cyose wakenera, babikora bijyanye nuko ubyifuza. Niyo yamenyekanye ku gukorera cakes abenshi mu bastars bo muri showbiz ya hano mu Rwanda.
Bakorera ku Gisment hafi na Camellia, ahateganye na Freedom Restorant, aho imihanda ihurira, kuri numero y’umuhamda KG 169 Ave Plot No.2!Â
Ku bindi bisobanuro waduhamagara kuri tel. 0791333165 cyangwa 0788818659

Madamu Marie Grace (uwa kabiri uturutse ibumoso) ategerejwe i Kigali muri gahunda y’amahugurwa yo gukora cake

Madamu Marie Grace utuye mu Bufaransa ni inzobere cyane mu bijyanye no gukora Cake



















Muri Bakersnation bagukorera cake utasanga ahandi









Bakersnation imaze kuba ubukombe mu gukora cake zigezweho

Bakersnation imaze kuba ubukombe mu gukora cake zitangaje no gutanga amahugurwa yo kuzikora
Byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
Umukuru w'Igihugu yabakiriye mbere y'uko Kendrick Lamar ahurira ku rubyiniro n'abahanzi barimo Bruce Melodie na Zuchu mu gitaramo kibera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.
'Move Afrika: A Global Citizen Experience', ni umushinga wateguwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw’abaturage Global Citizen ufatanyije n’ikigo cy’inararibonye mu guhanga, pgLang cya Kendrick Lamar.
Ikigo pgLang kizategura imikorere y’umushinga wa Move Afrika mu myaka itanu iri mbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2028.
Umushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:
Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa; gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa; gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza; no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ni ubwa mbere Bruce Melodie na Zuchu bagiye guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar, kandi ni ubwa mbere uyu muraperi nawe agiye gukorera igitaramo i Kigali.
Bruce Melodie yaherukaga guhurira na Zuchu ku rubyiniro binyuze mu bihembo bya Trace Awards byatangiwe muri BK Arena mu Ukwakira 2023.
Visi Perezida ushinzwe Igenamigambi n'Ubuvugizi muri Global Citizen, Liz Agbor-Tabi, aherutse kuvuga ko 'Move Afrika yaje mu gihe gikwiye, mu gihe ingengo z'imari mpuzamahanga ziri kugabanyuka, amadeni y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ari kwiyongera, ubukene buri gukwira hirya no hino ku Isi.'
'Binyuze mu bukangurambaga bwa Move Afrika ndetse no muri uru ruhererekane rw'ibikorwa, dufite intego yo gufungura amahirwe mashya ku bakiri bato ku Mugabane. Gushora no gushyigikira ba rwiyemezamirimo, abakora mu nzego z'ubuzima, n'abahinzi bato bari ku ruhembe rw'ihindagarika ry'ibihe, ni inzira iganisha ku miryango ifite ubuzima bwiza, ahazaza heza kuri Afurika no ku kurandura ubukene bukabije.
Kendrick Lamar ugiye gutaramira i Kigali mu kanya ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watsindiye ibihembo byinshi birimo; 'Grammy Awards', igihembo cya Pulitzer akaba ari na we washinze ikigo pgLang. 
Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas wagize uruhare mu gutegura igitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali

'Move Afrika: A Global Citizen Experience', ni umushinga wateguwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw’abaturage Global Citizen ufatanyije n’ikigo cy’inararibonye mu guhanga, pgLang

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru washinze Global Citizen, Hugh Evas, Umuyobozi Wungurije wa Global Citizen, Francine Katsoudas n’itsinda bari kumwe mbere y'igitaramo 'Move Afrika: Rwanda' cya Kendrick Kamar
AMAFOTO: Village Urugwiro