Blog

  • Kendrick Lamar, Davido na Diamond Platnumz ba… – #rwanda #RwOT

    Agaciro ku mubyinnyi nyarwanda karagenda kazamuka mu myidagaduro nyarwanda ni mu gihe iyo bageze ku rubyiniro rurushaho kugira igisobanuro yaba mu gukaraga umubyimba mu buryo bugamije gususurutsa abantu gusa cyangwa bunagendana n'ubutumwa akenshi bushingira ku magambo agize indirimbo.

    Impamvu nyamukuru ikaba ikomeje kuba ibitaramo mpuzamahanga byaba ibijyanye  n'imikino, inama n'ibindi bikorwa bikomeye mu Rwanda kimwe n'ibiba byateguwe hagamijwe gutarama kakahava.

    Ibi usanga bizana n'umukoro ukomeye yaba ku itangazamakuru no ku bahanzi, bigorana cyane kuba bahura n'ibyo byamamare  biba biri mu Rwanda.

    Ibi ariko bikaba ari ibintu 'toto' ku babyinnyi kuko bo baba bakorana bya hafi na mbere y’uko basesekara mu Rwagasabo bategura uko urubyiniro ruzaba rumeze, ikaba ari intambwe ikomeye iki gice cy'imyidagaduro gikomeje gutera.

    Bikaba kandi atari uguhura gusa ngo bunguke ubumenyi banahabwa amafaranga.

     InyaRwanda   yaganiriye  na bamwe muribo barimo abamaze gukorana n'abahanzi bakomeye guhera kuri Kendrick Lamar uherutse gutaramira abarenga ibihumbi 8 baturutse mu bihugu bitandukanye muri BK Arena.

    Hakaza Davido uri mu bahanzi bamaze kwigarurira isoko rinini ry'umuziki ku Isi, Diamond Platnumz uri mu bayoboye muri Afurika kimwe na Zuchu umukobwa ku myaka ye umaze kugera ku bigwi bitangira ingano.

    Mu kiganiro inyaRwanda yagiranye na bamwe mu bamaze iminsi bakorana n'ababahanzi batandukanye , bemeje ko batangira gupanga gahunda z'imikoranire bataranagera mu gihugu bakazaza bazinoza neza bavuze ko bishimira intambwe bamaze gutera.

    Kananura Grevis [Iamgrevis] umaze gukorana n'abahanzi bafite amazina azwi nka Davido, Diamond Platnumz, Zuchu, Jux na Bruce Melodie yagize ati'Ni ikintu gikomeye gukorana ku rubyiniro n'abahanzi bafite amazina akomeye.'

    Asobanura ko ari ikintu gikomeye ku myidagaduro nyarwanda ati'Ni byiza cyane ku ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda binazamura izina ry'igihugu cyacu mu buryo mpuzamahanga. Ibi kandi bizana no kunguka ubumenyi bushya, amafaranga no kubaka izina.'

    Avuga kugeza ubu,umubyinnyi amaze kugira aho agera mu Rwanda ugereranije n’uko mu myaka yatambutse byabaga bimeze,gusa imbogamizi ikiri iyo kuba babona uko biyungura ubumenyi buhambaye binyuze mu babyinnyi bandi bakomeye ku Isi ariko nabyo bizera ko uko iminsi izagenda yicuma, bizagerwaho.

    Uwitwa Divine Uwa bigoranye muri iki gihe kuba haba igitaramo cyane  cyane cyitabiwe n'abahanzi mpuzamahanga ngo abure ku rubyiniro barimo Zuchu bamaze gukorana inshuro nyinshi, Diamond Platnumz n'abandi,yagize ati'Gukorana n'abahanzi nk’aba wunguka ubumenyi bikanakuremera inzira mu minsi itari iya kure uratangira kumbona nagiye hanze mu kazi.'

    Ibyo kandi avuga ko bijyanirana no kuba muri iki gihe amafaranga arimo kugenda aboneka aho bishyurwa neza kandi amafaranga afatika, bituma barushaho gukunda ibyo bakora.Divine Uwa kandi nyinshi mu ndirimbo ziri gusohoka ni we uri kuyobora ibijyanye n'imbyino zigaragaramo.

    Mu bandi babyinnyi bakomeje kwigaragaraza harimo na Saddie Vybz wari mu bayoboye itsinda ry'ababyinnyi baheruka gukorana na Kendrick Lamar byumwihariko aba bakobwa.

    Uyu mukobwa wasoreje amasomo ye mu Bushinwa mu ishami rya Mechanical Engineering, ubu uri kubarizwa muri Dubai aho yagiye by'igihe gito mu kazi, yavuze ko hakiri byinshi byo gukorwa ariko na none ibimaze kugerwaho aribyo kwishimirwa.

    Umwe muri aba babyinnyi yadutangarije ko mu gitaramo kimwe muri 2023 yagiye yishyurwa amafaranga aha make ibihumbi 500 Frw mu gihe hari naho yageza muri Miliyoni 1Frw.Grevis umubyinnyi w’umunyarwanda aha yari ku rubyiniro rumwe mu Rwanda na Davido mu gitaramo cya Giant AfricaJordan Kallas na we ari mu bakomeje kwigaragaza cyane mu ruganda rw’imyidagaduroSaddie Vybz wasoreje Kaminuza mu Bushinwa ari naho yatangiriye umwuga wo kubyina aheruka guhurira ku rubyiniro rumwe na Kendrick Lamar Divine Uwa aha wari kumwe na Jojo Breezy umubyinnyi akaba n’umuyobozi w’abandi babyinnyi,yavuze ko ibitaramo by’abahanzi bo hanze  bakomeza kugenda bakoramo, bikomeza kubazamurira ubushobozi yaba mu buryo bw’ubumenyi n’amafaranga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137475/kendrick-lamar-davido-na-diamond-platnumz-babahaye-umugisha-umubyinnyi-mu-rwanda-arasya-at-137475.html

  • APR FC yatsinze Amagaju FC ishimangira gusoza igice kibanza iyoboye #rwanda #RwOT

    APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Amagaju FC 3-1.

    Imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24, yatangiye uyu munsi, habaye umukino umwe wonyine wo APR FC yasuyemo Amagaju FC i Huye.

    Gutsinda uyu mukino nubwo indi mikino y’umunsi wa 15 izaba ejo, byari bivuze ko APR FC ari yo isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Hakiri kare yaje kubona igitego ku munota wa 16 ku mupira Ishimwe Christian yahinduye imbere y’izamu maze Dushimimana Janvier akitsinda.

    APR yakomeje gusatira ishaka ikindi gitego maze ku munota wa 25, Victor Mboama ayitsindira igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Apam Assongue Bemol.

    Ku munota wa 44, Apam yagerageje ishoti rikomeye maze umunyezamu awukuramo ariko Mbaoma wari wakurikiye aragenda atsinda igitego cya 3. Bagiye kuruhuka ari 3-0.

    Ku munota wa 52, Niyonkuru Claude yatsindiye Amagaju FC igitego cya mbere ari nacyo rukumbi yabonye. Umukino warangiye ari 3-1.

    APR FC ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33, Musanze FC 29, Police 28 na Rayon Sports 26 ariko zikaba zitarakina umunsi wa 15.

    Gahunda y’umunsi wa 15

    Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023

    Police FC vs Musanze FC
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports
    Mukura VS vs Gorilla FC
    Marines FC vs Sunrise FC
    Bugesera FC vs Etoile del’Est

    Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023

    Etincelles FC vs Gasogi United

    APR FC yasoje ‘Phase Aller’ iyoboye urutonde rwa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-amagaju-fc-ishimangira-gusoza-igice-kibanza-iyoboye

  • Uburakari KNC aherutse kugira ubwo Mukura VS yatsindaga Gasogi United iyisuzuguye, none umujinya yawutuye abakinnyi be 2 bahise babigendeyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona, wahuje Gasogi United na Mukura VS, KNC yatangaje amagambo yuzuyemo burakari avuga ko abakinnyi be bitwaye nabi ku buryo atazabyihanganira, kuko Mukura VS yabatsinze ibitego 4-1.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, mu butumwa Gasogi United yasangije abakunzi bayo kuri X, iyi kipe yatangaje ko yirukanye abakinnyi bayo 2.

    Aba bakinnyi birukanywe muri Gasogi United ya KNC ni Max Well DJOUMEKOU RAVEL, ndetse na Stefield.

    Ati 'Turashima cyane Max Well DJOUMEKOU RAVEL, abandi nabo turakomeza kubashimira.'

    Source : https://yegob.rw/uburakari-knc-aherutse-kugira-ubwo-mukura-vs-yatsindaga-gasogi-united-iyisuzuguye-none-umujinya-yawutuye-abakinnyi-be-2-bahise-babigendeyemo/

  • Ninde myugariro uzahagarika uyu rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda? Victor Mbaoma wa APR FC yongeye gufasha APR FC kwandazaga Amagaju ahita aba rutahizamu uyoboye abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yongeye gufasha iyi kipe gutsinda Amagaju ibitego 3-1, harimo ibitego 2 bye.

    Victor Mbaoma yahise yuzuza ibitego cumi na bibiri muri shampiyona, ni nyuma y'uko nanone aherutse gutsinda ibindi bitego 2 muri 4 APR FC yatsinze Gorilla FC.

    Nyuma y'ibitego bibiri, Victor Mbaoma yatsinze muri uyu mukino, yahise agira ibitego 12 muri shampiyona bimuhesha kuyobora ba rutahizamu bafite ibitego byinshi mu Rwanda, byose amaze gukora mu mikino 15 gusa.

    Source : https://yegob.rw/ninde-myugariro-uzahagarika-uyu-rutahizamu-muri-shampiyona-yu-rwanda-victor-mbaoma-wa-apr-fc-yongeye-gufasha-apr-fc-kwandazaga-amagaju-ahita-aba-rutahizamu-uyoboye-abandi/

  • Cardi B yemeje ko yamaze gutandukana n’umugab… – #rwanda #RwOT

    Belcalis Almanzar umuraperikazi kabuhariwe wamamaye nka Cardi B mu muziki, ari mu byamamarekazi bikunze kugarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Muri iyi minsi byumwihariko amaze iminsi agarukwaho nyuma yaho aciriye amarenga yo gutandukana n’umugabo we Kiari Cephus uzwi cyane nka Offset mu muziki dore ko nawe ari umuraperi wahoze mu itsinda rya Migos.

    Amakuru y’itandukana ry’aba baraperi babiri yatangiye gucicikana mu minsi ishije ubwo bombi barekeraga aho gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, bigaherekezwa n’amagambo yuje agahinda Cardi B yashyiraha ku rubuga rwa X agaragaza ko atishimye mu rukundo.

    Hari hamaze iminsi havugwa ko Cardi B n’umugabo we batandukanye

    Icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye birimo nka TMZ, Hollywood Life byatangaje ko urugo rwa Cardi B na Offset rwasenyutse kubera ubuhehesi bw’umugabo we uvugwaho kuryamana n’abandi bagore. Ibi kandi byakomeje kwandikwa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko Offset yaba yaraciye inyuma Cardi B ndetse ko atari n’inshuro ya mbere abikoze.

    Mu masaha macye ashize, Cardi B yakoze ikiganiro binyuze kuri ‘Instagram Live’ aganiriza abafana bagera ku bihumbi 14.7 bari bamukurikiye maze agaruka ku itandukana rye na Offset.

    Cardi B yavuze ko ari ingaragu, yemeza ko yatandukanye na Offset

    Mu magambo ye Cardi B yagize ati: ”Ndi ingaragu, ntabwo nkirikumwe na Offset kandi hashize iminsi. Nari naratinye kubitangaza kuko sinashakaga ko umubano wacu uhinduka ikiganiro kuri bose. Nari naragerageje kubitangaza nkoresheje amagambo nandikaga ku mbuga nkoranyambaga ngo mbabwire ko ntakirikumwe nawe”.

    Uyu muraperikazi yakomeje agira ati: ”Ubu ntabwo bikiri ibanga, ntabwo tukiri kumwe. Iyo wagerageje n’imbaraga zawe gukemura ibibazo bikanga bigeraho ukarekera kugerageza. Ubu ndashaka gutangira 2024 ndi mushya, intengo nshya n’icyerekezo gishya n’abana banjye”.

    Aba baraperi bombi batandukanye nyuma y’imyaka 5 barushinze banafitanye abana babiri

    Cardi B yemeje ko yatandukanye n’umugabo we Offset nyuma y’iminsi amakuru akwirakwira avuga ko batandukanye bapfa ko yamuciye inyuma. Cardi B w’imyaka 30 na Offset w’imyaka 32 barushinze mu 2017, batandukanye bari bamaze kubyarana abana 2.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137474/cardi-b-yemeje-ko-yamaze-gutandukana-numugabo-we-offset-137474.html

  • Ni umukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba uri gukinwa guhera Saa Cyenda.

    uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    85′ Apam aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga 

    70′ Niyonkuru Claude w’Amagaju abonye uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira waruhinduwe na Malaanda Destin ariko ashyizeho unyura hejuru y’izamu gato cyane

    67′ Umutoza wa APR FC akoze impinduka mu kibuga akuramo Bacca yinjizamo Shaiboub warumaze igihe adakina 

    66′ Victor Mbaoma yongeye kubona ubundi buryo nanone ku mupira yarahawe na Fitina Ombolenga ariko uramurengana

    61′ APR FC yaribonye igitego cya 3 aho Victor Mbaoma yarahawe umupira mwiza na Fitina Ombolenga ariko umunyezamu w’Amagaju FC Ndikuriyo Patient arasohoka awumukura ku kirenge

    60′ Ikipe ya APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Buregeya Prince ugize ikibazo hajyamo Nshuti innocent  ndetse n’Amagaju FC nayo  ahita akora impinduka havamo Nkurunziza Seth hajyamo Sebagenzi Cylillle

    57’Ruboneka Jean Bosco aryame hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugonga na Rukundo Abdoul Rahman 

    55′ Ikipe y’Amagaju FC nyuma yo kubona igitego cya 1 akomeje gusatira cyane,Rukundo abdoul Rahman arekuye ishoti ryaganaga mu izamu ariko Buregeya Prince aritambika 

    51′ Amagaju FC abonye bigitego cya 1 gitsinzwe na Niyonkuru Claude ku mupira we wa mbere yaragikoraho nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye

    50′ Amagaju FC akoze impinduka mu kibuga havamo Ndizeye Innocent hajyamo Niyonkuru Claude

    49′ Apama ahereje umupira neza Ishimwe Christian nawe arekura ishoti ariko myugariro w’amagaju FC aritambika

    Amakipe yombi agiye kuruhuka APR FC iyoboye n’ibitego 3-0

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2

    44′ APR FC ibonye igitego cya 3,Apam arekuye ishoti maze umuyezamu wa Amagaju FC arikuramo yihera  umupira Victor Mbaoma maze nawe ahita awufata aramucenga awutereka mu nshundura 

    37′ Dusabimana Christian w’Amagaju FC yaratunguye umunyezamu wa APR FC ariko aba maso umupira ahita awushyira muri koroneri itagize ikivamo

    31′ Amagaju FC yarabonye uburyo aho Ndayishimiye Eduard arekuye ishoti ari mu rubuga rw’amahina ariko ba myugarira ba APR FC barishyira muri koroneri

    28′ Nyuma yo kubona igitego cya 2 ikipe ya APR FC ikomeje kwatsa umuriro mu izamu ry’Amagaju FC,uwitwa Apam yongeye guhindura umupira imbere y’izamu usanga Pitchou maze arekura ishoti ry’umwakira riragenda rikubita igiti cy’izamu 

    24’Ikipe ya APR FC ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira waruhinduwe na Apam 

    18′ APR FC ibonye igitego cya mbere ku mupira Christian yarahinduye imbere y’izamu ariko myugariro w’Amagaju ,Dushimimana Janvier agiye kuwukuraho ahita yitsinda

    12′ Ikipe y’Amagaju FC yaribonye igitego kuri kufura nziza yarizamuwe na Masudi Narcisse ariko Ndayishimiye Eduard ashyizeho ikirenge umupira unyura impande y’izamu gato cyane

    8′ Amagaju FC nayo atangiye gusatira,Rukundo Abdoul Rahman yaratsinze igitego aho Buregeya Prince yaramwihereye umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu ahita atabara 

    4′ APR FC ikomeje gusatira, Ndizeye Innocent akoreye ikosa Fitina Ombolenga ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse umusifuzi atanga kufura gusa itewe na Bacca ntihagira ikivamo

    1’APR FC itangiye umukino isatira ndetse yewe Bacca akorereweho kufura nubwo nta kivuyemo

    14:59′ Mbere yuko umukino utangira abakinnyi ba APR FC bifotozanyije umwenda wa Thadeo Luanga wapfushije se umubyara kuri uyu wa mbere mu rwego rwo gukomeza kumwihanganisha 

    14:52′ Umukino urabura iminota micye ugatangira,abafana ni bacye cyane muri sitade impande zose zambaye ubusa

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga:

    Ndikuriyo Patient 

    Masudi Narcise 

    Dusabimana Christian 

    Dusabe Jean Claude 

    Tuyishime Emmanuel 

    Dusabimana Janvier 

    Nkurunziza Seth 

    Rukundo Abdoul Rahman 

    Destin Malanda Excause 

    Ndayishimiye Eduard 

    Ndizeye Innocent 

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:

    Pavelh Nzira

    Christian 

    Fitina Ombolenga 

    Nshimiyimana Ynussu 

    Niyigena Clement

    Buregeya Prince

    Ruboneka Jean Bosco

    Nshimirimama Ismael Pitchou

    Kwitonda Allain Bacca

    Apam Bemol

    Victor Mbaoma 

    Mu mukino Ikipe Amagaju FC iheruka gukina muri shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC ibitego 2-1 naho APR FC yo yatsinze Gorilla FC ibitego 4-1.

    Uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu, ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 17, mu gihe APR FC iri kumwanya wa 1 n’amanota 30. 

    Uyu ni umukino wa mbere ikipe y’Amagaju FC igiye gukina na APR FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’uko yari yaramunutse mu Cyiciro cya Kabiri  mu 2019.

    Abakinnyi b’Amagaju FC bari kwishushya

    Abakinnyi ba APR FC bari kwishushya 
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137479/live-amagaju-fc-yakiriye-apr-fc-137479.html

  • Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague n’umugore we bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye barushinze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro Lague ari kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri amaze akoze ubukwe n'umugore we Uwase Kelia.

    Byiringiro Lague usanzwe akinira ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden, we n'umugore we Uwase Kelia, ubu bamaze kubyarana umwana umwe w'umukobwa.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-byiringiro-lague-numugore-we-bari-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-bamaranye-barushinze-amafoto/

  • Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo ku mukinnyi wayo Taddeo Lwanga wapfushije Se, bwahise bukora igikorwa cy’ishimiwe n’abakunzi ba ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo hasakaye inkuru y'incamugongo kuri Taddeo Lwanga ukinira APR FC uri mu gahinda ko kubura Se witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Nyuma y'aya makuru, Ubuyobozi bwa APR FC n'abafana bwihanganishije Taddeo Lwanga wabuze umubyeyi we w'umu Papa.

    Ndetse kandi Taddeo Lwanga yahise akurwa mu bakinnyi bari bugaragare mu mukino APR FC yakirwamo na Amagaju FC kuko ubuyobozi bwahise bumuha uruhushya rwihuse aho yasubiye muri Uganda gushyingura umubyeyi we.

    Se wa Taddeo Lwanga yapfuye azize uburwayi

    Taddeo Lwanga yahise ajya muri Uganda gushyingura umubyeyi we

    Source : https://yegob.rw/ubuyobozi-bwa-apr-fc-nyuma-yo-kumva-inkuru-yincamugongo-ku-mukinnyi-wayo-taddeo-lwanga-wapfushije-se-bwahise-bukora-igikorwa-cyishimiwe-nabakunzi-ba-ruhago/

  • Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa muri Kigali #rwanda #RwOT

    Ni bisi zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 300 zitarashiramo umuriro.

    Batiri yayo gushyiramo umuriro ikuzura neza bitwara hagati y'amasaha 2 na 4.

    Izigera kuri ebyiri nizo zigiye gutangira gukoreshwa mu mihanda y'i Kigali mu igerageza rizamara amezi atatu, ahazasuzumwa ubushobozi bwazo bwo kugenda mu mihanda yo mu Rwanda n'ibindi,nyuma akaba aribwo zemererwa  gukoreshwa mu gihugu muburyo bwa burundu.

    Ngarambe Charles usanzwe afite ikigo gitwara abagenzi  KBS akaba ubumwe mubagiye gutangira kugerageza ubwo bwoko bwa bwa Bisi zikoresha amashanyarazi, avuga ko basanze ari nta makemwa zaba ari nziza kuzikorrsha kuko zitangiza ikirere.

    Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu  kigaragaza ko ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bufite uruhare rwa 24% y'imyuka yose ihumanye yoherezwa mu kirere.

    Kuzana mu Rwanda  Bisi zikoresha amashanyarazi biri muri gahunda y'igihugu yo kubagabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri PETEROLI ,hagakoreshwa ibikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije .

    The post Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa muri Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/bisi-zikoresha-amashanyarazi-zatangiye-kugeragezwa-muri-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bisi-zikoresha-amashanyarazi-zatangiye-kugeragezwa-muri-kigali

  • Mu Rwanda:Impaka ku bagabo badakingiza abana babo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Kigali, banenga abagabo bagifite imyumvire yuko gukingiza umwana ari ibyabagore gusa, kuko iyi myumvire ituma hari abana bacikanwa n'inkingo .

    Iyo ugeze ku mavuriro atandukanye usanga abagore aribo benshi bazana abana babo kubakingiza, aho bisa n'ibyabaye ihame ko ari umurimo w'abagore.

    Umunyamakuru wacu wageze ku kigo nderabuzima cya Kagugu, yasanze muri salle batangiramo inkingo harimo umugabo umwe wenyine abandi bose ari abagore.

    Abaganiriye nitangazamakuru rya Flash, bahuriza ku kuba iyi myumvire igomba guhinduka.

    Madame UWAMARIYA M.Claire, Umuganga ukurikirana inkingo z'abana ku kigo nderabuzima cya Kagugu, avuga ko abagabo batarumva neza ko kuba yajya gukingiza umwana we ari inshingano ze.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'ubuzima , Julien Mahoro Niyingabira, asaba abagabo guhindura imyumvire bakumva ko kwita ku mwana ari inshingano zababyeyi bombi.

    Mu Rwanda gahunda yo gukingira abana yatangiye mu 1980, itangirana n'inkingo 6, zariho muricyo gihe.Uko imyaka yagiye ihita niko hagiye hiyongeramo n'izindi aho kuri ubu abana bahabwa inkingo 13 zibarinda indwara zitandukanye, harimo umusonga, mugiga, imbasa ndetse n'izindi.

    The post Mu Rwanda:Impaka ku bagabo badakingiza abana babo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/12/11/mu-rwandaimpaka-ku-bagabo-badakingiza-abana-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwandaimpaka-ku-bagabo-badakingiza-abana-babo