Blog

  • Kylian Mbape yamaze gusinyira ikipe nshya hagati ya Real Madrid na Arsenal FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kylian Mbape yamaze gusinyira ikipe nshya hagati ya Real Madrid na Arsenal FC

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'ubufaransa ndetse n'ikipe ya PSG kugeza ubu, nyuma yo gutangariza ubuyobozi bw'iyi kipe ko atazakomezanya nabo ubwo amasezerano ye azaba arangiye, yamaze gusinyira ikipe ya Real Madrid.

    Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cyandikira mu gihugu cya Esipanye mu mujyi w'i Madrid MARCA, kiravuga ko Kylian Mbape yamaze gusinya mu ibanga rikomeye amasezerano azamujyeza 2029 bivuze ko ari imyaka 5 yasinye.

    Kylian Mbape biravugwa ko muri Real Madrid azambara nimero 9 cyangwa 10 nubwo muri PSG yambaraga nimero 7.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbape-yamaze-gusinyira-ikipe-nshya-hagati-ya-real-madrid-na-arsenal-fc/

  • Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje gushima umukinnyi usigaye ahetse ikipe yabo ku bitugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Rayon Sports bakomeje gushima umukinnyi usigaye ahetse ikipe yabo ku bitugu

    Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wo kuwa Gatandatu muri iyi wikendi turangije yakinnye n'ikipe ya Etoile De L'Est mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Wari umukino mwiza watangiye ikipe zombi zatakana cyane ikipe ya Etoile De L'Est yari mu rugo ariko n'ubundi zikagenda zihusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe.

    Ikipe ya Rayon Sports n'umutoza wayo Julien Mette, yageze aho irusha cyane Etoile De L'Est iri habi kugeza ubu ndetse mu minota ya nyuma iza kubona igitego gitsinzwe na Muhire Kevine ku mupira yari ahawe na Kalisa Rashid.

    Nyuma y'umukino YEGOB twegereye bamwe mu bafana ba Rayon Sports ariko bimwe mu buryo batangazaga bashimiraga Kapiteni wabo Muhire Kevine kubera ukuntu akomeje guheka iyi Rayon Sports dore ko mu mikino myinshi iyo ataba yatsinze igitego niwe uba wakigizemo uruhare rukomeye.

    Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iracyicaye ku mwanya wa kabiri n'amanota 42 aho irushwa amanota 4 gusa n'ikipe ya APR FC nyuma yo gutakaza amanota 2 kuri Bugesera FC zahuye ku munsi wejo hashize zinganya 0-0.

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-bikipe-ya-rayon-sports-bakomeje-gushima-umukinnyi-usigaye-ahetse-ikipe-yabo-ku-bitugu/

  • Umunya-Israel ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kerekezaga ku butaka Butagatifu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Israel w’imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka Muhanga – Kibeho ka Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31.

    Uyu munsi ni bwo hakinwaga agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 aho bahagurukiye i Muhanga berekeza Kibeho ku ntera y’ibilometero 129.4.

    Ni agace kagiye gukinwa nyuma y’uko amategeko yihariye ya Tour du Rwanda yari yafashe gukuraho amanota y’agace ka mbere kakinwe ejo hashize ku Cyumweru, uyu munsi akaba ari bwo isiganwa nyir’izina ryatagiye.

    Aka gace kakuweho cyangwa kagizwe impfabusa, ni ak’amakipe yasiganwaga n’ibihe 'Team Time Trial’ kakoreshejwe mu rwego rwo kugerageza iyi nzira kanyuzemo kuko izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025 izabera mu Rwanda.

    Ku kilometero cya 2 gusa abakinnyi batatu Mayer wa Maurice, Nsengiyumva Shemu wa May Stars ndetse na Munyaneza Didier bacitse bagenzi ba bo bayobora isiganwa.

    Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota ya sprint ya mbere yatangiwe mu Ruhango ku kilometero cya 21. Yakurikiwe na Mayer na Nsengiyumva Shemu.

    Kugera ku kilometero cya 35, aba bakinnyi batatu bari bamaze gushyiramo intera y’iminota 7 n’amasegonda 35 n’igikundi (pelton). Ku isaha ya mbere bari ku muvuduko wa 42km/h.

    Ubwo isiganwa ryinjiraga i Nyanza, abakinnyi batatu bari imbere bari bashyizemo iminota irindwi n’amasegonda 35.

    Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumva Shemu (May Stars) na Alexandre Mayer (Maurice) bageze ku kilometero cya 50, basize igikundi iminota irindwi n’amasegonda 50.

    Ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka ku kilometero cya 60 i Rusatira, aho igikundi cyari cyatangiye gukora cyane kugira ngo kigabanye ibihe cyarushwaga n’abakinnyi batatu bari imbere. Hari hasigayemo iminota 6’50'.

    Ubwo bari bageze ku kilometero cya 63, hari abakinnyi benshi baguye mu gikundi, barimo ab’u Rwanda n’aba Eritrea.

    Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Huye mu Mujyi, ku kilometero cya 74, yegukanywe na Nsengiyumva Shemu. Yakurikiwe na Munyaneza Didier na Alexandre Mayer.

    Igikundi cyakomeje kugabanya ikinyuranyo, batatu b’imbere banyuze ku Kanyaru hasigayemo iminota 4’55' ni mu gihe bageze ku kilometero cya 81 hasigayemo iminota 4’03'.

    Bageze ku kilimotero cya 94 hasigayemo iminota ibiri n’amasegonda 50 gusa. Mu bilometero 25 bya nyuma Abanyarwanda bari bamaze gufatwa n’igikundi ariko Mayer we yari yakomeje yabasize.

    Mu gihe hari hasigaye ibilometero 10 gusa, Eric Manizabayo wa Team Rwanda yacitse igikundi ashaka kugendana n’abari bayoboye isiganwa.

    Aka gace kaje kwegukanwa na Itamar Einhorn wa Israel-Premier Tech wakoresheje ibihe bimwe n’abandi 11 bamukurikiye.

    Uko agace ka Muhanga – Kibeho kagenze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-israel-ni-we-wegukanye-agace-ka-tour-du-rwanda-kerekezaga-ku-butaka-butagatifu-amafoto

  • Leta y'u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo, kizakemuka ari uko habonetse ibisubizo birambye ku bibazo nyamukuru byugarije iki gihugu hatarebwe inyungu za politiki cyangwa inyungu z'ubukungu.

    Ku munsi w'ejo mu itangazo yashyize ahagaragara, Guverinoma y'u Rwanda yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisobanuro ku kwivuguruza kwayo ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ni nyuma y'aho tariki ya 17 Gashyantare 2024 ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n'amahanga byongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bikarusaba gukura ingabo zarwo bihamya ko ziri muri RDC.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ubutumwa bwatangajwe n'ibi biro bya Amerika bwirengagiza ibimenyetso byose byo muri RDC birimo imikoranire y'igisirikare cy'iki gihugu n'umutwe wa FDLR, bigamije kuruhungabanya, kandi ko harimo ukuvuguruzanya na gahunda y'ibiro by'ubutasi bwa Amerika yo mu Ugushyingo 2023.

    Yagize iti 'Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n'Ibiro bya Amerika by'Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.'

    Yaboneyeho gusaba ibisobanuro kugira ngo hamenyekane niba harabayeho ukwisubiraho. Iti 'U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk'uko bikwiye.'

    Gahunda y'ubu butasi yari iyo gufasha u Rwanda na RDC guhosha umwuka mubi, gukemura impamvu muzi y'umutekano muke muri iki gihugu no kugabanya ingabo ziri ku mipaka mu rwego rwo gukumira ibyago by'intambara hagati y'impande zombi no guhana agahenge hagati y'umutwe wa M23 na Leta ya RDC.

    Nk'uko u Rwanda rwabigaragaje kenshi, umuzi w'ibibazo byo muri RDC ni umutwe wa FDLR uhabwa ubufasha n'ubuyobozi bw'iki gihugu, nyamara ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w'Igihugu. Uyu mutwe ukorana byimbitse n'ingabo ziki gihugu.

    Guverinoma y'u Rwanda yashimangiye ko umutwe wa FDLR washyizwe na Amerika ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba ukorana byeruye na Leta ya RDC kandi ko ubu bufatanye bubangamiye umutekano warwo.

    Ubu Leta ya Kongo n'u Burundi barakataje mu mikoranire ya gisirikari kandi bombi biyemeje gukuraho ubitegetsi bwa Perezida Kagame.

    Amerika Igaragaza uburyarya bukomeye ikirengagiza ikibazo nyamukuru cyugarije iki gihugu.

    Mu bibazo birebana n'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, Amerika ikomeje kwirengagiza ibikubiye muri izi ngingo esheshatu:

    1- Kuba igeze aho itagaragaza FDLR nk'umutwe w'iterabwoba kandi ariyo yawushyize ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba bwa mbere mu 2005.

    2- Kudaha agaciro impungenge u Rwanda rwagaragaje ku mutekano warwo zituruka ku bufatanye bwa Leta ya Congo n'umutwe w'iterabwoba, FDLR, ndetse n'umugambi Perezida Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro wo gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikare.

    3- Kuba ntacyo ivuga ku iyicwa ry'Abatutsi bo muri Congo kandi biri gukorwa ku manywa y'ihangu nubwo Loni yasohoye raporo ishimangira ko Abatutsi bari gukorerwa Jenoside muri Congo.

    4- Kuba ntaho ikomoza ku mpunzi z'abanye-Congo zimaze imyaka 28 mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Kenya n'ahandi, ndetse no guhamagarira Leta ya Congo gushakira umuti ibibazo byazo.

    5- Kuba idahatira Guverinoma ya Congo kwinjira mu nzira y'ibiganiro nk'uburyo burambye bwo gukemura ibibazo, cyane ko inzira y'intambara muri Congo isa n'iyananiranye.

    6- Kuba ntacyo ivuga ku miyoborere mibi n'intege nke bya Leta ya Congo bituma iki gihugu gikomeza kwivuruguta mu rujya n'uruza rw'ibibazo.

    The post Leta y'u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-yu-rwanda-yibukije-amerika-ikibazo-nyamukuru-ku-mutekano-muke-ukomeje-kurangwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-yu-rwanda-yibukije-amerika-ikibazo-nyamukuru-ku-mutekano-muke-ukomeje-kurangwa-mu-burasirazuba-bwa-kongo

  • Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yishimiye bikomeye Kalisa Rashid #rwanda #RwOT

    Umufaransa utoza Rayon Sports, Julien Mette yishimiye bikomeye Kalisa Rashid uburyo yakinnyemo bigatuma Rayon Sports ikura amanota i Ngoma.

    Rayon Sports ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Rayon Sports yari yasuye Etoile del’Est mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Rayon Sports ikaba yaraje gutsinda uyu mukino igitego 1-0 cyo ku munota wa 89 cya Muhire Kevin ku mupira mwiza yari ahawe na Kalisa Rashid.

    Ni umupira wavuye ku munyezamu Khadime ufatwa na Youssef Rharb wahise awuha Muhire Kevin na we awuha Kalisa Rashid. Aha ni ho Kalisa Rashid yahise areba uko Muhire yinjiye maze aterura umupira urenga ubwugariizi bwose bwa Etoile del’Est maze Kevin awusanga mu rubuga rw’amahina ahita atsindira Rayon Sports igitego cyabahaye intsinzi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Julien Mette yashimiye Kalisa Rashid kuri uyu mupira yatanze kuri Muhire Kevin ukavamo igitego.

    Ati 'Kalisa Rashid yaduhaye uyu mupira utangaje, urimo ubuhanga budasanzwe bwatumye yorohereza kapiteni wacu kujya mu mwanya wa nya wo.'

    Julien Mette akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2024, akaba yarahereye ku mukino w’umunsi wa 17, amaze kuyitoza imikino 4 ya shampiyona yose akaba yarayitsinze.

    Umupira Kalisa Rashid yatanze ni wo wakuye Rayon Sports i Ngoma

    Julien Mette yashimiye Kalisa Rashid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-julien-mette-yishimiye-bikomeye-kalisa-rashid

  • Taylor Swift n’umukunzi we, Rihanna na Nicki… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, hatanzwe ibihembo bya People’s Choice Awards, bikubiye mu byiciro 45 byihariwe n’abarimo Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce, Ice Spice, Beyonce, Jennifer Aniston, Pedro Pascal n’abandi.

    Ni mu gihe ku ruhande rwa Sinema, filime Barbie yegukanye ibihembo bitanu birimo n’igihembo gikuru, naho ikiganiro cya Grey’s Anatomy aricyo cyegukanye igihembo cy’ikiganiro cyiza cy’umwaka.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 49, byabereye i California kuri Barker Hangar muri Santa Monica, biyobowe na Simu Liu.

    Dore urutonde rw’ibyamamare byose byegukanye ibyihembo:

    Male Artist of the Year: Jung Kook

    Female Artist of the Year: Taylor Swift

    Male Country Artist of the Year: Jell Roll

    Female Country Artist of the Year: Rainey Wilson

    Male Latin Artist of the Year: Bad Bunny

    Female Latin Artist of the Year: Shakira

    Pop Artist of the Year: Taylor Swift

    Hip-Hop Artist of the Year: Nicki Minaj

    R&B Artist of the Year: Beyonce

    New Artist of the Year: Ice Spice

    Group/Duo of the Year: Stray Kids

    Song of the Year: Vampire – Olivia Rodrigo

    Album of the Year: Guts – Olivia Rodrigo

    Collaboration Song of the Year: Barbie World – Nicki Minaj, Ice Spice & Aqua

    Concert Tour of the Year: Eras Tour – Taylor Swift

    Social Celebrity of the Year: Taylor Swift

    Comedy Act of the Year: Selective Outrage – Chris Rock

    Athlete of the Year: Travis Kelce

    Movie of the Year: Barbie

    Action Movie of the Year: The Hunger Games: The Ballad of Songbirds & Snakes

    Comedy Movie of the Year: Barbie

    Drama Movie of the Year: Oppenheimer

    Male Movie Star of the Year: Ryan Gosling – Barbie

    Female Movie Star of the Year: Margot Robbie – Barbie

    Action Movie Star of the Year: Rachel Zegler – The Hunger Games: The Ballad of Songbirds & Snakes

    Comedy Movie Star of the Year: Jennifer Lawrence – No Hard Feelings

    Drama Movie Star of the Year: Jenna Ortega – Scream VI

    Movie Performance of the Year: America Ferrera: Barbie

    Show of the Year: Grey’s Anatomy

    Comedy Show of the Year: Only Murders in the Building

    Drama Show of the Year: The Last of Us

    Fantasy Show of the Year: Loki

    Reality Show of the Year: The Kardashians

    Competition Show of the Year: The Voice

    Bingeworthy Show of the Year: The Summer I Turned Pretty

    Male TV Star of the Year: Pedro Pascal: The Last of Us

    Female TV Star of the Year: Selena Gomez – Only Murders in the Building

    Comedy TV Star of the Year: Jeremy Allen White – The Bear

    Drama TV Star of the Year: Jennifer Aniston – The Morning Show

    TV Performance of the Year: Billie Eilish – Swarm

    Reality TV Star of the Year: Khloe Kardashian – The Kardashians

    Competition Contestant of the Year: Ariana Madix – Dancing with the Stars

    Daytime Talk Show of the Year: The Kelly Clarkson Show

    Nighttime Talk Show of the Year: The Tonight Show Starring Jimmy Fallon

    Host of the Year: Jimmy Fallon – That’s My Jam

    Ice Spice niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka

    America Ferrera nawe yegukanye igihembo cya People’s Choice

    Filime ya Barbie niyo yegukanye igihembo gikuru muri sinema

    Travis Kelce n’umukunzi we Taylor Swift banditse amateka

    Nicki Minaj yabaye umuraperi mwiza w’umwaka

    Rihanna nawe yatahanye igihembo

    Megan Fox ni uko yaserutse mu birori

    Simu Liu niwe wari uyoboye ibirori byatangiwemo ibihembo bya People’s Choice Awards

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139837/taylor-swift-numukunzi-we-rihanna-na-nicki-minaj-mu-begukanye-ibihembo-bya-peoples-choice–139837.html

  • Yabanje kujya amusura muri Gereza! Ibitaravuz… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikanaho amashusho y’umubyinnyi Titi Brown yahuje urugwiro n’umukinnyi wa filime Nyambo Jesca uri mu bagezweho muri iyi minsi.

    Ni amashusho yahise yigarurira impapuro z’imbere mu binyamakuru byo mu Rwanda ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira guhwihwisa ko aba bombi baba bari mu rukundo.

    Ni amashusho yabagagazaga bari i Gisenyi barimo babyina indirimbo “Jugumila’ ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kavin Kade iri hafi gusohoka.

    Aya mashusho iyo uyitegereje ubona ko barebanaga akana ko mu jisho ariko bakavuga ko bari barimo gukora ibizwi nka Challenge (gukundisha abantu iyi ndirimbo).


    Nyuma yo kuvugwa cyane mu rukundo, Titi Brown yahakanye aya makuru avuga ko badakundana ahubwo ko barimo gukora filime ya Nyambo Jesca, anatebya ko kubera ubwiza bwa Nyambo, atamwemera.

    Amakuru InyaRwanda yahawe n’abantu ba hafi, ahamya ko aba bombi bari mu kibatsi cy’urukundo ndetse ko batangiye baruhisha ariko rukaba rusigaye rubaganza.

    Uwaganirije umunyamakuru wa InyaRwanda ariko utifuje ko dutangaza amazina ye yagize  ati”Yego barakundana rwose! Nonese ntubona ko rwatangiye kubatamaza? Bari baravuze ko bitazigera bijya mu itangazamakuru ndetse babanje kubyirinda ariko muri iyi minsi batangiye gutsindwa.

    Twebwe dusanzwe tubizi ko bakundana ntibagisigana,aho umwe ari n’undi aba ahari byumwihariko iyo habayeho gusohokana”.


    Uyu muntu yavuze ko ikipe ya Giti Business Group iba iri hafi ya Titi Brown, idasiba kuvuga iby’urukundo rwabo.


    Yavuze ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye ubwo Titi Brown yari afunzwe.Yagize ati “Erega buriya batangiye gukundana ubwo Titi Brown yari ari hafi gufungurwa, Nyambo Jesca yamusuye no muri Gereza i Mageragere, byashoboka ko byaba byarakoze Titi Brown ku mutima atangira kubishyiramo imbaraga.

    Afunguwe rero byahise biba akarusho batangira gusohokana kenshi, bavugana kenshi natwe tugera aho turabimenya. Turabizi ko bakundana rwose”.


    Titi Brown ubwo aheruka kuganira na InyaRwanda, yahamije ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga izina rye cyangwa se icyo akora.

    Nyambo Jesca nawe ubwo yaganiraga na InyaRwanda mu muhango wo gusezerana kwa KillaMan n’umugore we, yavuze ko afite umukunzi utari Malani Manzi bigeze kuvugwaho gukundana.

    Titi Brown na Nyambo Jesca urukundo rwatangiye kubarusha imbaraga nyamara batifuzaga ko bimenyekana

    Titi Brown bivugwa ko ari mu rukundo na Nyambo Jesca 

    Nyambo Jesca yajyaga asura Titi Brown ubwo yari afunzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139831/yabanje-kujya-amusura-muri-gereza-ibitaravuzwe-ku-rukundo-rwa-titi-brown-na-nyambo-barimo–139831.html

  • Yize ubwubatsi! Byinshi kuri Jonathan Vervenn… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabigezeho nyuma y’uko ikipe ye yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazengurukaga bimwe mu bice bya Kigali – Kigali, aho intera y’Ibilometero 18 bakoresheje iminota 20 n’amasegonda 30.

    Jonathan Vervenne ni muntu ki?

    Jonathan Vervenne yavutse tariki 27 Gicurasi 2003, avukira mu gace ka Riemst mu ntara ya Limburg mu gihe cy’ubugimbi bw’uyu musore, yakundaga umukino wo koga ndetse akabifatanya n’igare. Iko iminsi yagendaga itambuka, Jonathan ibyo koga yabivuyemo ashyira imbaraga mu mukino w’igare  bya kinyamwuga.

    Mu 2021, nibwo uyu musore yatangiye kwiyereka Isi, ubwo yegukanaga irushanwa rya Etoile du Sud – Limbourg rikinwa mu Bubiligi, rikaba ryitabirwa n’abatarengeje imyaka 19. Muri uwo mwaka kandi, Jonathan yabaye uwa 3 muri shampiyona y’u Bubiligi ikinwa umuntu ahanganye n’ibihe.

    Jonathan ni umwe mu bakinnyi bahanzwe n’amaso muri iyi Tour du Rwanda 

    Nyuma yaho Vervenne yaje kwerekeza mu ikipe ya The Elevete ndetse akomeza kwiga amashuri muri Kaminuza KU Leuven aho yize ibijyanye n’ubwubatsi.

    Mu 2022, Jonathan yabaye uwa kabiri muri shampiyona y’u Bubiligi, ndetse aba uwa uwa 5 muri shampiyona y’u Burayi mu gusiganwa n’ibihe. Mu 2023, uyu musore yahise yerekeza muri Soudal Quick – Step ari nayo ari gukinira muri Tour du Rwanda.

    Kuva yagera muri iyi kipe, Jonathan yatangiye kwigaragaza aho yahise yegukana isiganwa rya Tour 100 Communes, ndetse yegukana irushanwa rya Zuidkempense Piji. Mu mpera za 2023 Jonathan yaje kwegukana shampiyona y’u Bubiligi.

    Kuri uyu wa mbere, Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka 2, aho abakinnyi baribuhaguruke i Muhanga berekeza i Kibeho ku ntera ya Kirometero 130, Jonathan akaba aribube yambaye umwenda w’umuhondo urangwa n’umukinnyi ufite ibihe byiza mu isiganwa. 

    Ikipe ya Quick – Step Jonathan akinira, izwiho kugira impano z’abakinnyi bakiri bato kubabafata hakiri kare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139838/yize-ubwubatsi-ibyo-wamenya-kuri-jonathan-vervenne-watangiranye-umwenda-wumuhondo-muri-tou-139838.html

  • Kylian Mbapp yamaze gusinya muri Real Madrid – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri wa Mbere taliki 19 Gashyantare ni bwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne birimo Marca byabyutse byandika ko amata yabyaye amavuta, Kylian Mbappé yamaze gutereka umukono ku masezerano y’ikipe ya Real Madrid mu gihe cy’imyaka 5.

    Ni nyuma yuko hari hashize iminsi yarabwiye ikipe ye ya Paris Saint-Germain ko atazakomezanya nayo namara kurangiza amasezerano ye mu mpeshyi ndetse akaba yari yaranabibwiye abakinnyi bagenzi be.

    Uyu rutahizamu ukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ni we mukinnyi uzajya uhembwa amafaranga menshi muri Real Madrid aho azajya ahabwa amafaranga arenze Miliyoni 10.7 z’amayero ku mwaka umwe w’imikino asanzwe ahabwa Vinicius na Jude Bellingham.

    Kylian Mbappé kandi yahawe Miliyoni 85.5 z’amapawundi kugira ngo atereke umukono ku masezerano ndetse hari n’andi mafaranga azajya ahabwa na Real Madrid yavuye mu kwamamaza.

    Rutahizamu Mbappe yamaze gusinyira Real Madrid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139842/kylian-mbappe-yamaze-gusinya-muri-real-madrid-139842.html

  • Agace karatangira saa 11:00 Am, abakinnyi barahagurukira mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere ka Nyaruguru ku ntera ya Kirometero 130 Km.

    Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024, kabaye kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali, aho amakipe yasiganwaga n’ibihe.

    Iyi ni inshuro ya 8 Tour du Rwanda igiye guhagurukira i Muhanga, inshuro ya mbere ikaba yarabaye mu 2012.

    Mu Karere ka Nyaruguru aho isiganwa riri busorezwe, ni ubwa mbere irushanwa ry’umukino w’igare rihagera rikinwa kinyamwuga, byari tariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo hakinwaga Kibeho Race.

    Mugisha Moise uri gukinira ikipe ya Java Inovotec Pro Team niwe waje kwegukana iri siganwa, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bo kwitega muri aka gace.

    Tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo Tour du Rwanda iheruka guhaguruka i Muhanga aho abakinnyi bahavuye berekeza i Musanze aho umufaransa Geniez Alexandre ariwe wayegukanye. Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric wabaye uwa gatatu, kuri ubu akba ari gukinira ikipe ya Team Rwanda.

    Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo niyo yegukanye aka gace ikoresheje iminota 20 n’amasegonda 30 ku ntera ya Kirometero 18.

    Kugeza ubu, Umubiligi Jonathan Vervenne w'imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w'umuhondo.

    Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

    Perezida w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk’irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by’Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

    Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n’abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

    Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati “Twebwe nk’igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w’umuturage, adasohotse ngo arihe ‘Transport’ atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho.”

    Kibeho ahasorezwa Tour du Rwanda ni umudugudu muto uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Bagiye kwakira Tour du Rwanda, mu gihe baherutse gusurwa na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, ku wa Kane tariki, 8 Gashyantare mu 2024.

    Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara y’Amajyepfo kakaba kagizwe n’Imirenge 14 ifite utugari 72 n’imidugudu 332. Gahana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy’Uburundi na Pariki ya Nyungwe. Ni Akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana; Ubuhinzi bw’icyayi bugize ubukungu bw’Akarere.

    Amazina y'amakipe n'abakinnyi bayagize

    Ikipe ya Astana Qazaqstan irimo abakinnyi nka Alexandre Vinokuruv, Nil Aguilera Jorba, Alessandro Ramele, Simone Zanini ndetse na Iikhan Dostiyev.

    Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team irimo abakinnyi nka: William Junior Lecerf, Jonathan Vervenne, Pepijn Reinderink, Jan Kino na Jelle Harteel.

    Ikipe ya TotalEnergies irimo: Pierre Latour, Fabien Doubey, Paul Ourselin, Julien Simon ndetse na Baptiste vadic.

    Ikipe ya Afurika y’Epfo irimo: Pedri Crause, Daniel Loubser, Eric Krös, Dillon Geary na Tyler Lange.

    Ikipe ya Israel Premier Tech irimo: Christopher Froome, Itamar Einhorn, Gay Sagiv, Peter Josepeh ndetse na Maritz Kretschy.

    Ikipe ya Bike Aid irimo Antoine Berlin, Dawit Yemane, Oliver Matteis, Yoel Habteab ndetse na Vinzent Dorn.

    Ikipe y'u Rwanda irimo: Samuel Niyonkuru, Eric Muhoza, Eric Manizabayo Masengesho na Didier Munyaneza.

    Ikipe ya Team Polti Kometya irimo: German Dario Gomez, Andrea Garosio, Manuel Penalver, Javier Serrano Rodriguez ndetse na Jhanatan Restrepo Valencia.

    Ikipe ya UAE Team Emirates Gen-z irimo: Gal Glivar, Owen Cole, Jasim Saif Abdulla, Anze Ravbar na Pablo Torres Arias.

    Ikipe ya Groupama-FDJ irimo nka: Collin Savioz, Brieuc Rolland. David Joshua, Ronan Auge ndetse na Ben Asky.

    Ikipe ya Lotto Dstny Development irimo abakinnyi nka: Millan Donie, Tars Polvoorde, Logan Currie, Kamiel Eeman ndetse na Lorenz Van de Wynkele.

    Ikipe ya Ethiopia irimo: Solomon Mekuria, Hailemelekot Hailu, Bizay Tesfu Redae, Tekelehaymanot Tesfay ndetse na Amir Jafare Taha.

    Ikipe ya Algeria irimo: Ashraf Ferhat, Azzedine Lagab, Ayoub Sahiri na Hamza Amari.

    Ikipe ya May Stars irimo Shemu Nsengiyumva, Jeremie Ngendahayo, Dawid Teweldbrhan, Viachaslau Shapkouski na Shafik Mugalu.

    Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme igizwe na Tsgabu Grmay, Awet Aman, Ayoub Ferkous, Janvier Shyaka ndetse na Kiya Rogora.

    Ikipe ya Eritrea irimo: Merhawi Kudus, Metkel Eyob, Aklilu Arefayne, Zeray, Nahom Araya na Yafiet Mulugata.

    Ikipe ya Bingoal WB irimo: Lennert Teugels, Alexander Salby, Sebastian Van Poppel, Johan Meens na Giacomo Villa

    Ikipe ya Maurice irimo: William Piat, Hanson Matombe, Henri Alexandre Mayer, Christopher Lagane na Gregory Mayer

    Java Inovotec Pro Team igizwe na: Joseph Areruya, Tuyizere Etienne, Hashimu Tuyizere, Patrick Byukusenge na Moise Mugisha.

    Uko Isiganwa rizagenda

    -Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare, harakinwa agace ka kabiri kazatangirira Muhanga gasorezwe Kibeho ku ntera ya 129.4Km

    -Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, hazakinwa agace ka gatatu kazatangirira i Huye gasorezwe Rusizi ku ntera ya 140.3

    -Ku Gatatu tariki 21 Gashyantare, hazakinwa agace ka Karongi na Rubavu ku ntera ya 93Km.

    -Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, hazakinwa agace ka Musanze gasorezwe mu Kinigi (Kwita Izina) ku ntera ya 140.3 Km.

    -Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare, abasiganwa bazahagurikira Musanze basoreze Mont Kigali ku ntera ya 93.3 Km.

    -Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare, abasiganwa bazatangirira Rukomo kasoreze Kayonza ku ntera ya 158Km.

    -Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare, hazaba agace ka nyuma hazabera kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 73.600 Km. Muri rusange abasiganwa bazakoresha 718.9 Km.

    Nta mbogamizi yabayeho ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko umunsi wa mbere w’isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye.

    Yagize ati: 'Umunsi wa mbere w'isiganwa urangiye nta kibazo kigaragaye, turashimira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuba bihanganiye impinduka zabayeho ku mihanda imwe n'imwe.

    Yakomeje ati: 'Ku munsi wa kabiri, irushanwa rizakomeza hakoreshwa umuhanda; Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho).'

    Yashishikarije abatuye muri utu turere gukomeza kugaragaza indangagaciro borohereza isiganwa kugira ngo rikomeze kuba mu mutekano usesuye, hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro.

    Amakipe 19 yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024

    1.UCI PRO TEAMS (Icyiciro cy'amakipe akomeye)

    Israel-Premier Tech (Israel)

    TotalEnergies (France)

    Polti-Kometa (Italy)

    Bingoal-WB (Belgium)

    2.UCI CONTINENTAL TEAMS

    Java Inovotec (Rwanda)

    May Stars (Rwanda)

    Soudal – Quick-Step (Belgium)

    Astana Qazaqstan Development Team (Kazakhstan)

    Lotto Dstny Development Team (Belgium)

    Groupama-FDJ (France)

    Bike Aid (Germany)

    3.NATIONAL TEAMS (Amakipe y'Ibihugu)

    Rwanda

    Algeria

    South Africa

    Eritrea

    Ethiopia

    Italy

    Mauritius

    4.MIXED AFRICAN NATIONS TEAM (Amakipe y’ibihugu yishyize hamwe)

    World Cycling Centre Africa



    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.




    MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

    Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda

    Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

    Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

    Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Muhoza Eric uhagarariye Team Rwanda muri Tour du Rwanda, yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza muri iri siganwa, kuko babonye imyitozo ihagije, kandi n’abo bariteguye.

    Muhoza yavuze ko hamwe n’umutoza w’Umufaransa bafite biteguye kwitwara neza. Yavuze ko bagiye guhurira mu isiganwa n’abakinnyi Mpuzamahanga, bizafasha kwitinyuka. Ati 'Ni ibintu byiza gukinana n'abantu bakomeye bituma natwe twitinyuka tukaba twumva ko bishoboka ko twatsinda.'

    Mera Kudus waciye agahigo ko kwegukana agace ka Tour du Rwanda 2012 ari muto (Yari afite imyaka 18), yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda yitabiriye Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16, avuga ko afite icyizere cy’uko we n’ikipe ye bazitwara neza muri iri rushanwa. Ati “Niteguye gukorana n’ikipe yanjye tukegukana isiganwa.”

    Yavuze ko kuva 2012 yitabira Tour du Rwanda, abona ko iri siganwa rigenda ritera imbere kandi rivugururwa yaba ku ruhande rw’abakinnyi ndetse n’abaritegura. Uyu mukinnyi yashimangiye ko Tour du Rwanda riri mu masiganwa akomeye.

    Tour du Rwanda ya 2024 irihariye, kuko irimo amakipe arindwi (7) mashya- Harimo Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).

    Mu 2023, Tour du Rwanda yarimo amakipe icyenda mashya, n'aho mu 2022 harimo amakipe mashya atanu (5).

    AMAFOTO YARANZE UMUNSI WA MBERE WA TOUR DU RWANDA














    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139843/live-ikaze-mu-gace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-2024-gasorezwa-kwa-bikira-mariya-amafoto-139843.html