Blog

  • Mba numva namuhobera! Divine wasohoye indirim… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Divine yavuze ku nzozi zo guhura na Tonzi yihebeye kuva mu buto, akamuhobera, ndetse agaruka no ku myiteguro y'ikizamini kimutegereje vuba aha.

    Ati” Mba numva namuhobera nkamushimira uruhare rwe mu kwita ku iterambere rya Gospel akaba yarabaye no mu ba mbere basakaje indirimbo yanjye nshya. Ndasaba abantu bose kuzitabira igitaramo cye yise Respect kigiye kuba kikazamurikirwamo album ye'.

    Igitaramo cya Tonzi gitegerezanyijwe amatsiko, kizaba tariki 31 Werurwe 2024 muri Crown Conference Hall i Nyarutarama. Ni igitaramo azamurikiramo Album 9 yise “Respect” igizwe n’indirimbo 15.

    Divine uri mu biteguye cyane iki gitaramo, yashize hanze indirimbo ye ya kabiri nyuma yo gusinya amasezerano muri Trinity For Support 'TFS'. Yanatangaje ko ahugiye mu myiteguro y'Ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Aragira ati 'Niteguye neza ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatandatu kandi niteguye kuzagitsinda nkurikije imyiteguro ndimo, hamwe n’Imana niteguye kuzakoreshwa iby’ubutwali n’Uwiteka'.

    Divine kuva mu bwana bwe yakuriye muri korali yitwa Abatoranyijwe ADEPR iherereye ku Muhima. Yakuze akunda abaririmbyi batandukanye barimo Mbonyi, Tonzi na Aline Gahongayire.

    Divine utegereje gusoza amashuri yisumbuye ahagaze neza mu muziki nubwo yahuye n'imbogamizi zirimo kuba yarifuzaga kuba umwe mu bo Irene Murindahabi areberera ariko ntibimuhire.

    Yatangarije InyaRwanda ko na nyuma yo gusoza amashuri ye yisumbuye azongera imbaraga mu muziki we ndetse akageza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku batuye Isi mu buryo bwose ashoboye.

    Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere akayita 'Urugendo' yakiranywe yombi na benshi bakunze impano ye. Nyinawumuntu Divine wiga mu ishuri rya Camp Kigali mu ishami rya HEG, anaririmba muri Kingdom of God Ministry

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA NYINAWUMUNTU “IREMBO”


    Nyinawumuntu Divine arota kuzahobera Tonzi

    Aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139865/nyinawumuntu-divine-wihebeye-tonzi-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-irembo-video-139865.html

  • Ni agace gahaguruka i Huye saa 11:00 am, aho biteganyijwe ko abakinnyi basoreza i Rusizi saa 14: 58′. Abakinnyi 92 nibo bari butangire aka gace, bivuze ko abakinnyi bagera kuri 2 bamaze kuva mu isiganwa. Ni agace kari ku ntera ya 140,3 Km.

    Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024, kakinwe kuri uyu wa mbere kavaga i Muhanga kerekeza i Nyaruguru, kegukanwe na Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech akoresheje amasaha 3 iminota 17 n’amasegonda 31.

    Tariki 25 Gashyantare 2020, nibwo igare riheruka guhagurukira i Huye ryerekeza i Rusizi. Icyo gihe, nabwo byari ku munsi wa 3 w’isiganwa aho Jhonatan Restrepo ariwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 3 iminota 47 n’amasegonda 39.

    Jhonatan kuri ubu nabwo yitabiriye Tour du Rwanda, aho ari gukinira ikipe ya Polti Kometya. Icyo gihe umukinnyi waje hafi w’umunyarwanda, ni Areruya Joseph kuri ubu uri gukinira Java Inovotec.

    Agace ka Gatatu kandi ka Tour du Rwanda ya 2023, niko gaheruka guhaguruka i Huye kerekeza mu bindi bice, aho icyo gihe bari berekeje i Musanze, Henok Mulubrhan aza ku kegukana.

    Ibyo wamenya ku Karere ka Huye aho abakinnyi bahagurukira:

    Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda kakaba na kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, gahana imbibi n’Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo) Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n’Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba) kagizwe n’imirenge 14 n’utugari 77 n’imidugudu 508.

    Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n’abaturage 381,900 dushingiye kw'ibarura rusange rya 2022 ku ubucucike bwa 657 hab/km2, Umujyi w’Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

    Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n’ abaturage 381,900 dushingiye kw'ibarura rusange rya 2022 ku bucucike bwa 657 hab/km2. Umujyi w’Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali. Izina ry’ Ubutore: Indatirwabahizi.

    Ubukungu bw’ akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n’ ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n’ Inganda

    Mu buhinzi mu Akarere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n’ ibindi) mu bihingwa Ngengabukungu mu Akarere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ninaho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye muruhando mpuzamahanga.

    Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by’ ubukerarugendo nk’ Ingoro ndangamurage (Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry'Arboretum, Amahoteri n'ibindi.

    Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy’ Uburezi  kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n’amashuri makuru 5 [ Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC Huye, Catholic University of Rwanda – CUR, Protestant Institute of Arts and Social Sciences – PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n’amashuri abanza 149.

    Abakinnyi ba Team Rwanda bizeye ko hari icyakorwa muri aka gace ka Huye Rusizi:

    Manizabayo Eric ukinira team Rwanda aganira na InyaRwanda nyuma y’agace ka kabiri, yavuze ko umuhanda wa Huye-Rusizi bashobora kwitwara neza.

    Yagize Ati “Uyu munsi ntabwo bigenze neza ariko nta n’ubwo bigenze nabi kuko abakinnyi bari imbere turi kunganya ibihe. Twizeye neza ko kuri uyu wa kabiri tubyuka tumeze neza ubundi tukerekeza i Rusizi. Dufite agace gakomeye cyane karimo n’imibare myinshi, dukomeje kugenzura ibihe kandi turizera ko bizagenda neza.”

    Munyaneza Didier nawe ukinira Team Rwanda, yamaze impungenge Abanyarwanda avuga ko intego ari ugushaka umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).

    Yagize Ati” Ikintu abanyarwanda bakiteka, mbere na mbere u Rwanda dufite ikipe nziza ikorera hamwe, ku munsi wejo intego ni isanzwe ni ugushaka umwenda w’umuhondo kandi birashoboka.”

    Ibyo wamenya ku Karere ka Rusizi

    Rusizi basorezamo isiganwa ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba gahana imbibi n'ibihugu 2: igihugu cy'u Burundi mu Majyepfo bigabanywa n'Umugezi wa Ruhwa n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu burengerazuba bigatandukanywa n'ikiyaga cya Kivu n'umugezi wa Rusizi.

    Akarere ka Rusizi gafite igice cy’umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n’umwe mu Mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy'Akarere: Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Cross border trade and agribusiness).

    karere ka Rusizi karangwa n'umutekano usesuye gakomora ku baturage bako bafatanije n'ingabo na Polisi by'igihugu. Uretse Ikiyaga cya Kivu akarere ka Rusizi karangwamo ibintu nyaburanga byinshi byakurura ba Mukerarugendo: Amashyuza ya Bugarama, Ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya cyamudongo, Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Umugezi wa Rusizi uzwiho kuba isoko y'amashanyarazi akoreshwa mu muryango w'ibihugu bihuriye ku biyaga bigari (CEPGL), Ikibuga cy'Indege cya Kamembe n'ibigega bya MAGERWA.

    Ni Akarere kera ibihingwa byose, haba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo; ariko kubera ko akarere gashyize imbere gahunda ya Leta yo guhinga ibihingwa biberanye n'agace runaka kandi bishobora gutunga abahinzi bikanabaha amafaranga bishowe ku isoko. Akarere ka Rusizi katoranyije ibihingwa nk'umuceli mu ikibaya cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoki, ibigori, ibishyimbo,imyumbati n'ibindi…

    Mu karere ka Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane Inka, ihene n'ingurube. Kubera kandi ikiyaga cya kivu, hari n'ubworozi bw'amafi n'isambaza mu kiyaga cya Kivu ntibwibagiranye. Ubu imbaraga nyinshi zir gushyirwa mu bworozi bw'Inkoko n'inkwavu.

    Inganda nazo ntizibagiranye, zaba inganda nini n'intoya. Mu nganda nini hari uruganda rwa CIMERWA rukora isima,Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha,Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma naho mu nganda nto n'iziciriritse harimo izitonora kawa zigera kuri 16 n'izitunganya umuceli mu buryo bugezweho zigera kuri 5.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nibwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu karere ka Muhanga kagasorezwa i Kibeho ku butaka butagatifu ibawo ku birometero bingana 129.4.

    Byarangiye aka gace kegukanwe na Itamar Einhorn akoresheje amasaha 3 n'iminota 17 n'amasegonda 31'. Ku mwanya wa kabiri haje William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana isiganwa mu gihe Umunyarwanda wasoreje hafi ari Moïse Mugisha uri ku mwanya wa 20.

    Ibi byatumye Itamar aba Umunya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda. Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko niwe wambaye umwambaro w’umuhondo ndetse ni we uza kuba ayoboye abandi ku wa Kabiri,

    Ubwo igare ryasorezwaga mu karere ka Nyaruguru kabarizwa mu Ntara y’Amajyepfo abaturage berekanye ibyishimo bidasanzwe dore ari ubwa mbere mu mateka bari babonye Tour du Rwanda. Aka karere kagizwe n’Imirenge 14 ifite utugari 72 n’Imidugudu 332.

    Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose! Mu bihe bitandukanye ryagiye riba riherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

    Iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by’u Rwanda.

    Aka gace ka mbere kakinwe kiswe 'Team Time Trial' (Gusiganwa n'ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y'Isi.

    Janathan Vervenne ukina ikipe ya Soudal QuickStep niwe wegukanye (wambaye) umwambaro w’umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange , ni nyuma y’aho ariwe wagejeje ipine bwa mbere mu murongo wo gusorezaho.

    Iri siganwa ryitabiriwe n'amakipe 19 agizwe n'abakinnyi 92. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

    Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y'amarushanwa ategurwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.

    Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

    Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

    Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

    Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

    Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk’ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


    MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya 'Silver' wa Tour du Rwanda

    Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amagare mu Rwanda (FERWACY) n'ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

    Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umunyafurika.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b'irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

    Ati 'MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk'igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy'abaterankunga cyizwi nka 'Silver Sponsor'

    Ati 'Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by'ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy'imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.'

    Akomeza ati 'Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z'ikoranabuhanga n'udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by'igihugu.'

    Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari 'Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y'urubyiruko' ariko 'inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo'.

    Tour du Rwanda, isoko y'ubukungu bw'Igihugu

    Perezida w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk’irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by’Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

    Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n’abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

    Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati “Twebwe nk’igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w’umuturage, adasohotse ngo arihe ‘Transport’ atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho.”

    AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUNSI WA KABIRI WA TOUR DU RWANDA






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139876/live-ikaze-mu-gace-ka-3-ka-tour-du-rwanda-abanyarwanda-batanze-isezerano-amafoto-139876.html

  • Kamonyi: Visi Meya yavuze ku mwenda ukabakaba Miliyoni 100 bishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye ine ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by'amashuri mu Mirenge itandukanye y'Akarere ka Kamonyi bishyuza amafaranga yabo ku mirimo bakoze ubwo bubakaga ibyumba by'amashuri. Bamwe bavuga ko Akarere kabateje ubukene n'ibibazo birimo iby'amabanki bafashemo inguzanyo ngo babashe gukora imirimo basabwaga. Ubuyobozi bw'Akarere bwemera ko bufite ideni ry'agera kuri Miliyoni ijana(100,0000,000Frws) bugomba aba ba Rwiyemezamirimo ariko ko nta gihe kizwi cyo kubishyura.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu asubiza umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu mwenda Akarere kabereyemo ba Rwiyemezamirimo, yemera ko uyu mwenda bawuzi, uhari kandi ko bari mu nzira zo gushaka igisubizo bafatanije na Minisiteri y'Uburezi nubwo nta gihe kizwi cyo kuba bishyuye.

    Yagize ati' Abubatse ibyumba by'amashuri bakaba batarishyurwa, ni byo abo bantu barahari! Ni hafi Miliyoni ijana( 100,000,000Frws). Abo ba Rwiyemezamirimo rero baratumiwe baraganirizwa ndetse ku bufatanye na MINEDUC( Minisiteri y'Uburezi), haracyashakishwa uburyo ubushobozi bwo kubishyura bwaboneka cyane ko Budget (ingengo y'Imari) ya mbere yari yarangiye agasigara atishyuwe'.

    Visi Meya Niyongira, akomeza avuga ko inzira yo gushaka igisubizo gikemura burundu iki kibazo cy'umwenda Akarere kishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo ikomeje kandi ko hari ibiganiro biganisha ku gushaka igisubizo. Ati' Dukomeje gushakisha igisubizo cy'uburyo amafaranga yaboneka kugira ngo abo bantu bayabone, tugirana inama nyinshi ariko igikenewe ni uko bishyurwa'.

    Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yo gutinda kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo ari uko hari bamwe muri bo bari bafite dosiye zituzuye. Ahamya ko ubu abujuje ibisabwa hari gushakwa uko ikibazo kiva mu nzira, bakishyurwa.

    Mu gihe Akarere kavuga ko kari mu nzira yo gushaka igisubizo kirambye cyo kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo bamaze imyaka ine bategereje, hirya no hino mu mirenge hakomeje urugamba rwo kubaka ibindi byumba by'amashuri kuko hari ikibazo cy'ubucucike mu mashuri. Hari kandi gushakishwa uko haboneka intebe zigera ku bihumbi 20 zizashyirwa mu byumba by'amashuri bitandukanye kuko hari aho usanga abanyeshuri bicaye hasi kuko nta ntebe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/20/kamonyi-visi-meya-yavuze-ku-mwenda-ukabakaba-miliyoni-100-bishyuzwa-na-ba-rwiyemezamirimo-bubatse-ibyumba-byamashuri/

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza inkuru nziza ku kintu abakunzi bayo bahoraga bayisaba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza inkuru nziza ku kintu abakunzi bayo hahoraga bayisaba

    Mu masaha y'umugoroba nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko igiye gushinga iduka rizajya ricuruza ibicurizwa byayo bihuye n'izina ryayo.

    Iyi kipe ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko igiye gutangiza Iduka yahaye izina rya Gikundiro Shop. Iri duka rizajya ricuruza ibirimo imyambaro ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Iki kintu n'ubundi hari hashize igihe bivugwa ko iri duka rigiye gushirwaho ariko Rayon Sports itarabishyira kumugaragaro, kuri uyu wa mbere nibwo yaje guhita ibishyira ahagaragara.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gutangaza-inkuru-nziza-ku-kintu-abakunzi-bayo-hahoraga-bayisaba/

  • Bamwe biyemeje guhagarika gukina indirimbo ze… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, abahanzi barimo Chris Eazy na Danny Nanone batumiwe gususurutsa abantu mu gikorwa cyateguwe na Alx ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , icyo gikorwa kikaba cyari kigamije kwigisha ubumenyi abanyeshuri ku bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano bizwi nka ‘Artificial Intelligence’ ndetse n’ikoranabuhanga.

    Danny Nano ne niwe wabanje ku rubyiniro  nyuma baje guhamagara umuhanzi Chris Eazy ngo nawe aririmbe gusa basanga atarahagera, bahitamo kuba bakurikijeho imbwirwaruhame kugira ngo abantu bari bitabiriye icyo gikorwa bataza kurambirwa bakitahira.

    Ubwo Chris Eazy yahageraga ari kumwe n’umujyanama we muri muzika, Junior Giti, yasanze hakirimo iyo mbwirwaruhame nuko biba ngombwa ko baba bahagaze hanze gato kugira ngo iyo mbwirwaruhame ibanze irangire baze kubona guhamagarwa ku rubyiniriro.

    Muri ako kanya bari bahagaze hanze, bari mu modoka bifungiranye ndetse banazamuye ibirahure kuko batashakaga ko hari ubabona. Aho hanze hari bamwe mu banyamakuru bake bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikubiyemo n’ibyo mu Karere ka Huye, nibwo bagiye kubasaba ikiganiro ‘Interview’ gusa bababwira ko bitakunda muri ako kanya, ahubwo babasezeranya ko bari bukibahe Chris Eazy asoje kuririmba, nuko bemera gutegereza.

    Ntabwo byatinze kuko hafi Saa Kumi n’Imwe umuhanzi Chris Eazy nawe yahise ahamagarwa ku rubyiniriro.

    Ikintu cyaje kubabaza abanyamakuru cyane, ni uko bamutegereje kugira ngo abahe ikiganiro yabemereye ariko nyuma yo gusoza kuririmba, yahise asohoka yiruka ajya mu modoka yewe nta n’umuntu  avugishije, bahita bongera barifungirana we na Giti.

    Abanyamakuru bagerageje kubasaba ikiganiro kugira ngo batangarize abakunzi babo ibikorwa byabo ariko biranga biba iby’ubusa ahubwo bahita batsa imodoka barigendera.

    Mu gihe abanyamakuru barimo bibaza uburyo uyu muhanzi yababeshye, Chris Eazy yaje guhamagara umwe muri bo amubwira ko bahurira hanze ya Kaminuza akamuha ikiganiro.

    Abanyamakuru bahise bava kuri Main Auditorium biruka bajya kureba uwo muhanzi ngo abahe ikiganiro abahamagariye. Ikintu na none cyaje kurakaza no kubabaza abanyamakuru  ni ukuba barahageze bagasanga Chris Eazy yagiye kare.  

    Nyuma yo kurakaza abanyamakuru ku rwego rwo hejuru, bamwe bahise biyemeza guhagarika gukina ibihangano bye ku bitangazamakuru bakoreraho kugira ngo bamwereke ko atari we muhanzi wenyine uri mu Rwanda, ngo ibi bikazakorwa kugeza umuhanzi Chris abasabye imbabazi.

    Elia Anthony, umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakorera igitangazamakuru gikorera mu Karere ka Huye, Radiyo Salus, yatangaje ko akurikije uburyo Chris Eazy yabasuzuguye akabaca amazi bafashe umwanzuro ko batazongera gukina indirimbo n’imwe ya Chris Eazy kuri Radio Salus kugeza amanutse agasaba imbabazi abanyamakuru yasuzuguye muri rusange.

    Agira ati” Guhera ubu, ntabwo tuzongera gukina ibihangano by’umuhanzi Chris Eazy ku bwo kudusuzugura akaduca amazi, akatugaraguza agati nk’aho turi ubusa imbere ye. Ibi bizaba kugeza adusabye imbabazi”.

    Abanyamakuru bavuga ko ‘Iyo akoze biriya akadusuzugura akaduca amazi, aba ashaka kugaragaza ko ariwe muhanzi wenyine uri mu gihugu, kandi nyamara hari benshi bakora neza. Ntabwo kumusaba ko dukorana ikiganiro ari twebwe biba bifitiye inyungu’.

    Ku ruhande rwa Junior Giti ureberera inyungu umuhanzi Chris Eazy, mu kiganiro na InyaRwanda.com yavuze ko batanze gutanga ikiganiro kubera ubundi bugome cyangwa se akandi gasuzuguro, ahubwo ni uko Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye.

    Yagize ati” Ntabwo ari ukubasuzugura rwose, twese turabizi ko itangazamakuru ari ikintu gikomeye ku muhanzi yewe n’undi muntu uwo ariwe wese, kirazira gusuzugura itangazamakuru. Ntabwo twanze gutanga ikiganiro kubera indi mpamvu, ahubwo Chris Eazy yavuye ku rubyiniriro yasaraye, ijwi ritabasha gusohoka, niyo mpamvu twahisemo guhita tugenda kuko n’ubundi Eazy atabashaga kuvuga ‘yari yasaraye’”.

    Icyakora Junior Giti avuga ko basaba imbabazi ‘bivuye ku mutima’ abanyamakuru ‘Radiyo Salus’ baafashe icyemezo cyo guhagarika gukina ibihangano byabo ndetse n’abandi banyamakuru bose muri rusange bababajwe n’ibyabaye.

    Junior Giti ureberera inyungu za Chris Eazy, yasabye imbabazi ku byabaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139832/bamwe-biyemeje-guhagarika-gukina-indirimbo-ze-chris-eazy-arashinjwa-gusuzugura-abanyamakur-139832.html

  • Bruce Melodie yitwaje Prince Kiiz, Element as… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 nibwo umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afata rutemikirere yerekeza i Nairobi muri Kenya.

    Nk'uko inkuru ya kare ya InyaRwanda yabivugaga, Bruce Melodie yahagurutse i Kigali agiye muri Kenya kugirango asoze imishinga y'indirimbo z'abahanzi bo muri iki gihugu yatangiye barimo iyo yakoranye na Bien-Aime Baraza  wahoze mu itsinda rya Sauti Sol rikibaho n'abandi.

    Icyatunguranye ni ukuntu Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yajyanye n'umuhanga mu gutunganya amajwi y'indirimbo Prince Kiiz ugezweho cyane muri iyi minsi usanzwe anabarizwa muri Country Records agasiga Element babana muri iyi label.

    Nk'uko amashusho ya InyaRwanda abigaragaza, Bruce Melodie yahagurukanye na Producer Prince Kiiz na Jean Luc usanzwe umucungira umutekano. Usibye aba bagaragara mu mashusho, InyaRwanda yamenye ko bajyanye na Kenny Mugarura, murumuna wa Coach Gael, umushoramari muri 1:55 Am.

    Mu kwibaza impamvu Bruce Melodie yajyanye na Producer Prince Kiiza aho kujyana na Element, agatima kakubise ku magambo Bruce Melodie aherutse gutangaza kuri Element ndetse akomoza ku mpamvu yivumburiye Prince Kiiz wonka ubudacuka.

    Bruce Melodie ubwo aheruka mu kiganiro n'itangazamakuru, yabajijwe ku mpamvu abamutunganyiriza amajwi y'indirimbo bagenda bahinduka cyane yewe hakaba hari n'abo yibagirwa burundu.

    Bruce Melodie yavuze ko agenda afata umutunganyiriza imiziki mushya iyo abonye uwo bari kumwe atakimuha umwanya cyangwa se asigaye amunaniza.

     Aha Bruce Melodie yavuze kuri Piano wamuciye Miliyoni ku ndirimbo imwe muri 2015, avuga kuri Fazzo wamuzamuye avuga ko hari ibyo bapfuye, Made Beat utari ukimobonera umwanya nka mbere n'abandi. Ibintu byatumye akomoza no kuri Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere kugeza ubu.

    Bruce Melodie yavuze ko akibona Element atangiye guhuga kubera akazi kenshi, yagize impungenge ko nawe yazabura umwanya burundu, aba yishakiye umusimbura ariwe Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere.

    Bruce Melodie yagize ati 'Element nawe atangiye kumburira umwanya, nize andi mayeri, nishakira Prince Kiiz ankorera 'Funga Mcho na When She's around' ndetse ari no kunkorera kuri album.

    Icyo gihe mu 2021 ubwo Bruce Melodie yazanaga Prince Kiiz yahise asinya muri 1:55 Am, atandukana nayo ubwo yumvaga inkuru y'uko batwaye Element icyo gihe wabarizwaga muri Country Records.

    Prince Kiiz akimara kubona Element yerekeje muri 1:55 Am, yabisikanye nawe yerekeza muri Country Records ari  naho abarizwa ubu.


    Bruce Melodie yitwaje Price Kiiz asiga Element basanzwe bakorana

    https://www.instagram.com/reel/C3iLtRLolX7/?utm_source=ig_web_copy_link

    Bruce Melodie avuga ko yagabanyije umwanya aha Element ashaka undi ariwe Prince Kiiz


    Prince Kiiz niwe wegukanye igihembo cya Producer w’umwaka, ni nawe wajyanye na Bruce Melodie


    Element yasigaye ku rugo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139868/bruce-melodie-yitwaje-prince-kiiz-element-asigara-ku-rugo-139868.html

  • Kamonyi: Visi Meya yasabye Abanyamakuru gushaka inkuru aho gushaka umuntu #rwanda #RwOT

    Mu Kiganiro n'abanyamakuru, Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Itangazamakuru( Press conference) ku biro by'aka karere kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, hagarutswe ku mikoranire itari myiza aho ubuyobozi bwanenzwe kuba mu bihe bitandukanye butaragiye bubanira abanyamakuru. Yaba Meya n'abamwungirije bavuze ko bakeneye imikoranire myiza ariko kandi Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwiringira Marie Josee asaba Abanyamakuru gushaka amakuru aho gushaka umuntu, ati 'Ibyo dukora ni inyungu za rubanda, dushake amakuru nti dushake umuntu'.

    Muri iki kiganiro, Umunyamakuru Muhizi yagarutse ku mikoranire yagiye iranga ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, aho bwateshutse ku cyo bari bizeje Abanyamakuru by'umwihariko abakunze kuhakorera, ko bazajya babaha amakuru neza kandi ku gihe ariko nyuma nti barinda iryo isezerano nyamara no gutanga amakuru atari impuhwe bagiriye umunyamakuru ahubwo ariko itegeko ribigena.

    Visi Meya Uzziel Niyongira ibumoso/ Iterambere ry'Ubukungu. Dr Nahayo Sylvere/Meya. Uwiringira Marie Josee/Imibereho myiza y'Abaturage.

    Uyu Munyamakuru, yabwiye Nyobozi ko icyizere ku mikoranire n'abanyamakuru cyagiye kiyoyoka bitewe nuko kenshi bagiye binangira mu gutanga amakuru, kwanga kwitaba n'ibindi.

    Yakomeje abibutsa( Meya n'abamwungirije) ko mbere yo kuba Abayobozi b'Akarere, bose bari basanzwe babana neza n'itangazamakuru kuko yaba Meya Dr Nahayo Sylvere yabaye mwarimu muri Kaminuza ibarizwamo ishami ry'itangazamakuru, yaba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage yabaye umunyamakuru igihe kitari gito, hanyuma na Visi Meya ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yari umunyobozi w'uruganda rwa Mukunguri-MRPIC aho yakoranaga neza n'itangazamakuru. Iyo nzira banyuzemo, yabibukije ko ariyo hayaga icyo cyizere Abanyamakuru ku mikoranire myiza ndetse nabo ubwabo bakabibizeza ariko bakaza gutungurwa no gutenguhwa.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga kuri uku kunengwa ku mikoranire myiza n'Itangazamakuru, yagize ati' Njye ku bwanjye mbona dukorana neza. Iyo muduhamagaye turitaba, tukavugana tukabaha amakuru akenewe akabasha kubageraho. Ubwo wenda turaza kurebera hamwe aho bitagenze neza abantu bagerageze kuganira barebe uko byanoga kurushaho n'ubundi kunoza imikorere ni urugendo ushobora gutangira rukagenda rugira impinduka zishobora kuzamo ariko aho bitabashije kugenda neza numva ko byagombye kunoga'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage avuga kuri uku kunengwa n'Abanyamakuru, yabibukije ko hari uko itegeko rigena kubona amakuru ndetse n'igihe riteganya. Avuga ko atazi niba hari uwari wayasaba ngo igihe itegeko rigena kirenge atayahawe.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

    Yagize kandi ati' Ni ikibazo nk'Abanyamakuru mukorera mu Karere cyangwa mukorana haba ubuyobozi bw'Akarere cyangwa n'abandi bakozi b'Akarere munenga! Twaba twe nk'Abayobozi ndetse namwe nk'Abanyamakuru, ni inshingano zacu gutanga amakuru, ariko amakuru yizewe, amakuru y'ukuri, amakuru ashobora kugenzurwa koko umuntu akaba yasanga koko ayo makuru ari amakuru, wayabona mu gitangazamakuru kimwe ukayabona mu kindi cyangwa wagera no kuri terrain( aho yakuwe) ukabisangaho, niyo mpamvu gutanga amakuru habamo ubushishozi ndetse hakabamo no kugira umwanya wo kuyashaka'.

    Yakomeje agira ati' Tubijeje gukorana neza, tunazirikana nyine ko ibyo dukora ni inyungu za rubanda. Dushake amakuru nti dushake Umuntu'. Yakomeje yibutsa Abanyamakuru ko hari ubwo umuyobozi ashobora guhamagarwa asabwa amakuru akaba ari mu bindi cyangwa ntayo afite bikamusaba kubanza kuyashaka. Yibukije kandi ko haba n'ubwo umunyamakuru yahamagara umuyobozi yamenya ko arimo kumufata amajwi agahita amukupa.

    Bamwe mu banyamakuru.

    Ati' Niba ukeneye amakuru, uyakeneye ku nyungu z'Abaturage, ku nyungu z'abantu bazasoma inkuru yawe cyangwa bazumva inkuru yawe, ntabwo uyakeneye ku nyungu zawe kandi n'umuyobozi arayatanga ku nyungu z'Abaturage kugira ngo bamenye neza amakuru ku icyo kintu bakeneye kumenya ho. Ubwo rero tugiye dukorana neza, tubijeje 'Twe', ku ruhande rwanjye ndetse n'Umuyobozi w'Akarere yabibijeje y'uko bitazigera bigenda nabi'.

    Muri iki kiganiro n'Abanyamakuru, Ubuyobozi bwagaragaje ishusho rusange y'Akarere mu bimaze kugerwaho ndetse na bimwe n'ibiteganywa gukorwa mu rwego rwo gufasha umuturage kurushaho kugira imibereho myiza ariko kandi hagendewe ku cyerekezo rusange cy'Igihugu. Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye.

    Bamwe mu bayobozi b'Akarere barimo na ba Gitifu bamwe b'imirenge.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/02/19/kamonyi-visi-meya-yasabye-abanyamakuru-gushaka-inkuru-aho-gushaka-umuntu/

  • Imbamutima za Sharon Gatete uri kuminuza mu m… – #rwanda #RwOT

    Sharon Gatete ni umunyempano bidashidikanwaho kandi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yarahuye ubumenyi ku Nyundo ndetse akaba yarakujijwe n’amata y’Umwuka adafunguye dore ko avuka mu muryango w’Abatambyi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Sharon Gatete uri kubarizwa muri Kenya aho ari kwiga umuziki muri Kaminuza yitwa Daystar University, yatangiye agira ati: “Umutima wanjye wuzuye amashimwe menshi kuba album birangiye isohotse na video yayo ya mbere”. 

    Ni album igizwe n’indirimbo 8 yari imaze igihe itegerejwe cyane n’abakunzi b’uyu muramyi, ikaba yaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Benjamin Pro na Jado Keys, bose bakaba abanyeshuri biganye na Sharon Gatete ku Nyundo. 

    “Nzategereza Live Album” igizwe n’indirimbo 8 arizo; “Nzategereza live version”, “Ibuka”, “Emmanuel”, “Rwanda Shima Imana”, “Inkuru nziza”, “Inzira, Ukuri n’Ubugingo” ft Ngenzi Jonathan, “Ntutinye” ft Les Gatete (Her sisters) na “Nabonye umukunzi mwiza hymn” ft Rhodah A, Merci worshipper, Jazivah J na Favor Genevieve.

    Sharon Gatete wakuriye muri Kingdom of God Ministries, ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye, avuga ko byamugora gushimira abantu abavuze mu mazina ku bw’uruhare bagize kuri Album ye. Ati: “Gushimira ntoranya birangora ariko ndashimira cyane Imana yo isohoza amasezerano kandi yatugiriye ubuntu bwo kuyikorera”.

    Yanashimiye umuryango we cyane “ababyeyi banjye n’abavandimwe cyane”, ashimira Urugero Medi Group cyane cyane umuyobozi wayo Ntamvutsa Arnaud Paul n’umuryango we “basunitse career yanjye kuva natangiye”, ashimira YB Foundation, RSAM (Nyundo school of music), L’Espace n’itorero rye Revival Temple.

    Sharon Gatete yishimiye cyane gushyira hanze Album ye ya mbere

    Sharon yavuze ko ashimira kandi inshuti ze za hafi zahagararanye nawe cyane mu gukora iyi Album, ashimira Kingdom of God Ministry, abashumba benshi muri Kigali bahagararanye nawe biciye mu babyeyi be b’abashumba, Director Musinga, Producer Benjamin.

    Yunzemo ati “Ndashimira cyane uwo bita Jado Keys na Ngenzi Jonathan ari bo twahagararanye guhera muri composition y'indirimbo, arrangements, practice direction, mpaka kuri ‘Live recording’ ndetse na production iba mbere y'uko zisohoka, nkasoza nshimira Esther College Scholarship Program ibarizwa muri Africa New Life Ministries”.

    Mu mezi 9 ashize ni bwo Sharon Gatete yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Umukunzi”. Yakiriwe neza dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 43 kuri Youtube. Yakurikijeho “Nzategereza” ari nayo yitiriye Album ye ya mbere y’indirimbo 8 zabimburiwe na “Kumbuka” [Ibuka] yageze kuri Youtube kuwa 16 Gashyantare 2024.

    INKURU WASOMA: Sharon Gatete ufite inzozi zo gukomeza kwiga muzika kugera kuri PhD agiye gukora igitaramo cya mbere

    Sharon ati “Indirimbo zanjye zose zamaze kugera kuri ‘Digital platforms’ za audio zose, video nazo ndimo ndagenda nzibaha kuri YouTube imwe imwe, ni ukuguma bakurikirana uko video zisohoka, hanyuma uburyo bwo kunshyigikira n’ubu; World Remit: +250781700500, Equity bank: 4013112102779 na Momo Pay Code: *182*8*1*631608#”.

    Yikije ku ndirimbo “Umukunzi” yamwinjije mu muziki nk’umuhanzi wigenga, ahishura ko ivuga “kuri experience nagize kuva namenya urukundo rw’Imana nizera ko n’undi wese ari ko arubona”. Yavuze ko “Nzategereza” ishishikariza abayumba gutegereza ku Mana bakomeye kandi baturije mu kuyizera, “ivuga no kubuhamya bwanjye ku bijyanye nabyo”.

    Sharon Gatete wakuriye muri Kingdom of God yakiriwe neza nk’umuhanzi wigenga

    Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka ariko wagutse cyane mu mpano no mu buhanga mu kuririmba, avuga ko abizi neza ko Imana yamuhamagaye ikamuha impano z’umuziki kugira ngo azikoreshe ayikorera. Yongeyeho ko yamuhaye urukundo rw’umuziki kandi “inyobora kuwiga kugira ngo nzawukore mu buryo butandukanye”.

    Kuba akora umuziki yaranawize muri Kaminuza, yavuze ko mu mboni ze ari ukugira ngo azaheze inguni zose mu guhesha izina ry’Imana icyubahiro. Yongeyeho ko ari “ubuntu buhebuje kuba ari njye yahitiyemo ikintu gikomeye nk’icyo noroheje cyane”.

    Sharon Gatete avuga ko mu myaka icumi iri imbere yibona “ari umunyarwandakazi w’umunyamuziki ku rwego mpuzamahanga, kandi ufite benshi cyane cyane abana n’abagore bavurwa n’ibyo Imana yamushyizemo, uteye Ishema Imana, igihugu cye ndetse n’umuryango we”.

    Sharon Gatete ni umunyarwandakazi w’umunyamuziki wa kinyamwuga, wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Avuka mu muryango w’abana 5, akaba ari uwa 2. Babiri muri barumuna be nabo bararirimba, bakaba banafitanye ‘Collabo’ kuri album ye ya mbere. Indirimbo yitwa “Ntutinye” ya Luc Buntu basubiyemo. 

    Avuka ku babyeyi babiri b’abashumba [ni abapasiteri] ari bo Pastor Godfrey Gatete na Pastor Peace Gatete, bayoboye itorero Revival Temple church riba mu mujyi wa Kigali i Remera muri Ruturusu ya 2, akaba ari naho ateranira igihe cyose ari mu Rwanda. 

    Amaze igihe kirenga ikinyacumi akorera Imana mu muziki ariko mu matsinda nka Kingdom of God Ministry yajyanywemo na mubyara we, ndetse no muri Urugero Music Academy yajyanywemo n’amarushanwa yabo yatsinze, akaba ari aho 2 yagiye amenyekanira cyane.

    Sharon Gatete avuga ko azakomeza kwiga umuziki kugeza abonye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD)

    Sharon Gatete yatangiye umuziki we ku giti cye mu mwaka wa 2023 mu kwa Gicurasi. Muri Gashyanare uyu mwaka ni bwo yateye intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki ashyira hanze album ye ya mbere yise “Nzategereza”.

    Ni Album yakoze nyuma yo gusoza amasomo y’umuziki mu ishuri rya Nyundo School of Music ryimukiye i Muhanga rikaba risigaye ryitwa “Rwanda School of Creative Arts and Music”. Ni nyuma kandi yo gutangira kaminuza muri ‘B.A in Music’ mu gihugu cya Kenya muri kaminuza yitwa Daystar University. 

    Sharon avuga ko abo yagarutseho bose basobanuye ikintu gikomeye mu muziki we. Ati “Mboneraho no gushimira abo mvuze bose muri Biography yanjye kuko bafite uruhare runini mu ho ngeze uyu munsi, nterwa imbaraga n’ishema no kugaragirwa n’urukundo n’imbaraga zabo”.

    Sharon Gatete ashoye imiziki mu muziki wa Gospel kuko avuga ko azawukora ubuzima bwe bwose. Aherutse kubwira inyaRwanda ko afite inzozi zo kwiga umuziki kugera kuri PhD. Amashusho y’indirimbo ye “Kumbuka” yabimburiye iziri kuri Album ya mbere, yafatiwe mu gitaramo yakoze kuwa 03/08/2023 ku Kacyiru kuri L’Espace. 

    REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “KUMBUKA” (IBUKA) YA SHARON GATETE

    Sharon yifuza kuzajya aririmba abantu bagakira indwara zitandukanye

    “Iyaguhaye umwana we Yesu ntacyo yakwima na kimwe” Sharon mu ndirimbo “Ibuka”

    Yashyize hanze Album iriho indirimbo yakoranye n’abavandimwe be

    Indirimbo akomeje gushyira hanze uhereye ku ya mbere kugeza ku iheruka “Kumbuka” ziri kwerekwa urukundo rwinshi

    Sharon Gatete ni umwe mu bagize itsinda Kingdom of God Ministries ribarizwamo amazina azwi nka Yayeli na Kadogo

    Indirimbo ye “Kumbuka” (Ibuka) yaryoheye benshi nk’uko bigaragara mu barenga 110 bayitanzeho ibitekerezo

    Sharon avuka ku babyeyi b’Abapasitori bakaba bamushyigikiye cyane mu muziki 

    Amashusho y’indirimbo agiye gushyira hanze mu bihe biri imbere yose zafatiwe mu gitaramo yakoze mu 2023 kuri L’Espace

    REBA INDIRIMBO “UMUKUNZI” SHARON GATETE YATANGIRIYEHO

    REBA INDIRIMBO “NZAEGEREZA” SHARON GATETE YAHERUKGA GUSHYIRA HANZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139853/imbamutima-za-sharon-gatete-uri-kuminuza-mu-muziki-washyize-hanze-album-ya-mbere-video-139853.html

  • #TdRwanda2024:Umunya Israel yatwaye agace Muhanga-Kibeho #rwanda #RwOT

    Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho

    Umukino w'amagare umaze kwigarurira imitima y'abatari bake mu Rwanda, hose baba buzuye baje kwihera ijisho.

    Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

     

    The post #TdRwanda2024:Umunya Israel yatwaye agace Muhanga-Kibeho appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/02/19/tdrwanda2024umunya-israel-yatwaye-agace-muhanga-kibeho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tdrwanda2024umunya-israel-yatwaye-agace-muhanga-kibeho

  • U Rwanda rurashinja Amerika kugira indimi nyinshi ku kibazo cya RD Congo #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisobanuro ku kwivuguruza kwayo ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Ni nyuma y'aho tariki ya 17 Gashyantare 2024 ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n'amahanga byongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bikarusaba gukura ingabo zarwo bihamya ko ziri muri RDC.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ubutumwa bwatangajwe n'ibi biro bya Amerika bwirengagiza ibimenyetso byose byo muri RDC birimo imikoranire y'igisirikare cy'iki gihugu n'umutwe wa FDLR, bigamije kuruhungabanya, kandi ko harimo ukuvuguruzanya na gahunda y'ibiro by'ubutasi bwa Amerika yo mu Ugushyingo 2023.

    Yagize iti 'Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n'Ibiro bya Amerika by'Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.'

    Yaboneyeho gusaba ibisobanuro kugira ngo hamenyekane niba harabayeho ukwisubiraho. Iti 'U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk'uko bikwiye.'

    Gahunda y'ubu butasi yari iyo gufasha u Rwanda na RDC guhosha umwuka mubi, gukemura impamvu muzi y'umutekano muke muri iki gihugu no kugabanya ingabo ziri ku mipaka mu rwego rwo gukumira ibyago by'intambara hagati y'impande zombi no guhana agahenge hagati y'umutwe wa M23 na Leta ya RDC.

    Nk'uko u Rwanda rwabigaragaje kenshi, umuzi w'ibibazo byo muri RDC ni umutwe wa FDLR uhabwa ubufasha n'ubuyobozi bw'iki gihugu, nyamara ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w'Igihugu.

    Guverinoma y'u Rwanda yashimangiye ko umutwe wa FDLR washyizwe na Amerika ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba ukorana byeruye na Leta ya RDC kandi ko ubu bufatanye bubangamiye umutekano warwo.

    Iti 'Abayobozi ba Leta n'aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu bwirinzi bwarwo.'

    U Rwanda rwasabye Leta ya RDC guhagarika bidasubirwaho imikoranire yayo na FDLR, uyu mutwe ukamburwa intwaro, ugacyurwa mu Rwanda. Rusobanura ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma umutekano warwo wizerwa, bukanatanga icyizere cy'uko ubumwe bwaharaniwe n'Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.

    The post U Rwanda rurashinja Amerika kugira indimi nyinshi ku kibazo cya RD Congo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/02/19/u-rwanda-rurashinja-amerika-kugira-indimi-nyinshi-ku-kibazo-cya-rd-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rurashinja-amerika-kugira-indimi-nyinshi-ku-kibazo-cya-rd-congo