Blog

  • Umugore wa Cristiano yamuritse imideri aseru… – #rwanda #RwOT

    Guhera taliki 28 Gashyantare kuzageza taliki 05 Werurwe 2024 i Paris muri mise ya Palais de Tokyo hari kubera ibirori byo kumurika imideri bizwi nka Fashion Week.

    Ibi birori bikunze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye. Mu ijoro ryakeye byitabiriwe n’Umunya-Espage Georgina Rodriguez ndetse akaba n’umugore w’umwe mu bakinnyi badasanzwe ku Isi, Cristiano Ronaldo.

    Uyu mugore w’imyaka 30 yakoze ibintu byavugishije benshi aseruka yambaye ikanzu y’umutuku ikoze mu mwambaro, umugabo we yakinanye muri Manchester United mbere yo kwerekeza muri Real Madrid muri 2009.

    Uyu mwambaro wari ukozemo ikanzu ndende igera ku birenge mu gihe imbere hari handitse nimero 7 n’izina Cristiano.  Warunariho umukono w’uyu mukinnyi kuri izo nimero yambaraga n’ubundi akiri mu ikipe y’amashitani atukura.

    Ntabwo ari ibi gusa kubera ko n’inyuma mu mugongo naho hari harimo umukono we ndetse hariho n’amagambo y’urukundo agira ati “Ku bw’urukundo rw’ubuzima bwanjye”.

    Iyi kanzu yari yambawe na Georgina Rodriguez usanzwe amurika imideri,  yakozwe n’inzu izwi cyane mu gukora ibijyanye n’imyambaro n’imideri muri rusange ya Vetements.

    Georgina Rodriguez wamuritse imideri mu buryo budasanzwe yambaye ikanzu ikoze mu mwambaro w’umugabo we 

    Mu mugongo hari handitse amagambo y’urukundo ndetse n’umukono wa Cristiano Ronaldo 

    Ubwo Georgina Rodriguez yaserukaga ku itapi itukura

    Imbere hari hariho izina Ronaldo ndetse kuri nimero 7 hariho n’umukono we

    Georgina Rodriguez yavugishije benshi 

    Georgina Rodriguez yerekanye ko urukundo rwe na Cristiano Ronaldo ari nta makemwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140293/umugore-wa-cristiano-yamuritse-imideri-aserukana-ikanzu-ikoze-mu-mwambaro-wumugabo-we-amaf-140293.html

  • Gen. Kainerugaba yagiranye ibiganiro n’itsind… – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ritegerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 ahitwa Kololo Independence Grounds mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

    Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Gen. Muhoozi yavuze ko yishimiye kwakira iri tsinda ryamamaye mu muziki. Abifuriza ishya n'ihirwe mu gitaramo bakorera i Kampala, kandi abasaba kuzasura ibyiza nyaburanga birimo na Pariki z'igihugu. Ati 'Ndashimira abagize uruhare mu gutegura iki gitaramo.'

    Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bisobanura iki gitaramo cya UB40 muri Uganda nk'umurongo mwiza wo guhuza umuco n'umuziki w'injyana zinyuranye.

    Iki gitaramo cyiswe 'Nobody can stop Reggae' cyateguwe bigizwemo uruhare na Next Media Services Company.

    Ubwo iri tsinda ryageraga ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Entebbe International Airport, ryakiriwe n'abantu benshi biganjemo abakunzi babo.

    Iki gitaramo bagiye gukora cyubakiye ku mudiho wa Reggae, baragihuriramo n'abandi bahanzi bo muri Uganda barimo: Rema Namakula, Bebe Cool, Vampino, Weasel, Navio, Abeeka Band, Vinka, Party Pipo, and Don Naselow n'abandi.

    Iri tsinda riyobowe na Alistair Ian Campbell wavutse ku wa 15 Gashyantare 1959. Ni umunyamuziki w'Umwongereza wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, kandi yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo binyuranye iri tsinda ryagiye rikora.

    UB40 ifite amateka akomeye mu muziki, kuko bafite agahigo ko kuba baragurishije ibihangano byabo byinshi hirya no hino ku Isi, kandi bakoze ibitaramo bitabarika kuva mu myaka 30 ishize bihuje nk'itsinda.

    Mu 2008, Campbell wari umuyobozi w'iri tsinda yarivuyemo kubera kutumvikana na bagenzi be, icyo gihe yavuyemo ari kumwe n'umucuranzi Mickey Virtue.

    Mu 2014, Campbell yatangaje ko agarutse mu itsinda, ari kumwe na Terence Wilson [Astro] waje kwitaba Imana mu 2021.

    Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka 'That Look in Your Eye”; “Let Your Yeah Be Yeah”, “Somethin’ Stupid”, “Hold Me Tight”, “Would I Lie to You”, “Running Free”, “Out from Under”, “Carrie Anne”;

    Red Wine, I Got You Babe, Please Don't Make Me Cry, Always There, Many Rivers to Cross, Can't Help Falling in Love, Kingston Town n'izindi.

    Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye UB40 mbere yo gutaramira i Kampala

    Gen Muhoozi Kainerugaba yifurije itsinda rya UB40 riyobowe na Ali Campbell kugirira ibihe byiza muri Uganda


    UB40 yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Red Wine' n'izindi zinyuranye


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RED WINE' YA UB40

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I CAN'T HELP' YA UB40

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140298/gen-kainerugaba-yagiranye-ibiganiro-nitsinda-ub40-mbere-yo-gutaramira-i-kampala-amafoto-140298.html

  • Celstin yavuze impamvu yahisemo Sunrise FC mbere ya Rayon Sports, ibyo kuba yicuza kudakinira iyi kipe y’abafana benshi #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Etoile del’Est, Ndayishimiye Celestin yavuze ko kuba yarahisemo kwerekeza muri Sunrise FC kandi na Rayon Sports yaramwifuzaga, impamvu ari uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza byose.

    Muri Kamena 2020 ni bwo Ndayishimiye Celestin ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza yatandukanye na Police FC yerekeza muri Sunrise FC y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

    Icyo gihe yerekeje muri iyi kipe na Rayon Sports imwifuza ngo aze abisikane na Rutanga Eric wari umaze kujya muri Police FC kumusimbura, gusa amahitamo ye yamwerekeje muri Sunrise FC.

    Abantu benshi batunguwe n’amahitamo ye cyane ko Sunrise na Rayon Sports ari amakipe abiri atandukanye cyane yaba ku bushobozi ndetse n’amateka.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Celestin yavuze ko impamvu yahisemo Sunrise ari uko yamwegereye mbere bakaganira kandi ikamuha ibyo yifuzaga byose asanga atayihemukira ngo ayitere umugongo ajye muri Rayon Sports.

    Ati 'buriya umuntu ukuvugishije bwa mbere ni umuntu uba waragukurikiranye kuva shampiyona itangiye kugeza irangiye, rero iyo umuntu aguhaye umwanya we, akakwereka ko muri kumwe ni cyo kintu gishobora kuba cyakwemeza na we kuba wamuha umwanya wawe. Sunrise yaranyegereye iranganiriza impa ibyo nifuzaga ni ko guhitamo kuyijyamo niregangije Rayon Sports.'

    Abajijwe niba nyuma yo kugera muri iyi kipe, atarigeze yicuza kuba atarasinyiye Murera, yavuze ko iyo yamaze gufata icyemezo aba yagifashe byagenda nabi cyangwa se neza atajya yicuza.

    Ati 'njyewe ukuntu mu bizima bwanjye nteye, n’uko mbayeho, ikintu nkoze ngishaka nirinda kwicuza. Nta kintu nigeze nicuza.'

    Ndayishimiye Celestin yakiniye Sunrise FC umwaka umwe, ubwo yari imanutse mu cyiciro cya kabiri yahise yerekeza muri Etoile del’Est agikinira kugeza uyu munsi.

    Ndayishimiye Celestin yavuze ko atari gukwepa Sunrise FC kuko yari yamuhaye ibyo yifuza byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/celstin-yavuze-impamvu-yahisemo-sunrise-fc-mbere-ya-rayon-sports-ibyo-kuba-yicuza-kudakinira-iyi-kipe-y-abafana-benshi

  • “Tuzakora ibishoboka byose dutsinde APR FC” Umutoza wa Rayon Sports yatangaje uburyo yiteguye kubabaza Nyamukandagiramukibuga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufaransa Julien Mette utoza Rayon Sports yatangaje uburyo yiteguye kubabaza APR FC kuko adashaka ko izamutsinda mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona.

    Ubwo yari mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2024, yatangarije umunyamakuru wa Ishusho Tv, Faustinho Simbigarukaho dukesha iyi nkuru ko niyo Rayon Sports itatwara igikombe ariko yiteguye kuzatsinda APR FC mu mukino yo kwishyura ya Shampiyona.

     

     

    Source : https://yegob.rw/tuzakora-ibishoboka-byose-dutsinde-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-yatangaje-uburyo-yiteguye-kubabaza-nyamukandagiramukibuga-videwo/

  • Heritier Nzinga Luvumbu yasinye mu ikipe nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Heritier Nzinga Luvumbu uheruka gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda ariko yarahanwe na FERWAFA amezi 6, yamaze gusinyira imbanziriza masezerano na AS Vita Club y'iwabo muri DR Congo.

    Uyu mukinnyi yavuye mu Rwanda muri uku kwezi kwa Gashyantare nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports kubera kwigaragaza nk'uvanga siporo na politiki.

    Yabikoze mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 20 wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yatsinzemo Police FC 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu.

    Source : https://yegob.rw/heritier-nzinga-luvumbu-yasinye-mu-ikipe-nshya/

  • Amakuru mashya kuri Prince Rudasingwa uherutse kugwa mu kibuga agahita ajyanwa kwa muganga CHUK yataye ubwenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Prince Rudasingwa wa Rayon Sports arimo koroherwa kuko ubu yagarutse mukazi nubwo asa n'ugifite ibikomere mu maso.

    Uyu musore yari yakomerekeye mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo 1-0 na Musanze Fc ku wa Gatanu ajyanwa kwa muganga CHUK yataye ubwenge.

    Kuri uyu Gatanu tariki 1 Werurwe 2024, yagaragaye mu Nzove ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Rayon Sports barimo bakora imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuri-prince-rudasingwa-uherutse-kugwa-mu-kibuga-agahita-ajyanwa-kwa-muganga-chuk-yataye-ubwenge/

  • INTWAZANGABO Z'U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE. #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'Abarundi bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa congo Felix Tshisekedi mu ntambara n'inyeshyamba za M23.

    Abasirikare b'abarundi bahahuriye n'uruva gusenya kuko boherejwe ku gahato, ababyanze bamwe barishwe abandi barafungwa.

    Ibi bikomeje guteza impagarara n'impaka muri iki gihugu gikomeje gukaza mu iteranyuma. Abarundi benshi baburiye ababo mu ntambara Perezida Neva yishoyemo atayishoboye, bakomeje kwibaza ibibazo batabonera ibisubizo cyane ko uwakabashubije ahubwo abishongoraho

    Abakenguzamateka berekana ko abasoda b'Abarundi bahatiwe kugira uruhare mu ntambara ya Kongo.
    Byongeye kandi, bavuga ko abo basirikare bashyirwa imbere kurusha bagenzi babo bo muri Kongo, aho usanga babwirwa n'abo bagiye gutabara ko aribo bahembwa menshi bakwiye gutega agatuza kagahondwa.

    Intwazangabo z'uburundi zoherejwe muri iki gihugu zidafite imyitozo ikwiriye umusirikare woherezwa ku rugamba, ndetse nta n'intwaro zikwiriye guhangana n'intare z'intarumikwa z'i Sarambwe.

    Izo mbogamizi zose iyo zigaragarijwe Perezida Ndayishimiye, abwira imiryango yabuze ababo ko basinyiye gupfa ubwo binjiraga mu gisirikare cy'u Burundi, akanarenzaho kubihanangiriza kudakomeza kwivanga mu bitabareba.

    M23 yerekanye abasirikari b'Abarundi bafashwe, maze birushaho kurakaza imiryango yabo yasigaye i Burundi. Perezida Ndayishimiye yabajijwe iki kibazo maze asubiza ko abo babonye berekanwa mu binyamakuru atari abasirikare b'u burundi ahubwo ari inyeshyamba za RED Tabara ngo bagiye muri M23.

    KUKI NEVA AKOMEJE KOHEREZA ABASIRIKARE B'U BURUNDI MU IBAGIRO?

    U Burundi bwabanje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rw'umuryango w'Afrika y'uburasirazuba (EAC).
    Izi ngabo zaje kwirukanwa na Tshisekedi washinje kubahiriza amasezerano yasinye azishinja ko zitarwanya M23 yamunaniye.

    Hagati aho Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida w'u Burundi (accords bilaterale) maze bemeranywa ubufatanye bwo kurwanya M23.
    Perezida wa congo yemeye ko azajya yishyura kuri buri musirikare amadolari ibihumbi bitanu (5000$).
    aya mafaranga yishyurwa umusirikare woherejwe muri congo, ntamugeraho kuko uretse amadolari 300 ahabwa umusirikare w'u Burundi buri kwezi, asigaye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n'umuryango we.

    Ukomoje kuri iki kibazo wese, Perezida Ndayishimiye amusamira hejuru akamushinja guhungabanya umutekano.

    The post INTWAZANGABO Z'U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/intwazangabo-zu-burundi-zishiriye-muri-congo-naho-perezida-ndayishimiye-ati-nicyo-baremewe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=intwazangabo-zu-burundi-zishiriye-muri-congo-naho-perezida-ndayishimiye-ati-nicyo-baremewe

  • Abajura biba telephone RIB yabahagurukiye! RIB yashyikirije abaturage telefone 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwashyikirije abaturage telefone 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa.

    Abafatiwe muri ubwo bujura bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira no guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa.

    RIB igira inama abagura telefone zakoze bakabanza gushishoza bakamenya aho zivuye kuko zikunze kuba ari injurano.

    Source : https://yegob.rw/abajura-biba-telephone-rib-yabahagurukiye-rib-yashyikirije-abaturage-telefone-160-zari-zaribwe-mu-bihe-bitandukanye-zigahindurirwa-ibirango-nyuma-zikajya-gucuruzwa-amafoto/

  • Abateguye Miss Black na Mister Rwanda basub… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ku muntu ukurikirana imyidagaduro mu Rwanda, arimo kubona inkuru ivuga ku irushanwa ry'ubwiza rya 'Miss Black Festival' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya  mbere.

    Ku wa 15 Gashyantare 2024 ni bwo Imanzi Agency Ltd yatangaje ku mugaragaro ko irushanwa ry’ubwiza rya ‘Miss Black Festival’ rigiye kubera mu Rwanda. Kuva ku wa 16 Gashyantare 2024, abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bari bemerewe kwiyandikisha.

    Imanzi Agency Ltd yatangaje ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa b’abirabura ndetse ko uzegukana iri kamba azahembwa Miliyoni 15 Frw mu gihe ibisonga bibiri bizahabwa Miliyoni 5 Frw buri umwe.

    Icyakora nubwo uyu mushinga wa ‘Miss Black’ ugeze aho utangiye, abasore bitabiriye ‘Mister Rwanda’ yateguwe n’iyi ‘Imanzi Agency Ltd’ bavuga ko bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete, bavuga ko yabariganyije amafaranga n’umwanya bafashe.

    Soma inkuru bifitanye isano

    Mu kiganiro Moses Byiringiro uyobora ‘Imanzi Agency Ltd’ yagiranye na InyaRwanda, yasubije abo basore 18 bageze mu cyiciro cya ‘Mister Rwanda’ bavuga ko bashaka kujyana ikirego mu nkiko, ababwira ko ataribo bahagaritse uyu mushinga ahubwo ari ababafite mu nshingano.

    Moses abajijwe icyo asubiza aba basore , yagize ati “Tujya gutegura igikorwa cya Mister Rwanda twahawe uburenganzira n’urwego rw’Igihugu rudufite munshingano, ari narwo rwaduhagaritse, bitewe nuko amarushanwa yose y’ubwiza yabaye ahagaze, bityo tukaba dutegereje kugeza igihe ibyo bikorwa bizakomorerwa. Murakoze”.

    Moses kandi yakomeje agira ati “Bityo igihe cyose tuzakomorerwa twiteguye gukomeza”.

    Icyakora ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yamubazaga niba ‘Miss Black Festival’ yo baremerewe kuyitegura cyangwa se izaba nka bashiki bayo, yanze kugira icyo abivugaho.

    InyaRwanda kandi yagerageje kuvugisha muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ngo imenye niba amarushanwa y’ubwiza yarakomorewe muri rusange cyangwa se niba ayemewe ari ayaba arimo abanyamahanga nk’uko ‘Miss Black Festival’ imeze, ntibyadukundira.

    Aba basore bavuga ko irushanwa ryahagaze bageze mu cyiciro cya nyuma kandi ko bari bamaze gutorwa n’abantu benshi barimo inshuti, abavandimwe n’abakunzi babo, bityo ko igihe umushinga nk’uyu  uhagaze, bari kumenyesha aba basore byanaba ngombwa bagahabwa amwe mu mafaranga yari yabatoye.

    Bavuga ko ubu bigoye kumenya irengero ry’aya mafaranga kuko n’urubuga batorerwagaho rwavuyeho, ahubwo ngo bagatungurwa no kubona abateguraga iri rushanwa bagiye gutegura rigenzi ryaryo.



    Abateguye Miss Black na Mister Rwanda bavuga ko biteguye gukomeza iyi mishinga yombi igihe baba babyemerewe n’ababifite mu nshingano


    Abasore 18 bavuga ko bagiye kujyana mu nkiko abategura ‘Miss Black’ banateguye ‘Mister Rwanda’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140282/abateguye-miss-black-na-mister-rwanda-basubije-abashaka-kubajyana-mu-nkiko-140282.html

  • Kiyovu Sports yatsinze Police yuzuza imikino 8 idatsinda, Etoile del’Est izukira kuri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 maze iyi kipe y’abashinzwe umutekano yuzuza imikino 8 muri shampiyona idatsinda.

    Police FC yari itaratsinda umukino n’umwe kuva imikino yo kwishyura ya 2023-24, yari yasuye Police FC mu mukino w’umunsi wa 23.

    Hakiri kare ku munota wa 3, Ndizeye Eric yatsindiye Kiyovu Sports ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Ku munota wa 9, Leku Alfred yabonye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    Hakizimana Muhadjiri yaje kubona kufura ayiteye Patrick na we ayishyira muri koruneri.

    Ku mupira wazamukanywe neza Nshuti Dominique Savio, Djibrine Akuki yishyuriye Police FC ku munota wa 41. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Ku makosa y’ubwugarizi bwa Police FC, Leku Alfred yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kabiri.

    Kiyovu Sports wabonaga iri mu mukino neza, yabonye andi mahirwe ariko abakinnyi barimo Kilongozi bagorwa no kuyabyazaa umusaruro. Umukino warangiye ari 2-1.

    Undi mukino w’umunsi wa 23 wabaye, Etoile del’Est yatsinze AS Kigali 1-0.

    Gahunda y’umunsi wa 23

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024

    AS Kigali 0-1 Etoile del’Est
    Kiyovu Sports Police FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024

    Bugesera FC vs Mukura VS
    Gorilla FC vs Amagaju FC
    APR FC vs Etincelles FC
    Musanze FC vs Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024

    Gasogi United vs Marines FC
    Sunrise FC vs Rayon Sports

    Kiyovu Sports yatsinze Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsinze-police-yuzuza-imikino-8-idatsinda-etoile-del-est-izukira-kuri-as-kigali