Blog

  • Mu Rwanda habereye impanuka iteye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, Ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y'agaciro cyagwiriye abantu batatu umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bavuyemo ari bazima.

    Iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana Saa Tanu zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.

    Iki kirombe gisanzwe gicukurwamo na Sosiyete ya Trinity Musha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ahagana saa Tanu aribwo iki kirombe cyagwiriye abantu.

    Batatu bari binjiyemo hasi, ubutabazi ngo bwahise bukorwa vuba na bwangu bose bakurwamo ari bazima gusa umwe yahise ahasiga ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-habereye-impanuka-iteye-ubwoba/

  • Killer Man agaragiwe n’abarimo umunyamakuru Fuade, Rocky Kirabiranya yakoze ubukwe n’umugore we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man yasabye anakwa umugore we Shemsa.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 ubera muri Romantic Garden ku Gisozi.

    Nyuma yo gusaba no gukwa hakurkiyeho kwiyakira aho na byo bigomba kubera muri Romantic Garden.

    Intore Masamba, akaba ari we wasohoye umugeni ni mu gihe itorero Inganzo Ngari ari ryo ryasusurukije ababwitabiriye.

    Killer Man akaba yari agaragiwe na benshi mu byamamare nk’umunyamakuru Uwihanganye Fude wari parrain, yari yambariwe kandi n’abandi barimo Dr Nsabi, Rocky Kirabiranya, Mitsutsu, Bamenya, Regis n’abandi.

    Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe na benshi mu bakinnyi ba Sinema Nyarwanda basanzwe bakorana bya hafi na Killer Man barimo Nyambo, Aisha n’abandi.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana mu Musigiti wo kwa Kadafi icyo Abayisilamu bita 'Kufunga Ndoa’.

    Nyuma yo kuva mu Musigiti bahise bajya gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

    Killer Man na Shemsa bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

    Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ‘My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

    Killer Man n’abasore bamwambariye

    Killer Man n’umugore we bari bishimye

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/killer-man-yasabye-anakwa-umugore-we

  • Abasirikari b'Afrika y'Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo #rwanda #RwOT

    Nyuma ya babiri(2) baguye ku rugamba mu kwezi gushize, binavugwa ko mu by'ukuri abapfuye ari benshi kurusha abatangajwe, abandi 2 nabo bamaze gutakaza ubuzima mu mujyi wa Goma.

    Itangazo ry'ubuyobozi bw'ingabo muri Afrika y'Epfo riravuga ko abo basirikari barasanye ubwabo, barapfa.

    Amakuru atugeraho aravuga ko baba bapfuye indaya.

    Uretse ko abasirikari b'iki gihugu bavugwaho ubunyamwuga buke, aboherejwe muri Kongo bo nta na 'Morale' kuko batazi icyo barwanira.

    Iyo Nelson Mandela aza kuba akiriho yari guterwa agahinda n'uburyo Afrika y'Epfo, by'umwihariko Ishyaka ANC, biyobowe, dore ko ngo umwiryane na ruswa bivuza ubuhuha.

    Kimwe mu bimenyetso ni ubushyamirane butuma n'ingabo zigera aho zisubiranamo.
    N'akataraza kari mu nzira!

    The post Abasirikari b'Afrika y'Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abasirikari-bafrika-yepfo-bakomeje-gusiga-ubuzima-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-bafrika-yepfo-bakomeje-gusiga-ubuzima-muri-kongo

  • “Ubuse nanze gukina ndi muzima ? Abayobozi ba Rayon Sport ni abagome barantereranye banga kumvuza ndwaye” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'Umurundi Aruna Mussa Majaliwa ukinira Rayon Sport kuri ubu yagarutse mu myitozo nyuma y'igihe atagaragara mu b'imbere.

    Uyu mukinnyi yamaze igihe atari mu kibuga kubera impamvu z'uburwayi nkuko abivuga gusa bamwe bakavuga ko ari we utarashakaga gukina, ndetse n'ibindi byinshi byagiye bivugwa.

    Gusa uyu mukinnyi yatangaje ko mu gihe yari arwaye yatereranywe n'ubuyobozi bwa Rayon Sport kandi yari akeneye ubufasha.

    Uyu mukinnyi avuga ko kandi akunda Rayon Sport ndetse ko adateze kuyivamo kuko afite amasezerano y'imyaka 2, Aruna ati' Sinzava muri Rayon Sport kuko mfite amasezerano y'imyaka 2 , kereka yo itanshaka'.

    Akomeza avuga ko kandi abavuga ko yanze gukina atari byo kuko nawe atanze gukina kandi ari muzima , dore ko nawe atari yanze ako gahimbaza musyi gahabwa abandi.

     

    Source : https://yegob.rw/ubuse-nanze-gukina-ndi-muzima-abayobozi-ba-rayon-sport-ni-abagome-baranereranye-banga-kumvuza-ndwaye/

  • Zari ari kubagwa nta kinya ku bw’ikosa rikome… – #rwanda #RwOT

    Ni intambara y’amagambo ikomeye iri kubera ku mbuga nkoranyambaga dore ko aba bagore bose bafite abantu benshi babakurikira. Kuri ubu abantu batangiye kugira ubwoba kuko biri gufata indi ntera hakazamo n’inzangano za kera aba bagore bari bafitanye.

    Bijya gutangira Zari niwe washoje intambara abwira uyu munyamakuru witwa Mangi Kimambi ko ibyo yakoze ari amafuti akomeye ku bwo gushukisha umugabo we amafaranga kugira ngo amukuremo amabanga yabo y’urugo, ibintu bitari byo kuko ari ukwinjirira mu buzima bwite bwa muntu.

    Uyu munyamakurukazi nawe mu mujinya mwinshi cyane yasubije Zari ko ibyo bitamureba na gato kuko we icyo ashinzwe ari ugutangariza amakuru ashyushye abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo nawe bikaba bimuzanira inyungu z’amafaranga.

    Intambara y’amagambo yarakomeje kugeza ubwo Zari akoze ikosa rikomeye ryo kubwira Mangi Kimambi ko afite ihungabana ndetse ko akwiriye n’amasengesho kuko uko bigaragara afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, bityo ko abantu bamuri hafi byaba byiza bamukurikiranye bakamwitaho.

    Uyu mugore nawe mu burakari bwinshi cyane nta gutinzamo dore ko kugeza ubu ari kugereranya imiterere ya Zari n’agasimba kitwa ‘Urutozi’, yahise amushyra kuri konti ye ya Instagram maze aramubwira induru ziravuga abantu bagera aho bagirira Zari  impuhwe.

    Uyu munyamakuru yagize ati” Buretse gato, uravuze ngo nkeneye amasengesho kuko bigaragara ko mfite ibibazo byo mu mutwe?. Irebe neza hagati yawe nanjye, ninde ufite ibibazo byo mu mutwe?. Wowe urifata ukaryamana n’umwana muto ungana n’abahungu bawe, ukamwita umugabo wawe warangiza ngo ubwo nta bibazo byo mu mutwe ufite?”.

    Yakomeje agira ati” Urimo kumbwira ngo mfite ihungabana mu gihe wowe uri kujya gushakira ibyishimo mu bana bato b’abahungu, ubwo ni nde ufite ibibazo byo mu mutwe n’ihungabana? Ese ubundi tuvugishije ukuri, ni ryari uheruka kugirana imibonanompuzabitsina n’umugabo hanyuma ntumwishyure?”.

    Uyu mugore yakomeje abwira Zari ko agerageza kwibagisha agahindura imiterere y’umubiri we kugira ngo abe mwiza ariko n’ubundi abagabo bagakomeza kumwanga, ahubwo agahitamo kumanuka mu byaro gushaka abana baba bagishakisha ubuzima, akajya abishyura bagakorana imibonano mpuzabitsina, nabwo kandi akabishyura udufaranga tw’intica n’ikize bikarangira bamuvuyemo bakamena amabanga ye yose.

    Mangi Kimambi yakomeje abwira Zari ati” Ese niba uri mwiza nk’uko ukunda kubyiyita, ni mugore ki mwiza wishyura amafaranga abagabo kugira ngo akundwe? Ni uwuhe mugore mwiza se wishyura amafaranga kugira ngo akorerwe imibonanompuzabitsina? Ubundi abagore beza nibo bishyurwa”.

    Yasoje yibutsa ababyeyi guhisha abana babo b’abasore kuko “Numvise ngo nyuma y’uko maze gukorana ikiganiro na Sahkib kugeza ubu mukaba mutari kumvikana none ngo uri guhiga abandi bana uzajya wishyura ukabakoresha ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina”.

    Kugeza ubu kuva Zari abantu batangiye kuvuga ko ari ubwa mbere nabonye umuntu uhangara Zari mu mateka, ndetse bamwe bakaba batanatinya kwita uyu munyamakurukazi intwari, gusa ariko kuba Zari yabwirwa aya magambo nta kintu arongera kurenzaho, gusa nk’uko bizwi ko Zari nawe atajya aripfana, byitezwe ko nawe ari buze abaga nta kinya.

    Umunyamakuru Kimambi yakije umuriro kuri Zari

    Kimambi ashinja Zari kwishyura abana bato b’abahungu bagakorana imibonano mpuzabitsina

    Hategerejwe igisubizo cya Zari ku magambo yatangajwe na Kimambi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140294/zari-yakoze-ikosa-rikomeye-none-umunyamakuru-ari-kumubaga-nta-kinya-140294.html

  • Iserukiramuco Mashariki rigiye kuba hanizihiz… – #rwanda #RwOT

    Rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko y'intumbereho ishamikiye ku mahoro (Visions for Peace). Bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu rugendo rw'amavugurura n'iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu nkingi izamura ubukungu bw'Igihugu.

    Mashariki yatangiye mu 2005 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.

    Nyuma y'uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n'abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk'uko bikwiye.

    Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.

    Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor aherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize batangije Mashariki, batangiye gutegura ibikorwa birishamikiyeho birimo n'isoko ryo gucuruza ibihangano bise 'Masharket', ihuriza hamwe abatunganya filime n'abazigura.

    Asobanura ko ari 'isoko ry'abakora filime, abagurisha, abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo'.

    Iri soko rya filime ryabereye bwa mbere muri Camp Kigali mu mpera za 2023. Ryatangijwe mu gihe muri Afurika hari amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y'Epfo n'iryo muri Burkina Faso.

    Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu mwuga wa cinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo, abafite inkuru banditse n'abandi.

    Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura n'imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabone aho kuzigaragariza, akavuga ko iri soko rije kuba igisubizo.

    Akomeza ati 'Mu isoko nkiri haza umuntu ufite amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n'ikorwa rya filime) agashaka umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva ari umushinga wunguka mugakorana.'

    Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200 bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri madorali Miliyoni 400.


    Iserukiramuco rya Mashariki rigiye kuba abaritegura bizihiza imyaka 10 ishize batangiye ibikorwa

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor [Uri uburyo] aherutse kuvuga ko bishimira imyaka 10 ishize bateza imbere Cinema
    Mu 2023, abahize abandi muri 'Mashaket' ishamikiye kuri Mashariki barashimiwe






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140301/iserukiramuco-mashariki-rigiye-kuba-hanizihizwa-imyaka-10-yo-guteza-imbere-cinema-140301.html

  • LIVE

    Saa 01:52 ni bwo isibo y’abasore baherekeje Killaman yakiriwe mu ihema iseruka mu ndirimbo ‘Inkotanyi Cyane’ yaterwaga mu buryo bwiza n’abakirigita inanga.

    Saa 01:37 umuryango wa Rwema Jean De la Croix [Iwabo wa Uwamahoro Shemsa wakiriye inkwano z’umuryango wa Mugabo Sadik [Iwabo wa Killaman].

    Umuryango wa Rwema Jean De la Croix wemereye umugeni umuryango wa Mugabo Sadik ku isaha ya saa 01:22 maze impundu n’amashyi y’urufaya birasukirana. 

    Saa 12:58 ni bwo umuryango wa Killaman yahawe umwanya avuga ijambo ryo gusaba no gukwa atangira shima urugwiro babakiranye maze bagaragaza ko rwose Killaman ubusanzwe ari umuhizi ariko muri iyi minsi amaze iminsi asaba ko yabona umufika.  

    Ku isaha ya saa 12:10 ni bwo itorero Inganzo Ngali ryaserutse muri uyu muhango mbyino zitandukanye n’umudiho ubona ko ari ibintu bamaze iminsi bategura uko baziyerekana muri ibi birori bataramye mu gihe cy’iminota 20.Abasore n’inkumi bagize Kigali Protocal nibo bari kwakira abitabiye uyu muhango urimo abasaza bagira ibiganiro bimeze neza.

    Nyuma y’uko uyu mugabo yaherukaga gusezerana imbere y'amategeko no gusezerana mu rusengero na Shemsa, Killaman agiye gusaba no gukwa urukundo rw'ubuzima bwe mu muhango uba kuri uyu wa Gandatatu tariki 01 Werurwe 2024.

    Killaman yaherekejwe n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Rocky Kimomo, Zaba Missed Call, Nyambo Jesca n'abandi batandukanye, bakaba bamaze kugera muri Romantic Garden ahagiye kubera uyu muhango.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, biteganijwe ko bajya kwifotoza muri Century Park, nyuma bakagaruka kwakira abashyitsi, imiryango n'inshuti mu birori by'agatangaza byitezweho gususurutswa mu buryo budasanzwe n'abahanzi banyuranye.

    Umuhango wo gusaba no gukwa uyobowe na Julius Chita umunyamakuru umaze kugwiza ibigwi mu kuyobora ibirori n'ibitaramo ariko by'umwihariko akaba yarubatse izina ku muyobora wa YouTube.

    Ni mu gihe Inganzo Ngali ari yo iri gususuruta abantu mu buryo bw'amajwi agororotse n'imbyino zihariye.

    Ibyamamare bitandukanye byaherekeje Killaman [Niyonshuti Abdul Malick] ugiye gusaba no gukwa Uwamahoro Shemsa

    Abasore baherekeje Killaman intego ni uko inkwano zabo zemerwa n’imiryango ya Uwamahoro ShemsaInkumi zaserukanye na Killaman zimutwaje ibiseke n’ibindi nyenerwa muri uyu muhango kandi ngo bazabe abatangabuhamye bibyabayeAbitabiye umuhango wo gusaba no gukwa wa Killaman na Shemsa ibyishimo ni byose kuva bakirwa n’abakobwa bagize Kigali Protocal kugera ku byishimo biva mu biganiro byiza by’imiryango yombiItorero Inganzo Ngali mu mbyino n’indirimbo nziza basusurukije abitabiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140305/live-killaman-agaragiwe-nibyamamare-agiye-gusaba-no-gukwa-shemsa-amafoto-140305.html

  • Rihanna yasusurukije abitabiriye ubukwe bw’um… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Rihanna yongeye kugaragara ku rubyiniriro runini agiye gutanga ibyishimo nyuma y’ibyo yakoze mu 2023 mu mikino ya Super Bowl.

    Byari mu birori by’agatangaza bibanziriza ubukwe bwa Anant Ambani akaba umwana wa Mukesh Ambani utuye mu gihugu cy’u Buhinde benshi badatinya gushyira ku mwanya wa mbere mu baherwe batuye ku mugabane wa Aziya dore ko abarirwa muri Miliyari 114 z’Amadorali.

    Muri ibi birori, umuhanzikazi Rihanna w’imyaka 36  yatanze ibyishimo mu gihe kigera ku minota 40 yose asusurutsa abaherwe bari baje kumuhanga ijisho dore ko benshi bwari n’ubwa mbere bamubonye kandi bamwe bakaba batari kuzigera bamubona.

    Mu birori byari byiganjemo abanyama-miliyari gusa, Rihanna yatanze ibyishimo mu ndirimbo ze zakunzwe zo mu bihe bya kera zirimo nka Diamonds, Umbrella, Consideration yakoranye na SZA, Stay n’izindi nyinshi zakunzwe cyane.

    Ibinyamakuru birimo nka India To Day bivuga ko uyu  muhanzikazi ukunzwe cyane mu njyana ya Pop na RnB yishyuwe akayabo kari hagati ya Miliyoni $8 ndetse na Miliyoni $9, ubwo ni ukuvuga mu manyarwanda ko ari miliyoni zirenga 11 Frw kugira ngo aririmbe mu birori bibanziriza ubukwe bwa Anant Amani ndetse n’umukunzi we Radhika Merchant.

    Si ubwa mbere uyu muherwe ashora akayabo mu gutumira abahanzi bakomeye ku Isi bakaza kuririmba mu birori  by’ubukwe bw’abana be, kuko no mu mwaka wa 2018 yatumiye Beyonce mu kuririmba mu bukwe bw’umukobwa we, icyo gihe akaba yaramwishyuye angana na $6.

    Rihanna yaraye ahaye ibyishimo abatunga-miliyari 

    Rihanna yishyuwe arenga Miliyoni 10 Frw

    Ubwo Rihanna yageraga mu Buhinde ari kumwe n’umugabo we ASAP Rocky

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140299/rihanna-yasusurukije-abitabiriye-ubukwe-bwumwana-wumuherwe-wa-mbere-muri-aziya-amafoto-140299.html

  • Hakim Sahabo yavuze abakinnyi 2 afatiraho icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi, yavuze ko abakinnyi afatiraho icyitegererezo ari Umufaransa Paul Pogba ndetse n’umunya-Brazil, Neymar Jr.

    Uyu mukinnyi wavukiye mu Bubiligi muri 2005 akaba afite imyaka 18, yahisemo kuba yakinira u Rwanda atitaye ku kuba u Bubiligi yavukiyemo bwazamuhamagara.

    Mu kiganiro 'Le Standard Talk’ giheruka gusohoka aho baba baganiriza abakinnyi ba Standard de Liège ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yabajijwe byinshi bijyanye n’urugendo rwe rwa ruhago.

    Abajijwe impamvu yahisemo gukinira u Rwanda, yavuze ko yabikoze ku bushake kuko yashakaga kwitura mama we (kuko ni umunyarwandakazi) wamukoreye buri kimwe, yashimangiye ko atabyicuza kuba yarahisemo u Rwanda mbere y’u Bubiligi bwari kumuhamagara cyangwa ntibumuhamagare.

    Abajijwe abakinnyi afatiraho icyitegererezo, Sahabo yavuze ko ari abakinnyi babiri, Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Juventus mu Butaliyani uheruka guhagarikwa imyaka 4 kubera gukoresha imiti yongera imbaraga, Paul Pogba ndetse n’umunya-Brazil ukinira ikipe ya Al Hilal muri Saudi Arabia.

    Ati 'Paul Pogba na Neymar, ni abo babiri, ni abo babiri.' Yahise yungamo ati 'ariko kuri njye nemera ko Messi [Lionel] ari we mukinnyi mwiza.'

    Yakomeje avuga ko aba bakinnyi ikintu abakundira ari uko nka Paul Pogba uburyo akinamo, uburyo ahagarara mu kibuga nta gihunga abyemera cyane ni mu gihe ni Neymar Jr ngo iyo afashe umupira aba ari mubi cyane, awukoresha icyo ashaka cyose.

    Sahabo Hakim yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri 2022 ku mukino wa gicuti wa Equatorial Guinea. Akaba amaze gukinira u Rwanda imikino 5, ubu ni umukinnyi ngenderwaho.

    Sahabo yavuze abakinnyi afatiraho icyitegererezo

    Neymar ngo iyo afashe umupira arindwa mubi

    Paul Pogba ngo akunda imikinire ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-yavuze-abakinnyi-2-afatiraho-icyitegererezo

  • Rudasingwa Prince yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kumusengera, icyo Anicet bagonganye yamubwiye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino wa Musanze FC, rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza bakamusengera akazakira vuba.

    Hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00′ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.

    Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe. Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.

    Wahise ubona ko ibintu kuri Stade bihinduye isura, mu gihe bari bategereje abagaganga, abakinnyi batangiye gutanga ubutabazi bw’ibanze, bahungiza. Gusa rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince wabonaga ari we wagize ikibazo gikomeye aho barimo barwana no kugarura ururimi kuko rwari rwagiye.

    Yagize imvune yitwa “Concussion”, iterwa no kunyeganyega k’ubwonko (Brain injury), umuntu agahita amera nk’utaye ubwenge aho n’ururimi ruhita rumanuka rukajya gufunga mu buhumekero ari na yo mpamvu iyo umuntu agize iki kibazo bahita barwana na gutuma rutagenda kuko iminota 5 gusa iba ihagije ngo ahite yitaba Imana.

    Nyuma yo kugezwa kwa muganga mu Bitaro cya CHUK, yaciye mu cyumwa basanga nta kibazo afite ndetse muri iryo joro baraye bamusezereye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Rudasingwa yavuze ko ubu arimo kumera neza, umutwe utakimurya uretse utuntu duke two kuzengerezwa aba yumva.

    Ati 'Nyuma yo kugira ikibazo ku mukino wa Musanze nkajya kwa muganga bakancisha mu cyuma bakareba uko umeze, ndimo ndorohererwa, birimo biraza imiti nayirangije ejo ndumba umutwe ntakibabara urutse utuntu duke tw’utuzunga turimo ariko ubu meze neza.'

    Yakomeje avuga ko abaganga bamusabye kwirinda telefoni iminsi 3 ya mbere ubundi nyuma y’icyumweru akazagenda bakongera kumusuzuma.

    Ati 'Bari bambwiye ngo nduhuke, iminsi 3 ya mbere bari bambwiye ngo nirimnde telefoni, ariko bari mpaye icyumweru nyuma yacyo ngo nzagende nyure mu cyuma bansuzume barebe uko ubu bimeze. Ku wa Mbere Nzajyayo.'

    Ku kuba byazamugiraho ingaruka akazajya akina yingenesereye cyane, yavuze ko atari byo kuko ari ibintu bisanzwe cyane ko atari n’ubwa mbere bimubayeho.

    Ati 'Oya biriya bibaho mu kibuga ni impanuka, ntabwo byatuma utongera kwitanga kuko ni ko kazi dukora kandi kadutunze, nkeka ko ubu bitampungabanyije.'

    'Twari turimo dukina na Etinclles (umwaka ushize) maze gutsinda igitego mpura n’umunyezamu nabwo ngira ikibazo ku ijisho ariko bwo ntibyari cyane, rero ntiwavuga ngo ntuzongera kwitanga cyane kuko niko kazi, biriya ni impanuka.'

    Rudasingwa Prince kandi yavuze ko Muhire Anicet bagonganye na we bikarangira agiye kwa muganga bavuganye kandi ko n’ibyabaye byari impanuka nta mutima mubi.

    Ati 'Twaravuganye, yarampamagaye arambaza umeze ute ndamubwira nanjye ndamubaza umeze ute arambwira, na we mperuka agomba kongera kujya kunyura mu cyuma, ibyabaye ni impanuka nta mutima mubi.'

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kumusengera akazakira vuba kandi bakanagumya bakaba hafi y’ikipe ya bo.

    Yagize ati 'Bakomeze bansengere ngaruke, kandi ndabashimira bamabaye hafi, amatsinda y’abafana (fan Clubs) yansuye banyereka urukundo, kandi bakomeze babe hafi ikipe ya bo. '

    Nyuma yo kugira iki kibazo, yatangiye gutora akabaraga aho yanagaragaye ari mu Nzove aho bagenzi be bakorera imyitozo, yari hanze y’ikibuga arimo ayikurikirana ariko we adakora.

    Rudasingwa Prince ni uko yakuwe mu kibuga

    Muhire Anicet na we wakuwe ku kibuga muri ubu buryo, na we ameze neza

    Rudasingwa ubu ameze neza birimo biraza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rudasingwa-prince-yasabye-abakunzi-ba-rayon-sports-gukomeza-kumusengera-icyo-anicet-bagonganye-yamubwiye