Blog

  • Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, Kamil Ma… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ndetse ukaba witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Iyi mikino yatangiye ku wa mbere, ku mukino wa nyuma hahuriye abakinnyi babiri bose b’abanyamahanga,aho Pologne Kamil Majchrzak yaje gutsinda Marco Trungelliti ukomoka muri Argentina amaseti 2-0 (6-4, 6-4).

    Umuholandi Max Houkes na Clément Tabur ukomoka mu Bufaransa nibo begukanye icyumweru cya mbere mu bakina ari babiri, bakaba batsinze Pruchya Isaro wo muri Thaïlande na Christopher Rungkat wo muri Indonesie amaseti 2-0 (6-3, 7-6(4)).

    ATP Challenger 50 Tour, rimwe mu marushanwa atanu ategurwa n'Ishyirahamwe rya Tennis y'Ababigize umwuga (ATP), aho hitabira abakinnyi bari mu myanya 150 ku Isi kuzamura bagahatana aho baba bashaka kuza mu myaka 100 ya mbere ku Isi.

    Icyumweru cya kabiri cy'iri rushanwa giteganyijwe tariki ya 4-10 Werurwe 2024 na bwo muri IPRC Kigali.

    Aba bakinnyi bari bamaze hafi icyumweru bahanganye, bakaza gusubukura kuri uyu wa mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140333/imbere-ya-perezida-kagame-na-madamu-kamil-majchrzak-yegukanye-atp-challenger-50-tour-yaber-140333.html

  • Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League: APR FC yatsinze Etincelles FC ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye.

    Ku munsi w'ejo tariki 02 Werurwe nibwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa 23 muri shampiyona y'u Rwanda aho yari yakiriye ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium n'umukino warangiye abasore b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu bitwaye neza cyane batsinda igitego kimwe ku busa.

    Igitego cy'ikipe ya APR FC cyatsinzwe na Shaiboub Ali Eldin ku munota wa 55 w'umukino dore ko igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    APR FC iyoboye shampiyona n'amanota 52 mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 44 naho Rayon Sports itarakina umukino wa 23 ikaba ifite amanota 42.

    APR FC iracyafite umukino umwe w'ikirarane izakinamo n'ikipe ya Etoile De L'Est iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y'u Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/rwanda-premier-league-apr-fc-yatsinze-etincelles-fc-ikomeza-kwanikira-amakipe-ayikurikiye/

  • Abakinnyi ba Simba SC Perezida w’igihugu yabahaye amamiliyoni 100 menshi nyuma yo gutsinda ibitego 6 -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashije tariki ya 2 werurwe 2024 imikino y'igikombe cya CAF CL yari yakomeje mu mikino ya 1/8.

    Ikipe ya Simba SC yakinnye n'ikipe ya Jwaneng Galaxy iyitsinda umuba  w'ibitego 6-0 bituma yerekeza muri 1/4 cya CAF CL.

    Abakinnyi b'ikipe ya Simba SC bahawe n'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, Madam Samia Suluhu Hassan, Agahimbazamusyi kangana na miliyoni 100 z'Amashilingi ya Tanzania nyuma yo gutsinda Jwaneng Galaxy ibitego 6-0 bakagera muri 1/4 cya CAF CL.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wigihugu-yabahaye-miliyoni-100-nyuma-yo-gutsinda-ibitego-6-amafoto/

  • Nyuma ya mama we Hakim Sahabo yavuze abakinnyi afatiraho nk’icyitegererezo muri ruhago – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunyarwanda Hakim Sahabo ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi, nyuma ya Mama we yavuze ko abakinnyi afatiraho icyitegererezo ari Umufaransa Paul Pogba ndetse n'umunya-Brazil, Neymar Jr.

    Uyu mukinnyi wavukiye mu Bubiligi muri 2005 akaba afite imyaka 18, yahisemo kuba yakinira u Rwanda atitaye ku kuba u Bubiligi yavukiyemo bwazamuhamagara.

    Hari mu kiganiro 'Le Standard Talk' giheruka gusohoka aho baba baganiriza abakinnyi ba Standard de Liège ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-mama-we-hakim-sahabo-yavuze-abakinyi-afatiraho-nkicyitegererezo-muri-ruhago/

  • Miss World 2024: Abanyafurika 5 batsinze mu c… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo hamenyekane uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi, abakobwa 112 bahatanye mu cyiciro cya ‘Top Model’ maze cyegukanwa n’abakobwa 20 nk’uko byari biteganijwe, barimo na batanu bakomoka ku mugabane wa Afurika.

    Muri abo bakobwa harimo Miss Lesego Chombo wa Botswana, Miss Miriam Xorlasi wa Ghana, Miss Ada Eme wa Nigeria, Miss Chimene Moladja wa Togo ndetse na Miss Claude Mashego w’Afurika y’epfo.

    Ibindi bihugu byabashije kuza muri Top 20 harimo Brazil, Canada, Peru, Martinique, Dominican Republic, u Bubiligi, Repubulika ya Szech, u Bufaransa, Scotland, Slovakia, u Buhinde, Indonesia, Lebanon, Philippines na Turukiya.

    Iki cyiciro cyegukanwa n’umukobwa uhagarariye igihugu cya Martinique mu irushanwa rya Miss World naho igisonga cya mbere kuba Miss Nursena Say wa Turukiya. 

    Ni mu gihe kandi Miss Lesego Chombo ariwe wahagariye umugabane wa Afurika muri iki cyiciro, Miss Nursena Say wa Turukiya agahagararira umugabane wa Aziya na Oseyaniya, Miss Sophia Hrivnakova wa Slovakia agahagararira u Burayi, naho Miss Axelle Réne wa Martinique akaba ariwe uhagarariye umugabane wa Amerika.

    Muri iki cyiciro, abakobwa Bose uko ari 112 biyerekanye ku rubyiniro mu myambaro myiza yihariye, imitako n’imideli bihenze kandi byiza bibereye ijisho

    Aba bakobwa bose uko ari 20, barangije gukatisha itike iberekeza muri Top 40 y’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World 2024 igiye kuba ku nshuro ya 71.

    Ibi birori byo gushaka abakobwa 20 bagombaga gutsinda muri iki cyiciro cya ‘Top Model,’ byabereye kuri imwe muri hoteli nini zikomeye mu Buhinde, ariyo Aurika Mumbai Skycity.

    Ibi bibaye nyuma y’uko umunya-Nigeria Ada Eme, umunya-Botswana Lesego Chombo n'umunya-Zimbambwe Nokutenda Shekinah Marumbwa, nabo baherutse guhesha ishema umugabane wa Afurika, bakaza muri batanu ba mbere batsinze mu cyiciro cya 'Head-To-Head challenge.'

    Ibikorwa bya Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe. Bikubiyemo ibikorwa bigomba kubera ahantu hatandukanye mu Buhinde, harimo na Bharat Mandapam i New Delhi. 

    Miss World 2024 azambikwa ikamba ku ya 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai.

    Miss Axelle Réne niwe wegukanye icyiciro cya ‘Top Model’

    Ahagarariye Martinique mu irushanwa rya Miss World 2024

    Abahagarariye imugabane muri Top Model

    Top 20 y’abakobwa batsinze mu cyiciro cya Top Model bamaze gukatisha itike iberekeza muri Top 40 y’abahataniye ikamba 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140319/miss-world-2024-abanyafurika-5-batsinze-mu-cyiciro-cya-top-model-cyegukanwe-numunya-martin-140319.html

  • Inkumi nabasore bibyamamare bagaragiye Kill… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 ni bwo Killaman na Shemsa bamaze imyaka 8 babana bakoze umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Romantic Garden mu mujyi wa Kigali.

    Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yahisemo Fuadi usanzwe ari umunyamakuru wa B&B Umwezi nka 'Parrain' we.

    Yaherekejwe kandi n'inkumi zirimo Nyambo Jesca na Nelly Umulisa, bosa bakaba bamaze gushinga imizi mu myidagaduro.

    Ku ruhande rw'abahungu bamwambariye harimo Bamenya, Rocky Kimomo, Fally Merci, Shaffy, Dr Nsabi na Mitsutsu.

    Ibirori byo gusaba no gukwa byaranzwe n'ibiganiro byiza by'abasaza baserukiye imiryango yombi, biyoborwa na Julius Chita na Joshua.

    Umuziki wagiye uvangwa mu buryo bwiza hananyuramo abahanzi ba gakondo.

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, Shemsa na Killaman bakiriye imiryango, inshuti n'abavandimwe.

    KANDA HANO UREBE UKO ABASORE BASERUTSE

    KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI YASERUTSE


    Ibyamamare byari byinshi mu baherekeje Killaman guhera kuri Rocky Kimomo

    Nyambo Jesca na Nelly Umulisa bari mu bakobwa baherekeje Killaman Byari akanyamuneza mu bitabiriye bose yaba Killaman n’umugeni we Shemsa basanzwe bafitanye abana n’abandi baje babaherekeje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140316/inkumi-nabasore-bibyamamare-bagaragiye-killaman-amafotovideo-140316.html

  • Abafana ba Etincelles FC basabye Perezida Kag… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 ni bwo hakomeje imikino yo ku munsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 ikipe ya APR FC yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium. Byaje kurangira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu itsinze igitego 1 cyatsinzwe na Shaiboub ku munota wa 55.

    Abafana b’iyi kipe yo mu karere ka Rubavu ntabwo bigeze bishimira iyi ntsinzwi dore ko bamwe umukino ugiye kurangira bahise bazamura ibyapa byanditseho amagambo atabariza ikipe bihebeye ya Etincelles aho umwe yatabazaga Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba amusaba kureba impamvu akarere ka Rubavu katereranye ikipe.

    Undi mufana we yari afite icyapa kiriho amagambo atabaza Perezida Kagame aho yari yanditse ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Etincelles FC igiye kumanuka akarere ka Rubavu karayitereranye”.

    Ibi bibaye mu gihe n’ubundi ikipe ya Etincelles FC imaze iminsi iri kuvugwamo ubukene bukabije dore ko byari byanatangiye kuvugwa ko uyu mukino wa APR FC abakinnyi bashobora kutaza kuwukina bitewe n’amezi bamaze badabembwa.

    Kuri ubu ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 22 inganya na Bugesera FC ya 14.

    Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame bavuga ko akarere ka Rubavu katereranye ikipe yabo

    Abafana ba Etincelles FC bazamuye ibyapa bitabariza ikipe yabo

    Umufana wasabye umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba kureba impamvu akarere ka Rubavu katereranye Etincelles FC 

    Bamwe mu bafana ba Etincelles FC bari bavuye mu karere ka Rubavu mu gushyigikira ikipe yabo

    Bavuye i Rubavu baje gufana ikipe yabo batahana agahinda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140320/abafana-ba-etincelles-fc-basabye-perezida-kagame-ubutabazi-amafoto-140320.html

  • Premier League: Liverpool byayisabye umunota… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tarik 02 Werurwe 2024 imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yo ku munsi wa 27 yatangiye gukinwa.

    Saa kumi n’imwe zuzuye ni bwo Nottingham Forest yakiriye Liverpool kuri City Ground. Ni umukino watangiye ubona ikipe ya Liverpool ihererekanya neza ari nako abakinnyi bayo nka Cody Gakpo na Boby Clark bagerageza uburyo imbere y’izamu bakarekura amashoti ariko ntabakundire ngo agane mu izamu neza.

    Ku munota wa 23 ikipe ya Nottingham Forest nayo yabonye uburyo bwa mbere bwari buremereye ku mupira Antony Elanga yabonye ari wenyine ahawe umupira na Divock Origi ariruka, ageze imbere y’izamu agiye kurekura ishoti, Kelleher aratabara awumukuraho.

    Liverpool yakomeje gukina ubona irusha Nottingham Forest ariko ibijyanye n’igitego biranga burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ikipe ya Nottingham Forest yaje yahinduye ibintu ariyo ikina neza kurusha Liverpool.

    Ku munota wa 57 Jurgen Klopp yakoze impinduka mu kibuga havamo Bob Clark na Andre Robertson hajyamo Darwin Nunez na Endo Wataru.

    Nottingham Forest yakomeje gukina inyuzamo ikagera imbere y’izamu binashoboka ko yabona igitego nk’aho Taiwo Awoniyi yabonye umupira ari mu rubuga rw’amahina, gusa aratinda ba myugariro ba Liverpool bamukuraho umupira.

    Mu minota ya nyuma y’umukino ikipe ya Liverpool yasatiriye cyane binyuze ku bakinnyi barimo Darwin Nunez na Luis Díaz ariko kubona igitego biranga burundu dore ko n’umunyezamu wa Nottingham Forest yari yabaye ibamba.

    Akagozi kaje gucika umukino ugiye kurangira, Liverpool ibona igitego cyatsinzwe na Darwin Nunez ku mupira yahawe na Alex Mac Allister.

    Umukino warangiye Nottingham Forest itsinzwe igitego 1-0 bituma Liverpool ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 62 mu gihe Manchester City na Arsenal zizikurikiye zo zikaba zitarakina.

    Indi mikino ikomeye yabaye, ikipe ya Chelsea yanganyije na Brentford ibitego 2-2 naho Tottenham Hotspur itsinda Crystal Palace ibitego 3-1.

    Darwin Nunez watabaye Liverpool ku munota wa nyuma yishimira igitego 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140317/premier-league-liverpool-byayisabye-umunota-wa-nyuma-naho-chelsea-ibyayo-bikomeza-kuyobera-140317.html

  • APR FC yatsinze Etincelles FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman cyahesheje intsinzi APR FC imbere ya Etincelles igumya kuyobora urutonde rwa shampiyona.

    APR FC yari iyoboye urutonde irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 7 ndetse inafite umukino w’ikirarane, yari yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h30′.

    Iminota ya mbere y’umukino, APR FC yarimo isatira ishaka igitego hakiri kare, ni nako Etincelles yanyuzagamo igasatira ariko amakipe yombi ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.

    Iminota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Etincelles yari yashyize igitutu kuri APR FC ndetse igenda ibona amahirwe ariko ntiyayabyaza umusaruro bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

    APR FC yinjiye mu gice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota 55 gitsinzwe na Shiboub ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    Ku munota wa 60 Kwitonda Alain Bacca yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

    APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira ari igitego kimwe ku busa.

    Indi mikino y’umunsi wa 23 yabaye, Musanze FC yatsinze Muhazi United 1-0, Gorilla FC inganya na Amagaju 1-1, Bugesera itsindwa na Mukura VS 2-0.

    Gahunda y’umunsi wa 23

    Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024

    AS Kigali 0-1 Etoile del’Est
    Kiyovu Sports 2-1 Police FC

    Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024

    Bugesera FC 0-2 Mukura VS
    Gorilla FC 1-+ Amagaju FC
    APR FC vs Etincelles FC
    Musanze FC 1-0 Rwamagana City

    Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024

    Gasogi United vs Marines FC
    Sunrise FC vs Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatsinze-etincelles-fc-amafoto

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 nibwo i Kigali hasojwe icyumweru cya mbere cy'irushanwa rya Rwanda Challenger ATP 50, ni irushanwa ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu.

    ATP Challenger 50 yitabiriwe n'abakinnyi batandukanye bo hirya no hino ku Isi batangiye gukina uhereye kuri uyu wa mbere.

    Muri iri rushanwa ryaberaga muri IPRC Kicukiro hakinwa umukino w'umukinnyi umwe umwe ibizwi nka Single, ryegukanwe n'umunya-Polonye Kamil Majchrzak.

    Kamil yatwaye iri rushanwa atsinze umunya-Argentine Marco Trungelliti amaseti abiri ku busa 6-4 na 6-4.

    Mu isozwa ry'iri rushanwa, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye uyu mukino wa nyuma.

    Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya Rwanda Challenger ATP50, hari uhagarariye umukino wa Tennis ku rwego rw'Isi ndetse na Perezida wa Tennis muri Afurika, Jean Claude Talon.

    Usibye aba, hari kandi n'ikirangirire muri uyu mukino wa Tennis ndetse akaba n'umuhanzi mpuzamahanga Joackim Noah ndetse na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

    Mu bakina ari babiri ibizwi nka Doubles, Max Houkes ari kumwe na Clement Tabour batsinze Pruchya Isarow ari kumwe na Christopher Rungkat.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bitabiriye-isozwa-rya-atp-challenger-50-yatwawe-na-kamil-majchrzak/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bitabiriye-isozwa-rya-atp-challenger-50-yatwawe-na-kamil-majchrzak