Blog

  • Itangazamakuru ryarabeshywe cyangwa yari Deal… – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yari akubiyemo ingingo zitandukanye ariko zose zibanda cyane ku kuba The Ben azakomeza kumenyakanisha iyi kipe no kuyihagararira ndetse ibi bikaba byarashimangiwe na The Ben ubwe nk'aho yavuze ko afite abakunzi benshi ahantu hatandukanye bityo ko nabo agomba gutuma bamenya iyi kipe ikiri nshya muri Basketball y'u Rwanda.

    The Ben yari yavuze ko na mbere y’uko asinyira gukorana n’iyi kipe, yari asanzwe ari umukunzi w’imikino.

    The Ben yari yagize ati “Mbere na mbere ndi umukunzi w'imikino byumwihariko Basketball, rero Orion baraje baranyegera bambwira ko bashaka ko dukorana, bambwira intego bafite numva koko ari ibintu byiza ndetse ari na gahunda nziza bafite niko guhita nemera gukorana na bo.'


    Icyakora usibye ibyabere muri icyi cyumba, amasezerano y’imikoranire ku mande zombi yarategerejwe iburirwa irengero.

    The Ben agaragaza ishyirwa mu  bikorwa byayo, yaryumyeho ndetse na Mutabazi James nyiri iyi kipe aryumaho ku buryo ntawe uzi aho aya masezerano yarengeye.

    Umunyamakuru wa InyaRwanda ubarizwa mu gisata cy’imikino, Ishimwe Olivier Ba, yavuze ko yakurikiranye iby’aya masezerano ariko akabura The Ben mu bikorwa by’iyi kipe.

    Yagize ati “Erega biriya bintu ni ukudutekera umutwe, amasezerano ya The Ben na Orion Basketball Club y’imyaka itanu yarangiye uriya munsi asinywa. Mu byo The Ben yari gukora na kintu na kimwe yakoze, nta The Ben mu kibuga, nta The Ben ashyigikira Orion. Mbese nta The Ben mu mikino”.


    Oliveir avuga ko hashobora kuba harabayeho ubwumvikane ku mande zombi, bakanzura kubeshya itangazamakuru.


    Ati “The Ben na Mutabazi birashoboka ko baba barumvikanye ikiraka cy’uwo mwanya, bakanzura kubeshya ko basinye imyaka itanu kugirango iyo kipe ivugwe cyane ko yari nshya. Cyangwa se The Ben akaba yaratekewe umutwe.


    Gusa nawe nubwo yaba yaratekewe umutwe, yari kujijisha akubaha izina rye, akamamaza iyi kipe niyo cyaba icyumweru kimwe none yarushye agitangira”.

    Ubwo InyaRwanda yageragezaga kuvugisha buri umwe yaba The Ben cyangwa se Mutabazi James wa Orion Basketball Club, ntago Telefone zabo zabashije kuboneka ku murongo. Icyakora turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

    Amasezerano yaba bombi abaye agihari, yakabaye agiye kugera muri kimwe cya kabiri cyayo kuko hashize imyaka ibiri, hari kuba hasigaye itatu.

    Amasezerano ya The Ben na Orion BBC yaheze mu kirere 

    The Ben ubwo yerekanwaga nk’ugiye kwamamaza ibikorwa bya Orion BBC

    “>Reba ikiganiro kigaruka kuri aya masezerano

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141304/itangazamakuru-ryarabeshywe-cyangwa-yari-deal-urujijo-ku-masezerano-ya-the-ben-na-orion-141304.html

  • Umusore yibye moto maze bamutereza umupfumu Salongo birangira ayijyanyeyo ayisunika yuzuyeho inzuki – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata haravugwa inkuru y'umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

    Byabaye ahagana saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Kabiri ubwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Salongo.

    Uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y'uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

    Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yibye-moto-maze-bamutereza-umupfumu-salongo-birangira-ayijyanyeyo-ayisunika-yuzuyeho-inzuki-amafoto/

  • Dore impamvu umugeni wa kera n’umusore mbere yo Kuryamana mw’ijoro rya mbere ry’ubukwe bacyiranaga ivumbi rigatumuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muco wakera usa naho ugenda ukendera byari ihame y'uko umusore n'umukobwa mw'ijoro bamaze gukora ubukwe mbere yo gukora imibonanompuzabitsina byasabaga ko umusore akirana n'umukobwa paka amurushije intege akabona ku mwemerera ko baryamana.

     

    Ibi ninabyo byakururaga abantu cyane cyane abakiri bato ngo baze kumva ko umusore yashoboye umukobwa ikigikorwa cyitwaga gutora ubusurira .

     

    Impamvu yabyo rero akenshi wasangaga ari ubwambere umukobwa agiye kurongorwa rero ugasanga arabitinya bigatuma babanza gucyiranira ku buriri gusa hari na bavuga ko wari umuco wa kinyarwanda no mu rwego rwo kureba ko umugabo umukobwa ashatse azabasha kurinda no ku gutunga urugo kuko hari naho bibazaga bati umugabo utashobora umugore yatunga urugo gute?.

     

    Rero iyo urebye impamvu ubu bidakorwa usanga n'ubundi umukobwa n'umusore bajya gushakana amabanga y'abashakanye barayabayemo inzobere cyane ko bigoranye kubona umukobwa n'umuhungu bakundana ngo bihangane bageze igihe cy'ubukwe bataryamana.

     

    Ibirero usanga biteye impungenge cyane kuko usanga bigira nu ruhare runini mu gusenyuka kw'ingo muri iki gihe Kandi zigasenyuka zitamaze igihe kinini Kubera ko usanga umuntu ajya gushaka yarakundanye n'abantu benshi kandi rimwe na rimwe barana ryamanyeho bityo rero ugasanga umugabo umwe cyangwa umugore umwe nta cyibanyura bagahitamo no gushakira ahandi

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-umugeni-wa-kera-numusore-mbere-yo-kuryamana-mwijoro-rya-mbere-ryubukwe-bacyiranaga-ivumbi-rigatumuka/

  • Ubutumwa bugenewe buri muntu wese utega imodoka rusange akoresheje ikarita ya ‘Tap and go’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwagiriye inama abatega imodoka rusange bakoresha amakarita azwi nka 'tap and go'.

    RURA yagize iti 'Genzura neza ko amafaranga washyize ku ikarita yawe y'urugendo yagiyeho wifashishije imashini ziri iruhande rw'aba agents bashyira amafaranga ku makarita muri gare.'

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-bugenewe-buri-muntu-wese-utega-imodoka-rusange-akoresheje-ikarita-ya-tap-and-go/

  • Turashimira SKOL- Rayon Sports WFC yavuze imy… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru twasoje, ni bwo ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe yari yambuye AS Kigali yari yaragize icyayo. Ni igikombe Rayon Sports yegukanye mu mwaka wayo wa mbere, ndetse bikaba ibintu bidakunze kubaho ku Isi ko ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere igahita yegukana shampiyona.

    Nka InyaRwanda, twashatse gusangiza Abanyarwanda abarangamutima y’abakinnyi b’iyi kipe ndetse no ku rugendo rwayo kugera aho yegukanye iki gikombe, ariyo mpamvu kuri uyu wa Kabiri twasuye iyi kipe ku myitozo yazo mu Nzove.

    Ubwo twaganiraga n’abakinnyi, twahereye ku bakinnyi batangiranye n’iyi kipe, aho Sifa Uwanyirigira yatangiye atubwira ko bitari byoroshye ubwo ikipe yashingwaga.

    Yagize ati: “Intangiriro zo ntabwo zijya zoroha, twatangiye turi abakinnyi benshi, abakinnyi bamwe bakaza bakagerageza bikanga, abandi bagatsinda, ukabona bamwe bafite ubushake abandi ntabwo bafite. Twatangiye dufite abakinnyi hafi 50 kandi abenshi bari abana bato ku buryo twumvaga kuzatwara igikombe bizatugora”. 

    Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo ikorera ku kibuga cyo ku Ruyenzi, nyuma yimikira mu Nzove 

    Arakomeza ati “Rayon Sports yatangiye abakinnyi bakuru turi 3 gusa ndetse twafatanyije n’abandi bari basanzwe, twitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ndetse turayitwa, gusa dutsindirwa ku gikombe cy’Amahoro. Ntabwo twacitse intege kuko twakomeje guhatana tuza mu cyiciro cya mbere duhangana na AS Kigali WFC none byarangiye tuyitwaye igikombe cya shampiyona.”

    Tariki 8 Nyakanga 2022 ni bwo hatangajwe ko hagiye kubaho Rayon Sports y’abagore, ibi bikaba byaravuzwe ubwo SKOL yasinyaga amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, amasezerano y’imyaka 3 yari agizwe na Miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda harimo igice cy’amafaranga agomba kujya mu ikipe y’abagore.

    Uwase Andersène wari kapiteni ubwo Rayon Sports yashingwaga, avuga ko bishimiye kwegukana shampiyona kandi ko biteguye guhangana na APR WFC nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere. 

    Yagize ati: “Twiteguye guhangana na APR WFC kuko ni byo tuba dushaka. APR WFC nayo nize duhangane bumve. Iki gikombe twegukanye twaragikoreye, ni urugendo rwatugoye kuva ikipe yashingwa, niyo mpamvu twiteguye kuzahangana n’ikipe iyo ariyo yose.”

    Neza wari kapiteni wa Rayon Sports mu cyiciro cya kabiri, ahabwa igikombe bari bamaze kwegukana 

    Sifa kandi yagarutse ku buryo ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na SKOL bubitaho buri munsi. Yagize ati: “Ikintu nzi neza ni uko batuba hafi umunsi ku munsi, igishoboka cyose baragikora kugira ngo natwe tugere ku ntego zacu, haba muri SKOL ndetse n’ubuyobozi bwacu batwitaho ntacyo twabashinja.”

    Tariki 14 Gicurasi 2023, nta n’umwaka uciyemo iyi kipe ya Rayon Sports WFC ishinzwe yahise yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe, abenshi batangira kuvuga ko iyi kipe izatanga akazi nk’uko bari baje babyivugura.

    Rwaka Claude utoza iyi kipe yatangaje ko yanyuzwe n’imiyoborere y’iyi kipe biri no mu bituma igera ku musaruro byihuse. Yagize ati: “Ubundi ntabwo bisanzwe bibaho ko ikipe iva mu cyiciro cya kabiri igahita yegukana igikombe cya shampiyona. 

    Ni ubuyobozi bwa Rayon Sports by’umwihariko Perezida ndetse n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe. Uruganda rwa SKOL turarushimira cyane ku bihembo baduha bituma dukora cyane kandi ikipe ya Rayon Sports y’abagore baradufasha cyane.”

    Tariki 30 Mata 2023 ni bwo Rayon Sports WFC yamenye ko yazamutse mu cyiciro cya mbere ndetse ikaba yari igifite imikino yo gukina 




    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cyayo mu mukino wa nyuma izakiramo Fatima WFC 


    VIDEO & PHOTOS: Eric Munyantore – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141287/turashimira-skol-abakinnyi-ba-rayon-sports-wfc-bavuze-imyato-ubuyobozi-bwabafashije-kweguk-141287.html

  • StarTimes yazaniye poromosiyo abakiriya bayo… – #rwanda #RwOT

    Ubu uragura abonema y'ukwezi kuri bouquet usanzwe ugura, uhite uhabwa iyisumbuyeho. Abasanzwe bagura bouquet yo hejuru,'Unique/Super' bahita bahabwa iminsi 3 y'inyongera.

    Hamwe n’iyi poromosiyo yihariye, ushobora kwishimira ibintu byabonekaga kuri bouquet zihenze ku giciro gito. Shyira aya mataliki ku ngengabihe yawe mu gihe iyi mikino ishimishije izagaragara kuri bouquet zacu mu gihe cya pasika:

    Taliki 30 Werurwe: FC Bayern München izakina na Borussia Dortmund

    Ni ‘Derby’ ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage ya Bundesliga, ni umukino w’ingirakamaro buri mwaka muri Bundesliga.

    Taliki 31 Werurwe Saa15:00: Mukura VSna Rayon Sports

    Ni umukino ukomeye hagati y'ikipe iri ku mwanya wa 2 n’ikipeiri ku mwanya wa 4 muri Primus National League. Impande zombi zizarwanira kwegukana amanota 3 kugira ngo zizamuke ku mwanya.

    Taliki 31 Werurwe Saa15:00: APR FC izakina na Muhazi United FC, Ikipe iri ku mwanya wa 1 ku rutonde rw'amakipe yitabiriye shampiyona y'u Rwanda izahura n'ikipe iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa Primus National League. Mu mpera z’iki Cyumweru, amaso yose azaba kuri Magic Sports gusa kuri StarTimes.

    Taliki1 Mata: Al Ahli na Al Ittihad

    Ni mukino ukomeye hagati y’abakinnyi bakomeye muri shampiyona yo muri Arabiya Sawudite, Riyad Mahrez na Roberto Firmino na Karim Benzema na N’Golo Kanté.

    Taliki 2 Mata: Juventus na Lazio

    Taliki ya 6 Mata: Borussia Dortmund na VfB Stuttgart

    Iyi promosiyo ihagarariwe na shene ziherutse gutangizwa za STMovies na ST Toons, StarTimes yiteguye gushimisha abagize umuryango wawe ku bintu bitandukanye. Ntucikwe na filime zikurikira hamwe na serie zitandukanye zizanyura ku ma shene yacu:

    Spider-Man : Far from Home, izanyura kuri ST Movies taliki ya 30 Werurwe Saa21:35 z’ijoro. Muri iyi filime nyuma y'ukwihorera: Endgame (2019) na Spider Manbahura n’ingorane nshya mu isi iteka ryose bitewe n'ibyabaye kera.

    The Iron Heart

    Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki ya 6 Mata kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru19:50 z’umugoroba.

    Nyuma ya Brothers mwakunze muri benshi, The Iron Heart nayo yahageze irimo imirwano n'iperereza ridasanzwe kugira ngo hashyirwe hasi abagizi ba nabi barimo n'abakomeye.

    Dirty Linen

    Izajya inyuraho kuri shene ya ST Novela E Plus guhera taliki 28 Werurwe kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru saa 20:40 z’umugoroba.

    Muri iyi filime, umukozi wo mu rugo, umushoferi, hamwe n'abagore babiri bamesa bo mu muryango ukize, w'icyubahiro, bagiye baburirwa irengero umwe kuri umwe nta kimenyetso. Nyuma y'imyaka, abakozi 4 b'abanyamuryango babo bishwe ndetse n’inshuti zabo bajya kwihorera muri uwo muryango ukomeye.

    Hariho kandi ibyagenewe abana bizajya bibafasha mu biruhuko nka:

    Ben 10, izajya inyura kuri Boing buri munsi Saa Saba n’igice.

    Buri munsi kurikira Ben Tennyson w’imyaka 10 wavumbuye isaha itangaje imwemerera guhinduka mu binyabuzima 10 bidasanzwe.

    Boonie Bear-The adventures izajya inyuza inkuru kuri ST Toons buri munsi Saa19:45 z’umugoroba

    Filime zacu zishimije nka “Roop” iri mu Kinyarwanda buri munsi Saa 17:00 kuri Ganza TV, amakuru y'iwacu n’ibiganiro byiza kuri RTV, Ishusho TV, Flash TV n'ibindi byinshi.

    Iyi Pasika yigire igihe cy’imyidagaduro idashira n'ibihe bitazibagirana hamwe na StarTimes ugura ifatabuguzi ryawe rya televiziyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141274/startimes-yazaniye-poromosiyo-abakiriya-bayo-mu-bihe-bya-pasika-141274.html

  • Bazitwaze inkweto zo guhindura! Gusiba igitar… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro bamwe mu bazataramira abazitabira iki gitaramo ndetse n’abagiteguye bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, bamaze impungenge abazaza kwifatanya nabo kuramya Imana, batangaza ko imyiteguro ijyanye n’aho kizabera mu nyubako ya BK Arena igeze kuri 80/%.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pastor Viateur Ruzibiza, yasobanuye ko kwitabira iki gitaramo cyiswe “Ewangelia Easter Celebration Concert” ari ugushyigikira Bibiliya no guhashya ibura ryayo mu Rwanda.

    Asobanura aho izina Ewangelia ryahawe iki gitaramo ryakomotse, yagize ati: “Izina Ewangelia rikomoka ku ijambo Evangelia ryo mu rurimi rw’Ikigiriki risobanuye ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza rero, nta yindi nkuru nziza abakristu tuvuga, ni ukuzuka kwa Kristo. 

    Birahura rero na Pasika, niyo mpamvu ku itariki 31 Werurwe hateganijwe igitaramo duhamagararira buri muntu wese kuzitabira, ariko hazaba harimo n’ubwo buryo bwo gushyigikira Bibiliya. Niyo mpamvu icyo umuntu yinjira atanze, kizakoreshwa kugira ngo Bibiliya ikomeze kuboneka.”

    Bamwe mu bazataramira abazitabira ‘Ewangelia Easter Celebration Concert,’ barimo James Rugarama waje ahagarariye itsinda rya James & Daniella, Pastor Serugo Ben wari uhagarariye Alarm Ministries, Jean Luc Rukundo waje ahagarariye Shalom Choir n’uwaje ahagarariye Korali Christus Regnat, batangaje ko bageze kure imyiteguro.

    Bavuze kandi ko bahari kuri uriya munsi nta kabuza bazafasha abantu kurushaho kwegerana n’Imana cyane ko ari kimwe mu bitaramo biteguye neza. Perezida wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yasabye abazitabira iki gitaramo bose kuzazana inkweto zo guhinduranya kuko bazatambira Imana mu buryo bukomeye.

    Nubwo umuramyi Israel Mbonyi na Jehovah Jireh Choir batabashije kwitabira iki kiganiro n’abanyamakuru ndetse ntihagire n’ubahagararira, hatangajwe ko nabo biteguye cyane kuzacana umucyo muri iki gitaramo gitegerezanyijwe amatsiko.

    Abaterankunga b’iki gitaramo cya Pasika, barimo Samsung 250, Songa Logistics, Tecno Market Printing House, Itec na Beta Paints, bose bashishikarije abantu kwitabira iki gitaramo no kurushaho gutera inkunga Bibiliya, nk’ijambo ry’Imana ritunze abayizereramo.

    Hatangajwe ko ku isaha y’i Saa munani z’amanywa, aba mbere bazaba batangiye kwinjira ahazabera igitaramo muri BK Arena, hanyuma saa kumi zuzuye igitaramo nyirizina mu rwego rwo kubahiriza igihe no guha abantu umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana.

    Ku bijyanye n’abari bafite impungenge z’uko iki gitaramo gishobora kutitabirwa neza hashingiwe ku kuba kizabera ku itariki imwe n’iy’igitaramo cya Tonzi azamurikiramo album yise ‘Respect,’ hasobanuwe ko nta mpungenge bakwiriye kugira kuko hari ubwumvikane bwiza no gushyigikirana hagati y’abateguye ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ hamwe na Tonzi. 

    Igitaramo cya Pasika “Ewangelia Easter Celebration Concert” cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe ‘Shyigikira Bibiliya’, bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

    Kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kibere muri BK Arena, inyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro ikaba yakira abantu barenga ibihumi icumi bicaye neza. Ni igitaramo cy’amateka cyatumiwemo Israel Mbonyi, James na Daniella, Chrisus Regnat, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir.

    Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Ati “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

    Israel Mbonyi wiyongereye mu bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, aherutse kwandika amateka yo kuzuza Miliyoni y’abamukurikira kuri Youtube. Ni mu gihe kandi afite indirimbo ya Gospel ikomeje kuza ku isonga mu Karere mu gukundwa cyane, iyo akaba ari “Nina Siri” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 40 mu mezi 8 gusa.

    Mbonyi agiye kongera gutaramira muri BK Arena afitemo amateka akomeye dore ko mu myaka ibiri yikurikiranya, yayikoreyemo ibitaramo bya Noheli, akitabwa n’abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi kugera aho amatike yose agurwa agashira (Sold Out). Biri no mu byatumye hari abamwita ‘Nyiri BK Arena’ na cyane ko ari we muhazi rukumbi wayujuje.

    Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku bihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n’abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

    Abifuza kugura amatike y’iki gitaramo cy’imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’, bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle’s Resto (Kicukiro);

    St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero). Ushobora no guhamagara izi nimero bakagufasha kubona itike byoroshye: 0788304142, 0788880901 na 0787837802.

    Abateguye igitaramo cya ‘Ewangelia Easter Celebration’ bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahazabera iki gitaramo muri BK Arena

    James yashimangiye ko abazatarama bose bari mu myiteguro myinshi, atangaza ko iki gitaramo kiri mu bitaramo bizaba biteguye neza mu Rwanda

    Ubuyobozi bwa BK Arena bwavuze ko bwishimiye kwakira igitaramo nk’iki bushimangira ko ntawe uhitamo gukorera muri iyi nyubako ngo ahombe

    Pastor Serugo Ben yashimangiye ko Alarm MInistries yiteguye cyane

    Korali Christus Regnat bakajije imyiteguro y’iki gitaramo

    Shalom Choir bazaba bahari kandi basabye abazitabira iki gitaramo kuzaza bitwaje izindi nkweto zo guhindura kugira ngo zitazababera imbogamizi yababuza gutambira Imana

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ruzibiza Viateur yatangaje ko kuza muri iki gitaramo ari ugushyigikira Bibiliya no gukumira ibura ryayo mu Rwanda

    Abateye inkunga iki gitaramo barimo Samsung 250 basabye abantu kuzitabira ku bwinshi

    Imyiteguro y’ahazabera iki gitaramo igeze kuri 80%

    Muri BK Arena harabera igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru

    AMAFOTO: Rwigema Freddy – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141279/bazitwaze-inkweto-zo-guhindura-gusiba-igitaramo-cya-pasika-kizabera-muri-bk-arena-ni-ukuny-141279.html

  • Rutahizamu wemeye gukinira Amavubi, yasubukuye imyitozo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Yverdon Sport FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, Johan Marvin Kury wemeye gukinira u Rwanda, nyuma y’igihe afite ikibazo cy’imvune, yasubukuye imyitozo.

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bagaragaje ko bashaka gukinira u Rwanda ariko biba mu gihe yari afite imvune.

    Johan Marvin Kury ukina anyuze ku ruhande asatira yahamagawe bwa mbere mu Mavubi muri Gicurasi 2023 na Carlos Alos ubwo hitegurwaga umukino wa Mozambique ariko ntibyakunda ko ahita aza ari na bwo nyuma yagiraga imvune y’ivi yatumye asoza umwaka wa 2023 atongeye gukina.

    Yagombaga kuza gukina umukino wa Zimbabwe ndetse n’uwa Afurika y’Epfo yabaye mu Gushyingo 2023 ariko yari atarakiruka imvune.

    Muri Mutarama uyu mwaka Johan Marvin Kury ni bwo yatangiye imyitozo nyuma yo gukiruka imvune mu rwego rwo kugaruka agafasha ikipe ye ya Yverdon Sport FC ndetse n’Amavubi.

    Uyu mukinnyi akaba we yiteguye gukinira u Rwanda igihe cyose azaba ameze neza kandi agahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko we yamaze guhitamo u Rwanda.

    Johan Marvin Kury yasubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wemeye-gukinira-amavubi-yasubukuye-imyitozo

  • Imirambagirize ya Rayon Sports ku isoko ry’igura yatangiye kwibazwaho #rwanda #RwOT

    Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu Rwanda urimo uragana ku musozo, amwe mu makipe y’inkwakuzi yamaze kugera ku isoko arambagiza abakinnyi azifashisha mu mwaka w’imikino utaha, Rayon Sports ikaba iri muri ayo makipe avugwa.

    Nk’imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda, benshi baba bafite amatsiko yo kumenya uburyo iziyubakamo akaba ari na yo mpamvu buri ntambwe iteye usanga amakuru ahita amenyekana.

    Ni ikipe ifite ihurizo ryo gusinyisha abakinnyi bagera kuri 15 (yongerera bamwe amasezerano igura n’abandi) kuko abageze kuri uwo mubare barimo gusoza amasezerano.

    Mu minsi ishize ni bwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati “n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.'

    Amakuru ISIMBI ifite kandi yizewe ni uko iyi kipe hari abakinnyi yatangiye kurambigiza cyane cyane ab’imbere mu gihugu, gusa na none urebye amwe mu mazina irimo ishaka ntabwo yakabaye ari yo ikeneye nk’ikipe yiyubaka izahatanira igikombe cyangwa izakina Imikino Nyafurika mu gihe yatwara igikombe cy’Amahoro.

    Umwe mu bakinnyi bavugwa muri iyi kipe ni rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah akaba ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 13. Mu gihe yamubona yaba ibonye umukinnyi mwiza.

    Undi mukinnyi ni Niyonzima Olivier Seif ushobora kugaruka muri iyi kipe aherukamo muri 2019. Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Kiyovu Sports nubwo yahagaritswe kugeza shampiyona irangiye, ntawushidikanya ku bushobozi bwe ayijemo yafasha byinshi.

    Gusa hari andi mazina abiri avugwa muri Rayon Sports ndetse binavugwa ko ibiganiro bigeze kure, byatuma umuntu yibaza ko ari bo yari ikeneye cyangwa niba ari ukugura amazina gusa bikazaba nka benshi mu bakinnyi baguzwe mu myaka yashize bakabahombera.

    Abo ni Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bahoze bakinira APR FC, si uko ari abaswa ahubwo igihe bamaze badakina wakibaza Rayon Sports izahita ibasaba umusaruro icyo ibizeyemo.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, APR FC yatije Mugunga Yves muri Kiyovu Sports ariko bakaba barahise bashwana ubu nta kipe afite guhera mu mpera z’umwaka ushize.

    Ishimwe Anicet na we yatandukanye na APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, yikojeje hanze agiye gukinayo ariko ntiyahatinze, guhera mu Gushyingo 2023 na we akaba ari mu Rwanda nta kipe ifite. Mu gihe yabasinyisha hakaba hari amahirwe menshi y’uko bazayihombera.

    Muri Rayon Sports kandi haravugwamo myugariro wo ku ruhande rw’iburyo ukinira Marines FC, Byiringiro Gilbert ushobora kuza gufatanya na Serumogo Ali kuko Mucyo Junior Didier yanze kubongerera amasezerano.

    Ishimwe Anicet amaze igihe kinini adakina

    Mugunga Yves amaze igihe adakina

    Seif na we arifuzwa na Rayon Sports

    Ani Elijah aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imirambagirize-ya-rayon-sports-ku-isoko-ry-igura-yatangiye-kwibazwaho

  • Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi nta prime bahawe mu gihe bamaze muri Madagascar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi nta prime bahabwa mu mikino ya gicuti yatsinze, bisobanuye ko nta prime bahawe mu gihe bamaze muri Madagascar kuko bakinaga imikino ya gishuti.

    Abakinnyi bava hanze bahabwa 1000$, kongeraho mission allowance ya 500$, abava mu Rwanda bahabwa 500$ kongeraho 100,000Rwf ya transport.

    Nyuma y'Imikino 2 ya gishuti yaberaga muri Madagascar, abakinnyi bamaze gusubira mu makipe yabo Biramahire, Djihad,Fiacre,Nshuti,Sahabo. Ikipe izagera mu Rwanda kuwa 4 , saa 1h45.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-yigihugu-amavubi-nta-prime-bahawe-mu-gihe-bamaze-muri-madagascar/