Blog

  • Marina yatunguwe na Yvan Muziki ku rubyiniro amwambika impeta #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ridasanzwe ryo ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yanditse amateka akomeye mu buzima bwe bwite no mu muziki, ubwo yasabaga umukunzi we Marina kumubera umugore, imbere y’abari bitabiriye igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise 'Inganzo Ntahangarwa'.

    Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe cyari cyitabiriwe n’abahanzi n’abakunzi b’umuziki benshi, barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa na Kidum, bose bahurira mu gushyigikira uyu muhanzi wari ugiye kumurika album ye ya mbere mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi akorera umuziki hanze y’igihugu.

    Mu ijambo rye ryakoze ku mitima ya benshi, Yvan Muziki yatangaje ko Marina ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, ndetse ko igihe cyo kubigaragaza ku mugaragaro cyari kigeze.

    Yagize ati 'Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga w’umuziki. Ni we nkunda. Mberetse imfura yanjye (Album), none mberetse n’umukazana (Marina). Mwakoze kuza kudushyigikira.'

    Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje gukuramo izindi mpeta yari yambaye, mbere yo kwemera iyo yahawe n’umukunzi we, ibintu byateje ibyishimo byinshi n’amashyi mu bari aho, cyane ko byabereye ku munsi wahariwe abakundana.

    Album 'Inganzo Ntahangarwa' igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yagize uruhare rukomeye mu kuyitegura, haba mu myandikire no mu kuyiririmbamo. Ku rubyiniro, aba bombi banaririmbye zimwe mu ndirimbo bakoranye, bagaragaza ubufatanye bukomeye mu muziki no mu buzima busanzwe.

    Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo gushimira abamufashije, aho Yvan Muziki yahaye Massamba Intore impano y’ingofero, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kumwinjiza mu muziki.

    Marina yambitswe impeta

    Source : http://isimbi.rw/marina-yatunguwe-na-yvan-muziki-ku-rubyiniro-amwambika-impeta.html

  • Abarimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zeby na Tania nibo bari bususurutse igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu 'FIRST CLASS FRIDAY' #rwanda #RwOT

    Abakunda imyidagaduro muri uyu Mujyi wa Kigali bafite impamvu ikomeye yo kwitegura neza kuri uyu wa Gatanu, aho igitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' kirabera muri Ti'Amo Lounge, imwe mu ma-Bar & Resto agezweho akomeje kwamamara kubera serivisi zinoze n'ikirere cyiza gituma abayigana bagira ibihe byiza.

    Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kirasusurutswa n'aba-DJ bafite ubunararibonye mu kuvanga umuziki ugezweho ndetse n'uwakera, barimo DJ Caspi na DJ Cyusa, bazwiho guhuza injyana zitandukanye zituma abantu bose babyina nta kwirobanura. Uretse abo, Zeby na Tania baraba bashinzwe gutuma abitabiriye barushaho kwinjira mu mwuka w'ibirori, binyuze mu buryo bwabo bwo gususurutsa abantu no kubagezaho ibyishimo byihariye.

    Abamaze kugera muri Ti'Amo Lounge bavuga ko ari ahantu hatanga ituze n'umutekano usesuye, kandi hakaba hari n'ibyokurya n'ibinyobwa byateguwe ku rwego rwo hejuru. Ni hamwe mu hantu hakomeje kuvugwa cyane muri uyu Mujyi wa Kigali, bitewe n'uburyo bwiza bwo kwakira abakiliya, ndetse n'imyidagaduro ihora ihabwa agaciro.

    Nk'akandi gashimwe ku bakiliya, ubuyobozi bwa Ti'Amo bwateguye promotion idasanzwe, aho ibiciro byagabanyijwe ku kigero cya 20% guhera saa yine z'ijoro (10:00pm), bikaba ari amahirwe akomeye ku bashaka gusohokana n'inshuti cyangwa abo mu miryango yabo.

    Iki gitaramo 'FIRST CLASS FRIDAY' ni amahirwe adasanzwe. Itegura neza, uzane n'abawe, maze uze wibonere ibyishimo bya nyabyo muri Ti'Amo Lounge i Remera impande ya Station ORXY.

    Abarimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zeby na Tania nibo bari bususurutse igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu 'FIRST CLASS FRIDAY'

    Source : https://kasukumedia.com/abarimo-dj-caspi-dj-cyusa-zeby-na-tania-nibo-bari-bususurutse-igitaramo-cyo-kuri-uyu-wa-gatanu-first-class-friday/

  • Lewis Hamilton akomeje gucecekesha abamubaza umubano we na Kim Kardashian #rwanda #RwOT

    Lewis Hamilton, umwe mu batwaye imodoka za Formula One bubashywe cyane ku Isi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwanga kugira icyo atangaza ku  makuru amaze iminsi acicikana amuhuza n'umunyamideli n'umukinnyi wa filime Kim Kardashian.

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Hamilton yabajijwe niba koko hari umubano wihariye uri hagati ye na Kardashian. Icyakora, yasubije mu magambo agaragaza ko atifuza kubivugaho byinshi, agira ati: 'Ubuzima bwanjye bwite si ikintu nkunda gusangiza buri wese. Hari ibyo mpitamo kugumana.'

    Aya magambo ye yahise arushaho kongera amatsiko mu bafana be no mu bakurikiranira hafi ubuzima bw'ibyamamare, cyane cyane ko amaze igihe agaragara hafi ya Kim Kardashian mu bihe bitandukanye. Aba bombi baherutse no kugaragara bari kumwe mu birori by'umukino wa nyuma wa Super Bowl, ibintu byatumye benshi bakeka ko umubano wabo ushobora kuba wararenze ubucuti busanzwe.

    Amakuru aturuka mu bantu begereye aba bombi avuga ko bamaze iminsi bagirana ibiganiro bya hafi kandi bakunze kugaragara basangira cyangwa bari mu birori byihariye. Nubwo bimeze bityo, nta n'umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba bakundana cyangwa niba ari inshuti zisanzwe.

    Lewis Hamilton asanzwe azwiho kurinda cyane ubuzima bwe bwite, aho kenshi yirinda kuvuga ku rukundo rwe mu itangazamakuru. Ibi bituma buri gihe havuka inkuru nyinshi zimuvugwaho, ariko we agakomeza guhitamo gutuza no kudaha agaciro ibivugwa byose. Ku rundi ruhande, Kim Kardashian na we ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku Isi, ku buryo buri kintu cyose akora gihita gikurura amaso y'itangazamakuru.

    Lewis Hamilton akomeje gucecekesha abamubaza umubano we na Kim Kardashian

    Source : https://kasukumedia.com/lewis-hamilton-akomeje-gucecekesha-abamubaza-umubano-we-na-kim-kardashian/

  • Doja Cat agiye gutaramira i Kigali #rwanda #RwOT

    Icyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat amaze kwemeza ko agiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco ryitwa ‘Move Afrika’ riteganyijwe kubera muri BK Arena mu kwezi gutaha.

    Uyu muhanzi watsindiye ibihembo bya Grammy ni we uzayobora ku nshuro ya gatatu igitaramo cya Move Afrika, gitegurwa na Global Citizen ku bufatanye na pgLang ya Kendrick Lamar.

    Igitaramo cyo mu Rwanda kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, mbere y’uko bakomereza muri Afurika y’Epfo.

    Ni no ku nshuro ya mbere kandi mu rugendo rwe rw’umuziki, Doja Cat azaba ageze ku mugabane wa Afurika gutaramira abafana be.

    Nubwo yari ategerejwe muri festival ya 'Hey Neighbour' itabashije kuba mu 2025 ndetse Isimbi yamenye ko agomba kuzahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda.

    Doja Cat ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/doja-cat-agiye-gutaramira-i-kigali.html

  • Rayon Sports yanyomoje Rugaju Reagan #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwashyize umucyo ku makuru yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan, wavuze ko iyi kipe yaba yarariye amafaranga ya myugariro wayo, Serumogo Ali bakavuga ko ntacyo ikipe yahawe.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashyizeho itangazo rivuga ko ibi byatangajwe atari ukuri kandi ko bigamije kuyobya abafana.

    Amakuru yari yatangajwe mu kiganiro 'Urubuga rw’Imikino' kuri Radio Rwanda ku wa 12 Gashyantare 2026, yavugaga ko mu gutandukana na Serumogo Ali habayemo uburiganya, kuko uyu mukinnyi ngo yari yaratanzweho amafaranga angana na miliyoni 10 Frw.

    Icyo gihe, Rugaju Reagan yumvikanishije ko ayo mafaranga yaba atarakoreshejwe uko bikwiye ndetse akitsa cyane ku cyo yise uburiganya bwabayemo.

    Nyuma y’uko ibi byateje impagarara zikomeye mu bakunzi ba Rayon Sports byatumye ubuyobozi bwihutira gusohora itangazo ribisobanura mu buryo burambuye.

    Muri iryo tangazo, bwagize buti 'Ubuyobozi bw’Umuryango Rayon Sports buramenyesha abakunzi bawo n’abanyarwanda muri rusange ko bwamaganye amakuru y’ibinyoma yatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda Rugaju Reagan mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyatambutse kuwa 12/02/2026 ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi Serumogo Ali.'

    Ubuyobozi bwakomeje busobanura ko, mu by’ukuri, Rayon Sports n’uyu mukinnyi bumvikanye gutandukana mu bwumvikane busesuye, kandi ko yagendeye Ubuntu ku mpande zombi.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye kurekura uyu mukinnyi ku buntu kubera ko hari amafaranga bari bamufitiye angana na miliyoni 10 Frw, bakumvikana ko atazigera ayishyuza iyi kipe ndetse na we ko ntacyo bazamubaza ku mafaranga ikipe ya Al Merreikh Bentiu.

    ANNOUNCEMENT pic.twitter.com/IZzdFOglro

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 13, 2026

    Rayon Sports yanyomoje ibyo Rugaju Reagan yatangaje

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanyomoje-rugaju-reagan.html

  • Amarangamutima y’umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro nyuma yo kwambika impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Robert McKenna yavuze ko isengesho rye ryasubijwe, ni nyuma yo kwambika umukunzi we impeta ya fiançailles.

    Ku mugoraba w’ejo hashize tariki ya 12 Gashyantare 2026 ni bwo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Cyubahiro Robert McKenna, yashyizeho amafoto agaragaza ko yamaze kwambika umukunzi impeta y’urudashira amusaba ko yazamubera umugore undi nta kuzuyaza.

    Aya mafoto ya Cyubahiro akaba akaba yaherekejwe n’amagambo agira ati “

    Ni umuhango ugaragara ko wari witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu munyamakuru n’umukunzi we.

    Ati “Byagiye kumugaragaro. Isengesho ryanjye ryasubijwe, umukunzi wanjye, uwo tuzabana iteka ryose.”

    Robert McKenna yambitse umukunzi we impeta y’urukundo rudashira

    Hari inshuti n’abavandimwe

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umunyamakuru-wa-rba-cyubahiro-nyuma-yo-kwambika-impeta.html

  • Zari Hassan yavuze adashaka amarira y’abakobwa bakundana n’abagabo bubatse #rwanda #RwOT

    Umunyemari akaba n’umunyamideli uzwi cyane, Zari Hassan, yatangaje ko adashaka kubona ku mbuga nkoranyambaga abakobwa bakundana n’abagabo bubatse hanyuma bakinubira ko bateretswe urukundo ku munsi w’abakundana (Saint Valentin).

    Uyu mugore wamamaye mu myidagaduro, ubu akaba yarashyingiranywe n’umukinnyi w’iteramakofe, Shakib Lutaaya, yatanze ubutumwa bukakaye bugenewe abagore bakunda kwijujuta buri wa 14 Gashyantare, umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundanye.

    Zari yavuze ko adafitiye impuhwe abakobwa cyangwa abagore bemera gukundana n’abagabo bafite abandi bagore, hanyuma umunsi wa Saint Valentin wagera bagatangira kwinubira ko batitabwaho.

    Yagaragaje ko umuntu aba azi neza uwo akundana na we, bityo atagomba gutungurwa no kutitabwaho ku munsi w’abakundana.

    Yagize ati 'Sinshaka kubona ibintu bibabaje ku munsi wa Saint Valentin. Wari uzi ko uwo mugabo afite undi.'

    Yanagarutse ku bagore binubira ko bataguriwe indabo cyangwa impano, avuga ko umugabo ukunda umugore by’ukuri ahora ashaka uko amwereka urukundo, kabone n’iyo yaba adafite ubushobozi buhambaye.

    Mu butumwa bwe, yavuze ko buri mugabo aba yifuza kwizihiza Saint Valentin, kandi ko iyo atabikoze bidashobora gusobanura ko adakunda uwo bari kumwe cyangwa ko ari umunyabugugu.

    Zari Hassan, umaze igihe abanye na Shakib Lutaaya mu buryo bw’urushako rwa kure, kuko we atuye muri Afurika y’Epfo mu gihe umugabo we akorera muri Uganda, yanakomoje ku gukenerwa kw’icyizere ku mubano w’abakunda.

    Avuga ko nubwo iyo mbogamizi ihari bitababuza kuba bakunze gusurana no kujyana mu biruhuko mu gukomeza urukundo rwabo.

    Source : http://isimbi.rw/zari-hassan-yavuze-adashaka-amarira-y-abakobwa-bakundana-n-abagabo-bubatse.html

  • Abakinnyi 8 ba Australian Open bategerejwe muri ATP Challenger i Kigali #rwanda #RwOT

    Abakinnyi umunani baheruka kugaragara mu irushanwa rikomeye rya Australian Open ritegurwa buri mwaka muri Mutarama, bitezwe i Kigali mu marushanwa mpuzamahanga ya Tennis ya ATP Challenger 2026 azaba kuva tariki 2 kugeza ku ya 15 Werurwe.

    Muri abo bakinnyi harimo Umunya-Argentine Marco Trungelliti, Umufaransa Arthur Gea, Umunya-Croatia Luka Mikrut, Umunya-Espagne Roberto Carballes Baena, Umwongereza Jay Clarke, Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar, Umusiwisi Jérôme Kym ndetse n'Umutaliyani Marco Cecchinato.

    Muri bo, Arthur Gea ni we wageze kure kurusha abandi muri Australian Open y'uyu mwaka, aho yasezerewe mu ijonjora rya kabiri atsinzwe na Stan Wawrinka amaseti 3-2. Abandi bakinnyi bo bagarukiye mu mikino yo gushaka itike yo kwinjira mu cyiciro nyamukuru.

    Mu rutonde rwa ATP, Marco Trungelliti ni we uza ku mwanya mwiza kurusha abandi, aho ari ku mwanya wa 134 ku Isi, agakurikirwa na Gea wa 156 ndetse na Mikrut wa 164. Gea aheruka no gutungurana asezerera Giovanni Mpetshi Perricard mu irushanwa rya Open Occitanie mu Bufaransa.

    Trungelliti w'imyaka 35 si mushya i Kigali, kuko yegukanye ATP Challenger 50 yahabereye muri Werurwe 2024.

    Iri rushanwa rizakinirwa ku bibuga bya IPRC Kigali bizwi nka Kicukiro Ecology Tennis Club, rikazamara ibyumweru bibiri: icya mbere kizaba ari ATP Challenger 75 naho icya kabiri kiba ATP Challenger 100. Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego rwa Tennis ku Mugabane wa Afurika.

    Abakinnyi 8 ba Australian Open bategerejwe muri ATP Challenger i Kigali

    Source : https://kasukumedia.com/abakinnyi-8-ba-australian-open-bategerejwe-muri-atp-challenger-i-kigali/

  • Igitutu cya Manchester City kiri kwiyongera, nyuma yuko Arsenal yanganyije na Brentford #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yananiwe kubona amanota atatu ku kibuga cya Brentford, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mukino wa Shampiyona wabereye kuri Gtech Community Stadium. Iyi ntsinzi yabuze yasize Arsenal igifite amanota ane gusa irusha Manchester City iyikurikiye hafi ku rutonde.

    Umutoza Mikel Arteta yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi babanjemo, ariko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Brentford yagerageje uburyo bwinshi, gusa umunyezamu David Raya akomeza kuba inkingi ikomeye akuramo imipira ikomeye.

    Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 61, igitego cyatsinzwe na Noni Madueke nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Piero Hincapie. Icyakora, ibyishimo ntibyatinze kuko Keane Lewis-Potter yahise yishyura ku munota wa 70, atsindishije umutwe nyuma y'umupira wari uvuye kwa Michael Kayode.

    Mu minota ya nyuma, Arsenal yagerageje gushaka igitego cy'intsinzi, ariko ishoti rikomeye rya Gabriel Martinelli ryahagaritswe n'umunyezamu wa Brentford, bituma umukino urangira amakipe agabanye amanota.

    Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal ikomeza gushyirwaho igitutu na Manchester City mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona. Arteta yavuze ko ikipe ye ikwiye kwiga kugumana ituze nyuma yo gutsinda, cyane cyane iyo ihanganye n'amakipe akoresha imipira y'imiterekano.

    Arsenal izakina na Wigan Athletic mu irushanwa rya FA Cup mbere yo kongera kwibanda kuri Shampiyona, aho izahura na Wolves ishaka kongera icyizere cyo guhatanira igikombe.

    Igitutu cya Manchester City kiri kwiyongera, nyuma yuko Arsenal yanganyije na Brentford

    Source : https://kasukumedia.com/igitutu-cya-manchester-city-kiri-kwiyongera-nyuma-yuko-arsenal-yanganyije-na-brentford/

  • Umusoro ku baherwe watumye California ihura n'igihombo gikomeye #rwanda #RwOT

    Leta ya California iri mu bibazo bikomeye by'ubukungu nyuma y'aho ishyiriyeho umusoro mushya ugenewe abantu batunze amafaranga arenze miliyari imwe y'amadolari. Uyu musoro uzwi nka 'Billionaires tax,' uteganya ko buri muherwe ufite umutungo ubarirwa muri miliyari agomba gutanga 5% by'agaciro k'umutungo we nk'umusoro wa Leta.

    Icyakora, iyi gahunda ntiyakiriwe neza na bamwe mu baherwe bakomeye batuye muri California, aho benshi bahise bafata icyemezo cyo kwimukira mu zindi Leta zitabashyiraho imisoro iremereye. Mu bamaze kwimuka harimo Larry Page washinze Google na Mark Zuckerberg uyobora sosiyete Meta (Facebook), bombi bakaba bari mu bafite umutungo munini cyane ku Isi.

    Ibi byatumye California ihomba amafaranga menshi cyane, kuko aba baherwe bari mu batanga imisoro minini ifasha Leta gukora ibikorwa remezo no gutera inkunga serivisi zitandukanye. Raporo zitandukanye zigaragaza ko igihombo cyatewe n'iyimuka ry'aba baherwe gishobora kugera ku gaciro kari hejuru cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y'imari ya Leta.

    Abasesenguzi b'ubukungu bavuga ko n'ubwo umusoro ku baherwe ugamije kugabanya icyuho kiri hagati y'abakire n'abakene, ushobora no gutuma abashoramari bahunga, bigateza igihombo gikomeye mu bukungu bw'aho bavaga. Ibi bituma havuka impaka nyinshi ku kamaro k'iyi misoro n'ingaruka ishobora kugira ku iterambere rirambye rya California.

    https://www.reuters.com/resizer/v2/https%3A%2F%2Farchive-images.prod.global.a201836.reutersmedia.net%2F2017%2F02%2F08%2F2017-02-08T122515Z_25714_RC1902519C80_RTRMADP_0_APPLE-CAMPUS.JPG?auth=ccc909cf7d02288241ed75f87e7c54670c7f2e7d4027e4a23cd77ae4a06fa6bb&quality=80&width=1920
    Raporo zitandukanye zigaragaza ko igihombo cyatewe n'iyimuka ry'aba baherwe gishobora kugera ku gaciro kari hejuru cyane, bikagira ingaruka ku ngengo y'imari ya Leta.

    Source : https://kasukumedia.com/umusoro-ku-baherwe-watumye-california-ihura-nigihombo-gikomeye/