Blog

  • Samusure yavuze impamvu ataziye ku itike y’indege Bruce Melodie yamwemereye #rwanda #RwOT

    Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko Bruce Melodie atigeze yanga kumugurira itike ahubwo yagiye kuyigura agasanga yarayibonye, bumvikana ko azamufasha mu bindi.

    Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Samusure yari yasabye uyu muhanzi itike imucyura imukura Mozambique undi akemera.

    Gusa ntabwo ari yo yaziyeho ibintu ahamya ko nta kibazo kirimo cyane ko atigeze yanga kuyitanga.

    Ati “Hatazagira uwongera kumbaza ikibazo cya Melodie, namusabye itike aremera ariko ntabwo yari azi igihe mbishakira, urumva njye nabishakaga muri uku kwezi kwa Kabiri, nta nubwo yari azi uburemere bw’impamvu nshaka gutaha kandi ntabwo yari yiteguye.”

    Samusure yavuze ko Melodie bukeye yamuhamagaye akamubwira ko abona mu minsi mikuru amatike ahenze cyane, undi amubwira ko yakwitonda akareba mu kwa Mbere kose itike ihendutse cyane ko we ashaka kuzaza mu kwa Kabiri.

    Yakomeje agira ati “Hari umuntu witwa Hope hashize iminsi arambaza ikibazo cya tike cyarakemutse? Nti oya Melodie aracyahuze ariko azabikora. Arambwira ngo ndumva hari icyo nabikoraho maze Melodie akazagufasha mu bindi, urumva ataragize neza? Itike yo kujya cyangwa kuva Mozambique si amafaranga make, hejuru y’amadorali 500 bitewe n’indege wateze.”

    Yakomeje avuga ko Melodie yamuhamagaye ashaka kwishyura akamubwira ko yamaze kwishyurwa.

    Ati “Melodie yaje kumpamagara ashaka kugura itike mubwira ko yaguzwe, sinari kumubwira ko ntayo njye ndi inyangamugayo, ahubwo ndamubwira ngo wafasha mu bindi, ampuza n’umwe mu bareberera inyungu ze, arambwira ngo ningera i Kigali nzabashake, ubu ninduhuka nzabashaka kuko n’utwo dutebe two mu rugo turakeneye.”

    Samusure akaba yarageze mu Rwanda tariki ya 12 Gashyantare 2026 aho yari avuye muri Mozambique yari amaze imyaka 3 yarimukiye.

    Samusure yavuze ko impamvu ataziye kuri tike ya Melodie atari uko yayimwimye ahubwo hari iyabonetse mbere we yemera gufasha mu bindi

    Bruce Melodie yemeye kumufasha mu bindi

    Source : http://isimbi.rw/samusure-yavuze-impamvu-ataziye-ku-itike-y-indege-bruce-melodie-yamwemereye.html

  • Junior Rumaga yasabye abasore kureka kwirarira ku bakunzi babo #rwanda #RwOT

    Junior Rumaga yasabye abasore kureka kumenyereza abakunzi babo kubaha ibintu bazi neza ko batazakomeza kubibabonera kuko nabyo biri mu bituma batandukana hadateye kabiri.

    Umusizi Rumaga wa Nsekanabo uzwi nka Junior Rumaga yavuze ko uko umusore akomeza kwirarira ku mukobwa bakundana kugera no ku kwikokora utwo afite twose kugira ngo amuhe n’ibyo amusaba birenze ubushobozi faranga bwe biba bisa nko kwicira inzira yo gutandukana mu gihe bitabonetse.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Rumaga yagize ati 'Niba umumenyereza ibintu kandi birenze ubushobozi bwawe ku buryo wabimuha buri munsi, uri gufungura icyumba cye cy’inzara gishobora kuzasibwa n’undi. Ntawe ugira inzara y’icyo atazi.'

    Rumaga yanakomoje ku mpungenge akomeje guterwa no kuba ibintu byose byakabaye bikorerwa imbere mu miryango bisigaye biri ku mbuga nkoranyambaga mu gufatwa nko gutera imbere byadutse.

    Ati 'Kuri ubu abantu bamaze kubishyira ku gashyorongamuhogo ku buryo ibintu byose bisa nk’aho mushaka guhuruza imbaga cyangwa bababone kandi ntabwo muzi ko byose biza bikamunga hamwe mwubakira n’umuryango wanyu.'

    Mu kwezi gushize nibwo Akarere ka Huye kahaye Rumaga umusozi wa Kiruri ubumbatiye amateka menshi ya gihanzi, aho Rumaga yiyemeje kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwagura inganzo ye n’abo bakorana muri Siga Rwanda.

    Rumaga yasabye abahungu kureka kumenyereza abakunzi babo ibyo batazahora babona

    Source : http://isimbi.rw/junior-rumaga-yasabye-abasore-kureka-kwirarira-ku-bakunzi-babo.html

  • Aziz Ki yahaye umugore we Mobetto imodoka y’agatangaza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w’Umunya-Tanzania Hamisa Mobetto yahawe imodoka y’agatangaza n’umugabo w’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Burkina Faso, Stéphane Aziz Ki, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze bashyingiranywe.

    Aziz Ki usanzwe akinira Waydad AC, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram , agaragaza amarangamutima akomeye afitiye umugore we, anamushimira uko babanye muri uwo mwaka wa mbere w’ishyingiranwa.

    Yagize ati: 'Uyu munsi turuzuza umwaka umwe. Ndashimira Imana. Nishimiye amahoro, iterambere n’amasengesho dusangiye. Imana ikomeze kutuyobora, irinde urugo rwacu kandi yongere urukundo n’ubwumvikane hagati yacu. Ndagukunda cyane.'

    Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi wihariye, Aziz Ki yahaye Hamisa Mobetto impano y’imodoka nshya, agaragaza ko ari uburyo bwo kumushimira.

    Yagize ati 'Iyi ni impano nto igamije kukwereka uko ngushimira, uri umugore wihangana, ufite imbaraga, wuje urukundo kandi ugaragaza urumuri mu buzima bwanjye.'

    Yakomeje avuga ko nta mpano n’imwe ishobora gusobanura neza urukundo amufitiye.

    Ati 'Nta mpano ihenze naguha ishobora kugaragaza uko ngukunda kandi ngushimira. Uri umugisha ukomeye mu buzima bwanjye.'

    Akaba yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class ikaba izwi nka G-Wagon.

    Aba bombi bashyingiranywe ku wa 16 Gashyantare 2025 mu mujyi wa Dar es Salaam, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo. Mbere y’ubukwe, Aziz Ki yari yatanze inkwano y’inka 30.

    Imodoka yahaye Mobetto

    Ubwo yamuhaga urufunguzo

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Aziz Ki na Mobetto barizihiza umwaka bamaze bashyingiranywe

    Mobetto yashimiye Aziz Ki

    Source : http://isimbi.rw/aziz-ki-yahaye-umugore-we-mobetto-imodoka-y-agatangaza-amafoto.html

  • Nafatwaga nk’intasi y’u Rwanda muri Mozambique, nari ngiye kwiyahura _ Samusure (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Samusure yahishuye ko ubwo yahungiraga mu gihugu cya Mozambique yabanje gufatwa na benshi mu banyarwanda bahakorera nk’umuntu watumwe na Leta y’u Rwanda kuneka abavuga rumwe nayo.

    Kalisa Ernest wamamaye muri sinema nyarwanda nka Samusure yavuze ko ibi byo gufatwa nabi muri sosiyete ngari y’abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Maputo ahanini byaturukaga ku kuba batiyumvisha uburyo umuntu wari ufite izina ry’ubwamamare nk’irye yashoboraga kwisanga atakambira gukora akazi rimwe na rimwe gafatwa nk’akagayitse.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Samusure yanagaragaje ko uku kwitiranwa n’umukozi w’inzego z’ubutasi bw’u Rwanda byagiye bigakwirakwira mu buryo bukomeye kugera n’aho yigeze kwishyurwa igice cy’ibanze cy’amafaranga kugira ngo aze kuyobora imihango y’ubukwe bumwe bw’abanyarwanda baba muri iki gihugu akaza kuyagumana adakoze akabwirwa ko bitagikunze kubera kumwishisha.

    Ati 'Hari ubukwe bw’abanyarwanda nagombaga kujya kuyobora ndetse bari babanje no kunyishura amadolari 300 gusa nyuma mbere y’uko buba ababyeyi babwira uwari watekereje kumpa akazi bati 'ariko warasaze, urazana Samusure hano uzi icyamuzanye koko. Uriya araneka.’ '

    Uyu wakinnye yitwa 'Rulinda” muri filime 'Seburikoko’ yavuze ko ku ntangiriro yabanje kubura akazi bidaturutse ku kutagira icyo ashobora gukora ahubwo ko ahanini byavaga mu ndorerwamo yo gufatwa nk’umuntu wifashije kandi utagenzwa na kamwe.

    Ati 'Nubwo nari ku gitutu cyo gupagasa ngo mbone uko nishyura abo nari mbereyemo imyenda ariko nkigerayo sinabonye akazi. Nta muntu washoboraga kumpa akazi kuko bose babaga bibaza niba nagakora kubera kubisanisha n’uko banzi.'

    Samusure yavuye mu Rwanda mu Kwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.

    Uyu mugabo yavuze ko yageze igihe yumva yakwiyahura bitewe n’uko ubuzima bwari bwamucanze amadeni yabaye menshi, gusa ngo hari umugore waje kumureba amubwira ko hari inzozi yarose ahatirwa kuza kuzimubwira.

    Yamubwiye ko umugisha we wose azawunona, yishyuriwe amadeni yari afite, arinzwe gereza gusa na we hari ibyo agomba kwigoma birimo ubusambanyi ikirenze kuri ibyo, umudayimoni wo kwiyahura umurimo agomba kuwurwanya.

    Akimubwira ibyo kwiyahura kuko nta muntu n’umwe yari yarabibwiye yahise amenya ko ari Imana imumutumyeho. Ni bwo yahise ahungira Mozambique aciye muri Tanzania.

    Source : http://isimbi.rw/nafatwaga-nk-intasi-y-u-rwanda-muri-mozambique-nari-ngiye-kwiyahura-_-samusure.html

  • Wasili yahinduriwe inshingano muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili yamaze guhindurirwa inshingano muri iyi kipe aho ubu ari we ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports by’agateganyo.

    Wasili usanzwe ari umuvugizi w’abafana b’iyi kipe akanakora ikiganiro ‘Rayon Time’, azakomeza kubifatanya n’izi nshingano.

    Yahawe izi nshingano nyuma y’uko Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho asezeye kuri izi nshingano tariki ya 10 Gashyantare 2026, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarashyizeho Wasili nk’umukozi ukoresha imbuga nkoranyambaga by’agateganyo.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Wasili yashyizweho by’agateganyo mu gihe hakirimo gushakwa uzajya ubikora cyane ko we yumva yakoze inshingano asanganywe zo kuba umuvugizi w’abafana.

    Uwizeyimana Sylvestre, akaba afite igikundiro cyane mu bafana b’iyi kipe bitewe n’uburyo avugamo ikipe yabo, amagambo ayitaka bituma buri mufana yumva yaza kuyireba ku kibuga.

    Iyo bigeze kuri mukeba uburyo ayisererezamo ni bimwe mu bimwongerera igikundiro ku buryo benshi bemeza ko bigoye kuba wabona uwabikora neza kumurusha.

    Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona (Rayon Sports imaze gukina 19) iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32 mu gihe APR FC na Al Hilal za mbere zifite 38.

    Wasili yahinduriwe inshingano

    Source : http://isimbi.rw/wasili-yahinduriwe-inshingano-muri-rayon-sports.html

  • Inkuru nziza kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma y’uko abakinnyi batatu bayo bari bamaze iminsi bafite ibibazo by’imvune batangiye imyitozo.

    Abo bakinnyi ni Nshimiyimana Fabrice, Habimana Yves ndetse na myugariro w’Umunya-Senegal, Youssou Diagne.

    Youssou Diagne wari inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, yagize imvune tariki ya 24 Ukuboza 2025 ubwo iyi kipe yari mu myitozo yiteguraga umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ya 2025-26.

    Rutahizamu Habimana Yves we yagiriye ikibazo cy’imvune y’akagombambari mu myitozo ya Rayon Sports tariki ya 27 Mutarama 2026.

    Aba bakinnyi bose bakaba basubukuye imyitozo na bagenzi babo uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 ubwo ikipe yarimo ikora imiyitozo yitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro ifitanye na City Boys ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026.

    Uko ari babatu bakaba batangiye gukorera ku ruhande imyitozo yoroheje ntabwo baratangira gukora imyitozo yuzuye bakorana n’abandi.

    Habimana Yves yasubukuye imyitozo

    Fabrice na we yari amaze iminsi atagaragara kubera imvune

    Youssou Diagne yari amaze iminsi hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/inkuru-nziza-kuri-rayon-sports-12683.html

  • Nari guhitamo amafaranga kurusha isakoshi nahawe na Diamond Platnumz –Zuchu #rwanda #RwOT

    Zuchu, yatangaje ko nubwo yishimiye impano y’isakoshi y’igiciro yahawe n’umugabo we Diamond Platnumz, ngo iyo aza kubimenya mbere yari gusaba guhabwa amafaranga yayiguze aho kuyigurirwa.

    Ibi yabitangaje nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki mu birori bya GaraBallantines byabereye muri Milimani City ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026.

    Iyo sakoshi yahawe gifite agaciro kagera kuri miliyoni 21 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 11 mu mafaranga y’u Rwanda.

    Zuchu yavuze ko nubwo yari impano nziza kandi igaragaza urukundo, atari cyo yari akeneye cyane muri icyo gihe.

    Yagize ati 'Mu by’ukuri, iyo nza kumenya ko Diamond agiye kungurira isakoshi y’agaciro kangana kuriya, nari kumusaba kumpa amafaranga aho kuyashyira mu byo kuyingurira, kuko si cyo nari nkeneye.'

    Nubwo yavuze ko amafaranga ari yo yari kumufasha kurushaho, Zuchu yemeye ko impano nk’izo na zo zifite agaciro kihariye, cyane cyane iyo zitanzwe mu rwego rwo kugaragaza urukundo no kwita ku wundi.

    Muri ibyo birori byahuje ibyamamare byinshi, Diamond Platnumz yagaragaje urukundo rudasanzwe ubwo yatumiye Zuchu ku rubyiniro bakabyinana imbere y’abafana benshi.

    Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro ya Tanzania, aho abahanzi n’ibindi byamamare birimo Ben Pol bagaragaye mu myambarire itangaje.

    Zuchu yavuze ko isakoshi Diamond yamuhaye atari yo yari akeneye, yari akeneye amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/nari-guhitamo-amafaranga-kurusha-isakoshi-nahawe-na-diamond-platnumz-zuchu.html

  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be #rwanda #RwOT

    Mu gihe Agathe Kanziga yakoze ikiganiro akerekana ko yari umugore usanzwe ubazwa ibyo murugo gusa, nubwo yajyaga yivamo akerekana ko yari ku ruhembe rw'ubuyobozi bw'igihugu, amateka yerekana ko igihugu cyari mu maboko ye hamwe na basaza be bagafatira ibyemezo Perezida Habyarimana.

    Ese impamvu ni izihe?

    Hari impamvu zivugwa zizwi ariko hari nizitazwi zitigeze zivugwa. Mu zizwi, ni uko Habyarimana muri politike yari nyakamwe, nta benewabo ba hafi bari mu butegetsi mu gihe bwari mu maboko y'umuryango y'umugore we. Perezida Habyarimana yari akikijwe na basaza ba Agathe haba muri politiki, igisirikari n'ubukungu. Mu gihe Col Elie Sagatwa yari umujyanama wihariye wa Perezida Habyarimana ntawari kumugeraho adaciye kuri Sagatwa, cyangwa se idosiye imugereho Sagatwa atayibonye. Kubonana na Habyarimana Sagatwa atabigizemo uruhare kwari ukumufatirana nko mu birori cyangwa muhuriye ahandi nko muri stade. Gusa byari bigoye kuko Sagatwa yamuhozagaho ijisho.Mu gihe Habyarimana yari Perezida wa Repubulika mbere ya 1991, yari na Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'Ingabo, Umukuru w'Ingabo (Chef d'Etat Major), umukuru wa MRND imyanya itanu ikomeye mu butegetsi bw'igihugu; hanyuma Sagatwa akaba ariwe uba umuhuzabikorwa wa byose wongeyeho kuba umukuru w'iperereza ryabarizwaga muri Perezidansi ya Repubulika. Undi musaza wa Agathe yari ashinzwe amadevise muri BNR, mu gihe Zigiranyirazo warangiye Habyarimana mushiki we Agathe Kanziga yari Perefe w'abaperefe. Tubibutse ko Zigiranyirazo yasimbuwe kubu perefe bwa Ruhengeli na Nzabagerageza Charles nawe wari mubyara wa Agathe KanzigaMu gihe izi zari impamvu zizwi, hari indi mpamvu zitavuzwe zijyanye n'ubusambanyi bukabije bwa Perezida Habyarimana. Impamvu nyamukuru cyangwa ikosa Habyarimana yakoze nuko yabyaranye na mukuru wa Agathe Kanziga witwa Agnes Kampundu bakabyarana umwana w'umuhungu waje asa neza neza neza na Habyarimana. Murumun wa Agathe Kanziga bamushyingiye Denis Niyonizeye boherezwa muri Ambassade y'u Rwanda mu Budage batemerewe kugaruka cyangwa kujya mu birori birimo umukuru w'igihugu. Uwo mwana yarakuze amakuru atugeraho ni uko yaguye mu nkambi muri Congo azize indwara ya macinya. Uyu mugabo Denis Niyonizeye, wari musanzire wa Habyarimana ariko anamurerera yarapfuye ariko apfana agahinda kuko ubuzima bwamushaririye kuko ntiyari yemerewe kujya mu birori cyangwa muruhame ahateraniye abayobozi ku rwego rw'igihugu.Kugeza uyu munsi ahantu yitwa Nyakariro hafatwa nk'ahari kure y'?umugi wa Kigali , mbere ya 1994 yari iyo bigwa ariko Habyarimana yahisemo kihubaka inzu yajyaga asambaniramo. Iyo nzu nuyu munsi iracyahari. Abasirikari bamurindaga bakoreshaga imodoka za VW kandi ibisanzwe baragendaga mu za Leta. Ahandi hazwi cyane Habyarimana yasambaniraga ni mu Gasyata hafi na Karuruma mu ishyamba ry'umubiligi De Borchgrave Abanyarwanda bitaga Rugaravu wari uhafite inzu akaba yari inshuti cyane ya Habyarimana bityo akaba ariho ajya gusambanira.Iyi nzu iherereye mu isambu y'I Nyakariro Habyarimana yari yarahuguje umuturage yarayitsindiye arayisubirana.Habyarimana kandi yari afite inshoreke bizwi neza ko ari umugore wa kabiri, Agathe Kanziga yangaga cyane. Uwo mugore witwa Rosatta wakoraga kuri Deutche Welle ukiriho akaba aba mu gihugu cy'ubudage. Jenoside igitangira Agathe Kanziga yohereje abajepe bo ku mwica ariko asanga nk'umukozi w'abadage bahise bamukiza mu minota ya mbere. Ariko abandi bahasanze abajepe barabishe. Habyarimana yari afite amazu menshi hirya no hino mu gihugu ariko azwi cyane yasambaniragamo ni ayari aherereye Nyakariro na Gasyata. Mu gihe iyo kuri Muhazi yayijyagamo mu bikorwa bya politique. Andi mazu yihariye cyangwa yihishe Habyarimana yari ayafite muri Pariki y'Akagera iruhande rw'ikiyaga Shakani (Chaque annee) cyiswe gutyo kuko buri mwaka abazungu bahakoreraga amarushanwa yo kuroba. Iyi nzu niyo yaragurizagamo nubwo yitwaga ko Ari umukirirsitu. Indi nzu yari iherereye mu Akagera ariko hafi n'ikigo cya gisirikari cya Gabiro. Habyarimana Kandi yari afite inzu I Kigufi yabaga ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu akaba yarayiruhukiragamo iyo atabaga ari mu Gasiza. Tukongeraho na Rebero. Habyarimana yagerageje gushaka amaboko adashamikiye ku muryango wa Agathe Kanziga niko yazamuye Col Mayuya waje kwicwa n'Agathe na basaza be, Habyarimana abona ko bamurusha amaboko.Agathe Kanziga na basaza be nibo bari bayoboye igihugu kuko ingeso yo gushurashura yimye ijambo Habyarimana kuko yafatwaga nkuwahemukiye umuryango ahitamo kwigura aceceka no kujunjama.

     

    Source : https://rushyashya.net/ubusambanyi-bukabije-bwa-juvenal-habyarimana-bwamwambuye-ijambo-muri-baramu-be-2/

  • Ibyihariye ku ndirimbo nshya yomora imvune zo ‘Nimuhumure’ ya Zahabu #rwanda #RwOT

    Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yahumurije abantu anatanga inkomezi mu ndirimbo nshya ‘Nimuhumure.’

    Yavuze ko ari indirimbo umwihariko wayo ishobora komora abantu ibikomere.

    Ati ”Nimuhumure ni indirimbo yo kururutsa imitima isobetse agahinda n’amaganya yamanutse muri njye ari nk’ubuhanuzi buhumuriza abantu no kubakomeza kuko mu miterere y’Isi usanga abantu bahura n’ibibazo bibakomereye.”

    “Guhabwa iyi ndirimbo Bwari uburyo bwo kubahumuriza no kubereka ko Imana ishobora byose, guhuza imibereho yabo muri iki gihe n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.”

    Umwe mu bantu bahagarariye inyungu z’uyu muhanzi utarashatse kwivuga amazina yavuze ko kuri ubu iyi team irimo gutegura indirimbo nyinshi cyane zitunganyijwe neza mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho zanditse neza zifite icyo zihindura mu bantu bazumvise.

    Aline Uwera ni umwe mu baramyi bari kuzana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
    Uyu muramyi ubarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera mu itorero ADEPR Nyamata.

    Nubwo ari mushya mu gusohora indirimbo ze bwite, si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali atandukanye, arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.

    Zahabu y’Uwiteka yasohoye indirimbo nshya

    Zahabu izina rye ririmo kugenda rizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

    Source : http://isimbi.rw/ibyihariye-ku-ndirimbo-nshya-yomora-imvune-zo-nimuhumure-ya-zahabu.html

  • Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yakoze n’amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yari amaze iminsi akora n’amaguru, agamije gukangurira abantu gufasha abakobwa badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu mihango.

    Uru rugendo yarusoje ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, ageze mu Karere ka Nyagatare, aho yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi bari baje kumushyigikira.

    Bazongere wari watangiriye uru rugendo i Kigali, yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yageraga aho yari agiye kurusoreza.

    Yakiriwe n’abaturage barimo abamotari n’abandi benshi bagaragaje ibyishimo, bamushimira umuhate n’ubwitange yagaragaje muri iyi gahunda.

    Nyuma yo gusoza uru rugendo rwamaze iminsi ine, Bazongere yavuze ko nubwo umubiri we wari unaniwe cyane, umutima we wari wuzuye ibyishimo n’ishimwe.
    .
    Ati 'Ndishimye cyane. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo n’ishimwe. Ni nko kwibwira nti 'twabikoze’.'

    Uyu mukinnyi wa filime washinze ubukangurambaga bwa 'Her Dignity', yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, kuko hari aho yageze yumva atagishoboye gukomeza, cyane cyane ageze Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana.

    Gusa yavuze ko yakomeje gusenga no gusaba imbaraga zo gukomeza, kuko yari afite intego ikomeye yo kugera ku ntego yiyemeje.

    Yashimangiye ko ibyo yakoze atabifata nk’imbaraga ze bwite gusa, ahubwo ko ari imbaraga yakuye ku Mana n’abantu bamushyigikiye.

    Ati 'Ububabare bwariho, umubiri warananiwe, ariko intego yari ikomeye kurusha byose.'

    Uru rugendo rwahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 31, aho yahisemo kuyizihiza afasha abakobwa bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho by’isuku, bikabaviramo gusiba ishuri cyangwa kubura icyizere.

    Binyuze muri gahunda ya 'Her Dignity', Bazongere afite intego yo gufasha nibura abakobwa 2,000 kubona ibikoresho by’isuku byifashishwa inshuro nyinshi, ndetse no kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Rosine Bazongere yasoje urugendo rw’ibilometero 160 yakoze n’amaguru, Kigali-Nyagatare

    Source : http://isimbi.rw/rosine-bazongere-yasoje-urugendo-rw-ibilometero-160-yakoze-n-amaguru.html