Blog

  • Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame azafungura Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, mbere y'umukino uzahuza Police FC na APR FC muri iyi nyubako yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo, bemeje ko Perezida Kagame azaba ari muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi Stade nshya, aho abakunzi b'umupira w'amaguru bazafungurirwa imiryango hagati ya saa Tanu na saa Cyenda z'amanywa.

    Perezida Kagame, yari kuri Stade Amahoro ubwo hakinwaga umukino wo kuyisogongera wiswe 'Umuhuro mu Mahoro', aho yahuye n'abana b'amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich babanje gukina mbere y'umukino APR FC yanganyirijemo na Rayon Sports 0-0.

    Umukino w'umupira w'amaguru Umukuru w'Igihugu yaherukaga gukurikirana, ni uwa nyuma wa CHAN 2016 igihugu cya Congo Kinshasa cyatsindiyemo Mali kuri iyi Stade mbere yo kuvugururwa.

    Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y'ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir'izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n'izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

    Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n'inzobere zivuye muri CAF nyuma yo kuyisura zayishyize ku rwego rwo hejuru kuri uyu Mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ndetse n'icy'Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

    The post Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-azafungura-ku-mugaragaro-stade-amahoro-hakimwa-umukino-uzahuza-apr-na-police/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-azafungura-ku-mugaragaro-stade-amahoro-hakimwa-umukino-uzahuza-apr-na-police

  • Green Party yijeje kubaka uruganda rutunganya Peteroli mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo Umukandida wa Green Party ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Dr. Frank Habineza n'abakandida depite b'iryo shyaka biyamamarizaga mu Karere ka Ngororero ku wa 29 Kamena 2024, basabye abaturage kubatora bakazabageza kuri byinshi.

    Senateri Mugisha Alexis yabwiye abaturage ko gutora Green Party bizatuma babasha kongera kubakorera byinshi byiza mu byo babasezeranya birimo kumanura ibiciro ku masoko n'ibindi byinshi.

    Ubwo yafataga ijambo, Umukandida ku mwanya w'Umudepite muri Green Party, Iyakaremye Innocent, yabwiye abaturage ko iryo shyaka rifite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Rwanda kikaba igihugu cya mbere muri Afurika kibigezeho.

    Ati 'Nimutora ishyaka Green Party mugatora n'umuyobozi waryo kuba Perezida twiteguye ko hano mu Rwanda kizaba ari igihugu cya mbere kigize uruganda rutunganya Peteroli n'ibiyikomokaho ruzubakwa mu Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Afurika yibitseho peteroli nyinshi, iracukurwa ikajya gutunganyirizwa i Burayi, Aziya na Amerika. Biriya bihugu muzi ko bikunze kubamo akavuyo nk'ibiri kubera muri Ukraine n'u Burusiya. Ikibazo kikabera iyo bagahita bavuga ngo lisansi yazamutse. Wajya kugura ibijumba, inyanya, imboga n'umuceri bakakubwira ko byazamutse.'

    Iyakaremye yagaragaje ko urwo ruganda rutunganya peteroli niruramuka rwubatswe mu Rwanda ruzaba igisubizo ku bihugu bya Afurika kandi bizagabanya ibiciro by'ubwikorezi rusange ndetse n'ibiciro ku masoko.

    Ati 'Ibihugu byo muri Afurika bizaza hano gushaka lisansi bityo umuturage n'igihugu twese tuzamure umusaruro mbumbe w'igihugu cyacu. Twajyaga tuvuga ko tuzagabanya ibiciro mukagira ngo turabeshya. Twiteguye kumanura umusoro wa TVA ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.'

    Yagaragaje ko Dr Frank Habineza natorerwa kuba Umukuru w'Igihugu, muri Nzeri 2024 azahita agabanya umusoro ku nyongeragaciro nk'uko ari kubyizeza abaturage.

    Dr Frank Habineza na we yagararije abaturage bo ku Kabaya ko abifuriza ineza bityo ko nibamutora ibyo abizeza byose azabishyira mu bikorwa.

    Mu bindi Dr. Habineza yijeje abaturage ni uko naramuka atowe azagabanya inyungu ku nguzanyo z'amabanki yo mu Rwanda ntizirenge nibura 12%.

    Yongeye kubwira abaturage bo mu Karere ka Ngororero ko Green Party nitorwa bazashyiraho Inama Nkuru y'Igihugu y'Umutekano (National Security Council/Conseil National de Securité) nk'Urwego ruzafasha inzego z'ubuyobozi za gisivile n'inzego z'umutekano gufatanya mu gukemura no gukumira ibibazo by'umutekano n'abasivile babigizemo uruhare.

    Green Party yavuze ko u Rwanda ruzubaka uruganda rutunganya peteroli mu gihe Umukandida wayo yatsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/green-party-yijeje-kubaka-uruganda-rutunganya-peteroli-mu-rwanda

  • Ally Soudy, Tricia na Alliah mu byamamare by… – #rwanda #RwOT

    Muri Nyakanga 2017 ni bwo Kitoko Bibarwa yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame wari mu bihe byo kwiyamamaza.

    Ikaba yaranyuze benshi binashimangirwa n'uburyo ku mbuga zitandukanye ikomeza kuzamuka mu mibare ndetse muri ibi bihe by'amatora ya 2024 iri mu ziri gufasha benshi bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi.

    The Ben uheruka kugaragara mu ndirimbo ya Mariya Yohana yasubiranyemo na Yvan Muzik na Marina, yongeye kugaragaza ko ashyikiye Perezida Kagame.

    Yashyize hanze agace gato k'indirimbo ya Kitoko maze The Ben yongeyeho ubutumwa bushima mugenzi we, Kitoko wakoze indirimbo 'Thank You Kagame' anamurata kuba umwanditsi mwiza.

    The Ben kandi yaboneyeho kuvuga ko akunda byimazeyo Perezida Kagame.

    Aka gace k'indirimbo katunganijwe na Knox Beat kazamuye amarangamutima yabiganjemo ibyamamare.Maze mu nyunganizi abarimo Tom Close, Tricia Close, Alliah Cool, Zizou Al Pacino, Rusine Patrick, Anitha Pendo, Zaba n'abandi bagaragaraza ko bishimiye uburyo The Ben yasubiyemo iyi ndirimbo.

    Uwitwa Ally Soudy yagize ati' Muvandimwe The Ben uzi ko noneho ubihinduye ibintu bwite, ndumva gutora Nyakubahwa Perezida Kagame bijemo amarangamutima ukuntu, ndumva nzajya kumutora amarira y’ibyishimo ashoka mu maso disi.'

    Kitoko Bibarwa ni umwe mu bahanzi bagiye bakomeza kugaragaza ko banyurwa bikomeye n'ubudasa bwa Perezida Kagame aheruka no kuvuga ko nubwo atabashije kuza gutangaza umusanzu we mu bikorwa byo kuwamamaza nk'umuhanzi muri uyu mwaka ariko bafitanye igihango.

    Agace gato The Ben yasangije abamukurikira bikazamura amarangamutima y’abarimo ibyamamare Kitoko ari mu bahanzi bafite ibigwi byihariye mu muziki, ikinyarwanda cye cyakomeje kugenda gishimwa na benshiKitoko aheruka kugaragaza ko yishimira kuba yarakomeje kugira uruhare mu Kwamamaza Perezida Kagame kuva muri 2010Alliah Cool umukinnyi wa filime ubihuza n’ishoramari ari mu bishimiye Thank You Kagame, The Ben yasubiyemoZaba Missed Call na we uri mu bashinze izina mu myidagaduro yishimiye imiririmbire ya The BenTricia Close n’umugabo we Tom Close bagaragaje ko bishimiye uruhare rwa The Ben mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame Umunyarwenya ubihuza n’itangazamakuru yanyuzwe n’igihangano cya The Ben aboneraho kwibutsa abantu ko FPR-Inkotanyi iri ku isonga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144515/ally-soudy-tricia-na-alliah-mu-byamamare-byanyuzwe-nuburyo-the-ben-yasubiyemo-indirimbo-ya-144515.html

  • Iran: Amatora y'uzasimbura Ebrahim Raisi wari Perezida ararimbanyije – #rwanda #RwOT

    Iyi ndege yaguye mu ntara ya Azerbaijan mu misozi miremire iherereye mu ishyamba rya Dizmar rikunze kurangwa n'ikirere kibi ku buryo kubanza kuboneka kwayo byahaye akazi katoroshye amatsinda y'ubutabazi yari yashyiriweho kuyishaka kuko yabonetse ku munsi wakurikiyeho.

    Tariki ya 20 Gicurasi nibwo ibiro ntaramakuru Mehr byemeje iby'urupfu rwa nyakwigendera Raisi n'abo bari kumwe mu ndege.

    Komisiyo y'amatora ya Iran yatangaje ko amasaha yo gutora yongereweho amasaha abiri bikaba birangira saa munani z'ijoro ku isaha yaho.

    Abakandida bari guhatanira uyu mwanya wa Perezida ni bane, barimo Mohammad Bagher Ghalibaf, Saeed Jalili, centriste Masoud Pezeshkian na Mostafa Pourmohammadi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iran-amatora-y-uzasimbura-ebrahim-raisi-wari-perezida-ararimbanyije

  • PSD ishyigikiye ko abantu bahembwa munsi y'ibihumbi 100Frw bakurirwaho umusoro – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi agashyigikirwa n'indi mitwe ya politiki no kwamamaza abakandida depite b'iri dhyaka mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, PSD yagaragaje ko ishyigikiye ko abantu bahembwa umushahara muto bakurirwaho umusoro.

    Iri shyaka rivuga ko ibi biramutse bikozwe byazamura ubukungu n'imibereho y'abari mu cyiciro cy'abahembwa ibihumbi 100Frw kuko babasha kongera ibyo bahahaga ndetse bakita no ku bindi bikenerwa mu buzima kandi ko ntacyo byahungabanya ku bukungu bw'igihugu.

    Umunyamabanga Mukuru w'iri shyaka, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagize ati “Buriya twatangiye ari ibihumbi 30Frw, tuvuga ngo bive ku bihumbi 30Frw bijye ku bihumbi 60Frw hashize imyaka mike bikunze, ariko iyo urebye ubukungu bw'igihugu cyacu ukareba n'ubushobozi umuntu afite bwo guhaha usanga ko umuntu uhembwa ibihumbi 100Frw iyo umukuyeho n'imusoro mu byukuri guhangana n'isoko biramugora.”

    “Bishobotse rero ni ukwigomwa kwa leta ariko tureba Umunyarwanda, bikagera ku bihumbi 100Frw bidasoreshwa; duhamya ko byazamura ubuzima cyane bw'Abanyarwanda benshi, kuko abenshi bari muri icyo cyiciro cyo guhembwa ayo mafaranga.”

    Yakomeje agira ati “Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko niba umuntu yarahembwaga ibihumbi 30 Frw mbere adasoreshwa bikajya ku bihumbi 60 Frw harimo abantu benshi ariko aho tubona Isi igeze n'ubukungu bw'Igihugu bigeze uhembwa ibihumbi 100Frw ashobora kongera ibyo yahahaga, akongera imbaraga mu mashuri y'abana, ashobora no koroherwa no kwivuza.”

    “Uwo musoro leta iwigomwe ntibyabuza ubukungu kuzamuka kandi waba urengeye umunyarwanda uri mu cyiciro cyo hasi ku bijyanye n'umushahara ku buryo yashobora kwiteza imbere.”

    Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024 ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, aho bizageza ku wa 13 Nyakanga 2024, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batuye mu mahanga batore n'aho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

    PSD ishyigikiye ko abantu bahembwa munsi y'ibihumbi 100Frw bakurirwaho umusoro

    Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bashyigikiye ko abantu bahembwa ibihumbi 100Frw cyangwa munsi yabyo bakurirwaho umusoro kugira ngo babashe kwibona ku masoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-ishyigikiye-ko-abantu-bahembwa-munsi-y-ibihumbi-100frw-bakurirwaho-umusoro

  • Ubutumwa bwa Tom Close ku batumva neza akamaro ko gutora – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yagarutse kuri ubu butumwa ubwo yari mu Karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi ku mwanya w'abadepite.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, Tom Close yagarutse ku bantu bigira ntibindeba iyo bigeze mu bihe by'amatora ababwira ko ibizayavamo aribo ba mbere babyungukiramo cyangwa bakabihomberamo iyo batatoye neza.

    Ati 'Buriya amatora wayagiramo uruhare cyangwa utayagiramo uruhare ibiyavuyemo bikugiraho urahare byo ubwabyo, ushobora kuvuga uti njyewe simbijyamo biriya bya politike ukigira ntibindeba ariko iyo uhisemo nabi cyangwa ukarebera abahitamo nabi ibyahiswemo bikugiraho uruhare wowe.'

    'Dufite amahirwe ko dufite igihugu kandi gifite ubuzima, ni amahirwe kubona umuyobozi uvuga ijambo iryo avuze rikaba umwenda kandi akawusohoza, ayo mahirwe tuyakoreshe neza, burya buri muntu wese yaba umuyobozi ariko si buri wese waba umuyobozi mwiza.'

    Tom Close yagaragaje ko umuturage ari we wa mbere ugira ingaruka cyangwa inyungu z'ibivuye mu matora kuko ari we ugira urahare mu itorwa ry'uyobora igihugu.

    Uyu muhanzi kandi yaboneyeho gusaba abakiri bato gukorana n'inzego z'ubuyobozi bitoreye kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntego cyangwa ibyo babasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza.

    a


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-bwa-tom-close-ku-batumva-neza-akamaro-ko-gutora

  • Nyamasheke: Kagame yijeje ubufasha Ndayambaje wiyemeje kongerera ikijumba agaciro – #rwanda #RwOT

    Ni ubufasha Perezida Kagame yemeye kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ubwo yiyamamariza ku Kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

    Perezida Kagame yavuze ko mu byo Abanyarwanda bakwiriye gukora harimo no kongerera agaciro umusaruro wose w'igihugu, u Rwanda rukagira inganda zibikora 'aho kujya kuvana ibyatunganyirijwe hanze kandi byavuye hano.'

    Yavuze ko iyo gahunda inafasha mu gutanga akazi cyane cyane ku rubyiruko rwitezweho byinshi mu bihe bizaza by'u Rwanda, yerekana ko ari na byo FPR-Inkotanyi, abo ifatanyije n'abo n'indi mitwe ya politiki yifuriza abaturage.

    Ati 'Icyo tubatezeho mwe rubyiruko n'abandi ni ukutitinya. Ntimukagire umususu mujye mwumva ko mufite ubushobozi niba ari na buke dushake uko tubwongera.'

    Yakomeje avuga ko 'n'uwahoze avuga ko akoresha abantu bane, akaba ashaka kugera kuri 800 mu myaka itanu, abari hano dukorana bakorana n'abaturage bakwiriye kumwegera bakareba icyo akeneye.'

    Yasabye ko Ndayambaje yakwegerwa bakamwongerera ibitekerezo, ubufasha, ibintu bikihuta kuko 'dushaka kwihuta mu majyambere kandi birashoboka.'

    Ati 'Buriya aragenda buhoro nk'uko yabivugaga kuko arakora wenyine, agerageza uko ashoboye ariko ntabwo aragira ubufasha bwatuma ibyo akora byiyongera mu bwinshi cyangwa kwihuta.'

    Yongeyeho ko 'FPR-Inkotanyi abaturage bagaragaza ko bashaka gutora, politiki yayo irimo ubufasha bw'umuntu nk'uriya n'abandi. Ntimukitinye. Mujye mutinya ikibi gusa, naho ibindi bizima ntimugashidikanye.'

    Ati 'N'ibidashoboka abantu barafatanya bigashoboka. Inzego ziri hano ubwo zabyumvishe, ariko namwe muri hano mwabyumvishe, mujye mutinyuka mugane ubuyobozi mububwire muti 'turakora ibi mwadufasha iki? Hari ubufasha buhari butanamenyekana, urumva ko budatangwa rero. Bantu ba Nyamasheke ibyinshi byiza biri imbere.'

    Ndayambaje Christian ufite imyaka 27 akavuka mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, yiyeguriye kongerera ibijumba agaciro, nyamara abantu bakunze kutakabiha.

    Yashatse gusesengura ngo arebe uko ibyo bijumba yabibyaza umusaruro bikavanwamo ikirenze cya kijumba gishyirwa mu isafuriya, ariko ubumenyi bwe bukomeza kuba iyanga.

    Yiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe ya leta y'ishyirwaho ry'amashuri y'imyuga, arayayoboka mu yisumbuye yiga ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Ati “Nsoje ayisumbuye nsaba inguzanyo yo kujya kwiga muri Kaminuza, barayimpa njya kwiga muri IPRC Musanze. Mbere y'aho ariko ngisoza ayisumbuye ahantu nakoreye imenyerezamwuga bampaye ibihumbi 110 Frw.”

    Yaguzemo ibikoresho bike atangira gukora wa mushinga we wo gutunganya ibijumba akabikoramo ibisuguti (biscuit), divayi n'ibindi ariko akabifatanya no kwiga.

    Icyo gitekerezo yakijyanye mu marushanwa ahuza abari mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, atsindira miliyoni 1,5 Frw ayongera mu mushinga urakura.

    Ndayambaje yakomeje gushabika yitabira n'amarushanwa ya Youth Connect 2023 ku rwego rw'Intara atsindira miliyoni 1 Frw na yo ayongeramo mu bikorwa bye.

    Nk'umwe mu bitabiriye kandi Youth Connect African Summit 2024 yabereye muri Kenya, Ndayambaje avuga ko ubumenyi yakuyeyo ari inkingi ikomeye mu gukomeza kwiteza imbere.

    Ati “Kuva mu Murenge wa Karengera ukagera i Kigali ukurira indege ukajya i Nairobi muri Kenya, bigaragaza ko ya mvugo ya 'Banyarwanda namwe Banyacyangugu' [yaciwe]. Mu gihe cyo hambere nta Munyacyangugu wabashaga kuhagera ariko ubu twese turi Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana.”

    Bitewe n'ibyo Ndayambaje yiboneye muri Kenya, Umunyarwanda agahabwa umwihariko aho aheze hose, 'nabonye ko utari Chairman w'Abanyarwanda gusa, ahubwo n'ahandi ugeze uri Chairman w'Aba-Chairman bose kuko watumye Umunyarwanda yubahwa aho ari ho hose (aha yabwiraga Perezida Paul Kagame).'

    Ndayambaje watangiye atunganya ibilo 20 by'ibijumba ku munsi, uyu munsi ageze kuri toni mu byumweru bibiri, akemeza ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaragutse ndete 'tuzava ku bakozi bane dufite uyu munsi tugere ku bakozii 800.'

    Perezida Kagame yijeje inkunga Ndayambaje Christian (iburyo) wiyeguriye gutunganya umusaruro w’ibijumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-kagame-yijeje-ubufasha-ndayambaje-wiyemeje-kongerera-ikijumba

  • Imigabo nimigabo ya Mugabo Bob, Mukuru wa To… – #rwanda #RwOT

    Kuva icyo gihe yatangiye kugerageza kwiga no kujya mu mashuri amufasha, ndetse ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rw'iterambere rw'u Rwanda. Muri iki gihe, ari mu bakandida bari guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uhagarariye abafite ubumuga.

    Ni umuvandimwe w'umuhanzi Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close. Bob Emmanuel yabonye izuba ku wa 28 Ukwakira 1982, avuka kuri Lt.Col. Edward Karangwa na Sgt. Faith Dukuze.

    Afite Impanyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'icungamari n’icungamutungo (Accounting & Finance), n'impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byerekeye amabanki mpuzamahanga.

    Afite uburambe acyesha ibigo bikomeye yagiye akoramo, hagati ya 2009-2024 yakoze muri Zigama CSS nk'umucungamali Mukuru, ndetse yahagarariye abafite ubumuga mu nzego zitandukanye; nko mu 2017-2022 yabaye umujyanama mu muryango nyarwanda w'Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

    Hagati ya 2019-2024 yabaye Umuyobozi ushinzwe Imali mu nama nyobozi ya UPHLS ni mu gihe hagati ya 2021-2026 yabaye Komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu mugi wa Kigali.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Mugabo Bob Emmanuel yavuze ko imirimo yakoze ijyanye no guteza imbere abafite ubumuga n'ubushake yiyumvamo mu kugira uruhare muri Politiki biri mu byatumye atekereza kugerageza amahirwe yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Ni ukubera inshingano nahawe mu myaka itambutse. Ariko urabona n’imbogamizi zikirimo nibyo byanteye guhaguruka nkaba ndi mu bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.'

    Yagize uruhare mu kuvugurura ibigonderabuzima 27 ku buryo byorohereza abafite ubumuga kubigana, yagize uruhare kandi mu guhugura abagera kuri 803 bakora mu bijyanye n’ubuzima ndetse bahabwa n’imfashanyigisho z’ibanze ku rurimi rw’amarenga.

    Mugabo Bob Emmanuel kandi yagize uruhare mu gutanga insimburangiringo n’inyunganirangingo zirenga 1541, kandi ‘byose biri mu rwego rwo rushimishije.’

    Akomeza ati “Mu by’ukuri iyo urebye ibibazo bihari njyewe ndifuza kwita ku ngamba n’amategeko, haracyari amategeko amwe namwe adaha ubwisanzure abafite ubumuga.”

    Yavuze ko naramuka yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko azagira uruhare mu bijyanye no kuvugurura amategeko ku buryo abafite ubumuga bwo kutumva nabo bazemererwa gutwara imodoka.

    Ni ingingo avuga ko akomeyeho ashingiye ku kuba mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) abafite ubumuga bemerewe gutwara imodoka.

    Ati “Nitwe tugomba guhagaruka tugahanira uburenganzira bwacu, kuko ubuvugizi bwarakozwe kandi biratanga icyizere. Mu minsi yashize nasuye abategura uyu mushinga w'itegeko, bambwira ko bigeze hafi.'

    Akomeza ati “Nindamuka ngize amahirwe bagenzi banjye bakangirira icyizere bakantorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nzaharanira y’uko iri tegeko ritubuza amahirwe yo gutwara imodoka rihinduka, kubera ko no mu bihugu duturanye by’Afurika y’Iburasirazuba ayo mategeko arahari abemerera gutwara imodoka bisanzuye […]”

    Mu migabo n’imigambi ye kandi harimo kwita ku mibereho myiza y’abantu bafite ubumuga, gukomeza kuvugurura ibigo nderabuzima mu buryo budaheza, gutsura umubano n’ibindi bihugu mu bantu bafite ubumuga, gukangurira abantu bafite ubumuga kuyoboka serivizi z’imari no kwizigamira, guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga ndetse no gufasha abafite ubumuga kugira uruhare mu cyerekezo 2035-2050.

    Yagize ubumuga afite imyaka 7 y’amavuko

    Mugabo Bob Emmanuel asobanura ko umunsi bamushota umupira mu irugu wabaye urwibutso rubi kuri we, kuko icyo gihe yari anyuze iruhande rw’aho bakiniraga umupira, atungurwa no kumva ikintu kimwikubise mu irugu yikubita hasi.

    Ni umunsi avuga ko udafite igisobanuro kuri we, ariko kandi ntiyacitse intege kuko yagiye agerageza amahirwe anyuranye atangwa n’ubu buzima yagiye abona.

    Avuga ko kuri uriya munsi yagerageje kujya kwa muganga, ndetse bamuhaye utwuma tumufasha kumva neza ariko byaranze.

    Ati “Icyo gihe rero nashoboye kujya kwa muganga ariko ugasanga ikibazo imitsi iyobora mu matwi yose yarasobanye. None n’ibyuma bampaye nta kintu byashoboye kumfasha, kuva ubwo kugeza ubu. Amahirwe mfite nkoresha ni impano Imana yampaye yo kureba ku munwa nkamenya icyo umuntu avuze, nshobora ku gusubiza, kubera ko njyewe nashoboye kugumana ijwi ryanjye.”

    Yavuze ko kubasha kwiga akagera ku cyiciro cya ‘Masters’ byaturutse mu kuba yarakuriye mu muryango w’ababyeyi bumva neza akamaro ko kwiga, ndetse abavandimwe be bamubahaye hafi.

    Uyu mugabo yabaye igihe kinini muri Uganda n’ahandi. Avuga ko muri biriya bihugu ntibafataga neza abafite ubumuga, kuko hari amazina abatesha agaciro bamwitaga, ariko ntibyamubujije kugerageza gusinzira inzozi ze.

    Tom Close, umuvandimwe udasanzwe kuri we!

    Mugabo Bob Emmanuel avuga ko Tom Close ari muto kuri we-Bivuze ko niwe Mukuru. Yasobanuye uyu munyamuziki nk’umuvandimwe udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki kuko bahuriye kuri byinshi.

    Yavuze ko kubera kumenyerana na Tom Close iyo baganira ntibimusaba ko akoresha ururimi rw’amarenga. Ati “Tom Close yakuze ari nk’umujyanama wanjye, urabona ko njyewe nakuze ndi umuntu ufite ubumuga bwo kutumva ndi wa muntu ushobora gucika intege, ariko Tom Close niwe wambereye urufatiro rwiza, anshyigikira mu iterambere ryanjye nagezeho uyu munsi.

    Bob Mugabo avuga ko mu mabyiruka ye, yagerageje kujya mu gisirikare ariko bitewe n’ikibazo cy’ubumuga bwo kutumva, ubuyobozi bwa Gisirikare bwahisemo kumufasha kwiga andi masomo, ndetse asoje ahabwa akazi muri Banki ya Gisirikare (Zigama CSS). Ariko kandi ku bw’amahirwe ‘dufite hari abandi bo mu muryango bari mu gisirikare’.

    Mugabo Bob Emmanuel ari mu bakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk'uhagarariye abafite ubumuga
    Mugabo yavuze nagira amahirwe agatsindira kwinjira mu Nteko azakora ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva bakemererwa gutwara imodoka
    Emerusenge Gisele [Uri Ibumoso] wafashije Mugabo Bob Emmanuel mu rurimi rw'amarenga kugirango abashe kuvuga birambuye imigabo n'imigambi ye ashyize imbere

    Mugabo Bob Emmanuel yatangaje ko Tom Close yamubereye urufatiro rw'ubuzima agezeho

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUGABO BOB EMMANUEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144503/imigabo-nimigabo-ya-mugabo-bob-mukuru-wa-tom-close-uhataniye-kuba-umudepite-video-144503.html

  • Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka 2 #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Abdul Rahman Rukundo uzwi nka Paplay yerekanywe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Rayon Sports.

    Rukundo atangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena, yageze mu Rwabda avuye mu gihugu cy'i Burundi aho akomoka.

    Binyuze ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu iyi kipe izwi nka Gikundiro yagize iti 'Rukundo Abdoul Rahman yasinye amaseserano y'imyaka 2 avuye mu ikipe y'Amagaju'.

    Ari mu ikipe y'Amagaju, yatsinze ibitego 12 muri Shampiyona iheruka anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

    Aboul Rahman wakiniraga ikipe y'Amagaju, hashize iminsi yari yamaze kumvikanye na Rayon Sports ko azayikinira mu mwaka utaha wa shampiyona.

    Rukundo Abdul Rahman abaye umukinnyi wa gatatu usinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma ya Richard Ndayishimiye yakuye muri Muhazi United na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' wari Kapiteni wa Gorilla FC.

    Uyu kandi akaba abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga Amagaju ukomoka i Burundi uguzwe na Rayon Sports ,ni nyuma ya Shaban Hussein Tchabalala waje muri iyi kipe muri 2018, aho ari we watsinze ibitego bibiri byatumye iyi kipe igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    The post Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y'imyaka 2 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rukundo-abdoul-rahman-wakiniraga-amagaju-fc-yerekeje-muri-rayon-sports-ku-masezerano-yimyaka-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rukundo-abdoul-rahman-wakiniraga-amagaju-fc-yerekeje-muri-rayon-sports-ku-masezerano-yimyaka-2

  • Dr Frank Habineza yiyemeje kwegereza ubuyoboz… – #rwanda #RwOT

    Ni ku munsi wa munani akaba ari Akarere ka mbere ko mu ntara y'Iburengerazuba ishyaka Green Party ryiyamamarijemo kuva ryatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

    Akarere ka Ngororero, umurenge wa Kabaya, niho Green Party yahisemo gushyira site kugira ngo bageze imigabo n'imigambi y'ishyaka mu matora ateganyijwe mu wa 15 Nyakanga 2024.

    Nk'uko buri muntu aba arajwe ishinga no kumenya uhatanira kuyobora igihugu, abaturage bo mu murenge wa Kabaya bizinduye ku bwinshi baza kumva imigabo n'imigambi y'ishyaka Green Party.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Uwihoreye Patrick yahaye ikaze abiyamamaza ndetse ashishikariza abaturage b'aka karere gutega amatwi kugira ngo bizabafashe gutora neza no guhitamo umuyobozi babona uzabagirira akamaro bagendeye ku bitekerezo.

    Yagize ati 'Ni ahanyu kugira ngo mwumve umukandida watanzwe n'ishyaka Green Party nk'uko mutega amatwi andi mashyaka kugira ngo ku wa 15 Nyakanga muzabashe gutora neza. Mwumve neza imigabo n'imigambi y'abakandida bazaza. Ni ugutora ibitekerezo bizaba byabanyuze.'

    Nyuma yo guhabwa ikaze, Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude yahise atangira kuganiriza abaturage b'Akarere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya ndetse anabereka bamwe mu bakandida 50 b'ishyaka Green Party bahatanye mu matora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

    Senateri Alex Mugisha udakunze kuboneka cyane kubera inshingano afite muri Sena y'u Rwanda, yari yaherekeje ishyaka Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero. Senateri Alex Mugisha asanzwe ari umurwanashyaka wa Green Party.

    Mu gihe Senateri yarimo aganiriza abaturage, nibwo Dr Frank Habineza yageze kuri Site ya Kabaya hanyuma akomeza asaba abaturage kuzahitamo gutora ku nyoni ya Kagoma ikirango cy'ishyaka Green Party ndetse no kuzatora ku ifoto ya Dr Frank Habineza.

    Nyuma yo kugera kuri iyi site no gucinya akadiho hamwe n'Abarwanashyaka ba Green Party, Dr Frank Habineza yaganirije abaturage b'Akarere ka Ngororero abanza kubabwira muri macye uko manda ishize byagenze n'ubumenyi yungukiye mu nteko nshingamategeko amazemo imyaka 6.

    Mu byo Dr Frank yavuze, harimo y'uko naramuka atowe azegereza serivisi abaturage ku buryo nta muntu uzongera gusiragizwa ngo arimo ashaka serivisi ngo bimusabe kujya ahantu kure.

    Ibi yahise abihuza n'akazi ko nta muntu uzongera kwamabara inkweto yahengamiye mu nzira kubera kwiruka Igihugu cyose ashaka akazi kandi nako katabonekera igihe.

    Yagize ati 'turashaka ko leta iba hafi yawe. Ikifuzo cyose ushaka ukibonere hafi aho bitagombye ko ujya za Kigali cyangwa ahandi hose. Niba ushaka akazi ukakabonera ku murenge ukagenda ugiye gukora ikizami cy'akazi. Ibyo si ibyo narose ahubwo nabikoreye ubushakashatsi kandi no mu bindi bihugu by'amahanga birakorwa.'

    Dr Frank Habineza yakiriwe n’Abaturage benshi mu karere ka Ngororero


    Senateri Alex Mugisha yitabiriye ibikorwa by’ishyaka Green Party uyu munsi mu karere ka Ngororero

    Dr Frank Habineza yaje arimo agenda aramutsa abaturage bo mu murenge wa Kabaya

    Abaturage bitabiriye ari benshi


    Uhereye ibumoso ni Vice-Mayor wa Ngororero, hagati ni Dr Frank Habineza hanyuma iburyo akaba ari Umudamu wa Dr Frank Habineza

         

      

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144502/dr-frank-habineza-yiyemeje-kwegereza-ubuyobozi-abatugare-ba-ngororero-natorerwa-kuyobora-i-144502.html