Blog

  • Mugisha Gilbert ni we wafunguye amazamu ya Stade Amahoro, APR FC yegukana igikombe #rwanda #RwOT

    APR FC ni yo yegukanye igikombe cyo gufungura Stade Amahoro “Stade Amahoro Inauguration Trophy” nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.

    Nyuma y’igihe Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zarasohoye Stade Amahoro ku rutonde rw’Ibibuga bitemerewe kwakira Imikino Mpuzamahanga, Leta y’u Rwanda yatangiye gushaka uburyo ivugururwa ikajya ku rwego rw’Ibibuga bya FIFA na CAF zifuza.

    Guhera mu ntangiriro za 2022 ni bwo Sosiyete y’Ubwubatsi yubatse Kigali Arena ya SUMMA y’Abanyaturikiya yari yatsindiye isoko ryo kuyivugurura, yatangiye imirimo ya yo.

    Iyi Stade ikaba yarongerewe ubushobozi bw’abantu yakiraga aho bavuye ibihumbi 23 ubu ikaba isigaye yakira ibihumbi 45.7. Ndetse isigaye itwikiriye hose uretse mu kibuga. Ikibuga kandi nacyo ibyatsi byarahinduwe ubu harimo ubwatsi buvanze na tapis bizwi nka 'Hybrid'.

    Imirimo yo kuyivugurura ikaba yararangiye ndetse umukino wa mbere wo kuyigerageza wabaye tariki ya 15 Kamena 2024 wahuje Rayon Sports na APR FC amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Uyu munsi ni bwo habaye igikorwa cyo kuyifungura kumugaragaro aho yafunguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Hanabaye kandi umukino wo kuyifungura wahuje Police FC na APR FC zihatanira igikombe cyiswe 'Stade Amahoro Inauguration Trophy.'

    Hakiri kare ku munota 13, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mugisha Gikbert akaba yahise aba umukinnyi utsindiye igitego cya mbere muri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

    Police Fc yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gutego ariko biranga amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice kabiri ikora impinduka aho Kwitonda ‘Bacca’, Ndayishimiye Dieudonne na Pitchou basimbuwe na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga ni na ko ku munota wa 65, Gilbert yahaye umwanya Tuyisenge Arsene.

    Police Fc na yo yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Shami Carnot asimbuwe na Senjobe Eric naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba naho Odili asimburwa na Simeon Nshimiyimana.

    Police Fc yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko biranga birangira ari 1-0 maze APR FC yegukana igikombe cyo gufungura Stade Amahoro (Stade Amahoro Anauguration Trophy.

    11 amakipe yombi yabanjemo

    Police FC: Rukundo Onesime, Nsabimana Eric ‘Zidane’ (c), Kwitonda Ally, Shami Carnot, Ishimwe Christian, Msanga Henry, Chukwuma Odili, Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi na Niyonsaba Eric

    APR FC: Pavel Ndzila, Ndayishimiye Dieudonne(Nzotanga Fils), Clement Niyigena, Nshimiyimana Yunusu, Claude Niyomugabo (c ), Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Victor Mbaoma

    Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Motespe bafunguye Stade Amahoro kumugaragaro

    Mugisha Gilbert ni we watsindiye Stade Amahoro bwa mbere

    Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-ni-we-wafunguye-amazamu-ya-stade-amahoro-apr-fc-yegukana-igikombe-kidahari

  • Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, rutahizamu w’umunya Brazil yasesekaye i Kanombe aje gusinyira APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 21 y'amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu.

    Amashusho yafashwe n'umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe, aho yageze aturutse i Addis-Abeba muri Ethiopia.

    Uyu munyamakuru ukurikiranira hafi 'transfers' z'abakinnyi bashya APR FC iri kugura muri iyi minsi yatangaje ko Juan Batista agomba kubanza kumara icyumweru akora imyitozo muri APR FC, yamushima akaba ari bwo imuha amasezerano.

    Uyu munya-Brésil yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC, barimo umunya-Sénégal Aliou Souané wamaze gutsinda ikizamini cy'ubuzima gusa akaba agitegereje gushyira umukono ku masezerano.

    Source : https://yegob.rw/mu-rukerera-rwo-kuri-uyu-wa-mbere-rutahizamu-wumunya-brazil-yasesekaye-i-kanombe-aje-gusinyira-apr-fc/

  • Ibibazo bitanu wibaza ku modoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda, n'ibisubizo byabyo – #rwanda #RwOT

    Ni mu rugendo ibihugu bitandukanye byiyemeje gutangaho umusanzu wabyo kugira ngo hakomeze uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ikagira uruhare mu mihindagurikire y'ibihe bigateza imyuzure, umuyaga udasanzwe, ubushyuhe bukabije, amapfa n'inkongi zibasira amashyamba.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'ibihugu bya Afurika birimo imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, nk'uko Ikigo Rho Motion giheruka kubigaragaza.

    Mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu ndetse n'imodoka nini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Muri rusange izo modoka ziriyongera kuko Leta yazikuriyeho umusoro ku nyongeragaciro, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n'ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

    Urebye ku modoka za hybrids n'iza EVs, ziriyongera uko bwije n'uko bukeye ariko n'amakuru ajyanye na zo ntarasobanuka neza kuri benshi.

    Mu bibazo bitandukanye benshi bazibazaho ni ukumenya izihendutse, iziramba, uko zisanwa, ububasha bwazo ku ngendo n'ibindi. IGIHE yateguye ibibazo bitanu byagufasha gusobanukirwa iby'ingenzi bitandukanya ubwo bwoko bw'imodoka bwombi.

    Ni izihe zihenze hagati ya hybrids n'iza EVs?

    Iyo ugereranya ikiguzi cy'imodoka za hybrids n'iza EVs, bisaba ko ubirebera mu buryo bubiri. Hari ikiguzi cyayo mu kuyigura, hakaba n'ikiguzi cyayo mu kuyitunga.

    Mu kuzigura, akenshi igiciro cya hybrids kiba kiri hasi ugereranyije n'icya EVs.

    Gusa iyo urebye mu kuzitunga, EVs zirahendutse ugereranyije na hybrids.

    Ibi uraza kubyumva neza ku kibazo cya kabiri.

    Zishyirwamo umuriro gute?

    Aha ni ho itandukaniro ku giciro cyo gutunga iza hybrids n'iza EVs risobanukira, kuko hybrids zikenera amashanyarazi n'ibikomoka kuri Peteroli, mu gihe iza EVs zikenera amashanyarazi gusa.

    Ibi nta mpaka bigibwaho, amashanyarazi arahendutse cyane ku buryo utagereranya ikiguzi cyayo n'icy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda.

    Mu myaka itanu ishize, ikiguzi cy'ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda cyazamutseho 48.9%, mu gihe icy'amashanyarazi cyazamutseho 16.5%.

    Nubwo ubwo bwoko bwombi buhendutse kubutunga kurusha imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli gusa, hybrids nazo kuzitunga birahenze ugereranyije n'iza EVs, kuko nk'urugendo rwatwara Rwf 100,000 wifashishije ibikomoka kuri Peteroli rwatwara RWf 17,000 gusa hakoreshejwe amashanyarazi.

    Kuzisana bitandukana bite?

    Imodoka za EVs zoroshye kuzibonera ibikoresho kandi kuzisana birahendutse ugereranyije n'iza hybrids.

    Impamvu gusana hybrids bihenze, ni uko usanga hakenerwa ibikoresho nk'iby'imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli, hanakenerwa nk'ibya EVs. Urwo ruhurirane rutuma ikiguzi cyo gusana hybrids kiba kiri hejuru.

    Hybrids zinanengwa ko inyinshi mu zizanwa ku isoko ry'u Rwanda ziba zarakoreshejwe ndetse zaragenze intera nini mu bihugu zakuwemo, bikazongerera ibyago byo kuba zakenera gusanwa kenshi no gusaza vuba.

    Agaciro kazo gatandukanira he iyo zisubijwe ku isoko?

    Bijyanye n'imbaraga zikomeje gushyirwa mu ikoreshwa n'izindi ngufu zitari izikomoka kuri Peteroli, imodoka za EVs iyo zisubijwe ku isoko ziba igifite agaciro kanini kuko ziri mu murongo w'izikenewe cyane.

    Ni mu gihe hybrids bitekerezwa ko nazo hari igihe kizagera zigahagarikwa kuko zibarwa mu zigikoresha ibikomoka kuri Peteroli, nubwo zikoresha n'amashanyarazi.

    Zibasha kugenda he?

    Imodoka za Hybrids zishobora kugenda ahantu hose mu Rwanda, haba muri Kigali no mu Ntara, kuko mu gihugu hose hashobora kuboneka ibikomoka kuri Peteroli.

    Kuri EVs, zigenda muri Kigali gusa cyangwa hafi cyane y'aho, kuko mu ntara hataragera 'stations' zo kwifashisha bazishyiramo amashanyarazi.

    Icyakora urebye muri gahunda ya Leta, harimo kongera ibikorwaremezo bizakoreshwa mu gukoresha izi modoka.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-wibaza-ku-modoka-zikoresha-amashanyarazi-mu-rwanda-n-ibisubizo

  • U Rwanda rukeneye miliyari 11$ azakoreshwa mu kugabanya 38% by'umwuka uhumanya ikirere – #rwanda #RwOT

    Umwe mu mishinga minini rufite ni uko mu 2030, u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya 38% by'umwuka wangiza ikirere rwohereza mu kirere, rukeneyemo miliyari 11$, Minisiteri y'Ibidukikije iteganya imishinga myinshi mu kubungabunga ibidukikije n'umutungo kamere.

    Ni gahunda igamije kubungabunga ibidukikije, byasugira na byo bikabyazwa umusaruro ya ntego y'iterambere rirambye ikagerwaho n'uru rwego rubigizemo uruhare.

    Ni na gahunda Umuryango FPR-Inkotanyi wimirije imbere kuko ugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere mu gihe umukandida wayo ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu azaba yatowe, ruzateza imbere uru rwego mu mishinga itandukanye.

    Mu bizakorwa by'ibanze ni uguteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bugakorwa kinyamwuga, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare rwa mbere.

    Biteganywa ko izo gahunda zizafasha kugira ngo umusaruro uturuka mu bucukuzi ugere kuri miliyari 1,8$ ku mwaka mu 2029 uvuye kuri miliyari 1,1$ uriho uyu munsi.

    Ni ibintu bishoboka cyane kuko u Rwanda rukize kuri uwo mutungo, ikibazo kikaba ikoranabuhanga ryifashishwa rikiri hasi, aho utagerwaho wose uko wakabaye ndetse n'uwabonetse umwinshi ukagenda mu myanda.

    Uwahoze ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB; Ambasaderi Yamina Karitanyi, yigeze kuvuga ko mu butaka bw'u Rwanda harimo amabuye abarirwa agaciro ka miliyari 150$. Iyo ugereranyije miliyari 1,1$ ziboneka uyu munsi usanga ari igitonyanga mu nyanja.

    Ibi bizajyana kandi n'ubushakashatsi bucukumbuye mu gihugu hose kugira ngo hamenyekane ingano, ubwoko n'ubwiza bw'umutungo nyakuri w'amabuye y'agaciro, kariyeri, peteroli na gazi u Rwanda rufite, n'uburyo bwo kuwucunga neza no kuwubyaza umusaruro.

    Bizajyana kandi no gukomeza kubahiriza umutekano w'abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, na cyane ko umubare w'ababukoramo uzaba warazamutse ukava ku barenga ibihumbi 70 babukoramo ubu.

    Muri iyi myaka itanu iri imbere kandi uburyo bwo gucunga amashyamba hakoreshwa ikoranabuhanga, buzakomeza kunozwa ari na ko hanongerwa ibiti. Muri icyo gihe hazaba hatewe ibiti birenga miliyoni 300 mu gihugu hose.

    Birimo ibiti gakondo ibivangwa n'imyaka, ibyera imbuto ziribwa n'ibirimbisha imijyi, bigakorwa hanegerezwa abaturage ingemwe zigezweho kugeza ku rwego rw'akagari.

    Imikoreshereze y'ubutaka na yo iri mu bintu bizibandwaho cyane kuko byagaragaye ko iyo umuntu ateshutse uretse kubutakaza ubwabwo, bigira n'ingaruka zishyira ku kubura ubuzima bw'abantu.

    Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 mu bice by'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo bigahitana abarenga 135, byatanze isomo rikomeye, ku buryo muri iyi myaka iri imbere hagaragazwa ko hazihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ijyanye no kurwanya ibiza cyane cyane mu bice by'Amajyaruguru n'Iburengerazuba, n'ahandi hakunda kwibasirwa na byo.

    Bizakorwa hongerwa imbaraga n'ubushobozi mu mishinga igamije kubungabunga ibyogogo, kurwanya isuri no kurinda inkengero z'imigezi n'ibiyaga, aho ubuso burenga hegitari ibihumbi 300 buzarwanywaho isuri buvuye ku burenga ibihumbi 130 ubu bumaze gukorwaho amaterasi.

    Mu myaka itanu iri imbere kandi ishoramari rirengera ibidukikije kugira ngo hagabanywe imyotsi ihumanya ikerere ku kigero cya 38% rizongerwa, muri wa mushinga u Rwanda rukeneyemo arenga miliyari 11$ ngo ushyirwe mu bikorwa.

    Muri gahunda yo kubungabunga ibishanga n'ibiyaga n'inkengero za byo no kubibyaza umusaruro mu buryo butangiza ibidukikije harimo, gushyiraho igishushanyo mbonera gicukumbuye cy'ibishanga mu gihugu.

    Ku ikubitiro hazaherwa ku byamaze gukorerwa inyingo nk'ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo.

    Ibi bishanga Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA giherutse gutangaza ko bizatwara arenga miliyoni 80$.
    Birimo kandi n'Igishanga cya Mukungwa kizatwara miliyari 10 Frw n'ibindi byihutirwa byakorewe inyigo, bikazajya bitunganywa ku buryo biba pariki nk'imwe ya Nyandungu ku bayizi.

    Imishinga y'imijyi irengera ibidukikije izashyirwa mu bikorwa haherewe ku wa Green City Kigali, uzasiga hubatswe inzu zizagenerwa abaturage bari hagati y'ibihumbi 170 n'ibihumbi 200.

    Uyu munsinga uzubakwa mu Murenge wa Kinyinya uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 600, mu gihe ibikorwaremezo byo bizubakwa kuri hegitari 16, ukazatwara arenga miliyoni 85$.

    Ibyo bikorwa byose bizunganira nu kubaka ikusanyirizo rya kijyambere ritunganyirizwamo imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire no kubaka ubushobozi bw'imicungire y'imyanda ihumanya ikomoka ku binyabutabire.

    Umusaruro w’amabuye y’agaciro mu myaka itanu iri imbere uzagera kuri miliyari 1,8$

    Biteganyijwe ko ibiti birenga miliyoni 300 bizaterwa mu myaka itanu iri imbere

    Kuvugurura ibishanga bigahindurwa parike ni bimwe mu mishinga migari yitezwe mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-wa-miliyari-1-8-w-amabuye-y-agaciro-ibiti-miliyoni-300-bizaterwa-imwe

  • Sheikh Tamim bin Hamad wa Qatar yifatanyije n'u Rwanda mu kwizihiza ubwigenge – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ubu butumwa bwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yatangajwe n'Ibiro Ntaramakuru bya Qatar. Byatangaje ko ubu butumwa bwohererejwe Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga mu 2024.

    Uretse Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Minisitiri w'Intebe wa Qatar akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, nawe yoherereje mugenzi we, Dr Edouard Ngirente ubutumwa bwo kwifatanya n'u Rwanda kuri uyu munsi w'ubwigenge.

    Imyaka 62 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Rwahawe ubwigenge tariki 1 Nyakanga 1962, rumaze indi myaka isaga 40 mu maboko y'u Bubiligi, byitwa ko ari indagizo. Ni ukuvuga ko u Rwanda rwagengwaga na Loni (byatangiye yitwa SDN) ariko ikaruha u Bubuligi ngo buyireberere.

    Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze mu 1959 yaratangiye kuvuganira u Rwanda hirya no hino ngo rubone ubwigenge ariko uburyo yashakagamo ubwigenge, ntabwo bwashimishaga Ababiligi ari nabyo bikekwa ko byamuhitanye. Itariki ntarengwa yo guha u Rwanda n'u Burundi ubwigenge yagizwe iya 1 Nyakanga 1962

    Muri Gashyantare 1962 muri Loni habereye Inteko rusange yigaga ku kibazo cy'ubwigenge bw'u Rwanda n'u Burundi. Itariki ntarengwa yo guha u Rwanda n'u Burundi ubwigenge yagizwe iya 1 Nyakanga 1962, aba ariko binagenda.

    Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wifatanyije n'u Rwanda asanzwe ari inshuti yarwo y'akadasohoka.

    Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

    Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Umubano w'ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho Ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n'inama yigaga ku bibazo biterwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

    Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

    Mu 2018, Abakuru b'Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w'Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

    Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw'umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n'ibikorwa by'ubucuruzi ndetse n'ingendo zo mu kirere.

    Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y'Igihugu y'Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n'Imbogo.

    Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

    Muri Gashyantare mu 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi no ku bibazo by'akarere na mpuzamahanga. Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, Lusail Palace.

    Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani asanzwe ari inshuti y'u Rwanda

    Sheikh Tamim bin Hamad wa Qatar yifatanyije n'u Rwanda mu kwizihiza ubwigenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-tamim-bin-hamad-wa-qatar-yifatanyije-n-u-rwanda-mu-kwizihiza-ubwigenge

  • Perezida Kagame yafunguye Stade Amahoro avuga ko nta rundi rwitwazo, Perezida wa CAF ahamya ko ari iya mbere muri Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye Stade Amahoro yari imaze igihe ivugururwa maze avuga ko ari amahirwe ku bakinnyi b’abanyarwanda ubu nta rwitwazo u Rwanda rugomba kumenyekana mu bihugu bya ruhago muri Afurika.

    Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ku munsi w’Ubwigenge nibwo Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga ibiri ivugururwa yatashywe kumugaragaro. Iyi Stade yavuye ku bihumbi 23 yakiraga ubu isigaye yakira ibihumbi birenga 45.

    Stade ikaba yatashywe kumugaragaro na Perezida Kagame aho yafatanyije na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motespe.

    Motespe yavuze ko iyi Stade ari nziza muri Afurika no ku Isi, nk’abanyafurika bakwiye guterwa ishema na yo.

    Ati 'Iyi ni Stade ya mbere nziza muri Afurika no ku Isi, twe nk’abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema. Turashmira Perezida Kagame.'

    Yakomeje kandi avuga ko yifuza kuzarebera kuri Stade Amahoro umukino w’u Rwanda rukina n’ikipe ikomeye ku mugabane.

    Ati 'Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe nziza yo ku Mugabane wa Afurika. Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika.”

    Perezida Kagame akaba yashimiye Perezida wa CAF ndetse n’uwa FIFA kuko ari bo batumye u Rwanda rugira inyota yo kubaka Stade nk’iyi.

    Ati 'Ndashimira Perezida wa CAF, Patrice Motespe n’inshuti akaba n’umuvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino batumye tugira inyota yo kubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko nta rundi rwitwazo ubu u Rwanda narwo rugomba gukora cyane rukaza mu bihugu bizwi mu mu mupira w’Amaguru muri Afurika.

    Ati 'Ubu nta rwitwazwo ku bakinnyi bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru. Mugomba gukora cyane, mugomba gukorana ubushishozi, mureke tubarwe mu beza bari ku mugabane wacu.'

    Nyuma yo gufungura iyi Stade kumugaragaro, hahise hakurikiraho umukino wo guhatanira igikombe cyo kuyitaha 'Stade Amahoro Anauguration Trophy', urimo guhuza APR FC na Police FC.

    Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Patrice Motespe bafunguye Stade Amahoro kumugaragaro

    Perezida Kagame yashimiye Perezida wa CAF kuba yarateye inyota u Rwanda rwo kubaka Stade nk’iyi, ubu ngo nta rwitwazo ku Rwanda

    Hahise hakurikiraho umukino wahuje Police FC na APR FC

    Perezida wa CAF avuga ko Stade Amahirio ari yo nziza muri Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-nyuma-yo-gutaha-stade-amahoro-yavuze-ko-nta-rundi-rwitwazo-perezida-wa-caf-ahamya-ko-ari-iya-mbere-muri-afurika-amafoto

  • Kuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kwa Jojea Kwizera byavubuye imisembururo y’ibitego mu kaguru ke none yabaye imashini y’ibitego – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi uzwi nka Jojea Kwizera akomeje kwitwara neza mu gihugu cya Amerika muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.

    Ku wa Kane w'icyumweru gishize muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ikipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yatsindaga Locomotive ibitego 3-0.

    Muri uyu mukino uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse yewe aza gutsinda igitego ku munota wa 27, anatanga umupira wakivuyemo.

    Source : https://yegob.rw/kuza-gukinira-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-kwa-jojea-kwizera-byavubuye-imisembururo-yibitego-mu-kaguru-ke-none-yabaye-imashini-yibitego/

  • Eric Pisco yahembuye benshi, abarimo Chorale… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyitabiriwe ku bwinshi, abato n'abakuru bari babukereye bashishikajwe no gufatanya na Eric Pisco kuririmbira Imana.

    Ku masaha yari agenwe iki gitaramo cyatangiye, Umuririmbyi Eric Gatashya umenyerewe muri Chorale de Kigali yinjiza abitabiriye mu gikorwa nyirizina aririmba Ave Maria yazanye akamwenyu ku maso y'abari muri iki cyumba.

    Eric Pisco hamwe n'itsinda ryamufashaga kuririmba bageze ku rubyiniro mu myambaro ibereye ijisho baririmba igice cya mbere cy'indirimbo za mbere zagomaga kumurikwa. Indirimbo ''Mpindura'' yanogeye abitabiriye iki gitaramo mu buryo bugaragara.

    Nyuma y'iki gice cya 1 habayeho umwanya wo gusenga nyuma Eric n'itsinda bafatanyaga bagarukana isura nshya mu ndirimbo 3 zakurikiyeho zaje zifite umwihariko wo kuba zari mu ndimi zitandukanye ndetse zinacurangitse mu buryo butandukanye n'izabanje. Bageze ku yitwa Sifu Mungu abitabiriye bose bahagurutse bacinya akadiho ari nako yanyuzagamo akaganiriza abitabiriye mu butumwa bw'ihumure ku bafite imitima iremerewe .

    Uwahageze wese yabashije kubona ubuhanga iki gitaramo cyari giteguranye, Umuhanzi ndetse akaba asanzwe ari umuyobozi wa Chorale t Paul Kicukiro, Denys Nyituriki yahawe urubyiniro aririrmba Ndakugarukiye na Mpindura mushya yahembuye imbamutima z'abitabiriye.

    Eric Pisco yagarukanye imbaraga zidasanzwe yerekana ko ubuhanga bwe budashingiye gusa ku ndirimbo zo mu rurimi rw'ikinyarwanda, aririmba ebyiri ziri mu Giswahili ''Tumezariwa Upya na 'Asante Mungu' nazo zazamuye imbamutima z'abari baryohewe n'ibi birori.

    Hagati aho umuhanzi umaze kugwiza ibigwi Oreste Niyonzima n'itsinda bafatanyaga bahawe umwanya baririmba indirimbo 2 'Duhe Kunyurwa' na 'Imana ni Umubyeyi' yasururukije abakunzi b'uyu muhanzi umaze kwigarurira abatari bake.

    Mu myambaro ya Kinyarwanda Eric Pisco n'itsinda bafatanya bagarukanye imbaduko n'akamwenyu ku maso baririmba indirimbo 3 ziganjemo umudiho gakondo ari nako banyuzagamo bagatega amaboko bagafatanya n'abitabiriye kubyina, yahereye ku yitwa 'Kundwa' ari nayo yitiriwe iki gitaramo yitsa cyane ku ndirimbo 'Shimirwa '' avuga ko ariyo ndirimbo yahimbye bwa kabiri yinjira mu muziki ku tariki 2062011, asoreza kuri 'Kira' yerekanye ubuhanga budasanzwe mu buryo bw'amajwi n'imicurangire.

    Itsinda Catholic All Stars ryari riyobowe n'umunyamuziki Emmy Pro ryahawe umwanya mu majwi yabo azira amakaraza bakomeza gufasha abantu guhimbaza Imana biciye mu ndirimbo zabo ari nako abitabiriye bafashwaga n'ibinyobwa bya Blarirwa ndetse Skol.

    Eric Pisco yanyuzagamo agashimira bamwe mu bo mu muryango we baje kwifatanya na we, abo biganye muri eminari nto ya St Aloys i Cyangungu yanahamagaraga mu mazina, ndetse na bamwe mu baririmbyi bamenyerewe muri Kiliziya Gatolika baje kumutera ingabo mu bitugu, yashimiye byumwihariko Chorale de Kigali yamufashije mu buryo bufatika kuva yagira igitekerezo cyo kumurika uyu muzingo.

    Hodari Jean Claude, Umuyobozi wa Chorale de Kigali yashimye imyitwarire iranga Eric Pisco kuva yagera muri iyi Chorale, atangaza ko kuva mu ntangiriro z'iki gikorwa nka Chorale de Kigali bari babizi ndetse banafatanyije muri byinshi, yamumenyesheje kandi ko nka Chorale bazamutera inkunga yo kugura uyu muzingo mu rwego rwo gukomeza kumuba hafi.

    Yagize ati' Abitegura twari tubizi hari n'ibyo twafatanyijemo mu kubitegura ariko tuzakomeza kugura iriya mizingo kugeza irangiye, ntabwo tuza kubara iyo tumaze kugura ariko tuzayimara'.

    Yakomeje ashima iyi mpano ndetse anamwizeza gukomeza kumusabira kuri Nyagasani agakomeza akaguka.

    Niyitegeka Charles, yavuze ko atewe ishema n'impano y'uyu musore mu izina rya Ishusho Tv abereye umuyobozi amwerera kuzamukorera indirimbo 5 ndetse amwizeza ko ibihangano bye bizajya bitambutswa kuri iyi televiziyo buri munsi kandi ku buntu.

    Ikindi nk'Umuyobozi uhagarariye itsinda 'Inyange za Mariya' mu izina ry'iri tsinda na none yatangaje ko bemeye kugura indirimbo zifite agaciro k'amafaranga 100.000 Frw nk'inguga bateye ubutumwa bwiza buri guca mu mpano y'uyu musore.

    Igitaramo nk'uko byari biteganyijwe ko gisozwa saa yine z'ijoro, cyasojwe hatangwa urubuga ku bashaka kugura no gutera ingabo mu bitugu uyu musore dore ko mu bubiko bwe harimo indirimbo zirenga 400 zitarasohoka agikeneye gushyira ahagaragara.

    Eric Pisco yagaragaje ko ashoboye

    Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari  yashimiye Eric Pisco anamugenera  impano mu izina rya bagenzi be 

    Yemerewe impano

    Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

    Umwanditsi: Jean Nshimiyimana (Dox Visual)

    Amafoto: Jean Nshimiyimana(Dox Visual)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144549/eric-pisco-yahembuye-benshi-abarimo-chorale-de-kigali-batanga-impano-mu-gitaramo-kidasanzw-144549.html

  • Ogera iyoboye indirimbo 15 zasusurukije Aba… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hishimirwa ibyagezweho muri uyu mwaka ugeze mu cya kabiri ndetse no mu myaka 30 ishize igihugu cyongeye kwiyubaka muri rusange, abahanzi nyarwanda bakomeje gufasha abanyarwanda kurushaho kwishimira iryo terambere, ari nako batekereza kuri ejo hazaza h'igihugu cyabo.

    Kugeza ubu nta yindi nkuru iri kuvugwa mu Rwanda usibye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Abakandida mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite azaba ku ya 14-15 Nyakanga uyu mwaka. Ni muri urwo rwego rero, n'abahanzi bagiye bakora indirimbo ahanini zijyanye n'ayo matora, ku buryo ari nazo zakunzwe ndetse zigacurangwa cyane muri Kamena.

    Nubwo bimeze bityo ariko, hari n'indirimbo zisanzwe ndetse n'izo kuramya no guhimbaza Imana zafashije abakristo kwegerana n'Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye zagiye ahagaragara muri uku kwezi gushize.

    Mu ndirimbo zitabarika zagiye hanze muri Kamena, InyaRwanda yaguhitiyemo 15 gusa zafashije abakunzi b'umuziki n'abanyarwanda muri rusange kuryoherwa n'uku kwezi zikabarinda irungu.

    1. Ogera — Bwiza ft Bruce Melodie

    “>

    Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo bise 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi wemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

    Ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Ogera' ni igitekerezo cyashibutse kuri Bwiza wifuzaga gukora indirimbo igaruka kuri Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bikorwa yakoreye u Rwanda n'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

    2. Milele — Element Eleeeh

    “>

    Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element yahaye abanyarwanda indirimbo y'urukundo iryoheye amatwi mu kwezi gushize. Mu minsi itatu gusa iyari imaze igiye ahagaragara, 'Milele' yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500.

    Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho mu gihugu cya Kenya, ndetse ikagaragaramo umwihariko w’imbyino z’aba-Masai, iri mu njyana ya 'Afro Gako,' ikaba yaratanzweho arenga Miliyoni 30 Frw kugira ngo ikorwe nk’uko yabishakaga.

    3. Tumutore Niwe — Kivumbi King ft Ariel Wayz, Chriss Eazy, King James

    “>

    Umuhanzikazi Ariel Wayz wishimiye kuba agiye gutora ku nshuro ya mbere, aherutse guhurira mu ndirimbo na basaza be Kivumbi King, King James ndetse na Chriss Eazy bakorana indirimbo bise ‘Tumutore niwe’.

    Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 23′ yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Kivumbi King, baririmba bagira ati “Ni byo koko biryoha bisubiwemo, tubihamye, tubisubiremo, umunyarwanda aho ari hose, atewe ishema n’uwo ari we, nta wundi tubicyeha ni Paul Kagame.”

    4. Nywe PK24 — Nel Ngabo

    “>

    Umuhanzi wo muri Kina Music, Nel Ngabo yavuguruye indirimbo ye 'Nywe' afata nk'iy'ibihe byose kuri we, agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoreye Abanyarwanda mu myaka 30 ishize, kandi ko bakimukeneye muri urwo rugendo.

    Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko kuvugurura iyi ndirimbo akayihuza no kwamamaza Perezida Kagame mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu, kubera ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa Umukuru w'Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda.

    5. Byari Byabananiye — Alyn Sano ft Deejay Pius & Bushali

    “>

    Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye nawe amashusho y’indirimbo yise ‘Byari byabananiye’ yakoranye na Bushali na Dj Pius- Basanzwe bafitanye indirimbo bise ‘Turawusoza’ yakunzwe mu buryo bukomeye.  

    Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali nko muri Kigali Universe n’ahandi. Aba bahanzi bagaruka ku bikorwa birimo nk’imihanda yubatswe, amashuri, ibikorwaremezo n’ibindi Abayarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize. Baririmba bakangurira buri wese kuzatora Perezida Kagame. Aba bahanzi banagaruka kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, guha ijambo umugore n’ibindi.

    6. Injyana — Ariel Wayz ft Juno Kizigenza

    “>

    Kwizera Bosco [Juno Kizigenza] na Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] bari mu bahanzi bamaze imyaka itari micye batigisa imihanda ya Kigali n’imyidagaduro muri rusange binyuze mu buhanga bagaragaza mu byo bakora, ariko na none izina ry'umwe iyo rivuzwe ryumvikanamo iry'undi biturutse ku nkuru z'urukundo rwabo.

    Nyuma y'igihe ibyabo bicecetse, aba bombi bongeye guhurira mu ndirimbo bise 'Injyana' yakozwe nk'ishimwe kuri Perezida Kagame nk’uko Ariel Wayz yabivuze ati: 'Twayikoreye umugabo wakuye igihugu cyacu mu ivu.'

    7. Afande — Danny Vumbi

    “>

    Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya yahimbiye Perezida Kagame agaragaza ko ari umuhigo yahiguye mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa yakoreye Abanyarwanda n'impamvu zo kumutora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Danny Vumbi agaragaza ko yari kuyikora mu 2017 ariko ntibimukundire.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu gihe Umukuru w'Igihugu yari ari kwitegura gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Loader naho amashusho akorwa na Fayzo.

    8. Sekoma — Chriss Eazy

    “>

    Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy] nawe muri Kamena yashyize hanze indirimbo yari amaze iminsi ateguza, ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.

    Uyu muhanzi ubihuza no gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu birebana n'amashusho y'indirimbo, Kayumba Darina. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye ari we uhura n'inkuru ikindi n'izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.

    9. Amanota — Dany Nanone

    “>

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 13 Kamena 2024, nibwo umuraperi Ntakirutimana Danny wamenye nka Danny Nanone yashyize hanze iyi ndirimbo yari amaze igihe ararikiye abantu. Ayiteguza, yavuze ko ari indirimbo izaba ikirango cy'impeshyi ya 2024, ashingiye ku gihe yamaze ayikoraho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Nanone yavuze ko uretse Niyo Bosco na Fox Makare yagaragaje mu bafamufashije ariko na Producer Kiiiz wayikoze yamubahaye hafi cyane mu bijyanye no kunononsora amagambo meza yari akeneye.

    10. Besto — Okkama ft Kenny Sol

    “>

    Muri Kamena, nibwo Ossama Masut Khalid [Okkama] yasohoye indirimbo yakoranye na Kenny Sol yanatunganijwe na Element nk'impano y'umukobwa we wizihiza isabukuru y'amavuko.

    Mu kwizihiza isabukuru y'amavuko y'uyu mwana, yahise ashyira hanze indirimbo yise 'Besto' ikaba ibaye iya Kabiri akoranye na Kenny Sol baherukaga gukorana 'Lotto' yakiriwe neza.

    11. Gasununu — Hollix

    “>

    Umuraperi Hollix yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Gasununu’ ikubiyemo amagambo asubiza umuraperi Zeo Trap wari uherutse gusohora ‘Freestyle’ yise ‘Sinabyaye’ yari ikubiyemo amagambo yiganjemo ibitutsi yamaze no gusibwa ku rubuga rwa YouTube.

    12. Yeriko — Israel Mbonyi

    “>

    Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu muziki mu bakora indirimbo zubakiye ku ivugabutumwa ry'Imana, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yo gushima Imana iri mu rurimi rw'Igisawahili n’Ikinyarwanda yise 'Yeriko.'

    Hari aho agira ati: 'Muze murebe Yeriko, inkike ziraguye ngizo ziraguye, mutere hejuru, muririmbe ngizo ziraguye, twinjiranye amashimwe mu masezerano.'

    13. Hembura Mwami — Prosper Nkomezi ft Gentil Misigaro

    “>

    Umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro utuye muri Canada, yongeye gukorana indirimbo na Prosper Nkomezi nyuma y’imyaka itatu baririmbanye iyo bise “Ndaje” yakunzwe cyane.

    Igitekerezo cy’indirimbo ya kabiri bakoranye, “Nyemerera”, cyazanywe na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’isengesho ryo gusaba Imana ngo ihembure ibyumagaye kandi itange ubuzima ku bitabufite. Misigaro ati “Nyituye umuntu wese uri kunyura mu bihe bigoye yifuza ko Imana yazura ibyapfuye cyangwa guhembura ibyumagaye”.

    14.  Abagenzi — Ben & Chance

    “>

    Abaramyi Mpuzamahanga Ben na Chance nabo bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo bise ‘Abagenzi,’ ikaba ari indirimbo ishimangira ko uwizera igitambo Imana yatanze (Yesu Kristo) azabona ijuru nubwo yaba ari umwana muto.

    15. Ni wowe Rutare rwanjye — Josh Ishimwe

    “>

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Joshua Ishimwe uzwi nka Josh Ishimwe, nawe yashyize hanze amashusho y'indirimbo yasubiyemo mu njyana ya gakondo 'Niwowe Rutare Rwanjye.'

    Iyi ndirimbo yayishyize hanze tariki 12 Kamena 2024, nyuma y'imyaka igera muri ine umwimerere wayo ushyizwe hanze n'abahanzi bo mu idini rya Gatolika mu Rwanda, ni ukuvuga Emmy Pro afatanyije n'abandi basitari bo muri Gatolika.

    Mu zindi ndirimbo zasusurukije abanyarwanda muri Kamena harimo ‘Ndandambara’ yasubiwemo n’abarimo Ikoospeed, Alyn Sano, Mani Martin, Ish Kevin, Ariel Wayz, na Muyango, ‘Azabatsinda Kagame’ y’Indashyikirwa z’Umurenge wa Nyamiyaga – Kamonyi, ‘Intsinzi’ yasubiwemo na Yvan Muziki,  Mariya Yohana, The Ben na Marina, Patina [Partner] yahuje Karigombe na Mico The Best n’izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144548/ogera-iyoboye-indirimbo-15-zasusurukije-abanyarwanda-muri-kamena-2024-video-144548.html

  • Ibyo wamenya kuri sitade Amahoro

    Sitade Amahoro ni sitade yagenewe kuberaho ibikorwa bitandukanye byumwihariko umupira w’amaguru. Ni sitade yakira ibihumbi 4570 ikaba ariyo sitade nini mu Rwanda.

    Sitade Amahoro niho ubusanzwe ikipe y’igihugu Amavubi yakirira imikino yayo. Iyi sitade yafunguwe bwa mbere mu 1986 mu 2011, 2016 yaravuguruwe, mu 2022 irongera iravugurwa ariko ishyirwa ku rwego mpuzamahanga kuri uyu wa mbere akaba aribwo igiye gutahwa ku mugaragaro.

    Mu gihe kigera ku myaka ibiri sitade Amahoro ivugururwa, yuzuye itwaye miliyoni 165 z’amadorari, ikaba igizwe n’ubwatsi bw’imvage irimo karemano n’ubukorano.

    Uyu mukino wahawe izina rya Amahoro Stadium Inauguration, ugiye guhuza ikipe ya Police FC na APR FC nk’ikipe zatangiye imyitozo zitegura umwaka w’imikino 2024-25.Aya makipe kandi asigaye afite ihangana ridasanzwe, agiye guhura APR FC ariyo ibitse igikombe cya shampiyona mu gihe Police FC ariyo ibitse igikombe cy’Amahoro.

    Uyu mukino ni uwa kabiri ugiye kubera muri iyi sitade kuva yavugururwa, nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC ubusa ku busa, ubwo iyi sitade yasuzumwaga.


    Sitade abafana batangiye kugeramo byumwihariko mu gice cyo hejuru

    Ikijyanye no kwinjira kuri iyi nshuro cyari cyitaweho kuko abantu bageraga hafi ya sitade umuvundo ntawo

    Bamwe mu bafana ba APR FC bari babukereye

    Icyitwa umuvundo cyabaye amateka ubwo abafana binjiraga dore ko na sitade yafunguwe hakiri kare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144554/live-apr-fc-yakiriye-police-fc-mu-mukino-wo-gufungura-sitade-amahoro-amafoto-144554.html