Blog

  • 1991: Umuyobozi w'Ingabo mu Ruhengeri atsembera Habyarimana wamusabaga kwica imfungwa za politike #rwanda #RwOT

    Lt Col Uwihoreye Charles wari umuyobozi w'Ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri mu 1991 yahawe amabwiriza na Habyarimana yo kwica imfungwa za politiki zari zahafungiwe ngo bizitirirwe Inkotanyi aratsemba, ahitamo kutumvira abamukuriye aho kumena amaraso y'inzirakarengane.

    Lt Col Uwihoreye mbere yo kuyobora Ingabo mu Ruhengeri yari Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda ndetse anabifitemo ubumenyi buhambaye kuko yari yarabiherewe amasomo mu Bubiligi.

    Byatumye abanza kugirwa umuyobozi w'ishuri rya jandarumori ryitwaga EGENA (Poste de Commandant de l'Ecole de Police de Musanze: ex-EGENA), ryatangirwagamo amasomo y'abitegura kuba abajandarume ndetse nyuma aza no kugirwa Umuyobozi Mukuru wa jandarumori y'u Rwanda.

    Ni inshingano yakoze kugeza mu 1991 ubwo yasimburwaga na Col Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi maze ahita yimurirwa mu Ngabo z'Igihugu ari bwo yagirwaga umuyobozi w'ingabo mu Ruhengeri ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rumaze gutangira.

    Uwo mugabo waje kwitaba Imana mu 2009 azize uburwayi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umwe mu boherejwe mu Butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

    Mu buhamya yasize yanditse, yagaragaje uburyo kwitandukanya n'umugambi w'ingabo za Habyarimana wa Jenoside biza gutuma afungwa imyaka bamushinja kuba icyitso cy'Inkotanyi.

    Ubwo buhamya buvugwa na Karutubusa Alphonsine bugaragaza ko ubwo Lt Col Uwihoreye yari ahagarariye Ingabo mu Ruhengeri urugamba rwo kubohora Igihugu rumaze gutangira hoherejwe ingabo z'Abafaransa ngo ziharinde ariko zimara igihe gito zigenda nta kigaragara zikoze zivuga ko zahawe amabwiriza n'Igihugu cyazo yo kutivanga mu ntambara.

    Bukomeza bugaragaza ko mu gitero cy'Inkotanyi cyari kigamije kubohoza imfungwa za politiki zari zifungiye mu Ruhengeri ari bwo yanze kumvira amabwiriza y'abamukuriye bashakaga ko amena amaraso.

    Karutubusa ati 'Ku wa 22 Mutarama 1991 Ruhengeri yaratewe amasasu yumvikana mu cyerekezo cya Muhabura ariko igitero nticyakomeza. Uwo munsi nyuma abasirikare bo mu mutwe warindaga Habyarimana bakuriwe na Maj. Mugemana baje mu Ruhengeri ntabizi ariko nza kumenya ko bari bafite inshingano zo kunyica. […]'.

    Yakomeje avuga ko bukeye bwaho amasasu menshi yumvikanye mu Kinigi mu masaha mu gitondo urusaku rugenda rusatira umujyi ndetse ubwo Inkotanyi zahageraga ngo abasirikare ba Leta barirutse, Lt Col Uwihoreye asa n'usigaye wenyine ariko hari amabwiriza yari yabanje guhabwa arayanga.

    Ati 'Mbere y'uko zihagera Col Sagatwa wari Umunyamabanga wa Habyarimana yampamagaye kuri telefone ambwira ko nica imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri mubwira ko ibyo bitemewe mu mategeko y'intambara.'

    'Mu kandi kanya yarongeye arampamagara arambwira ngo 'Perezida avuze ngo wice abari muri gereza bazavuga ko bishwe n'Inkotanyi' ndongera ndamuhakanira. Mu masaha ya Saa Kumi n'Ebyiri mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo Inkotanyi zaje zifungura Gereza zitwara bamwe mu bari bayifungiyemo.'

    Yakomeje agaragaza ku mugoroba w'uwo munsi yaje kumenyeshwa ko yimuriwe i Kigali nyuma ajyanwa muri gereza yitwaga 1930, afungwa adakorewe dosiye ndetse ahamya ko yashoboraga kwicwa igihe icyo ari cyo cyose.

    Nyuma Habyarimana yaje kuvugira ijambo kuri Radio Rwanda ribwira Abanyarwanda ko Lt Col Uwihoreye ari we watumye Inkotanyi zigera mu Ruhengeri ndetse noneho akorerwa dosiye ariko kuko itari ikurikije amategeko bituma ajya mu nkiko ndetse aratsinda.

    Yatsinze imanza eshatu zose ariko Leta yanga kumusubiza uburenganzira bwe.

    Ati 'Maze gutsinda izo manza zose Leta yanze kunsubiza mu rwego rwa Ofisiye ngo mbone amapeti nagombaga kubona iyo ntahohoterwa kandi ngahabwa n'amafaranga ajyanye n'ayo mapeti. Nakomeje kubuzwa uburyo mbura akazi hose bituma niyambaza uwari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda.'

    Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko Lt Col Uwihoreye yakomeje kubaho mu buzima bubi butamworoheye kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 abasha guhungira mu Burundi n'umuryango we.

    Nyuma yaje guhungira mu Bufaransa ariko agenda yamaze kumenyesha FPR Inkotanyi ko yiteguye gukorana na yo bituma muri Nyakanga 1994 ahunguka ariko abana be bane n'umugore we basigarayo.

    Source : https://rushyashya.net/1991-umuyobozi-wingabo-mu-ruhengeri-atsembera-habyarimana-wamusabaga-kwica-imfungwa-za-politike/

  • Chelsea ikomeje gutsindwa mpaga, nyuma yo gutsindwa imikino ine yikurikiranya #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liam Rosenior yatangaje ko ijoro ryabaye iryo kwibagirana nyuma y'umukino wabaye mubi cyane ku ikipe ya Chelsea FC, aho yavuze ko ari bwo bwa mbere yumvise agahinda gakomeye kuva yatangira gukurikirana imikinire yabo muri iyi minsi.

    Yagize ati: 'Iri ni ryo joro rimbabaje kurusha ayandi yose kugeza ubu.' Yongeyeho ko ibyo bari bemeranyijeho mbere y'umukino batigeze bishyurwa mu bikorwa, cyane cyane kwirinda gutanga ibitego byorohereye no kugenzura umukino.

    Mu busanzwe, Chelsea izwiho gukina umupira ugenzurwa neza, ariko kuri uyu mukino byagaragaye ko batabashije gufata iya mbere haba mu kibuga hagati no mu bwugarizi. Amakosa menshi yakozwe n'abakinnyi yatumye batsindwa ibitego byari byoroshye cyane, ibintu byababaje abakunzi b'iyi kipe ku rwego rwo hejuru.

    Ikipe ya Chelsea imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya, ibintu bitari byarabayeho kuva mu mwaka wa 1993, bikaba bishyira igitutu gikomeye ku batoza n'abakinnyi muri rusange. Ibi kandi byateje impungenge ku hazaza h'iyi kipe mu marushanwa barimo muri uyu mwaka.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bo bavuga ko Chelsea igomba kwisubiraho vuba, igakosora amakosa yayo, bitabaye ibyo ishobora gukomeza kujya mu bihe bibi kurushaho. Abafana bo bakomeje gusaba impinduka zihuse kugira ngo ikipe yabo yongere igaruke ku murongo w'intsinzi nuko byari bisanzwe.

     

    Source : https://kasukumedia.com/chelsea-ikomeje-gutsindwa-mpaga-nyuma-yo-gutsindwa-imikino-ine-yikurikiranya/

  • Bwiza yasomewe ku rubyiniro, Riderman abafana banga kumurekura, Juno na Christopher bakora amateka i Huye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Bwiza Emerance, Christopher, Juno Kizigenza, Massamba Intore, Kevin Kade bakoreye igitaramo cy’amateka i Huye, abakitabiriye bataha bagifite inyota.

    Hari mu gitaramo gisoza Iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival 2026 ryabaga ku nshuro ya mbere rikazajya riba ngaruka mwaka.

    Iri serukiramuco ryateguwe na Rumaga Junior rikaba ryaratangiye ku wa 19 Werurwe 2026 rikaba ryasojwe uyu munsi tariki ya 21 Werurwe muri Kaminuza y’u Rwanda bibera muri Stade.

    Saa 15h52′ ni bwo abagombaga kuyobora iki gitaramo, Anita Pendo na MC Tino binjiye ku rubyiniro maze batangira gushyushya abantu benshi bari bahari nubwo imvura yaguye ari nyinshi ntiyabakanze.

    Saa 16h10′ ni bwo bakiriye umuhanzi wa mbere aho yari umuhanzi ukizamuka w’i Huye witwa Kirenga wishimiwe bikomeye.

    Saa 16h15′ bongeye kwakira undi na we w’i Huye, witwa EBJ aho yashimishije abantu benshi aho Anita Pendo yamufashije kubyina bishimisha benshi.

    Saa 16h22′ bakiriye umuhanzi wa 3 na we ukomoka i Huye witwa Rich Code we waje aririmba Gakondo, yakurikiwe n’undi witwa King Jonathan waje aririmba indirimbo ye ‘Ay’Icyuzi’ akaba yashimishije benshi.

    Saa 16h33′ ni bwo Kenny Edwin wanize muri Kaminuza y’u Rwanda yinjiye ku rubyiniro yishimirwa bidasanzwe, yari kumwe n’ababyinnyi bamufashaga.

    Yahereye ku ndirimbo ye ‘Ni bon’, uyu muhanzi wari wishimiwe yakuyemo ingofero na lunette abiha abafana. Yanaririmbye ‘Koloba’.

    Anita Pendo na MC Tino bahise bakira Burikantu na Buringuni maze basusurutsa abakunzi bari bahari, nubwo bari bafite umwanya muto.

    Hakurikiyeho Gen-Z Comedy maze abarimo Fally Merci, Muhinde n’Umushumbu barishimirwa cyane.

    Saa 17h20′ bakiriye Rumaga Junior wateguye iki gitaramo maze yinjirira ku ndirimbo ‘Intango’ yakoranye na Yvan Buravan.

    Uyu musizi wanateguye iki gitaramo yishimiwe bikomeye maze aha isezerano Abya-Huye.

    Ati “Iyi minsi itatu y’iri serukiramuco ryari ryiza cyane, ibintu byagenze neza. Nimunyereka ko bikenewe n’umwaka utaha tuzaza.”

    “Impamvu twahereye hano ni uko ni ho ku gicumbi cy’umuco n’ubusizi.”

    Saa 17h33′ Anita Pendo yahamagaye umuhanzi ukiri muto kandi ugezweho, Diez Dola, agihamagarwa induru abakunzi be bayiha umunwa.

    Yahereye ku ndirimbo ye ‘Zangelewa’ yakurikijeho ‘Repete’ ibintu bihindura isura, yasoreje kuri ‘Extra Stimana’ yaraye asohoye nubwo ari nshya ariko abantu bari bayizi.

    Saa 17h48′ umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Mani Martin ni bwo yahamagawe maze ahera ku ndirimbo Urukumbuzi. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rudasanzwe.

    Ibintu byongeye guhindura isura kuko abanya-Huye bavaga mu bwiza bajya mu bundi aho saa 18h04′, ubwo MC Tino yahamagaraga Umuhanzikazi Bwiza Emerance.

    Yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Ahazaza’ maze ahamagara umusore aramubyinisha maze biba ibindi bindi, basoje yabajije abantu ati “Tumuhembe iki?” Bose bavugira rimwe ngo “Ikibizu” maze yahise abwira uyu musore ngo amusome undi arabikora.

    Yakurikijeho indirimbo ‘Ogera’ yakoreye Perezida Kagame, yayiririmbanye n’abafana kuva itangiye kugeza irangiye. Asoje ahita ababwira bati “Huye muri aba Danger”.

    Uyu muhanzikazi akaba yasoreje ku ndirimbo ye “Do Me” yanamanutse akajya mu bafana kubyinana nabo.

    Hakurikiyeho Rusine mu rwenya rwinshi cyane asetsa abari muri Stade ya Kaminuza. Ni umwe mu barangirije muri Kaminuza y’u Rwanda 2022, yasekeje abari bahari ko kugira ngo amenye aho ataha “nabaraga umusaraba wa 8, kuko nari ntuye ku irimbi, rero nabaraga guhera ku musaraba wa 1 kugera ku wa 8.”

    Jules Sentore ni we wahise akurikiraho ahera ku ndirimbo “Udatsikira” akurikizaho “Aho Uzajya”.

    Yayirimbanye n’abantu bose maze asoje ati “Ndabakunda”. Yahise yakira Massamba Intore.

    Yinjiye aririmba indirimbo ye “JengaTaifa” aho yishimiwe n’abantu benshi.

    Uyu munyabigwi mu muziki Gakondo yakurikijeho “Agasaza” yabyinanye n’abari aho bose, akurikizaho “Rwabihama”.

    Ibintu byaje guhindura isura ubwo bari bageze ku ndirimbo “Ntimugire Ubwoba” icungirangitse mu buryo bw’amapiano, Massamba Intore yahuriyemo na Dj Marnaud, Ruti Joel maze abantu biterera hejuru, yayibyinnye bitungurabenshi.

    Irangiye yagize ati “Ndaza gutura hano, ndabona bidasanzwe.”

    Yahise ahamagara Muneza Christopher baririmbana indirimbo bakoranye yitwa “Nzaza”

    Yahise amusigira urubyiniro aririmba indirimbo ye “Mi Casa”, byaje kuba uburyohe kurushaho ubwo yageraga ku ndirimbo ‘Iri Joro’ yakoranye na Danny Nonane yaririmbanye n’abakunzi be. ‘Uwo munsi’, ‘Ndabyemeye’ zose ariko yazirimbye igice.

    Yakurikijeho Hashtag yaririmbanye n’abakunzi be, yakurikijeho indirimbo ye yo mu myaka 10 ishize yise ‘Agatima’. Ayisoje yagize ati “narimbakumbuye abanya- Butare”, naherukaga hano muri Guma Guma.”

    Uyu muhazni wari ucyishimiwe na benshi yasoreje ku ndirimbo ye “Amarira”.

    Juno Kizigenza yinjiye ku rubyiniro abwira abantu kuvuga “Huha” maze ahera ku ndirimbo ye “Igitangaza”, uyu muhanzi ugezweho yakurikijeho “Shenge”, yaririmbanye n’abakunzi b’indirimbo ze.

    Juno Kizigenza guhera ku ndirimbo ya mbere yahereyeho kugeza kuri “Aye” yasorejeho yaririmbanaga n’abakunzi be, yavuye ku rubyiniro batabishaka.

    Kevin Kade ni we wahise utahirwa yinjirira muri Jugumila maze bamufasha kuyibyina.

    Akigera ku rubyiniro yagize ati “muze munyegere” maze abafana begera urubyiniro batangira kuririmbana na we, yakurikijeho “Si ikosa”.

    Irangiye yahise azana umuntu ku rubyiniro maze avuga ko nabyina neza amuha amadolari 100.

    Bahise bajya kubyina indirimbo ye yabiciye ‘Mu Nda’. Yakurikijeho imwe mu ndirimbo ze zigezweho “Mazi ya Nyanja” maze amanuka mu bafana kubyinana nabo, ni yo yasorejeho ava ku rubyiniro batabishaka.

    Ku isaha ya saa 19h55′ ni bwo Anita na MC Tino bahamagaye umuhanzi wa nyuma ari we Riderman wakiranywe amashyi menshi cyane.

    Yinjiriye kuri “Nta Kibazo” ayisoje aririmba mu buryo bwa “Free Style” indirimbo ye ya kera yise “Umwana w’i Muhanda” akurikizaho “Mambata” yaririmbanye n’abakunzi be. Yakomereje kuri ‘Ikinyarwanda’ na ‘Warikiniraga’.

    Uyu muraperi ukomeye mu Rwanda, ukunzwe cyane kuva 2006 yakurikijeho ‘Holo’ maze biba ibindi bindi, Riderman yakomereje ku ndirimbo ‘Niko Nabaye’ yahuriyemo n’ibindi byamamare, ‘Ababyabirori’ ni yo ndirimbo yasorejeho ava ku rubyiniro batabishaka.

    Asoje yagize ati “Huye mwakoze cyane, murabizi Iserukiramuco ryacu ryitwa Siga Fest, uwariteguye yitwa Rumaga naze tumuhe indabo ze.”

    “Mu Rwanda tugira amaserukiramuco menshi, ariko iri ni ryo serukiramuco ribaye ryateguwe n’abahanzi 100%.”

    Rumaga wariteguye ryamurenze ati “Hari igihe ibintu biba byiza kurusha uko wabikega.”

    Abafana babujije Riderman kuva ku rubyiniro maze ahita abaririmbira agace gato k’indirimbo ye ‘Amateka’. Saa 20h23′ iki gitaramo cyari gisojwe abantu batangiye gusohoka.

    Muri rusange igitaramo Siga Arts Festival cyabaga ku nshuro ya mbere cyasize amateka i Huye aho abantu bari bagifite inyota y’umuziki.

    Anita Pendo na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo

    Anita Pendo na MC Tino ni bo bayoboye iki gitaramo

    Kenny Edwin yashimishije benshi

    Diez Dola yatanze ibyishimo i Huye mu ndirimbo ze zikunzwe

    Rumaga Junior wateguye iki gitaramo, yavuze ko byamurenze byagenze uko atabitekerezaga

    Mani Martin yasusurujije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye

    Muneza Christopher abafana bamweretse ko bari bakumbuye cyane

    Juno Kizigenza umwe mu bahanzi beretswe urukundo

    Igisumizi gikuru, Riderman yavuye ku rubyiniro batabishaka

    Bwiza Emerance yakoze amateka i Huye

    Jules Sentore yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana i Gakondo

    Kevin Kade ni umwe mu bahanzi beretswe urukundo rukomeye

    Abantu bari benshi bitabiriye iki gitaramo

    Source : http://isimbi.rw/bwiza-yasomewe-ku-rubyiniro-riderman-abafana-banga-kumurekura-juno-na-12869.html

  • Ninjye Mana mujya mwumva – Madederi i Huye yatunguranye mu mukino udasanzwe #rwanda #RwOT

    Mu mukino washimishije benshi, umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Mamadedeli yakinnye ari Imana bitungura benshi.

    Wari umunsi wa kabiri w’Iserukiramuco ry’Ubunanzi rya ‘Siga Arts Festival’ ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho ririmo kubera i Huye kuva tariki ya 19-21 Werurwe 2026.

    Ibikorwa by’uyu munsi byabimburiwe no gusura Ingoro y’Umwamikazi Rozalia Gicanda wabaye Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda nyuma bakomereza ku Ngoro y’amateka n’imibereho by’Abanyarwanda iherere mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

    Hazirikanywe kandi uruhare rw’umugore mu iterambere ry’ubuhanzi.

    Nyuma ya saa sita iri serukiramuco ryakomereje i Kiruri muri Karama, ahari umusozi wagabiwe Umusizi Rumaga Junior.

    Aha ni ho hafatwa n’Inteko y’Abasizi, Intebe y’Abasizi kuko niho havuka umusizi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, Nyirarumaga hakavuka abandi nka Nyakayonga ka Musare na Sekarama ka Mpumba.

    Iri serukiramuco ryateguwe na Rumaga Junior, yitabiriwe n’abarimo Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, Murego Yves wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi, inzego z’umutekano n’abandi.

    Hari ibyamamare bitandukanye birimo Papa Sava, Madederi, Buri Kantu ba Buringuni, abagize Gen-Z, Titi Brown n’abandi benshi.

    Rumaga akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi kandi bizahora biba.

    Ati “Turi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abahanzi, turazirikana ibigwi by’abakuru bakuriye kuri uyu musozi.”

    Habaye ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo gukina igisoro, kumasha barasa ku ntego, kunnyabana, gusimbuka urukiramende.

    Umunyarwenya Umushumba yasekeje benshi ni mu gihe Papa Sava na we mu bisigo byiza yishimiwe.

    Itsinda ry’abasizi Ibyanzu, byasusurukije benshi mu mukino bari kumwe na Madederi ubona wari uteguye neza urimo udushya twinshi.

    Ni umukino wari ushingiye ku myemerere warimo amazina azwi cyane mu bijyanye n’Iyobokamana aho nka Mamadederi yakinnye ari Imana, harimo Yezu, Eva, Samson, Delila hari n’uwakinnye ari Satani.

    Madederi wari Imana, yumvikanaga afite umujinya avuga ngo “ndabarimbura,” yararambiwe ibyaha by’abantu.

    Benshi bazaga baramya Imana ariko na none bakayishinja byinshi itajya ibumvaho ikabihanira kandi hari ibyo yabimye nk’iraha ry’Isi n’ibindi.

    Abantu bari benshi cyane

    Madederi yakinnye ari Imana bitungura benshi

    Abasizi bibumbiye mu itsinda Ibyanzu, bahacanye umucyo

    Papa Sava yari ahabaye

    Habayeho n’umukino wo kubuguza maze Dongoroni, usanzwe ari nimero ya mbere mu Rwanda muri uyu mukino aratsinda

    Rumaga yahembye Dongoroni igisoro yakiniyeho agatsinda

    Source : http://isimbi.rw/ninjye-mana-mujya-mwumva-madederi-i-huye-yatunguranye-mu-mukino-udasanzwe.html

  • Haringingo Francis ashobora kujya gusoza ibyo yatangiye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza Haringingo Francis Christian Mbaya ashobora kugirwa umutoza usimbura Bruno Ferry muri Rayon Sports.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukandana na Bruno Ferry wari uyimazemo amezi atatu gusa.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ku batoza iyi kipe yegereye yifuza ko baza gusimbura uyu mufaransa, harimo na Haringingo Francis Christian Mbaya utoza Kiyovu Sports.

    Haringingo ntabwo yaba ari mushya muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru kubera ko n’Igikombe iheruka ari we wakiyihesheje.

    Rayon Sports iheruka igikombe gishobora gutuma ihagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika muri 2023 ubwo yatwaraga Igikombe cy’Amahoro, akaba icyo gikombe yaragiheshejwe na Haringingo Francis atsinze mukeba APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma.

    Uyu mutoza w’Umurundi akaba amaze kugira ubunararibonye mu makipe yo mu Rwanda aho yatoje Mukura VS, Rayon Sports na Kiyovu Sports arimo uyu munsi.

    Mu minsi ishize ubwo yabazwaga ku byo kwerekeza muri Rayon Sports, yavuze ko ari ibisanzwe iyo umukinnyi cyangwa umutoza yitwara neza aba afite benshi bamwifuza ariko we umutima we ukaba uri muri Rayon Sports.

    Haringingo Francis aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/haringingo-francis-ashobora-kujya-gusoza-ibyo-yatangiye-muri-rayon-sports.html

  • Harry Maguire agiye kongera amasezerano yo kugeza mu mwaka wa 2027 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bya nyuma byo kongera amasezerano y'umukinnyi wayo ukina inyuma, Harry Maguire, aho biteganyijwe ko azakomeza kuyikinira kugeza muri Kamena 2027, hakiyongeraho amahirwe yo kongera undi mwaka umwe kugeza mu 2028.

    Amakuru yatangajwe na The Athletic agaragaza ko ibiganiro bigeze kure cyane, ku buryo impande zombi zishobora kumvikana mu minsi ya vuba.

    Amasezerano Maguire yari asanzwe afite yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka, ariko ubuyobozi bwa Manchester United bugaragaza ko bumwizeyeho ubunararibonye n'ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga.

    N'ubwo mu bihe byashize Maguire yagiye anengwa n'abafana bitewe n'imikinire itarashimishije benshi, mu minsi ya vuba yongeye kwigaragaza nk'umukinnyi w'ingenzi mu bwugarizi bw'iyi kipe yo mu Bwongereza. Ibi byatumye abatoza n'ubuyobozi bw'ikipe bongera kumugirira icyizere.

    Gukomeza kwa Maguire muri Manchester United ni inkuru nziza ku bakinnyi bagenzi be ndetse n'abafana, kuko bizafasha iyi kipe gukomeza kubaka ubwugarizi bufite uburambe. Ni icyemezo kigaragaza ko ikipe ishaka gukomeza gushingira ku bakinnyi bayo basanzwe, mu rwego rwo kongera guhatanira ibikombe bikomeye. Maguire ugiye kuguma mu ikipe ya Manchester United, aho azakomeza gutanga umusanzu we mu rugendo rw'iyi kipe nk'uko byari bisanzwe.

    Harry Maguire agiye kongera amasezerano yo kugeza mu mwaka wa 2027

    Source : https://kasukumedia.com/harry-maguire-agiye-kongera-amasezerano-yo-kugeza-mu-mwaka-wa-2027/

  • Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, ivuga ko umukinnyi wa filime w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Norris, yitabye Imana afite imyaka 86. Uyu mugabo wari uzwi cyane mu gukina filime z'imirwano no mu buhanga bwa karate, yasize amateka akomeye mu myidagaduro no mu mikino ngororamubiri.

    Chuck Norris yatangiye kwamamara mu myaka ya za 1970, aho yagaragaje impano idasanzwe mu mikino njyarugamba mbere yo kwinjira muri sinema. Yamenyekanye cyane muri filime zitandukanye ndetse no muri serial zakunzwe n'abatari bake ku Isi, by'umwihariko 'Walker, Texas Ranger,' yamugize icyitegererezo ku bakunzi ba filime z'imirwano.

    Uretse kuba yari umukinnyi, Norris yanabaye umwarimu wa karate ndetse anagira uruhare mu guteza imbere siporo n'imyitwarire myiza mu rubyiruko. Yari azwiho imbaraga, ubutwari n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo, ibintu byatumye agira abafana benshi ku Isi hose.

    Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema, cyane cyane mu bakunzi ba filime z'imirwano. Abamukundaga n'abo yakoranye bakomeje kumwibuka nk'umuntu witanze, wicishaga bugufi kandi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa sinema y'imirwano.

    N'ubwo atakiri kumwe natwe, umurage wa Chuck Norris uzakomeza kubaho mu bikorwa bye ndetse no mu mitima y'abamukundaga hirya no hino ku Isi.

    Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86

    Source : https://kasukumedia.com/chuck-norris-yitabye-imana-ku-myaka-86/

  • Rayon Sports yirukanye umutoza mukuru Bruno Ferry #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we, Rayon Sports yahisemo gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Bruno Ferry wari umaze kuri izi nshingano amezi 3.

    Nk’uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru iheruka, Rayon Sports ntiyigeze inyurwa n’umusaruro w’uyu mutoza kuva yaza.

    Aho ikurikije abakinnyi afite n’abo akinisha bihabanye, hakiyongeraho ko umusaruro we atari uwo bari biteze.

    Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Rayon Sports ku bwumvikane yatandukanye n’umutoza Bruno Ferry. Turamushimira ubwitange n’ubunyamwuga bwatumye Rayon Sports iri aho iri uyu munsi, turamwifuriza amahirwe masa ahandi azajya.”

    Kimwe mu byo azize, bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk’ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.

    Nubwo ikipe ayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, akaba akinafite amahirwe ku gikombe cya Shampiyona, ubuyobozi bubona ibyemezo afata bitazabahesha igikombe na kimwe.

    Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 18 aho yatsinzemo 6 anganya 9 (harimo n’uwo yanganyije na Police FC, umukino wo kwishyura wa 1/4 agahita ayisezerera kuri 4-2) atsindwa 3.

    Muri shampiyona ari ku mwanya wa 5 n’amanota 39 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 49.

    Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yirukanye-umutoza-mukuru-bruno-ferry.html

  • Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 #rwanda #RwOT

    Umunyamerika wamamaye mu mikino njyarugamba no muri sinema, Chuck Norris, yitabye Imana ku myaka 86 nk’uko byemejwe n’umuryango we.

    Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Instagram, umuryango we wavuze ko utewe agahinda no kubura uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi ari icyitegererezo ku bakunzi b’imikino njyarugamba n’amafilime yiganjemo imirwano.

    Bagize bati 'Chuck Norris yabayeho ubuzima burangwa n’ukwizera, intego n’urukundo rukomeye yakundaga abo mu muryango we.'

    Bakomeje bavuga ko ibikorwa bye, imyitwarire n’ubugwaneza byatumye atera imbaraga abantu benshi ku Isi kandi asiga umurage ukomeye.

    Chuck Norris yavukiye muri Leta ya Oklahoma mu 1940, yinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto.

    Igihe yari mu butumwa muri Koreya y’Epfo ni bwo yatangiye kwiga imikino njyarugamba, aza no kuyigiramo ubuhanga bukomeye kugeza abaye umwe mu bakinnyi b’icyamamare muri karate mu myaka yo mu 1960.

    Kwamamara kwe muri sinema byatangiye cyane nyuma yo guhura na Bruce Lee, banakina filime yakunzwe cyane yitwa 'The Way of the Dragon’ yagiye hanze mu 1972.

    Yakomeje kwamamara mu zindi filime zirimo 'Missing in Action' na 'Delta Force', mbere yo kumenyekana cyane ku Isi hose binyuze muri filime z’uruhererekane Walker, Texas Ranger yamaze imyaka myinshi ica kuri televiziyo.

    Uretse sinema, Norris yashinze amashuri yigisha imikino njyarugamba ndetse ashishikariza abantu gukora siporo. Mu myaka ya vuba, yongeye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu nkuru zisetsa zizwi nka 'Chuck Norris facts'.

    Chuck Norris yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/chuck-norris-yitabye-imana-ku-myaka-86.html

  • Rayon Sports igiye kugirana ubufatanye burambye na Al Hilal #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n'ikipe ya Al Hilal SC byo gushyiraho imikoranire ishobora kumara igihe kirekire, igamije guteza imbere umupira w'amaguru ku mpande zombi.

    Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ibi biganiro biri kugenda neza, kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro ufatika mu guteza imbere impano z'abakinnyi ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y'aya makipe yombi afite izina rikomeye mu Karere.

    Yagaragaje ko Al Hilal yatanze igitekerezo cy'uko imikino izahuza aya makipe yakinirwa kuri Stade Amahoro, ku buryo yaba umunsi wihariye w'imyidagaduro ku bakunzi b'umupira w'amaguru. Iki gitekerezo ngo cyakiriwe neza kuko gishobora gutuma abafana babona imikino myinshi ku munsi umwe.

    Murenzi yavuze kandi ko abafana ba Rayon Sports basanzwe bakunda cyane Al Hilal, bityo ko bazabona amahirwe yo kuyishyigikira mbere yo gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu mukino uzabahuza na Gasogi United.

    Yagize ati, gahunda ni uko abafana bazatangira bashyigikira Al Hilal saa kumi n'ebyiri, hanyuma bagakurikizaho umukino wa Rayon Sports, bityo icyumweru cy'Abarayon kikazarangira mu byishimo mu buryo bw'imyidagaduro.

    Ibi biganiro nibiramuka bigezweho, bizaba ari intambwe ikomeye mu kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

    Rayon Sports igiye kugirana ubufatanye burambye na Al Hilal
    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko iri mu biganiro n'ikipe ya Al Hilal SC byo gushyiraho imikoranire ishobora kumara igihe kirekire, igamije guteza imbere umupira w'amaguru ku mpande zombi

    Source : https://kasukumedia.com/rayon-sports-igiye-kugirana-ubufatanye-burambye-na-al-hilal/