Blog

  • Mushikiwabo Louise yapfushije musaza we yari asigaranye – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa Mushikiwabo yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere bwagiraga buti 'Muri iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”, yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y'ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n'umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda!'.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muvandimwe wa Mushikiwabo ari we yari asigaranye akaba yabanzirizaga umuhererezi mu muryango bavukamo w'abana 10.

    Nyakwigendera Kayiranga yari atuye ku Kabuye mu Mujyi wa Kigali ndetse yari asanganywe uburwayi.

    Yitabye Imana nyuma y'undi musaza wa Mushikiwabo witabye Imana mu gihe cya Covid-19.

    Nyuma y'ubutumwa bwa Mushikiwabo kuri X, Abanyarwanda b'ingeri zinyuranye bifatanyije na we mu kababaro bifuriza iruhuhuko ridashira nyakwigedera ndetse banakomeza umuryango n'abasigaye.

    Mur’iki gitondo twabuze musaza wacu dukunda cyane, Wellars Kayiranga “karatéka”, yararwaye vuba aha ariko aroroherwa amera neza, twongera gupanga imihigo myinshi, ariko inzira y’ubuzima ntibwira umugenzi. Ku bana be n’umugore we: turahari! Ruhukira mu mahoro muvandimwe dukunda! pic.twitter.com/hbY0BQVvvd

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) July 29, 2024

    Musaza wa Mushikiwabo Louise witabye Imana ni we yari asigaranye

    Kayiranga Wellars yitabye Imana yari asanganywe uburwayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mushikiwabo-louise-yapfushije-musaza-we-yari-asigaranye

  • Lamine Yamal na Alex Padilla za byaye amahari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lamine Yamal, umukinnyi w'umupira w'amaguru w'imyaka 17 ukomoka muri Esipanye, yahagaritse gukurikira umukunzi we, Alex Padilla, ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko amubonye yicaye ku bibero by'undi musore mu buryo bwa Live Video kuri Instagram.

    Yamal n'umukunzi we bari baramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urukundo rwabo mu ruhame mu gihe cya Euro 2024, aho Yamal yahawe igihembo nk'umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi.

    Alex Padilla, umunyeshuri wiga i Barcelona, yakuye abafana benshi kuri TikTok na Instagram kubera urukundo rwe na Yamal. Nubwo haba ibibazo mu rukundo rwabo, Padilla akomeje gukurura abamukurikira benshi, aho konti ye nshya ya Instagram ifite hafi abantu 400,000 bamukurikira mu gihe gito.

    Yamal nawe yongereye cyane abakurikira kuri Instagram, ubu akaba afite abarenga miliyoni 18 nyuma yo kwitwara neza muri Euro 2024. Nyuma y'iyi myitwarire, yatangiye gukurikiranwa cyane n'abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru hirya no hino ku isi, cyane ko yari yahawe igihembo cy'umukinnyi muto w'irushanwa.

    Source : https://yegob.rw/lamine-yamal-na-alex-padilla-za-byaye-amahari/

  • Arsenal Yaguze Myugariro mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yaguze myugariro w'Umutaliyani Riccardo Calafiori avuye muri Bologna ku giciro cya miliyoni £42. Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko yasinye amasezerano y'imyaka itanu muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

    Calafiori, wavutse ku itariki ya 19 Ukuboza 2001, yagaragaje impano idasanzwe mu kibuga, by'umwihariko mu bwugarizi. Yatangiye gukina umupira w'amaguru mu ikipe ya AS Roma, aho yagaragaye bwa mbere mu ikipe nkuru mu mwaka wa 2020. Nyuma yo kumara imyaka ibiri mu ikipe ya Roma, yerekeje muri Bologna aho yakiniye neza, bikaba ari na ho Arsenal yamukuye.

    Mu mwaka ushize w'imikino, Calafiori yagaragaye nk'umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri Bologna, aho yatumye ikipe yitwara neza cyane mu bwugarizi. Ibi byatumye abona amahirwe yo kwerekeza muri Premier League, imwe mu marushanwa akomeye ku isi.

    Calafiori yasinye amasezerano y'imyaka itanu muri Arsenal, akaba yitezweho gufasha ikipe muri gahunda . Umutoza Mikel Arteta yamwishimiye cyane, avuga ko afite impano idasanzwe kandi ko azafasha cyane mu bwugarizi bwa Arsenal.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yaguze-myugariro-mushya/

  • Tito Hare, Baho na Murenzi batanze igisobanur… – #rwanda #RwOT

    Benshi bashobora kubona amahirwe urubyiruko rw'u Rwanda rukomeza kugenda rugira yo guhura n'Umukuru w'Igihugu, ibintu byihariye kandi bigera mu ngeri zitandukanye.

    Muri iyi minsi abahanzi, abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nibo baheruka mu bihe bya vuba kugira aya mahirwe.

    Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na bamwe bahuye n’Umukuru w’Igihugu, bavuze uburyo biyumvise n'icyo babona bisobanuye kuri bo n'ejo hazaza h'u Rwanda.

    Tito Harerimana [Tito Hare/Imfura]

    Uyu akaba ari umusore uri mu bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame bakanafata ifoto y'urubwitso (selfie) ibintu kugeza n'ubu atarasobanukirwa kuko bidasanzwe.

    Agaruka ku gihe bahuraga na Perezida Kagame, yavuze ko byari ibihe byihariye ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Akomoza ku kuba Umukuru w'Igihugu afite kureba kure bisumbye iby'undi muntu wese.

    Uyu musore avuga ko Isi y'abakoresha imbuga nkoranyambaga imaze kwaguka bityo ari byiza kubona batekerezwaho, ati'Byaduhaye imbaraga, tubona ko ibintu dukora bishyigikiwe kandi n'Umukuru w'Igihugu abihaye umugisha.'

    Tito avuga ko yabonaga ko byanga  byakunda igihe kizagera bakabasha kuba bahura n'Umukuru w'Igihugu nk'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ati'Iteka ryose iyo ugerageza gukora ibintu uba ubona n'icyerekezo.'

    Agaruka ku kucyo bisobanuye, ati'Ni agaciro tuba twongeye guhabwa, bituma ubona ko uri uw'umumaro ku buryo ibyo wakoraga byose ushyiramo imbaraga ariko si ibyo gusa ni n'umukoro.'

    Ku gufata ifoto [Selfie] na Perezida Kagame, ati'Ntakubeshye ntabwo n'ubu ndabyumva hari ibintu uba utavuga ngo wabiteganyaga ko biza kubaho, ukamera nk'umuntu nyine ugize amahirwe, ugahita uyabyaza umusaruro.'

    Ashimangira iyi ngingo yumvikanisha neza uburemere bwayo, ati'Kuba wafata telefone yawe Umukuru w'Igihugu akemera kureba muri Camera mugafata ifoto ntabwo nakubeshya ntabwo ari ibintu bisanzwe pe.'

    Baho Ntaganira Winny

    Ari mu bari n'abategarugori bakoresha imbuga nkoranyambaga,ubu arimo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry'Amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yavuze ko ku ruhande rwe ari ibintu byamutunguye cyane kubona Perezida Kagame ahura n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ati'Nta muntu wari ubyiteze gusa bigaragaraza ko ibyo rukora [Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga] aho ruri biragaragara.'

    Yongeraho ati'Kandi ruranashyigikiwe kubona Umukuru w'Igihugu avuga  ngo ka mbatumire baze tuganire, ni ikintu cyiza biteye umuhate.'

    Agaruka ku hazaza h'abato, yagize ati'Biratanga icyizere ku hazaza niba uyu munsi dushobora guhabwa ayo mahirwe, birumvikana ko abazadukurikira barayafite nabo kandi noneho yisumbuye no ku yo dufite ubu ngubu.'

    Avuga ku cyo urubyiruko rwa none rufite kuzirikana, Baho ati'Twebwe uyu munsi niba turimo turahabwa ayo mahirwe, turimo turakora iki kugira ngo bizagere no kuri barumuna bacu kugira ngo nabo bazaryoherwe nayo.'

    Murenzi Abdallaziz

    Asanzwe ari umucungamutungo muri Banki imwe ya hano mu Rwanda, arimo anasoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Murenzi yagarutse ku buryo guhura n'Umukuru w'Igihugu ari amahirwe adasanzwe agaragaza ikirenze ati'Ikirenzeho ni uko uba ufite amahirwe kandi uba ureba urugero rw'ibishoboka, ukavuga mu gihe kizaza mu buryo bumwe cyangwa n'ubundi hari urwego nageraho.'

    KANDA HANO UREBE IKINIRO CYOSE TWAGIRANYE NA BAMWE MURIBO 

    “>Urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Tito Hare bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame mu ntangiriro za Nyakanga 2024 banagira umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145402/tito-hare-baho-na-murenzi-bavuze-ku-cyo-bisobanuye-ku-rubyiruko-guhura-na-perezida-kagame–145402.html

  • Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko Rayon Sports irakira abandi bakinnyi batatu bashya – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yatangaje ko iyi kipe itegereje abakinnyi batatu bashya barimo ba rutahizamu 2 na myugariro umwe kugira ngo irusheho kwiyubaka mu gihe yitegura umwaka w'imikino mushya wa 2024/25.

    Jean Fidèle yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo Shampiyona itangire.

    Yatangaje ko abo bakinnyi baragera muri Gikundiro kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yatangaje-ko-rayon-sports-irakira-abandi-bakinnyi-batatu-bashya-videwo/

  • Abatubura imbuto z'ibinyampeke barishimira guhaza isoko ry'u Rwanda bagasagurira amahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2024, ubwo hatangizwaga inama ya mbere izamara iminsi ibiri, yahurije hamwe abafite aho bahurira n'ubutubuzi bw'imbuto bo mu Rwanda no hanze yarwo, igamije kwigirwamo iterambere ry'ubutubuzi bw'imbuto z'ibihingwa.

    Iyi nama itegurwa n'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto Nziza mu Rwanda, NSAR.

    Kuva mu 2018 u Rwanda rwatangiye kugerageza gutubura imbuto zarwo, kuko hafi ya zose zakenerwaga n'abahinzi zatumizwaga hanze, aho rwashoboraga nko gutumiza imbuto y'ibinyampeke nk'ibigori, ingano na soya bigera kuri toni ibihumbi 3000, ibyatwaraga agenga miliyari 5 Frw buri mwaka.

    Kuva nko mu myaka ibiri ishize u Rwanda rushobora gutubura imbuto y'ibigori zirenga toni 6000, iy'ingano irenga toni 445, iya soya ingana na toni 321, iy'ibishyimbo ingana na 216, iy'ibirayi igera ku bihumbi 28 ndetse n'iy'imyumbati irenga ibiti ibihumbi 63 ku gihembwe.

    Rwigamba Eric, yagize ati 'Twatangiye urugendo rwo gushakisha imbuto zishobora kwera mu gihugu cyacu, hari aho tumaze kugera ibijyanye n'ibigori, ingano na soya aho tumaze kwihaza, n'abatubuzi bikorera ku giti cyabo batangiye kudusaba impushya zo kugaburira andi masoko yo mu Karere.'

    Rwigamba, yavuze ko u Rwanda rugifite akazi kenshi mu bijyanye no kwitunganyiriza imbuto z'ubwoko bw'imboga butandukanye.

    Ati 'Imbaraga nyinshi zigomba kujya mu bushakashasti, kugira ngo twikorere imbuto zacu zinogeye ubutaka n'ikirere byacu. Abikorera barabyumva cyane kuko ni ubucuruzi, nka Leta icyo dukora ni nkunganire kugira ngo imbuto zidahenda.'

    Umuyobozi wa NSAR, Namuhoranye Innocent, yavuze ko mu genamigambi ry'imyaka itandatu iri imbere, hazibandwa ku kongera ubushobozi bw'ubumenyi n'amafaranga ku bantu batubura imbuto, hakanibandwa ku kureba niba bafite ibyerekezo bihamye.

    Ati 'Ibi bizakorwa kugira ngo Leta ireberera ubukungu imenye imbuto zihari zingana iki, abazikora bangana iki, kugira ngo babashe no kumenya niba nta cyuho cyazabaho mu gihe kiri imbere.'

    Iyi nama yahurije hamwe abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika bari mu rwego rwo gutubura imbuto, iri kwigira hamwe uko ibi bihugu byarushaho kwihaza muri uru rwego bikaba byanasagurira amahanga.

    Magingo aya imibare igaragaza ko ku isoko mpuzamahanga ry'imbuto zitandukanye z'ibiribwa, Umugabane wa Afurika wihariye 2% by'isoko ryose. Imyanzuro izafatirwa muri iyi nama, iteganyijwe kuzashingirwaho hashakwa ibisubizo by'uko iyi mibare yakwiyongera kurushaho.

    Iyi nama itegurwa n'Ishyirahamwe ry'Abatubura n'Abacuruza Imbuto Nziza mu Rwanda, NSAR

    Iyi nama yitabiriwe n’ibigo bitandukanye byamuritse imbuto zabyo

    Ni Inama yahurije hamwe abahagarariye ibihugu bitandukanye bya Afurika bari mu rwego rwo gutubura imbuto

    Umuyobozi wa NSAR, Namuhoranye Innocent, yavuze ko mu genamigambi ry'imyaka itandatu iri imbere, hazibandwa ku ngingo zinyuranye zirimo no kongerera ubushobozi bw’ubumenyi n’amafaranga by’abatubura imbuto

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi- MINAGRI, Rwigamba Eric, yashimangiye ko ku ngingo yo gutubura imbuto y'ingano, soya n'ibigori, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatubura-imbuto-z-ibinyampeke-barishimira-guhaza-isoko-ry-u-rwanda

  • France-Olympic games: Aho kuririmba indirimbo ya Sudani y'Epfo baririmbye iy'ikindi gihugu biteza induru #rwanda #RwOT

    Abategura imikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa bacuranze indirimbo y'Igihugu itari yo kuri Sudani y'Epfo. Byari mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere w'intoki wa basketball mu bagabo n'igihugu cya Puerto Rico. Abategura iyi mikono baje gusohora itangazo basaba imbabazi, bavuga ko ibyabaye byatewe no kwibeshya kwa muntu.

    Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bazomereye ubwo hacurangwaga indirimbo y'igihugu ya Sudani aho gucurangwa iya Sudani y'Epfo.

    Nyuma yo kuyihagarika kwamaze akanya gato, amajwi yakosowe hacurangwa iya Sudani y'Epfo, nuko nyuma y'aho imbaga y'abantu bari bari aho bahagurukira iyo kipe byo kuyiha icyubahiro.

    Abateguye iyi mikino ya Olempike ibera mu murwa mukuru Paris w'Ubufaransa basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko byatewe no 'kwibeshya kwa muntu'.

    Majok Deng yagize ati: '(Abategura imikino) Bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane, ndetse murabizi ko Sudani y'Epfo irimo gukina'.

    Yakomeje agira ati: 'Nta kuntu ushobora kubyibeshyaho ugacuranga indirimbo y'Igihugu itandukanye. Ni agasuzuguro. Birumvikana, nta muntu n'umwe uri nta macyemwa. Bakoze ikosa. Nyuma bayicuranze, ndetse twabirenze'.

    Abateguye iyi mikino ya Olempike y'i Paris yo muri uyu mwaka wa 2024 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, basabye' imbabazi zivuye ku mutima ikipe yo muri Sudani y'Epfo n'abafana bayo ku bwo kwibeshya kwa muntu'.

    Itangazo abateguye iyo mikino basohoye ryongeraho riti: 'Turumva neza uburemere bw'ikosa'. Ubu bubaye ubwa kabiri abateguye iyi mikino basaba imbabazi ku ikosa nk'iryo.

    Mu muhango wo gutangiza iyi mikino wabaye ku wa gatanu, abakinnyi ba Koreya y'Epfo bibeshyweho batangazwa ko ari abakinnyi ba 'Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi ya Koreya', izina ryo mu butegetsi rya Koreya ya Ruguru.

    Ikipe ya Sudani y'Epfo byarangiye itsinze Puerto Rico ku manota 90 ku manota 79.

    Sudani y'Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011 nyuma y'intambara yari imaze imyaka, ndetse ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize yabonye itike yo kwitabira imikino ya Olempike.

    Mu cyumweru gishize, Sudani y'Epfo yatsinzwe n'Amerika muri basketball irushwa inota rimwe gusa, mu mukino w'imurika Amerika yatsinze mu masegonda ya nyuma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/07/29/france-olympic-games-aho-kuririmba-indirimbo-ya-sudani-yepfo-baririmbye-iyikindi-gihugu-biteza-induru/

  • Icyo u Rwanda rusabwa nyuma yo kuza ku isonga… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko raporo 'CPIA' (Country Policy and Institutional Assessment) ya Banki y'Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bw’Umugabane w’Afurika.

    Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n'amanota 4,1 kuri 6. Ni raporo ishingiye ku bikorwa byakozwe kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

    Si ubwa mbere u Rwanda ruciye aka gahigo, kuko no mu 2022 rwari ruyobowe ibindi bihugu byo muri Afurika n’amanota 4,1 kuri 6 nk’uko bimeze n’uyu mwaka.

    Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by'ingenzi, birimo imucungire y'ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n'ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n'imicungire y'inzego z'abikorera n'ibigo byigenga.

    Mu byiciro byose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n'ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

    Impuguke mu bukungu zigaragaza ko aya ari amanota meza ukurikije aho ibindi bihugu byo muri Afurika bihagaze, ariko ko bidahagije kuko hari byinshi bikenewe kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuke kurushaho.

    Perezida w'itsinda rya Banki y'Isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy'ejo hazaza, kubera umubare munini w'abakiri bato nk’uko yabitangarije mu nama iheruka kubera I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Mata, uyu mwaka.

    Raporo ya CPIA isesengura politiki zitandukanye zigamije iterambere n'uruhare rw'ibigo by'abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by'Afurika. Kuva mu myaka 10 ishize, u Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n'amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

    Raporo y'uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y'ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1 nk'impuzandengo rusange.

    Mu bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo harimo Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d'Ivoire bifite 3,8.

    Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y'epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

    Umugabane wa Afurika ni wo ufite abaturage biganjemo urubyiruko, ndetse abagera kuri 40% bose babarirwa mu myaka 15 mu gihe 70% by'abatuye munsi y'Ubutayu bwa Sahara bo bari munsi y'imyaka 30.


    Mu byahesheje amanota menshi u Rwanda harimo n’amavugurura yakozwe muri gahunda z’imihindagurikire y’ibihe   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145391/icyo-u-rwanda-rusabwa-nyuma-yo-kuza-ku-isonga-mu-bihugu-birajwe-inshinga-niterambere-ryafu-145391.html

  • Dorimbogo yashyinguwe #rwanda #RwOT

    Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yashyinguwe.

    Uyu mukobwa yitabye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi aguye mu bitaro bya Kibuye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo yasezeweho bwa nyuma ndetse aranashyingurwa iwabo muri Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo akagari ka Kibogora mu mudugudu wa munini.

    Umuhango wo guherekeza Vava ukaba witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be bashenguwe cyane n’urupfu rwe rwababaje benshi.

    Yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, ahava bamuhaye 'Transfer' yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.

    Nyiransengiyumva yahageze kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko birangira yitabye Imana.

    Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amajwi ye yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu Mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira mu rugo i Nyamasheke kuhivuriza.

    Icyo gihe yagize ati 'Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza.'

    Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

    Dorimbogo yasezeweho bwa nyuma

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dorimbogo-yashyinguwe

  • Rayon Sports itegereje rutahizamu wakinaga i Burayi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports itegereje rutahizamu w’umunya-Senegal wakiniraga FK Příbram yo muri Czech Republic, Fall Ngagne.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 24 yari asoje amasezerano ye muri FK Příbram yo mu cyiciro cya kabiri muri Czech Republic akaba ategerejwe mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

    Fall Ngane akaba yarakiniye amakipe atandukanye nka AF Darou Salam na Génération Foot zo muri Senegal, Ittihad Tanger yo muri Maroc ndetse na Viagem Pribram na FK Příbram zo muri Czech Republic.

    Si we wenyine Rayon Sports itegereje kuko inategereje myugariro na we ukomoka muri Senegal w’imyaka 27 Youssou Diagne wakiniye amakipe nka ASC Jaraaf 2017-2019, Génération Foot 2019-2021 zo muri Senegal na Ittihad Zemmouri de Khemisset 2021-2024 yo muri Maroc.

    Ritahizamu Fall Ngagne yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Myugariro Youssou Diagne na we utegerejwe mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Rayon-Sports-itegereje-rutahizamu-wakinaga-i-Burayi