Blog

  • Bazaze kudushyigikira ntibazicuza – Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Nigeria ko batazicuza.

    Ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, Amavubi azakira Nigeria mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 15h00′.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko ejo bazatanga ibishoboka byose ariko Abanyarwanda batazasubira mu rugo bicuza.

    Ati “ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Abanyarwanda ndabasaba kuzaza kudushyigikira ari benshi kandi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza kuko tuzaba twatanze ibyo dufite byose.”

    Kuba ari wo mukino wa mbere bazaba bagiye gukinira kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, yavuze ko ari ikindi kibatera imbaraga bakumva ko batagomba kuhatsindirwa.

    Ati “kuba ugiye gukinira kuri Stade bwa mbere mu rugo nabyo bigutera imbaraga ukumva ko utagomba gutsindwa, ntabwo wakifuza gutsindwa ubona ibintu byose ari byiza, ntekereza ko kugira ngo umuntu abishimangire anashimira Perezida Kagame wayiduhaye, umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka ngo dutsinde.”

    Amavubi agiye gukina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, ni mu gihe yo yanyanyije na Libya 1-1.

    Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ku mukino wa Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bazaze-kudushyigikira-ntibazicuza-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-bizimana-djihad

  • Ikinyobwa cya ‘Cheetah Energy Malt’ cyashyizw… – #rwanda #RwOT

    Bralirwa Plc yishimiye gutangaza ko ikinyobwa cya ‘Cheetah Energy Malt’ cyashyizwe mu icupa ry’ibirahure guhera uyu munsi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, mu gihe iki kinyobwa cyari gisanzwe mu macupa ya purasitike (Plastique).

    Abaguzi hirya no hino mu Rwanda barashobora kwishimira uburyohe bukomeye hamwe n’imbaraga za Cheetah banywa iki kinyobwa cyongera ingufu ku giciro gishya cya 550 Frw gusa kumacupa y’ikirahure.

    Uku gutangiza aya macupa y’ibirahure bishimangira ko Bralirwa yiiyemeje guha abaguzi bayo ibintu byiza no guhitamo kuramba ntaguteshuka ku bwiza.

    Amacupa y’ikirahure ntabwo atanga uburyo bushya bwo kwishimira ibinyobwa ukunda gusa ahubwo kandi ifasha kugabanya imyanda no kuzamura inshingano z'ibidukikije.

    Abaguzi bazakomeza kugira amahitamo kugura iki kinyobwa mu macupa y’umwimerere. Icupa, riboneka ku mafaranga 600 y’amanyarwanda. Hamwe no mu macupa y’ikirahure.

    Ubu iki kinyobwa cyashyizwe mu macupa mashya y’ikirahure kiraboneka mu bacuruzi bose mu Rwanda, biroroshye kubona ikinyobwa cyongera ingufu cya Cheetah Energy Malt aho waba uri hose.

    Ikinyobwa cyongera ingufu cya 'Cheetah Energy Malt' cyashyizwe mu icupa rishya ry'ikirahure

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146698/ikinyobwa-cya-cheetah-energy-malt-cyashyizwe-mu-icupa-rishya-146698.html

  • Harimo umutwe wa Jimmy Gatete: Ibuka ibihe 5… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri Tariki 10 Nzeri 2024, u Rwanda rurakira Kagoma za Nigeria mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, kizabera muri Morocco. 

    Umukino wa mbere, u Rwanda rwanganyije na Libya igitego kimwe kuri kimwe naho ikipe y’igihugu ya Nigeria, mu mukino wa mbere itsinda Benin ibitego bitatu ku busa. 

    Kuri uyu munsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu bihe bitanu byiza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yagize bishobora kujyana u Rwanda mu mukino wa Nigeria rukubita agatoki ku kandi. 

    5. Imitwe itatu ya Daddy Birori

    Ku itariki 19 Mutarama 2014, u Rwanda rwari rwakiriye Libya mu mukino wa kabiri wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cya Africa AFCON cya 2015. Ni igikombe cyari kubera muri Morocco, birangira kibereye muri Guinea Equatorial kubera icyorezo cya Ebola cyari cyaribasiriye Africa yo mu Burengerazuba.

    Umukino wari wabanje, u Rwanda rwanganyije na Libya ubusa ku busa mu mukino wabereye mu mujyi wa Tunis mu gihugu cya Tunisia. Umukino wa kabiri, u Rwanda rubifashijwemo na Rutahizamu Daddy Birori watsinze ibitego bitatu muri uwo mukino, rwasezereye Libya nuko umukino urangira ari ibitego bitatu ku busa.

    U Rwanda rukimara gusezerera Libya, rwahise rubona itike yo gukina na Congo Brazzaville mu cyiciro gikurikiyeho. Byarangiye ikipe y’igihugu isezereye Congo Brazzaville, ariko ikurwa mu marushanwa kubera ibibazo by’abanyamahanga bitari bisobanutse.. 

    Daddy birori yishimira gufasha u Rwanda gutsinda Libya ibitego bitatu ku busa 

    Daddy Birori yari yabukereye ashaka gususurutsa abanyarwanda 

    Daddy Birori 

    4. Ibitego bya Nshuti Innocent na Barafinda i Huye

    Ku itariki 21 Ugushyingo 2023 ubwo u Rwanda rwari rwakiriye ikipe y’igihugu ya Africa y’Epfo mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico muri 2026, abanyarwanda baranezerewe cyane kuko u Rwanda rwikuye mu nzara za Africa y’Epfo. 

    Ni umukino warangiye ari ibitego bibiri by’u Rwanda ku busa bwa Africa y’Epfo. Ni ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert mu mukino warangiye u Rwanda rubonye amanota atatu. 

    Gutsinda uwo mukino wa Africa y’Epfo, byatumye u Rwanda ruyobora itsinda rya H mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico muri 2026. 

    Nyuma y’uwo mukino wa Africa y’Epfo, u Rwanda rwakinnye indi mikino ibiri, gusa ni rwo rwa mbere mu itsinda aho runganya amanota 7 na Benin. Ni itsinda ririmo Nigeria, Lesotho, Africa y’Epfo, Benin, u Rwanda na Mozambique. 

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura gucakirana na Africa y’Epfo 

    Umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Amavubi ku busa bwa Africa y’Epfo 

    3.  Kufura ya Emery Bayisenge ku munota wa 15

    Ku itariki 16 Mutarama 2016 mu mukino utangiza irushanwa rya CHAN 2016, u Rwanda rwatsinze Côte d'Ivoire igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 15 w'igice cya mbere gitsinzwe na Emery Bayisenge. 

    Nubwo ari umukino waranzwe n’imitima ihagaze ku banyarwanda kubera uko Cote d’Ivoire yatakaga ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe, umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye yagaragaje ubuhanga bukomeye, umukino urangira gutyo u Rwanda rutahukanye intsinzi.

    Iyo ntsinzi yazamuye icyizere ku banyarwanda bituma umukino wa kabiri Amavubi atsinda ikipe y’igihugu ya Gabon ibitego 2-1, bidasubirwaho aba abonye itike yo gukina kimwe cya Kane kandi ayoboye itsinda. 

    Ibyakurikiyeho nyuma y’izo ntsinzi ebyiri, sitwabigarukaho cyane kuko imikino ibiri yakurikiyeho, Amavubi yatsinzwe na Morocco ibitego 4-2, mu mukino wa nyuma mu matsinda naho muri kimwe cya Kane asezererwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze u Rwanda ibitego 2-1.

    Emery Bayisenge yatsinze igitego cyatumye u Rwanda rutangirana amanota atatu muri CHAN ya 2016

    Perezida Kagame yari yitabiriye uwo mukino u Rwanda rwagaraguyemo Cote d’Ivoire 

    Abakinnyi b’amavubi bishimiye gutsinda Cote d’Ivoire 

    Nubwo Emery Bayisenge yatsinze kufura ku munota wa 15, ku wa 63 yananiwe gutsinda Penaliti, gusa ntibyagira icyo bihungabanya ku ntsinzi y’u Rwanda 

    2. CECAFA 1999

    Bimwe mu bihe byiza bitazibagirana u Rwanda rwagize mu mupira w’amaguru, harimo kuba Rwanda B yaregukanye irushanwa rihuza ibihugu byo ku karere ka Afurika y'Iburasirazuba n'iyo hagati (CECAFA) mu mwaka wa 1999. 

    U Rwanda rwabigezeho nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Kenya ibitego 3-1, ibitego bya Ndindiri Mugaruka, Nshizirungu Hubert Bebe na Ndizeye. Ni mu gihe Kenya yatsindiwe na Kimuyu. Icyo gihe u Rwanda rwari rufitemo amakipe 2, Rwanda A na Rwanda B, impamvu ni uko igihugu cyabaga cyakiriye cyahabwaga amahirwe yo kugiramo amakipe 2.

    Rwanda B yegukanye CECAFA – uhereye ibumoso abahagaze: Umunyezamu Ishimwe Claude, Batu Jean, Ndindiri Mugaruka na Gishweka Faustin, abapfukamye ni Sibo Abdul, Munyaneza Djuma, Habimana Sostene. Abicaye ni Rusanganwa Fredy Ntare, Mupimbi Yves, Nshizirungu Hubert Bebe na Muronda Jean Pierre

    1. Umutwe wa Jmmy Gatete atsinda Ghana

    Igitego cy'umutwe cya Jimmy Gatete ku mupira wari uvuye kuri Ntaganda Elias cyahesheje u Rwanda intsinzi imbere ikipe y’igihugu ya Ghana kuri Stade Amahoro tariki ya 6 Nyakanga 2003. 

    Icyo gitego cyafashije u Rwanda kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, ni na cyo gikombe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, ndetse benshi bakurikirana umupira w'amaguru bemeza ko ari byo byishimo bikomeye cyangwa intsinzi ikomeye Amavubi yagize.

    Muri iki gikombe cy'Afurika ntabwo u Rwanda rwabashije kurenga itsinda A rwari rwisanzemo kuko rwasoje ruri ku mwanya wa 3 n'amanota 4, nyuma ya Guinea ya kabiri yari ifite 5, Tunisia yari ifite 7. Ni mu gihe DRC yasoje ifite ubusa iri ku mwanya wa nyuma.

    Ubwo byari byayoberanye, Jimmy Gatete yatsinze Ghana umutwe w’akataraboneka, u Rwanda ruhita rujya mu gikombe cya Africa 

    Umutwe wa Jimmy Gatete watumye Amavubi ajya mu gikombe cya Africa AFCON ya 2004. Aba ni abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino wo gufungura iri rushanwa wahuje u Rwanda na Tunisia. 

    Uhereye iburyo abahagaze ni Nkunzingoma Ramazan, Bizagwira Leandre, Ndikumana Kataut, Said Abed, Karekezi Olivier na Nshimiyimana Eric. Abasutamye ni Ntaganda Elias, Nshimiyimana Canisius, Mbonabucya Desire, Manamana Kizito na Sibo Abdul.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146692/harimo-umutwe-wa-jimmy-gatete-ibuka-ibihe-5-byamavubi-byatanze-ibyishimo-ku-banyarwanda-146692.html

  • Robertinho yababajwe no gutakaza Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Robertihno yavuze ko ari igihombo gutakaza umukinnyi nka Haruna Niyonzima kuko ari umukinnyi mukuru wafasha byinshi ariko na none ni umupira w’amaguru.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo amakuru yamenyekanye ko Haruna Niyonzima wari amaze igihe kitageze ku mezi abiri asinyiye Rayon Sports yaseshe amasezerano n’iyi kipe.

    Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yifurije amahirwe masa mu bindi bikorwa agiyemo.

    Ati “Haruna ni umukinnyi mukuru wakinnye no muri Tanzania, umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Namwifuriza amahirwe masa mu hazaza he.”

    Yakomeje avuga ko yumvise ko agiye gutangira urugendo rwe mu butoza kandi bitewe n’ubunararibonye afite bizamuhira.

    Ati “Ikindi numvise ni uko yatangiye kubaka urugendo rwe mu butoza, ni ikintu cyiza kuko ni umuntu witonda, amahirwe masa kuri we, bitewe n’ubunararibonye afite mu mupira afite ahazaza heza mu butoza, biranshimishije kuba agiye gukomeza muri ruhago ni byiza ku mupira w’u rwanda.”

    Yavuze ko gutakaza umukinnyi nka Haruna Niyonzima ari igihombo ariko na none ni umupira w’amaguru, yizeye ko yazagaruka no muri Rayon Sports nk’umutoza.

    Ati “Nakiriye amakuru ubwo twari mu mukino. Ni igihombo kuri we ariko ni umupira. Ikindi ni uko ikipe nka Rayon Sports izamushyigikira kuko agiye kurangiza amasomo ya Licnese B, azakenera Licence A, License Pro, Rayon yakazamuhaye amahirwe nk’uko yayikiniye akaba yanayibera umutoza.”

    Haruna Niyonzima amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri AS Kigali akaba ari yo yakinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Robertinho yavuze ko gutakaza Haruna ari igihombo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/robertinho-yababajwe-no-gutakaza-haruna-niyonzima

  • Gen Muhoozi yongeye kuvugisha abantu ku ngingo yo gushyingira abasirikare be abagore bo muri Haiti – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo yanyujije kuri X kuri uyu wa 08 Nzeri 2024, asa n'utanga ibyo umuntu yakwita nk'amakuru agezweho.

    Kuva muri Gashyantare 2024 ni bwo amabandi yatangiye guteza akaduruvayo mu Murwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, bituma uwari Minisitiri w'Intebe akaba na Perezida w'inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry yegura aza gusimbuzwa Dr. Garry Conille.

    Ni ibintu byakomeje kugira ingaruka cyane ku baturage b'iki gihugu mu buzima bwose, ari na yo mpamvu ku wa 05 Kanama 2023 Gen Muhoozi Kainerugaba na we yagarutse ku biri kuba muri Haiti n'icyaba igisubizo.

    Icyo gihe abinyujije kuri X yanditse ko hari umuntu wamubajije icyaba igisubizo muri Haiti, undi amubwira ko icyaba umuti urambye ari uko abakobwa n'abagore bo muri iki gihugu cyo muri Caraïbes yabashyingira abasirikare bo mu Ngabo za Uganda, UPDF.

    Ati 'Namusubije ko [icyaba umuti] ari uko nakohereza ingabo zo mu Gisirikare cya Uganda, UPDF ibihumbi 10 zikajya gushyingirwa abagore bose bo muri Haiti.'

    Ni ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye mu bayobozi ba Uganda aho nk'Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe urubyiruko n'abana, Dr Balaam Barugahara Ateenyi, yavuze ko ari ibintu byafasha cyane mu gukura abo bagore mu kaga.

    Ati 'Iki ni igisubizo gishingiye ku guhanga udushya ku bibazo byananiranye. Ni igisubizo cy'ubumuntu. Ndatekereza ko ari ingenzi gukemura uhereye mu mizi ikibazo cy'ubugizi bwa nabi bw'ariya mabandi yo muri Haiti nk'ubukene, kubura amahirwe abyara inyungu ndetse n'umutekano muke.'

    Uwo muyobozi yavuze ko abo mu Ihuriro PLU (Patriotic League of Uganda) ryahoze ari MK Movement bashobora gukemura icyo kibazo rimwe na rizima.

    Kuri iyi nshuro Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko nyuma y'ukwezi kumwe kurengaho iminsi itatu gusa yanditse ibyo gushyingira abagore bo muri Haiti, ubu amaze kwakira ubusabe bwinshi bw'abo muri icyo gihugu.

    Ati 'Sinabona uko mbabwira uburyo nkomeje kwakira ubusabe bujyanye no gushyingirwa buturutse ku bagore bababaje, bahahamuwe n'amabandi yo muri Haiti. Twakagombye kubatabara.'

    Ubwo butumwa bwose bwakiriwe mu buryo butandukanye n'Abanya- Uganda, aho nk'uwitwa Nasatushabe yagize ati 'Waba se wakiriye ubusabe bwo gushyingirwa bwaturutse ku bakobwa bo muri Karamajong (igice cyo mu Majyaruguru y'u Burasirazuba bwa Uganda) bari ku mihanda ya Kampala? Bakeneye gutabarwa mbere y'ibindi byose.'

    Ni mu gihe uwitwa Mwesigye Frank we yavuze ko abagore bo muri Haiti n'abandi bose bakagombye kubona umuhati n'ingufu biri muri Gen Muhoozi. Ati 'Ubwitange bwawe bwo gufasha abakeneye ubufasha bukomeje gutuma tukwigiraho byinshi. Tuzakugumaho.'

    Ingingo iganisha ku bagore si ubwa mbere Muhoozi ayivuzeho. Yigeze kuvuga uburyo kuri iyi Si, nta mugore mwiza ubaho uruta uwe, Charlotte Nankunda Kutesa.

    Ubwo yavugaga ku batinganyi, yavuze ko bari kwangiza ahazaza h'abakiri bato mu bihugu byinshi, ko atagomba kubirebera ngo aceceke nk'umwe mu basirikare bakomeye Afurika ifite.

    Ati “Kuryamana n'uwo muhuje igitsina ni icyaha. Imana isumba byose yaremeye abagore abagabo, n'abagabo ibaremera abagore. Nta kintu kuri iyi si kiryoha kurusha umugore.”

    Hari n'igihe yavuze ko abagore beza bo ku Isi baboneka mu gace ka Rushere muri Uganda [ni mu Karere ka Kiruhura mu Burengerazuba bwa Uganda] gukomeza ukagera i Kigali mu Rwanda.

    Hari n'indi foto yigeze gushyira hanze y'umukobwa, asaba abasirikare bose kumumenyesha nibaramuka bamubonye, ngo kuko yazengereje intekerezo za Jenerali.

    Ati “Imitwe yose y'ingabo igomba gutanga amakuru niramuka ibonye uyu munyacyaha. Arashinjwa kujagajaga intekerezo za Jenerali. Ahite atabwa muri yombi.”

    Mu kugaragaza ko ibyo avuga akomeje, Muhoozi yashyizeho inka 20 nk'ishimwe ku muntu uzamushyikiriza uwo mugore.

    Umugaba Mukuru w'ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko amaze kwakira ubusabe bw’abagore/abakobwa bo muri Haiti bashaka gushyingirwa ingabzo za Uganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yavuze-ko-abanye-haiti-bakomeje-kumusaba-gushyingirwa-abasirikare

  • Kugabanya amabere, inda n'ikibuno: Ibyo wibaza ku buvuzi bwa 'Plastic surgery' butangirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi u Rwanda rwerekeje amaso kuri za ndwara zikomeye cyane cyane izitandura nko kubaga indwara zifata ubwonko, umutima, guhindurirwa impyiko n'ibindi.

    Uretse ibyo uyu munsi ushobora kuba warahiye, inyama wenda yo ku kuguru yaravuyeho, ukagana abaganga b'Abanyarwanda bakagufasha bagakata nko ku kibuno, iyo bahakuye bakayishyira hamwe hahiye ubuzima bugakomeza.

    Uretse ibyo uyu munsi umugore/umukobwa ufite amabere yaguye ashobora kuyahagarika.
    Ni na ko bimeze ku bafite ibicece, ikibuno kinini mbese wa muntu ufite ibilo byinshi.

    Iyo abishatse barabimugabanyiriza agasubira uko yahoze mbere, byose bigakorwa bidasabye umuntu kurira rutemikirere ngo ajye kubikoresha imahanga.

    Ibyo byitwa kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery) cyangwa hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) byose bikibumbira mu kizwi nka 'plastic surgery'.

    Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital: RMHTH) ni bimwe mu bikora iyo mirimo itamaze igihe kinini ikorerwa mu Rwanda.

    Muri RMHTH bikorwa na Col Rtd Dr Charles Furaha, umaze imyaka 13 abikora akaba n'umwe wabizanye mu rw'imisozi igihumbi kuva yava kubyiga mu 2011.

    IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n'iyi nzobere muri ubwo buvuzi, tuganira ku bijyanye n'uko bukorwa.

    IGIHE: Ubundi iyo mirimo y'ubuvuzi ikorwa ite ?

    Col Rtd Dr Furaha: Imirimo yo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge ku mubiri cyangwa hagamijwe ubwiza ntabwo abantu bayifata uko iri. Bayifata ko ari ugukora ubwiza gusa, ariko ako ni gace kamwe muri iyo mirimo.

    Ubundi igizwe cyane no gusana ibyangiritse. Tuba dusana ibyangiritse ku mubiri. Usanga nka 90% cyangwa irenga by'iyo mirimo ari ugusana ibyangiritse ku mubiri.

    Bikorwa biturutse ku mpamvu nyinshi nko kuba umuntu yaravutse afite ubumuga cyangwa yaragize impanuka, yarahiye n'ibindi.

    Hari ibintu byinshi dukora kuva ku ino kugera ku mutwe dusana. Ibyo bita kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery).

    Ni na cyo kinini dukora. Ni ho tumara umwanya mwishi twiga kandi tunakora. Abatugana benshi hano i Kanombe cyangwa n'ahandi ntabwo baba baje gushaka ubwiza ahubwo baba bafite inenge yavukanye, cyangwa ituruka ku mpanuka, cyangwa ku buvuzi yahawe.

    Nk'ubu nko kuri kanseri, iyo umuntu ayigize, aho iyo ndwara yafashe barahabaga bakahakuraho. Barakata, bagakukuraho izuru, ugutwi, ibere n'ahandi yafata.

    Muri icyo gihe tuza dusana aho hantu, bigakorwa dukoresheje umubiri w'umuntu cyangwa ikindi kintu gisa n'urwo rugingo bakuyeho, kugira ngo utabaho nta rwo ufite.

    Twifashisha umubiri w'umuntu, nk'uw'inda cyangwa ahandi kugira ngo umuntu akore igisa n'ibere kandi kizagumaho. Ibyo ni ugusana.

    Nko ku nda akenshi umuntu aba afite ibicece, ushobora gufata igice cy'igicece kiri hasi y'umukondo, ukagikoresha kugira ngo ukore igisa n'ibere.

    Biba bivuze ngo ushobora kugikuraho kandi ukongera ukahafunga ntihagire igihinduka cyane ahubwo ugasanga umuntu umugiriye neza umugabanyirije ibicece.

    Ushaka igice cy'umubiri kitari ingenzi cyane mu kubaho kugira ngo gifashe mu gukora ikindi gikomeye. Ni ko kazi kenshi tugira.

    Nk'umwana uvukanye ikibari gisatura umunwa no mu nkanka ntabwo aba azajya mu ishuri, n'iyo yajyayo aba afite ipfunwe. Aha turamusana bigatuma asa nk'abandi, bikamuha n'uburyo bwo kujya mu ishuri nta pfunwe.

    Iyo abantu batekereje iyi mirimo, bakayumva mu buryo bwo gushaka ubwiza gusa baba bibeshye. Na byo birahari ariko ntabwo ari byo bikorwa gusa.

    Gahunda yatangijwe ryari? Mumaze gukorera abangana bate?

    Impamvu iyi gahunda yatangiye ni uko ari kimwe mu buvuzi bubaho mu bijyanye no kubaga. Nk'uko habaho kubaga amagufwa, ubwonko, n'ibindi n'iyo mirimo ibamo.

    Ndangije amashuri y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Leta yampaye amahirwe yo kujya kwimenyerereza muri Afurika y'Epfo, ngezeyo nsanga iyo 'plastic surgery' ibaho, nanjye sinari mbizi ko ibaho icyo gihe.

    Nasabye ko nyikora baranyemerera kandi nasanze ari ikintu tutari dufite mu Rwanda kandi dukeneye.

    Narangije kubyiga mu 2011, kuva ubwo ni byo nkora. Natangiye gukorera hano i Kanombe mbifatanya no mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ariko Faisal nza kuhareka nkomereza i Kanombe gusa.

    Dukunze gufasha abantu benshi bavukanye inenge nk'ibibari, intoki zifatanye cyangwa zagoramye, ariko hari n'abaza bafite inenge kubera impanuka nk'abahiye cyane cyane n'abandi.

    Ku bijyanye n'abo maze gukorera bo ni benshi kuko maze imyaka 13 mbikora. Nawe tekereza abo bantu bakoze impanuka za moto n'izindi, abarwaye kanseri, abavukanye ubumuga. Ni benshi cyane.

    Ufashe nk'ibibari byonyinye kandi ni akantu gato. Buri mwaka mba ngomba kubaga abantu barenga 150 bavukanye ibibari. Urumva ko nko ku bibari gusa barenga 1000.

    Bivuze ko mukiza inkovu?

    Abenshi bazi ko dukuraho inkovu. Ntabwo dukuraho inkovu. Ntabwo zijya zivaho, ntabwo zisibika. Ahubwo mu kuvura hakoreshejwe kubaga, bishobora no kongera izindi nkovu ariko urukingo rukongera gukora neza.

    Ndibuka umuntu nigeze kuvura inkovu. Yari umutekinisiye w'amashanyarazi. Yari yarahiye mu nkokora atabasha kurambura ukuboko, bikamugora no kuba yashyikira itara rimanitse.

    Cyari ikibazo. Aha umutera izindi nkovu ariko akabasha kurambura kwa kuboko. Byarangiye bikoze. Ni ubuvuzi nk'ubundi buvurirwa kuri Mituweli.

    Mwabigarutseho ko mubaga n'abashaka kwibagisha hagamije ubwiza 'cosmetic surgery'. Ha handi ushaka ikibuno/ amabere manini, ushaka kugabanya inda n'ibindi. Bikorwa bite byo?

    Uje kwibagisha agamije ubwiza na we twamufasha. Hari abaza batazanywe n'uburwayi. Umuntu akaza avuga ko afite ibinure byinshi ku nda, ku mugongo. Akubwira ko ashaka kongera kuba mwiza mbese akikunda. Abo turabafasha.

    Hari abantu baba babikeneye ku buryo bibaha icyizere. Hari umuntu uza afite inenge ituma yitakariza icyizere akaza ari cyo aje gushaka.

    Abenshi babifata ko ari ukwirata ariko nkurikije abo maze gufasha kandi iyo tuganiriye ubona ko bashimishijwe na byo, ubona ko atari ukwirata.

    Cya cyizere bari barabuze bakakigira, agatera imbere mu buryo butandukanye bijyanye n'uko akorana n'abandi.

    Icyakora ntibivurirwa ku bwishingizi kuko ntabwo umuntu aza yarwaye.

    Nk'umugabo ashobora kuba afite amabere manini nk'ay'abagore. Urumva iyo wagize ibyo bibazo by'amabere akura nk'ay'abagore nta cyizere uba wifitiye, uhorana ipfunwe.

    Ntiwajya koga mu mazi magari, igihe cyose wambara ibiyahisha n'ibindi. Ibyo biba bifite ingaruka mbi.

    Nk'ibijyanye no kongerera amabere abakobwa/abagore bafite mato hari utuntu bongeramo tuba tumeze nk'udufuka, tworohereye nk'umubiri, tuba dukozwe muri silicone tuzwi nka 'implants'.

    Impamvu badushyiramo ni uko twongera umubyimba wayo, ariko tunafite imimerere y'ibere. Ibindi bikorwa ni uko bafata ibinure ahandi ubifite bakabishyira mu ibere.

    Ariko njye ibyo kongera amabere nahisemo kutabikora ku giti cyanjye. Muri serivisi ntanga iyo atari ubuvuzi ntabwo mba ntegetswe kuzitanga.

    Kuko nshobora kuvuga ko ntabizi neza bihagije cyangwa nta bumenyi, cyangwa nahisemo kutabikora kubera impamvu zanjye bwite ariko ubikeneye ashobora kubikorerwa n'undi.

    Nk'ibyo byo kongera amabere, ibyo kongera ikibuno ntabyo nkora. Muri rusange ibyo kongera ntabyo nakora.

    Icyakora nko kugabanya ikibuno, amabere, inda, amaboko, amatako manini, ufite amabere yaguye ashaka kuyahagarika byo ndabikora.

    Col Rtd Dr Charles Furaha ni we wize bwa mbere mu Rwanda ibijyanye no kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubwiza

    Ni izihe mpamvu zatumye mutongera amabere cyangwa ikibuno?

    Iyo ushatse gukora ibyo kongera harashyirwamo twa dufuka two hanze y'umubiri, uburyo bwo kubona ibyo bikoresho biragora cyane.

    Ababigurisha cyangwa ababikora, baba bakeneye kubizana mu bihugu, ibyo bikorwa byo kongera amabere bikorwa cyane. Urumva ko kugira ngo bazabizanire umuganga umwe biba ari ikibazo.

    Ibyo bigo biba byatanze amafaranga menshi kugira ngo bibone impushya zo gucuruza ibyo bikoresho.

    Iyo basanze icyo bashatse gucuruza bazagitangaho amafaranga menshi, kandi kitayagaruza, akenshi ntabwo babizana muri icyo gihugu.

    Ikindi gushyiramo utwo dufuka ntabwo uba uzi neza ingano runaka uza gukoresha, ngo uzavuge uti ndakamwandikira wenda azakishakire mu mahanga azakazane nkamushyiriremo.

    Iyo ugiye kubikora ukuzanira utwo dufuka akuzanira uturi mu bwoko butatu. Kamwe utekereza ko ari ko uza gukoresha ariko bakazana n'akari hejuru no munsi yako kugira ngo numara gutunganya ibere ugiye kurishyiramo ubone agakwiriyemo.

    Hari ibintu twita 'sizers' biba ari bene twa dufuka tuba tumeze nk'impagararizi (sample) umuntu atunganya akadukuraho imyanda akaba adushyize mu ibere mu gihe ari kuribaga kugira ngo arebe ko bitanze imiterere myiza.

    Ibyo bikoresho (sizers) ni byo bituma umenya ingano y'agafuka uza gushyiramo.

    Ubishyiramo ukareba icyo bitanga, bitagushimisha, ugasaba akandi gafite ingano yindi, wasanga ari ko gakwiye, bakabona gufungura, ka gafuka kazamugumamo.

    Urumva ntabwo ari nko kwandikira umuntu umuti wenda utaboneka mu Rwanda ngo wenda uwugure mu mahanga uwuzane uwukoreshe.

    Ntuba uzi ko icyo yaguze ari cyo kizakoreshwa, nubwo kiba cyamuhenze. Ibyo ni byo bituma ntabikora kuko birajujubya.

    Impamvu yindi ni uko bishobora kugira ingaruka ku buzima. Byaramenyekanye ko mu bindi bihugu bakora ibyo bikorwa cyane, utwo dufuka duteza indwara nka kanseri.

    Kuko ako gafuka kaba katurutse hanze y'umubiri, umubiri urakarwanya kuko uba wumva ko ari ikintu gishya cyaje kigomba kurwanywa.

    Iyo ari akantu gato, umubiri urakarya kagashira. Iyo ari ikintu kinini, udashobora kurya ngo gishire, urema igisa nka nyirantarengwa izenguruka icyo kintu cyawushyizwemo, ibizwi nka 'capsular contracture'.

    Iyo capsule iba imeze nk'inkovu, igenda ikanda cya kintu cyashyizwe mu mubiri, na ya miterere ya ka gafuka ikazahinduka kubera iyo nyirantarengwa.

    Ikindi buri myaka 10 ako gafuka kaba kagomba guhindurwa ugashyiramo akandi.

    Uwabazwe muri ubwo buryo ashobora kwishima mu minsi ya mbere, ariko bishobora kugira ingaruka zitandukanye. Ibyo byose ni byo ntafitiye umwanya wo kujyamo ni yo mpamvu ntabikora.

    Icyakora nigeze kubikora nkiri mu ishuri. Mu kwiga wigishwa byose nabikoze nk'uko nakoze ibindi ariko ibyo nize byose si ko mbikora.

    Birumvikana ko mugabanya aho kongera. Ese uyu munsi noneho mumaze gukorera bangahe? Bisaba igihe kingana iki ngo umuntu abe akize?

    Tumaze gufasha benshi cyane kuko bamaze kurenga 100. Abenshi baza ni abagore cyangwa abakobwa. Ariko n'abahungu cyangwa abagabo barahari nubwo bakiri bake.

    Ab'igitsina gabo baza ni abafite amabere manini bashaka kongera kugira igituza nk'icy'abagabo, ariko hari n'abaza bafite ikibazo cy'inda nini tukamugabanyiriza.

    Abaza benshi ni Abanyarwanda na ho abanyamahanga ni bake.

    Ku bijyanye n'igihe bamara ni uko bidatinda. Uwo nabaze musezerera bukeye. Ntabwo bituma umuntu aremba cyane ariko arababara. Ni ibintu umuntu ashobora kwihanganira ari mu rugo.

    Nk'abo mba nagabanyirije inda, abenshi nyuma y'icyumweru baba bakora imirimo nko gutwara imodoka. Mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu baba batangiye kujya mu kazi.

    Ku bijyanye no kugabanya ikibuno ntabwo abantu bakunze kubyitabira. Abagore/abakobwa akenshi bakunda ikibuno cyabo ntibaba bashaka kukigabanya. Icyakora hari abagabo nigeze kubikorera.

    Ku bijyanye no konsa bituruka ku cyo umuntu aba yakoze. Iyo ari umuntu ushaka kugabanya amabere ubanza kumusobanurira ko atazabasha konsa, niba akiri umuntu uteganya kongera kubyara.

    Ibyo biba bishoboka ko hari ubwo adashobora kongera konsa ariko ashobora no konsa kuko aba agifite ibere. Wenda ashobora kutazahaza umwana cyangwa akaba yanamuhaza.

    Icyakora bakira vuba. Mu byumweru bibiri ibisebe biba byakize ariko ukomeza kumva udusonga dushobora gutinda.

    Ikindi kijya kibaho ni uko nk'iyo wagabanyije inda aho wagabanyije ibinure harabyimba ariko hakazabyimbuka uko agenda akira.

    Mu minsi ishize twabonye umuhungu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wihinduje aba umukobwa burundu. Hano mu Rwanda byashoboka?

    Nk'ibyo nashatse kubikora nabikora. Igikorwa ahandi ku Isi no mu Rwanda cyakorwa. Bisaba kubyiga ukabikora. Nta cyananirana bisaba ubushake.

    Bisaba ko hazagira ushaka kubyiga kuko ababikora ari inzobere mu kubaga hagamijwe ubwiza cyangwa gukosora inenge.

    Iyo uri mu ishuri ntabwo wiga byose uzakora hari n'ibyo wiyigisha uri gukora.

    Uba ufite ubumenyi bw'ibanze hanyuma ukaba wabisoma ukajya ahantu babikora ukaganira na bo, nawe ukaba wabikora. Icyakora ibyo ni bimwe njye ntashaka gukora.

    Kuri abo bashaka serivisi zo kubagwa hagamijwe ubwiza, iyo mukurikiranye mubona bimeze bite?

    Barishimye kuko uba waratumye icyizere cyabo kigaruka. Hari n'abo bifata umwaka bakanyoherereza ubutumwa bwo kunshimira. Arambwira ati 'warakoze. Uyu munsi ndumva nemye icyizere ni cyose. Warakoze kuba utanga izo serivisi kuko zifasha benshi.

    No mu buryo bw'imitekerereze uwo muntu hari igihinduka. Tekereza umuntu umara amezi angahe waranamwibagiwe akakwandikira akakubwira ati 'muganga warakoze kunkorera. Narishimye cyane n'ubu ndishimye.

    Mu kubaga umuntu hagamijwe ubwiza, harimo no kuvura uruhara. Ese hano murabikora? Ubundi se byo bikora bite ?

    Ibyo ntabwo mbikora kuko ntigeze nshaka kubikora ariko na byo birakorwa, uruhara rukavurwa. Bikorwa nka kumwe batera ubwatsi bw'agacaca ahantu mu murima.

    Bafata ibyatsi ahantu, bakabitandukanya noneho bakagenda batera kamwe kamwe ni na ko bigenda mu gutera umusatsi. Bakata nk'aha inyuma (mu irugu) ku gice cy'uruhu gifite umusatsi, bagafunga noneho bagatandukanya iyo misatsi kamwe kamwe cyangwa tubiri dufatanye.

    Iyo tubaye twinshi baraza bagatera kamwe kamwe mu mutwe ahari uruhara, baratobora bakagashyiramo nk'uko utera ubwatsi mu murima. Iyo misatsi irakura igafata.

    Ni nk'uko iyo umuntu afite igisebe ushishura uruhu ahandi, ukarutera kuri icyo gisebe kugira ngo gikire vuba. Ni na ko bimeze ku ruhara n'uwo musatsi.

    Icyakora ibyo simbikora. Buriya n'iyo wabaga umuntu, ukora ibintu bigushimisha. Tekereza na we kugenda urobanura udusatsi ukagenda utera kamwe kamwe ni ibintu birambiranye. Ntabwo nigeze mbyiyumvamo.

    Inzobere muri ubu buvuzi benshi ntabwo babikora kuko nta byishimo birimo, biba biteye ubunebwe. Ariko hari abandi batazobereye mu kubaga, cyangwa bumva ko babifitiye umwanya. Ni bo bakora ibyo by'imisatsi kuko kubyiga si ibintu bikomeye.

    Kuki mu Rwanda umuntu mugufi adashobora kongererwa uburebure?

    Ni ibintu bishoboka kandi numva ko bagenzi banjye bavura amagufwa bagomba kuzatekerezaho. Yego hano mu Rwanda ntibikorwa ariko ahandi birakorwa.

    Icyo cyaba ari igice cyo kubaga hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) kibarizwa mu ishami ry'abavura amagufwa. Kuba uri mugufi si uburwayi ariko ushobora kwifuza uburebure.

    Kuba bakongereraho nka santimetero eshanu cyangwa icumi hari uburyo icyizere cyawe cyakwiyongera. Birakorwa ariko biratinda bikaba byamara nk'amezi runaka.

    Buriya igufwa ryavunitse rirakira. Rifite uko ryongera gufatana bigasa nk'aho umubiri wongeye gushyiraho nk'icyo twakwita sima cyangwa sudire kugira ngo abantu babyumve neza. Ifatanya iryo gufwa ariko itari iyi isanzwe.

    Iyo bikorwa rero barakuvuna, bakagushyiraho ibyuma byabugenewe (external fixators) bituma igufa ryavunitse ritava mu mwanya waryo.

    Igufwa bararikata noneho bagashyiraho bya byuma hanyuma umubiri ugatangira kurema bya bintu twakwita sima bizafatanya ha handi wavunnye ariko utarindiriye ko ikomera.

    Buri munsi ugenda waguraho gato usa n'utandukanya ayo magufwa yavunitse gato kuko hagati yayo haba harimo bya bintu bimeze nka sima, ukongeraho gato nka milimetero imwe ku munsi, bya byuma biba bifite uko ubikaraga, bikagenda bitandukanya.

    Uko wongereye umwanya hagati ya ya magufwa abiri, umubiri uba ukora sima, ejo ukongeraho ya ntera na none ukongera ugakora indi kugeza ugeze ku ntego yawe.

    Icyo gihe urindira ko ya sima ikomera kuko iba ari igufwa ryiremye ariko riba ryoroshye, ukarindira nk'amezi abiri cyangwa arenga, igufwa rikaba ryakomeye umuntu yabaye muremure.

    Mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe abarenga 100 bamaze kubagwa hagamijwe gukosora inenge bafite

    Aha abaganga bo mu Bitaro bya Gasirikare bya Kanombe bari bari kureba ikibazo umurwayi afite mu nda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugabanya-amabere-inda-n-ikibuno-ibyo-wibaza-ku-buvuzi-bwa-plastic-surgery

  • Njye uherukayo vuba, FDLR iriyo kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite – Rwangabo uherutse gutoroka FDLR – #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'FDLR ni abarwanyi bari mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30. Uwari ufite imyaka 30 ubu afite 60, uwari ufite 40 ubu afite 70. Abenshi mu bayobozi bayo benshi bafite imyaka 70. Ni ikihe kibazo bateje ku mutekano w'u Rwanda?'

    Amagambo ya Paluku kuri FDLR asa n'ayo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Umuvugizi wa guverinoma yabo bigeze kuvuga, bagamije kwerekana ko uyu mutwe witwaje intwaro udateye ikibazo.

    Guverinoma y'u Rwanda yo ntiyahwemye kwerekana ko 'FDLR iri mu mwanya wo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere, mu bwisanzure kandi ubukungu ikusanya no gusoresha abaturage mu bice igenzura biyiha uburyo bwo kwinjiza abarwanyi bashya, yubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero.'

    Ribara uwariraye…

    Nta mezi ageze kuri ane ashize, Rwangabo Jean Damascene, wari ufite ipeti rya Sergeant mu gisirikare cya FDLR, atorotse uwo mutwe agataguka mu Rwanda, agahita yoherezwa mu Kigo cya Mutobo gutegurirwa kwinjira mu muryango nyarwanda, kimwe n'abandi bahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC.

    Mvuze gutoroka FDLR kuko nta n'umwe mu bafite aho bahuriye na yo wemerewe gutaha, iyo bamenye ko ufite icyo gitekerezo nturara, uricwa, ndetse ngo n'uwo bumvise ko yigeze gusura benewabo mu Rwanda, baramwivugana ntacyo bitayeho, babita ibyitso.

    Rwangabo umaze amezi arenga gato atatu agarutse mu Rwanda, igihugu yari yarahunze mu 1994 ubwo yari afite imyaka icumi gusa, avuga ko uwavuga ko FDLR idahari, yaba yogiza nkana cyangwa akaba ari intamenya, imwe ijya irira ku muziro.

    Ahamya neza ko FDLR ihari kurusha n'uko igisirikare cya RDC [FARDC] gihari, kuko no mu bikorwa byinshi icyo gisirikare ntigishobora guhaguruka kitagaragiwe na FDLR.

    Rwangabo wabaye imyaka myinshi muri FDLR, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yahamije ko FDLR ihari kandi igifite ingengabitekerezo yayo [ingengabitekerezo ya Jenoside] nk'uko byahoze.

    Ati 'Njyewe uherukayo vuba [nahamya ko] FDLR iriyo, kandi ingengabitekerezo yayo iracyayifite ntabwo yayishyize hasi, inafite umugambi wo kuzanatera igihugu cy'u Rwanda, usibye wenda ko itabishobora ko itabigeraho, ariko ibyo bitekerezo mu mutima irabifite. Kwirirwa rero bavuga ngo ntayo ihari, ni ukubeshya, ni igipindi cy'abanyapolitike.'

    Uyu mutwe ukomeza kwiyubaka, ushaka amaboko mu buryo butandukanye, burimo gufatirana abasore bose bakirangiza amashuri yisumbuye n'abakiri bato bandi, bakabakusanya ku ngufu, bakabajyana ku ikosi, aho batozwa kurwana bakanacengezwamo ingengabitekerezo ua Jenoside.

    Irakoze Martin, ni indi gihamya y'amabi akorwa na FDLR. Nk'umuntu wavukiye muri RDC ku babyeyi bari barahunze mu 1994, yavuze ko ubwo yari arangije kwiga ayisumbuye, FDLR yaje mu gace k'iwabo itwara ku ngufu, abana bose bari barangije ayisumbuye, bajyanwa gucengezwamo FDLR, yisanga atyo ayirimo.

    Ati 'Twagezeyo baratwigisha tujya muri SEI, 2019 turangije dutangira akazi, batubwira ko turi kurwanira kuzataha mu Rwanda, tukazarwana tukavanaho ubutegetsi bw'igitugu buriho mu Rwanda (ni ko batubwiraga), tukigarurira u Rwanda nk'urwa mbere'

    Mugenzi wabo na we uri gutorezwa mu kigo cya Mutobo na we akaba yarahoze muri FDLR anatoza abandi, yahamije ko FDLR ifasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23 kugira ngo bizabe nka bimwe ngo agasaza kamwera akandi kuzakamwa, na yo ngo izabafashe gutaha mu Rwanda barwanya ubuyobozi buriho.

    Irakoze yavuze ko mu ntambara ya M23 na Wazalendo, FDLR ari yo ishyirwa imbere, ndetse ko ari yo inashishikariye kurwana kurusha FARDC, ba nyir'igihugu.

    Yongeyeho ati 'Baravuga ngo ntabwo bahanganye na M23 ahubwo bahanganye n'u Rwanda, bakavuga ko nibongera imbaraga mu rugamba, aho rubera mu give cyo haruguru, bizatuma u Rwanda rujyanayo ingabo zose, hanyuma yo [FDLR] ihite itera iciye mu gice cyo hepfo yinjire yisanzuye.'

    Mu migambi yayo, FDLR igumya gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri RDC, ibabwira ko utahutse, bamufata amajwi ubundi bakamwica, ikababwira ko igihugu kizongera gutekana, 'ari uko nta Mututsi ukikirangwamo'.

    Intwaro bateganya kuzakoresha batera u Rwanda, ni izo bahabwa na FARDC mu ntambara bayifashamp, na yo ibizeza ko izabafasha gutera u Rwanda, gusa ngo hari izo bibikira ku ruhande kugira ngo nihatagira ibitagenda neza mu mikoranire yabo na FARDC, bazabe bafite utwo bosigarije twabafasha kwirwanaho.

    Icyo aba barwanyi batahutse bose bahurizaho, ni uko nyuma yo kugera mu Rwanda bakabonako ibyo batewemo na FDLR ari ibinyoma gusa, ndetse bakabona uburyo igihugu cyiyubatse mu buryo bwose, bahamya ko kuba FDLR yakomeza kuvuga ko izatera igihugu igakuraho ubuyobozi, ari nka za nzozi z'umushonji urota arya kandi inzara ikimuguguna Amara, nta n'icyizere.

    Leta y'u Rwanda ntiyahwemye kugaragaza ko FDLR ari ikibazo gihangayikishije, ndetse ko Leta ya Congo ikwiye guhagarika imikoranire nayo ahubwo ikayirandura. Leta ya Congo buri gihe yica amatwi kuri icyo kibazo, kuko ntiyarandura FDLR kandi adi ishyiga ry'inyuma mntambara irwana.

    Umutwe wa FDLR ukomeje kuyogoza abantu mu Burasirazuba bwa Congo ukototera n’ibindi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/njye-uherukayo-vuba-fdlr-iriyo-kandi-ingengabitekerezo-yayo-iracyayifite

  • Inzira y'umusaraba ku Banyarwanda binjira muri Amerika mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Umukozi w'urwo rwego, yageze aho uwo muntu ari, aramufata, atangira kumuhata ibibazo. Yari umugabo w'imyaka 42, ukomoka mu Rwanda, wari winjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko anyuze ku mupaka mpuzamahanga uhuza Canada na Amerika.

    Uwo mugabo yahise afatwa arafungwa, hashize amasaha make ajyanwa kuri Station ya Polisi ya Houlton atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwinjira ku butaka bwa Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Icyo gihe hari hashize imyaka ine, hari undi munyarwanda ufatiwe ku mupaka wa Amerika avuye muri Canada mu buryo butemewe n'amategeko ku buryo mu iperereza ryaje no kugaragara ko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Magingo aya, umupaka wa Amerika na Canada wongeye kugarukwaho cyane kubera uburyo ukomeje kuba icyambu cy'abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n'amategeko.

    Kugeza ubu, kimwe mu bintu Amerika yashoboje Isi, ni uburyo yigaragaje mu myaka myinshi ishize, kuko abantu bumva ko ariho hari ubuzima bwiza kurusha ahandi. Ni yo mpamvu, nta munyamerika n'umwe cyangwa se umukunzi wayo ujya atekereza ku nenge zayo, nko kuba ituwe n'abarenga miliyoni 40 batagira aho kuba (homeless) cyangwa se miliyoni 14 zitabona ibyo kurya.

    Abava mu Rwanda bajya muri Amerika ntabwo ari bose bahirwa n'ubuzima. Mu mezi icumi ashize, Abashinzwe kugenzura umupaka wa Amerika na Canada mu gace ka Houlton, bataye muri yombi abantu ibihumbi 15 b'Abanyamahanga, baturutse mu bihugu 85, binjiye muri Amerika mu buryo butemewe.

    Ni ubwa mbere abo bantu babaye benshi kuri iki kigero.

    Abo bantu binjira muri Canada mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hanyuma bakagera ku mupaka wayo na Amerika bakinjirira ahitwa Swanton, Umujyi muto wo muri Vermont.
    Iyo bageze aho baba bashobora kwerekeza nibura mu duce two muri Amerika nka Vermont, mu tundi duce twa New York nka Manhattan, Brooklyn, The Bronx, Queens n'ahandi. Abatagiye aho, baba bashobora kwerekeza mu duce tumwe na tumwe twa leta ya New Hampshire.

    Bibasaba nibura urugendo rungana no kuva i Kigali ukagera i Rusizi ukongera ugasubira i Kigali kugira ngo babe bavuye Quebec cyangwa Ontario muri Canada babashe kugera ku mupaka umwe mu yo bambukiraho bakoresheje imodoka mu Mujyi wa Alburgh muri Leta ya Vermont.

    Mu 2023, umubare w'abantu binjirira kuri uyu mupaka, wari wiyongereyeho 6700, baturuka mu bihugu 76. Gusa mu mwaka umwe gusa, abo bantu bamaze kwikuba inshuro eshatu, ndetse n'umubare w'ibihugu baturukamo warazamutse ugera kuri 85.

    Abanyarwanda bari mu bakoresha iyo nzira

    Muri ibyo bihugu 85, u Rwanda ruri mu bihugu 21 byo ku mugabane wa Afurika bifite abaturage benshi binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije amategeko. Ntabwo umubare wabo utangazwa ariko ruza mu bya mbere.

    Si abo muri Afurika kuko n'ibihugu bikomeye ku Isi nk'u Budage, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, u Burusiya n'ibindi nabyo bifite umubare munini w'abaturage binjira muri icyo gihugu.

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye biyongera umunsi ku wundi guhera mu myaka ya 2000, gusa abenshi nta bwenegihugu bw'iki gihugu bari bafite, kandi bagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.

    Raporo ya OIM, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abimukira, igaragaza ko ibarura ryakozwe na Amerika mu 2000, ryerekanye ko Abanyarwanda 1.956 babaga muri Amerika, muri bo 280 nibo bonyine bari barahawe ubwenegihugu.

    Rigaragaza ko 1.425 bari batari barahawe ubwenegihugu, ni ukuvuga 72,5% by'abari muri iki gihugu icyo gihe, bari barahageze hagati y'umwaka wa 1990 na 2000.

    Ibarura ryo mu 2010 ryo ntabwo ryigeze rigaragaza imibare y'Abanyarwanda bari muri Amerika mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Gusa raporo zitandukanye zerekanye ko mu 2012 bari bageze ku 7.000

    Mu 2014, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagaragaje ko Abanyarwanda 445 bari muri Amerika nk'abasaba ubuhungiro mu gihe 1.020 bari impunzi.

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Umutekano muri Amerika yerekana ko hagati ya 2013 na 2020, Abanyarwanda 2.881 bahawe ubwenegihugu bwa Amerika. Kugeza mu 2022, habarurwaga Abanyarwanda 11.325 bari muri Amerika mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.

    Raporo ya OIM igaragaza ko mu banyarwanda bari muri Amerika, ab'Abanyeshuri iyo barangije amasomo yabo, bahitamo kuguma muri Amerika aho gutahuka mu gihugu cyabo.

    Abo banyeshuri biga muri Kaminuza, basangwa mu zirenga 200 zo muri iki gihugu. Iyo barangije, bakora mu bigo bitandukanye byo muri Amerika, cyane cyane mu bijyanye n'Ubumenyi muri Mudasobwa [computer science], Engineering, ibijyanye n'amashanyarazi [electrical engineering], ibijyanye n'ubukanishi [mechanical engineering], ibinyabuzima n'ubuforomo.

    Bibarwa ko umubare munini w'Abanyarwanda bari muri Amerika, baba muri Leta ya Texas mu mijyi ya Dallas na Fort Worth.

    Aba banyarwanda bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyababyaye, kuko amafaranga yinjira mu Rwanda avuye muri Diaspora yagiye azamuka umwaka ku wundi. Nko mu 2015, yari miliyoni 153$ arazamuka agera kuri miliyoni 275$ mu 2020. Mu mwaka ushize, yari hafi miliyoni 500$.

    Umubare munini, ni atangwa n'Abanyarwanda baba muri Amerika kuko hagati ya 2010 na 2019, ayatanzwe yose bari bafiteho uruhare rwa 65%; 51%; 49%; 54%; 64%; 59%; 44%; 35% na 29% uko iyo myaka yagiye ikurikirana.

    Abinjira muri Amerika mu buryo butemewe bahura n'uruva gusenya

    Abaturage batuye mu gace ka Derby muri Vermont aho abinjira muri Amerika bambukira ku bwinshi, batanga ubuhamya ko 'amasaha yose y'umunsi' abimukira binjiye muri Amerika mu buryo butemewe, baba bambuka bava muri Canada.

    Ibyo ni kimwe n'abinjira muri iki gihugu binjiriye mu zindi Leta nka Texas n'ahandi. Umunsi ku wundi barazamuka.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko hari Abanyarwanda binjira muri Amerika muri ubu buryo, usibye abinjirira muri Canada, hari n'abandi banyura mu bindi bihugu. Kimwe mu bivugwa cyane ni Mexique hamwe n'ibindi bihugu bihana imbibi na Amerika ariko umunyarwanda ashobora kwinjiramo adasabye Visa.

    Abatangabuhamya bavuga ko abo banyarwanda mbere yo kuva mu gihugu, babanza bagurisha imitungo yabo, bagashaka amafaranga ahagije y'impamba muri urwo rugendo.

    Abafashe indege bakanyura muri Mexique, akenshi bitwaza agera ku bihumbi 10$ bazifashisha. Iyo bageze muri Mexique, bambuka ishyamba akenshi mu masaha y'ijoro bakinjira muri Amerika. Abagize amahirwe ntibafatwe bakomeza urugendo bakajya gutangira ubuzima bushya. Iyo nzira hari abayimaramo iminsi itatu.

    Abandi iyo bafashwe barafungwa, bagashyikirizwa ubutabera. IGIHE ifite amakuru y'umuntu umwe uherutse kugurisha imitungo ye agiye kuyoboka iyi nzira, gusa abantu baramuganiriza, bamubwira ko aho yari kwambukira umutekano wakajijwe.

    Ntiyashatse kugaragara muri iyi nkuru, ariko yaduhamirije ayo makuru.

    Usibye abashobora gufungwa, ab'intege nke hari ababura n'ubuzima bwabo. Nta rwego na rumwe rwemeza ko hari Umunyarwanda wapfuye muri ubwo buryo ariko ubuhamya ni cyo bugaragaza.

    Banyura mu bihugu 10, batwawe mu bwato no mu modoka bahekeranye

    Usibye ibihugu bike aba bantu banyuramo bari mu ndege, ibindi byinshi baba bari mu modoka no mu bwato. Abakoze iyi nzira igoye, basobanura ko atari ibintu bakwifuriza uwo ariwe wese, kuko hari n'abahaburira ubuzima.

    Ni urugendo runyura mu bihugu 10. Bamwe bava i Kigali, bakanyura i Nairobi muri Kenya berekeza i Istanbul muri Turikiya bakahava bajya muri Panama bagakomereza muri Costa Rica, Nicaragua, Honduras, Guatemala, Mexique (mu Mujyi wa Tapachula, Juchitán n'indi) mbere yo kwinjira muri Amerika.

    Umwe ati 'Twagenze urugendo rukomeye kandi ruteye ubwoba. Badushyize mu modoka bakajya badukandagira nk'amatungo. Badutsindagiye mu ihema, barangiza bagashyiraho triplex, barangije baradupfundikira.'

    Undi mutangabuhamya yagize ati ' Twagiye amasaha ane mu bwato, bubiri bwari burimo abavuga Ikinyarwanda. Muri ubwo bwato bundi, hapfiriyemo abantu babiri.

    Undi watanze ubuhamya, ntiyakoze uru rugendo nyuma yo kumva ingorane abantu bahura nazo. Ati 'Ni urugendo rugoye, abantu bamara amezi abiri cyangwa atatu bataragerayo. Uwihuse amara ukwezi mu nzira. Muba mugenda mucumbika. Inzira inagoye ni ukuvuga Mexique, kugira ngo uve ku gace kamwe ugere ahandi.'

    Benshi bajya kugera muri Mexique, amafaranga yarabashizeho kubera gutanga ruswa n'ibindi. Usibye abaca iyo nzira, IGIHE yamenye ko hari n'abaca muri Qatar na Brésil.

    Twabajije ingorane abajya muri uru rugendo bahura nazo, benshi bahuriza ku kuba usibye kuba umuntu yabura ubuzima, abantu basubizwa inyuma bakabuzwa kwinjira muri Amerika, bamwe bakajya gushakira ubundi buryo muri Mexique.

    Abashinzwe kugenzura imipaka muri Amerika bahora bazenguruka amanywa n’ijoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-y-umusaraba-ku-banyarwanda-binjira-muri-amerika-mu-buryo-butemewe

  • Ese koko amarozi arakora muri ruhago? Ubuhamya bwa Patrick wakinanye na Lague warasazwe, abapfumu bamutegeka gucana imbabura abandi baryamye #rwanda #RwOT

    Benshi babifata kwinshi bitewe n’imyimerere ya bo, gusa ntabwo abantu bahuriza ku kuba amarozi mu mupira w’amaguru akora akaba yagira ibyo afasha abakinnyi.

    Gusa ku rundi ruhande ababyizera bemeza ko amarozi akora kandi hari icyo afasha, gusa hari n’abandi bavuga ko ari imyizerere y’abantu nta kintu na kimwe bifasha.

    Umwe mu bakinnyi uhamya ko yakinanye na Byiringiro Lague witwa Patrick, yemeje ko yari umukinnyi mwiza ukina agatsinda ariko byose byaje kurangira atangiye kwihandika mu bapfumu.

    Ubwo yari yagiye gusengera muri Grace Room Ministries yatanze ubuhamya bw’uburyo yagiye mu bapfumu muri Tanzania bamwijeje ko azatera imbera ariko ahubwo umupira we uhita urangira.

    Yabanje kuvuga ko ibyo agiye kuvuga afite ubwoba ko bizamukoraho kuko ari ibanga rikomeye yabwiwe ko nabivuga ashobora no kuzabura ubuzima.

    Ati 'Kuva navuka ni ubwa mbere mpagaze imbere y’abantu bangana gutya ngiye gushima Imana. Nonese iyo ndi gushima Imana mba ndi kuri camera? Nabazaga. Ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ibintu ngiye kuvuga ni ubwa mbere ngiye kubivuga.'

    Yakomeje avuga ko yaje kubona umuntu wo muri Tanzania amubwira ko niba ashaka kuzamuka mu mikinire ye yajya muri iki gihugu agashaka umupfumu, ibintu avuga ko byamutwaye hafi ibihumbi 120 Frw.

    Ati 'Ndagusaba ikintu kimwe kuko isezerano nakoze umbabarire unsengere riveho. Mu mwaka ushize narakinaga, nza kubona umuntu wo muri Tanzania ambwira ko niba nshaka kuzamuka najyayo nkashaka abapfumu. Nashatse amafaranga hafi ibihumbi 120 Frw, njya mu gihugu ntafitemo umuvandimwe nta muntu n’umwe nzi.'

    Patrick yakomeje avuga ko bamurasaze ahantu hose ndetse bamuha n’imiti yo kwisiga mu gihe cyo gukina.

    Ati 'Twarahuye ariko uko mumbona hano, umubiri wanjye urakataguye kuko bagiye bankata n’urwembe. Uko bakata bakambwira amagambo mvuga hari n’ibyo bansiga.'

    'Nagarutse numva ko inzozi zanjye zigiye kuba impamo kuko nakinaga icyiciro cya kabiri. Ndiyo bampaye amavuta nzajya nisiga mvuga amagambo, bizajya bituma abantu turimo turakinana batazajya bambona, nakijyamo nkabyisiga. Barambwiye bati 'uzaramuka umennye ibanga, unsengere ibi bintu ntibizangaruke.'

    Uyu mukinnyi wavuganaga agahinda kenshi, yavuze ko atari ibyo byonyine bamubwiye gukora kuko hari n’ibindi, uko yagendaga abikora ni ko yumvaga atabyishimiye.

    Ati 'Bampaye itegeko kandi ry’uko nzajya mbyuka saa Cyenda z’ijoro abandi baryamye nkacana imbabura, nkafata igitenge cyangwa ikintu nitwikira, hanyuma uwo mwuka ukanzamukamo. Ibyo nabikoraga na mushiki wanjye atabizi.'

    Yahishuye ko kandi umunsi umwe yigeze gukina atakoze iyo migenzo, ngo ni bwo yakinnye neza atanga n’umusaruro.

    Ati 'Umunsi umwe twari dufite umukino ukomeye, ndatekereza sinabyisiga ariko uwo ni wo mukino nakinnye numva ndishimye kandi ni njye watanze umusaruro. Naje kubona aho bampamagara mu Cyiciro cya Mbere ariko kubera bya bintu nizereragamo nagiye mbyisize. Abantu barankundaga ariko singere aho nifuza.'

    Patarick utavuze irindi zina rye ndetse n’amakipe yose yakiniye, yemeje ko yaje kubivamo kuko yabonaga ntaho agera kandi nyamara abo bakinanye barimo Byringiro Lague ubu basigaye bakina i Burayi.

    Patrick yavuze ko amarozi ari yo yatumye umupira umunanira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-koko-amarozi-arakora-muri-ruhago-ubuhamya-bwa-patrick-wakinanye-na-lague-warasazwe-abapfumu-bamutegeka-gucana-imbabura-abandi-baryamye

  • Kuki Andy Bumuntu yasezeye kuri Kiss FM nyuma… – #rwanda #RwOT

    Yatangiye gukorera Kiss FM ku mugaragaro kuva ku wa 22 Mata 2022. Itangazo rye ribwira abakunzi be ko yageze ku mwanzuro wo gusezera kuri Kiss Fm, yarishyize hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024.

    Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Fire’ yari yinjiye mu itangazamakuru, kuko imyaka yabanje yari azwi cyane mu muziki kurusha indi mirimo. Ubwo yakirwaga kuri Kiss FM, Andy yavuze ko yinjiye mu itangazamakuru kubera ko kuva kera yahoze yifuza gukora ‘ikintu cyamuhuza n’abantu’.

    Uyu musore yinjiriye mu kiganiro ‘Kiss Breakfast’ yahuriragamo na Rusine Patrick ndetse na Sandrine Isheja uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBA.

    Mu myaka ibiri n'amezi 4 ashize, Andy Bumuntu yagize uruhare mu gutegura ibikorwa binyuranye bya Kiss FM, birimo nk’ibihembo ‘Kiss Summer Awards’ n’ibindi.

    Ni iki cyatumye Andy Bumuntu asezera?

    Ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, ni bwo Kiss Fm yatangaje ko yakiriye Anitha Pendo nk’umusimbura wa Sandrine Isheja kuri Kiss Fm.

    Mu butumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko Anitha Pendo azajya akorana na Rusine Patrick, bica amarenga y’uko Andy Bumuntu yakuwe muri iki kiganiro.

    Kiriya gihe, InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko Andy Bumuntu azajya akora ikindi kiganiro wenyine, ariko siko byagenze, kuko uyu musore yanditse agaragaza ko yasezeye ku mugaragaro.

    Mu ibaruwa ye, yavuze ko gusezera kuri iriya Radio yumvikanira kuri 102.3 FM, ari icyemezo yatekerejeho no kureba mu nguni zose z’ubuzima kugeza ‘mfashe umwanzuro wo gusezera kuri Kiss Fm’.

    Yavuze ko nk’uko bamwe bashobora kuba babizi, gukorera mu muryango mugari wa Kiss Fm ari kimwe mu byamwubatse mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Andy yagaragaje ko byari iby’igiciro kinini kuri we, kuba buri munsi we yawutangiraga aganiriza abakunzi ba Kiss Fm binyuze mu kiganiro cya mugitondo yakoraga, kigizwe n’amakuru agezweho, ibiganiro mpaka, umuziki mwiza, ingingo zinyuranye n’ibindi.

    Yashimye buri wese wamwumvise kuri Radio ‘nubwo byaba ari umunota umwe cyangwa se wabashije gukurikirana ikiganiro cyose’.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko yabonye izindi nshingano zatumye afata icyemezo kitoroshye mu rugendo rushya rw’ubuzima bwe. Yagaragaje ko nubwo azakumbura umuryango mugari yabarizwagamo, ariko ‘nanone igihe cyari cyiza cyo gutera indi ntambwe’.

    Yanashimye ubuyobozi bwa Kiss FM bwamugiriye icyizere, abo bakoranye n’abo bazakorana, bagize uruhare mu gutuma aba uwo ariwe uyu munsi.

      Andy Bumuntu yatangaje ko yasezeye kuri Kiss FM nyuma y'imyaka ibiri n'amezi ane
     Andy Bumuntu yagaragaje ko yabonye izindi nshingano zatumye asezera kuri Kiss FM
     Andy Bumuntu aherutse gutangaza ko ari kwitegura gushyira hanze Album ye nshya

    Andy yageze kuri Kiss Fm, ku wa 22 Mata 2022, yasezeye kuri iki Cyumweru tariki 8 Nzeri 2024


    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA YA ANDY BUMUNTU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146687/kuki-andy-bumuntu-yasezeye-kuri-kiss-fm-nyuma-yimyaka-ibiri-namezi-4-ayikorera-146687.html