Blog

  • Lil Wayne yateguje isohoka ry’umuzingo yarama… – #rwanda #RwOT

    Dwayne Carter umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Lil Wayne yasezeranije abakunzi be ko mu minsi mike umuzingo we yise Carter VI ugiye kujya hanze nyuma y'igihe kirekire abakunzi bamutegerereje amaso agahera mu kirere. Yabivuze mu mashusho yanyujije kuri Instagram ari muri studio avuga ko Carter VI (6) igeze kure.

    Carter VI yagiye ihura n'ubukererwe bwinshi kubera amakimbirane y'amasezerano hagati ya Lil Wayne na Cash Money Records, ndetse n'amakimbirane menshi ye bwite n'umuyobozi w'iyo nzu itunganya umuziki, Birdman wahoze ari inshuti ye nyuma bagashwana.

    Uyu munzingop yatangiye kuwusezaranya abakunzi be mu mpera ya 2021, mu 2022 ntiyawusohora, yongera kuvuga ko ugomba gusohoka mu Gushyingo 2023 gusa nabwo ntiyawusohora.

    Lil Wayne yateguje isohoka ry’umuzingo mushya ‘Carter VI’ yaramaze igihe asezeranije abafana be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146714/lil-wayne-yateguje-isohoka-ryumuzingo-yaramaze-igihe-yizeza-abafana-be-146714.html

  • Tumaze imyaka 30 dufite amahoro – Pastor Hort… – #rwanda #RwOT

    Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu kubera inyigisho ze zubaka imitima ya benshi. Mu butumwa bwe, arasaba abanyarwanda bose kuzitabira igiterane Rwanda Shima Imana 2024 gitegerejwe na benshi muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024.

    Ati “Ni umwanya wacu twese wo gushima Imana. Umwihariko w’uyu mwaka wa 2024 ni uko tumaze imyaka 30 dufite amahoro. Dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana. Abakuru muri twebwe twabonye n’amaso yacu aho igihugu cyacu cyavuye, namwe abatoya mwariyumviye uburyo igihugu cyacu cyacuye mu rupfu”.

    Uyu mushumba yakomeje agira ati “Dufite impamvu zo gushima Imana. Turashimira Imana yakoresheje abayobozi bacu, tukaba dufite amahoro duhagazemo uyu munsi. Turashimira Imana ku bw’umunyarwanda wese ukunda igihugu, wagize uruhare mu kugira ngo tugire ibyiza duhagazemo uyu munsi.

    Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana “ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n'imyemerere kimwe n'abaturage b'ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n'iterambere ry'ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

    Abayobozi b'amatorero ya Gikristo ndetse n'abahanzi b'abaramyi b'ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

    Aba bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko banyotewe no kuzitabira iki giterane ndetse amakuru ahari ni uko ari bamwe mu baramyi benshi bazaririmba muri iki giterane cyo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Israel Mbonyi yaragize ati “Nyuma y’imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. […] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y’imyaka 30 yose.

    Kandi tunayiragize n’imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n’abandi baramyi badasanzwe n’abakozi b’Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk’umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw’Imana hanyuma tunasengere n’igihugu cyacu”.

    Gaby Kamanzi ati “Dufite impamvu nyinshi nk’abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk’abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y’imyaka 30. Nzaba mpari n’abandi baramyi”.

    Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan yateguye iki giterane mpuzamatorero gisanzwe kiba muri mwaka ariko hakaba hari hashize imyaka 5 kitaba, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko bagiteguye mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y'amahoro n'iterambere ridasanzwe mu Rwanda”.

    Yakomeje agira ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana. Turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye”.

    Pastor Hortense Mazimpaka asanga hari impamvu nyinshi zo gushima Imana nk’Abanyarwanda

    Igiterane Rwanda Shima Imana kizabera muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146705/tumaze-imyaka-30-dufite-amahoro-pastor-hortense-ku-mpamvu-yigiterane-rwanda-shima-imana-20-146705.html

  • Yakozwe mu macupa ya Pulasitike! Icyatumye ik… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'i Nyamata, yageze muri ibi birori byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, ahagana saa tatu z'ijoro, avuye kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye i Gucumbi.

    Yahageze anyurana n'abandi ku itapi itukura akomereza aho ibirori byabereye. Yari yambaye ikanzu ifite amababa amutwikiriye, ndende mu burebure, ku buryo yari yitwaje umusore w'ibigango wagendaga amufashije kugirango abashe gutambuka.

    Ubwo yinjiraga ahabereye ibi birori, yahuriye mu nzira n'abarimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, ndetse na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

    Umuhangamideli, Niyigena Maurice washinze inzu y’imideli ya Matheo wahanze iriya kanzu Bwiza yaserukanye yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe mu gihe cy'amezi abiri.

    Kandi bayikoze bajyanishije n'ikirango cy'iyi nzu y'imideli. Yavuze ati 'Yatangiye gukorwa nko ku wa 25 Kamena 2024, nibwo twatangiye ibintu byose byasabwaga. Twayikoze muri icyo gihe kingana gutyo, kandi ariya mabara asobanura ikirango cyanjye, umukara ndetse n'ibara rya zahabu, imeze nk'ishashagirana cyane.'

    Yavuze ko iriya kanzu yahize iyo yambitse Mucyo Sandrine kubera ko  'twashakaga kwibutsa abantu kwita ku bidukikije'.

    Ati 'Urabona ko hari nk'imyenda tuba dukora ugasanga amasaro amwe na mwe yangiza ikirere, yangiza ubutaka… nakoresheje amacupa ya Pulasitike y'uruganda rwa Inyange yatunganyijwe avamo indabo.'

    'Mbese, iriya kanzu yo ubwayo yari iyo gukangurira abantu kwita ku bidukikije cyane cyane, kuko twakoresheje ibikoresho bidasanzwe bikora imyenda ariko urabona ko twakozemo umwenda mwiza.'

    Niyigena yavuze ko indabo zigaragara kuri uyu mwambaro zikoze mu macupa ya Pulasite, harimo kandi ibikwasi n'ibitambaro bitangiza ubutaka. Kandi igura amadorali 1700, uyashyize mu manyarwanda ni hafi 2,289,133.30 Frw.

    Asobanura ko ishobora kuba yarahize izindi inkumi zaserukanye, bitewe n'uburyo yari ikozemo, no kuba yarahanzwe mu bikoresho bitangiza ikirere nk'uko izindi zimeze.

    Bwiza yageze mu cyiciro cya nyuma ahaganiye igikombe n'umunyamideli witwa Mucyo Sandrine. Ikanzu Sandrine ikoze mu buryo bwo kwishimira ibimera, ari nayo mpamvu yari igizwe cyane n'amabara y'icyatsi.

    Yari ikoresheje ibikoresho birimo rase (amarase) y'inkweto, amasaro, amatisi (tissue) akoreshwa ku myambaro y'abageni. Ni akanzu igura amadorali 2300, uyashyize mu manyarwanda ni Miliyoni 3,097,062.70 Frw.

    Niyigena Maurice washinze 'Matheo', si izina rishya mu bangamideli, kuko yagiye akorana n'abahanzi barimo Kevin Kade, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Ariel Wayz, umunya-Korea, Jinkyoung Hong, umukinnyi w'umupira, Osagie Christopher, gafotozi Hugo Arvizu n'abandi.


    Bwiza yahize bagenzi be yegukanye igikombe cy'umukobwa wari wambaye ikanzu nziza 


    Mucyo Sandrine yashyikirije igikombe Bwiza nyuma y’uko amuhize


    Ikanzu Bwiza yaserukanye yari ikoze mu macupa ya Pulasitike y'uruganda rwa Inyange 


    Ubwo Bwiza yageraga kuri Kigali Convention Center, yaramukanyije na Miss Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie na Miss Nshuti Dive Muheto


    Bwiza yaserutse mu ikanzu ihagaze arenga Miliyoni 2 Frw, ndetse yahanzwe mu mezi abiri ashize 



    Iyi kanzu ya Bwiza iriho amasaro n’indi mirimbo y’ubwiza itandukanye


    Mucyo Sandrine yaserukanye ikanzu ihagaze arenga Miliyoni 3 Frw, ariko ntiyabashije gutwara igikombe


    Kanda hano urebe amafoto yaranze ibirori ‘The Silver Gala’ muri Kigali Convention Center

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146707/yakozwe-mu-macupa-ya-pulasitike-icyatumye-ikanzu-ya-bwiza-ihabwa-igikombe-muri-the-silver–146707.html

  • Ubuhanzi bwashyizwe mu nzego zizibandwaho mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu, NST2.

    Iyi gahunda yatangiranye n'umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25, ikazarangira mu 2029. Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko imirimo mishya ihangwa iba ari umusaruro uvuye muri gahunda zose zateganyijwe gukorwa zubakiye ku nkingi eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere.

    Aragira ati 'Ariko imirimo mishya nk’ikintu kiva muri ibyo byose twavuze nabyo dufite intego twifuza kugeraho. Ntabwo ari ugukora gusa ngo imirimo mishyashya yikore, tuba dufite n’intego twifuza, tukavuga tuti ariko nidukora izi ntego tuvuze, twumva twabona imirimo mishya yagibwa n’abanyarwanda, kandi imirimo itanga inyungu.'

    Ngirente yavuze ko nk'Igihugu hifuzwa guhangwa imirimo mishya nibura Miliyoni 1,250,000 mu myaka itanu. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya ibihumbi 250,000.

    Ati “Nicyo twifuza! Nicyo kiri mu igenamigambi ryacu. Kandi iyo mirimo izahangwa ivuye muri izo nzego zose twavuze z’ubukungu.”

    Ariko kandi hazongerwa amahirwe yo kumenyereza imyuga ndetse no kwiyungura ubumenyi mu myuga itandukanye hibandwa cyane cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda.

    Dr. Ngirente yavuze ko kugirango Guverinoma izabashe guhanga iriya mirimo, hazongerwa imbaraga mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse by’abikorera bitanga imirimo ku bantu benshi.   

    Hazanozwa kandi uburyo bwo gushyigikira no korohereza ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’abikorera kubona serivisi zibafasha kwagura ibikorwa byabo, nko guhaba amahugurwa, imari no kubona ibikoresho.

    Yasobanuye ko inzego zigenzi zizibandwaho muri gahunda yo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu zirimo urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (Agro-Processing); serivisi zirimo n’izambukiranya imipaka.

    Hari kandi ibigo bito bitanga serivizi z’ikoranabuhanga, ndetse ‘n’ubuhanzi n’imyidagaduro’.

    Yijeje ko hazanozwa uburyo bwo kumenya amakuru ari ku isoko. Bityo, bizafasha guhuza abatanga imirimo ndetse n’abayikeneye.

    Ati “Ibiteganyijwe kandi muri gahunda yo guhanga imirimo ibyara inyungu bizaherekezwa no kunoza uburyo bwo kwinjiza ihame ryo guhanga imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera n’izindi. Hazashyirwaho kandi uburyo buhamye bwo gukurikirana ry’iyi gahunda yo guhanga imirimo.”

    Muri rusange Gahunda ya 2 y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2 izibanda ku: Guhanga imirimo mishya, Guteza imbere ubucuruzi bw'ibyoherezwa mu mahanga, Kunoza ireme ry'uburezi, Kurwanya igwingira n'imirire mibi no Kunoza imitangire ya servivisi.


    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko mu guhanga imirimo mishya, ubuhanzi n'imyidagaduro biri mu nzego zizibandwaho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146716/ubuhanzi-bwashyizwe-mu-nzego-zizibandwaho-mu-guhanga-imirimo-1250000-muri-nst2-146716.html

  • Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana. #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize Loni yafashe umwanzuro wo gutera inkunga ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, zagiye gufasha ku rugamba igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, mu ntambara kirwana n'umutwe wa M23.

    Uwo mwanzuro uvuga ko ibikoresho byari iby'ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ndetse n'abahanga bazoo mu bijyanye n'iperereza rya gisirikari, bizegurirwa SADC.

     

    Hari n'abavuga ko SADC izahabwa inkunga y'amafaranga, ariko byo ntibirashyirwa ahagaragara.Twibutsa ko iyo MONUSCO yategetswe kuva muri Kongo, ariko ikaba ibigendamo biguruntege, kubera kwanga kuviririra akaryoshye isarura mu ntambara z'urudaca zo muri Kongo.

    Ubwo kuri uyu wa mbere yafataga ijambo imbere y'Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Fergus Eckersley, Umujyanama mu bya politiki mu biro by'uhagarariye Ubwongereza muri Loni, yagaragaje impungenge ko hatabaye ubushishozi, iyo nkunga yemerewe SADC ishobora gutuma intambara irushaho gukaza umurego, mu gihe Ubwongereza bushyigikiye ko hashyirwa imbere inzira y'ibiganiro hagati y'abashyamiranye.

    Bwana Eckersley yavuze ko Loni idakwiye gushyigikira intambara, itera inkunga rumwe mu mpande zihanganye, ko ahubwo ubufasha bwayo bwagombye kwerekezwa gusa mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry' ibyemezo bya Luanda na Nairobi, bigamije kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu mishyikirano.

    Si Ubwongereza bugaragaje izi mpungenge gusa, kuko n'uRwanda rwerekanye ko gufasha SADC byasubiza ibintu irudubi.

    SADC irwana ku ruhande rwa FARDC n'imitwe itabarika yitwaje intwaro, irimo na FDLR y'abajenosideri bishe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bakaba bakomeje gutsemba Abatutsi bo muri Kongo. Gutera inkunga SADC rero, bisobanuye gufasha, mu buryo buziguye abajenosideri bakorana nayo.

    Ibyegeranyo binyuranye kandi, birimo n'iby'intumwa za Loni, bigaragaza ko Leta ya Kongo yamaze kwinjiza mu gisirikari cyayo abajebosideri ba FDLR, ibaha n'ubushobozi bwo gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w'uRwanda. Niba SADC se ikorana na FARDC/FDLR, Loni nayo ikaba igiye gutera inkunga iryo huriro, bitaniye he no gushyigikira ababangamiye umutekano w'uRwanda? U Rwanda se rwo ruzipfumbata kandi rubona umigambi mibisha irutegurirwa?

    Mu mateka ya Loni, yakunze kwibuka ibitereko yasheshe, ikazaza isuka amarira y'ingona, ishyano ryo ryamaze kugwa. N'ubu rero hari impungenge ko amakosa yayo yo gushyigikira abajenosideri, ashobora gukurura intambara y'akarere kose, nk'uko abasesenguzi badahwema kubyerekana.

    The post Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwongereza-burasanga-gutera-inkunga-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-bishobora-kongerera-ikibazo-ubukana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongereza-burasanga-gutera-inkunga-ingabo-za-sadc-ziri-muri-kongo-bishobora-kongerera-ikibazo-ubukana

  • Yakozwe nabantu 12, kandi ikurwa ku isoko! I… – #rwanda #RwOT

    Sherrie Silver yaserutse mu ikanzu y’ibara ry’umukara ndende, kandi ifite ikindi gitambaro kinini inyuma, ku buryo byasabaga rimwe na rimwe kumuteruza inyuma kugirango itamutega muri ibi birori.

    Ni ikanzu yari ikoranywe ubuhanga, iriho imirimbo y’ubwiza, imeze nk’amababa, indi iri mu rucyenkerero, harimo indi mirimbo imeze nk’irereta. Kandi yari ikoze mu buryo isa n’aho imuzengurutse igapfuka igice cy’inyuma cy’umutwe we n'imbere mu gituza cye kugeza ku maboko ariko ntabwo ipfutse amaboko yose.

    Niyo kanzu yaserukanye ku itapi itukura (Red Carpet), ubwo yari kumwe n’umunya-Nigeria, Runtonw yari yatumiye muri ibi birori. Ni nayo yinjiranye mu birori bye byabereye muri Kigali Convention Center, ku wa Gatandtau tariki 7 Nzeri 2024.

    Ndetse, ubwo yaganiraga na Miss Nishimwe Naomie kuri 'Red Carpet' ni iyi kanzu yari yambaye. Ariko bigezemo hagati yagiye guhindura, yambara indi.

    Umuhangamideli Niyigena Maurice washinze ‘Matheo’ ari nayo yambitse Sherrie Silver, yabwiye InyaRwanda, ko iriya kanzu yakozwe mu gihe cy’iminsi 2 n’abantu 12, bari bahuriye ku kujyanisha n’ibyifuzo by’uyu mukobwa n'izina rye.

    Yavuze ko ikoze mu bwoko butatu bwa 'tissue' (soma tisi), wongeyeho mwambaro uri mu gice cye cy’umugongo n'imbere mu gituza. Niyigena Maurice anavuga ko iyi kanzu “yari itakishijwe amasaro n’indabo zakozwe n’intoki zashyizwe mu buryo butandukanye, kugirango igaragare uko mwayibonaga.”

    Yavuze ko yakoze iyi kanzu “kugirango njyanishe n’igisobanuro cy’izana rye ndetse n’ukuntu sosiyete imufata muri rusange’.

    Yungamo ati “Nanabitekerejeho ngendeye ku izina rye ‘Silver’, no kuba byari ibirori by’imyambarire n'umusangiro wihariye ‘Gala’, kandi nanahuje biriya byose, kugirango mpuze n’uwo ariwe n’uko abantu bamuzi muri rusange’. 

    Matheo yavuze ko iyi kanzu itari ku isoko ari nayo mpamvu atatangaza igiciro cyayo, kuko yakozwe ari imwe. Ati “Iriya rero ntabwo iri ku isoko, kubera ko yari iye, niwe wasabye uko ikorwa, ntabwo igiciro nagishyira hanze, kubera y’uko nyine yarayitwaye.”- Bisobanuye ko nta yindi kanzu nk’iyi wabona ku isoko, kuko iriya yakorewe Sherrie Silver gusa.

    Sherrie ni umukobwa w'imyaka 28 wavutse mu mwaka 1994. Ni ikinege mu muryango. Afite mama we witwa Florence Silver.

    Kubera ukunu yakunzwe cyane byatumye ahabwa igihembo kiswe 'The Best Choreography' cyatanzwe mu marushanwa yo mu 2018 ya MTV Music Awards.

    Yagaragaye mu ndirimbo nyinshi abyina. Ariko yaje guca agahigo ubwo yagaragaraga abyina mu ndirimbo y'umuhanzi Childish Gambino yise’ 'This Is American.'

    Muri Gashyantare 2022, yubakiwe ikibumbano mu Mujyi wa London ateze amaboko nk'urimo kubyina, mu buryo Abanyarwanda babyina bateze amaboko.

    Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati 'London ifite ibibumbano (Statues) byinshi by'inyamaswa kurusha abagore, none ubu mfite ikibumbano cyanjye i London, uburyo kiremye ni ugutega amaboko nk'uko mu ndirimbo gakondo z'Abanyarwanda babikora. Ntewe ishema no kuba ndi Umunyafurika kandi nshaka kuyihagarira aho ari ho hose hashoboka'.

    Iki kibumbano yari yakizanye i Kigali mu birori byabereye muri Kigali Convention Center. Bisanzwe bikorwa n'uruganda rwa Adidas mu rwego rwo guha agaciro no gushyigikira abagore b'indashyikirwa, babaye urugero mu rubyiruko.

    Mu 2019, uyu mukobwa w'i Huye yagizwe Ambasaderi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD). Ndetse yahuye na Papa Francis.

    Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamamaye mu mbyino yaserutse mu birori bye yambaye ikanzu yakozweho n'abantu 12 

    Ikanzu ya Sherrie Silver yakozwe mu gihe cy'iminsi ibiri – Aha yari kumwe na Runtown kuri 'Red Carpet'


    Umuhangamideli Niyigena Maurice washinze ‘Matheo’, yatangaje ko ikanzu yambitse Sherrie Silver yahise ikurwa ku isoko kubera ubusabe bw'uyu mukobwa



    Miss Nishimwe Naomie yakiriye Sherrie Silver kuri 'Red Carpet' bagirana ikiganiro cyagarutse kuri ibi birori


    Sherrie Silver yaserutse muri ibi birori yambaye ikanzu yariho indabo zakozwe n'intoki n'indi mirimbo y'ubwiza 


    Sherrie Silver ari kumwe n’abarimo Noopja washinze Country Records




    KANDA HANO UBASHE KUREBA IBYARANZE IBIRORI ‘THE SILVER GALA’



    AMAFOTO: TNT

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146700/yakozwe-nabantu-12-kandi-ikurwa-ku-isoko-ibyo-wamenya-ku-ikanzu-sherrie-silver-yaserukanye-146700.html

  • Perezida Kagame yasabye abacamanza kwiga ku bibazo ruswa n'imanza zitinda – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umwe mu mikoro yahaye abacamanza bateraniye i Kigali mu nama yahuje abacamanza bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

    Ni inama yahurije hamwe ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga barenga 20 ndetse n'abacamanza bo kuva ku Rukiko rw'Ikirenga kugeza ku Nkiko z'Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45.

    Abayitabiriye bagamije kwigira hamwe uko ubucamanza burengera ibidukikije bwarushaho gutezwa imbere, ndetse no kuganira ku bibazo byugarije urwego rw'ubutabera.

    Uretse gushyira imbaraga mu butabera bugamije kurengera ibidukikije, Perezida Kagame yasabye aba bacamanza no kwiga ku bibazo bya ruswa n'imanza zitinda kuko biri mu byugarije ubutabera.

    Ati 'Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu kuganira ku kibazo gikomeje gukura cya ruswa mu butabera n'imanza zitinda. Ubunyamwuga bw'urwego rw'ubutabera bushingira ku cyizere abaturage barufitemo.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyi mikorere myiza ari yo ituma urukiko rwose rugira ubushobozi bwo gukemura ikibazo runaka cyavutse, ashimangira ko 'hatari uyu musingi ntabwo dushobora kugira Isi itabogama kandi idatekanye.'

    Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, uherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa, ruvuye ku wa 54 rwariho mu mwaka wa 2022.

    Ku Rwanda, bigaragara ko ari igihugu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa kuko cyavuye ku mwanya wa 54 n'amanota 51% mu 2022, kigera kuri 49 n'amanota 53% mu 2023.

    Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%. Ibi bihugu byose uko ari bine byazamutse kuri uru rutonde.

    Gusa nubwo bimeze gutyo, Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo kurwanya no gukumira ruswa ikunze kumvikana mu nzego zigize urunana rw'ubutabera; ari zo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n'ubucamanza.

    Raporo 'Rwanda Bribery Index' yashyizwe hanze na Transparency International Rwanda mu Ukuboza 2023, igaragaza ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda nk'iri imbere mu kugaragaramo ruswa kuko ryihariye 16.4%.

    Iyi raporo kandi yagaragaje ko urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, ari rwo rufite abakozi bakiriye ruswa nyinshi. Muri 4,527,000 Frw yatanzwe n'abantu 16, agera kuri 3,860,000 Frw ni iy'abasabaga ko ababo bari bafungiwe muri za kasho bafungurwa.

    Uru rwego rwakurikiwe n'urw'ubushinjacyaha bufite abakozi bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo ya 200,000 Frw, ubucamanza bufite abakozi bakiriye iri ku mpuzandengo ya 153,000 Frw buza ku mwanya wa gatatu.

    Perezida Paul Kagame yasabye abacamanza kwiga ku kibazo cya ruswa ndetse n'imanza zitinda, biri mu byugarijwe urwego rw'ubutabera

    Iyi nama yahurije hamwe ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga barenga 20 ndetse n'abacamanza bo kuva ku Rukiko rw'Ikirenga kugeza ku Nkiko z'Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abacamanza-kwiga-ku-bibazo-ruswa-n-imanza-zitinda

  • RIB yerekanye abajura 45 bari bamaze kwiba arenga miliyoni 400 Frw – #rwanda #RwOT

    Abo bajura biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi, berekanywe kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 ku cyicaro gikuru cya RIB.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, bari hagati y'imyaka 20 na 35 y'ubukure.

    Kugira ngo bibe abantu bakoreshaga amanyanga, nko guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda atabyitaho aye akaba aragiye.

    Bakoraga nk'itsinda bafite n'aba-agent b'ibigo by'itumanaho bitandukanye bagahita babafasha kubikura ayo bibye mu gihe nk'icyo guhumbya.

    Abo bajura biyise 'Abameni' babanzaga guhurira ahantu runaka, bakiga ku mugambi bagiye gukora mbese uko akazi k'umunsi kari buze kugenda ubundi bakigaba mu bice bitandukanye.

    Mbere yo gufatwa, habanje gukorwa iperereza ryimbitse bamenywa uko bakora kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye.

    Bakurikiranyweho ibyaba bitanu, birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w'undi, kudasobanura inkomoko y'umutungo n'iyezandonke, ibyaha bihanishwa ibifungo biri hagati y'imyaka ibiri na 10.

    Dr. Murangira ati 'Mu mezi arindwi kugeza muri Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba 424, 493, 991 Frw. Abo ni abatanze ibirego. Bajyaga kuyakoresha ibikorwa bitandukanye birimo no kuguriramo ababyeyi babo inzu n'ibindi, ari na yo mpamvu ababyeyi babo batashakaga gufatanya na twe ngo bafatwe.'

    Uretse Rusizi, hari n'abafatiwe mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga.

    Dr. Murangira yavuze ko ibyo byaha bishobora kwirindwa kuko ahenshi abajura baba bakina n'amarangamutima y'abantu, aho usanga biyitirira inzego n'ibigo runaka, utagira amakenga akakubwira imibare ukanda ku bwa serivisi abeshya ko agiye kuguha, wayuzuzamo amafaranga akaba aragiye.

    Murangira ari 'Hari uguhamagara akakubwira ati 'hano ni ku ishuri umwana wawe yigaho, twakumenyeshaga ko bamugonze'. Agahita akupa, undi akaguhamagara ati 'hano ni kwa muganga bakaguhamagara mu izina, bakagusaba amafaranga yo kumwitaho', kwa guhungabana kwawe kutagira amakenga ukaba urayatanze, ukibuka ko washutswe nyuma yo kukwiba.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko abo bajura biyitirira inzego zitandukanye, zaba iza leta iz'abikorera ndetse n'iz'iyobokamana.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko nubwo hari abibwe bashutswe, hari n'abagize uruhare mu kwibwa kwabo, atanga ingero nk'uwo biba yumvaga ko ari guha ruswa nk'umuntu ushobora kumuha serivisi agombwa ku buntu.

    Yatanze urugero nko kuri Polisi y'Igihugu aho abajura bajyaga ahakorewe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bakihererana uwatsinzwe, bakamwizeza ko bazamufasha gukora ikizamini cyihariye.

    Icyo gihe bahitaga batwara nimero ye, bagakora ubutumwa buhimbano bakabumwoherereza bamumenyesha ko azaza gukora ku itariki runaka, nyuma bakamusaba amafaranga y'iyo serivisi ahawe, uwashutswe akisanga amafaranga yarariwe n'abajura.

    ACP Rutikanga ati 'Uwo araza akagera ku kibuga, agasanga yarabeshywe. Bene uwo ntavuga ko yibwe, n'iyo wamuhamagara ntashobora kuza kuko na we yisanze ari mu cyaha cya ruswa.'

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Gahungu Charles yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze ubwo bujura butizwa umurindi n'abakoresha simukadi zitabanditseho kugira ngo badatahurwa.

    Uyu muyobozi yavuze ko habonetse icyuho mu kubarura simukadi z'abaturage, ari yo mpamvu uyu munsi nta muntu wemerewe kubarurira simukadi ku muhanda.

    Mu bayobozi bari mu gikorwa cyo kwerekana abajura 45 biba abantu bakoresheje amayeri, uhereye iburyo barimo Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Gahungu Charles, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Bonface

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yaburiye abiba abantu bifashishijwe amanyanga, avuga ko nta kabuza bazatahurwa bose uko bakabaye bakaryoza amabi bakoze

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hari n’abibwe bumvaga ko bari gutanga ruswa

    Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Gahungu Charles yagaragaje ko abajura bibaga abaturage bifashihijwe simukadi zitababaruyeho, yemeza ko icyo kibazo ubu cyahagurukiwe

    Abajura 45 batawe muri yombi

    Abajura 45 batawe muri yombi batuye mu turere twa Rusizi, Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge, Kirehe na Muhanga

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abajura-45-bari-bamaze-kwiba-arenga-miliyoni-400-frw-ku-bw

  • Tanzania: Haravugwa ishimutwa n'iyicwa ry'utavuga rumwe n'ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry'umwe mu batavugarumwe n'ubutegetsi bakomeye muri Tanzania. Mohamed Ali Kibao, wari mu bunyamabanga bw'ishyaka Chadema, byatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa gatandatu nyuma y'uko avanywe mu modoka rusange n'abantu batamenyekanye ubwo yarimo yerekeza iwabo ku ivuko mu mujyi wa Tanga avuye i Dar es Salaam. Umurambo we waje kuboneka mu gace ka Ununio, mu majyaruguru ya Dar es Salaam. Ubu hari gukorwa isuzuma mu kugaragaza icyamwishe.

    Ishyaka Chadema rivuga ko abantu bitwaje intwaro bahagaritse iyo modoka rusange igeze hafi y'ahitwa Tegeta bakoresheje imodoka bwite ebyiri, bategeka umushoferi n'abagenzi kudasohoka mu modoka, 'binjiramo basohora ku ngufu Mzee Kibao wari ugiye i Tanga'.

    Umurambo we waje kuboneka kuri iki cyumweru, amakuru y'ibinyamakuru mu gihugu avuga ko umubiri we werekana ibimenyetso ko yakorewe iyicarubozo. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Perezida Samia yagize ati: ' Nategetse abashinzwe iperereza kumpa raporo irambuye kuri iki gikorwa cy'urwango, hamwe n'ibindi bisa na cyo, vuba bishoboka'.

    Perezida Samia yakomeje ati' Igihugu cyacu ni demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho. Leta nyoboye ntabwo yihanganira ibikorwa nk'ibi by'ubugome'.

    Samia yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kibao, inshuti ze na bene wabo, n'abakuriye ishyaka Chadema. Iyicwa rya Kibao ryateye uburakari no kwamaganwa muri Tanzania, benshi basaba Leta gufata ingamba ku bantu baburirwa irengero, abashimutwa na bamwe bicwa.

    Ishyaka Chadema, n'ayandi, ryamaganye ubu bwicanyi kandi ryasabye Leta ibisobanuro no kugira icyo ikora. Ku butegetsi bwa John Magufuli (2015 — 2021) Leta ye yanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwibasira abatavuga rumwe n'ubutegetsi no gufunga ubwisanzure bw'itangazamakuru.

    Ageze ku butegetsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Samia Suluhu yizeje igihugu cyubahiriza uburenganzira n'ubwisanzure bwa bose.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/09/tanzania-haravugwa-ishimutwa-niyicwa-ryutavuga-rumwe-nubutegetsi/

  • Bazaze kudushyigikira ntibazicuza – Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ari benshi ku mukino wa Nigeria ko batazicuza.

    Ejo ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, Amavubi azakira Nigeria mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 15h00′.

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko ejo bazatanga ibishoboka byose ariko Abanyarwanda batazasubira mu rugo bicuza.

    Ati “ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Abanyarwanda ndabasaba kuzaza kudushyigikira ari benshi kandi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza kuko tuzaba twatanze ibyo dufite byose.”

    Kuba ari wo mukino wa mbere bazaba bagiye gukinira kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa, yavuze ko ari ikindi kibatera imbaraga bakumva ko batagomba kuhatsindirwa.

    Ati “kuba ugiye gukinira kuri Stade bwa mbere mu rugo nabyo bigutera imbaraga ukumva ko utagomba gutsindwa, ntabwo wakifuza gutsindwa ubona ibintu byose ari byiza, ntekereza ko kugira ngo umuntu abishimangire anashimira Perezida Kagame wayiduhaye, umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka ngo dutsinde.”

    Amavubi agiye gukina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, ni mu gihe yo yanyanyije na Libya 1-1.

    Djihad Bizimana yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ku mukino wa Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bazaze-kudushyigikira-ntibazicuza-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-bizimana-djihad