Blog

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo kuri Nigeria #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ari imbere, ikipe y’igihugu Amavubi aracakirana na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Ni umukino uri bubere kuri Stade Amahoro saa 15h00′ kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.

    Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler akaba avuga ko biteguye guhangana na Nigeria uko byagenda kose.

    Ati “Yego ndatekereza twiteguye guhangana na Nigeria kandi turizera kwerekana umukino mwiza, ni cyo kintu cy’ingenzi kuri njye kuko nk’uko mpora mbivuga iyo ukinnye neza umusaruro mwiza bitinde cyangwa bitebuke uzaza.”

    “Na none navuga ko tugiye gukina duhanganye na ba rutahizamu beza ku rwego rw’Isi, buri kipe y’igihugu yakwishimira kugira, ntabwo ubu ikibazo ari uko uzabazira umwe kuri umwe ahubwo ni ukugerageza kurema uburyo abahungu bacu nka babiri baba babazibira n’aho ubundi bizaba bikomeye kandi bigoye cyane.”

    “Bizaterwa n’uburyo iki gitekerezo tuzakinjirana mu kibuga. Njye mfite icyizere bitewe n’ibyo nabonye mu myitozo reka turebe ibizaba.”

    Ni umutoza ushobora gukora impinduka imwe ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Libya banganyirije i Tripoli 1-1.

    Nta gihindutse Rubanguka Steve araza kubanza ku ntebe y’abasimbura mu gihe Mugisha Bonheur Casemiro ari we uri bubanzemo.

    11 bashobora kubanzamo

    Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

    Umutoza ashobora gukora impinduka imwe muri 11

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanzamo-kuri-nigeria

  • Bombori bombori hagati y'ingabo za Congo na Wazalendo #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi hari amakimbirane hagati y'ingabo za Congo zizwi nka FARDC n'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo izwi nka Wazalendo aho abagize iyi mitwe binubira ubuyobozi bwa gisirikare kubera kubizeza ibitangaza bakabashora ku rugamba bonyine FARDC igakizwa na kibuno mpamaguru, no kutabaha ibyo babemereye.

    Ubuyobozi bwa Tshisekedi bukomeje guceceka kuri iki kibazo, ariko kuva mu mpera za 2023 batangiye guha intwaro n'amasasu menshi imitwe ya Wazalendo irwanya M23 nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence, yerekana ko izi ntwaro zatanzwe hagati y'Ukuboza umwaka ushize na Mata uyu mwaka, kandi ibyo bikaba byemezwa n'icyegeranyo giheruka cy'impuguke za Loni cyashyizwe ahagaragara muri Kamena.

    Iyo nyandiko Africa Intelligence yabonye ivuga ko amatsinda agera kuri 30 akorera mu izina rya Wazalendo — bisobanura 'abanyamurava' mu rurimi rw'igiswahili — cyangwa Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) bahawe amasasu agera hafi kuri miliyoni ebyiri y'amoko atandukanye, hamwe n'amabombe 868. Harimo n'imbunda zirenga 300 zo mu bwoko bwa Kalashnikovs.

    Uku gutanga intwaro nyinshi ku barwanyi babanje kurwanya ingabo za Congo ni ikibazo gikomeye mu minsi iri imbere. Bikazaba ikibazo gukura izi ntwaro mu baturage.

    Mu rwego rwo guhosha aya makimbirane, abayobozi b'imitwe ya Wazalendo bagiye I Kinshasa bakirwa na Perezida Félix Tshisekedi muri Mata. Mu byo bashinja abasirikare ba FARDC n'abayobozi b'intara ni ukuba baranyereje inkunga bari basezeranyijwe. Ibi byiyongeraho kuba imitwe yose idafatwa kimwe harimo ubusumbane. Bamwe bahabwa ibiryo mugihe hari abandi bahabwa amafaranga menshi y'amadorali.

    Mu kindi Wazalendo ishinja FARDC ni uko akenshi basigara bonyine ku rugamba kuko ingabo za FARDC zikunda kuguma ku mbunda ziremereye zirasa kure ntizegere urugamba bakizezwa kandi ko bazashimirwa nyuma y'urugamba batazi igihe ruzarangirira. Ministiri Muhindo Nzangui, Minisitiri w'iterambere ry'icyaro, nawe ufite umutwe witwaje intwaro, yari yaratangaje ko Wazalendo bazinjijwa mu gisirikari bagahabwa ibyo umusirikari wese wa FARDC abona ariko amaso yaheze mu kirere. Kuba rero Wazalendo yarahawe intwaro nyinshi ni ugushyira mu kaga umutekano wiki gihugu mugihe kiri imbere dore ko nta gikozwe bazafata FARDC nk'umwanzi.

    Mu gihe Wazalendo na FARDC bakomeje gutsindwa ku rugamba bakomeje ibikorwa bibangamira abaturage.Peter Cirimwami, guverineri w'intara ya gisirikare ya Kivu y'Amajyaruguru, muri Mata yahagaritse abarwanyi kwinjira muri Goma bitwaje intwaro nyuma y'ubwiyongere bw'urugomo rwakozwe n'amabandi muri uwo mujyi no mu nkambi z'impunzi ziri hafi aho.

    Ikibazo cya Wazalendo ni ikibazo kizateza umutekano muke mu karere k'uburasirazuba bwa Congo igihe kirekire kuko igikorwa cyo kuzabambura intwaro kizagora umutegetsi wese uzasimbura Tshisekedi.

    The post Bombori bombori hagati y'ingabo za Congo na Wazalendo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bombori-bombori-hagati-yingabo-za-congo-na-wazalendo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bombori-bombori-hagati-yingabo-za-congo-na-wazalendo

  • Abanyeshuri barimo abo mu Rwanda bagiye kwishyurirwa amasomo muri kaminuza ya IIT Madras Zanzibar – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda igamije gutera ingabo mu bitugu abanyeshuri b'abahanga ariko bafite ikibazo cy'amikoro, kwiga muri IITM Madras mu masomo ajyanye no gusesengura amakuru 'Data Science' n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buremano 'AI'.

    Iyi gahunda izatangirana n'ingengo y'imari ya $500,000 [hafi miliyoni 700 Frw], aho ku ikubitiro abanyeshuri barenga 10 bazarihirwa imyaka ine yose bazamara biga.

    Umuyobozi wa Airtel Africa Foundation, Dr. Olusegun Ogunsanya, yavuze ko bishimiye gufatanya na IIT Madras Zanzibar mu guha amahirwe urubyiruko rwa Afurika yo kugera ku burezi bufite ireme.

    Ati 'Iki gikorwa kigamije kongerera ubushobozi umugabane no kuwuteza imbere mu buryo burambye. Turajwe ishinga no kutarema amahirwe mu burezi gusa ahubwo no mu korohereza abantu mu bijyanye no kugera kuri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, n'ibindi.'

    Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Rwanda, Nigeria, Kenya, Malawi, Uganda, Zambia, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], Niger, Tchad, Congo Brazzaville, Gabon, Madagascar, no mu Birwa bya Seychelles ni bo bazagerwaho n'aya mahirwe bwa mbere.

    Bazishyurirwa 100% by'amafaranga y'ishuri angana na $12,000, hashingiwe ku mafaranga ateganywa na kaminuza, buri mwaka mu gihe cy'imyaka ine. Buri munyeshuri kandi azahabwa $500 buri mwaka yo kumufasha mu kwiyishyurira ibindi bikenerwa mu mibereho ya buri munsi.

    Aba banyeshuri bahitwamo nyuma yo gutsinda ibizamini n'ibiganiro bitegurwa na IITM Zanzibar, nk'uko byagarutsweho na Minisitiri w'Uburezi muri Zanzibar, Lela Mohamed Mussa, wanishimiye cyane iyi kaminuza yiyemeje gufata umurongo wo guteza imbere uburezi n'ikoranabuhanga muri Afurika.

    Ati 'Turashimira cyane Airtel Africa Foundation, bashyigikiye inzira twatangiye. Intego ni ukurenga uburezi tukanagera no mu bijyanye no kwinjiza abantu muri serivisi z'imari n'ikoranabuhanga, ndetse no mu kurengera ibidukikije.'

    Umuyobozi wa IIT Madras, Prof. V. Kamakoti, yashimangiye ko ishami ry'iyi kaminuza rifite intego yo kuba imwe mu zikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Turishimye kuba Airtel Africa Foundation yifatanyije natwe muri uru rugendo. Twiteguye kwakira itsinda rya kabiri ry'abanyeshuri b'abahanga muri IITM Zanzibar muri uyu mwaka.'

    Airtel Africa Foundation yashinzwe muri uyu mwaka wa 2024 hagamijwe kubaka Umugabane wa Afurika ufite icyerekezo gihamye. Intego ni uguteza imbere ikoranabuhanga no kwimakaza ubudaheza mu rwego rw'imari ariko hakibandwa ku gushyira imbaraga mu burezi no ku kurengera ibidukikije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barimo-abo-mu-rwanda-bagiye-kwishyurirwa-amasomo-muri-kaminuza-ya

  • Ingabo z'u Rwanda zitwaye neza mu marushanwa ahuza 'Special Force' – #rwanda #RwOT

    Aya marushanwa abera mu kigo King Abdullah II Special Operations Training Center (KASOTC) buri mwaka. Mu 2024 yahuje amatsinda 35 yo mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi ariko 32 yo mu bihugu 18 ni yo yabashije kuyarangiza.

    Abarushanwaga muri uyu mwaka bakoreraga ahantu hari ubushyuhe bwa dogere 40°C, ndetse bitewe n'imiterere y'aho amarushanwa yaberaga ubushyuhe bwashoboraga no kwiyongera.

    Amakipe yombi yahagarariye u Rwanda yasoje amarushanwa, Special Operations Forces Team 1 iri ku mwanya wa 10 mu gihe Special Operations Forces Team 2 yabaye iya 30.

    Muri rusange ku mwanya wa mbere hari Rejimen Pasukan Khas Team 1 yo muri Brunei, ku mwanya wa kabiri hari Royal Guard yo muri Jordanie, ku mwanya wa gatatu haza Royal Guard yo muri Qatar.

    Aba baturutse muri Brunei

    Aba ni abasirikare baturutse muri Slovakia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zitwaye-neza-mu-marushanwa-ahuza-special-force

  • Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino wa Gasogi United na Rayon Sports KNC yawutumiyemo ibyamamare mu muziki

    Tariki 21 Nzeri 2024, ikipe ya Gasogi United izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa Shampiyona uzabera muri Sitade Amahoro.

    Ni umukino watangiye kuvugwa cyane mbere y'iminsi igera kuri 11, bitewe ni uko uzaba ari umukino ukomeye cyane aho ikipe ya Gasogi United izaba ishaka kuguma ku mwanya wa mbere iriho kugeza ubu naho ikipe ya Rayon Sports izaba ishaka kubona amanota 3 ya mbere kuva Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda yatangira.

    Nkuko bisanzwe yo Gasogi United iri bwakire Rayon Sports cyangwa APR FC ntabwo Perezida wayo KNC ajya abura udushya kugirango abafana bazaze ku kibuga ari benshi nawe abashe kugira amafaranga yinjiza azafasha ikipe ye cyane ko aya ari yo makipe afite abafana benshi hano mu Rwanda.

    KNC muri utwo dushya yamaze gutegura harimo irushanwa ry'abavanga miziki bayobowe na Dj Marnaud uzwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda ndetse akaba n'umuhanzi uzwi cyane. Abandi bavanga miziki barimo Dj Sonia, Dj Caspin ndetse na Dj Crush. Aba bose bazaba basusurutsa abafana bicaye muri Sitade ndetse hatangwe amanota y'uwabikoze neza kurusha abandi ashimirwe.

    KNC Kandi yateguye igihembo cy'umuntu uzaza kureba uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United yambaye neza kurusha abandi. Uyu mu Perezida yavuze ko kuza wa mbaye neza ushobora kuzatahana ibihumbi byawe 500 ndetse ashishikariza abakobwa bakunze kwita kuri iki kintu kuzaza biteguye neza.

    Dj Marnaud ari mu bazavanga imiziki kuri uyu mukino

    Perezida wa Gasogi United KNC yanatangaje ko arimo gutegura ibintu bikomeye ahishiye abafana mu minsi iri imbere ariko agiye gushaka uko yavugana na Israel Mbonyi akazamutumira nk'umushyitsi w'icyubahiro akaba yanasuhuza abafana mu izina rya yesu.

    Uyu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United uzaba ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kirenga ibyumweru 3 nta mukino wa Shampiyona ikina bitewe ni uko umukino yari bukine w'umunsi wa 3 wasubitswe kubera ikipe ya APR FC byari bukine ikirimo gukina imikino ya CAF Champions League.

    Israel Mbonyi umaze gukundwa cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

     

    Source : https://yegob.rw/umukino-wa-gasogi-united-na-rayon-sports-knc-yawutumiyemo-ibyamamare-mu-muziki/

  • Bizimana Djihad yasezeranyije Abanyarwanda ibyishimo Ku mukino wa Nigeria – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, yasabye Abanyarwanda kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe yabo mu mukino ukomeye bazahuramo na Nigeria kuri Stade Amahoro. Yavuze ko abakinnyi bafite intego yo kwitwara neza, kandi ko abashyigikiye Amavubi batazasubira mu rugo bicuza.

    Uyu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco uzaba ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, saa cyenda. Amavubi azakira Nigeria mu mukino wo ku munsi wa kabiri wo mu itsinda D.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye mbere y'uyu mukino, Bizimana Djihad yashimangiye ko n'ubwo Nigeria ari ikipe ikomeye izwiho kugira abakinnyi b'amazina akomeye, bitagikora cyane mu mupira w'amaguru muri iki gihe. Yavuze ko bizeye ko bazitwara neza kandi ko bafite icyizere cyo kubona umusaruro mwiza.

    Yagize ati: 'Ni ikipe ikomeye, ifite amazina akomeye, ariko nk'uko bimaze kugaragara, umupira w'amaguru usa nkaho wabaye umwe ku isi yose, amazina ntakigira uruhare runini cyane. Ubu dufite abakinnyi bafite imbaraga, nizeye ko tuzagerageza kwitwara neza mu mukino.'

    Bizimana yanaboneyeho gusaba Abanyarwanda kuza gushyigikira ikipe yabo ari benshi, avuga ko ubufasha bwabo ari ingenzi cyane muri uyu mukino. Ati: 'Ejo tuzatanga 120%, 150% kuko dutanze ibiri munsi byazatugora. Ndabasaba kuza kudushyigikira ari benshi, bizadufasha cyane, kandi mbizeza ko batazasubira mu rugo bicuza, tuzaba twatanze ibyo dufite byose.'

    Uyu mukino uzaba ariwo wa mbere Amavubi azakinira kuri Stade Amahoro ivuguruye. Bizimana yavuze ko ibi bibaha imbaraga zidasanzwe, ndetse ko bagomba gushimira Perezida Kagame kuba yarubakiye Abanyarwanda Stade Amahoro nziza. Yagize ati: 'Kuba tuzakinira bwa mbere kuri Stade Amahoro ivuguruye nk'ikipe y'igihugu, bidutera imbaraga kandi bituma twumva ko gutsindwa atari amahitamo. Twagombye gushimira Perezida Kagame wayiduhaye, kandi umukino wa mbere tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire umusaruro mwiza.'

    Kapiteni w'Amavubi yanavuze ko impinduka zagaragaye mu mikinire y'ikipe y'igihugu zishingiye ku kuba abakinnyi basobanukiwe neza kandi bakaba bari gukina mu bihugu bitandukanye, bikaba bibaha ubunararibonye bwisumbuyeho. Yongeyeho ko abakinnyi bafite imyaka imwe ishobora gutuma bakora cyane, bikaba aribyo biri gutanga umusaruro.

    Ati: 'Iyo abakinnyi bisobanukiwe, kandi bakina ahantu hatandukanye, bibaha ubunararibonye, kandi dufite abakinnyi benshi bafite imyaka imwe, ariyo myaka umukinnyi aba amaze kugira ubunararibonye. Ndumva ari byo biri kudufasha cyane muri iki gihe.'

    Amavubi azakina na Nigeria yatsinze Benin 3-0, mu gihe yo yanyagiye Libya ibitego 1-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda D.

    Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuri Amavubi, aho gushaka amanota atatu ari ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika. Bityo, Abanyarwanda barasabwa kuza gushyigikira ikipe yabo kugira ngo ibashe gutsinda Nigeria mu mukino w'ishiraniro.

    Source : https://yegob.rw/bizimana-djihad-yasezeranyije-abanyarwanda-ibyishimo-ku-mukino-wa-nigeria/

  • Kongerera ibyerekezo Rwandair, kubaka ibibuga by'indege bishya no kunoza ibyo gutwara abantu: Icyerekezo mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri w'Intebe yabitangaje kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu (2024-2029).

    Dr. Ngirente yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, urwego rw'ubwikorezi ruzashyirwamo imbaraga, aho hazongerwa ibikorwa remezo by'ubwikorezi mu mijyi n'ahandi, gukomeza guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere no mu mazi, by'umwihariko hakazanozwa uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

    Ati 'Hagamijwe kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange, mu Mujyi wa Kigali hazashyirwaho imihanda yihariye izajya ikoreshwa na za bisi, hazanatangizwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwo kuyobora ibinyabiziga mu mihanda, hagamijwe kugabanya ubucucike mu masaha akunze guhurirwamo n'ibinyabiziga byinshi (Smart traffic management).'

    Yavuze kandi ko Guverinoma izakomeza kubaka no gusana imihanda mu rwego rwo kugabanya umuvundo w'ibinyabiziga mu mijyi, guteza imbere ubuhahirane mu turere twose tw'igihugu no mu bihugu duhana imbibi, aho hazubakwa imihanda ireshya nibura n'ibirometero 300.

    Yongeyeho ko 'Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, hazongerwa ibyerekezo Rwandair yajyaga ijyamo, ibi bizajyana no kwiyongera k'umubare w'abagenzi bagenda na Rwandair duteganya ko uwo mubare wazikuba kabiri […] Hazanarangizwa imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera ndetse n'ibindi bibuga byo kucyunganira hirya no hino mu gihugu.'

    Mu bindi bizakorwa mu myaka itanu iri imbere, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hazanubakwa ishuri ryigisha gutwara indege (aviation skills academy), hazarangizwa imirimo yo kubaka ibyambu mu turere twa Rusizi, Karongi na Rutsiro.

    Minisitiri w'Intebe kandi yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ko mu bindi bizashyirwamo imbaraga mu myaka itanu iri imbere, harimo kunoza imiturire, hihutishwa ibishushanyo mbonera bigaragaza ahagenewe imiturire n'ibikorwa remezo bijyanye, hashyirwe imbaraga ku miturire yo mijyi, abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yongeyeho ko 'Ku bufatanye n'abikorera hazakomeza kubakwa inzu zijyanye n'ubushobozi bw'Abanyarwanda ku byiciro bitandukanye, ibi bizakorwa hubakwa inzu yo gukodesha n'izo kugura [..] Hazongerwa kandi ibikorwa bizamura ubukungu mu Mujyi wa Kigali, mu mijyi yunganira Kigali no mu yindi mijyi binyuze mu mishinga minini itandukanye.'

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yavuze ko hazashyirwa imbaraga mu kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo rusange

    Ubwo Minisitiri w’Intebe yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr. Musafiri Ildephonse, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, bari baherekeje Minisitiri w’Intebe mu Nteko

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongerera-ibyerekezo-rwandair-kubaka-ibibuga-by-indege-bishya-no-kunoza-ibyo

  • Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' byatangiye gukorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bigezweho nyuma y'uko muri Mata uyu mwaka Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za 'automatique'.

    Nyuma muri Nyakanga 2024 hasohotse iteka rishya rya Perezida riha impushya z'imodoka za 'automatique' umwihariko mu Rwanda.

    Uzajya atsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya 'automatique', ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti 'AT', bivuga 'Automatic Transmission'.

    Ku munsi wa mbere hakozwe iki kizamini, abakandida 28 ni bo biyandikishije, aho 22 muri bo bakoreye kuri site ya Busanza abandi batandatu bakoreye ku zindi site zisigaye.

    Ku ikubitiro abakora ibizamini by'impushya za 'B AT' ni bo batangiranye n'iyi gahunda, mu gihe mu minsi iri imbere n'ibindi byiciro bizitabwaho.

    Ku bakorera uruhushya rwo mu cyiciro cya 'B' bakora ibizamini bine, ndetse bizakomeza kuba bityo no ku cyiciro cya 'B AT'.

    Ibi bizamini birimo guca mu makona usubira inyuma, guparika, guhagarara no guhaguruka ahahanamye 'démarrage' ndetse no kuzenguruka mu muhanda 'circulation'.

    Mu kizamini cya 'démarrage' umukandida azajya akoresha feri gusa kuko iyo imodoka ya automatique igeze ahazamuka ihita yishyiriramo 'vitesse'.

    Ni mu gihe ku kizamini cya 'circulation' umukandida azajya yibanda gusa ku kubahiriza amategeko y'umuhanda n'andi mabwiriza ahabwa, bitandukanye n'abakoresha imodoka za 'manuel' baba basabwa no guhinduranya 'vitesse'.

    Ku bizamini bikorerwa kuri Site ya Busanza, abakora ikizamini cya 'manuel' bari gukoresha imodoka zo mu cyiciro cya Polo mu gihe abakoresha imodoka za 'automatique' bari gukoresha imodoka za Passat zose zikorwa n'uruganda rwa Volkswagen.

    Umuyobozi ushinzwe Ibizamini mu Ishami rya Polisi y'u Rwanda, rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga, CSP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ibizamini byose ari kimwe bityo hadakwiye kubamo kwirara.

    Ati 'Burya kugira ngo ujye mu kizamini ni uko uba wabanjije kwiga. Nk'andi masomo yandi ugomba kubanza ukiga ukabyitegurira.'

    Abarenga 100 bashobora gukora iki kizamini ku munsi

    Ishami rya Polisi y'u Rwanda, rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko magingo aya hari ubushobozi bwo gukoresha ibizamini abakandida barenga 100 ku munsi ku bakora iby'impushya za burundu za 'B AT'.

    Kuri ubu site za Busanza, Gahanga, Nyarugenge na Musanze ni zo zifite imodoka zishobora kwifashishwa muri ibi bizamini, ariko Ishami rya Polisi y'u Rwanda, rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko riri mu biganiro n'abafatanyabikorwa ku buryo n'izindi site zisigaye zabona ibikoresho nkenerwa ibizamini bigakorwa nk'uko bisanzwe.

    CSP Emmanuel Hitayezu, yagize ati 'Turimo turakorana na ba nyiri na auto école tubashishikariza gushaka ibindi binyabiziga ku buryo no ku yandi ma site duteganya kuba twashyiraho umurongo ku buryo uwakenera gukorera Rubavu cyangwa Rusizi n'ahandi dufite site yabasha gukora.'

    CSP Hitayezu, yavuze ko uko ubushobozi buzajya bwiyongera hakaboneka imodoka zihagije ari na ko hazajya hongerwa umubare w'abakora ibizamini.

    Abaturage bashyizwe igorora

    Basil Abdallah, ni umwe mu baturage babaye aba mbere bakoze iki kizamini mu Rwanda. N'ubwo atabashije gutsinda, yatugaragarije ko iki kizamini cyaziye igihe.

    Ati 'Ni cyiza twese twagishakaga kubera ko muri iyi minsi abantu benshi bakoresha imodoka za automatique. Ibizamini ni ibizamini byose ni kimwe, nkanjye ubu byanze kubera imiterere y'imodoka ariko ejo nzagaruka nongere nkore ariko twabyakiriye neza cyane.'

    Ndahinyuka Lionel, na we ni umusore twaganiriye amaze gutsinda ibindi bizamini byose asigaje icya circulation gusa. Ni ubwa mbere yari akoze ikizamini cyo kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga.

    Ati 'Nabonye itangazo rya Polisi ndabyishimira cyane, urebye izi modoka ni zo zigezweho. Imodoka ya manuel nayitwayeho ariko iya automatique uyitwara urushijeho kubohoka udasabwa gukora ibintu byinshi bitandukanye.'

    Iteka rya perezida rigaragaza ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya 'automatique' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Icyakora ryongera kuvuga ko uwahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje ikinyabiziga cya 'manuel' mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya 'automatique' n'ibya 'manuel' ariko byo mu rwego afitiye uruhushya.

    Iki kibuga ni cyo gikorerwamo ibizamini bitatu, kuko circulation ibera mu muhanda usanzwe

    Abanyeshuri bahabwa umwanya uhagije wo kwitegura bakanasobanukirwa byimbitse

    Aha basobanurirwaga uko ikizamini cyo guhagarara no guuhagurukira ahahanamye gikorwa ku modoka za automatique

    Abari kujya gukora ibizamini bari kubanza gusobanurirwa uko bikorwa

    Iyi nyubako ni yo igenzurirwamo uko ibizamini by’imodoka bijya mbere

    Izi modoka zo mu cyiciro cya Passat za Volkswagen ni zo ziri mu gukoresha mu bizamini by’imodoka za ‘automatique’ kuri Site ya Busanza

    Iyo ibizamini bikorwa bigenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

    Site ya Busanza ni imwe mu zatangirijweho ibizamini byo kubona impushya za B AT

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangiye-gukorerwa-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-bya-automatique

  • Itegeko rishya ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, imbarutso y'ubukungu bw'u Rwanda mu isura nshya – #rwanda #RwOT

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda ni urwego uwavuga ko rumaze kuba ishyiga ry'inyuma mu bukungu bw'u Rwanda ataba yibeshye, ubihakana yanyomozwa n'ibibare ya vuba aha mu 2023.

    Ni imibare igaragaza ko muri uwo mwaka uru rwego ruri gutezwa imbere umunsi ku wundi rwasaruwemo arenga miliyari 1,1 Frw avuye kuri miliyoni 772 Frw mu 2022.

    Bijyanye n'uko amabuye y'agaciro akenewe cyane muri iki kinyejana cya 21 kubera ibikoresho bigize uruhare runini mu buzima bwa muntu bikorwamo, u Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zirufasha kwinjiza menshi aruvuyeho.

    U Rwanda ni rumwe mu bihugu bikize kuri uwo mutungo. Icyakora kugira ngo uwo mutungo wose ubyazwe umusaruro, bisaba gushyira imbaraga mu mategeko agenga ubucukuzi, afasha abiyeguriye gukora iyo mirimo kinyamwuga, imirimo itemewe igacibwa, icyizere cy'abashoramari kigatumbagira.

    Ku wa 24 Nyakanga 2024 ni bwo itegeko rishya nimero 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 ryatangiye gushyirwa mu bikorwa, itegeko rije kuziba ibyuho bimwe na bimwe byari mu risanzweho ryo mu 2018.

    Kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaraga mu itegeko ryo mu 2018 cyari ibihano byahabwaga abakora ubucukuzi ndetse bagacuruza amabuye mu buryo butemewe.

    Byagaragaraga ko bidakemura ikibazo, aho umuntu wabikoze yahabwaga igihano kiri munsi y'amezi atandatu n'ihazabu iri munsi ya miliyoni 1 Frw, icyakora ubu ibintu byarahindutse ndetse byitezwe ko bizajya mu buryo.

    Ubu ibyaha nko gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, bihanishwa igifungo cy'imyaka igera kuri itanu n'ihazabu ya miliyoni 80 Frw, mu gihe gucuruza amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ubikora ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n'ihazabu igera kuri miliyoni 150 Frw.

    Ibyo bigaragaza uburyo Guverinoma y'u Rwanda irajwe ishinga no kurandura ibibazo byose biganisha ku gukora imirimo y'ubucukuzi itemewe mu guteza imbere uru rwego.

    Ikindi ni uko gusanganwa amabuye y'agaciro cyangwa gukorera ubucukuzi mu butaka bw'undi nta ruhushya ubikora yahawe na byo byashyiriweho ibihano biremereye, aho uwabikoze agahamwa n'icyaha ahanishwa igifungo kigera ku myaka itatu n'ihazabu ya miliyoni zigera kuri 80 Frw.

    Ikindi cyiza ni uko leta ifite uburenganzira bwo kwambura ububasha ibigo byasanzwe muri ibyo bikorwa bigayitse.

    Ni ibikorwa bizatuma ibigo by'ubucukuzi bibazwa inshingano, cyane ko biba bizi ko bitakomeza gukora mu gihe byijanditse mu bikorwa bitemewe.

    Itegeko kandi ryashyize umuco ku mabuye y'ingenzi cyane cyane akoreshwa mu bikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho nka za batiri, bitanga izindi ngufu zisubira n'ibindi by'ikoranabuhanga bitandukanye.

    Mu gihe ibihugu byinshi biri gukora uko bishoboye ngo bizigame bene ayo mabuye bifite ndetse bigashaka uko biyabona hagamijwe kwimakaza iterambere ry'ubukungu ry'igihe kirekire, u Rwanda na rwo rukomeje kuzamukira muri uwo murongo, ibizatuma rurinda inyungu zarwo ari na ko rukomeza guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu bindi iri tegeko ryazanye ni uko rishyira imbaraga mu bushobozi bwa Guverinoma bwo kugira uruhare cyangwa imigabane mu bikorwa by'ubucukuzi, uruhare ariko rudasaba inyungu.

    Ibi bisobanuye ko mu bihe runaka Guverinoma ishobora kugira imigabane mu bikorwa by'ubucukuzi bitayisabye ko ishora amafaranga runaka. Ni ingamba zigamije kubungabunga inyungu za leta ariko zikanateza imbere ishoramari mpuzamahanga ryibanda kandi ku mahame mpuzamahanga y'ubusugire buhoraho ku mutungo w'igihugu.

    Itegeko kandi ntiryibagiwe kureba ingingo ijyanye no kurengera ibidukikije n'abaturage, aho ryibanda ku mibereho myiza yabo, kurengera ibidukikije no kwita mu ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Ibyo byatekerejwe kugira ngo ubucukuzi bukorerwa mu Rwanda bihuze n'ubukorwa ku rwego mpuzamahanga, harebwa niba iterambere ryabwo ritazamurwa no kubangamira abaturage cyangwa kwangiza ibidukikije.

    Mu bindi byatekerejweho ndetse byiza ni uko urugendo rwo guhabwa uruhushya rwo gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bizajya bikorerwa hamwe, bimwe ujya ku biro runaka ukahava serivisi uzibonye uko zakabaye nta byo gusiragira aha ngo nuhava ujye ahandi.

    Ni ibintu bizatuma iyi mirimo ikorwa neza ndetse n'amanyanga arwanywe uko bishoboka.

    Gusa nk'uko bimera no ku yandi mategeko akamaro iri tegeko rishya rizagirira abakora iyo mirimo bizareberwa ku ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

    Aha bivuze ko Urwego rw'Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rufite inshingano z'ingenzi kugira ngo rushyireho uburyo bwiza ndetse bunoze kugira ngo iri tegeko rizashyirwe mu bikorwa.

    Nubwo uburyo bw'amategeko bureba ikigo runaka busobanutse, gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza bisaba ubwitange n'ubufatanye burambye hagati ya Guverinoma, inzego z'abikorera n'abaturage.

    Mu mezi ashize leta yakoze igikorwa cy'ingenzi cyo guhangana n'ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro no kuyacuruza bitemewe, icyakora kugira ngo ibyo bikorwa bikomeze hakwiriye ubukangurambaga bwigisha, ni ingenzi kuko abafatanyabikorwa bose barebwa n'iryo tegeko bagomba kurimenya ariko bakanamenya inshingano zabo.

    Itegeko rishya ryashyizweho ni intambwe nziza ariko kurishyira mu bikorwa ni byo bizagaragaza uko riri gukurikizwa neza no gutanga umusaruro.

    Mu gihe ibihugu bitandukanye bikataje mu guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ngo bibone umusaruro wisumbuye, iri tegeko rishya u Rwanda rwashyizeho rizarufasha gukomeza guhangana muri iki kibuga kigari.

    Ibihano biremereye ku bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bitemewe no kwimakaza imikorere irambye ifite intego, n'amategeko afasha mu kurengera inyungu za leta bigaragaza uburyo u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu bucukuzi.

    Icyakora nk'uko bisanzwe ntabwo umusaruro w'ibyo uzava ku bijyanye n'uko ryashyizweho n'uko ryanditse gusa, ahubwo uzaturuka mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Ahazaza h'ubucukuzi ndetse n'ubukire buzabuturukaho byose bishingiye kuri iryo tegeko.

    Imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iherutse gushyirirwaho itegeko rishya rizafasha mu guteza imbere urwo rwego mu buryo bwisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-rishya-ku-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-imbarutso-y-ubukungu-bw-u

  • Uruganda rukora Telephone rwa Iphone rwongeye gushyira aba client barwo i gorora. #rwanda #RwOT

     

    Uruganda rukora Telephone rwa Iphone rwongeye gushyira aba client barwo i gorora.

     

     

     

     

    Abantu benshi cyane basanzwe bakoresha Telephone ngendanwa (Mobile) iyo tuvuze Iphone bahita bumva ko ari Telephone ihenze kandi nanone imaze kubaka izina rikomeye hanze kubera uburyo ikunzwe nabayikoresha.

    Abazi ibya tekinike banayikunda kubi kubera uburambe bwayo.
    Kuri ubu rero amakuru atugeraho nuko bagiye gusohora version nshyashya ya Iphone 16 izaza nubundi yunganira izari zisanzwe.
    Izasohoka mu ruganda ijya ku isoko                      tariki 16 zukwezi kwa 9.

    Abafite ifaranga nibwo bazatangira kuyitumiza kuko magingo aya baracyari kuyamamaza gusa ariko itarajya ku isoko.

    The post Uruganda rukora Telephone rwa Iphone rwongeye gushyira aba client barwo i gorora. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uruganda-rukora-telephone-rwa-iphone-rwongeye-gushyira-aba-client-barwo-i-gorora/