Blog

  • Dr. Uwicyeza yasubije Minisitiri w'Intebe wa Ireland wahindanyije amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, yiga ku kibazo cy'abimukira iri kubera i Bruxelles, Minisitiri w'Intebe wa Ireland, Simon Harris yumvikanye anenga cyane amasezerano u Bwongereza bwigeze kugirana n'u Rwanda agamije kurwoherezamo abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Kimwe mu biri kuganirwaho muri iyi nama ni uburyo hashyirwaho ibigo bizajya byoherezwamo abimukira bashaka kujya mu bihugu biri muri EU, akaba ariho ubusabe bwabo bukurikiranirwa. Ibi bigo bigomba kubakwa hanze y'uyu muryango.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w'Intebe Simon Harris yumvikanye agereranya ibi bigo n'amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n'u Bwongereza ku bimukira.

    Ati 'Ntabwo nigeze nemeranya na buri kimwe mu masezerano y'u Rwanda, mvugishije ukuri yari ubujiji bukomeye. Nta musaruro byatanze mu byukuri, nta kintu na kimwe yabyaye. Njye nabonaga ko atubahirije na gato umurenganzira bwa muntu. Tugomba kwitonda kugira ngo urwo rugero rubi rutazitiranywa n'ibyo EU iri kugerageza gukora.'

    Mu bagize icyo bavuga kuri iyi mvugo ya Minisitiri w'Intebe Simon Harris harimo n''Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr. Uwicyeza.

    Ati 'Ibi babyita kwinangira Simon. Nugera mu cyiciro cyo kwemera ukuri kw'ibintu uzabona ko hari byinshi byo kwigira k'u Rwanda, iyo gahunda y'ibigo byo kujyanamo abimukira niba yageze ku ntego.'

    It's called denial, Simon. When you reach the acceptance phase you will realize there is much to learn from Rwanda if the 'deportation hubs' are to be successful.

    EU deportation hubs not the same as 'stupid' UK Rwanda policy, Simon Harris says https://t.co/QQNoZj0qZq

    — Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) October 17, 2024

    Mbere yo kugirwa Umuyobozi wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard ni umwe mu bakoze kuri aya masezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda cyane ko yari Umuhuzabikorwa ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry'Amasezerano y'Ubufatanye mu Iterambere ry'Ubukungu no kwita ku Bimukira.

    Ubwo yari muri uyu mwanya, yigeze kuvuga ko imwe mu mpamvu zatumye aya masezerano adatanga umusanzuro, ari uburyo yasobanuwe nabi n'abantu bamwe, bituma iyi gahunda yose yumvikana nabi ndetse benshi batangira kuyirwanya.

    Amasezerano hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira yashyizweho umukono bwa mbere mu 2022, aza kuvugururwa mu Ukuboza 2023 hongerwamo zimwe mu ngingo zari zigamije kuziba ibyuho byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza.

    Gusa kuva habaho impinduka muri Guverinoma y'iki gihugu ku wa 5 Nyakanga 2024, Minisitiri w'Intebe mushya, Sir Keir Starmer, yavuze ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bigomba guhagarara hagashakwa ibindi bisubizo.

    Minisitiri w'Intebe wa Ireland, Simon Harris yumvikanye anenga cyane amasezerano u Bwongereza bwigeze kugirana n'u Rwanda ku bimukira

    Dr. Uwicyeza Doris Picard yasubije Minisitiri w'Intebe wa Ireland wahindanyije amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza ku bimukira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-uwicyeza-yasubije-minisitiri-w-intebe-wa-ireland-wahindanyije-amasezerano-y

  • Iburasirazuba: Abantu 90 bamaze gufatirwa mu bujura bw'inka mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe harimo abazibye n'abaziguze mu buryo butemewe n'amategeko, bakongera bakazigurisha.

    Iyi mibare yatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024 ubwo Polisi y'u Rwanda yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

    Muri iki kiganiro herekanwe bamwe mu bafatiwe mu bujura bw'inka ndetse n'abandi baziguraga bakongera bakazigurisha.

    Uturere tune nitwo tugaragaramo ubujura bw'inka cyane aho nk'Akarere ka Nyagatare kafatiwemo abiba inka 46 naho abandi 34 batabwa muri yombi bazira kuzigura bakazigurisha. Muri Gatsibo hafatiwe abantu batanu bibaga inka mu gihe abandi icumi bazigurishaga.

    Muri Kayonza abibaga inka bafashwe ni icumi, mu Karere ka Rwamagana abantu batatu nibo batawe muri yombi bazira kwiba inka mu gihe muri utu turere tubiri nta bantu bazigurisha bigeze bafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abantu bibaga inka bafashwe mu Ntara yose ari 58 mu gihe abaziguraga ari 32.

    Yavuze ko kandi inka zibwe mu Ntara yose ari 46 mu gihe izagarujwe na Polisi ari 30, ibi bikorwa byose bikaba byarafatiwemo abantu 90.

    Ati ' Abaturage turabasaba kwirinda ubujura bw'amatungo no kwirinda kugura inyama zitabagiwe ku mabagiro azwi. Ikindi nibirinde kugura amatungo batazi inkomoko yabo babanze bamenye neza niba uwo baguze nawe itungo niba ariwe nyiraryo kuko nitugufata waguze inka n'umuntu utazwi kandi yibwe tuzagufata nk'umujura.'

    SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe cyane cyane mu gihe bibwe amatungo se mu gihe bamenye abantu bari kugurisha amatungo nta byangombwa bafite. Ibi ngo bizafasha mu gukurikirana abo bantu baba bibye amatungo hirya no hino akajya kuyagurishiriza mu tundi turere.

    Abaguraga inka bakazibaga abandi bakongera bakazigurisha hari abamaze gutabwa muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-90-bamaze-gufatirwa-mu-bujura-bw-inka-mu-mezi-atatu

  • MAMASAVA YAVUZE IBISABWA NGO ABANE NA ISRAEL #rwanda #RwOT

    Ubwo Mamasava yarabajijwe numuntu utabashije kumenyekana,abaza ati kugirango ubane na Israel
    munzu umwubahe mubane nkabashakanye byababyajyenze gute.

    Mamasava yatangaje ibyo yagenderaho kugirango yiyemeze kubana nkumugore numugabo na Israel,
    ibyo yabivuze barikumwe bicaranye , Aho na Israel ubwe yamufashaga kureba niba mubyo avuze
    ntacyo yibagiwe cyingenzi.

    Mamasava na ISrael bafatanyije bati Birakomeye ariko birashoboka,Icyambere nuko RIB yaba iri hafi yacu,
    icyindi nuko twaba dutuye hafi yindera kugira ngo uzasara azavuzwe atarinze gutega imodoka,ikindi abanyerondo
    bahora hafi bafisikana na basirikare bari mukazi, gusa kuberako Mamasava ataba yizeye umutekano we yasaba
    leta ikamuha imbunda

    Nuko Israel akaba afite imbundaye mucyumba naho Mamasava iye ikaba mugikoni.

    Basoje bavugako barwubaka rugakomera.
    Mamasava

     

    The post MAMASAVA YAVUZE IBISABWA NGO ABANE NA ISRAEL appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mamasava-yavuze-ibisabwa-ngo-abane-na-israel/

  • Haracyarimo kuzamuka umusozi! Imibare isabwa… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko u Rwanda rukina na Benin mu mukino wa Kane mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika, ubwoba bwari bwose ku banyarwanda kuko umusaruro wose wari kuva mu mukino utari intsizi wari gusa n’ushize akadomo ku rugendo rw'Amavubi muri iki gikombe.

    Gutsinda umukino wa Benin ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi byayigaruriye icyizere ko byose bishoboka ko yajya mu gikombe cya Afurika  kuko kugeza ubu hagati yarwo na Benin harimo ikinyuranyo cy'inota rimwe. Benin ifite amanota 6 naho u Rwanda rukagira amanota 5.

    Muri iri tsinda ntabwo byose birasobanuka kuko ikipe y'igihugu ya Libya ntabwo yakinnye na Nigeria umukino wa Kane mu gushaka itike y'igikombe cya Afruka , kuko umukino wasubitswe nyuma y'uko ikipe ya Nigeria yafashwe nabi ubwo yageraga muri Libya bigatuma yanga gukina.

    Muri iritsinda rya D, biraca amarenga ko u Rwanda ruzishakamo na Benin igihugu kizaba icya Kabiri bikazamukana na Nigeria mu gikombe cya Afurika cyane ko amakipe ava mu itsinda ari abiri aba yaritwaye neza.

    U Rwanda na Benin bihabwa amahirwe ko havamo ikipe imwe ikaba iya Kabiri ikajyana na Nigeria mu gikombe cya Afurika, amakipe yombi asigaje gukina imikino ibiri muri iri tsinda.

    Mu mikino ibiri iri imbere ku ikipe y'igihugu Amavubi harimo uwo azakira Libya i Kigali n'umukino karundura u Rwanda ruzakirwamo na Nigeria i Lagos muri Nigeria.

    Ikipe y'igihugu ya Benin nayo afite akazi gakomeye ko kuzakina na Nigeria ndetse igakina n'ikipe y'igihugu ya Libya. Kugeza ubu Libya niyo yagarazaje ko yaje ifite urwego ruri hasi muri iri tsinda rya D.

    Kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika imibare si myiza kubera ko hari aho bisaba ko igihugu nka Libya cyangwa Nigeria byatsinda Benin cyangwa bikayibuza kubona amanota atatu ubundi u Rwanda narwo bikarusaba gushaka amanota yose ubwo harimo no gusabwa gutsinda ikipe y'igihugu ya Nigeria muri Nigeria.

    Umukino wa Gatanu ikipe y'igihugu y'u Rwanda izacakirana na Libya i Kigali mu Rwanda. Kugira ngo u Rwanda rurusheho kwizamurira amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, rurasabwa kuzatsinda umukino wa Libya rukagira amanota 8.

    Ubwo u Rwanda ruzaba ruri gukina na Libya mu mukino wa Gatanu mu itsinda rya D, Benin yo izacakirana na Nigeria. Uyu mukino abanyarwanda benshi bifuza ko  Benin yazatsindwa na Nigeria. Mu gihe umunsi wa 5 mu itsinda D warangira u Rwanda rutsinze Libya naho Nigeria ikazatsinda Benin, rwahita rufata umwanya wa kabiri mu itsinda rufite amanota 8, Benin igasigara ku mwanya wa Gatatu n'amanota 6.

    Nubwo umunsi wa Gatanu mu itsinda D u Rwanda rushobora kuzasoza ari urwa Kabiri, izingiro ryaba risigaye ku munsi wa Gatandatu hakinwa imikino ya nyuma muri iritsinda kuko u Rwanda ruzongera kugira umukino ukomeye ruzakina na Nigeria.

    Mu gihe u Rwanda ruzaba ruri kwesurana na Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu itsinda D, ikipe y'igihuigu ya Benin yo izakina na Libya umukino usa n'aho ushobora kuzayorohera kuko Libya niyo yagaragaje imbaraga nkeya muri iri tsinda kugeza ubu.

    Mu gihe umukino waba wararangiye u Rwanda rufite amanota 8 naho Benin ikagira amanota 6, ibyava mu mukino wa Gatandatu amahirwe menshi ni uko bishobora kuzaba inzozi mbi ku Rwanda.

    Ukurikije ugukomera kw'amakipe wateganya ko umukino wa 6 Nigeria izatsinda u Rwanda cyane ko izaba ari gukinira muri Nigeria. Ku ruhande rwa Benin ho ishobora gutsinda Libya.

    Mu gihe u munsi wa Gatanu Benin yazatsindwa na Nigeria naho umunsi wa Gatandatu ikazatsinda Libya, amahirwe yaba ari menshi kuri yo kuko yaba yujuje amanota 9 kandi ntawe uzi niba Amavubi yazatsinda Nigeria.

    Mu mikino ibiri isigaye gukinwa kugira ngo u Rwanda ruzabone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bizasaba ko ikipe y'igihugu ya Benin itazagira umukino itsinda mu mikino ibiri isigaye, u Rwanda rwo rugashaka amanota ane mu mukino ibiri isigaye.

    Ikipe y'igihugu ya Benin nigira umukino itsinda mu mukino ibiri iri imbere bizashyira igitutu ku Rwanda cyo gutsinda imikino yose, bitaba ibyo ntirujye mu gikombe cya Afurika.

    Ubwo u Rwanda rutsinze umukino wa Libya rukagira amahirwe make rukanganya na Nigeria rwazahita rugira amanota 9, Benin yo niramuka igize undi mukino itsinze nayo izahita igira amanota 9. Mu gihe imikino yose yazarangira u Rwanda runganya amanota na Benin, Benin niyo izajya mu gikombe cya Afurika kuko iyo amakipe anganyije amanota harebwa ku mikino yabahuje. Igiteranyo cy' imikino ibiri yahuje u Rwanda na Benin Benin yinjije ibitego 4 kuri 2 u Rwanda rwatsinze.

    Mu gihe ikipe y'igihugu ya Benin yazatsinda umukino umwe mu mikino ibiri isigaye, ubwo amahirwe azaba asigaye ku Rwanda ni uko rwazatsinda imikino ibiri uwa Libya n'uwa Nigeria kugira ngo ajye mu gikombe cya Afurika.

    Mu gihe kandi Benin yazakora amakosa yo kunganya imikino ibiri uwa Nigeria na Libya yazahita yuzuza amanota umunani. Amahirwe yaba asigaye ku Rwanda ngo ruzanje mu gikombe cya Afurika ni ugushaka amanota ane mu mikino ibiri isigaye kuko rubonye amanota atatu gusa rwanganya na Benin amanota 8 kandi ukunganya kose kuzaha hagati y'u Rwanda na Benin, Benin niyo izakomeza kuko niyo yitwaye neza mu mikino ibiri yahuye n’u Rwanda. Ubwo u Rwanda aha rwaba rusabwa amanota ane kugira ngo rwuzuze amanota 9.

    Mu magambo make kugira ngo u Rwanda ruzajye mu gikombe cya Afurika bizasaba ko Benin yatsikira gato igatsindwa cyangwa ikanganya, ubundi u Rwanda rugatsinda imikino ibiri isigaye imbere harimo na Nigeria.

    Bitabaye ibyo kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika, byazasaba ko Benin itsindwa imikino ibiri iri imbere, naho u Rwanda rukagira umukino umwe rutsinda.


    Amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika imibare iragoye cyane ko byashoboka 


    U Rwanda ku wa Kabiri rwatsinze Benin nuko rugumana ishyaka ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika


    Muri iri tsinda u Rwanda rurasabwa kuzirinda kurangiza imikino runganya amanota na Benin kuko Benin niyo yitwaye neza mu mikino ibiri yahuje amakipe yombi



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147819/haracyarimo-kuzamuka-umusozi-imibare-isabwa-ngo-amavubi-ajye-mu-gikombe-cya-afurika-147819.html

  • Ubuzima bwa Nikita Porwal wagizwe Nyampinga w… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss India 2024 yagaragiwe n’Igisonga cya mbere Rekha Pandayy wari uhagarariye Union Territories ndetse na Ayushi Dholakia wari uhagarariye Intara ya Gujarat wabaye igisonga cya kabiri.

    Nikita Porwal ukomoka muri Madhya Pradesh yambitswe ikamba na Nandini Gupta watorewe kuba Nyampinga w’u Buhinde mu 2023. 

    Uyu mukobwa yakuriye muri Ujjain, umujyi ukundwahaye ku muco ndangamurage w’igihugu cy’u Buhinde. 

    Yasoreje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Carmel Convent Senior Secondary School, hanyuma akomeresha amasomo ye muri Kaminuza ya Maharaja Sayajirao University of Baroda aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’amakinamico.

    Ni umukinnyi wa filime w’icyamamare winjiye muri uyu mwuga ku myaka 18 y’amavuko, akaba yarabitangiriye kuri televiziyo. Akunda gukina amakinamico ndetse no kubara inkuru. Yagize uruhare mu mikino, amakinamico na filime zinyuranye zitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo zageze no ku rwego mpuzamahanga.

    Uretse ibirebana n’ubuhanzi bw’amafilime n’amakinamico, Nikita akunda cyane inyamanswa ndetse akunze kugira uruhare mu gukangurira abantu kwita ku mibereho myiza yazo. 

    Akimara kwambikwa ikamba, yiyemeje kurikoresha neza mu bikorwa bishishikariza abantu bose kugira ubugwaneza. Mu buzima, agendera ku ntego yo kubaho ubuzima bufitiye abandi akamaro ku buryo isaha n’isaha yasezera ku isi abantu bose bakumva igihombo cyo kumubura.

    Yavuze ko iyi ntsinzi agiye kuyibyaza umusaruro akora ku mishinga ye minini y’amafilime yifuzaga gukora, ndetse agira uruhare rufatika mu ruganda rw’imyidagaduro.

    Gutsinda kwe, byahise bimukatishiriza itike imwerekeza mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.  

    Irushanwa ry’ubwiza rya Miss India ryabaga ku nshuro ya 60 ryahuje abakobwa 30 baturutse muri Leta 29 z’u Buhinde ndetse n’uwari uhagarariye Union Territories.


    Nikita Porwal ni we wambitswe ikamba rya Miss India 2024

    Ni icyamamare muri Sinema mu Buhinde

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147822/ubuzima-bwa-nikita-porwal-wagizwe-nyampinga-wa-60-wu-buhinde-amafoto-147822.html

  • UWAROZE ODA PACCY,BOSE ABASHYIZE HANZE. #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri shene ye ya Youtube, Oda Paccy yatangiye gushyira hanze amabanga akomeye y'ibyo
    yagiye ahura nabyo mu rugendo rw'imyaka hafi 15 amaze akora umuziki.

    yakomoje ku nkuru zirimo uko yasibiwe indirimbo 'Rendez Vous' cyane ko iyo benshi bazi ari iya kabiri bakoze dore ko iya mbere yari yasibwe.

    Iyi yari yakozwe na Junior Multisystem yasibwe numuntu baje kumenya nyuma (ariko atigeze atangaza)
    kubera ishyari ry'uko bari bakoze indirimbo ihuriwemo n'abahanzi benshi kandi cyari igihe zigezweho.

    Uretse uru rugero rw'ishyari yagiriwe, Oda Paccy yakomoje ku nshuro zigera kuri eshatu yarozwe
    n'abahanzi bagenzi be ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star,
    aho bagombaga guhurira n'abandi bahanzi umwe muri bo amukora mu musatsi amubeshya ko hari akantu kagiyemo, naho awutwaye ngo amurogeremo.

    Ati 'Nkiva aho gahunda zirangiye naratashye numva ndakonje ariko ndi kubira ibyuya byinshi,
    mu rugo barambonye bibaza ibimbayeho, bahamagara umuntu bari bazi w'umunyamasengesho, nawe ahageze asanga atanyibashisha wenyine.'

    yagarutse ku bugome n'imitima mibi iba mu muziki w'u Rwanda, yiyongereye ku bandi bahanzi bagiye babikomozaho bagahamya ko baroze abantu batandukanye.

    ODA PACCY yasoje avuga ko agiye gushyira hanze byinshi mu bintu byagiye bimubaho abantu batigeze bamenya.

    The post UWAROZE ODA PACCY,BOSE ABASHYIZE HANZE. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/uwaroze-oda-paccybose-abashyize-hanze/

  • Rutahizamu Nshuti Innocent yandikiye amateka atazasibangana muri Sitade Amahoro -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu Amavubi itsinze Benin ibitego 2-1, mu mukino waberaga muri Sitade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera mu gihugu cya Marocco.

    Rutahizamu Nshuti Innocent yanditse amateka yo gutsindira Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' igitego cya mbere muri Stade Amahoro ivuguruye.

    Ni we watsinze igitego cyo kwishyura mu mukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi n'Ikipe y'Igihugu ya Bénin.

    Muri iyi mikino yo gushaka yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Morocco, mu itsinda D Amavubi yahise aguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 5 aho arushwa inota rimwe na Benin ya 2 ndetse n'amanota 2 na Nigeria ya mbere.

    Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria mbere yo gusoza rwakira Libya hano muri Stade Amahoro.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-nshuti-innocent-yandikiye-amateka-atazasibangana-muri-sitade-amahoro-amafoto/

  • Raphaël Xavier Varane yasobanuye ko mu myaka yakinnye ruhago harimo imyaka 11 yose yakinnye arwaye ivi #rwanda #RwOT

    Umufaransa Raphael Varane yatangaje ibintu bitangaje kubyerekeye umwuga we w'umupira wamaguru. Yagaragaje ko yamaze imyaka 11 ishize akina akoresheje ivi rimwe gusa bisobanuye ko irindi ryari rirwaye. Mu kiganiro aherutse kugirana n'ikinyamakuru cyo mu rurimi rw''igifaransa Publication L'Equipe, umusore w'imyaka 31 yamavuko wahoze ari myugariro wa Manchester United na myugariro wa Real Madrid, yatangaje ku ntambara yamaze igihe kirekire afite imvune yo mu ivi, ibyo bikaba byaragize ingaruka zikomeye mu uruhare runini mu gukina kwe.

    Uyu myugariro yatwaye igikombe cy'Isi cya 2010 yagikinnye mu bato b'Ubufaransa batarengeje imyaka 18. Icy'Isi cya 2012 yagikinnye mu bato batarengeje imyaka 20, arongera akina icy'Isi cya 2011-2012 akina mu bato batarengeje imyaka 21, atwara igikombe cy'Isi mu mwaka wa 2018.

    Yakomeje agira ati: 'ko ivi rye ry'iburyo ryangiritse kuva imvune ya menisque mu 2013, bigatuma ivi ry'ibumoso rinanirwa cyane mu myaka yashize. Varane yagize ati: 'Kuva mfite imyaka 20 nakinaga neza kandi nkabyishimira, ivi ry'iburyo ryari rikomeye ariko ntirikore uko mbyifuza, kandi ivi ry'ibumoso ryakoraga ibishoboka byose kugira ngo mbone imbaraga.'

    Nubwo ivi rye ritamworoheye, umwuga wa Varane ntakintu cyari gitangaje no mu gihe yamaze muri Real Madrid, yegukanye ibikombe bine bya Champions League, kandi hamwe atwara ibikombe byoguhesha ishema igihugu cye cy'Ubufaransa, yari mu bakinnyi batwaye igikombe cy'Isi cya 2018. Igihe cye cya nyuma muri Manchester United cyarangiye ubwo yatwaraga igikombe cya FA. Nubwo bimeze bityo, nyuma y'imyaka 11 umubiri we ntushobora kongera guhangana nizi ngorane yahuye nazo z'ivi rye, bituma asezera mu mupira wamaguru nkuwabigize umwuga ukwezi gushize.

    Varane yavuze uburyo yahinduye umukino we kugira ngo ahangane n'imiterere ye yo gukina ruhago: Yiyemereye ati: 'Ntabwo maze imyaka myinshi nivuza iri vi gusa icyo mwamenya narindirwaye Kandi ryarambabazaga,' yakomeje asobanura ko yagombaga gushaka uburyo bushya bwo gukomeza ubuhanga bwe bwo kwirwanaho. Ati: 'Mu bitekerezo, ntabwo nashoboraga kwibwira ubwanjye cyangwa bagenzi banjye ko mfite ivi rimwe rirwaye. Ariko nari nzi ingaruka bizangiraho. Ntabwo dushyira ubuzima bwacu kumurongo nka gladiator, ariko twese dukina n'ibibazo byumubiri tubizi tukabyirengagiza. Ibyio ni kimwe mu bigize abo turi bo.'

    Yatekereje ku cyemezo yafashe cyo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, Varane ntiyigeze yicuza. 'Iyo nza kuva muri ruhago kare, nari kwicuza, kandi ubu ndi kwishimira ibyo nagezeho byose. ' Usibye kuganira ku rugamba rwe rw'umubiri, Varane yanenze umupira w'amaguru ugezweho ubu, ibyitwa 'robot zaje ubu' yabisobanuye arakaye cyane ati: 'gutakaza guhanga no gukomera ku mupira wamaguru.

    'Ubu mu kibuga hari abanyabwenge bake. Ibintu byose ni amayeri; hari umudendezo muke wo gukina bidatinze ruhago irapfa mu minsi irimbere bitewe na ma robot ari gukorwa bukeye nuko bwije. 'Amateka ya Varane atanga ibisobanuro bidasanzwe mu gukomera mu mutwe bisabwa kugirango ukomeze umwuga wo gukina ruhago ariko ufite imvune ukabana nayo kugeza usezeye. Bitera kandi kwibaza uburyo umupira wamaguru ugezweho ushobora kugira ingaruka ku bakinnyi yaba kuramba no guhanga.

    The post Raphaël Xavier Varane yasobanuye ko mu myaka yakinnye ruhago harimo imyaka 11 yose yakinnye arwaye ivi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/raphael-xavier-varane-yasobanuye-ko-mu-myaka-yakinnye-ruhago-harimo-imyaka-11-yose-yakinnye-arwaye-ivi/

  • Polisi yahumurije ab'i Nyagatare bamaze iminsi bafite impungenge ku mutekano wabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Jean Bosco mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024. Cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

    Muri aka Karere hagiye gushira ibyumweru bibiri hari ibikorwa by'umutekano muke byiciwemo bamwe abandi barakomereka ku buryo abaturage benshi bari bamaze iminsi bataha kare abandi baracitse ururondogoro ko abacengezi bagarutse ndetse bari mu mirenge yose.

    Hari nk'abantu abaturage bavuga bagaragaye mu Murenge wa Rukomo bambaye imyenda isa bipfutse mu maso bafite intwaro gakondo, icyo gihe bakomerekeje abaturage ndetse banica umuturage umwe.

    Mu yindi mirenge nka Tabagwe, Rukomo, Musheri, Mimuri, Gatunda n'ahandi henshi hagiye havugwa ibindi bihuha by'abantu batega abaturage ku manywa cyangwa nijoro bakabambura moto abandi bakabatera ubwoba ku buryo hari hari igihuha cy'uko abacengezi bagarutse.

    Uretse ibi bikorwa, ku bakoresha amatsinda y'urubuga rwa WhatsApp muri iyi mirenge hamaze iminsi hanyuzwamo ubutumwa busaba abaturage kutarenza saa Kumi n'Ebyiri batari bataha ngo uzajya azirenza azajya ahura n'ibibazo by'umutekano muke.

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa by'umutekano muke byari bimaze hafi ibyumweru bibiri byatewe n'abantu bambutsa magendu nyuma y'aho hafashwe ibyo bambutsaga imipaka mu buryo butemewe n'amategeko bya miliyoni 9 Frw, bituma bahomba bahitamo gutangira gukora ibikorwa by'iterabwoba ari nako batangira guteza umutekano muke mu baturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga yamaze impungenge abaturage, avuga ko abantu benshi bagize uruhare mu bikorwa by'umutekano muke bimaze iminsi bari gushakishwa yerekana umwe muri aba bantu batandatu bishe umuturage Rukomo.

    Yagize ati 'Turamara impungenge abaturage, ntabwo ari ibikorwa by'abacengezi ntabwo aribyo. Uko bakora murabazi, uko bagenda murabazi icyo ngicyo ni igihuha ahubwo ni ubugizi bwa nabi kandi nta n'umuntu utinya gutanga amakuru, n'aho tugeze uyu munsi ni abantu baduhaye amakuru kandi abayaduhaye ntabwo tubavuga.'

    ACP Rutikanga yakomeje avuga ko 'Nta mucengezi uri ku butaka bw'u Rwanda, ntawe uhari, ntawe uri Rukomo, ntawe uri Tabagwe, ntawe uri Gatsibo. Ntawe.'

    Rutikanga yavuze ko ikibazo cy'ubucuruzi butemewe mu mirenge yose yegereye umupaka kiri mu Rwanda hose ariko ko hari aho kiba gifite intera nini bitewe n'amategeko ibihugu bituranye n'u Rwanda bigenda bishyiraho. Yavuze ko abakunze gukora ibyo bikorwa bibi batemera ko bicika ari nayo mpamvu baba bifuza kubangamira ubabangamiye cyangwa se bakanaca intege ababatangaho amakuru.

    ACP Rutikanga yavuze ko ibyo abantu bavugaga ko nta bantu bakigenda nijoro ari ibihuha, avuga ko nta gikuba cyacitse kuko hari ibikorwa byo kurwanya aba bantu Polisi y'u Rwanda imaze iminsi itatu ikora kandi ko byatanze umusaruro kuko hari benshi babifatiwemo.

    Ati 'Reka mpumurize Abanyarwanda ntibagire ubwoba, bo bazaduhe amakuru ibindi tuzabyikorera kandi ni nabwo bufatanye twifuza cyane cyane, ibyo tumaze gukora kuri ubu biratanga umusaruro bikuraho igikuba cyari kimaze guca ibintu muri iyi minsi itatu ishize. Ntabwo umucengezi ashobora kongera kuza ni igihuha gusa cyatambukaga mu bantu, nta mucengezi uri mu Rwanda igihugu kirarinzwe neza akazi karakomeje.'

    Kuri ubu Polisi y'u Rwanda ivuga ko mu mezi atatu ashize mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare hagaragaye ubucuruzi bwa magendu inshuro 52 ikaba yanerekanye umwe muri abo bantu bagaragaye mu bikorwa byo kwica umuturage, abandi batanu bari kumwe baracyashakishwa.

    ACP Rutikanga Jean Bosco, yamaze impungenge abaturage b'i Nyagatare

    Umwe mu bakekwaho kwica umuturage yeretswe itangazamakuru, mu gihe abandi batanu bari kumwe bari gushakishwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yahumurije-ab-i-nyagatare-bamaze-iminsi-bafite-impungenge-ku-mutekano

  • Abanyarwanda bane bahoze ari inyeshyamba muri RDC batashye – #rwanda #RwOT

    Amashyamba ya RDC arimo imitwe y'inyeshyamba irenga 250, irimo irwanya Leta y'u Rwanda, nka FDLR-FOCA yashinzwe na Ex-FAR n'Interahamwe, n'indi iyikomokaho irimo RUD Urunana na CNRD.

    Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubashishikariza gutaha bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo ariko bamwe barinangira bakomeza inzira y'ishyamba.

    MONUSCO ibinyujije kuri Twitter yavuze ko hari abarwanyi bane batashye mu Rwanda.

    Iti 'Binyuze muri gahunda y'ibikorwa bihuriweho bya MONUSCO na gahunda igamije kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura umutekano, MONUSCO yasubije mu Rwanda Abanyarwanda bane bahoze ari abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro n'umugore umwe bafitanye isano.'

    Dans le cadre d'une opération conjointe avec le @pddrcs, la #MONUSCO a rapatrié 4 ex-combattants rwandais et une femme dépendante. En tout, 76 ex-combattants et 40 dépendants rwandais ont été rapatries entre 2023-2024 par l'implication de la section #DDRS de la MONUSCO. pic.twitter.com/BIZV6zDfis

    — MONUSCO (@MONUSCO) October 17, 2024

    Imibare ya MONUSCO igaragaza ko abahoze ari abarwanyi 76 n'abo mu miryango yabo 40 basubijwe mu Rwanda hagati ya 2023 na 2024.

    Kuva mu 1997 ubwo Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga ibihumbi 12 bo mu miryango y'abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.

    Umubare munini w'abarwanyi ba FDLR, by'umwihariko, batashye nyuma y'aho muri Mutarama na Gashyantare 2009 ingabo z'u Rwanda zifatanyije n'iza DRC mu bikorwa byo kuyitsinsura byahawe izina rya 'Operation Umoja Wetu'.

    Abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y'u Rwanda bari baragabanyutse mu buryo bufatika, bitewe n'ibikorwa bihuriweho by'ingabo z'ibihugu byombi. Gusa kuva umubano w'ibi bihugu wazamba mu 2022, nka FDLR yarazanzamutse.

    Abahoze muri FDLR bavuye muri RDC kuva umutwe wa M23 wubura imirwano, bahamya ko FDLR igizwe n'abarwanyi bagera kuri 2000, bibumbiye muri batayo enye ziyigize.

    Abanyarwada bane ahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya RDC batahutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bane-bahoze-ari-inyeshyamba-muri-rdc-batashye