Blog

  • Visi Perezida wa Kenya yegujwe ari mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo Umutwe w'Abadepite watoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguza Gachagua, aho Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye batemeranya n'iki cyemezo ari 44, nyuma iyi dosiye yahise yoherezwa muri Sena kugira ngo na yo iyifateho umwanzuro.

    Amakosa uyu munyapolitiki ashinjwa arimo kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

    Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, ni bwo Sena yateranye kugira ngo yige ku bijyanye no kweguza Visi Perezida Gachagua, ndetse na we yari yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku makosa ashinjwa, ariko umuhagarariye yavuze ko yafashwe n'uburwayi ndetse akajyanwa mu bitaro, asaba ko Sena yasubika icyo gikorwa kikazaba undi munsi.

    Gusa Abasenateri bahisemo gukomeza igikorwa cyo gutorera icyemezo cyo kweguza Gachagua nubwo atabonetse ngo yisobanure, basaba abari bamuhagarariye gusohoka mu cyumba cy'Inteko Rusange, nubwo amategeko yemera ko bari kwimura icyo gikorwa kigasubukurwa undi munsi kugeza ku wa Gatandatu.

    Abasenateri 53 muri 67 batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko Nshinga ry'icyo gihugu nk'uko yabirahiriye.

    Nyuma y'uko Sena itoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida, bivuze ko ahita ava muri izo nshingano, Perezida William Ruto akagena umusimbura we bitarenze iminsi 14.

    Visi Perezida wa Kenya yegujwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/visi-perezida-wa-kenya-yegujwe-ari-mu-bitaro

  • Rwamagana: Abaturage barasaba ko ikibuga cya Ruhunda bubakiwe cyongera kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Iki kibuga cyari cyaravuguruwe mu mwaka wa 2018 gihabwa amatara atandatu meza ajyanye n'igihe ku buryo na nijoro cyakinirwaho, cyazengurukijweho senyenge ndetse kinahabwa imiryango ine yo kwinjiriraho.

    Abaturage bavuga ko nyuma y'igihe gito gitashywe kumugaragaro n'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Umuyobozi wa Coca Cola ku Isi, abajura batangiye kwiba ibyuma byari bikizengurutse kugeza ubwo n'inzugi bazimazeho kirongera kirangirika.

    Muvunyi Eugene utuye mu Kagari ka Nyagakombe, yavuze ko bibabaje kuba ikibuga bubakiwe mu myaka itandatu ishize ndetse kikanatahwa n'Umukuru w'Igihugu cyangirika bikabije.

    Yagize ati 'Iki kibuga kugira ngo cyangirike byatewe n'abayobozi batakitayeho, wasangaga nta bantu bashinzwe kukitaho ku buryo abajura bibaga ibikoresho byaho buri munsi. Ubu rero cyaduteye ubwigunge, amagare asigaye acamo, imodoka zigacamo, moto zo sinakubwira, turasaba ko cyakongera kigakorwa ariko kikanahabwa abagishinzwe umunsi ku munsi.'

    Mugisha Japhet usanzwe ukinira muri iki kibuga umunsi ku munsi we yavuze ko bakigitaha cyari ikibuga cyiza gifite n'ubwatsi bwiza agasaba ubuyobozi kubafasha kikongera kubakwa mu buryo bujyanye n'igihe

    Ati ' Ubu gukiniramo birabangamye cyane kuko muba muri gukina ukabona umuntu arambutse anyuzemo cyangwa amagare atwaye imyaka anyuzemo. Hakenewe ko cyakongera kikavugururwa ariko kikanacungirwa umutekano.'

    Undi mugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ukorera mu nkengero z'iki kibuga, yavuze ko bibabaje kuba hari nubwo bimwe mu bice by'isoko ariho byimurirwa, agasanga ubuyobozi butarahaye agaciro iki kibuga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko iki kibuga cyangijwe n'uburyo giteye budafasha amazi kujya mu mpande ahubwo ngo iyo imvura iguye amazi yose yirundamo hagati.

    Yagize ati ' Bisa n'aho mu buryo bwo kukiringaniza ubutaka bwacyo batagennye uburyo amazi agomba gutemba, bituma ya mirekere y'amazi imvura yaguye birushaho kugenda byonona ikibuga. Kugira ngo tuzamure ubutumburuke bwayo ntaho bizaba bitandukaniye no kurema ikibuga gishya.'

    Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko kubijyanye n'isoko rikorera muri iki kibuga rimwe na rimwe ari ukubera abantu benshi barirema, bikarangira igice kimwe gikoreye muri iki kibuga.

    Ati ' Ubu turacyashaka ubushobozi bw'uko aka gasoko dushobora kukabatunganyiriza kakaguka kajya ahandi atari mu kibuga. Icyo kibuga nacyo tukareba uburyo natwe twakoraho ibintu by'ingenzi byatuma kureka kw'amazi mu kibuga bivaho, tukayayobora akagenda aca mu mpande.Ibyo tuzabikora ari nko kwirwanaho mu gihe dutegereje uburyo cyakorwa neza.'

    Abaturage bavuga ko iki kibuga gitunganyijwe neza byabafasha gukinira ahantu heza, byanaba ngombwa ikipe ya Muhazi United ikaba ari naho ikinira aho kujya gutira sitade ya Ngoma.

    Iki kibuga nyuma yo kubakwa cyarongeye kirangirika

    Mu kibuga hagati hasigaye harabaye inzira y'amagare na moto

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard yijeje abaturage ko kizongera kigakorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-barasaba-ko-ikibuga-cya-ruhunda-bubakiwe-cyongera

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy'Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w'umukobwa w'imyaka 14-15 #rwanda #RwOT

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko ahagana ku I saa kumi zo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, umurezi(Animateri) mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mukinga(GS Mukinga) yatawe muri yombi akekwaho gusambanya agatera inda umwana w'umukobwa w'Umunyeshuri utarengeje imyaka 15 y'amavuko. Umuyobozi w'ishuri ati' No kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo'.

    Abaturage Umunyamakuru wa intyoza.com akesha aya makuru, bavuga ko uyu mwana w'umukobwa afite imyaka 14 y'amavuko. Ni mu gihe Umuyobozi w'iki kigo cya GS Mukinga yemeza ko umwana afite imyaka 15 kuko ngo yavutse muri 2009.

    Baganira n'umunyamakuru, bamwe mu bamenye aya makuru bavuga ko uyu Animateri akibwirwa n'umwana ko ashobora kuba yaramuteye inda, ngo yamuguriye agapimisho ngo yipime arebe niba koko atwite.

    Akimuha udukoresho two kwipima, umwana ngo yagize amakenga ariko anafitemo ubwoba, niko kugenda yegera umwe mu barimu, amubwira ibyamubayeho ndetse n'uko Animateri yamuhaye utwo dukoresho ngo yifate ibizamini ariko ngo kudukoresha bikaba byamunaniye, amusaba kumufasha kumenya koko niba atwite.

    Uyu mwarimu acyumva iyo nkuru, ngo ntabwo yabyihanganiye kuko yahise atanga amakuru, umwana ashyikirizwa ubuyobozi mu kigo, araganirizwa, ndetse icyo gihe umwe mu bakozi b'ikigo ngo yamufashije kwipima, basanga umwana aratwite.

    Ubwo ku wa Gatanu w'icyumweru gishize uyu Animateri yamenyaga ko amakuru yo gutwita k'uyu mwana yamenyekanye, ko kandi ariwe ushyirwa mu majwi, ngo yahise ava mu kigo aragenda.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko mu kugenda kwe( Animateri) yahise ashaka inzira zose zishobora kumugeza iwabo w'umwana ndetse ngo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kumvikana yanabahaye ibyo bemeranijwe, agaruka mu kazi kuri uyu wa Kane ariko kuko inkuru yari yaramaze kugera ku nzego bireba(RIB na Polisi), nazo zasaga n'izimutegereje, yageze mu kigo by'akanya gato yibwira ko nta kibazo, birangira yisanze mu maboko atari aye ari naho araye.

    Aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com, Umuyobozi wa GS Mukinga yavuze ko uyu murezi( Animateri) yitwa Muhire Richard, akaba akekwaho gusambanya no gutera inda umwana w'umukobwa wiga mu mwaka wa mbere.

    Avuga ko ari ishyano ryaguye mu kigo ayobora, ariko kandi ngo iyi minsi yari ishize Animateri ataza mu kazi yari yabwiye uyu muyobozi ko arwaje umubyeyi kwa muganga, ko atabasha kuboneka.

    Avuga ku myitwarire ikwiye kuranga umurezi n'abakozi muri rusange muri iki kigo, yagize ati' No mu nama umuntu ahora abaganiriza, ariko icya mbere cyo nubwo ntamuhamya ko yaba yarakoze iryo hohotera, ariko buri mwana wese umuntu yagombye kumufata nk'umwana ashinzwe munshingano, kumurera kandi akamurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko urumva uretse no kuba bibangamira ubuzima bw'Umwana binatuma na Sosiyete( umuryango) igira ikibazo gikomeye kuko urumva no kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo'.

    Uyu muyobozi, avuga ko amakuru y'ibyo uyu mwana yahuye nabyo yayamenye ndetse agatanga Raporo kuko yari afite ibyo ashingiraho mu kuyikora kandi ko yanamenyesheje ababyeyi be. Ahamya ko byose byamenyekanye ubwo uyu mwana w'umukobwa yasangaga Umwarimu ushinzwe icyumba cy'Umukobwa akamutekerereza ibye ndetse akanamusobanuza uko yakoresha kariya gakoresho ko kwipima yari yahawe na Animateri.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/17/kamonyi-nyamiyaga-umurezi-mu-kigo-cyishuri-araye-mu-maboko-atari-aye-kubera-umwana-wumukobwa-wimyaka-14-15/

  • Abakoresha ubutaka ibyo butagenewe n'abubaka ibikorwa mbere y'igihe baburiwe – #rwanda #RwOT

    Mu 2020 hasohotse igishushanyo mbonera cya 2035 kugeza 2050 ku rwego rw'Igihugu kigaragaza imikoreshereze y'ubutaka.

    Umuyobozi Ushinzwe imitunganyirize y'Imijyi n'Icyaro mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Mpayimana Portais, yagarutse ku bantu bakoresheje ubutaka icyo budateganyirijwe, mbere y'uko igishushanyo mbonera gisohoka.

    Yavuze ko babareka bo ubwabo bakiha igihe cyo gushaka ubushobozi bakahashyira icyahateganyirijwe cyangwa se bakimuka.

    Ati 'Niba igishushayo mbonera kije cyerekana ko aho hantu hateganyirijwe ubuhinzi kandi wowe warahashyize inzu, tuguha igihe cyo kwitegura ukahava cyangwa ukahashyira icyahateganyirijwe. Hari n'abatishoboye Leta isanzwe ifasha izakomeza ibafashe n'ubundi nabo batuzwe neza.'

    Mpayimana kandi yavuze ko abantu bakwiriye kwitonda mbere yo kugura ubutaka bakamenya aho bagiye kugura icyo hateganyirijwe ku gishushanyo mbonera ndetse n'igihe bizashyirirwa mu bikorwa.

    Yagize ati 'Hari abantu bagura ubutaka babona ko hari igikorwa runaka cyahagenewe nko mu 2035, ariko ugasanga agiye kuhashyira icyo gikorwa igihe kitaragera. Ntabwo ibyo ariko bimeze, bagomba kumenya ko icyo gikorwa bazagikora uwo mwaka ugeze kuko mu gihe utaragera biba bishobora guhinduka.'

    Yakomeje avuga ko hari amategeko agenga imikoreshereze y'ubutaka, ubukoresheje nabi abihanirwa akaba yacibwa amande.

    Uturere 13 tumaze gukorerwa igishushanyo mbonera

    Kugeza ubu hakozwe igishushanyo mbonera cy'uturere 13 twaje dukurikira umujyi wa Kigali. Ni ibishyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw'Igihugu mu byiciro bito bigena imikoreshereze y'ubutaka ku buso bwose bw'Akarere haba mu mijyi no mu byaro.

    Utwo turere ni Musanze, Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Huye, Muhanga, Gisagara, Nyaruguru, Rwamagana, Ngoma, Nyagatare, Kirehe na Rubavu.

    Tugiye dufite imijyi itwunganira ndetse igishushanyo mbonera kigaragaza uburyo utwo turere tuzaba dutuwe, ibikorwaremezo bihagenewe ndetse n'ubuso bw'ubutaka buzaba bugize buri cyiciro.

    Mu turere tumaze gukorerwa igishushanyo mbonera bigaragara ko utwinshi muri two abaturage baho bazaba batuye mu mijyi cyane kurusha mu byaro, kuko utwinshi muri two igice kinini kizaba kigizwe n'ubuhinzi.

    Uturere nka Kirehe, Nyagatare, Muhanga na Huye ni two tuzaba dufite igice kinini cy'ubuhinzi, aho Nyagatare buzaba bwihariye 60% by'ubutaka bwose bw'Akarere, Kirehe bukiharira 68.4% mu gihe Muhanga buzaba bwihariye 52.9% n'aho Huye bukiharira 47%.

    Mu miturire bigaraga ko Muhanga ari ko Karere kazaba gatuwe cyane mu 2050 aho kazaba gatuwe na 1,026,000, Muri bo 80.5% bazaba batuye mu mujyi n'aho abandi basigaye bature mu cyaro.

    Mu bigendanye n'ibikorwaremezo bitandukanye, buri karere kagiye gafite ibizakubakwamo, aho nka Kirehe izubakwamo umuhanda wa gariyamoshi, stade ndetse n'amazu y'imyidagaduro.

    Nyagatare yo izubakwamo ikibuga cy'indege cya Gabiro n'aho Muhanga ho hatenganyijwe kuzashyirwa Stade mpuzamahanga ndetse n'ingomero. Mu tundi turere n'aho hagiye hafite ibikorwa byahateganyirijwe.

    Uretse igishushanyo mbonera cy'uterere 13 hari utundi turere umunani twemejwe na njyanama, dutegerejwe kwemezwa mu Nama y'Abaminisitiri. Utwo turere ni Karongi, Rusizi, Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Kamonyi, Ruhango na Nyamagabe.

    Utundi turere dusigaye nka Burera, Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Nyanza natwo biteganyijwe ko mu 2025 tuzemezwa na njyanama.

    Abubaka ibikorwa igihe cyo kubyubaka kitaragera nabo baburiwe

    Abakoresha ubutaka nabi baburiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-ubutaka-ibyo-butagenewe-n-abubaka-ibikorwa-mbere-y-igihe-baburiwe

  • CANAL+ yatanze buruse ku bakinnyi ba Kepler WBBC – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki 17 Ukwakira 2024 ku cyicaro cya Kepler College i Kinyinya.

    Iyi mikoranire igamije gushyigikira abana b'abakobwa bari mu mikino ndetse no gufasha abanyeshuri kuzajya babona amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri CANAL+ nk'uko byagarutsweho n'abayobozi ku mpande zombi.

    Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yasobanuye iby'aya masezerano.

    Yagize ati 'Twasinyanye amasezerano y'uburyo bubiri, ubwa mbere ni ukuzajya duha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga, icya kabiri ni ugushyigikira imikino mu bakobwa ndetse n'imyigire yabo. Ni muri urwo rwego twatanze buruse ku bakinnyi batanu ba Kepler WBBC.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri siporo kuko aribwo izatera imbere.

    Ati 'Turashaka ko abikorera bashyigikira siporo y'u Rwanda kuko ni bwo izatera imbere. Turashimira CANAL+ ko yabashyigikiwe kuko aya mafaranga azajya mu kubishyurira amashuri ndetse n'ibindi nkenerwa.'

    Yakomeje agira ati 'Twizeye ko aba bakinnyi bazakomeza kuzamura urwego rwabo kuko twabahisemo tubona bafite ahazaza kandi ntekereza ko ubu bagiye kurushaho kuko bazajya bakina babohotse kuko babonye ubamenyera iby'ishuri.'

    Gasherebuka Vicky usanzwe ukina muri Kepler WBBC akaba n'umwe mu bahawe iyi buruse, yavuze ko izabafasha gutera imbere mu mikinire yabo ndetse no mu masomo.

    Ati 'Iyi buruse twabonye izongera byinshi mu masomo yacu, twiga dushyizeho umwete no mu mikinire kuko tuzi ko inyuma yacu dushyigikiwe. Kepler mutwitege mu mwaka w'imikino utaha.'

    Kepler WBBC ni ikipe nshya muri Basketball y'u Rwanda, gusa yagaragaje imbaraga zikomeye kuko mwaka wa yo wa mbere yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona ya 2024.

    CANAL+ ni sosiyete icuruza amashusho imaze kuba ubukombe mu Rwanda aho izwi cyane mu mikino itandukanye, amakuru, filimi z'ubwoko bwose ndetse n'ibiganiro bitandukanye bikunzwe ku Isi.

    Abakinnyi batanu ba Kepler WBBC bahawe buruse na CANAL+ Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri gutera imbere mu masomo n’imyigire yabo

    Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri siporo kuko aribwo izatera imbere

    Gasherebuka Vicky yatangaje ko buruse bahawe igiye kubafasha kwigana no gukinana umwete biruseho

    CANAL+ yatanze buruse ku bakinnyi batanu ba Kepler WBBC

    Kepler WBBC yabaye iya gatatu mu mwaka wayo wa mbere muri Shampiyona ya 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-yatanze-buruse-ku-bakinnyi-ba-kepler-wbbc

  • I&M Bank Rwanda Plc yiyemeje gufasha abana 9500 kuva mu mirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhigo iyo banki yatanze ubwo Ishyirahamwe ry'abari n'abategarugori bayikoreramo (I&M Bank Ladies) bateraga inkunga Ikigo nderabuzima cya Rubungo giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, mu gukurikirana abana barenga 350 bagaragaweho ibimenyetso by'igwingira.

    Iyo gahunda iyi banki yiyemeje iri mu murongo wo gufatanya mu gushyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye cyane cyane mu ntego ya kabiri yo kurwanya inzara n'iya gatatu yo kwimakaza imibereho myiza.

    Biri mu murongo wa gahunda leta yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (nst2) yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi zirimo no kurwanya igwingira n'imirire mibi.

    Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, izashyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Ladies witwa Igiraneza Christine yatangaje ko iri tsinda barishinze mu 2018 batangira guhuriza hamwe amikoro.

    Babifashijwemo na Banki bakorera mu bumenyi no mu mafaranga, kwizigamira byakomeje kwaguka batangira no gufatanya na leta.

    Mu 2022 I&M Bank Ladies yateye inkunga imirenge itanu yo mu Karere ka Gasabo, yishyurira abantu 1000 ubwisungane mu kwivuza, bivuye muri ya mafaranga bizigama ku bufatanye n'ubuyobozi.

    Igiraneza ati 'Buri mwaka twihaye intego yo gufasha leta bijyanye na gahunda ishyize imbere. Ni ibintu bizakomeza. Umugore ni we mutima w'urugo, Perezida Kagame yaduhaye ijambo natwe tuzamufasha mu mu gushyira mu bikorwa imigambi yiyemeje nk'Umukuru w'Igihugu.'

    Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, gifite gahunda yihariye yo kurwanya imirire mibi aho cyateguye imirima gihingamo imboga, cyubaka ibiraro byo kororeramo inkwavu n'inkoko kugira ngo kibone ibifasha kwita kuri abo bana.

    Muri Gicurasi 2024 iki kigo cyapimye abana bo muri ako gace gisanga abangana na 353 bagaragaza igwingira, biyemeza kubakurikirana, ari na byo iyi nkunga ya I&M Bank Ladies ije kunganira.

    Abo biyongera ku bandi 20 bafite imirire mibi ihutiyeho, imwe igaragarira buri wese ishobora guhitana umwana by'ako kanya nta gikozwe.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Uwamahoro Collette ati 'Iyo nkunga duhawe izatwunganira, tugere ku rwego rwisumbuye ku rwo twari tugezeho mu kurwanya imirire mibi n'igwingira. Dushaka kubona ibidufasha gutegura indyo yuzuye ariko tukanoroza abaturage bakabona uko bategura indyo yuzuye baha abana babo.'

    Imibare iheruka mu Karere ka Gasabo igaragaza ibijyanye n'imirire mibi mu bana kageze kuri 18%, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima n'iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Gasabo, Rutarindwa Alphonse akagaragaza ko ubu bafite abana 185 bafite imirire mibi bari gukurikirana by'umwihariko.

    Uyu muyobozi yavuze ko kandi mu guhangana n'icyo kibazo biyemeje no kurwanya inzoka zituruka ku mwanda, kuko na zo zigira uruhare mu kudindiza gahunda yo kurwanya igwingira n'imirire mibi.

    Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bafite imyaka iri munsi y'itanu, aho mu ngengo y'imari ya 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yangerewe ikagera kuri miliyari 357.8 Frw.

    I&M Bank Ladies yashyikirije Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Uwamahoro Collette inkunga ijyanye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana

    Abagize I&M Bank Ladies bagize uruhare no mu gupima abana harebwa niba bafite imirire mibi cyangwa igwingira

    Abagize I&M Bank Ladies bagaburiye abana bagaragaweho imirire mibi bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Rubungo

    Umwe mu bagize itsinda rya I&M Bank Ladies agaburira umwana

    Abayobozi batandukanye baruraga ibyo kurya bagombaga kujya kugaburira abana bagaragaweho n’imirire mibi

    Ubwo abagize itsinda rya I&M Bank Ladies bari bagiye kwerekwa ibikorwa Ikigo Nderabuzima cya Rubungo kimaze kugeraho mu guhangana n’imirire mibi

    Ibyi ni biraro byo kororeramo inkoko n’ingurube Ikigo Nderabuzima cya Rubungo cyo mu Karere ka Gasabo cyubatse kugira ngo bizagifashe guhangana n’imirire mibi

    Abayobozi batandukanye beretse ibiraro byo kororeramo inkoko n’ingurube Ikigo Nderabuzima cy Rubungo cyo mu Karere ka Gasabo cyubatse kugira ngo bizagifashe guhangana n’imirire mibi

    Abagize itsinda rya I&M Bank Ladies ribarizwamo abari n’abategarugori bo muri I&M Bank Rwanda Plc bifatanyije n’abo mu Kigo Nderabuzima cy Rubungo cyo mu Karere ka Gasabo guhangana n’igwingira

    Umuyobozi wari Uhagarariye Ibitaro bya Kibagabaga witwa Uramutse Jean Pierre yagaragaje ko ibyo bitaro biri gufatanya na leta bya hafi mu kugabanya imibare y’abana bagwingiye n’abafite imirire mibi

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Ladies witwa Igiraneza Christine, yagaragaje ko biyemeje gufatanya na Perezida Kagame mu gushyira mu bikorwa imishinga igihugu cyihaye

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Soeur Uwamahoro Collette yagaragaje ko hari abana barenga 300 bagaragaweho n’ibibazo by’igwingira bari gukurikirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yiyemeje-gufasha-abana-9500-kuva-mu-mirire-mibi

  • Inshingano z'abenjeniyeri si ugukemura ibibazo bya tekiniki gusa- Minisitiri Ingabire – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ku wa 17 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga yigiraga hamwe uruhare rw'Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.

    Ni inama yakiriwe n'Urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, yitbirwa n'abarenga 800. Ni ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika kuva Ihuriro ry'Ingaga z'Abenjeniyeri ku Isi riyitegura ryashingwa mu 1968.

    Magingo aya abantu hafi miliyari imwe batuye Isi ntibafite umuriro w'amashanyarazi, mu gihe abarenga miliyari 2,7 batagerwaho na internet.

    Kuri Afurika imibare ya Banki y'Isi igaragaza ko abantu miliyoni 600 batagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi mu gihe abatuye uyu mugabane bangana na 40% ari bo bonyine bakoresha internet.

    Kimwe mu bikoma mu nkokora ikwirakwiza ry'ibi bikorwaremezo hakiyongeraho n'imihanda n'ibindi ku mugabane harimo n'imiterere yawo.

    Minisitiri Ingabire yasabye abenjeniyeri gutekereza kuri buri wese mu gihe hari imishinga bashyira mu bikorwa.

    Ati “Inshingano yanyu si ugukemura ibibazo bya tekiniki gusa ahubwo ni ugushyiraho sisiteme zizabasha guhangana n'ibihe.'

    'Mugomba kubaka inganda mu buryo burengera ibidukikije, guhanga udushya hashyizwe imbere ubudaheza no gushyiraho ibikorwaremezo bihuza abantu bose bidafasha gusa bamwe na bamwe.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko muri iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali, bakuyemo byinshi bizashyirwa mu bikorwa, bijyanye n'intego z'iterambere z'igihugu.

    Ati 'Hari ubushakashatsi bwakorewe hirya no hino bwamurikiwe hano natwe dushobora kuzana mu Rwanda, nk'urugaga tukanashyiraho itsinda rigomba kuzabikurikirana. Tuzakomeza gufatanya n'aba bafatanyabikorwa n'ibiba ngombwa twohereze amatsinda mu ndegoshuri.'

    Eng. Kangaho yavuze ko bagiye kwinjira mu mikoranire na Minisiteri y'Uburezi kugira ngo havugururwe porogaramu z'amasomo y'ubwenjeniyeri atangwa kugira ngo ajyanishwe n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo rya none.

    Muri iyi nama Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri MInisiteri y'Ibikorwaremezo yiyemeje kuzashyigikira porogaramu yahatangirijwe y'imyaka 10 igamije kuzamura ubushobozi bwa Afurika binyuze mu guteza ubumenyi mu mwuga w'ubwenjeniyeri.

    Ni porogaramu ifite intego yo gushyiraho ibigo bitanu by'icyitegererezo muri buri karere ka Afurika, bizahugurirwamo abenjeniyeri barenga 100.000 nabo bazafasha guhugura abandi muri Afurika.

    Iyi porogaramu izita cyane ku kubaka ubushobozi, kuzamura ubumenyi, no kuziba icyuho mu bunyamwuga kikigaragara.

    Muri iyi nama kandi hagaragajwe ubushakwe bwo gushyiraho amasezerano ahuriweho y'Afurika azatuma ba injeniyeri bo ku Mugabane baba ndakumirwa mu bihugu byawo aho impamyabumenyi zabo zizajya zemerwa hose, bikazatuma bashobora gukorera mu bihugu bitandukanye nta nkomyi.

    Byitezwe ko aya masezerano nashyirwaho azaazaba agamije gushyigikira iterambere ry'umwuga w'ubwenjeniyeri no gusangizanya ubunararibonye.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko inshingano z'abenjeniyeri mu nzego zinyuranye zitagarukira gusa mu gukemura ibibazo bya tekiniki, ahubwo harimo no kwita ku mibereho myiza y'abaturage, kurengera ibidukikije no guharanira ubudaheza binyuze mu bikorwa bakora

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yijeje gukorana na Minisiteri y’Uburezi mu kuvugurura porogaramu z’amasomo y’ubwenjeniyeri

    Muri iyi nama hagiye haberamo ibiganiro by’ingirakamaro

    Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe muri iyi nama yari imaze iminsi itatu

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abatari bake

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga Nyarwanda rw'Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho

    Abagore bari bahagarariwe muri iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshingano-z-abenjeniyeri-si-ugukemura-ibibazo-bya-tekiniki-gusa-minisitiri

  • Urwibutso rwa Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami kuri Dr. Joseph Karemera – #rwanda #RwOT

    Ubwo Dr. Joseph Karemera yigaga muri Uganda mu gace ka Kireka yubatse umubano udasanzwe na se wa Amb. Christine Umutoni.

    Ambasaderi Umutoni ashimangira ko Karemera yagize uruhare rukomeye mu gukomeza urundi rubyiruko n'abana bakundaga kuba bari mu rugo rwa Rutwaza Leonidas na Didasiana Kiguzi (iwabo wa Umutoni).

    Ati 'Ababyeyi banjye badushyizemo kwihangana no kwigirira icyizere, kabone n'iyo haba hari ibibazo. Igihe badushinyagurira kubera ko twiswe “Abanyarwanda” turi impunzi, Karemera yaduhaye imbaraga mu kwemeza umwirondoro wacu.'

    Yakomeje ati 'Yakundaga kutubwira ko nta kintu kibi kiri mu kuba turi Abanyarwanda, ibyatumaga twumva duhangayitse yaje gutuma tubisimbuza kumva ko dutewe ishema nabyo.'

    Umutoni yavuze ko yigiye byinshi kuri Dr. Joseph Karemera babanye akiri muto kandi ko yamuteye akanyabugabo no mu gihe yabaga yacitse intege.

    Ati 'Ubufasha bwe bwanyigishije kwaguka mu nzira nahisemo. Na nyuma iyo nasaga n'uwacitse intege mu ishuri ndi kwiga amategeko, yanyibutsaga intego twihaye, yakundaga kumbwira ko nta munyarwanda urambirwa.'

    Yavuze ko Dr. Karemera Yari umuntu wagiraga ubuntu cyane kuko yagabanaga ikintu icyo ari cyo cyose na buri umwe nubwo cyaba ari gito cyane kandi akabitaho.

    Yakundaga kandi gufasha abato gukomeza kwagura no kunguka ubumenyi no mu bihe bigoye.

    Amb. Umutoni yashimangiye ko yibuka uko Karemera yamufashije ubwo yari afite umwana w'imyaka ibiri ndetse anatwite umwana wa kabiri akagorwa no kubona amafaranga yo kwishyura ishuri mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza ariko Karemera akamutera imbaraga ndetse akanamufasha kwishyura.

    Kimwe na bandi bagiye batanga ubuhamya kuri Dr. Joseph Karemera, yavuze ko yaranzwe no gukunda igihugu na mbere y'urugamba rwo kukibohora kandi ko yabibye izo mbuto zo gukunda igihugu mu bato.

    Yahishuye kandi ko ko Dr. Karemera yazirikanaga uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo guteza imbere igihugu kandi yahoraga yibutsa buri muntu icyerekezo igihugu kiganamo no kubiharanira.

    Yashimye uruhare rwe mu bikorwa by'ubuvuzi ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko byari bihe bigoye kandi ibyagezweho byari bikwiye kwandikwa kuko byatanze umusanzu ukomeye.

    Ambasaderi Umutoni yashimangiye ko Dr. Karemera arenze kuba yari umuyobozi ahubwo ko yari inshuti kandi ifite inzozi zo kugera kubyiza agakunda abantu n'igihugu.
    Yashimye umuryango wa Karemera wemeye kubakira mu muryango by'umwihariko umugore we Annonciatha Numutali kubera ubutwari bwe.

    Yagaragaje ko umurage wa Karemera utazibagirana ahubwo ko abo yatoje, yasangije urukundo, bazamukorera mu ngata aho yaragereje kandi ko ibikorwa bye bitazibagirana.

    Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami(ibumoso), Annonciatha Numutali (umugore wa Karemera) na Dr. Joseph Karemera

    Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami na Dr. Joseph Karemera

    Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami wambaye ibara rya Pink ari kumwe n’umuryango wa Dr. Joseph Karemera

    Amb. Christine Umutoni Nyinawumwami avuga ko Dr. Joseph Karemera yagize uruhare mu kwiga kwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-rwa-amb-christine-umutoni-nyinawumwami-kuri-dr-joseph-karemera

  • Hura na Amb. Kingsley Amafibe Umuvugizi w'ijwi ry'ubumwe no kubana mu mahoro. #rwanda #RwOT

    Nijeriya, nkigihugu cy'amoko menshi n'amadini, cyakomeje gusaba imbaraga zinyuranye zo kubana mu mahoro no mu bwumvikane kugira ngo bigabanye guhangana hagati y'amoko no gukeka.

    Abantu bakomeye ndetse n'abenegihugu bagiye ku isonga mu kuyobora iki gikorwa cyo kwishyira hamwe kw'igihugu, kwihanganira idini, no gushimangira ubumwe bwa kivandimwe.

    Urufunguzo muri bo ni Amb. Kingley Amafibe. Umuvugizi w'amahoro wavukiye muri Leta ya Delta, amazina ye akaba ahwanye n'ubwitange budacogora mu kwimakaza ubwumvikane n'iterambere mu baturage hirya no hino muri Nijeriya.

    (Amb. Kingley Amafibe)

    Afite ubunararibonye burenga imyaka icumi nigice mu guharanira amahoro no kugisha inama, akoresha kandi ubumenyi butandukanye bwashyizweho, ibyo bikaba byaratumye atsindira cyane muri iki gikorwa cy'igihugu, akomeza kwihangira imirimo no gutanga umusaruro.

     

    Ubuhanga bwe bwo kwihangira imirimo hamwe nuburambe mu myaka yo gucunga itangazamakuru ni umutungo wingenzi watumye akomeza, Amafibe Kingsley yabaye urumuri rwicyizere n umusemburo wimpinduka nziza muri Afrika ndetse numuryango wisi.

    Uwarangije mu by'imari n'amabanki, Amb. Amafibe Kingsley yagiye imbere kugirango yongere ubumenyi bwe abonye impamyabumenyi y'ikirenga mu bucuruzi bw'ubucuruzi yakuye muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika ishinzwe imiyoborere, muri Amerika.

    Gushakisha ubumenyi ntibyagarukiye aho; kandi ni umunyamuryango wishimye wikigo gishinzwe imiyoborere nubuyobozi bukuru, yabonye impamyabumenyi yicyiciro cya mbere cyubuyobozi bukuru bwikigo kizwi cyane, ikigo cya GOTNI.

    Byongeye kandi, yahawe amahugurwa yihariye mu Ishuri ry'Ubucuruzi rya CIML, abona impamyabumenyi mu bitangazamakuru no kwamamaza, maze yinjira mu banyamuryango ba Crown Point International College of Health and Technology. Ni umwe mu bagize komisiyo mpuzamahanga y'amahoro, Umunyamuryango wa 36 Pals Initiative, Umunyamuryango, Inama Nyobozi, Kaminuza ya Havilla, n'umushinga w'abafatanyabikorwa Peacefulmind Foundation

    Yateguye gahunda zinyuranye zigamije guhuza abaturage kugira ngo baganire ku buryo bwo kugera ku mahoro arambye muri domaine zabo.

    Amafibe Kingsley, uretse kwiyamamaza kwe guharanira amahoro, yemera kandi ko kudatera imbere ari byo bitera ibibazo. Kugira ngo abigereho, yafatanije na guverinoma za Leta kugira ngo bazane iterambere mu nzego z'ibanze binyuze muri gahunda ye ya buruse yayoboye, cyane cyane muri Leta y'Amajyaruguru ya Nijeriya.

    Umushinga we w'amahoro muri Afurika w'amahoro hamwe na guverinoma ya Kaduna kuri ubu urakomeje ku bufatanye n'ibiro by'umujyanama wihariye wa guverineri w'intara ya Kaduna kuri gahunda ya FeedMe. Igamije kongera ingufu za guverinoma ya Kaduna yo kongera umubare w'abanyeshuri.

    Nk'uwashinze ikigo cy'ambasaderi w'amahoro, vuba aha, yakusanyije abafatanyabikorwa bakomeye mu mahoro n'umutekano bya Nijeriya i Abuja muri kimwe mu birindiro byateganijwe muri uyu mwaka, bigamije gushimangira ubumwe n'igihugu.

    Inama mpuzamahanga ya 14 igamije amahoro igerwaho n'insanganyamatsiko igira iti: 'Kubaka ibiraro bigamije amahoro arambye n'umutekano: Guhuza inzego z'ejo hazaza.' Hazaba igiterane cy'inzego zishinzwe umutekano n'ingabo, imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b'abaturage, ihuriro ry'amashyirahamwe y'abakozi, abanyeshuri ndetse n'abaturage muri rusange, hagamijwe kuganira ku buryo n'uburyo bwo kugabanya imvugo yo kurwanya, amacakubiri n'amacakubiri y'amacakubiri kugira ngo ahamye a umuco w'amahoro, ubumwe no kwihanganirana.

     

    Na none kandi, vuba aha, Amb Kingsley Amafibe yakiriye Inama 100 y'Abayobozi Bakuru b'Abayobozi n'Ubucuruzi 2024, yabereye muri Marriot Hotels i Kigali, mu Rwanda, intsinzi nini cyane.

    Hamwe ninsanganyamatsiko igira iti: 'Guteza imbere ubufatanye no guhuza abayobozi mu bucuruzi, imiyoborere, n'umutekano mu bayobozi b'abafatanyabikorwa ku mugabane wa Afurika' ibirori byari byitabiriwe n'abayobozi bakomeye bo muri Nijeriya, barimo guverineri w'intara ya Zamfara, Dauda Lawal n'uwahoze ari Perezida wa Nijeriya, Dr Goodluck Jonathan .

    Amb Kingsley Amafibe ni we washinze ikigo cya Davdan Peace and Advocacy Foundation, igikorwa cyo kubaka ibiraro bigamije amahoro n'umutekano birambye. Niwe kandi washinze Peace Achievers International Conference and Awards, Umuyobozi mukuru, Umutungo wa Kadd, Umuyobozi Nshingwabikorwa, Big Dreams Talent Show, urubuga rutezimbere impano zurubyiruko kuva mumuziki, gukina no gusetsa.

    Byongeye kandi, niwe washinze ikigo cyiza cy'imyidagaduro, na Amb Kingsley Amafibe Peace Foundation. Niwe kandi utegura ibihembo byamahoro bya Nigeriya y'Amajyaruguru. Uwahawe ibihembo byinshi kuva mu karere kugeza ku rwego mpuzamahanga muri bake ni igihembo mpuzamahanga cy'amahoro kubera ubuvugizi n'iterambere ry'abaturage muri kaminuza ya Abuja kubera indashyikirwa mu mahoro n'iterambere ry'abaturage.

    Yahawe kandi igihembo cy'Ambasaderi w'amahoro kubera iterambere ry'impano, yahawe igihembo cy'indashyikirwa n'Urugaga ngishwanama rw'ubucuruzi muri Gana mu Buhinde.

    Yashakanye na Madamu Amafibe Obumnaeke Rosita, rwiyemezamirimo akaba n'uwashinze, Inzozi Nziza Salon, akaba yarahawe imigisha n'abana 2, igikomangoma David Ugochukwu Amafibe n'igikomangoma Daniel Tobechukwu Amafibe.

    The post Hura na Amb. Kingsley Amafibe Umuvugizi w'ijwi ry'ubumwe no kubana mu mahoro. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/hura-na-amb-kingsley-amafibe-umuvugizi-wijwi-ryubumwe-no-kubana-mu-mahoro/

  • Police VC na Police WVC zerekanye abakinnyi bashya bazazifasha mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, ikipe ya Police Volleyball Club yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-2025, mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru.

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe abakozi n'imicungire muri Polisi y'u Rwanda, ndetse na CSP Jackline Urujeni, umuyobozi w'amakipe ya Volleyball ya Police. Hari kandi abatoza, abakinnyi, ndetse n'abayobozi b'amakipe azitabira Shampiyona y'u Rwanda izatangira ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.

    Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no gutegura neza umwaka mushya w'imikino, Police VC y'Abagabo yongeyemo abakinnyi bashya batatu. Abo ni Manzi Saduru wavuye muri APR VC, Jahara Koita (Outside Hitter) wakiniraga OMK VC yo muri Algeria, ndetse na Ishimwe Patrick (Receiver attacker), wagaragaje ubuhanga mu mikino y'amashuri ubwo yakinaga mu ikipe ya GS Officiel de Butare.

     

    Mu ikipe y'Abagore, hiyongereye Umunya-Ghanakazi, Ayepoe Sandra Azuremah (Middle Blocker) wakinaga mu ikipe ya El Walk Wings yo muri Ghana. Uyu mukinnyi yitezweho kongera imbaraga mu ikipe no gufasha Police VC kwitwara neza muri shampiyona.

    Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw'abakinnyi b'ikipe y'Abagore, Police VC yinjije Murangwa Usenga Sandrine nk'umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga. Byongeye kandi, haremejwe Imani Isaac Rabbin nk'umuvugizi w'amakipe yombi ya Police Volleyball Club.

    Police VC , umutoza Musoni Fred niwe uzayitoza uyu mwaka w'imikino, izakina umukino wayo wa mbere muri shampiyona ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, aho izahura na REG VC . Uyu mukino uteganyijwe kubera muri Petit Stade i Remera guhera saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ku rundi ruhande, ikipe y'Abagore ya Police VC iyobowe na Hatumimana Christian, izatangira shampiyona ikina n'ikipe ya East Africa University Rwanda WVC, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024. Uyu mukino uzabera muri Petit Stade guhera saa saba z'amanywa (1:00 PM).

    Source : https://yegob.rw/police-vc-na-police-wvc-zerekanye-abakinnyi-bashya-bazazifasha-mu-mwaka-wimikino-wa-2024-2025/