Blog

  • Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu bice by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hagwa imvura nke mu bice bitandukanye by'igihugu ndetse hari n'abahinze imyaka imaze hafi ibyumweru bibiri yaranze kumera kubera kubura imvura.

    Itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024 rigaragaza ko kuva ku mugoroba w'iyi tariki kugeza ku wa 21 Ukwakira 2024 'imvura iziyongera ikaba nyinshi mu bice bitandukanye.'

    Uturere duteganyijwemo imvura nyinshi mu turere twa twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by'Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.

    Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na milimetero 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda kandi igaragaza ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ariko wenda kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye mu isegonda na metero umunani mu isegonda.

    Iri tangazo rinagaragaza ko hateganyijwe 'ingaruka zirimo n'imyuzure, urubura, kuguruka kw'ibisenge bitaziritse neza no kugwa kw'amashami y'ibiti.'

    Isaba abaturage bose gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ibiza ku hateganyijwe imvura nyinshi.

    Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n'ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.

    Imvura iteganyijwe kugwa ishobora guteza ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-nyinshi-mu-bice-by-iburengerazuba-n-amajyaruguru

  • MAMA WA P.DIDDY NIWE,WAMUTOJE IBYO AKORA BYOSE. #rwanda #RwOT

    Icyamamare mumuzicyi Sean Combs wamenyekanye nka P.diddy mubijyanye nubuhanzi nogutunganya umuzicyi,bivugwako

    Sean Combs na mamawe Janice Combs

    imwitwarire agaragaza yose yayikomora kuri mamawe witwa Janice Combs wamureze guhera acyiri muto, akarinda akura.

    P.diddy amaze kugira imyaka itatu papawe witwa Melvin Earl Combs nibwo yaje gupfa , bivugwako intandaro yurupfurwase arabanyabiyobya bakoranaga na we bitewe nokutumvikana hagati yabo.
    byatumye P.diddy asigarana na mamawe aba ariwe umurera.
    byatumwe mamawe yimuka ahababaga Harlem iba muri New York bajya Mount Vernon naho nimuri New York.
    ibyo byagoye mamawe kuko aho bari bimicyi hari haheze kugirango abeho anarere umwana byamusabaga gukora utuzidutatu, byari bigoye kuriwe ibyo byatumaga atabonera umwanya umwanawe cgangwa ngo amukurucyirane.

    P.diddy ubwe yijyeze kwivugirako umunsi umwe ko mamawe yamutumye itabi ryo kunywa amuha amafaranga ngo ajyende arigure, munzira ajyenda ahura nabandi bana bamwaka amafaranga baranamukubita , asubiye murugo abwira mamawe uko
    byajyenze mamawe amubwirako amusohocyera murugo akamuzanira itabi yamutumwe cyangwa agashaka ahandi ajya kuba.
    icyo P.diddy yakoze yasubiye gushaka babana bamukubise arabinginga ngo bamusubize amafaranga gusa biba ibyubusa ahubwo barongera baramukubita,
    nuko asubira murugo nanone mamawe aramubwira ko akomeje ari bihagazeho azamugarucyira murugo amuzaniye itabi yamutumwe.
    P.diddy yaragiye arara kumuhanga amara iminsi mwinshi arumwana muto cyane, agarutse murugo mamawe aramubwira ati 'impamvu
    naguhaye icyogihano nukugirango umenye ubugome buri mwisi',
    ati 'ubutaha umuntu najya agukubita ujye ukora uku ushoboye umukubite cyane cyangwa unamumugaze kuburyo atazongera kugira
    ubushobozi bwokuba yakurwanya'. ubwo nibwo burere P.diddy yakuriyeho guhera mubwanabwe.

    The post MAMA WA P.DIDDY NIWE,WAMUTOJE IBYO AKORA BYOSE. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/mama-wa-p-diddy-niwewamutoje-ibyo-akora-byose/

  • FC BARCELONA YIBWE AGERA KURI MILIONI Z'AMA POUND #rwanda #RwOT

    Fc Barcelona yatangaje ko mu 2022 ubwo yamaraga gusinyisha rutahizamu Robert Lewandowski, yatuburiwe nuwiyitaga ko ahagarariye uyu mukinnyi maze asaba iyi kipe ko yamwohereza amafaranga agera kuri miliyoni y'amapound nkigiciro bari bumvikanye.

    Fc Barcelona yohereje ayo mafaranga yizera ko uwo mutubuzi koko ahagarariye uyu mwataka gusa nyuma yo gusanga ko ari umutubuzi ayo mafaranga yabashije kugaruzwa.

    Robert Lewandowski yageze mu ikipe ya Fc Barcelona mu 2022

    The post FC BARCELONA YIBWE AGERA KURI MILIONI Z'AMA POUND appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/fc-barcelona-yibwe-agera-kuri-milioni-zama-pound/

  • LIONEL MESSI YATOWE NK'UMUKINNYI W'IBIHE BYOSE(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Lionel Andres Messi Cuccittini yatowe nk'umukinnyi wibihe byose n'ikinyamakuru MARCA gikorera muri  ariko gifite ishami muri Leta zunze Ubumwe za America.

    Ni igihembo yahawe cyiswe MARCA AMERICA AWARD

    ni ibirori byabereye kuri Chase Stadium yo muri leta ya Florida

    Ni igihembo yashyikirijwe na Jorge Mas uyobora Inter Miami uyu mugabo akinira

    The post LIONEL MESSI YATOWE NK'UMUKINNYI W'IBIHE BYOSE(AMAFOTO) appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/lionel-messi-yatowe-nkumukinnyi-wibihe-byoseamafoto/

  • Abafana bunamiye Liam Payne wahoze ari icyamamare mu itsinda rya One Direction #rwanda #RwOT

    I Londres, abaturage basize indabyo n'ubutumwa bwo gusezera umuhanzi bahoze bakunda ibihe byose, basinye ku mafoto ye yari aharimo harabera umuhango wo ku muherekeza indirimbo yaririmbwe igihe bamuherekezaga ni 'Take me home' yahimbwe nuwitwa John Denver yahimbwe mu mwaka wa 2012.

    Liam Payne uyu mwanditsi w'indirimbo yitabye Imana kuwa gatatu afite imyaka 31 nyuma yo kugwa muri balkoni ya hoteri muri Arijantine. Yamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu itsinda rya One Direction afite imyaka 16 yamavuko ubwo iri tsinda ryashingwaga kuri televiziyo The X Factor.

    Iri tsinda ryabaye imwe mu matsinda yaririmbaga injyana ya pop iri tsinda kandi ryatwaye igihembo cy'itsinda ryahimbye indirimbo zigakundwa ku Isi yose muri za 2010, iri tsinda rimaze gutandukana mu 2016 buri wese yakoraga ukwe ibijyanye n'ubuhanzi bagahuza mugihe bafitanye indirimbo ariko batagikorana cyane nkuko byari bimeze kera, abanyamuryango batanu biri tsinda bakomeje umwuga wo kuririmba buri wese ku igiti cye.

    Raporo ibanziriza iperereza y'urupfu rwuyu muhanzi ryagaragaje ko Payne yapfuye azize 'ihahamuka ryinshi' bityo bikaba aribyo byamuteye guhanuka kuri etage.

    The post Abafana bunamiye Liam Payne wahoze ari icyamamare mu itsinda rya One Direction appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/abafana-bunamiye-liam-payne-wahoze-ari-icyamamare-mu-itsinda-rya-one-direction/

  • Umurenge ukennye ni wo uri imbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu – #rwanda #RwOT

    EjoHeza ni gahunda ya Leta yatangijwe mu 2017 nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi bagera mu zabukuru bagakenera gufashwa kubera ko batiteganyirije bagifite imbaraga zo gukora.

    Ni gahunda itarahise yumvikana byihuse kuri bamwe kuko n'ubu hari abatarumva ukuntu umuntu yakwiteganyiriza kandi akennye.

    Nubwo bimeze bityo, abaturage b'Umurenge wa Mukura iyo myumvire barayirenze biyandikisha muri EjoHeza ari benshi ndetse banatanga imisanzu neza.

    Mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Rutsiro yo ku wa 16 Ukwakira 2024, Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahembwe nk'umuyobozi w'indashyikirwa mu gufasha abaturage kumva no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro butangaza ko umurenge wa Mukura ukennye kurusha indi yo muri aka karere kuko indi ikorerwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku rwego rwo hejuru, ikagira ubuhinzi bw'icyayi indi ikaba ikora ku kiyaga cya Kivu ahakorerwa uburobyi bw'isambaza mu gihe wo nta mwihariko w'amahirwe y'ishoramari ufite.

    Mu kiganiro yagiranye IGIHE, Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko icyamufashije kuza imbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu ari ukwegera abayobozi bafatanyije kuyobora Umurenge, barimo ba mudugudu, abajyanama b'ubuzima n'abashinzwe imibereho myiza y'abaturage bazwi ku izina rya ba parasosho akabanza akabumvisha EjoHeza icyo aricyo.

    Ati 'Nyuma y'aho nakurikijeho abacuruzi, mbavuyeho jya ku bakozi barenga 2000 bakoreshwa na ARCOS Network, dufite n'ikigo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro gikoresha abakozi 1200 bose narabegereye ubu bishyura EjoHeza kandi ku gihe'.

    Akarere ka Rutsiro nubwo gafite Umurenge wa mbere muri EjoHeza ku rwego rw'igihugu, ku rutonde rw'uko uturere turushanwa mu kwishyura EjoHeza kari ku mwanya wa 22.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative avuga ko kuba bari mu turere 10 twa nyuma muri EjoHeza kandi bafite umurenge wa mbere mu gihugu biterwa n'uko bafite n'imirenge iri hasi.

    Ati 'Hari gahunda nziza yitwa kwigiranaho. Ntekereza ko tugiye gukora urugendoshuri mu murenge wa Mukura ukereka abandi uko babigenje kugira ngo uwabo uzamuke'.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Dushimimana Lambert yavuze ko kuba Umurenge wa Mukura uri imbere muri EjoHeza kandi ari Umurenge ukennye bigaragaza ko bishoboka, asaba abayobozi guhindura uburyo bakora ubukangurambaga.

    Ati 'Ku Munyarwanda igipindi ntabwo kigikora. Iyo umuhaye serivisi nziza utamusiragije, iyo umusobanuriye gahunda za Leta arazumva kandi akagufasha kuzishyira mu bikorwa'.

    Akarere ka Rutsiro kihaye umuhigo wo kwiteganyiriza miliyoni 300Frw muri EjoHeza mu mwaka w'ingengo y'imari 2024-2025 none kamaze kwiteganyiriza miliyoni 84Frw zihwanye na 28%. Umurenge wa Mukura ugeze kuri 60% mu gihe hari indi mirenge yo muri aka karere iri munsi ya 20%.

    Guverineri Dushimimana ashyikiriza igihembo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura uri imbere muri Ejo Heza ku rwego rw’igihugu

    Inama mpuzabikorwa y’akarere ka Rutsiro yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Meya Kayitesi avuga ko bagiye kwifashisha gahunda yo kwigiranaho kugira ngo imirenge yose izamukire rimwe mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta

    Wari umwanya wo guhemba abayobozi babaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta

    Abayobozi b’umudugudu babaye indashyikirwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bahembwe amagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umurenge-ukennye-ni-wo-uri-imbere-muri-ejo-heza-ku-rwego-rw-igihugu

  • U Rwanda rukeneye miliyari 145 Frw zo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima – #rwanda #RwOT

    Ni politiki yatangajwe ku wa 17 Ukwakira 2024, igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwa bihangana n'ihindagurika ry'ibihe n'ibyo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima mu gushimangira iterambere.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurengera urusobe rw'ibinyabuzima binyuze muri gahunda yo gusubiza muri pariki inyamaswa zari zaracitse, ndetse no kwagura ibi byanya.

    Rwiyemeje gufatanya mu ntego Isi yihaye yo kurengera 30% by'ubutaka n'inyanja kugeza mu 2030, imibare izagera kuri 50% mu myaka 20 izakurikira.

    Rwiyemeje kandi kugumana byibura ubuso bw'igihugu buteyeho amashyamba ku rugero rwa 30% ndetse rukabwongera, mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, gutabara ibinyabuzima biri gukendera n'ibindi.

    Ibyo bikorwa kandi birimo kubaka ubushobozi mu gusobanukirwa ibijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima n'ihindagurika ry'ibihe, binyuze mu gutegura imfashanyigisho zitangwa mu mashuri, ubufatanye mpuzamahanga n'ibindi.

    Ibyo byose biri mu mushinga mugari w'u Rwanda w'uko mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka yangiza ikirere rwohereza, ingana na toni miliyoni 4,6.

    Ni gahunda imaze imyaka ine ishyirwa mu bikorwa, aho izatwara byibuze miliyari 11$, aho miliyari 5,3$ zizakoreshwa mu guhangana n'ingaruka ziterwa n'iyangirika ry'ikirere zamaze kubaho, andi miliyari 5,7$ akoreshwe mu gushyiraho ingamba zishobora gukumira iyangirika ry'ikirere.

    Icyakora kugeza uyu munsi u Rwanda ruracyabura miliyari 6,5$ kugira ngo iyo ntego izagerweho.

    Ni yo mpamvu nyamukuru y'iyo politiki, kugira ngo u Rwanda rurebe ko rwabona amafaranga yiyongera kuri miliyari 4,5$ rwamaze kubona muri iyo gahunda binyuze mu Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund).

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yavuze ko igihugu cyakoze uko gishoboye ngo gishake amafaranga yagifasha kugera ku ntego cyihaye, hatifashishijwe gusa ingengo y'imari y'igihugu.

    Yatanze urugero kuri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) iherutse gushyira hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw mu cyiciro cya kabiri cya gahunda igamije kuzafasha iyi banki kubona miliyari 150 Frw.

    Mutesi ati 'Izo ziyongera ku zindi nk'izo zashyizwe hanze na bwo zikagurwa zose. Twatangiye kubona uburyo butandukanye bubyara amafaranga azafasha imishinga ya leta n'iy'abikorera igamije kurengera ibidukikije, amafaranga yava mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.'

    Zimwe mu nzego zikenewemo iryo shoramari zirimo ibikorwaremezo n'ubwikorezi, ubuhinzi n'izindi nzego zitandukanye na cyane ko ihindagurika ry'ibihe rikora ku nzego zose.

    Mu mishinga ya vuba u Rwanda rufite harimo uwo ruherutse kumurika wa 'Green City' ugamije kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200.

    Umuyobozi w'uyu mushinga munini, uherereye mu Murenge wa Kinyinya, Basil Karimba yavuze ko nyuma yo gusoza igishushanyo mbonera, mu 2026 bazaba batangiye umushinga w'inzu 2000 zizubakwa kuri hagitari 16.

    Ati 'Ubu turashaka gukorana n'abikorera baza bakubaka inzu kuri icyo kibanza. Tuzajya no muri za banki dushaka uburyo zabafasha inzu zikagurwa. Ni umushinga urambye. Icyo ni kimwe mu bikorwa bihateganyirijwe tuzaba dutangije.'

    Ni inzu biteganyijwe ko zizaba ziciriritse ha handi na wa muntu wo hasi abona iye kuko biteganywa ko 60% cyangwa 70% zizaba zigonderwa, mbese zigurishwa munsi y'igiciro zubakiweho.

    Karimba yavuze ko ari yo mpamvu babona politiki nk'iyi izabafasha gukusanya amafaranga yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, bityo imishinga yayo n'uwa Green City urimo igashyirwa mu bikorwa.

    Ku bijyanye n'amafaranga ava hanze y'u Rwanda, u Budage ni kimwe mu gihugu biri kugaragaza uruhare rwabyo rutaziguye

    Kuva mu 2022 u Rwanda rwahuje imbaraga n'u Budage bubinyujije muri Banki yabwo Itsura Amajyambere, KfW mu gutera imbere imishinga ihangana n'ibidukikije.

    Umuyobozi wa KfW mu Rwanda, Jochen Saleth yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kimaze gutanga arenga miliyoni 360 z'Amayero ndetse ashimangira ko nta kabuza bazakomeza gufatanya n'u Rwanda.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Uwamariya Velentine agaragaza umuhati w’u Rwanda mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yavuze ko bakomeje kubona ishoramari ryisumbuye rishorwa mu mishinga ibungabunga ibidukikije

    Umuyobozi wa KfW mu Rwanda, Jochen Saleth yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kimaze gutanga arenga miliyoni 360 z'Amayero mu guteza imbere imishinga ibungabunga ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Stella Rusine Nteziryayo yagaragaje ko u Rwanda rukeneye rukeneye ari hagati ya miliyoni 97,5$- 107,7$ (ari hagati ya miliyari 131,6 Frw na miliyari 145,3 Frw), kugira ngo ruzagere ku ntego rwihaye yo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima

    Umuhango wo kumurika politiki ijyanye no gushora imari mu ishinga irengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima wabereye muri Kigali Marriott Hotel

    Abayobozi batandukanye baganiriye ku muhati w’u Rwanda wo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yerekanye ko u Rwanda rubura miliyari 6,5$ kugira ngo rugere ku ntego rwihaye yo kuba mu 2030 ruzaba rwaragabanyije 38% by'imyuka yangiza ikirere rwohereza

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-145-frw-zo-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima

  • Rwamagana: Bafite impungenge ku bafungiwe ibyaha bya Jenoside barekurwa bakimuka aho bari batuye – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024, ubwo abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Rwamagana bari mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwimakaza umuco w'amahoro, ubumwe mu bayobozi no mu baturage.

    Muri iyi nama hagarutswe ku bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa birimo bamwe mu babyeyi bake batari bahinduka bakigishiriza ku ishyiga ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse hanagaragazwa impungenge ku bantu baba barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafungurwa bakimuka aho bari batuye.

    Pasiteri Mulisa Fred yagize ati 'Umuntu araza akiri wa wundi abibitse, yaba yari atuye hano muri Rwamagana yafungurwa akigira mu kandi Karere, akagenda agakomeza ya myumvire ye yo kwigisha ibibi. Icyakorwa nihabeho ubufatanye bw'inzego zose habeho guhanahana amakuru uwimutse Rwamagana aho agiye bakamuganiriza.'

    Hagenimana Brigitte wo mu Murenge wa Muyumbu yavuze ko abantu bari gufungurwa ku byaha bya Jenoside hakwiriye kujyaho itsinda ribaganiriza kugira ngo bongere bisange mu muryango Nyarwanda.

    Ati 'Bariya bantu iyo bagarutse mu muryango Nyarwanda ntabwo bisanzura kuko baba bagifite rya pfunwe, ubuyobozi nibubagereho muri gereza bubaganirize. Ariko ni gake baza ngo bitabire ibiganiro tuba turi gukora kenshi bihamire mu ngo zabo abandi bakimuka.'

    Ambasaderi Joseph Nsengimana wari uhagarariye Unity Club, yavuze ko iki kibazo koko gihari ariko ko mu kugikemura hakwiriye kuganirizwa abari muri za gereza mbere yo kurekurwa mu muryango Nyarwada. Yavuze ko nubwo banarekurwa abantu bakwiriye kubaba hafi umunsi ku munsi mu kwirinda ko batana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko abamaze gufungurwa kubera ibyaha bya Jenoside atari benshi ariko ko byatumye Leta itangira kuganiririza abari kugororwa kugira ngo bazatahe bameze neza.

    Ati 'Icyo kibazo cyari kitaragaragara cyane kuko abenshi batari basoza ibihano byabo. Ikiri gukorwa rero ubu Ikigo cy'Igorora cya Rwamagana cyateguye ahantu hakorerwa amahugurwa areba cyane kuri bariya bafungurwa, bigamije gutegura Umunyarwanda wari umaze igihe agororwa mbere y'uko asubira mu muryango Nyarwanda.'

    Visi Meya Kagabo yavuze ko aba bantu baganirizwa n'inararibonye ndetse n'abayobozi batandukanye, aho berekwa aho igihugu kigeze kiyubaka n'aho ubumwe n'ubwiyunge bugeze ndetse n'umusanzu bategerejweho mu kubaka igihugu. Yijeje ko aba bantu benshi bazafungurwa baraganirijwe bihagije.

    Ibiganiro byatanzwe n'inararibonye n'abandi bayobozi batandukanye, byagaragaje ko abafunguwe ku byaha bya Jenoside benshi bimuka aho bari batuye

    Ambasaderi Joseph Nsengimana yavuze ko abafungiwe ibyaha bya Jenoside bakwiriye kuganirizwa

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yavuze ko batangiye kuganiriza abafungiye ibyaha bya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-bafite-impungenge-ku-bafungiwe-ibyaha-bya-jenoside-barekurwa-bakimuka

  • Ni wo musingi wa UNMISS – Umugaba w'Ingabo za Loni muri Sudani y'Epfo asobanura umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igihugu gito ku Isi cyabonye ubwigenge mu 2011. Gusa kimaze igihe kinini mu mvururu zishingiye ku moko, aho ubwoko butatu muri 63 buhari, buhora buhanganye.

    Lt Gen Mohan Subramanian ni we uyoboye ubu butumwa. Mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ku musanzu wihariye w'Ingabo z'u Rwanda muri ubu butumwa, kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu kubungabunga amahoro ku Isi.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda nirwo rutirigongo rw'ubu butumwa. Ingabo nyinshi n'abapolisi muri UNMISS ni abo mu Rwanda, dufite batayo eshatu zirwanira ku butaka, ebyiri muri zo ziri i Juba, hanyuma indi imwe iri muri Malakal.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite umutwe w'Ingabo zirwanira mu kirere, Abapolisi n'abayobozi bayobora ingabo mu nzego zitandukanye ari Abanyarwanda. Yatanze urugero ku Mugaba Mukuru Wungirije Ushinzwe Ibikorwa n'abandi.

    Usibye ibyo, asobanura ko Ingabo z'u Rwanda zoherejwe mu bice bigoye, aho ubu Batayo imwe iri mu gice cy'Amajyaruguru muri Leta ya Upper Nile. Ati 'Aho tuvuganira ubu, aho Batayo y'u Rwanda iri, hari imvururu ziri kuba ubu, ni ahantu hagoye. Ni bo bafite inshingano zo kurinda inkambi imwe yonyine dufite mu nshingano nka UNMISS irimo abantu bagera ku bihumbi 42.'

    Indi Batayo y'Ingabo z'u Rwanda, iba mu bice bya Durupi, ni yo ishinzwe umutekano w'Umujyi wa Juba. Ni Batayo yagiye muri izi nshingano nyuma y'imvururu zo mu 2016, itangira nk'iyari igiye mu butabazi.

    Ati 'Dufite n'indi Batayo iri i Juba ahitwa Toping ishinzwe Leta ya Eastern Equatorial… Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere, ni zo zonyine dufite hano zikora uwo murimo.'

    Umwihariko w'u Rwanda ushingiye ku mateka

    Magingo aya, u Rwanda rumaze imyaka 20 mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro. Rumaze kandi imyaka 30 ruvuye mu mateka mabi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gen Mohan asobanura ko nk'igihugu cyanyuze muri ibyo byose kandi cyigeze kubamo Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, cyumva neza ubu butumwa ku buryo aho kigiye, byigaragariza mu bikorwa.

    Ati 'Ni yo mpamvu ingabo z'u Rwanda ziri hano zikora nk'icyitegererezo ku gihugu zibarizwamo.'

    Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, bugirwamo uruhare n'ibihugu birenga 110. Buri ngabo ziba zifite umwihariko wazo gusa ngo umwihariko w'u Rwanda, ni wo ahanini usobanura 'abo turi bo'.

    Ati 'Umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda, ni uko mu gihe gito cyo kwisuganya kuva mu 1994, Igisirikare cy'u Rwanda gifite indangagaciro n'uburyo bw'imikorere bihamye. Abofisiye n'Ingabo baba baratojwe neza, biteguye gutanga umusanzu mu butumwa bwa Loni kandi babwumva neza bigendanye n'igihe babumazemo.'

    Yakomeje avuga ko umwihariko w'Ingabo z'u Rwanda uturuka mu kuba hari ubushake mu Ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa buturuka mu mateka.

    Ati 'Ndatekereza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifite mu Itegeko Nshinga ryacyo ihame mpuzamahanga ryo kubungabunga amahoro. Ibyo bituma hari impamvu Ingabo z'u Rwanda zitabira ubutumwa, zitanga n'urugero rwiza ku gihugu cyazakiriye ku buryo kigira icyizere, kikavuga kiti, 'ibi ni byo ingabo zacu nazo zakora mu gihe tuzaba dufite amahoro asesuye'.'

    Uyu muyobozi kandi yashimye ibikorwa by'imikino, kurinda abasivile no gutoza Karate abakobwa bo muri Sudani y'Epfo

    Ati 'Ibi bikorwa bigira akamaro cyane. Ni byo twita ibikorwa by'ubufatanye hagati y'abasirikare n'abasivile. Bikorwa na Batayo zose z'u Rwanda mu bice zirimo bigendanye n'ibyo abaturage bakeneye.'

    'Nka hariya hafi y'inkambi, aho batoza abakobwa bato imyitozo yo kwirinda, kuko byagaragaye ko bari bayikeneye. Hari ibikorwa nk'ibi batayo zikora yaba nk'ibikorwa by'ubuvuzi, imikino, guha ubumenyi runaka abantu, rimwe na rimwe kubaka imihanda n'ibindi bigamije gufasha abaturage, kubabwira bati turi kumwe kandi turi hano kugira ngo tubafashe kandi ibi ni ibikorwa biterwa inkunga na Guverinoma y'u Rwanda ntabwo ari na Loni.'

    Gen Mohan yavuze ko ibikorwa nk'ibi bituma abaturage bakomeza kugirira icyizere izi ngabo, bakabona ko hari icyo zibamariye.

    Umugaba w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian, yashimye umuhate w’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa

    Abanyamakuru basobanuriwe imikorere y’Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, hagaragazwa uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda

    Amafoto & Video: Philbert Girinema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-wo-musingi-wa-unmiss-umugaba-w-ingabo-za-loni-muri-sudani-y-epfo-asobanura

  • Ingabo za Israel zivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah. #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel, amakuru yashyizwe hanze n'igisirikare cya Israel aho cyigambye cyivuga ko cyahitanye umuyobozi ukomeye wo mu indwanyi za Hezbollah uzwi ku zina rya Hussein Awada, igisirikare cya Israel cyatangaje ko uyu yagize uruhare runini mu gutera ibisasu bya rocket ku butaka bwa Israel mu duce dutandukanye.

    Ku munsi w'ejo kuwa 17 Ukwakira, Israel yasabye abaturage baturiye ibice bimwe na bimwe byo muri Liban ibyo bice aribyo: Halba, Baalbek, Beirut, Zahlé, Jounieh, Baabda, Nabatieh ko bakimuka kuko begereje kubigabamo ibitero bikaze. Israel yakomeje gutangaza ivuga ko bagomba kuva muri ibyo bice kuko bituyemo abarwanyi ba Hezbollah, ibyo bice birimo Saraaine, Tamnine na Safi.

    Ibyo bibaye mu gihe minisiteri y'ubuzima yo muri Liban yatangaje ko ibitero by'indege bya Israel byo ku wa gatatu taliki 16 Ukwakira byishe abantu 16 mu mujyi wa Nabatieh haherereye mu majyepfo ya Liban, barimo n'umuyobozi w'uwo mujyi binakomeretsa abandi barenga 50.

    Liban yamaganye ibyo bitero. Ivuga ko byerekana ko Israel itakirimo ihiga abarwanyi ba Hezbollah ahubwo ko iri kwica abasivile b'iki gihugu. Minisitiri w'ingabo za Israel, Yoav Gallant nawe yatangaje ko Israel itazigera ihagarika ibitero kuri Hezbollah. Israel kandi yatangaje ko rockets zirenga 50 zarashwe, kwa 16 Ukwakira, ziraswa ku butaka bwa Liban.

    The post Ingabo za Israel zivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-israel-zivuganye-indwanyi-ikaze-yo-mu-mutwe-wa-hezbollah/